Category: Uncategorized

  • Tuzagaruka: Ubuhamya bw'Ababiligi bitabiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare – #rwanda #RwOT

    U Bubiligi bufite ikipe yitabiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare, n'abandi benshi bayiherekeje ngo bihere ijisho imbonankubone iri siganwa.

    Iri tsinda rikigera mu Rwanda ryakoze ibikorwa binyuranye birimo iby'imikino no gusura ahantu ndangamateka.

    Manu Wauthier ati 'Mu gitondo, twagiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi no ku Ngoro ya Camp Kigali.'

    Uyu mugabo yavuze ko kwereka abashyitsi inzibutso bibafasha kumva no gusobanukirwa amateka y'igihugu, n'imbaraga zashyizwe mu kudaheranwa nayo mateka rwaciyemo.

    Ati 'Buri gihe iyo mperekeje abashyitsi, mba nshaka ko basura hariya hantu kugira ngo barusheho gusobanukirwa u Rwanda rw'ubu.'

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n'urwibutso rwa Camp Kigali bituma umuntu abona amakuru yose mu buryo bwihariye, ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi n'uburyo abasirikare b'Ababiligi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu 1994 bishwe, no kumva neza ubudaheranwa bw'u Rwanda.

    Benshi mu bitabiriye iyi mikino babanje gutembera hafi y'aho abakinnyi bazahagurukira, abandi bajya kureba umupira w'amaguru i Nyamirambo, baganira ku bitangaje babonye mu Mujyi utuje kandi usukuye.

    Ati 'Basubiramo inkuru z'ibyo bahuye na byo n'ibyo babonye bafite amarangamutima menshi, batangajwe cyane n'ubwiza n'isuku biranga umujyi wa Kigali, ubuntu n'urugwiro Abanyarwandakazi n'Abanyarwanda bakirana abashyitsi.'

    Yahamije ko hari abamaze gufata icyemezo cy'uko mu minsi iri imbere bazasubira mu Rwanda kubera ibyo biboneye n'amaso.

    Ati 'Hari umugore n'umugabo bari muri iri tsinda twazanye bambwiye bati 'Tuzagaruka''

    Uyu mugabo wageze mu Rwanda aherekeje abitabiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare yatangiye ku wa 21 Nzeri 2025, yavuze ko we amaze gusura u Rwanda inshuro nyinshi.

    Ati 'Njyewe ubwanjye, naje mu Rwanda kuva mu 1980, kandi buri gihe ngarutse mu Rwanda, nterwa ishema n'iterambere ry'igihugu ndetse n'uko Abanyarwanda batwakira.'

    Ibyo uyu mugabo avuga bishimangira ukuri benshi mu basura u Rwanda baba barabwiwe nubwo hari amashusho n'inkuru bikwirakwizwa na bamwe babuza ba mukerarugendo kurusura.

    Ishusho y'u Rwanda rw'uyu munsi ireshya buri wese kubera isuku n'umutekano, kwakirana abantu yombi ndetse muri iki gihe rwakiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare, ni umwanya mwiza ku bayitabiriye ngo bibonere bimwe mu byo babwiwe kandi bazagende babibarira abandi na bo barusure bihere ijisho.

    Umubiligi Manu Wauthier yavuze ko abo bageranye mu Rwanda banyuzwe

    Iri tsinda rikigera mu Rwanda n'a RwandAir, ryakoze ibikorwa binyuranye birimo iby'imikino no gusura ahantu ndangamateka

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tuzagaruka-ubuhamya-bw-ababiligi-bitabiriye-shampiyona-y-isi-y-amagare

  • Hatashywe Intare Cultural Centre y'i Nyanza yatwaye asaga miliyari 3 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni inyubako igeretse kabiri, iherereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Rwesero, mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

    Ifite imbuga nini yakira imodoka zirenga 150, ikagira inzu mberabyombi yakira abantu 1000 bicaye neza, ibyumba byagenewe ibiro 12 bishobora gukoreshwa n'abikorera babishaka, umwanya munini hejuru y'igisenge wakoreshwa nk'ahantu ho kwakirira abantu, ndetse n'igikoni kinini cyagenewe gutekera abantu benshi.

    Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko iyi nyubako ikemuye ibibazo byo kubura aho gukorera inama, kuko izajya yakira umubare munini w'abitabiriye inama runaka, abitabiriye ubukwe n'ibindi birori bihuza abantu benshi.

    Ati 'Kugeza ubu dufite icyumba cy'inama gishobora kwakira abantu 1000 bicaye neza, urumva ko iyi ari intambwe inejeje. Usibye inama kandi, harimo n'ibiro byinshi byatangiye gukorerwamo serivisi zitandukanye ndetse hari n'ahagenewe ibikorwa bya siporo, ibitaramo kandi ibi biri mu byo abanyamuryango b'Akarere ka Nyanza bahoraga bifuza kugeraho.'

    Umuyobozi wa Intare Investment Group izaba icunga iyi nyubako, Iribagiza Claire yashimiye Abanyamuryango ba FPR -Inkotanyi mu Ntara y'Amajyepfo ku bw'iki gikorwa cy'indashyikirwa bagezeho.

    Ati 'Hari inama nyinshi zaberaga i Kigali zigiye kujya zibera muri iyi nyubako, abanyamuryango biyuzurije, kandi urumva ko ari iterambere rihuriweho rigeze hose.'

    Ntirenganya Peter utuye mu Mujyi wa Nyanza yavuze ko iyi nzu yatangiye gukemura byinshi, aho nta muntu ukigira impungenge z'aho yakorera ibirori by'abantu benshi nk'ubukwe.

    Ati 'Yakemuye byinshi kuko ab'i Nyanza nta hantu heza hagutse bari bafite ho gukorera ubukwe cyangwa ibindi birori, cyane cyane mu gihe cy'imvura kuko burya irogoya ibirori cyane, ugahora wumva umutima uhagaze igihe cyose bitararangira, ariko ubu byarakemutse.'

    Imirimo yo kubaka iyi ngoro y'Umuryango FPR-Inkotanyi yatangiye mu mwaka wa 2022, yuzura muri Kanama 2024, ikaba yarazanye isura nshya mu Mujyi wa Nyanza.

    Indi nkuru bijyanye: Ubwiza bwa Intare Cultural Centre, yibagije ab'i Nyanza agahinda ko kubura aho bakorera ibirori

    Intare Cultural Centre yatwaye miliyari 3 Frw

    Intare Cultural Centre ifite icyumba gishobora kwakira abantu 1000 bicaye neza

    Intare Cultural Centre iherereye mu Karere ka Nyanza

    Hari n’imbuga iri hejuru y’inzu yakira abasaga 300 baba bitegeye Umujyi wa Nyanza

    Iyi ngoro ya FPR Intokanyi yatashywe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice

    Intare Cultural Centre yitezweho kwakira inama zitandukanye ziba zitabiriwe n’abantu benshi

    Intare Cultural Centre inafite igikoni cyateganyirijwe gutunganya amafungura yo ku rwego rwa hoteli y’inyenyeri eshanu

    Iyo uhagaze ku nzu hejuru, uba witegeye ibice byinshi by’Umujyi wa Nyanza

    Gutaha Intare Cultural Centre byitabiriwe n’Abayobozi b’Umuryango FPR Inkotanyi mu turere dutandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatashywe-intare-cultural-centre-y-i-nyanza-yatwaye-asaga-miliyari-3-frw

  • Abagera kuri 30% ntibafite amakuru kuri serivisi z'imyororokere – Ubushakashatsi – #rwanda #RwOT

    Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 292 bo mu turere umunani tw'u Rwanda, bukorerwa ku bantu bari mu byiciro bitandukanye barimo urubyiruko, abakora umwuga w'uburaya, abafite ubumuga n'abanyamuryango ba LGBTQ.

    Muri buri cyiciro, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko hari ibibazo bitandukanye. Nk'abakora uburaya, byagaragaye ko bagira amakuru make ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere ndetse ntibanagire amakuru y'uburyo bakwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Byagaragaye ko nibura 75% by'ababukora badafite amakuru ahagije. Abangavu 73% na bo nta makuru ahagije bafite mu gihe abanyamuryango ba LGBTQ badafite amakuru ahagije bangana na 70%, na 50% ku bafite ubumuga.

