Category: Uncategorized

  • Nyamagabe: Batatu batawe muri yombi bazira gusenyera umwisengeneza wabo – #rwanda #RwOT

    Aba bagore batatu bafashwe ku wa 19 Nzeri 2025, ku bufatanye n'ubuyobozi by'Akagari na DASSO, aho bari mu Mudugudu wa Gitondorero, Akagari ka Gitondorero, Umurenge wa Mugano, ho mu Karere ka Nyamagabe.

    barimo uw'imyaka 57 usanzwe atuye mu Murenge wa Kaduha, mu Kagari ka Kavumu, uw'imya 46 utuye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro, n'uw'imyaka 64 ubarizwa mu Murenge wa Kaduha, mu Kagari ka Nyabisindu.

    Aba bose bafashwe bashinjwa gusenya inzu y'umwisengeneza wabo w'imyaka 22 wayibagamo ari imfubyi asigaranye na musaza we, kuko se yapfuye akayibasigamo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Uwamariya Agnes, yabwiye IGIHE ko iyi nzu uyu mukobwa yabagamo ibarirwa mu irage ry'umuryango mugari, ndetse no mu cyangombwa cy'ubutaka ikaba ari ho yanditse n'ubwo umubyeyi we wapfuye ari ho yakoreraga yaranahahawe ndetse akaba yarasize ahabahayeho umurage n'ubwo bitagaragara mu nyandiko zemewe.

    Visi Meya Uwamariya, yakomeje avuga ko ariko umuryango mugari utabyemeranyaho, kandi mu buryo bw'amategeko bikaba nta handi bigaragara, ariko uwo mukobwa yagiriwe inama yo kujyana ikibazo cye mu butabera akagaragaza ibimenyetso byose afite bishimangira ko ari ah'umubyeyi we, n'uburyo agomba kuhasigarana mu gihe umubyeyi we atakiriho, noneho akahandikwaho byemewe, we n'umuvandimwe basigaranye.

    Ati 'Biriya babikoze bashaka kwikemurira ikibazo birengagije ubuyobozi. Nta wakagombye kurenga ku mategeko, ibikorwa bibi bakoze byo gusenyera umwana babereye nyirasenge byatumye bakurikiranwa mu butabera, ubu RIB iri kubakurikirana, umwana na we arahumurizwa.'

    Visi Meya Uwamariya, yakomeje avuga ko ubuyobozi bugiye gukurikirana iki kibazo by'umwihariko kugira ngo gikemuke, asaba abaturage kwirinda amakimbirane no kwirinda gutakaza indangagaciro z'umuco nyarwanda, aho gutatanya imbaraga ahubwo bakwiye gusenyera umugozi umwe birinda gushyamirana.

    Hari amakuru avuga ko aba babyeyi kakoze ibi nyuma y'uko musaza w'uriya mukobwa agiye guhahira mu bindi bice by'igihugu, ibyatumye bamufatirana bagatangira kumubuza umutekano birimo no kumusakamburiraho inzu ngo akunde agende.

    Kugeza ubu, aba bashenye iyi nzu bafungiye ku Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Sitasiyo ya Kaduha.

    Abashenye inzu bahise batabwa muri yombi ngo bakurikiranwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-batatu-batawe-muri-yombi-bazira-gusenyera-umwisengeneza-wabo

  • Unywe amazi birashira- Nduhungirehe ku Mudepite w'Umubiligi wijunditse u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Lydia Mutyebele Ngoi, yanditse ku rubuga rwa X, agaragaza ko u Rwanda rutari rukwiye kwemererwa kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare arushinja guhonyora uburenganzira bwa muntu, akifuza ko ruhabwa akato mu mikino nk'uko byakorewe u Burusiya.

    Mu kumusubiza, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Madamu Mudepite, Ababiligi bagenzi bawe bari i Kigali baragutashya. Umukinnyi wanyu w'indashyikirwa, Remco Evenepoel, na we yatsinze, ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, mu bagabo mu gusiganwa n'ibihe.”

    Yongeyeho ati “Ahasigaye, usome ku mazi ashyushye, ubundi biraza gushira”.

