Category: Uncategorized

  • Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Niyokwizerwa Bosco wamamaye nka Niyo Bosco mu ndirimbo zinyuranye, yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene, amusaba kumubera umugore bakarushinga rugakomera.

    Ni mu birori byabereye kuri La Palisse Gashora mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 17 Nzeri 2025, byitabirwa n'inshuti n'imiryango yabo ya hafi, ndetse n'abahanzi bagenzi be bakorana bya hafi mu muziki nyarwanda.

    Niyo Bosco yari yitwaje gitari, aririmbira umukunzi we mu gihe inyuma y'aho yari ahagaze hari handitse amagambo agira ati: 'Will you marry me?' cyangwa mu Kinyarwanda 'Wakwemera gushyingiranwa nanjye?'

    Irene Mukamisha yatunguwe n'uyu muhango ariko ntiyazuyaje, yemera mu magambo yuzuyemo amarangamutima maze akurikirwa n'amasegonda y'imbaga yari ihari yamukomeye amashyi menshi.

    Abari bitabiriye ibi birori bavuze ko uburyo Niyo Bosco yateguye iki gikorwa bwari bwihariye kuko bwagaragaje urukundo rufite ishingiro. Hari abavuze ko byari byuzuye amarangamutima kuko uyu muhanzi yamuririmbiye indirimbo zimwe yanditse ahereye ku buzima bwe n'urukundo afitiye Irene.

    Bimwe mu byaranze iki gikorwa ni uko abari bahari basangiye ibyishimo, banyurwa n'uburyo butunguranye bwateguwe n'uyu muhanzi. Hari abahanzi bagenzi be bari bahari, bashimangira ko urukundo ari urufunguzo rw'ubuzima bwiza.

    Uyu muhango wabanjirije indi mihango yo gusaba no gukwa, uzaba mu minsi iri imbere, aho imiryango yombi izicara hamwe igasangira ibyishimo by'urukundo rw'aba bombi rumaze igihe rutangarirwa n'abakunzi b'umuziki nyarwanda.

    Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene
    Niyo Bosco yari yitwaje gitari, aririmbira umukunzi we

    Source : https://kasukumedia.com/niyo-bosco-yambitse-impeta-umukunzi-we-mukamisha-irene/

  • Eric Rwabidadi yabaye Umuyobozi Mukuru wa IFAD muri Afurika yo Hagati no muri Cameroun – #rwanda #RwOT

    Ibiro bya IFAD muri Afurika yo Hagati, bigenzura ibikorwa by'iki kigega muri Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville), Chad, Gabon, Guinea Equatorial, Centrafrique, ndetse na Sao Tome et Principe hagamijwe kurandura ubukene mu byaro no guteza imbere ubuhinzi burambye.

    Rwabidadi afite uburambe bw'imyaka irenga 25 mu nzego zitandukanye z'ubuyobozi, ubugenzuzi n'ubuyobozi muri za leta n'izindi nzego, haba mu rwego rw'ibigo byigenga, imiryango mpuzamahanga, cyane cyane IFAD aho amaze imyaka 20 akora kandi yagiye ahabwa imyanya myinshi mu bihugu bitandukanye n'ahantu hatandukanye.

    Yakoze muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi mu Rwanda, akora mu bikorwa bitandukanye birimo gushyiraho no gushyira mu bikorwa ingamba za Leta, gucunga no kugenzura imishinga y'iterambere ry'ibyaro, haba mu bihugu bivuga Icyongereza n'Igifaransa no mu miryango y'uturere itandukanye

    Yahagarariye IFAD mu bihugu bitandukanye kandi agira uruhare mu gukora imishinga myimshi bituma agira uburambe mu mikorere ya IFAD.

    Rwabidadi yabaye Umuyobozi w'ibikorwa bya IFAD Mu Rwanda, Kenya, Burundi, Zambia, Armenia, Djibouti, Jordanie, na Iraq.