    Umukozi wa Tanga Community, Uwizeyimana Josiane, yavuze ko igitekerezo cyo gukora ubu bushakashatsi cyaturutse ku gushaka kumenya ibibazo bikiri hirya no hino mu bijyanye no kubona amakuru ndetse na serivisi ku buzima bw'imyororokere.

    Ati 'Twararebye dusanga imibare y'abangavu baterwa inda ikiri hejuru, turibaza tuti 'ko Leta yashyizeho ingamba zo guhangana n'iki kibazo, kuki imibare ikiri hejuru?' Ibyo byatumye dushyira imbaraga mu gukora ubu bushakashatsi.'

    Umukozi w'Umuryango utari uwa Leta, Feminist Action Development Ambition (FADA), na wo wagize uruhare muri ubu bushakashatsi, Djamali Shema, yagaragaje ko abanyamuryango ba LGBTQ bahura n'ikibazo cyo kutamenya amakuru, ariko n'abayafite bakagira isoni zo kujya gushaka serivisi ku bigo nderabuzima, kubera ko abantu bashobora kubashyira mu kato no kubaheza.

    Ati 'Hari igihe abantu bafata abanyamuryango ba LGBTQ nabi, bagashaka kubagira ibicibwa kubera imyumvire, ibyo bigatuma biheza, ntibajye no gushaka serivisi zijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.'

    Yavuze ko kimwe mu byakemura iki kibazo ari 'gukora ubukangurambaga, abantu bakumva ko abanyamuryango ba LGBTQ ari abantu nk'abandi, n'ababakorera ihohoterwa bakarushaho guhanwa.'

    Yanashimiye Leta y'u Rwanda, avuga ko hari byinshi byakozwe mu rwego rwo kwita ku buzima bwabo birimo no kubashyiriraho serivisi zihariye zitangirwa ku bigo nderabuzima.

    Uwizeyimana Chantal wavugiye abafite ubumuga, yashimangiye ko kimwe mu bibazo babonye ari ikijyanye n'uburyo abafite ubumuga bagera kuri serivisi zitandukanye.

    Ati 'Hari n'igihe izo serivisi ziba ziboneka ku kigo nderabuzima ariko uburyo bwo kuhagera bukagorana.'

    Yongeyeho ko ikibazo cy'ibanga ry'umurwayi na cyo cyagaragaye cyane cyane mu gihe ufite ubumuga yaherekejwe kwa muganga, akinjirana n'umuherekeza we mu cyumba cya muganga.

    Yashimangiye ko ubukangurambaga ari ikintu gikenewe gushyirwamo imbaraga, ariko bikajyana no kubaka ibikorwaremezo ku buryo bishobora gukoreshwa n'abafite ubumuga.

    Hakizimana Sylvestre Samuel yavuze ko urubyiruko rugira ikibazo cy'ubushobozi, cyane cyane urwo mu byaro.

    Ati 'ugusanga niba akeneye nko kugura agakingirizo, biramugoye kuko ubushobozi ari buke.'

    Uwizeyimana yavuze ko yizeye ko ubu bushakashatsi buzatuma abantu barushaho kuganira ku bibazo bigihari mu bijyanye no kubona amakuru na serivisi ku buzima bw'imyororokere.

    Ati 'Serivisi ku buzima bw'imyororokere ni ishingiro ryo kubaka igihugu cyiza cy'ejo hazaza, dukwiriye kurushaho kubiganiraho mu rwego rwo gukemura ibibazo bigihari.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagera-kuri-30-ntibafite-amakuru-kuri-serivisi-z-imyororokere-ubushakashatsi

  • Ubumenyi buke, icyuho cyatuma sosiyete sivile yisanga mu byaha by'iyezandonke – #rwanda #RwOT

    RGB yabigarutseho mu biganiro yagiranye n'imiryango Nyarwanda na Mpuzamahanga itari iya Leta, ku wa 18 Nzeri 2025.