    Shampiyona y'Isi y'Amagare iri kubera i Kigali kuva kuri uyu wa 21 Nzeri kugeza ku wa 28 Nzeri 2025, ikaba ari ubwa mbere ibereye ku mugabane wa Afurika mu myaka 104 imaze gukinwa.

    Ku wa 18 Nzeri 2025, Ababiligi barimo abagabo n'abagore bahagurutse ku kibuga cy'indege cya Zaventem (Bruxelles) bitabiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare babwiye IGIHE ko bafite amatsiko menshi yo kugera i Kigali bagatangira ingendo z'igare rya VTT bakanakurikirana irushanwa.

    Kuri uyu wa 21 Nzeri 2025, ni bwo hakinwe icyiciro cya mbere cy'iri rushanwa, ari cyo gusiganwa n'ibihe mu bagabo no mu bagore (Individual Time Trial: ITT), aho Umubiligi, Remco Evenepoel, yegukanye umwanya wa mbere, ndetse na mugenzi we Van Wilder Ilan yegukana umwanya wa gatatu.

    Ni ibintu byashimishije Ababiligi benshi baje gushyigikira abakinnyi babo, aho wabonaga amabendera y'u Bubiligi menshi afitwe n'abafana aho isiganwa ryasorejwe kuri Kigali Convention Centre, ndetse abaganiriye n'itangazamakuru bagaragaje ko bishimiye kugera mu Rwanda, ndetse basanze ari igihugu cyiza, gifite abantu beza bitandukanye n'ibyo babwirwaga.

    Hashize igihe u Rwanda ruzanye umubano n'u Bubiligi mu bya dipolomasi, bitewe n'uko icyo gihugu cy'i Burayi cyakoze iyo bwabaga gishaka gukomanyiriza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, kirushinja guhungabanya umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibintu u Rwanda rutahwemye kuvuga ko nta shingiro bifite.

    Kuva u Rwanda rwakwemererwa kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare yanatangiye kuri iki Cyumweru, na bwo bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye mu Bubiligi bagaragaje kutabyishimira, ndetse byamenyekanye ko bakoze ibishoboka kugira ngo u Rwanda rwamburwe iri rushanwa ariko byabaye iby'ubusa.

    Minisitiri Nduhungirehe yasubije Umudepite w’Umubiligi wibasiye u Rwanda

    Ababiligi baje gufana abakinnyi babo bari benshi kuri Kigali Convention Centre

    Remco Evenepoel yatsinze ITT ku nshuro ya gatatu yikurikiranya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/unywe-amazi-birashira-nduhungirehe-ku-mudepite-w-umubiligi-wijunditse-u-rwanda

  • Pogacar ku munsi wa mbere abuze umudali ari we wari uhanzwe amaso #rwanda #RwOT

    Tadej Pogacar wari utegerejwe cyane n'abakunzi b'umukino w'amagare, by'umwihariko i Kigali aho iri siganwa ryabereye, ntiyabashije kugera ku ntsinzi yari yitezweho mu isiganwa ryo kugerageza umuvuduko (Individual Time Trial — ITT). Uyu Munya-Slovenia, ufatwa nk'umwe mu bakinnyi bakomeye cyane ku Isi muri iki gihe, yakoresheje iminota 52 n'amasegonda 23 ku ntera y'ibilometero 40,6, maze asoza ari ku mwanya wa kane.

    Yatsinzwe n'iminota ibiri n'amasegonda 37 na Remco Evenepoel w'Umunya-Belgique, ari nawe waje kwisonga.

    Ibi bisobanuye ko Remco akomeje kwandika amateka mashya, kuko ari inshuro ya gatatu yikurikiranya atsindiye ITT muri Shampiyona y'Isi, nyuma ya Glasgow mu 2023, i Zurich mu 2024, noneho n'i Kigali muri 2025. Byatumye benshi bamufata nk'umwami mushya wa ITT ku rwego rw'Isi.

    Ku mwanya wa kabiri haje Umunya-Australia Jay Vine wakoresheje iminota 51, naho ku mwanya wa gatatu haza Umubiligi Ilan Van Wilder wakoresheje iminota 52 n'amasegonda 22, abasha gusiga Pogacar ho isegonda rimwe gusa.

