Category: Uncategorized

  • Aba-Rayon baryamye basinzire ejo tuzatsinda – Rutahizamu Asman Ndimumana #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Asman Ndikumana yasabye abakunzi b’iyi kipe kuryama bagatuza ejo bazatsinda Singida Black Stars.

    Ejo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri 2025, Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium saa 19h00′, izakira Singida Black Stars mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup.

    Rutahizamu w’umurundi, Asman Ndikumana yabwiye abafana b’iyi kipe gutuza kuko bazaba bakinira mu rugo, bafite amahirwe menshi yo gutsinda kandi bazabigeraho.

    Ati “twagize icyumweru cyiza twatsinzemo umukino wa shampiyona, abafana ba Rayon Sports ndashaka kubabwira ntibahangayike ejo dufite amahirwe menshi bazaze ari benshi cyane, baryamye basinzire ni amahoro.”

    Rayon Sports irimo kurwana no kongera gusubiramo amateka yakoze 2018 ubwo yageraga mu matsinda ya CAF Confederation Cup, iba ikipe ya mbere yo mu Rwanda ibikoze ndetse kuva icyo gihe nta yindi irabikora.

    Izakina idafite abakinnyi ba yo nka Fall Ngagne umaze igihe afite imvune ndetse na Emery Bayisenge wavunikiye ku mukino wa gicuti wa Vipers FC.

    Ndikumana Asman yijeje abakunzi ba Rayon Sports ko ejo bazatsinda Singida Black Stars

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11893

  • Bigirimana Abedi ashobora kudakina umukino wa Singida, umutoza yemeje babiri badahari #rwanda #RwOT

    Bidasubirwaho, Rayon Sports izakina na Singida Black Stars idafite myugariro Emery Bayisenge wiyongera kuri Fall Ngagne umaze igihe afite ikibazo cy’imvune.

    Rayon Sports ejo izakira Singida Black Stars mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup uzabera kuri Kigali Pele Stadium.

    Umutoza wa Rayon Sports, Afahamia Lotfi yavuze ko bagize imyiteguro ihagije bityo ko biteguye neza.

    Ati “Ni umukino twiteguye neza, twakinnye imikino myinshi ya gicuti, umukino uheruka wa shampiyona twitwaye neza, rwose umukino w’ejo turiteguye kandi nziko tuzitwara neza.”

    Agaruka ku bakinnyi adafite batazakina, yavuze ko ari abakinnyi babiri gusa.

    Ati “abakinnyi badahari ni babiri gusa. Emery [Bayisenge] na Fall [Ngagne], Fall we amaze igihe, Emery ntabwo aramera neza iyo ahaba byari kuba byiza ariko ntabwo ari ikibazo kuba tubura abakinnyi babiri.”

    Uretse aba, na Bigirimana Abedi na we arashidikanywaho ko ashobora kudakina uyu mukino bitewe n’uko na we atarakira neza, ndetse amakuru avuga ko yabwiye umutoza kumureka ariko Afahamia ntabwo abikozwa.

    Emery Bayisenge ntabwo azakina umukino w’ejo

    Bigirimana Abedi arashidikanywaho

    Fall Ngagne ntazakina

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11894

  • Perezida Kagame ari muri Azerbaijan – #rwanda #RwOT

    Ubutumwa bwashyizwe kuri konti y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, ku wa 19 Nzeri 2025 bugaragaza ko Perezida Kagame yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Heydar Aliyev kiri i Baku ari kumwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Gen (Rtd) James Kabarebe.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame azunamira intwari ya Azerbaijan Heydar Aliyev, agashyira indabo ku mva ye mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

    Azanashyira indabo ku rwibutso rw'abaguye mu ntambara ya mbere n'iya kabiri ya Karabakh.

    Perezida Kagame kandi azakirwa anagirane ibiganiro na Perezida Ilham Aliyev mu ngoro y'Umukuru w'Igihugu.

    Biteganyijwe ko abakuru b'ibihugu byombi kandi bazakurikirana umuhango wo gusinya amasezerano mu byerekeye uburezi, ubuhinzi, ingendo zo mu kirere, ubucuruzi ndetse n'imitangire ya serivisi mu nzego za Leta.

    Perezida Paul Kagame yaherukaga i Baku muri Azerbaijan, mu Ugushyingo 2024, ubwo yari yitabiriye inama ya 29 y'Umuryango w'Abibumbye yiga ku kurwanya imihindagurikire y'ikirere, COP29.