    Ni ibiganiro byari bigamije kongera ubukangurambaga bwo gukumira ibikorwa by'iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry'intwaro za kirimbuzi.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Imitwe ya Politiki na Sosiyete Sivile mu Rwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Kazaire Judith, basanze imiryango itari iya Leta myinshi idafite amakuru kuri politiki yo kurwanya iyezandonke n'ibyaha byo gutera inkunga iterabwoba.

    Agira ati 'Mu isesengura twakoze ku miryango itandukanye mu bijyanye no gukumira ibi byaha, imwe mu mbogamizi twabonye ni uko iyi miryango itanafite amakuru n'ubumenyi bihagije ku buryo bwo gukumira no kurwanya ibi byaha kandi iyo utazi ikintu gishobora kukugwiririra igihe icyo ari cyo cyose. Ni yo mpamvu tugomba kubigisha no kubasobanurira ndetse byanaba bakamenya inzego babishyikiriza.'

    Kazaire yakomeje avuga ko RGB izakomeza kubakira ubushobozi sosiyete sivile kugira ngo bashyireho ingamba zikomeye zo kurwanya ibi byaha.

    Yagize ati 'Tugomba kumenyesha iyi miryango ko iyi politiki ihari kandi tukanabasobanurira ko ibyo bintu bihari, tukabubakira ubushobozi mu gushyiraho ingamba n'imirongo ngenderwaho kuko iyo abantu bafite amakuru babasha kwirinda.'

    Umuyobozi Mukuru wa Never Again Rwanda, Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa, yavuze ko hari imiryango itari ifite amakuru ahagije ku buryo yashoboraga kwisanga ari umuyoboro w'ibi byaha, agaragaza ko ibiganiro nk'ibi bibongerera ubumenyi.

    Yagize ati 'Akenshi usanga hari imiryango idafite amakuru kandi iyo abantu badasobanukiwe barakosa cyangwa bagakora ibyaha. Hari imiryango mike yari ibifiteho amakuru ariko imyinshi nta makuru yari ibifiteho bashoboraga kwisanga baguye muri uyu mutego.'

    Yongeyeho ko bitoroshye gukora ubugenzuzi ku baterankunga n'abafatanyabikorwa bakorana n'imiryango yabo gusa agaragaza ko babifashijwemo n'inzego zitandukanye n'ikoranabuhanga bazabigeraho.

    Mu Rwanda habarurwa imiryango itari iya Leta ingana 2.366.

    Raporo ya RGB y'umwaka wa 2023/2024, imiryango Nyarwanda itari iya Leta yasabye icyangobwa cyo kwandikwa by'agateganyo yari 247 muri yo iyemerewe ni 109. Mu gihe imiryango mvamahanga itari iya Leta yasabye kwandikwa yari 25, iyemerewe ni 21.

    RGB yagiranye ibiganiro n’imiryango Nyarwanda na Mpuzamahanga itari iya Leta

    Kazaire Judith yasobanuye ko kutagira ubumenyi buhagije ku byaha bishobora gutuma abantu bisanga mu byaha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubumenyi-buke-icyuho-cyatuma-sosiyete-sivile-yisanga-mu-byaha-by-iyezandonke

  • Rayon Sports itsindiwe i Nyamirambo, Ndikumana Asman akurwa mu kibuga kuri Ambulance #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatsindiwe na Singida Black Stars mu igitego kimwe ku busa, amahirwe yo gukomeza mu cyindi cyiciro aragabanuka.

    Wari umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup, Rayon Sports yari yakiriye Singida Black Stars kuri Kigali Pelé Stadium saa 19h00′.

    Umutoza wa Rayon Sports yari yagiye akora impinduka aho nka myugariro Youssou Diagne yari yabanje hanze, aho gukinisha Basane azanamo Adama Bagayogo. Ni mu gihe atari afite afite abakinnyi nka Emery Bayisenge, Bigirimana Abedi na Fall Ngagne bafite imvune.

    Gusa yari yahisemo kureka gukina sisiteme ya 3-5-2 yari amenyereweho ahitamo gukina 4-4-2

    Singida Black Stars yatangiye ikina ibintu bituje ubona irimo yiga imikinire ya Rayon Sports.

