Category: Uncategorized

  • Polisi y'u Rwanda yibukije abagenda n'amaguru inzira bagomba gukoresha mu gihe cy'isiganwa ry'amagare 'UCI' #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda yagaragarije abaturage bagenza n'amaguru inzira bazakoresha igihe bazaba bifuza kwambukira mu mihanda itandukanye, mu gihe cy'isiganwa ry'amagare ku rwego rw'isi (2025 UCI Road World Championships), riteganyijwe kubera mu Rwanda kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025.

    Iyi gahunda yateguwe hagamijwe kwirinda umuvundo no gutuma iri siganwa rikomeye rikorwa mu mutekano usesuye, haba ku bakinnyi bazaryitabira, ku bafana ndetse no ku baturage bazaba bakora ingendo za buri munsi.

    Polisi yashimangiye ko hateganyijwe ahantu hihariye abagenzi bagenza n'amaguru bazajya banyuramo mu gihe imihanda imwe n'imwe izaba ifunze cyangwa ifungurwa mu byiciro, bitewe n'uko amasiganwa azagenda aba.

    Abaturarwanda basabwe gukurikiza amabwiriza y'abashinzwe umutekano, cyane cyane igihe bifuza kwambuka imihanda izaba icunzwe. Polisi ivuga ko ibi bizatuma nta mpanuka ziba ndetse bikarinda ko hari umuntu wese wagira ikibazo cyo kutabona aho anyura.

    By'umwihariko, abatuye hafi y'inzira zizanyurwamo n'abasiganwa babwiwe ko bazajya bakoresha inzira zateganyijwe kandi bagategereza igihe cyagenwe kugira ngo bongere bakore ingendo zabo nkuko bisanzwe.

    Polisi y'u Rwanda kandi yibukije ko iri siganwa ari amahirwe akomeye ku gihugu, kuko rizakurura ba mukerarugendo n'abashyitsi baturutse hirya no hino ku isi, bigafasha mu kumenyekanisha u Rwanda. Yashimangiye ko ubufatanye bw'abaturage ari ingenzi mu gutuma iri siganwa rirangwa n'umutekano, urwego rwo hejuru rw'imiyoborere myiza ndetse no kwakira neza abashyitsi bazaba baje gusura u Rwanda.

    Mu gusoza, Polisi yasabye buri wese kuzirikana ko isiganwa ry'amagare atari iry'abakinnyi gusa, ahubwo ari n'ishema ry'igihugu, bityo buri muturarwanda akagira uruhare mu kurishimisha, mu kubahiriza amategeko no mu gushyira imbere ubufatanye.

    Source : https://kasukumedia.com/polisi-yu-rwanda-yibukije-abagenda-namaguru-inzira-bagomba-gukoresha-mu-gihe-cyisiganwa-ryamagare-uci/

  • Musanze: Inzoga yitwa muhenyine ikomeje kurikoroza #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Musanze, haravugwa inzoga gakondo izwi ku izina rya muhenyine ikomeje kurikoroza abaturage ndetse n'urubyiruko ruyinywa ku bwinshi. Abaturage bavuga ko iyi nzoga ifite ubukana budasanzwe ku buryo uyinyoye atabasha kwigenzura uko ashaka, ikaba ari imwe mu bituma habaho amakimbirane mu miryango ndetse no kwiyongera kw'impanuka zituruka ku kunywa birenze urugero.

    Hari abavuga ko mu byaro byinshi, muhenyine ari inzoga yoroshye kubona kuko ikorwa mu buryo bwa gakondo, igatangwa ku giciro gito ugereranyije n'izindi nzoga zisanzwe zicuruzwa mu maduka.

    Ibi bituma urubyiruko ruyikunda cyane, nyamara bikaba intandaro yo gutakaza ubuzima bwiza ndetse rimwe na rimwe bikaviramo bamwe kugwa mu ngeso mbi.