    Ubuyobozi bwa Azerbaijan n'ubw'u Rwanda bwagaragaje ko bwifuza kwifatanya mu guteza imbere inzego zitandukanye mu Ukwakira 2024 ubwo Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga yashyikirizaga Perezida Ilham impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda.

    Icyo gihe Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Kayonga yagaragaje ko inzego ibihugu byombi byakwifatanya mu guteza imbere zirimo ubucuruzi, ishoramari, siyansi, uburezi n'ibikorwa by'ubutabazi. Ibyo ni byo yaganiriyeho na Perezida Ilham.

    Icyo gihe Perezida Ilham yasabye Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Kayonga kumugereza indamutso ye kuri Perezida Kagame.

    Umubano w'u Rwanda na Azerbaijan watangiye ku mugaragaro mu 2017. Azerbaijan ifite umudipolomate uyihagarariye mu Rwanda, ufite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia.

    Perezida Kagame yageze muri Azerbaijan yakirwa mu cyubahiro gihabwa Abakuru b’Ibihugu

    Amabendera y’u Rwanda muri Azerbaijan agaragara ahantu hatandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-ari-muri-azerbaijan

  • U Rwanda rwagereranyije ibyo u Burundi bukora muri RDC no gusuka lisansi mu muriro – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku ruhare rw'u Burundi mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa RDC, mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Scovia Mutesi.

    Ingabo z'u Burundi ni zimwe mu zoherejwe n'Umuryango wa Afurika y'Ibirasurazuba, muri RDC mu butumwa bw'amahoro.

    Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi yaje gufata icyemezo cyo kwirukana izi ngabo, azishinja kutarwana n'umutwe wa M23, hasigara iz'u Burundi zemeye kurwana ku ruhande rwe.

    Kuva icyo gihe Ingabo z'u Burundi ziri muri RDC zongerewe umubare ndetse zikomeje kugaragara zirwana ku ruhande rw'Ingabo za Leta ya RDC yifatanyije na FDLR ndetse na Wazalendo.

    Minisitiri Nduhungirehe, yavuze ko kugeza ubu Ingabo z'u Burundi zigira uruhare mu bwicanyi bukomeje kwibasirwa Abanye-Congo b'Abatutsi ndetse n'Abanyamulenge.

    Ati 'Nk'uko tubizi ingabo z'u Burundi ziri mu Burasirazuba bwa RDC zikaba zifatanya na Guverinoma ya Congo mu ntambara ihari harimo n'ibi byo kwibasirwa Abanyamulenge n'Abanye-Congo b'Abatutsi kandi biracyakomeza.'

    Yakomeje avuga ko ibyo u Burundi bukora bibabaje kuko bisa no kongera lisansi mu muriro.

    Ati 'Ibyo ni ibintu bibabaje ariko Guverinoma y'u Burundi ikwiriye kumva ko itagomba kongera amavuta (lisansi) mu muriro, ko niba ishaka amahoro mu karere igomba kudakomeza iyi ntambara yo kwibasira Abanye-Congo, ni ngombwa ko Guverinoma y'u Burundi ibyumva, hanyuma ikagira uruhare mu kugarura amahoro muri aka karere.'

    Minisitiri Nduhungirehe kandi yanenze icyemezo u Burundi bwafashe cyo gukoresha ikibuga cy'indege cya Bujumbura muri iyi ntambara, nk'ahantu hakoreshwa mu gutwara intwaro, ndetse hagahagurukirizwa n'indege nto zitagira abapilote, zigaba ibitero ku baturage b'Abanye-Congo.

    Mu bihe bitandukanye u Burundi bwagiye buvuga ko nta cyiza u Rwanda rubwifuriza, ndetse ko rufite na gahunda yo kubutera.

    Ni ibirego Nduhungirehe yahakanye, avuga ko nta shingiro bifite.

    Ati 'Ibyo barabivuze kandi urabizi ko atari ukuri, ibyo bahora babivuga. U Rwanda nta gahunda rufite yo gutera u Burundi.'

    Muri Mutarama 2024 ni bwo Guverinoma y'u Burundi yafunze imipaka yose ihuza icyo gihugu n'u Rwanda.

    Hari nyuma y'amarenga Perezida Ndayishimiye yari yaciye mu ijambo risoza umwaka wa 2023, ko ashobora gufunga imipaka ihuza igihugu cye n'u Rwanda nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwe.