    Abakunzi b'umukino w'amagare b'i Kigali n'abandi baturutse hirya no hino ku Isi bari buzuye imihanda, bashimishwa no kubona abakinnyi b'ibihangange bakina imbere yabo.

    Iri siganwa ryerekanye uko u Rwanda rukomeje kuba igicumbi cy'imikino ikomeye, bikaba byitezwe ko bizongera gusigasira isura nziza igihugu kimaze kubaka mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga.

    Pogacar, nubwo atabashije gutsinda, ntarasohoka mu irushanwa, kuko azongera kwigaragaza ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, mu isiganwa ryo mu muhanda rifite intera y'ibilometero 267,5. Abakunzi be baracyizera ko ashobora kugaruka afite imbaraga nshya, akerekana impano n'ubushobozi byamuhesheje kuba nimero ya mbere ku Isi.

    Pogacar ku munsi wa mbere abuze umudali ari we wari uhanzwe amaso

    Source : https://kasukumedia.com/pogacar-ku-munsi-wa-mbere-abuze-umudali-ari-we-wari-uhanzwe-amaso/

  • RwandAir yagiriye inama abateganya ingendo mu bihe bya Shampiyona y'Isi y'Amagare – #rwanda #RwOT

    Byashyizwe mu itangazo RwandAir yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo igaragaza ko abakora ingendo z'indege bagomba no gukomeza kuzirikana ko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare.

    Ryakomeje rigaragaza ko abantu bari bafite ingendo z'indege muri ibi bihe, zizakomeza nta kabuza ariko basabwa guharanira kuzinduka mu rwego rwo kwirinda ko hari imihanda yabafungirwaho.

    Ryakomeje riti 'Shampiyona y'Isi y'Amagare ikomeje kubera mu Mujyi wa Kigali guhera ku wa 20-28 Nzeri 2025. Ifungwa ry'imihanda riri kugira ingaruka ku rujya n'uruza. Mbere yo kwerekeza ku kibuga cy'Indege cya Kigali ugomba kubanza kumenya imihanda iri gukoreshwa, ukemera amasaha ashobora kwiyongera ku rugendo ugana ku kibuga no kubahiriza ibijyanye no kugenzura abagenzi bagiye gukora urugendo.'

    RwandAir yagaragaje ko ku bakora ingendo imbere mu gihugu ibijyanye no kugenzura abagenzi mbere yo guhaguruka bizajya bitangira gukorwa mbere y'amasaha atatu bihagarikwe mbere y'isaha imwe ngo urugendo rutangire.

    Ku ngendo Mpuzamahanga byo bizajya bitangira mbere y'amasaha ane bisozwe mbere y'isaha n'igice ngo urugendo rutangire.

    Byumvikane ko umugenzi asabwa kugera ku kibuga cy'indege mbere y'amasaha atatu cyangwa ane kugira ngo yirinde ibibazo bishobora kumubuza gukora urugendo rwe.

    RwandAir kandi yakomeje isaba abakora ingendo kujya bakurikirana amakuru ku mbuga nkoranyambaga za Polisi y'u Rwanda mu bijyanye no kumenya imikoreshereze y'umuhanda.

    Shampiyona y'Isi y'Amagare izaca mu bice byinshi by'Umujyi wa Kigali ariko bizagenda bitandukana bitewe n'iminsi, ndetse kuri ubu bisa n'ibiri mu bice bine kandi imihanda izaba iri gukoreshwa izajya ifungwa.

    Kubera iri rushanwa, umuhanda mugari ugana ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali giherereye i Kanombe, uzajya ufungwa mu masaha y'amanywa.

    Nubwo bimeze bityo ariko hagenda hatangazwa indi mihanda igomba gukoreshwa mu kunganira indi yari isanzwe izaba iri gukinirwamo shampiyona y'Isi y'Amagare.