    Mu gihe ibi bibera i Musanze, mu karere ka Burera ho hari abanyonzi bataka bavuga ko polisi y'u Rwanda ibahagarika ikabapimamo inzoga kandi batigeze bazinywa. Abo banyonzi bavuga ko usanga bamwe bahagarikwa bagasabwa ibisobanuro, nyamara bakavuga ko ibyo ari akarengane kuko baba bavuye mu kazi kabo gasanzwe nta kidasanzwe bakoze ahubwo baba bihumurije ku nzoga gusa.

    Umwe muri bo yagize ati: 'Hari igihe baguhagarika bakagupima, ibisubizo bikagaragaza ko wasinze nyamara nta kintu na kimwe wanyoye. Ibi bituma dutakaza akazi n'umwanya wacu.' Abanyonzi bakomeza basaba ko ubuyobozi bwakongera kugenzura uburyo ibipimo bikorwa, kugira ngo abatanyoye inzoga batagonganwa n'amategeko.

    Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa polisi y'u Rwanda mu turere twombi bwo bukomeza gusaba abaturage kwirinda inzoga zica intege ndetse no kutajya mu muhanda banyoye ibisindisha.

    Bukemeza ko igikorwa cyo gupima kigamije umutekano w'abaturage bose, cyane cyane abagenzi batwarwa n'abanyonzi cyangwa abashoferi.

    Ibi byombi byerekana ko ikibazo cy'inzoga mu ntara y'Amajyaruguru gikomeje kuba ingingo ikomeye mu buzima bwa buri munsi, aho bamwe bazifata nk'imyidagaduro yoroheje, mu gihe ku rundi ruhande ziba intandaro y'ibibazo by'umutekano n'imibanire y'abaturage.

    Mu karere ka Burera ho hari abanyonzi bataka bavuga ko polisi y'u Rwanda ibahagarika ikabapimamo inzoga kandi batigeze bazinywa.
    Mu karere ka Musanze, haravugwa inzoga gakondo izwi ku izina rya muhenyine ikomeje kurikoroza abaturage ndetse n'urubyiruko ruyinywa ku bwinshi

    Source : https://kasukumedia.com/musanze-inzoga-yitwa-muhenyine-ikomeje-kurikoroza/

  • Imbere ya Loni u Rwanda rwongeye kwamagana ibitero Israel yagabye kuri Qatar – #rwanda #RwOT

    Ibitero bya Israel kuri Qatar byagarutsweho na Amb. Urujeni Bakuramutsa, ku wa Kabiri tariki 16 Nzeri 2025, mu Nteko ya 60 y'Akanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu mu Muryango w'Abibumbye.

    Ibiganiro by'uwo munsi byahariwe gusuzuma ibi bitero bya gisirikare Israel yagabye kuri Qatar ku wa 9 Nzeri 2025, igamije kwivugana abayobozi b'umutwe wa Hamas bari i Doha.

    Amb. Urujeni Bakuramutsa yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye kuba aka Kanama kateguye kuganira kuri iyi ngingo, ashimangira kandi ko rukomeje kwifatanya n'abaturage ba Qatar.

    Ati 'U Rwanda rurashimira aka Kanama kuba kateguye ibi biganiro byari bikenewe cyane. Twifatanyije na Guverinoma ndetse n'abaturage ba Qatar, twamaganye twivuye inyuma ibitero byaguyemo abantu byagabwe na Israel kuri Qatar byagize ingaruka ku basivile ndetse bisubiza irudubi ibintu bisanzwe bimeze nabi. U Rwanda ruha agaciro ubusugire, kutavogerwa n'umutekano w'ibihugu binyamuryango byose.'

    Yakomeje avuga ko ibikorwa byose bigomba gushingira ku mategeko mpuzamahanga.

    Ati 'Amahame y'Umuryango w'Abibumbye, amategeko mpuzamahanga no gukemura amakimbirane mu mahoro nibyo bigomba kugena ibikorwa byose. Gukoresha imbaraga uko ari ko kose bihabanye n'aya mahame bica intege umutekano duhuriyeho.'