    Yanabaye Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa IFAD muri Sudani y'Epfo, Eritrea na Somalia, atanga umusanzu ukomeye muri ibyo bihugu byari byugarijwe n'ibibazo by'umutekano, kandi bifite ibibazo bikomeye.

    Mu bice byose yabayemo azwi mu guteza imbere urwego rw'abikorera no gushyiraho ingamba z'ibihugu, zibanda cyane ku bufatanye bwa Leta n'abikorera bugamije iterambere ry'ubuhinzi buteza imbere ubukungu burambye, guhamga imirimo, n'ubushobozi bwo guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.

    Yashimangiye ko no muri Cameroun azibanda ku guteza imbere ubuhinzi bugamije gukura abo mu byaro mu bukene.

    Ati “Nzibanda cyane ku gushimangira ubufatanye buhamye no guteza imbere imishinga itanga umusaruro mu kugabanya ubukene mu byaro, kunoza ibyo kwihaza mu biribwa, no guteza imbere ubuhinzi burambye. Nizera ko kuzamura ubuhinzi ari inzira ikomeye yo kwihutisha iterambere no guteza imbere ubukungu budaheza.”

    Uyu mubyeyi w'abana batatu yabwiye IGIHE ko kuba yatangiye izi nshingano 'Ni icyizere gikomeye kuri iki kigega mpagarariye, by'umwihariko ni amahirwe yo gukomeza guhesha ishema igihugu cyanjye.'

    Rwabidadi afite impamyabumenyi y'Icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Mategeko. Ayifite kandi mu Iterambere rirambye. Yakoze cyane mu bijyanye n'iterambere ry'icyaro, kuko yabimazemo imyaka 25, akamenya Icyongereza n'Igifaransa, kandi akagira ubumenyi bw'ibanze ku Cyarabu.

    Guverinoma ya Cameroun yishimiye kwakira Rwabidadi na we yiyemeza gukomeza ubufatanye burangwa hagati y'impande zombi.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi muri Niger, Colonel Mahaman El Hadj Ousmane, aho Rwabidadi yakoreraga, yashimye umuhate we n'uruhare yagize mu guteza imbere urwego rw'ubuhinzi, abashakira inkunga, ahamya ko yababereye intangarugero mu miyoborere ku buryo bazakomereza ku mikorere ye igahora ibaranga.

    IFAD ni ikigega cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi. Kuva mu 1978, cyashoye miliyari 20,4$ mu nkunga n'inguzanyo zisaba inyungu nto ku mishinga yagiriye akamaro abarenga miliyoni 480.

    Rwabidadi yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Cameroun ibaruwa imwemerera gutangira inshingano nk’Umuyobozi wa IFAD muri iki gihugu no muri Afurika yo Hagati

    Impande zombi zishimiye gufatanya mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi

    Rwabidadi amaze imyaka irenga 20 akora mu bijyanye n’iterambere ry’ibyaro

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/eric-rwabidadi-yabaye-umuyobozi-mukuru-wa-ifad-muri-afurika-yo-hagati-no-muri

  • Thomas Partey yahakanye ibirego ashinjwa byo gufata abagore ku ngufu #rwanda #RwOT

    Thomas Partey wahoze akinira Arsenal ubu akaba akinira ikipe ya Villareal yo muri Espaigne, yahakanye ibirego byo gufata abagore ku ngufu. Thomas Partey yari yambaye ikoti ry'ubururu n'ishati y'umukara ubwo yageraga mu rukiko rwa Southwark Crown Court i Londres ku munsi wejo hashize ku wa gatatu, taliki 18 Nzeri 2025 aho yasomerwaga ibirego ashinjwa.

    Uyu mukinnyi wo hagati ukomoka muri Ghana yahakanye ibirego bitanu byo gufata abagore ku ngufu n'ikindi kimwe cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ibyaha aregwa bivugwa ko byabaye hagati ya 2021 na 2022, mu gihe yari mu mikino ya Premier League akinira ikipe ya Arsenal nk'umukinnyi wo hagati.