    Rayon yo yatangiye ishaka gukina umukino wihuta ariko ubwugarizi bwa Singida bukitwara neza.

    Singida Black Stars yaje kwinjira mu mukino ndetse inatanga ibimenyetso ko isaha n’isaha yabatsina igitego.

    Ni ko byaje ku genda ku munota wa 22 ubwo Marouf Tchakei yatsindaga igitego cya mbere n’umutwe ku mupira yari ahawe na Chama wari uhannye ikosa. Ni ikosa Fabrice yari akoreye Emmanuel Keyekeh.

    Singida wabonaga irimo irusha Rayon Sports iba yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 40 ku mupira Ande Koffi yahinduye imbere y’izamu Serumogo akenda kwitsibda ariko Pavelh Ndzila awukuramo.

    Ku munota wa 42, Marouf Tchakei yahinduye umupira imbere y’izamu ashaka Chama ariko Pavelh Ndzila arahagoboka. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka ikuramo Adama Bagayogo hinjiramo Aziz Basane.

    Ku munota wa 62 Habimana Yves yavuyemo hinjiramo Tony Kitoga.

    Rayon Sports yatangiye gukina ubona ishaka igitego aho ku munota wa 64, Tony Kitoga yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Ndikumana Asman ananirwa gushyira mu rushundura.

    Chama aba yatsindiye Singida Black Stars igitego cya kabiri ariko umunyezamu Pavelh Ndzila amubera ibamba.

    Ku munota wa 74, Chama yavuye mu kibuga asimburwa na Elvis Rupia. Ni nako ku munota wa 76. Richard Ndayishimiye yaje guha umwanya Mohammed Chelly. Ku munota wa 87 Ishimwe Fiston yasimbuye Tambwe Gloire.

    Ubwo bari bamaze kongeraho iminota itanu y’inyongera, umukino wahagaze iminota 6 kubera rutahizamu wa Rayon Sports, Ndikumana Asman wagize ikibazo cy’imvune y’urutugu ndetse nta mukinnyi wamusimbuye kuko byari byarangiye. Umukino warangiye ari 1-0.

    Umukino wo kwishyura uzabera muri Tanzania tariki ya 26 Nzeri 2025.

    Dore 11 babanjemo ku mpande zombi

    Rayon Sports

    Pavelh Ndzila
    Serumogo Ali (C)
    Nshimimana Fabrice
    Nshimiyimana Emmanuel Kabange
    Rushema Chris
    Niyonzima Oliveir Seif
    Ndayishimiye Richard
    Tambwe Gloire
    Adama Bagayogo
    Habimana Yves
    Ndikumana Asman

    Singida Black Stars

    Amas Obasogie
    Ande Koffi
    Morice Chukwu
    Anthony Trabi
    Nickson Kibabage
    Khalid Habib
    Khalid Aucho
    Emmanuel Keyekeh
    Clatous Chota Chama
    Marouf Tchakei
    Malanga Horso Muaku

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11899

  • Umunyezamu wa Rayon Sportd yakoze impanuka ikomeye #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Rayon Sports ukomoka muri Mali, Drissa Kouyate yakoze impanuka ikomeye agenda n’amaguru aho ashobora kuba yagize n’ikibazo cy’umugongo.

    Ibi byabaye nyuma y’umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup ikipe ye ya Rayon Sports yatsinzwemo na Singida Black Stars 1-0.

    Ubwo yari atashye yaje kugwa muri ruhurura iri inyuma ya Kigali Pelé Stadium ahabereye uyu mukino.

    Abazi iki kibuga cya Kigali Pelé, ku muryango w’inyuma aho amakipe yinjirira, ni naho yasohokeye.

    Kuri uwo muryango hepfo gato hari ruhurura inyuramo amazi.

    Ubwo yari ageze hanze arimo amanuka, amakuru ISIMBI yamenye ni uko yahuye n’abana bamusaba amafaranga n’ibyo kurya yari afite.