    Ku wa 9 Nzeri 2025 ni bwo Israel yagabye ibitero i Doha, bigamije kwivugana abayobozi ba Hamas, ariko ibikora itabanje kugisha inama Qatar.

    Igisirikare cya Israel cyakoresheje indege z'intambara 15 zarashe ibisasu bigera kuri 10.

    Hamas yavuze ko abagize itsinda ry'intumwa zayo ziri mu biganiro i Doha barashweho ariko ko barokotse icyo gitero. Yavuze ko abandi batandatu, barimo n'ushinzwe umutekano w'Umunya-Qatar, bishwe.

    Minisitiri w'Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani, yavuze ko ibyakozwe na Israel ari iterabwoba ku gihugu cyabo, kitapfa kugenda gutyo gusa kuko na bo bafite uburenganzira bwo kugisubiza uko byagenda kose.

    Amb. Bakuramutsa yashimangiye ko Qatar idakwiriye kugabwaho ibitero nk'ibi mu gihe ari igihugu gikomeje kugaragaza ubushake bwo kuba umuhuza mu bibazo bitandukanye byugarije Isi.

    Ati 'Duha agaciro uruhare rukomeye rw'ibihugu by'ibihuza mu gukumira ko ibibazo birushaho gufata indi ntera, no guharurira inzira ibisubizo birambye bishingiye kuri politike, ni muri urwo rwego dushimira Qatar ku ruhare rwayo mu biganiro byubaka mu Karere k'Ibiyaga Bigari biri mu murongo w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse bikuzuzanya n'amasezerano y'amahoro ya Washington, mu gufasha ibiganiro bihuza Abanye-Congo, kurangiza ubugizi bwa nabi, kubungabunga uburenganzira bwa muntu, no guharurira inzira ibisubizo bishingiye kuri politike.'

    Yakomeje avuga ko aka Kanama gakwiriye kugira uruhare mu gushyiraho umurongo w'amahame agamije kurengera ibihugu biri mu buhuza, ndetse ababirenzeho bakabiryozwa hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga.

    Ati 'Turasaba aka Kanama gutanga ibitekerezo ku ngamba zafatwa mu kurinda abahuza, n'ibihugu bigira uruhare mu buhuza no kuryozwa hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga.'

    Kuva Israel yagaba ibi bitero kuri Qatar, u Rwanda ruri mu bihugu byabyamaganye byivuye inyuma.

    Ku wa 11 Nzeri 2025, Guverinoma y'u Rwanda yasohoye itangazo, igaragaza ko ibyo Israel yakoze bihabanye n'amategeko mpuzamahanga.

    Bukeneye Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Doha, agirana ibiganiro n'Umuyobozi w'Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yongera gushimangira ko u Rwanda rwifatanyije na Qatar muri ibi bibazo.

    At the 60th session of the United Nations Human Rights Council, Rwanda delivered a Statement in the Urgent Debate on the armed attack by Israel against the State of Qatar.

    🎥 Watch the Statement by Amb. @urujeniB#HRC60 pic.twitter.com/kInfUMuUAd

    — Rwanda in Geneva (@RwandaInGeneva) September 16, 2025

    Imbere ya Loni, Amb. Urujeni Bakuramutsa yamaganye ibitero Israel yagabye kuri Qatar


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbere-ya-loni-u-rwanda-rwongeye-kwamagana-ibitero-israel-yagabye-kuri-qatar

  • Abiga imyuga n'ubumenyingiro babona akazi bageze kuri 71% – #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yashyize imbaraga mu guteza imbere imyuga, tekiniki n'ubumenyingiro, haba mu gushishikariza abantu kujyamo, kubaka amashuri n'ibindi bifasha mu gutanga ubumenyi bugezweho.

    Mu ntangiriro za 2025 Urwego rw'Igihugu rushinzwe guteza imbere tekiniki imyuga n'ubumenyingiro (RTB) rwagaragaje ko umubare w'abiga ayo masomo wageze kuri 43%, bavuye kuri 31% mu 2022. Intego ni uko ugera kuri 60%.