    Umubano w'u Rwanda n'u Burundi wongeye kuzamba kurushaho ubwo ingabo zabwo zatangiraga gukorana n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Muri icyo gihe, byanavugwaga ko abayobozi bakuru ba FDLR bakorera inama mu Burundi ndetse ko banafite imitungo i Bujumbura; byose byashimangiraga umugambi wa Ndayishimiye wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagereranyije ibyo u Burundi bukora muri RDC no gusuka lisansi mu muriro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwagereranyije-ibyo-u-burundi-bukora-muri-rdc-no-gusuka-lisansi-mu

  • Ghana: Abimukira birukanywe muri Amerika bareze Leta – #rwanda #RwOT

    Umwunganizi mu mategeko w'abo bimukira, Oliver-Barker Vormawor, yabwiye BBC ko abo bimukira kuva bagera muri Ghana nta tegeko na rimwe ry'icyo gihugu bigeze bica ariko magingo bashyizwe mu kigo cya gisirikare nk'imfungwa.

    Uwo munyamategeko avuga ko niba hari icyo bashinjwa bajyanwa mu butabera Leta igasobanura ibyo ibashinja ku buryo bafatwa nk'imfungwa kandi nta cyo bazi bakoze.

    Abo bimukira bagizwe n'abo muri Nigeria n'undi umwe wo muri Gambia bageze muri Ghana ari 14 ku itariki 6 Nzeri 2025 bazanywe n'indege ya gisirikare muri gahunda ya Amerika yo kohereza abimukira batemewe n'amategeko mu bindi bihugu mbere yo gusubizwa iwabo.

    Bitagenyijwe kandi ko Ghana izakira abandi bimukira 40 bavuye muri Amerika.

    Kugeza ubu Leta ya Ghana nta kintu yari yatangaza kuri icyo kirego gusa Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Ghana, Samuel Okudzeto yari aherutse kuvuga ko bamwe muri abo bimukira bamaze gusubizwa mu bihugu bakomokamo.

    Abadepite batavuga rumwe n'ubutegetsi muri Ghana bahise buririra kuri icyo kibazo basaba Leta guhagarika iyo mikoranire na Amerika kugira ngo ibanze isuzumwe n'Inteko Ishinga Amategeko ngo kuko ari ko byagombaga kugenda ariko bitakozwe.

    Batanu muri abo bimukira 11 kandi ubu bamaze no kurega Leta ya Amerika bavuga ko uburenganzira bwo kubanza guca mu nkiko butigeze bwubahirizwa mbere y'uko boherezwa.

    Kugeza ubu gahunda ya Perezida Donald Trump yo kohereza abimukira mu bindi bihugu yemejwe n'Urukiko rw'Ikirenga rwa Amerika ariko hari bamwe bazajya babanza kunyuzwa mu nkiko habanze gusuzumwa ibibazo byabo.

    Abimukira birukanywe muri Amerika bareze Leta ya Ghana

    Ifoto: AI


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ghana-abimukira-birukanywe-muri-amerika-bareze-leta

  • Abatoza b'ingabo za EAC zihora ziteguye gutabara aho rukomeye basoje imyitozo yakorerwaga mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ayo magurwa yaberaga mu Ishuri rya Gisirikare rya Rwanda Peace Academy akaba yari agamije gufasha abayobozi b'ingabo zihuriye muri EASF kwiyungura ubumenyi.

    Ni amahugurwa arebana no kuyobora urugamba aho yagenewe abasirikare bakuru basanzwe bagira uruhare mu gutoza no guhugura abandi 'The Battle Group Commanders' Training of Trainers course'.

    Yatangijwe ku wa 8 asozwa ku wa 19 Nzeri 2025. Yateguwe ku bufatanye na Rwanda Peace Academy, ubunyamabanga bwa EASF na African Peace and Security Architecture (APSA).

    Mu bindi bikorwa abo basirikare bakoze harimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n'Ingoro y'Amateka yo guhagarika urugamba rwo kurwana Jenoside aho basobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n'uburyo ingabo za RPA zayihagaritse.

    Basobanuriwe kandi ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ku muryango nyarwanda n'urugendo rwo kongera kwiyubaka nyuma ya yo.

    Ayo mahugurwa yasojwe ku mugaragaro n'Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, washimiye abitabiriye ayo mahugurwa ndetse akanabasaba kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe.

    Ati 'Aya mahugurwa yabahaye kumenya inzira n'uburyo umutoza akwiye kwitwara mbere no mu gihe cyo gutoza abandi ndetse no mu isuzuma ry'ibyo yatanze. Muri make ubu mufite ubumenyi, ubuhanga n'ubushobozi umutoza akwiye kuba afite.'

