Category: Uncategorized

  • Yves Iradukunda yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINICT, hashyirwaho abayobozi mu nzego zinyuranye – #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 18 Nzeri 2025.

    Yves Iradukunda ni we mushya winjiye muri Guverinoma. Yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT.

    Iradukunda yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT mu 2020. Yabaye Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Allan & Gill Gray Philanthropy (AGGP) mu Rwanda. Iradukunda kandi yakoze muri MASS Design Group nk'umukozi ushinzwe ibikorwa.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n'imibare na mudasobwa yakuye muri Oklahoma Christian University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu mu bijyanye n'Imicungire y'Ubucuruzi (Business Administration) yakuye muri African Leadership University.

    Afite impamyabushobozi mu bijyanye no gutanga serivisi za leta yakuye muri Kaminuza ya Cambridge yakuye mu Bwongereza.

    Iradukunda afite ubunararibonye mu burezi binyuze mu kazi yakoze muri Bridge2Rwanda nk'umujyanama mu bijyanye n'umwuga, aho yibandaga ku guteza imbere impano z'urubyiruko, kubagira inama no kubafasha mu buryo bwihariye ku bijyanye n'iterambere ryabo bwite n'iry'umwuga.

    Uyu mugabo kandi yagize uruhare mu gushinga ibigo by'ubucuruzi bibiri; ELERwanda, kigamije guteza imbere guhanga imirimo mu rubyiruko; na Academic Bridge, Ltd., gikora porogaramu za mudasobwa.

    Kuri ubu, Iradukunda Yves ari mu Nama y'Ubutegetsi ya Bridge2Rwanda, akaba na Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya Water Access Rwanda, ikigo gifite intego yo guteza imbere imibereho myiza gitanga amazi meza mu bice by'icyaro.

    Abandi bayobozi bashyizweho

    Dieudonne Gatete yagizwe Umuyobozi w'lbiro bya Perezida wa Repubulika.

    Uyu mugabo wavutse mu mu 1985, yakoze igihe kirekire mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Iperereza n'Umutekano (NISS). Yari Umuyobozi ushinzwe Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba.

    Ni mu gihe Viviane Mukakizima, yagizwe Umuyobozi Wungirije w'Ibiro bya Perezida wa Repubulika.

    Amb. Claude Nikobisanzwe, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Porotokole ya Leta.

    Mu biro bya Minisitiri w'Intebe, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Guverinoma yagizwe Leonard Minega Rugwabiza.

    Ni mu gihe Amb. Moses Rugema, yagizwe High Commissioner wa Repubulika y'u Rwanda muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Nigeriya

    Canoth Manishimwe yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, asimbura Gisele Umuhumuza.

    Mifotra yahawe Umunyamabanga Uhoraho mushya

    Ni mu gihe Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo yahawe Umunyamabanga Uhoraho, Clement Kabiligi asimbuye Gaspard Musonera.

    Clément Kabiligi yari asanzwe ari Umuyobozi w'Ishami rishinzwe guteza imbere ubumenyi n'ubushakashatsi muri Imbuto Foundation. Yanakoze nk'umuhuzabikorwa mu ishami ry'uburezi muri uyu muryango.

    Afite ubunararibonye bw'imyaka 12 mu bijyanye no guhuza ibikorwa by'imishinga itandukanye, guteza imbere imikurire y'abana, gahunda z'uburezi, guteza imbere abaturage n'ibindi.

    Afite impamyabumenyizi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'imicungire y'ubucuruzi (Business Administration) yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Kabiligi kandi afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye no gukora ibikoresho byo kwa muganga nk'imiti n'inkingo (y'ibijyanye no gukora imiti n'inkingo [Biotechnology] yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Eraste Rurangwa yagizwe Umunyabanga Uhoraho muri MINICT

    Minisiteri y'lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo na yo yahawe Umunyamabanga Uhoraho mushya witwa Eraste Rurangwa. Yasimbuye Yves Iradukunda wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.

    Rurangwa yari asanzwe ari Umuyobozi w'Agateganyo ushinzwe ibijyanye no kubungabunga amakuru mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Umutekano w'Ikoranabuhanga (National Cyber Security Authority: NCSA)

    Ni umuhanga mu bijyanye no kubaka porogaramu za mudasobwa ubifitemo uburambe. Amaze imyaka irenga ine akora muri NCSA.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'amakuru (Information Systems) yakuye muri Kobe Institute of Computing yo mu Buyapani.

    Afite kandi impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n'itumanaho yakuye muri Periyar University yo mu Buhinde.