    Cyiza Bruce ni umwe mu banyeshuri bungukiye byuzuye muri iyi gahunda ya leta yo guteza imbere imyuga, tekiniki n'ubumenyingiro. Ubu akora porogaramu za mudasobwa zifasha mu gucunga umutekano w'ibicuruzwa, akagaragaza ko ubumenyi yakuye mu mashuri y'imyuga bumubeshaho ndetse bukamuha amahirwe ku isoko ry'umurimo.

    Yagize ati 'Nize gukora porogaramu za mudasobwa n'ubwirinzi mu by'ikoranabuhanga, navanyemo ubumenyi bumfasha guhangana n'ibibazo byugarije Abaturarwanda, Abanyafurika n'Isi muri rusange.'

    Mugisha Yannick wiga imyuga mu mashuri yigenga ibijyanye no gutunganya amashusho, amajwi, n'inyandiko mu Karere ka Ruhango yavuze ko icyo yishimira ari uko bahabwa ubwisanzure bwo gukoresha ibikoresho uko bikwiye, ibibafasha kunguka ubumenyi busabwa.

    Gahunda yo kohereza abanyeshuri mu mashuri yigenga ni imwe mu ngamba Leta yashyizemo imbaraga, mu rwego rwo kongera umubare w'abiga tekinike, imyuga n'ubumenyi ngiro.

    Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng Paul Umukunzi, yavuze ko gahunda yo guteza imbere amashuri y'imyuga, tekiniki n'ubumenyingiro ikomeje gutanga umusaruro. Yavuze ko mbere kwiga imyuga byafatwaga nk'ubuswa ariko kuri ubu imyumvire igenda ihinduka.

    Yagize ati 'Urugendo rwa TVET rwatangiye ari nka rya buye ryanzwe n'abubatsi kandi ari ryo rikomeza imfuruka. Umwana wajyaga kubyiga yafatwaga nk'aho yananiwe ibindi, mbese ko yabaye umuswa, gusa imyumvire imaze guhinduka bikagaragarira cyane mu rubyiruko.'

    Eng Umukunzi yavuze ko bakomeje kubaka amashuri y'imyuga, tekiniki n'ubumenyingiro ku buryo ubu habarurwa arenga 600 ndetse buri murenge ukaba ufite iri shuri.

    Muri gahunda y'Igihugu yo kwihutisha Iterambere, Icyiciro cya Kabiri, NST2, RTB iteganya kubaka amashuri yose hamwe 30 y'icyitegererezo akazarangira atwaye arenga miliyoni 400$.

    Ni gahunda yatangiye kuko RTB iherutse gutangiza umushinga wo kubaka amashuri y'icyitegererezo yigisha imyuga n'ubumenyingiro hirya no hino mu gihugu.

    Nk'ubu hari umushinga uzarangira utwaye angana na miliyari 188 Frw, aho uzakorera mu turere umunani. Buri shuri rizajya ryuzura ritwaye ari hagati ya miliyoni 6$ na 12$ bitewe na porogaramu zizaba zirimo.

    Rimwe rizaba rifite abanyeshuri 600 kandi ryujuje ibipimo mpuzamahanga mu bijyanye n'imyubakire yaryo. Ibikoresho bizaba birimo bizaba bijyanye n'ikoranabuhanga rigezweho uyu munsi.

    Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng Paul Umukunzi yavuze ko imyumvire y’uko uwiga imyuga ari uwabuze icyo akora ubu yamaze guhinduka

    Abiga imyuga n'ubumenyingiro babona akazi bageze kuri 71%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiga-imyuga-n-ubumenyingiro-babona-akazi-bageze-kuri-71

  • U Rwanda na Maroc byashyize umukono ku masezerano y'imikoranire mu by'igorora – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yashyizweho umukono n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rushinzwe Amagereza muri Maroc, Mohamed Salah Tamek na Komiseri Mukuru w'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, CG Murenzi Evariste.