    Ibyo byakurikiye nyuma y'iminsi ine gusa avuye muri Arsenal ubwo amasezerano ye yarangiraga mu mpera z'ukwezi kwa Kamena 2025.

    Urukiko rwatangaje ko Partey yarekuwe by'agateganyo, akazongera kwitaba urukiko ku wa 2 Ugushyingo 2026, ubwo urubanza rwe ruzaba rutangiye kuburanishwa mu mizi.

    Thomas Partey yari yambaye ikoti ry'ubururu n'ishati y'umukara ubwo yageraga mu rukiko rwa Southwark Crown Court i Londres

    Source : https://kasukumedia.com/thomas-partey-yahakanye-ibirego-ashinjwa-byo-gufata-abagore-ku-ngufu/

  • Ese abakinnyi b’abanyarwanda nta bakunzi bagira? – Pavelh Ndzila wa Rayon Sports mu mvugo ikakaye #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Rayon Sports wahoze akinira APR FC, Pavelh Ndzila ababazwa no kuba iyo hari ikibazo kivutse byose bishyirwa ku bakinnyi b’abanyamahanga ko ari bo bagira imyitwarire idahwitse.

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio&TV10 cyagarutse mu buzima bwe muri APR FC mu myaka ibiri yayimazemo.

    Yavuze ko ari imyaka myiza, yayigiriyemo ibihe byiza cyane kuko yatwaranye na yo ibikombe kandi atazibagirwa imikino yose batsinze Rayon Sports akinira uyu munsi.

    Agaruka ku myitwarire mibi yamuvuzweho akaba ari yo mpamvu yatandukanye na APR FC ntimwongerere amasezerano, yabajije umunyamakuru iyo ari yo.

    Ati “imyitwarire mibi ni iki? Nakoze iki? Imyitwarire mibi igomba kugenwa n’ikintu runaka, ese nasuzuguye umuyobozi? Nasuzuguye umutoza? Oya nta kibazo nagiranye n’umuntu uwo ari we wese.”

    “Uzi ko nitwaye nabi hanze y’ikibuga aze abimbwire, usibye ibyo abantu, abanyamakuru bagenzi banyu bavugaga ko natannye nshwana n’umugore mu gihe icyo gihe nari narashatse, umugore wanjye yaje hano rimwe gusa nyuma ajya mu Bufaransa.”

    Ku kuba iyo myitwarire mibi ivugwa ku bakinnyi b’abanyamahanga, Pavelh Ndzila yabiteye utwatsi cyane yibaza impamvu ari bo bashyirwa mu majwi cyane niba abakinnyi b’abanyarwanda bo ari abere, ese ngo nta bakunzi bagira?

    Ati “niba ari muri APR FC, kuki ari abakinnyi b’abanyamahanga bagira imyitwarire mibi? Abakinnyi b’abanyarwanda ntibagira abagore? Ntibagira abakunzi? Ni abanyamahanga gusa bagira abakunzi? Sinzi impamvu bivugwa, ugomba kubaza abantu bavuga ibi? Kubera iki iyo hari ikibazo cy’imyitwarire mibi, simvuga abantu ba APR, ndavuga abayobozi, abanyamakuru, wenda abafana, kuki iyo hari ikibazo cy’imyitwarire mibi kuki bavuga ngo ni abanyamahanga?”

    Yavuze ko ibivugwa ko byaba biterwa no kuba abakinnyi b’abanyamahanga batajya bakunda kujya mu biruhuko atari byo kuko we umugore n’abana be bari mu Bufaransa, kujya mu biruhuko muri Congo Brazaville aba agiye kureba nyina kandi ntabwo yamarayo iminsi irenze 4.