    Indi nkuru wasoma: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanda-mugari-ugana-ku-kibuga-cy-indege-mpuzamahanga-cya-kigali-uzafungwa-by

    RwandAir yasabye abakora ingendo kuzirikana ibihe bya Shampiyona y'Isi y'Amagare u Rwanda rwakiriye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yagiriye-inama-abateganya-ingendo-mu-bihe-bya-shampiyona-y-isi-y

  • Perezida wa Azerbaijan ntiyumva uko bafite umunyeshuri umwe w'Umunyarwanda gusa – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru yahuriyemo na mugenzi we w'u Rwanda, Paul Kagame, wari mu ruzinduko rw'akazi muri Azerbaijan.

    Perezida Ilham Aliyev yasabye ko impande zombi zarushaho gukorana mu bijyanye no guteza imbere uburezi, ndetse asaba ko umubare w'abanyeshuri b'Abanyarwanda biga mu gihugu cye wongerwa.

    Ati 'Twishimiye ko Heydar Aliyev Foundation ifite amahirwe yo gutera inkunga gahunda z'uburezi mu gihugu cyanyu. Urebye uru rwego, ntekereza ko ikwiye kuba kimwe mu by'ingenzi mu bufatanye bwacu.'

    Yakomeje ati 'Nkimara kumenya amakuru y'uruzinduko rwa perezida, nashatse amakuru nsanga dufite umunyeshuri umwe w'Umunyarwanda uri kwiga hano muri Azerbaijan. Ndatekereza ko dushobora guhuza imbaraga mu kongera umubare w'abanyeshuri. Ibyo biri mu miterere y'uburyo Azerbaijan itangamo buruse.'

    Uretse imikoranire mu rwego rw'uburezi, uruzinduko rwa Perezida Kagame rwasize ibihugu byombi bishyize umukono ku masezerano y'imikoranire atanu mu nzego zirimo ubuhinzi, uburezi, serivisi z'itumanaho ryifashishwa mu kirere, ubucuruzi n'imitangire ya serivisi.

    Amasezerano y'ubufatanye mu itumanaho ryo mu kirere, mu burezi no mu buhinzi yashyizweho umukono n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Itumanaho, Gen (Rtd) James Kabarebe, na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Azerbaijan, Jeyhun Bayramov.

    Ay'ubufatanye mu mitangire ya serivisi no mu bukungu yashyizweho umukono na Ambasaderi wa Azerbaijan ku Rwanda, Ruslan Nasibov, n'Umuyobozi Mukuru wungirije w'urwego rw'igihugu rw'iterambere (RDB), Juliana Kangeli Muganza.

    Perezida Kagame yabwiye Aliyev wa Azerbaijan ko u Rwanda ruzakora ibishoboka kugira ngo aya masezerano atange umusaruro yitezweho.

    Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev na Perezida Paul Kagame bakurikiye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye ku bihugu byombi

    Perezida wa Azerbaijan Ilham Aliyev ntiyumva uburyo igihugu cye gifite umunyeshuri umwe w’umunyarwanda gusa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-azerbaijan-ntiyumva-uko-bafite-umunyeshuri-umwe-w-umunyarwanda-gusa

  • Pep Guardiola ntiyorohewe n'abafana nyuma yo kunganya na Arsenal #rwanda #RwOT

    Pep Guardiola n'abakinnyi bakomeje kubabaza abafana b'ikipe yabo nyuma yo kunganya na Arsenal igitego 1-1 mu mukino wa English Premier League wabereye ku kibuga cya Emirates Stadium i Londres. Ni umukino wari utegerejwe n'abatari bake, kuko aya makipe yombi akunze guhatana ku gikombe cya shampiyona mu myaka iheruka.

    Erling Haaland yafunguye amazamu ku munota wa 9, kuva icyo gihe, Manchester City yagerageje kugumana imbaraga no kwihagararaho, ariko Arsenal ntiyigeze icika intege. Mu gice cya kabiri, ikipe ya Mikel Arteta yashyizeho igitutu gikomeye, yongera uburyo bwinshi bw'ibitego ariko umunyezamu Gianluigi Donnarumma akomeza gukiza izamu rya City.