    Ayo masezerano, agamije kugirana ubufatanye mu micungire y'amagereza, uburyo bwo kugorora no gusangizanya ubumenyi mu bijyanye n'imiyoborere myiza y'amagereza n'amagororero n'uburyo bwiza bwo gusubiza mu buzima busanzwe abarangije ibihano mu bihugu byombi.

    Umuyobozi w'Urwego rushinzwe Amagereza muri Maroc, Tamek, yavuze ko gushyira umukono kuri ayo masezerano y'imikoranire ari intambwe y'ingenzi cyane iganisha ku gusangira ubunararibonye mu rwego rwo guteza imbere urwego rw'amagereza n'amagororero mu bihugu byombi.

    Yavuze kandi ko bigamije gukomeza kunoza uburyo bwo gusubiza mu buzima busanzwe abantu bafunzwe barangije igihano.

    Yashimangiye ko kwigira ku Rwanda ibyo rwagezeho nk'igihugu cy'inshuti mu nzego zitandukanye, bizatuma habaho ubufatanye mu miyoborere myiza mu by'amagereza n'urwego rw'igorora, binyuze mu kubaka ubushobozi bw'abakozi b'urwego rw'Igorora by'umwihariko ku bijyanye no kugenzura no kurinda imfungwa ziba zigoye, umutekano w'Amagereza n'Amagororero no gufashanya mu bijyanye na tekinike ku mpande zombi.

    Komiseri Mukuru wa RCS, CG Murenzi Evariste, yashimye ubufatanye buri hagati y'u Rwanda na Maroc mu nzego zitandukanye binashingiye ku masezerano yashyizweho umukono mu Ukwakira 2016 yagize uruhare mu mikoranire y'ibihugu byombi.

    Yavuze ko isinywa ry'aya masezerano rizafasha guteza imbere isaranganya ry'ubumenyi n'imikorere myiza mu micungire y'amagereza, hagamijwe kongera ubushobozi bw'inzego no kunoza gahunda zo gusubiza abagororwa mu buzima busanzwe.

    Yagaragaje icyizere ko hazaboneka n'izindi nzira nshya zo kwagura ubufatanye hagati y'impande zombi mu bindi byiciro.

    Umubano w'u Rwanda na Maroc si uwa none kuko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano mu ngeri zitandukanye agamije kwimakaza ubufatanye.

    Nko muri 2016, Umwami Mohammed VI yagiriye uruzinduko rw'akazi mu Rwanda, rwaranzwe no gusinya amasezerano y'ubufatanye mu nzego zinyuranye, arimo 19 arebana n'ishoramari mu mabanki, ubutwererane n'imikoranire isesuye hagati yabyo, korohereza abafite pasiporo z'abadipolomate kuva mu gihugu kimwe bajya mu kindi n'andi.

    Muri 2019 ibihugu byombi byongeye gushyira umukono ku masezerano 12 y'ubufatanye, yasinyiwe i Rabat muri Maroc.

    Kugeza ubu Maroc iri mu bihugu bitanga buruse nyinshi ku Banyafurika barimo n'Abanyarwanda.

    U Rwanda na Maroc byashyize umukono ku masezerano y'imikoranire mu by'igorora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-maroc-byashyize-umukono-ku-masezerano-y-imikoranire-mu-by-igorora

  • Abagororwa bafite ibibazo by'amaso batangiye guhabwa ubuvuzi bw'umwihariko – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025, kiri kubera mu Igororero rya Nsinda riherereye mu Karere ka Rwamagana. Byitezwe ko kizamara iminsi 10, buri munsi bakazajya bakira abagororwa 500 bavurwe, abandi bahabwe indorerwamo zibafasha kubona neza.

    Ubu buvuzi buri gutanga na RCS ku bufatanye n'ibitaro bya Rwamagana ndetse n'umuryango uteganiye kuri Leta wa One Sight EssilorLuxottica Foundation.