    Ni mu gihe Thaddée Tuyizere, yagizwe Visi Perezida wa Komisivo y'lgihugu y'Uburenganzira bwa Muntu (NCHR).

    Jimmy Christian Byukusenge yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'lgihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA)

    Ni mu gihe Col. Claude Nkusi yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'lgihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA)

    Yves Iradukunda yari Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT

    Dieudonne Gatete yagizwe Umuyobozi w’lbiro bya Perezida wa Repubulika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yves-iradukunda-yagizwe-umunyamabanga-wa-leta-muri-minict-hashyirwaho-abayobozi

  • Nyamasheke: Abafashamyumvire bamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bamaze igihe bakora ku buhinzi – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi, Guverinoma y'u Rwanda yafatanyije n'umushinga JPRWEE ushirwa mu bikorwa na INADES Formation Rwanda bwanagaragaje ko ubuhinzi budacokoza ubutaka butanga umusaruro kurusha ubuhinzi bwo kurima no gutabira.

    Musabimana Ruth wavuze mu izina rya bagenzi 39 bitabiriye aya mahugurwa akaba n'ubushakashatsi yavuze ko babukoze mu buryo bw'igereranya, aho bafashe imirima itatu yose bahingamo ibishyimbo, ariko hamwe ntibashyiramo ifumbire, ahandi bashyiramo imborera gusa, uwa gatatu bashyiramo imborera n'imvaruganda.

    Ati 'Twasanze kuri are itarimo ifumbire havamo ibilo 11 by'ibishyimbo, aharimo imborera gusa twakuyemo ibilo 18, mu gihe aharimo imborera n'imvaruganda twakuyemo ibilo 25'.

    Mu gihembwe gikurikiyeho bafashe imirima ibiri umwe bawuhinga bisanzwe byo kurima no gutabira, undi bakoresha uburyo bubungabunga ibidukikije ari bwo guharura ibyatsi, ugatera, ukanasasira.

    Ati 'Twasanze ubuhinzi bubungabunga ibidukikije, guharura no gusasira bitanga umusaruro kuko nta gishoro kinini kijyamo kandi n'umusaruro kuri are uri hejuru'.

    Mu kugereranya imbuto z'ibigori RHW1507 na RHW1407 na Nyirakagori basanze izo mbuto zera mironko 45 kuri are mu gihe Nyirakagori yera mironko 25 kuri are.

    Umuyobozi wa INADES-Formation Rwanda, Juvenal Musine yavuze ko ubu bushakashatsi babukoze ari nk'amahugurwa agamije gufasha abaturage guhindura imyumvire ku mikoreshereze y'ifumvire no kuvangavanga imyaka mu murima umwe.

    Ati 'Kuvangavanga imbuto mu murima si byiza ku buhinzi kuko imbuto zicuranwa intugagihingwa n'imyunyungugu yo mu butaka ntihagire na kimwe kiguha umusaruro ushimishije, icyiza ni ugusimburanya kimwe cyazavamo ukabona guhinga ikindi'.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuhinzi n'Umutungo Kamere mu Karere ka Nyamasheke, Twigenge Jean Marie Vianney yashimye ubumenyi aba bafashamyumvire bahawe avuga ko buzafasha mu gushyira mu bikorwa gahunda nshya ya Leta yo kongera umusaruro ku buso bwatoranyijwe, yiswe 'Food busket site/icyanya kigega'

    Ati 'Buriya bumenyi bahawe na tekinike z'ubuhinzi bize birahita bidufasha gushyira mu bikorwa gahunda y'ikigega igamije kongera umusaruro w'ubuhinzi'.

    Aya mahugurwa akaba n'ubushakashatsi yitabiriwe n'abafashamvire 39 barimo abayobozi bane n'abahinzi 35.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi mu Karere ka Nyamasheke, Twigenge Jean Marie Vianney yavuze ko ubumenyi aba bafashamyumvire bahawe buzafasha akarere kongera umusaruro w’ubuhinzi

    Mu Karere ka Nyamasheke, abafashamyumvire bamuritse ibyavuye mu bushakashatsi ku bubinzi

    Abafashamyumvire mu buhinzi bamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bamaze umwaka bakora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abafashamyumvire-bamuritse-ibyavuye-mu-bushakashatsi-bamaze-igihe

  • Canada: Abana 37 bahawe amasakaramentu na Antoine Cardinal Kambanda – #rwanda #RwOT

    Antoine Cardinal Kambanda yari muri Canada kuva ku wa 12-16 Nzeri 2025. Yari mu butumwa bwa Vatican muri Amerika y'Amajyaruguru.