    Gusa ku munota wa 90+3 winyongera nibwo Gabriel Martinelli yacunguye Arsenal, atsinda igitego cyatumye abafana ba Arsenal basamira hejuru mu byishimo.

    Uyu mukino wasize abakinnyi ba Manchester City n'abafana babo bafite intimba, kuko bari begereje amanota 3 ariko bikarangira bayitakarije ku munota wa nyuma.

    Ibi byatumye City ikomeza kugorwa no kugumana umwanya wa mbere, mu gihe Arsenal nayo yakomeje guharanira gukomeza mu rugamba rwo gushaka igikombe. Abasesenguzi bavuga ko kunganya nk'uku bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mpuzandengo y'amanota y'iyi kipe, cyane cyane mu gihe isiganwa ku gikombe gikomeje kwiyongera.

    Uyu mukino wongeye kwerekana ko Premier League ikomeje kuba shampiyona y'amakipe akomeye aho buri ntsinzi cyangwa kunganya ku munota wa nyuma bishobora guhindura byinshi.

    Erling Haaland yafunguye amazamu ku munota wa 9
    Ku munota wa 90+3 winyongera nibwo Gabriel Martinelli yacunguye Arsenal

    Source : https://kasukumedia.com/pep-guardiola-ntiyorohewe-nabafana-nyuma-yo-kunganya-na-arsenal/

  • Kaminuza y'u Rwanda yashyize amasomo 'online' mu gihe cya Shampiyona y'Isi y'Amagare – #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'Isi y'Amagare yatangiye kubera mu Mujyi wa Kigali kuva kuri uyu wa 21 ikazarangira ku wa 28 Nzeri 2025.

    Itangazo rya Kaminuza y'u Rwanda rimenyesha amashami yayo yose ari mu Mujyi wa Kigali ko muri iki gihe amasomo n'ibindi bikorwa byose bizaba bikorwa hifashishijwe iya kure.

    Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 21 yagize iti 'Turabamenyesha ko kubera Shampiyona y'Isi y'Amagare iteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 28 Nzeri 2025, hazabaho impinduka ku bikorwa by'amasomo muri icyo gihe.'

    Biteganyijwe ko ibikorwa byose byo kwigisha, kwiga n'amasuzuma ku banyeshuri mu mashami yose aherereye ndetse n'akorera i Kigali, bizakorwa hifashishijwe iya Kure (online) mu gihe cyose cy'iryo rushanwa.

    Abayobozi n'abatanga serivisi zitandukanye bazakomeza gukorera 'online' mu gihe cy'iryo rushanwa, uretse abahawe inshingano zo gutanga serivisi z'ingenzi nk'uko byagenwe n'ubuyobozi.

    Kaminuza y'u Rwanda yashyize amasomo 'online' mu gihe cya Shampiyona y'Isi y'Amagare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-y-u-rwanda-yashyize-amasomo-online-mu-gihe-cya-shampiyona-y-isi-y

  • Minisitiri Marizamunda yashimangiye ko u Rwanda n'u Bushinwa bivuga rumwe ku rwego mpuzamahanga – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa Minisitiri Marizamunda yagarutseho mu ruzinduko ari kugirira mu Bushinwa.

    Ni uruzinduko rwanasinyiwemo amasezerano y'ubufatanye mu bya gisirikare ku itariki ya 17 Nzeri 2025. Ayo masezerano amaze gusinywa, Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda yasobanuye ko ari intambwe ikomeye mu bufatanye bw'ibihugu byombi bwatangiye mu myaka myinshi ishize.

    Minisitiri Marizamunda yavuze ko u Rwanda n'u Bushinwa ari ibihugu bihuje byinshi no ku rwego mpuzamahanga aho nko mu gucunga umutekano byombi byohereza ingabo mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.

    Yakomeje agaragaza ko no mu nama mpuzamahanga ibihugu byombi bifatanya kuvuga rumwe mu mikoreshereze ikwiye y'imbaraga mu bya girikare.

    Ati 'Na none kandi mu nama n'amahuriro mpuzamahanga u Rwanda n'u Bushinwa turafatanya kugira ngo dukore uko dushoboye twumvikanishe ko imbaraga mu bya gisirikare mu miyoborere y'Isi zakoreshwa uko bwikiye.'