    Drissa Kouyate yabahaye amandazi yari afite, bakomeje kumukurikira bamusaba n’amafaranga na we agenda abahunga.

    Muri uko kubahunga nibwo yaje kwisanga aguye muri ruhurura iri inyuma ya Stade.

    Mu mashusho ISIMBI ifite ariko itashyira hanze, agaragaza uyu munyezamu yaguye muri ruhurura ya metero zishobora kuba zigera muri 2 atabasha no kweguka arimo ataka cyane.

    Byabaye ngombwa ko batabaza abaganga b’ikipe bafatanya n’abandi bantu kumukuramo.

    Nubwo bitaremezwa n’abaganga ariko uyu munyezamu yavunitse ukuboko agira n’ikibazo cy’umugongo.

    Yahise asubizwa muri Stade ya Kigali Pelé kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze.

    Drissa Kouyate yinjiye muri Rayon Sports mbereye y’uko uyu mwaka w’imikino wa 2025-26 utangira.

    Drissa Kouyate yakoze impanuka ikomeye

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11900

  • Khalfan afite iminwa myiza – Umugore we bisezeranyije ahishuye byinshi (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuraperi Nizeyimana Odo wamamaye nka Khalfan we n’umugore we w’umuhanzikazi Irumva Jeanne D’Arc uzwi nka Oxygen bavuze ko bisezeranyije.

    Aba bombi bakaba bamaze amezi arenga atandatu babana nk’umugore n’umugabo.

    Mu kiganiro bagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, babajijwe impamvu babana batarasenzeranye maze bavuga ko bisezeranyije igisigaye ari ukubyereka abantu.

    Ati “twarasezeranye, twarisezeranyije hasigaye kubyereka abantu. “

    Oxygen yavuze ko bafashe umwanzuro bakambara neza nk’abakoze ubukwe maze bajya ahantu mu busitani kwifotoza aho ngo ni ho Khalfan yamuhereye amasezerano abaho n’atabaho.

    Khalfan yagize ati “twasanze Adam na Eva ikintu baturushije ari kimwe, kuba nta gatanya bahanye, turabanza dukora ubushakashatsi ngo tumenye impamvu batayihanye, dusanga ibintu barabigiyemo mbere.”

    “Turavuga ngo reka tubakopere aka kantu tubanze tubigemo wenda abandi tuzabatumire mu birori ariko twe inka yarariwe kera.”

    Bemeza ko isezerano ari irya babiri. Mu byo biyemeje ni ukuvugisha ukuri ubuzima bwabo bwose no kudahemukirana.

    Aba bombi bakoraga ikiganiro ubona bishimye bari mu rukundo, Khalfan yageze aho asoma umugore we ku kiganza maze ahita agira ati “shahu agira iminwa myiza, ihora ikonje wagira ngo aba ayikuye muri frigo.”

    Uko bahuye, Khalfan yavuze ko yamubonye bwa mbere atari we agiye kureba kuko yari agiye kureba undi musore w’inshuti ye aho uyu mukobwa yari ari gufatira amashusho y’indirimbo ye.

    Khalfan n’umugore we barisezeranyije

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11898

  • BRALIRWA yatanze inkunga y'ibikoresho ku bagore 100 – #rwanda #RwOT

    Gutangiza uwo mushinga byabereye mu Karere ka Rwamagana ku itariki 18 Nzeri 2025. Abo bagore babanje gubabwa amahugurwa y'igihe gito mu gukora imyuga itandukanye aho Bralirwa Plc izatanga inkunga yo kubagurira ibikoresho bijyanye n' iyo myuga.

    Muri Mata uyu mwaka ni bwo BRALIRWA; uruganda rw'ibinyobwa rwa mbere mu Rwanda rwakoranye n'Umuryango utari uwa Leta wa Empower Rwanda wita ku iterambere rirambye ry'abagore n'abakobwa.

    Uwo muryango ufasha mu kubaha amahugurwa n'ubumenyi bibafasha kwihangira imirimo.

    Abahuguwe muri uyu mushinga ugamije impinduka mu mibereho ni abagore bakiri bato by'umwihariko babyaye imburagihe, batuye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana n'abo mu Murenge wa Kabarore muri Gatsibo.