    Antoine Cardinal Kambanda yagiye i Washington DC akomereza i Ottawa Abanyarwanda barenga 1000 bo mu mijyi ya Ottawa na Montreal bitabira misa yari ayoboye.

    Byatumye abana 37 bahabwa amasakaramentu arimo irya Batisimu, iry'Ukarisitiya n'iry'Ugukomezwa.

    Antoine Cardinal Kambanda yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga gukomeza kunga ubumwe, gukomera ku ndagagaciro nyarwanda no gukomeza umuryango nk'izingiro ry'uburezi n'umuco.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Canada, Higiro Prosper, na we yitabiriye iyi misa, asaba abayitabiriye gukomeza umuco w'ubumwe no kugira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda.

    Abanyarwanda baba muri mijyi ya Ottawa, Gatineau, na Montreal bagaragaje uburyo batewe ishema n'umuco wabo, ndetse bagaragaza ko bazakomeza kugira uruhare rufatika mu iterambere ry'u Rwanda.

    Antoine Cardinal Kambanda yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga kunga ubumwe

    Antoine Cardinal Kambanda yayoboye misa yitabiriwe n’abarenga 1000 bo muri Canada

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Canada, Higiro Prosper, yasabye Abanyarwanda baba muri Canada gukomeza gutekereza u Rwanda aho bari hose

    Abarenga 1000 bo muri Canada bitabiriye misa yayobowe na Antoine Cardinal Kambanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/canada-abana-37-bahawe-amasakaramentu-na-antoine-cardinal-kambanda

  • REB yagennye ibyo abanyeshuri b'i Kigali bazahugiraho mu gihe cya Shampiyona y'Isi y'Amagare – #rwanda #RwOT

    Dr. Mbarshimana yabwiye Radiyo Rwanda ko ubu abarimu bari gutegura imikoro abana bazatahana kandi ihagije mu gihe cy'icyumweru bazamara batiga ku buryo batagiye guhugira mu bibarangaza.

    Yagize ati 'Izaba itandukanye n'umukoro umwana asanzwe atahana iyo yiga kuko uba ari nk'ikibazo kimwe mu isomo runaka. Abarimu batangiye gutegura imikoro n'imiyitozo itandukanye kandi ihagije izatuma igihe umwana azaba ari mu rugo azabasha gusubiramo neza akabasha kubyumva.'

    Dr. Mbarushimana kandi yibukije ababyeyi kuzafasha abana babo ko basubiramo iyo mikoro neza kuko bitashoboka batabigizemo ruhare.

    Ati 'Turasaba ubufatanye kugira ngo muri iyi minsi itanu ababyeyi bazajye bamenya ko umwana yayikoze akayirangiza kuko yubatse ku buryo buri munsi hari umukoro umwana agomba gukora.'

    Shamiyona y'Isi y'Amagare izabera mu Rwanda kuva kuva ku itariki 21-28 Nzeri 2025.

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko imwe mu mpinduka zizagaragara mu gihe iri siganwa rizaba riba, ari uko amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azahagarika kwigisha ndetse n'abakozi bagashishikarizwa gukorera mu ngo.

    Aho yavuze ko Minisiteri y'Uburezi izakorana bya hafi n'abayobozi b'amashuri n'ababyeyi, kugira ngo iyi gahunda igende neza.

    REB yagennye ibyo abanyeshuri b'i Kigali bazahugiraho mu gihe cya Shampiyona y'Isi y'amagare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reb-yagennye-ibyo-abanyeshuri-b-i-kigali-bazahugiraho-mu-gihe-cya-shampiyona-y

  • Imihanda imwe irafungwa by'agateganyo kubera imyitozo ya Shampiyona y'Isi y'Amagare – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa giteganyijwe ku wa 19 Nzeri 2025 guhera Saa Sita z'ijoro kugeza Saa Saba z'ijoro.

    Polisi yatangaje ko uwo muhanda uza kuba uri gukorerwamo imyitozo yo kwitegura Shampiyona y'Isi y'Umukino w'Amagare izabera mu Rwanda bituma urujya n'uruza rudakomeza nk'uko byari bisanzwe.

    Yatangaje ko abapolisi baza kuba bari mu mihanda kugira ngo bayobore abasanzwe bakoresha umuhanda.

    Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025 izaba kuva ku Cyumweru, tariki ya 21 kugeza ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, ikinirwe mu mihanda yo mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.

    Ku munsi wa mbere, amagare azahaguruka BK Arena yerekeze kuri MIC, bakomereze Simba ya Kimironko bakatire Kwa Rwahama, bakomereze Kwa Lando, bagaruke kuri Prince House.