    Bamwe mu bagororwa bahawe indorerwamo z'amaso ndetse n'abahawe ubuvuzi, bashimiye Leta itabatererana mu Igororero, bavuga ko bitewe n'uburyo bitabwaho, bituma nubwo bakoze ibyaha ariko batibona nk'ibicibwa.

    Rucyezankango Jean Baptiste uvuka mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro, yashimiye ubuyobozi bwa RCS bwabafashije kubona abaganga babitaho mu buryo bw'imwihariko.

    Ati 'Nubwo ndi mu Igororero ndi mu buzima butihebye kubera ko igihe icyo ari cyo cyose navamo nkasubira mu muryango nkafasha n'abandi kubaka u Rwanda, ndashimira igihugu cyatumye tubona ubwo bufasha bwo kutuvura ku buntu.''

    Ntsinzishyaka Jean Pierre uvuka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabarondo we yavuze ko yishimye cyane kuba yahawe indorerwamo z'amaso ku buntu nta kiguzi kandi afungiye gukora ibyaha.

    Ati 'Nubwo twakoze ibyaha ariko ikigaragara ubuyobozi bw'Igihugu cyacu buracyatwitayeho, budukoreye igikorwa cyiza cy'indashyikirwa ni ubwo gushimirwa, nari mfite ikibazo cy'amaso maranye iminsi, nageragezaga gusoma simbone neza none bampaye indorerwamo z'amaso ku buntu, turishimye cyane.''

    Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo, yavuze ko impamvu bahisemo ko ubu buvuzi buhera ku Igororero rya Rwamagana ari uko hari abantu benshi bari bakeneye ubu buvuzi, yavuze ko kuvurira hamwe abagororwa bituma bisanga mu muryango kandi bakanahabwa ubuvuzi nta kiguzi.

    Ati 'Ni aha byabereye ariko n'andi magororero birateganyijwe, n'ahandi turateganya ko bizahagera abagororwa bose bakavurwa amaso, uwo basanze akeneye indorerwamo bakazimuha, uwo basanze akeneye umuti bakawumuha hose tuzahagera.''

    Uretse ubuvuzi bw'amaso RCS ivuga ko n'abandi bagororwa bafite ibibazo bitandukanye nk'ubuvuzi bw'ingingo, ubuvuzi bw'amagufa n'izindi ndwara zitandukanye ko basanzwe bitabwaho kandi ko ibi ari ibikorwa bizakomeza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagororwa-bafite-ibibazo-by-amaso-batangiye-guhabwa-ubuvuzi-bw-umwihariko

  • Tembera inzu nziza y’agatangaza Miss Mutesi Jolly yujuje (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyampimga w’u Rwanda wa 2016, Miss Mutesi Jolly ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kuzuza inzu nziza y’agatangaza.

    Mu mashusho yagiye hanze agaragaza Miss Mutesi Jolly arimo atembera uyu muturirwa we ubona ko yishimye cyane.

    Iyi nzu ifite byinshi bigezweho bivugwa ko yamutwaye agera kuri Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

    Iyo urebye iyi nzu y’umuturirwa ifite ubusitani bunini kandi bugezweho, pisine (piscine cg swimming pool), sauna, parikingi yo hejuru n’ibindi.

    Nubwo itaruzura neza ubona ko imirimo yose nirangira izaba ari inzu nziza cyane.

    Yujuje inzu nziza cyane

    Miss Mutesi Jolly ari mu bakobwa bafite amafaranga i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11875

  • Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF #rwanda #RwOT

    Byamusabye gusa amasaha make yo gutekereza, akora amahitamo ku mikino yashakaga gutegaho, akora amahitamo ye yitonze imikino yashyize ku Ipari, avanga ibikubo byo hasi no hejuru byose biba 7,205.14(Odds).

    Mu gukina kwe, uyu munyamahirwe w'icyumweru hamwe yahisemo umukino wose, ahandi atega ku bitego, ahandi avuga ko nta gitego kiboneka mu mukino ndetse atega no ku gice cyimwe cya mbere mu mukino nibyo yarakeneye ngo atsindire amafaranga/Cash muri Fortebet.