    Pavelh Ndzila ntabwo yumva ukuntu imyitwarire mibi yose ishyirwa ku bakinnyi b’abanyamahanga

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11881

  • Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school) #rwanda #RwOT

    Ku bufatanye bw'Akarere ka Gisagara na Polisi y'u Rwanda, kuri uyu wa 17 Nzeri(ukwa 9) 2025 mu kigo cy'Amashuri abanza cya Kabumbwe giherereye mu Murenge wa Mamba habereye Igikorwa cyo guhemba no guteza imbere Club zishinzwe gukumira Ibyaha mu mashuri (Promotion of Anti-crime clubs in schools).

    Iki gikorwa, cyayobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Madamu Dusabe Denise. Yasabye abanyeshuri by'umwihariko ababarizwa muri Clubs(amatsinda) agamije ku gukumira Ibyaha kwita ku masomo nk'intego y'ibanze yabazanye ariko kandi anabibutsa kutadohoka ku ngamba nziza zo gufasha mu gukumira Ibyaha.

    ACP Teddy Ruyenzi.

    ACP( Assistant Commissioner of Police) Teddy Ruyenzi, Umuyobozi w'Ishami rya Polisi y'Igihugu rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'Abaturage(Community Policing) muri police y'Igihugu, yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko inshingano za Polisi y'Igihugu zitagarukira gusa ku gucunga umutekano w'abantu n'ibyabo, ko ahubwo Polisi inagira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije gutuma imibereho y'Umuturage irushaho kuba myiza, ko kandi ibyo Polisi itabigeraho yonyine hatabayeho Ubufatanye bwa buri wese.

    Yasabye Abanyeshuri bibumbiye mu matsinda(Clubs) zo gukumira ibyaha kudatezuka ku ntego nziza biyemeje. Yabibukije ko nta cyiza cy'icyaha ndetse n'ugikora uretse kwangiza umuryango nyarwanda ariko by'umwihariko ubyishoramo kuko ingaruka ziza kuriwe ari nyinshi. Yasabye aba banyeshuri kutarebera ikibi gikorwa ngo baceceke, ko ahubwo ari ijisho rikumira icyaha aho bari hose.

    Muri iki gikorwa cyo gushimira, Guhemba no Guteza imbere ababarizwa muri aya matsinda cyangwa se Clubs, hahembwe Club yitwa Indatwa za Gisagara yahize izindi mu Ntara y'Amajyepfo mu gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe.
    Mu bihembo byahawe aba banyeshuri, birimo Amakayi, Ibikapu by'ishuri, inkweto zo kwambara, Amakaramu hamwe n'ibindi bikoresho bitandukanye umunyeshuri akenera gukoresha mu ishuri.

    Abanyeshuri baganirijwe n'aba bayobozi bagera ku 1910. Bose, bibukijwe Indangagaciro na Kirazira by'Umuco Nyarwanda harimo; Gukunda Igihugu, Kurangwa n'Ikinyabupfura, Gukunda Umurimo, Kwiga bagatsinda, Kwirinda Ibiyobyabwenge bakaba ba NKORE NEZA BANDEBEREHO' n'izindi ndangagaciro zitandukanye zikora ku buzima bwabo bwa buri munsi.
    Munyaneza Theogene

    The post Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school) first appeared on Intyoza.

    The post Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school) appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/17/gisagara-polisi-yashimiye-clubs-zishinzwe-gukumira-ibyaha-mu-mashurianti-crime-clubs-in-school/

  • Nyagatare: Hegitari ibihumbi 47 ni zo zigiye guhingwa mu gihembwe cya 2026 A – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nzeri 2025, ubwo hatangizwaga igihembwe cy'ihinga cya 2026 A mu Karere ka Nyagatare, iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Rwimiyaga mu Kagari ka Nyarupfubire ahari ubutaka buhujwe buhingwaho ibigori na Koperative Abadahigwa ba Gacundezi.

    Muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2026 A mu Karere ka Nyagatare hazahingwa ibigori kuri hegitari 29.172, ibishyimbo bihingwe kuri hegitari 14.065, Soya zizahingwa kuri hegitari 223, umuceri uhingwe kuri hegitari 2.244, imyumbati izahingwa kuri hegitari 240, imboga kuri hegitari 1.335.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yabwiye abaturage ko gutinda gutera bigira ingaruka zikomeye ku musaruro uba witezwe.

    Ati 'Dukeneye ko abahinzi batangira gutera kare kugira ngo imyaka izabashe kumera neza kuko ikirere ntigiteguza. Turashaka ko byibura tariki ya 25 Nzeri abahinzi bose baba bamaze gutera.''

    Bamwe mu baturage bo muri aka Karere bavuze ko bitewe n'uburyo imvura iri kugwa, uko bahawe ifumbire hakiri kare biteze ko bizabafasha mu kubona umusaruro mwinshi muri iki gihembwe cy'ihinga.

    Manirafasha Alphonse yashimiye ubuyobozi bw'Akarere bubegera bukabashyigikira, anagaragaza icyizere ko muri iki gihembwe bazabona umusaruro mwiza bitewe n'uko imbuto bayiboneye igihe n'ibindi byangombwa byose.

    Mulisa Vincent usanzwe ari umuyobozi wa Koperative Abadahigwa ba Gacundezi we yagize ati ' Twahawe inyigisho ku guhinga kinyamwuga, ubu twamaze gutegura ubutaka, abahinzi bacu bari mu murongo mwiza, turizera ko ubwo duhingiye igihe umusaruro uzaba ushimishije.''

    Byitezwe ko muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2026 A hazaboneka umusaruro w'ibigori ungana na toni 145.860, ibishyimbo byitezwe ko hazaboneka toni 16.878, umuceri hakaboneka toni 11.220.

    Abahinzi b’i Nyagatare basabwe kutarenza 25 Nzeri badateye imbuto


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-hegitari-ibihumbi-47-ni-zo-zigiye-guhingwa-mu-gihembwe-cya-2026-a

  • Sinigeze nisanga mu bihe nk’ibi – Niyo Bosco yambitse umukunzi we impeta ya fiançailles #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukunzwe na benshi, Niyo Bosco yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Irene Mukamisha avuga ko ari ibihe atigeze atekereza ko bizabaho.

    Tariki ya 9 Nzeri 2025 ni bwo bwa mbere Niyo Bosco yari agaragaje umukunzi we ku mbuga nkoranyambaga, yarimo amwifuriza isabukuru nziza.

    Nyuma y’iminsi mike akaba yahise amwambika impeta ya fiançailles maze amusaba ko igihe basigaje ku Isi bakakimara bari kumwe.

    Hari mu birori biteguye neza byabereye kuri La Palisse Gashora aho uyu muhanzi yari yitwaje na guitar aririmbira umukunzi we.

    Inyuma mu mugongo we aho yari ahagaze hari amagambo yanditseho ngo “will you marry me?” Cyangwa ngo “wakwemera gushyingiranwa nanjye?”

    Mukamisha watunguwe n’uyu muhango wari witabiriwe n’inshuti n’abavandimwe, yabyemeye.

    Niyo Bosco akaba yavuze ko atari azi ko ibintu nk’ibi bizaba ariko akaba ari byo bintu by’agaciro kuko bimubayeho.

    Ati “Hari igihe uba utazi ko igihe kizagera, ntabwo nigeze nisanga mu bintu nk’ibi ariko ni byo bintu by’agaciro kuko nabigezeho ubu.”

    Niyo Bosco ni umwe mu bahanzi bigaruriye imitima ya benshi bitewe n’ubuhanga bwe n’ubutumwa buba buri mu ndirimbo aririmba.

    Niyo Bosco yambitse umukunzi we impeta ya fiançailles

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11880

  • Abatega bisi bazajya bishura urugendo rwose muri Shampiyona y'Isi y'Amagare – #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'Isi y'Amagare izatangira ku wa 21-28 Nzeri 2025, ikinirwe mu Mujyi wa Kigali.