    Aho nibahagera bazagaruka Sonatubes, bazamukire Kicukiro Centre, bakomereze i Nyanza, baharenge bagere i Gahanga, mbere y'uko bagera ku kiraro cyerekeza i Bugesera bazakatira kuri sitasiyo ya lisansi Oryx, bongere bagaruke mu muhanda uberekeza mu Kanogo, bazamukire Kwa Mignone.

    Uwo muhanda wubakishije amabuye bazawunyuramo bakatire Ku Kabindi, mbere yo gusoreza kuri Kigali Convention Centre (KCC).

    Uyu muhanda uzakoreshwa iminsi ine yikurikiranye, guhera ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri kugeza ku ya 24 Nzeri 2025. Uzaba uberamo icyiciro cy'abasiganwa n'ibihe ku bakinnyi ku giti cyabo (ITT), abasiganwa n'ibihe ku makipe (TTT).

    Ku munsi wa gatanu, uwa gatandatu n'uwa karindwi izava tariki ya 26 kugeza ku ya 27 Nzeri 2025, amagare azahaguruka KCC, anyure ku Gishushu, afate Nyarutarama mu Kabuga, amanukire kuri Kigali Golf Resorts & Villas, agane Kwa Nyagahene, azamukire MINAGRI, akatire kuri Ambasade y'u Buholandi, ace munsi ya KABC, anyure Kimicanga, azamuke umuhanda w'amabuye wo Kwa Mignone, asubira KCC.

    Uyu kandi ni wo uzakoreshwa ku munsi wa nyuma uzaba tariki ya 28 Nzeri, gusa nibamara kuwuzenguruka inshuro icyenda, bazagera Kimicanga bakomereze Sopetrad, bamanukire Nyabugogo, bakomereze kuri Ruliba, bazamukire Norvège.

    Amagare nagera Norvège azamanukira i Nyamirambo kuri Tapis Rouge yerekeza i Nyakabanda, azamuke Kwa Mutwe. Nyuma y'aho azakatira kuri Onatracom, amanukire ahahoze Gereza ya 1930, anyure mu ihuriro ry'imihanda mu mujyi, yerekeze KCC anyuze kwa Mignone nanone

    Polisi y'u Rwanda igaragaza ko hashyizweho indi mihanda izunganira izaba ari gukoreshwa mu marushanwa ku buryo abakora ingendo nabo bazikomeze.

    Hafi ya KCC ni ho imyitozo isorezwa

    Team Rwanda na yo ikomeje imyiteguro

    Uyu uri mu mihanda igiye gukorerwamo imyitozo

    Shampiyona y’Isi y’Amagare izitabirwa n’abakinnyi benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gukorwa-imyitozo-yo-kwitegura-shampiyona-y-isi-y-amagare

  • Bigoranye APR FC ikuye amanota 3 kuri Gicumbi FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego cya Denis Omedi cyo mu minota y’inyongera cyafashije APR FC kwegukana intsinzi y’ibitego 2-1 imbere ya Gicumbi FC.

    Uyu munsi hakinwaga umunsi wa kabiri wa shampiyona, wabimburiwe n’umukino Gorilla FC yanganyije na Mukura VS 1-1.

    APR FC yari ivuye muri CECAFA Kagame Cup yakinaga umukino wa yo wa mbere wa shampiyona na Gicumbi FC kuko uwa Marines FC w’umunsi wa mbere wabaye ikirarane.

    Ku munota wa 7, APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na William Togui Mel ku mupira yari ahawe na Memel Raouf Dao.

    Ibi byishimo ntibyamaze kabiri kuko ku munota wa 15, Lola Kanda Moise yishyuriye Gicumbi FC ku gitego yatsinze n’umutwe. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-1.

    Mu gice cya kabiri APR FC yakoze impinduka Mamadou Sy na Hakim Kiwanuka bavuyemo hajyamo Mugisha Gilbert na Denis Omedi.

    Izi mpinduka zafashije APR FC kuko ku munota wa 3 w’inyongera Denis Omedi yatsindiye iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu igitego cy’umutwe ku mupira w’umuterekano wari utewe na Memel Raouf Dao. Umukino warangiye ari 2-1, APR FC ibona amanota 3 ya mbere muri shampiyona ya 2025-26.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11885

  • Akoresha arenga ibihumbi 800 Frw ku munsi, Gloria Bugie yatunguye benshi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’umunyarwandakazi ukorera umuziki we muri Uganda, Gloria Busingye, yatunguye benshi ubwo yavugaga ko akoresha arenga ibihumbi 800 Frw ku munsi.