    Mu gihe kingana gusa n'amasaha make, Umunyamahirwe w'icyumweru yatahanye 1,550,856RWF yateze  amafaranga Magana abiri(200RWF). Amafaranga yose uko yayatsindiye yarayatahanye ako kanya.

    Intsinzi y'uyu munyamahirwe, iri ku Ipari ifite Nomero 25256484885258

    intyoza

    The post Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF first appeared on Intyoza.

    The post Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/17/ku-biceri-200-gusa-umunyamahirwe-muri-fortebet-yatsindiye-1296945rwf/

  • Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w'Intwari #rwanda #RwOT

    Bamwe mu ba Nyakayenzi, abahatuye n'abahavuka bagiye gushakira ubuzima hirya no hino, imyaka irasaga itanu bikoze ku mufuka bagatanga amafaranga yo gukora urugendo shuri ku Mulindi w'Intwari, ahari Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo kubohora Igihugu. Abatanze amafaranga, bategereje inkuru y'urugendo baraheba kuko nta rwabaye, ariko kandi banabuze ugusubizwa amafaranga batanze.

    Abatari bake mu baganiriye n'Umunyamakuru wa intyoza.com, bavuga ko ari amafaranga batanze, ari urugendo bagombaga gukora byose nta nakimwe babonye. Bibaza amaherezo kuko imyaka irasaga itanu. Bamwe bati' Amafaranga twatanze iyo tuyacuruza aba yarungutse, iyo tuyikenuza nabyo bikagira inzira'.

    Mu baganiriye na intyoza.com ariko batifuje ko imyirondoro yabo ishyirwa mu nkuru, bavuga ko igitekerezo cyo gusura Ingoro y'Amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu cyatangiye ahagana mu mwaka wa 2019, aho bakangurirwaga gukora urugendo rwerekeza ku Mulindi w'Intwari bagamije kwigira kuri ayo mateka y'Ubutwari yaranze INKOTANYI.

    Amafaranga yasabwaga buri umwe, yari amafaranga y'u Rwanda ibihumbi Cumi na bitandatu y'u Rwanda(16,000Frws), yari abariwemo ay'urugendo ndetse n'imipira bagombaga kugenda bambaye nk'abagiye mu gikorwa kimwe.

    Amafaranga y'Abanyakayenzi yaheze he, byagenze gute ngo bisange batagiye mu rugendo ariko kandi nti banasubizwe amafaranga batanze ngo bayakoreshe ibindi?

    Prudence Rukundo, yatorewe kuba uhagarariye iki gikorwa ndetse amenshi mu mafaranga yamunyuze mu ntoki. Gusa, avuga ko kugeza uyu munsi atazi ingano y'ayatanzwe. Yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko umubare w'abiyandikishije usaga abantu mirongo inani( Urutonde intyoza.com ifite ruriho abantu 150) bose biyemeje guhuzwa n'uru rugendo bakarwigiramo byinshi birimo Ubutwari bw'Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora Igihugu, ariko kandi nabo ubwabo nk'Abanyakayenzi bagahura bakaganira, bagasabana abadaherukana bagasuhuzanya.

    Aganira n'Umunyamakuru, Rukundo yavuze ko nubwo igihe gishize ari kirekire ariko ko igikorwa nyirizina kitaheze, ko kandi imwe mu mpamvu yatumye kidakorwa ishingiye ku kuba ubwo byategurwaga hahise haduka icyorezo cya Covid 19, nyuma y'aho bagenda bagira imbogamizi zatumye bidakorwa.

    Ahamya ko nyuma y'iki gihe cyose, uyu munsi imyiteguro bayigeze kure ndetse ko bamaze gufata itariki ya 11 z'ukwezi ku Kwakira(10), aribwo igikorwa nyirizina kigomba gusubukurwa, abishyuye ndetse n'abandi bifuza kujya muri uru rugendo bakaba bagiye guhuza imbaraga kugira ngo hatagira ikizongera gukoma mu nkokora uru rugendo.