    Mu mahugurwa bigishijwe ubudozi, guteka no gutunganya imisatsi, bakaba bazahawa ibikoresho bijyanye n'iyo myuga bibashe gutangira gukora ndetse abize imyuga isa bakorere hamwe kugira ngo iterambere ryihute.

    Ibyo bikoresho bazahabwa birimo imashini zidoda, gaze zo gutekesha n'ibikoresho bigezweho byo gutunganya imisatsi muri salon n'ibindi nkenerwa byose bizatwara agera kuri miliyoni 34 Frw.

    Dr. Kabatesi Olivia washinze Empower Rwanda akaba anayiyobora, yashimiye BRALIRWA Plc n'inzego z' ibanze ku bufatanye n' ubwitange bagaragaje mu gushyigikira gahunda za Leta zirimo guteza imbere abagore no gushakira urubyiruko akazi.

    Yagize ati: 'Abagore benshi barangiza amahugurwa ariko bakabura ibikoresho cyangwa amafaranga byo gutangira imishinga. Ubu, babonye ubumenyi n'ibikoresho bibafasha gutangira ubucuruzi burambye kandi butanga inyungu.'

    Yakomeje agira ati 'Uyu mushinga uzafasha gukemura ikibazo kiri hagati yo guhabwa ubumenyi ndetse no gutangira kubukoresha mu kububyaza inyungu. Turashimira abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu guteza imbere abagore no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.'

    Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, Ethel Emma-Uche, yavuze ko iterambere rirambye ari imwe mu nkingi z'imikorere kandi bigendanye na gahunda ya BRALIRWA Plc izwi nka Brew a Better World.

    Ati 'Iterambere rirambye n'imwe mu nkingi z'imikorere yacu bigendanye na gahunda yacu ya 'Brew a Better World'. Uyu mushinga ugaragaza umuhate wacu wo kwita ku bantu n'umubumbe dutuye no guharanira ahazaza heza kandi nta we dusize inyuma. Gufasha abagore tubaha ubumenyi n'ibikoresho si ugushyigikira gusa ibyo bakora ahubwo ni n'uburyo bwo kubaka imiryango itajegajega n'imibereho irambye.'

    Meya w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab wari umushyitsi mukuru mugutangiza iki gikorwa ku mugaragaro yashimiye ubufatanye bukomeye hagati y'abikorera, imiryango itari iya Leta n'inzego z'ubuyobozi mu guteza imbere abaturage.

    Ati 'Uyu mushinga ujyanye n'intego za gahunda y'igihugu yo kurwanya ubushomeri irimo gutanga amahugurwa y'ubumenyingiro no gufasha urubyiruko n'abagore kwihangira imirimo. Tubashimiye ubu bufatanye kuko ari umusanzu mu kuzamura imibereho no kubaka ejo hazaza heza kuri bo n'imiryango yabo.'

    Ibikorwa nk'ibi BRALIRWA Plc isanzwe ibikora kuko mu mwaka ushize nabwo yafashije ingo 250 zo mu murenge wa Munyiginya muri Rwamagana kubona amazi meza, binyuze mu kubagezaho ibikoresho biyayungurura (water filters) ifatanyije n'umuryango Spouts of Water Rwanda Ltd.

    Umuyobozi Mukuru wa BRALIRW Plc, Ethel Emma-Uche, yavuze ko iterambere rirambye ari imwe mu nkingi z'imikorere kandi bigendanye na gahunda ya BRALIRWA Plc izwi nka Brew a Better World

    Meya w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimye ubufatanye bw’imiryango itari iya Leta

    BRALIRWA Plc igiye gutanga inkunga y'ibikoresho ku bagore 100 mu rwego rwo kubateza imbere.

    Abo bagore babanje guhabwa amahugurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bralirwa-yatanze-inkunga-y-ibikoresho-ku-bagore-100

  • Sandra Teta yashyize hanze agahinda kamushengura umunsi ku munsi #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi uzwiho gutegura ibirori muri Uganda washakanye Weseal, Sandra Teta yagarutse ku gahinda aterwa n’abantu birirwa bamutuka bamwibasira ko yihambira kuri uyu muhanzi.