    Uyu muhanzikazi uzwi nka Gloria Bugie, hakwirakwiye amashusho ye avuga ko atazi amafaranga akoresha neza ariko ku munsi akoresha miliyoni 2 z’amashiligi ya Uganda.

    Yagize ati 'Uko ntanga amafaranga ku munsi biterwa n’uko umunsi wanjye uteye. Iyo ndi mu rugo biba bitandukanye n’igihe ngiye gukora igitaramo. Ariko nkoresha hafi miliyoni ebyiri z’amashilingi ya Uganda ku munsi, akenshi ajya muri spa, nkishyura lisansi, ibiryo n’imyambaro. Imyenda nambaye rimwe sinongera kuyisubiramo. Ngura imyenda mishya buri munsi.'

    Ibi bivuze ko akoresha amafaranga y’u Rwanda arenga gato ibihumbi 828.

    Ibi byatangaje abantu benshi uko umuntu yakoresha amafaranga angana atya ku munsi, aho byafashwe nko kwangiza abandi bavuga ko abeshya.

    Bugie akoresha arenga ibihumbi 800 Frw

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11886

  • Huye: World Vision Rwanda n'Akarere bishimiye ibyagezweho mu mushinga w'Iterambere wa Maraba – #rwanda #RwOT

    Ibirori byabaye ku wa 16 Nzeri 2025, mu Murenge wa Kigoma ahari hateraniye abayobozi n'abaturage bishimira itambwe yatewe mu iterambere, muri uyu mushinga watangijwe mu 2008, ushyirirwa mu bikorwa mu midugudu 90 igize utugari 14 two mu mirenge ya Maraba na Kigoma.

    Mu byishimirwa harimo amavuriro, imiyoboro y'amazi, ibyumba by'umukobwa ku mashuri, hubatswe kandi ibyumba by'amashuri bisanzwe byatwaye asaga miliyoni 500 Frw, hubakirwa abatishoboye biganjemo abakuwe muri nyakatsi, abaturage bigishwa guhinga, korora no gucuruza.

    Umuyobozi w'Umushinga wa World Vision, mu Ntara y'Amajyepfo mu gice cyitwa Ishema, Seba Osée, yagaragaje ko uyu mushinga wazanye impinduka mu buzima bw'abaturage mu gihe umaze uhakorera.

    Yagaragaje ko hubatswe amashuri menshi, harwanywa imirire mibi, Sida, batangwa amazi meza, hubakwa amavuriro, gufasha abana kwiga, aho abenshi ubu bamaze kuba abagabo bari kwiteza imbere, hashinzwe amatsinda yo kwizigama, abaturage bamenya gucunga ifaranga no kurishakisha, ari na ko imiryango yitandukanya n'amakimbirane.

    Yifashishije urugero, Seba yibukije abantu inkuru y'umwana w'umukobwa wafashijwe kwiga n'iwabo bakubakirwa inzu mu gihe babaga mu ihema, ubu akaba yariyubatse ari umugore unatunze imodoka.

    Mu 2008 umushinga ugitangira, muri aka gace bari kuri 53% by'igwingira mu bana, baramanuka baba 15%. Abakoreshaga amazi meza bari 33% none ubu barenga 95%, na ho ibyumba by'amashuri byiza byari 67%, none birenga 96%.

    Seba ati ''Byagize impinduka, nk'ubu ikigero cyo kwizigama byari kuri 37% none dusoje bigeze hejuru ya 70%, imiryango yari ifite abantu bashobora gukorera amafaranga yavuye kuri 43% igera 86%. Kwita ku bana byavuye kuri 5% none ubu biri hejuru ya 90%.''

    Kamaliza Josiane, umwe mu bafashijwe na World Vision Rwanda, yavuze ko yinjijwemo muri 2008 afite imyaka umunani, aterwa inkunga mu myigire ahereye mu mashuri abanza none ubu arangije muri Kaminuza mu ishami ryo kucunga ubutaka.

    Na ho Mugiraneza Odette, wo mu Kagari ka Shyembe, Umurenge wa Maraba, avuga ko World Vision yatabaye urugo rwe rwari rurimbuwe n'amakimbirane ashingiye ku businzi, aho yiyemerera ko yari yarananiye umugabo we.

    Yavuze ko nyuma yo kwigishwa bose bisubiyeho, bagatangira ibikorwa by'iterambere, aho ubu asigaye ari umworozi w'inkwavu afatanya n'ubuhinzi bw'imboga yuhira, ubuzima bukaba bwarahindutse bwiza.