    Bimaze iminsi bitangazwa ko imihanda amagare azaba ari kunyuramo izajya iba ifunzwe kuva mu gitondo kugeza nimugoroba ariko mu masaha y'ijoro imihanda igakoreshwa uko bisanzwe.

    Itangazo Umujwi wa Kigali wasohoye rigaragaza imihanda izakoreshwa n'abatega bisi rusange mu gihe cya Shampiyona y'Isi y'Amagare rigaragaza ko ibyapa abagenzi bahagararagaho bizahinduka.

    Riti 'Mu gihe cy'iri siganwa, abakoresha bisi bazajya bishyura igiciro cy'urugendo rwose kuko ibyapa baviramo byahindutse.'

    Indi nkuru wasoma ivuga ku mihanda izakoreshwa mu gihe cya Shampiyona y'Isi y'Amagare

    Menya imihanda izakoreshwa na bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange muri #KigaliYacu ubwo tuzaba twakira Shampiyona y’Isi y’Amagare.

    Ikitonderwa: Mu gihe cy’iri siganwa, abakoresha bisi bazajya bishyura igiciro cy'urugendo rwose kuko ibyapa baviraho byahindutse.… pic.twitter.com/aZZ4xhQUT6

    — City of Kigali (@CityofKigali) September 17, 2025

    Bisi zizatwara abagenzi nta kugaruza igihe uvuyemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatega-bisi-bazajya-bishura-urugendo-rwose-muri-shampiyona-y-isi-y-amagare

  • Ariel Wayz na Bobo bajyanywe gukamurwamo ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Abahanzikazi Ariel Wayz na Babo baherutse gutabwa muri yombi, bajyanywe gukamurwamo ibiyobhabwenge (muri Rehabilitation) i Huye.

    Ni nyuma yo gusangwa mu kabari amasaha yarenze n banapimwa bagasangwamo ibiyobyabwenge, bahise bafungwa.

    Tariki ya 11 Nzeri 2025 Polisi y’u Rwanda yemeje ko abahanzi babiri Ariel Wayz na Bobo batawe muri yombi kubera kurenza amasaha yo gutaha bari mu kabari.

    Ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025 ni bwo batawe muri yombi bahita bajya kubafunga. Bahise bajya gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi i Remera.

    Icyo gihe yagize ati “Yego barafunzwe.”

    Aba bahanzi bakaba bafatiwe hamwe n’inshuti za bo bari mu kabari barengeje amasaha yo gutaha yashyizweho na leta.

    Nyuma yo kubata muri yombi baje kubapima ibiyobyabwenge, ibipimo byerekana ko bakoreshaga n’ibiyobyabwenge.

    Ariel Wayz na Bobo bajyanywe muri Rehab

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11879

  • Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 rishyira 17 Nzeri 2025 mu Mudugudu wa Raro, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi, Polisi y'u Rwanda ikorera muri aka Karere yarashe abagabo batatu bari mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi aho batemaga abaturage bakoresheje imihoro bagamije kubambura ndetse bamwe bakomerekejwe bikomeye babasanze mu kabari barimo.

    Abateye aba baturage nkuko bamwe babibwiye intyoza.com bari bitwaje intwaro gakondo zirimo; Imihoro, Ibyuma n'ibindi. Aba bagizi ba nabi ntabwo bakanzwe no kuhagera kwa Polisi yari ihurujwe kuko nabo babirukankanye bashaka kubatema.

    Amakuru bamwe mu baturage bari ahabereye ibi bikorwa by'ubugizi bwa nabi bahaye umunyamakuru wa intyoza.com ni uko aba binjiye basanze abaturage mu kabari ko mu Mudugudu wa Raro, bamwe barinjira bahoramisha abo basanze imbere abandi basigara hanze.