    Uwitabiriye ayo mahugurwa wo mu Ngabo za Kenya, Lt Col Laurence Githaiga, yashimangiye ko amahugurwa bahawe n'ubumenyi bungukiyemo ari ingirakamaro ku batoza kandi bibafasha guha abandi ubumenyi mu buryo bwa nyabwo.

    Ayo mahugurwa yitabiriwe n'abavuye mu bihugu bitandukanye birimo, u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda na Uganda ndetse n'abari mu bunyamabanga bwa EASF.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yashimiye abitabiriye aya mahugurwa

    Abitabiriye ayo mahugurwa bahawe impamyabushobozi

    Abatoza b'ingabo za EAC zihora ziteguye gutabara aho rukomeye basoje imyitozo yakorerwaga mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatoza-b-ingabo-za-eac-zihora-ziteguye-gutabara-aho-rukomeye-basoje-imyitozo

  • Loni yemeje ko Perezida wa Palestinze azatangira imbwirwaruhame ye ku ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Uwo mwanzuro watowe nyuma y'uko Amerika yemeje ko itazamuha VISA yo kwerekeza i New York ku kicaro gikuru cy'uwo muryango.

    Icyo cyemezo cy'uko Perezida Mahmoud Abbas azatangira ubutumwa bwe ku buryo bw'ikoranabuhanga ry'amashusho cyatowe ku bwiganze bw'amajwi 145 yatoye acyemeza, atanu yabihakanaga n'atandatu yifashe.

    Biteganyijwe ko imbwirwaruhame z'abayobozi bazitabira Inteko rusange ya Loni zizatangira kumvwa ku wa Kabiri nyuma y'uko abayobozi bazitabira inama iteganyijwe ku wa Mbere izakirwa n'u Bufaransa na Aribia Saoudite igamije gushakira igisubizo ibibazo biri hagati ya Israel na Palestine.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abayobozi bo muri Leta ya Palestine n'umuryango uharanira ubwigenge bwayo, zibashinja kurega Israel mu nzego mpuzamahanga.

    Ku wa 31 Nyakanga 2025, Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga na Amerika yatangaje ko abayobozi bo muri Palestine batari bakwiye kurega Israel mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) mu gihe hari gahunda zigamije gukemura aya makimbirane mu mahoro.

    Iyi Minisiteri yasobanuye ko Amerika izima visa abayobozi bo muri Leta ya Palestine n'uyu muryango uzwi nka PLO (Palestine Liberation Organization) bashaka kujyayo, gusa ntiyatangaje amazina yabo.

    Inteko Rusange ya Loni yemeje ko Perezida wa Palestinze azatangira imbwirwaruhame ye ku ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inteko-rusange-ya-loni-yemeje-ko-perezida-wa-palestinze-azatangira

  • Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yasabye abarangije muri RICA guharanira ko u Rwanda rwihaza mu biribwa – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 19 Nzeri 2025 mu birori byo gusoza ku mugaragaro amasomo ku banyeshuri 83 barangije amasomo mu mashami atandukanye arebana n'ubuhinzi n'ubworozi.

    Iyi Kaminuza ifite intego zo kwigisha urubyiruko rw'u Rwanda ubumenyi bugezweho bugamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi bujyanye n'igihe.

    Abahasoreza amasomo bahabwa impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'ubuhinzi burengera ibidukikije [Conservation Agriculture], ariko buri umwe akaba afite icyiciro runaka cy'ubuhinzi cyangwa ubworozi yihuguyemo by'umwihariko.

    Mu mwaka wa gatatu, umunyeshuri ashobora guhitamo kuba inzobere mu bworozi [Animal Production], cyangwa ubuhinzi [Crop Production], gukoresha imashini mu buhinzi [Mechanization] ndetse no gutunganya no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi [Food Processing].

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengimana, yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda iharanira gukorana n'imiryango nka Buffet Foundation mu gutegura ikiragano gishya cy'abanyarwanda bafite ubumenyi mu ngeri zitandukanye.

    Yashimangiye ko abarangije amasomo yabo bahamagariwe gukora nyuma y'uko barangije amashuri yabo cyane ko NST2 igena ko u Rwanda rwihaza mu biribwa kandi rukabona n'ibyo rwohereza mu mahanga.

    Ati 'Intego ya Guverinoma y'u Rwanda ni uko twongera umusaruro nibura ku kigero cya 50% bikaba ari ibihingwa by'ingenzi mu rwego rwo kwihaza mu biribwa, kwigira no guhangana ku isoko mpuzamahanga.