    Ati 'Ubu ngira akabazo nkaba nshoye abana b'inkwavu nkabonamo nk'ibihumbi 60Frw cyangwa nkaba ngurishije imboga, iyo mituweli ikaboneka cyangwa ibikoresho by'abanyeshuri. Iyo tudahinduka mu mutwe, ubu tuba tutakiriho, kuko hari n'igihe twaburaraga, turashima rwose!'

    Umuyobozi Mukuru wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu, yagaragaje ko bishimira intambwe abaturage bafashijwe bagezeho, ashimangira ko ari intsinzi yaturutse mu bufatanye bwa bose.

    Yagize ati 'Uyu ni umunsi wo kwishimira umuhate, umurava n'ubufatanye bw'ibyo twagezeho. Ibi biratwereka ko iterambere rihera kuri beneryo, kuko iyo mutabishyiraho umutima ntibyari gukunda. Twebwe ibyo twakoze ku bufatanye na leta ni ukubatera ingabo mu bitugu gusa, naho ubundi imbaraga mwari muzifite. Mwagaragaje ko mu bufatanye, abantu bagera kuri byinshi.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimye World Vision ku musanzu yatanze muri Huye mu rugendo rw'imyaka 17 ishize, yibutsa ko itafari ryabo mu iterambere rizahora ryibukwa.

    Ati ''Ubufatanye bwanyu bwari bwiza cyane. Ibyakorewe hano bigaragarira amaso byatwaye asaga asaga miliyari 3Frw, kandi akarere katanze miliyari 1 Frw. Ingengo y'imari ingana ityo mu mirenge ibiri gusa, ntabwo akarere kayishoboza.''

    Meya Sebutege, yakomeje abwira abaturage bari abagenerwabikorwa ati ''Ibyo mwagezeho mu myaka 17 ni imbaraga, intwaro n'urukingo byo kurwanya ubukene, ubu murakomeye ngo mucuke, ntimuzasubire inyuma.''

    Uyu mushinga usize hubatswe imiyoboro y'amazi ibirometero bisaga 250 byahaye amazi abasaga ibihumbi 52, inzu z'ababyeyi eshanu ku bigo nderabuzima, ibyumba by'amashuri 38, ibyumba by'umukobwa ku mashuri 18, ubwiherero rusange busaga 250 ku mashuri n'insengero, ishingwa ry'amatsinda yo kwizigama 765 n'ibindi byinshi.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye kandi bwahaye igikombe World Vision Rwanda ku bw’imikoranire myiza izamura umuturage

    Hanabayeho umwanya wo gukata umutsima hishimirwa imyaka 17 ishize mu rugendo rw’iterambere ry’abaturage b’imirenge ya Maraba na Kigoma

    Kamaliza Josiane, watangiye gufashwa mu 2008 yiga mu mashuri abanza, yishimira ko asoje Kaminuza abikesha inkunga n’icyizere yahawe na World Vision Rwanda

    Habayeho n’umuhango wo guhererekanya ububasha, World Vision n’Akarere ka Huye basinya inyandiko igaragaza ko babamurikiye ibyo bakoze byose ngo bisigare bicungwa n’Akarere

    Umuyobozi Mukuru wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu, yavuze ko bishimira ubufatanye bwaranze abaturage kuko bagaragaraje imbaraga zo kugira aho bava n’aho bagera, abasaba kurinda ibyagezweho

    Bamwe mu rubyiruko bafashijwe kwiga imyuga, ubu umushinga usize ari abanyamwuga muri byinshi haba mu bukanishi, ubusuderi, ububaji n’ibindi

    Bamwe mu bafashijwe bahagariye abandi, batanze impano y’ururabo nk’ikimenyo cy’urukundo n’ishimwe bafitiye World Vision yabateje intambwe

    Akarere ka Huye kahaye World Vision Rwanda icyemezo cy’ishimwe gishimangira ko banyuzwe n’ibyiza bagejeje ku karere mu myaka 17 ubufatanye buzamura umuturage

    Abaturage bo mu mirenge ya Maraba na Kigoma bize ubuhinzi bwiza buvuguruye binyuze mu bufatanye bwa World Vision Rwanda

    World Vision ishimwa uruhare yagize mu kuzamura uburezi bw’abatishoboye ndetse no guteza imbere ibikorwaremezo by’amashuri

    Umuyobozi wa World Vision Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Seba Oséé, yavuze ko iyi myaka 17 isize impinduka nyinshi mu iterambere