    Nubwo Prudence Rukundo yemereye umunyamakuru ko imyiteguro bayigeze kure ndetse bakaba barahawe itariki ya 11 z'Ukwezi kwa 10 yo kuba ariho bazasura ku Mulindi w'Intwari, benshi mu baganiriye n'umunyamakuru bavuga ko nta makuru y'urugendo bazi, ko ndetse n'urubuga bamwe bahuriraho nta byahavugiwe ngo bahabwe.

    Amakuru agera ku intyoza.com ni ay'uko mu mafaranga ibihumbi 16 buri wese yiyemeje gutanga( hari n'abemeye gutanga arenga), uko ibintu byari bipanze bishobora guhinduka bitewe n'uko Ubuyobozi bw'ahazasurwa ngo bwabwiye abategura iki gikorwa ko abantu barenga 20 buri wese asabwa kwishyura amafaranga agera mu bihumbi bine y'u Rwanda.

    Kuba umubare w'abazajya muri uru rugendo n'urenga abantu 20 buri umwe azinjira ahasurwa ari uko yishyuye ibihumbi bine, Rukundo Prudence ukuriye itsinda ryateguye uru rugendo yabwiye intyoza.com ko aho kuzagenda bambaye imipira ibaranga, aya mafaranga yo kwinjira ku Mulindi ashobora kuzakurwa muri bya 16 agasimbuzwa kwambara imipira aho kugira ngo basabwe andi mafaranga.

    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w'Intwari first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w'Intwari appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/17/kamonyi-kayenzi-barishyuye-imyaka-irasaga-5-batazi-ikitambitse-urugendo-rujya-ku-mulindi-wintwari/

  • Indege itagira umupirote( Drone) y'Igisirikare cy'u Rwanda yakomerekeje Abanyeshuri #rwanda #RwOT

    Igisirikare cy'u Rwanda (RDF) kuri uyu wa 16 Nzeri 2025 kibinyujije ku rubugwa rwa X (rwahoze rwitwa Twitter) cyasohoye itangazo rivuga ko hari indege(Drone) ya RDF yakoreye impanuka mu karere ka Rutsiro mu gihe yari mu myitozo igata inzira yayo kubera ikirere kitari kimeze neza.

    Nk'uko iri tangazo rya RDF ryanyujijwe kuri X ribivuga, iyi mpanuka yabaye ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri ku i saa Saba n'iminota mirongo ine. Ni itangazo kandi Igisirikare cy'u Rwanda kivugamo ko iyi mpanuka, Drone yakomerekeje abanyeshuri batatu bari bavuye ku ishuri bataha berekeza mu rugo.

    Itangazo riragira riti' Babiri barimo kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kivumu, naho uwa gatatu yajyanwe kuvurirwa ku Bitaro bya Murunda'.

    Rikomeza rigira riti' Ingabo z'u Rwanda zirihanganisha imiryango y'aba bana bakomeretse ndetse zibabajwe n'ibibazo batewe n'iyi mpanuka'.

    Ifoto ya Drone yakuwe kuri internet.

    Igisirikare cy'u Rwanda(RDF), muri iri tangazo cyavuze ko kirimo gufatanya n'inzego z'Ubuyobozi bw'Ibanze ndetse n'Abaganga kugira ngo abana bahuye n'ikibazo cyz'iyi mpanuka bitabweho, bahabwe ubuvuzi bukwiye kandi ko RDF izatanga ubufasha nkenerwa haba kuri aba bana ndetse n'imiryango yabo.

    Itangazo rya RDF.

    intyoza.com

    The post Indege itagira umupirote( Drone) y'Igisirikare cy'u Rwanda yakomerekeje Abanyeshuri first appeared on Intyoza.

    The post Indege itagira umupirote( Drone) y'Igisirikare cy'u Rwanda yakomerekeje Abanyeshuri appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/17/indege-itagira-umupirote-drone-yigisirikare-cyu-rwanda-yakomerekeje-abanyeshuri/