    Ibi byagiye bituruka ku mubano w’aba bombi uhora wumvikanamo amakimbirane aho mu minsi yashize Teta yigongeye umugabo we akajya mu bitaro bakanamushyiramo ibyuma mu maguru ni mu gihe hari igihe Sandra Teta na we yigize gukibitwa isura barayihindanya aho ari uyu mugabo we wabikoze nubwo Teta yabihakanye.

    Sandra Teta yabwiye ibitangazamakuru byo muri Uganda ko yatewe agahinda n’abantu bamwibasiye bavuga ko amwihambiraho ndetse ko nta muryango afite, ngo icyo bakwiye kumenya ni uko nta rugo rwubakwa nk’urundi cyangwa ngo rwubakirwe mu itangazamakuru.

    Ati 'Simbizi aho babikura. Buri wese afite uburyo abona ibintu. Hari abishimira kubona abandi mu bibi. Hari abavuga ngo naje kumurimbura, abandi bakavuga ko ntashaka kumureka kubera ko ntagira umuryango wanjye bwite. Hari ibihuha byinshi, ariko iby’umuryango bikemurwa n’umuryango, si itangazamakuru.'

    Abona kuba ubuzima bwa bo buri hanze nk’ibyamamare ari byo biha icyuho buri umwe cyo kubacira urubanza.

    Ati 'Hari ibyishimo, hari amakimbirane, hari umubabaro. Ariko byose turabinyuramo kuko twiyemeje kubana. Ntibibaho kuri njye gusa, bibaho kuri buri wese uri mu rukundo. Kuba ari njye na Weasel ntibiduha ikindi gitandukanya n’abandi bantu. Ariko iyo uri ku karubanda, biragora kuko buri wese aba afite icyo avuga ku bibera mu rugo rwawe.'

    Mu myaka igera ku icumi aba bombi bamaranye, bamaze kubyarana abana batatu.

    Sandra Teta avuga ko ababazwa n’abavuga ko yihambira kuri Weasel

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11896

  • Gufata umwanzuro byagoranye! 11 Rayon ishobora kumanuramo imbere ya Singida #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make cyane Rayon Sports igacakirana na Singida Black Stars, ni mu gihe hashobora kuba impinduka mu bakinnyi bari bamenyerewe ko babanza mu kibuga.

    Ni umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup aho Rayon Sports igomba kwakira Singida Black Stars yo muri Tanzania saa 19h00′ kuri Kigali Pelé Stadium.

    Impaka zabaye ndende ku mutoza Afahamia Lotfi n’abo bakorana mu gihe barimo bashaka abakinnyi babanza mu kibuga kuri uyu mukino.

    Kimwe gishoboka ni uko sisiteme (system) yari asanzwe ameyereweho yo gukinisha ba myugariro batatu ashobora kuyireka agakina gakondo isanzwe ya 4-4-2.

    Ikindi ni uko bifuza ko kapiteni w’iyi kipe Serumogo Ali yabanza ku ntebe ahubwo kuri 2 hagakina Nshimiyimana Emmanuel Kabange.

    Mu kibuga hagati hari igitekerezo cy’uko Bigirimana Abedi wivugira ko atameze neza yabanza hanze ariko umutoza ntabikozwa ashaka ko abanzamo maze Tambwe Gloire agakina ahengamiye ibumoso, ni mu gihe yagiriwe inama ko Abedi niba atameze neza yamureka akazaba Aziz Basane, gusa ngo we amubera mwiza iyo asimbuye.

    Dore 11 Rayon Sports ishobora kubanzamo

    Umunyezamu: Pavelh Ndzila

    Ba Myugariro: Sindi Paul Jesus, Nshimiyimana Emmanuel Kabange, Youssou Diagne na Rushema Chris

    Abakina hagati: Niyonzima Olivier Seif, Ndayishimiye Richard, Bigirimana Abedi na Tambwe Gloire

    Ba Rutahizamu: Ndikumana Asman na Habimana Yves

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11897