    Minisitiri Marizamunda kandi yavuze ko ibihugu byombi bikorana mu kugaragaza ko imikoranire hirya no hino ku Isi ikwiye gushingira ku bwubahane bw'impande bireba no kugirana ibiganiro hagamijwe iterambere no kubaka ahazaza hatekanye.

    Yongeyeho ati '[U Rwanda n'u Bushinwa] twese turi gufatanya ngo dukore uko dushoboye mu gihe tugaragaye ku rwego mpuzamahanga twumvikane tuvuga ijwi rimwe.'

    Umubano w'u Rwanda n'u Bushinwa umaze imyaka 54. Ushingiye ahanini ku bufatanye mu guteza imbere inzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi n'ikoranabuhanga.

    U Bushinwa bwaje imbere mu bihugu byaturutsemo ishoramari ryinshi ryashowe mu Rwanda mu myaka itanu ishize, kandi ryiyongera umwaka ku wundi.

    Ryavuye kuri miliyoni 280 z'Amadolari mu 2020, rigera kuri miliyoni 460 z'Amadolari mu 2024.

    Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda yavuze ko u Rwanda n'u Bushinwa bivuga rumwe ku rwego mpuzamahanga

    Ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bushinwa bumaze kuba ubukombe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-marizamunda-yashimangiye-ko-u-rwanda-n-u-bushinwa-bivuga-rumwe-ku

  • Pogačar akorewe ibya mfura mbi na Remco, Abanyarwanda baryohewe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umubiligi Remco Evenepoel yegukanye Individual Time Trial ya Shampiyona y’Isi irimo kubera mu Rwanda ahigitse abarimo rurangiranwa Tadej Pogačar witezwe muri iri siganwa.

    Shampiyona yatangiye uyu munsi hakaba habaye gusiganwa n’ibihe umukinnyi ku giti cye yaba mu bagore n’abagabo (Individual Time Trial).

    Nyuma y’uko abagore bakoze ibilometero 31,2, abagabo bo bagombaga gusiganwa ibilometero 40,6.

    U Rwanda rukaba rwari ruhagararirwe n’abakinnyi babiri muri iyi ITT, Shemu Nsengiyumva wanahagurutse mbere y’abandi aho yakoresheje iminota 56,41, hari kandi na Mugisha Moise.

    Uyu munsi hari hitezwe abakinnyi babiri, Remco Evenepoel Umubiligi ufatwa nk’Imana yo kwitwara cyangwa gusiganwa n’ibihe ndetse n’umunya-Slovenia ufatwa nk’Imana yo gusiganwa mu muhanda, Tadej Pogačar.

    Abakinnyi bahagurukaga umwe kuri umwe hagati ya bo harimo intera y’iminota ibiri, ukirikiyeho hakajyamo itatu.

    Ba rurangiranwa isiganwa ryari rishingiyeho, Pogačar Tadej yahagurutse saa 15h57′ maze Evenepoel Remco yahagurutse saa 16h00′, bivuze ko harimo iminota 3.

    Pogačar akaba yaje gukorerwa ibintu na Remco atakekaga kuko ubwo bari bageze ku Mapave yo kwa Mignone, Remco yamunyuzemo.

    Remco Evenepoel akaba ari na we wegukanye ITT y’uyu munsi, iba iya 3 yikurikiranya yegukanye muri Shampiyona y’Isi, yakoresheje iminota 49 n’amasegonda 46.

    Uwa kabiri yabaye Vine Jay ukomoka muri Australia warushijwe umunota n’amasegonda 14 n’iby’ijana 80.

    Uwa gatatu aba Umubiligi Van Wilder warushijwe iminota 2 n’amasegonda 36.

    Umwanya wa kane niho haje Tadej Pogačar warushijwe iminota 2 n’amasegonda 37.

    Umunyarwanda waje hafi ni Shemu Nsengiyumva wabaye uwa 25 arushijwe iminota 6 n’amasegonda 55 ni mu gihe Mugisha Moise yabaye uwa 31 arushijwe iminota 8 n’amasegonda 54.