    Uyu mushinga usize abaturage baramenye guhinga imboga bagurisha bakiteza imbere

    Ubu abana bigira ahantu heza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-world-vision-rwanda-n-akarere-bishimiye-ibyagezweho-mu-mushinga-w

  • U Rwanda rwagaragaje ko rurajwe ishinga n'ikoranabuhanga rishingiye ku ngufu za nucléaire – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, RAEB, Dr. Fidel Ndahayo wari witabiriye Inama Rusange ya 69 y'Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura Itunganywa ry'Ingufu za Nucléaire, (International Atomic Energy Agency: IAEA) iri kubera i Vienne muri Autriche

    Dr Ndahayo yashimiye imirimo ikomeye iri gukorwa ku buyobozi bwa Raphael Mariano Grossi usanzwe ari umuyobozi mukuru wa IAEA, ukomeje guteza imbere ibyo gukoresha ingufu za nucléaire mu kwimakaza ubumenyi n'ikoranabuhanga buzishingiyeho hagamijwe amahoro n'iterambere rirambye.

    Yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyigikira imishinga itandukanye ya IAEA yo gukoresha ubumenyi bushingiye ku ngufu za nucléaire mu guteza imbere ubuzima, kubungabunga amazi, kurwanya no kwirinda indwara no gukora amashanyarazi afasha abaturage mu iterambere.

    Imishinga Dr Ndahayo yagarutseho uzwi nka 'Rays of Hope' ugamije gufasha ibihugu mu gukoresha ingufu za nucléaire mu buvuzi no gushiririza kanseri n'izindi ndwara zikomeye.

    Harimo kandi uwa 'Atoms4Water' ugamije gukoresha siyansi ishingiye ku ngufu za nucléaire mu kubungabunga amazi nko gusuzuma ubuziranenge bwayo no gushakisha amazi ari mu nda y'Isi.

    Dr Ndahayo yanagarutse ku mushinga wa' ZODIAC (Zoonotic Disease Integrated Action)' wo gufasha ibi bihugu kwifashisha izi ngufu mu gutahura no guhangana n'indwara zava ku nyamaswa ziza mu bantu bigakorwa vuba zitarangiza abaturage.

    Mu mishinga uyu muyobozi yagarutseho kandi harimo n'uwo kwifashisha inganda nto zibyara amashanyarazi ashingiye ku ngufu za nucléaire zizwi nka 'Small Modular Reactors: SMRs).

    Dr Ndahayo yakomeje ati 'U Rwanda rurajwe ishinga no kwimakaza ibisubizo by'ikoranabuhanga rishingiye ku ngufu za nucléaire hagamijwe amahoro nk'uburyo bwo kwihutisha iterambere rirambye mu cyerekezo 2050.'

    Muri gahunda ngari yo kwimakaza izi ngufu mu mirimo itandukanye, Dr Ndahayo yerekanye imishinga u Rwanda rwerekejeho amaso, irimo uwo kubaka ikigo cy'ubushakashatsi no gukora imiti byifashisha ikoranabuhanga rya nucléaire, [Center for Nuclear Science and Technology- CNST].

    Iki kigo kizubakwa mu Ntara y'Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera hafi y'icyanya cyahariwe inganda n'Ishuri rya RICA.

    Harimo kandi umushinga wo kwifashisha inganda nto zibyara amashanyarazi ashingiye ku ngufu za nucléaire zizwi nka 'Small Modular Reactors: SMRs'.

    Uyu mushinga u Rwanda ruwugeze kure kuko rwiyemeje ko bitarenze mu 2028 ruzaba rufite abahanga 234 bazaba bakenewe ngo u Rwanda rube rufite bene urwo ruganda bitarenze mu 2030.

    U Rwanda kandi ruri mu myiteguro yo kwakira imashini zigezweho zikoreshwa mu buvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire izwi ka PET (Positron Emission Tomography).

    Dr Ndahayo ati 'Iyi mishinga yose igamije kwihaza mu biribwa, gukora ubuhinzi n'ubworozi bugezweho, guteza imbere ubuvuzi, inganda, ibidukikije, kubungabunga amazi no kwimakaza amashanyarazi atangiza ibidukikije.'

    Yibukije uburyo muri uyu mwaka u Rwanda rwakiriye inama yiswe 'Nuclear Energy Innovation Summit For Africa: NESIA 2025' yamaze iminsi ibiri kugeza ku wa 1 Nyakanga 2025 ibera i Kigali. Yahuriyemo abahanga mu bijyanye n'ingufu za nucléaire hagamijwe kureba uko izi ngufu zabyazwa umusaruro hagamijwe icyiza.