    Yongeyeho ati 'Kugira ngo ibyo tubigereho rero turi gushyira imbaraga mu guhindura ubuhinzi, butanga umusaruro, guhingira amasoko n'urwego rurambye. Rero nk'inzobere mu buhinzi bubungabunga ibidukikije muri mu mwanya mwiza wo kuyobora iyo mpinduka yo kugira ubuhinzi bugezweho, no guhanga udushya tw'ikoranabuhanga mu buhinzi.'

    Yabibukije ko ubumenyi bahawe atari ku bw'inyungu zabo gusa ahubwo bigamije gufasha igihugu mu rugamba rw'iterambere, binyuze mu gukemura ibibazo no kurema amahirwe yahindura umuryango nyarwanda.

    Yabifurije ishya n'ihirwe, anasabye kandi kugendera ku ndangagaciro nyarwanda, ubunyangamugayo, ubudahemuka mu rugamba rwo guharanira impinduka nziza.

    Guverinoma y'u Rwanda kandi yashimye umusanzu wa RICA mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi mu gihugu, inizeza ko izakomeza gufatanya na yo muri urwo rugendo.

    Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa RICA, Dr. Olusegun Yerokun, yasabye abarangije amasomo yabo gukomeza kuba abaharanira impinduka nziza kuri sosiyete.

    Ati 'Banyeshuri murangije, amahugurwa mwahawe muri RICAyabateguriye kuyobora impinduka mu buhinzi. Mwahawe ubumenyi ngiro n'ubumenyi bubafasha kumva neza ihuriro riri mu buhinzi, ibidukikije n'imibereho myiza y'abaturage. Ubumenyi mufite ni imbuto zizabafasha kuzana impinduka no gutegura ahazaza heza ku Banyarwanda.

    Yakomeje ati 'Muri imbarutso z'impinduka. Urungano rwanyu ruzi ubwihutirwe n'akamaro ko guhanga udushya tuzana ibisubizo. Mugende mubishyire mu bikorwa, mumenyekanishe ibikorwa by'ubuhinzi bubungabunga ibidukikije, muteze imbere ikoranabuhanga, muharanire ingamba zirambye, munigisha abaturage b'aho mutuye.'

    Abahizi abandi mu byiciro bitandukanye abarimo Abiringiyimana Enock,wize Animal Production, Niyigena Irahoza Evelyne, wize Crop Production, Niyonshuti Vincent ndetse na Rutwaza Mujawimana Marie Mediatrice wahize abandi.

    Hahembwe kandi n'abanyeshuri bakoze imishinga yahindura ubuzima bw'abaturage ari bo Arahirwa Ineza Kevin wiga Crop Production systems na Mukankusi Fillette.

    Arahirwa Ineza Kevin wavuze ahagarariye abandi, yagaragaje ko bafite intego yo gukora ibishoboka bagahindura uburyo ubuhinzi bukorwamo hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ati 'Ntabwo duhawe impamyabumyenyi gusa ahubwo dufite n'intego yo guhindura ubuhinzi bw'u Rwanda, muri Afurika no kugera ku mpera z'Isi. Iyi ntabwo ari impano izahindura ahazaza hacu gusa ahubwo izanahindura ahazaza h'umuryango dukorera.'

    Yahamagariye bagenzi be gufatanya mu guharanira iterambere ry'ubuhinzi bubugangabunga ubutaka, ikoreshwa ry'ikoranabuhanga, guhanga udushya tuzana ibisubizo ku bibazo bihari no kwimakaza ubufatanye bwe.

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yitabiriye ibirori by’abanyeshuri barangije amasomo

    Abanyeshuri bakoze umutambagiro

    Ubwo abayobozi banyuranye bageraga ahabereye uyu muhango

    Abanyeshuri basabwe kugira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi

    Abanyeshuri bahize abandi bashimiwe

    Inzego z’umutekano zari zihagarariwe

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva yasabye abarangije muri RICA guharanira ko u Rwanda rwihaza mu biribwa

    Rutwaza Mujawimana Marie Mediatrice ni we wahize abandi

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva, gufasha u Rwanda kwihaza mu biribwa no kongera umusaruro

    Abayobozi batandukanye bitabiriye ibi birori

    Arahirwa Ineza Kevin wavuze ahagarariye abandi, yagaragaje ko bafite intego yo gukora ibishoboka bagahindura uburyo ubuhinzi bukorwamo

    Arahirwa Ineza Kevin wavuze ahagarariye abandi, yagaragaje ko bafite intego yo gukora ibishoboka bagahindura uburyo ubuhinzi bukorwamo

    Abanyeshuri barangije amasomo, basabwe kugira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-nsengiyumva-yasabye-abarangije-muri-rica-guharanira-ko-u

  • Sandra Teta yahishuye ko gushakana na Weseal atari ibintu byoroshye #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi, Sandra Teta yavuze ko gushakana n’umuhanzi wo muri Uganda, Weasel atari ibintu byoroshye.