    Bavuga ko baje bafite ibiyobyabwenge by'itabi batumaguraga n'utuyoga bari bitwaje mu ducupa dutoya, babuza buri wese kuva aho ari, bamwe mu baturage bashaka kwirwanaho ariko biragorana kuko batewe n'abafite intwaro gakondo bo ntacyo bafite.

    Umwe muri aba baturage warokotse iki gisa n'igitero cy'abitwaje intwaro Gakondo, yabwiye intyoza.com ko nyiri Akabari barimo hari bamwe muri aba bagizi ba nabi yahise amenya abivuga abwira umwe mu bakiriya be, ko ndetse umwaka ushize hari amahano azi bakoze.

    Umwe muri aba bagizi ba nabi ngo yaritaye mu gutwi ko nyiri akabari hari abo avuze ko yabonye akamenya ahita abwira bagenzi be ko babamenye, nibwo bahitaga bafata intwaro gakondo bari bambariyeho birara mu baturage bari muri ako kabari batangira kubakubita no kubambura ibyo bari bafite.

    Uyu muturage, yabwiye intyoza.com ko hari ababashije gutabaza Polisi nayo nti yatinda kuhagera ariko ngo ibintu birushaho kuba bibi kuko aba bateye wabonaga ko basa n'abahaze ibiyobyabwenge ku buryo batanatinye Polisi ihageze, ahubwo nayo ngo bashatse kubatema n'izo ntwaro gakondo bari bafite.

    Uyu muturage, avuga ko mu mu gihe babonaga ko bashobora kuhashiririra ni bakomeza kureka aba bakabakorera ibyo bashaka, ngo nabo bahise batangira guhangana nabo ariko kuko bari imbokoboko baganzwa n'aba bagizi ba nabi banatemyemo uwitwa; Mwenedata Samuel, Niyitanga Emmanuel, Munyeramba Innocent hamwe na Ndayisenga Floribert.

    Umuturage wahageze ahuruye ubwo Polisi yari imaze kuhagera, yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ko, ubwo Polisi yageraga aha hantu, aba bagizi ba nabi basabwe kureka abaturage bari bafite ndetse n'ibyo bari bamaze kubambura, aho kumvira Polisi batangira kuyegera nk'abashaka gutema Abapolisi.

    Uyu muturage, avuga ko umwe muri aba bagizi ba nabi yahise agenda yegera Moto yari iparitse atangira kuyitemagura, mu gihe mugenzi we wundi yagiye asanga umupolisi ashaka kumutema, aramuhunga yegerayo kinyumanyuma, undi abangura umuhoro agiye kuwumutemesha aba arashwe n'umupolisi wundi. Bagenzi b'uyu wari urashwe bahise biruka ku wundi Mupolisi wari aho bashaka kumutema baraswa bakibangura imipanga bari bafite.

    CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo yabwiye intyoza.com ko nta byinshi byo kuvuga kuri ibi bikorwa by'ubugome byakozwe n'aba bagizi ba nabi barashwe na Polisi. Avuga ko iperereza ryahise ritangira, ibindi bizatangazwa nyuma.

    Akomeza avuga ko Polisi y'u Rwanda ihumuriza abaturage, ikibutsa ko itazihanganira abigize indakoreka bishora mu bikorwa bigayitse bihungabanya umutekano n'ituze by'Abaturage. Irasaba kandi abaturage gukomeza umuco mwiza wo gutangira amakuru kugihe ku bo bakeka n'aho bakeka hakorerwa ibyaha kugira ngo bikumirwe bitaraba.

    Polisi y'u Rwanda, iributsa kandi abishora mu bikorwa bigayitse bihungabanya umutekano n'ituze ry'Abaturage ko bagomba kubireka. Ibwira kandi n'ababitekereza ko ntawe bizahira n'umwe kuko Polisi iri maso kandi izahiga uwo ariwe wese ukekwa.

    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/17/kamonyi-ngamba-amakuru-intyoza-com-yamenye-ni-uko-polisi-yarashe-amabandi-atatu-yasanze-arimo-gutema-no-kwambura-abaturage/