    Ni inama yagenze neza abantu abo mu bihugu 30 biyemeza gufatanya mu mishinga itandukanye irimo no gusangira ubumenyi. Ni inama yanitabiriwe na Raphael Mariano Grossi uyobora IAEA.

    Yibukije ko u Rwanda rwakiriye izindi nama zigera ku eshanu zigamije guteza imbere ibikorwaremezo bijyanye n'ingufu za nucléaire no kubahiriza amabwiriza asabwa kugira ngo zikoreshwe mu buryo budateza ibyago nk'uko IAEA ibisaba.

    Dr Ndahayo yavuze ko u Rwanda rwiyemeje guteza imbere uru rubuga ruhurizwamo aba bahanga, ndetse ko ruzakomeza gutegura inama, aboneraho no gutumira abitabiriye Inama rusange ya IAEA mu yindi nama izwi nka 'NEISA2026' izaba iminsi ibiri kugeza ku wa 19 Gicurasi 2026.

    Dr Ndahayo yanatumiye abafite imishinga ishingiye ku dushya mu guteza imbere uru rwego kuzana ibitekerezo byabo muri iyi nama bakazafatanya.

    Yatangaje kandi ko mu 2026 u Rwanda ruteganya kwakira inama igaruka ku gusuzuma ibikorwaremezo byifashishwa mu bijyanye n'ingufu za nucléaire n'uburyo bw'ubwirinzi harebwa niba rwiteguye kwakira inganda zikora ibifitanye isano n'izi ngufu.

    Yavuze ko u Rwanda rukomeje guha imbaraga urwego rwigenga rugenzura ibijyanye n'ingufu za nucléaire kugira ngo hakorwe ubugenzuzi butomoye ku mirimo ishingiye kuri uru rwego.

    Yibukije ko ruri gufatanya n'ibigo bitandukanye mu guteza imbere inganda nto n'ikoranabuhanga ribishingiyeho, kugira ngo rube urugero rw'ibishoboka ndetse duteze imbere ubumenyi no kubuhererekanya.'

    Ati 'U Rwanda rwishimira inkunga rukomeje kwakira iturutse muri IAEA binyuze mu bufatanye bw'akarere butandukanye nk'amasezerano ya AFRA (agamije guteza imbere ubushakashatsi, iterambere no gushyira ingufu ubumenyi n'ikoranabuhanga rishingiye kuri nucléaire).

    U Rwanda rwitabiriye Inama Rusange ya 69 y'Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura Itunganywa ry'Ingufu za Nucléaire, IAEA iri kubera i Vienne muri Autriche

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, RAEB, Dr. Fidel Ndahayo yerekanye intambwe ikomeye u Rwanda rumaze kugeraho mu kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwagaragaje-ko-rurajwe-ishinga-n-ikoranabuhanga-rishingiye-ku-ngufu-za

  • Ruhango: Batandatu batawe muri yombi bakekwaho urupfu rw'umugabo wasanzwe mu murima w'imyubati – #rwanda #RwOT

    Ibi byamenyekanye mu rukerera rwo ku wa 18 Nzeri 2025, ko uyu mugabo yishwe ubwo yasangwaga mu murima w'imyumbati, mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Burima, Umurenge wa Kinazi, ho mu Karere ka Ruhango.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko mu ijoro ryakeye, abaturage bayihaye amakuru ko babonye umurambo w'umugabo maze bihutira kujyayo basanga yapfuye.

    Yavuze ko inkomoko yarwo ari uko nyir'umurima yabyutse nijoro akabona itoroshi yaka mu murima we, yajyayo agasanga nyakwigendera arimo kumwibira imyumbati, agahita atabaza, maze abaturage bamutabaye barwana n'uwibaga imyumbati, bimuviramo ibikomere binini byamuviriyemo urupfu.

    CIP Kamanzi, yavuze ko Polisi yahise ifata abantu batandatu bakekwaho urugomo rwateye uru rupfu.

    Ati 'Ubu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Kinazi, Ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana, na ho umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kinazi gukorerwa isuzumwa.'

    Polisi yakomeje isaba abaturage kwirinda urugomo, ubujura no kwihanira kuko bitemewe bityo babireke kuko uwo bizajya bigaragaraho wese azajya abihanirwa.

    Uru rupfu rabereye mu Murenge wa Kinazi, mu Karere ka Ruhango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-batandatu-batawe-muri-yombi-bakekwaho-urupfu-rw-umugabo-wasanzwe-mu