    Ibi uyu mugore washakanye na Douglas Mayanja [Weseal] yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na BigEye.

    Sandra Teta yavuze ko kubana na Weasel atari ukurara ku gitanda cy’indabo z’iroza.

    Ati “gushakana na Weseal ntabwo ari igitanda gishasheho indabo z’iroza kuko twakuriye mu mico itandukanye.”

    Avuze ibi mu gihe umubano wa Teta Sandra na Weseal wagiye ukunda kuvugwamo amakimbirane, hari ubwo yamukubise Teta agaruka mu Rwanda.

    Mu minsi yashize na Sandra Teta yagonze umugabo we bigaragara ko abishaka birangira agiye mu bitaro na Sandra baramufunga ariko Weseal aramufunguza.

    Aba bombi bamaranye imyaka igera ku icumi bakaba bafitanye abana batatu.

    Sandra Teta yavuze ko gushakana na Weseal atari ibintu byoroshye

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11891

  • Abagura imodoka muri Toyota Rwanda bazajya bafashwa kubona ubwishingizi muri Mayfair – #rwanda #RwOT

    Toyota Rwanda Ltd yatangiye gukorera mu Rwanda mu ntangiriro za 2017, itangira ifite inshingano zo gucuruza imodoka n'ibikoresho bisimbura ibyashaje kuri zo.

    Aya masezerano yasinywe hagati ya Toyota Rwanda Ltd na Mayfair Insurance Company Ltd agamije korohereza abantu bazajya bagura imodoka muri iyi sosiyete kubona ubwishingizi bitabagoye kubera ko bazajya bayigura bagahita babona ubwishingizi bwayo.

    Umuyobozi Mukuru wa Toyota Rwanda, Nenad Predrevac, yavuze ko ubu bufatanye buzabafasha gutanga serivisi nziza ku bakiliya babagana kuko imodoka izajya igurishwa ifite ubwishingizi.

    Ati 'Impamvu nyamukuru twahisemo gukorana na Mayfair Insurance ni uko bizajya byoroshya ndetse binihutisha igikorwa cyo kugura imodoka kubera ko bitazajya bisaba ko uzenguruka ahantu hatandukanye ushaka ibigo by'ubwishingizi.'

    Umuyobozi Mukuru wa Mayfair Insurance Company Ltd, Jessica Igoma, yavuze ko intego bafite igamije korohereza abakiliya kubona ubwishingizi kuko buzajya buzana n'imodoka.

    Ati 'Ubu bufatanye bugaragaza icyizere n'umutekano ku bakiliya bacu igihe bazajya baba batwaye imodoka baguze muri Toyota Rwanda.'

    Uretse kuba abantu bazajya bagura imodoka nshya bagahabwa ubwishingizi, bazajya banahabwa izindi serivisi zisumbuyeho mu kwishyura ibyangiritse mu mpanuka, ndetse n'igihe imodoka yagize ikibazo itabasha kugenda yangiritse cyane hazajya hishyurwa imodoka ziyikura aho yagiriye ikibazo

    Mayfair Insurance Company Ltd yashingiwe muri Kenya mu 2005. Imaze kugira amashami mu bihugu nk'u Rwanda, Tanzania, Uganda, Zambia, Botswana no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Umuyobozi Mukuru wa Mayfair Insurance Company Ltd, Jessica Igoma, yavuze ko bagamije korohereza abakiliya kubona ubwishingizi

    Umuyobozi Mukuru wa Toyota Rwanda, Nenad Predrevac, yavuze ko ubu bufatanye buzabafasha gutanga serivisi nziza ku bakiliya babagana kuko imodoka izajya igurishwa ifite ubwishingizi

    Abagura imodoka za Toyota bagiye kujya bafashwa kubona ubwishingizi muri Mayfair Insurance


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagura-imodoka-za-toyota-bazajya-bafashwa-kubona-ubwishingizi-muri-mayfair