    Ku nshuro ya mbere, abakinnyi bo mu bihugu 38 bya Afurika bazagaragara muri Shampiyona y’Isi y’Amagare.

    Abakinnyi bo kuri uyu Mugabane boroherejwe mu kwitabira iri rushanwa kuko ari ubwa mbere ribereye iwabo.

    U Rwanda, nk’igihugu cyakiriye, ruzahagararirwa n’abakinnyi 23 mu masiganwa 13.

    Bwa mbere u Rwanda rukina iri rushanwa ni mu 2014 aho rwahagarariwe n’abakinnyi batatu.

    Mu gihe mu 2024, u Rwanda rutagize ikipe y’abagabo [Men Elite] muri Shampiyona y’Isi, kuri iyi nshuro ruzaba rufite abakinnyi batandatu muri “peloton” y’isiganwa ryo ku munsi wa nyuma, ku wa 28 Nzeri 2025.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11902

  • Ibibazo uruhuri biri mu mikorere y'Isoko Mpuzamipaka rya Bugarama – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'aho tariki 19 Nzeri 2025, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Kayisire Marie Solange asuye iri soko ryubakiwe koroshya ubuhahirane hagati y'u Rwanda n'ibihugu by'abaturanyi bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n'u Burundi.

    Mu bibazo bibangamiye abarema iri soko harimo kuba rirema kabiri mu cyumweru kandi bo bifuza ko ryarema buri munsi. Bavuga ko iyo ryaremye ari bwo babona abakiliya benshi.

    Bavuga ko ikindi kibazo iri soko rifite ari uko iyo imvura iguye amazi anyura mu madirishya akangiza ibicuruzwa byabo.

    Nyiranzabahimana Christine yavuze ko abagore bacururiza muri iri soko bashimira Perezida Kagame ku bw'iri soko yabubakiye akabakiza izuba, umuyaga n'ivumbi.

    Ati “Ariko dufite ikibazo iyo imvura iguye amahuhwezi atubanamo menshi, ibicuruzwa byacu bikangirika. Ikindi kibazo ni ubwiherero, ubwiherero nta mazi arimo biduteza umwanda”.

    Mu bibazo iri soko rifite harimo no kuba ari rito, ibituma abenshi mu barikoreramo bacururiza hanze imvura n'izuba bikangiza ibicuruzwa byabo.

    Mukeshimana Djamilla yavuze ko ikindi kibazo rifite ari uko camera z'umutekano waryo zidakora.

    Ati “Tujyamo batubwiye ko rifite umutekano, none banyibiyemo 27 500Frw bambwira ko bazamfasha kubona uwayibye ntibamfasha kubera ko camera zidakora”.

    Ikibazo cya gatandatu rifite ni uko inzira z'amazi zazibye, ibituma iyo imvura iguye amazi abura uko atemba akuzura mu mbuga y'isoko no mu isoko imbere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko mu cyumweru gishize bari basuye iri soko ndetse muri ibi bibazo harimo ibyo nabo bari babonye.

    Ati “Tugiye koherezayo abakozi bashinzwe imyumbakire mu Karere hari ibyo bakosora bidasabye ko hakorwa inyigo ihambaye, hakaba n'ibisaba ko hakorwa inyigo hagashakwa n'ingengo y'imari, turiha amezi atatu kugira ngo iby'ingenzi tube tubikoze kuko buriya ntabwo bigoye”.

    Isoko mpuzamipaka rya Bugarama ryuzuye mu 2021 ritwaye arenga miliyari 1Frw. Ririmo ibibanza byo gucururizamo 158, imiryango 50 y'ubucuruzi rikagira iguriro ry'inyama, ububiko n'igice cyagenewe gukorera ubucuruzi bw'ibiribwa n'ibinyobwa (Bar& Restaurant).

    Abakorera mu Isoko Mpuzamipaka rya Bugarama, bagaragaje ko hari ibibazo bibangamiye akazi kabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibazo-uruhuri-biri-mu-mikorere-y-isoko-mpuzamipaka-rya-bugarama