Category: Uncategorized

  • Ikoranabuhanga rya AI ryagizwe minisitiri muri Albania rikomeje guteza impagarara – #rwanda #RwOT

    Ku wa 14 Nzeri 2025, ni bwo Minisitiri w'Intebe wa Albania, Edi Rama, yatangaje ko yashyizeho uburyo bw'ikoranabuhanga bw'ubwenge buhangano (AI chatbot) nka minisitiri, mu buryo bwo kurwanya ruswa.

    Nyuma iri koranabuhanga ryiswe Diella ryahise rihabwa umwanya mu nteko. Imbwirwaruhame yaryo yamaze iminota itatu, biteza intonganya hagati y'abadepite batavuga rumwe n'ubutegetsi aho bagaragaje ko bitumvikana uburyo ibi byabaho.

    Iri koranabuhanga ryahawe izina rya Diella bisobanuye 'izuba' mu rurimi rwo muri Albania, rishinzwe amasoko ya Leta.

    Diella yamuritswe mu ntangiro z'uyu mwaka. Yashyizwe ku rubuga ruzwi nka 'e-Albania' nk'uburyo bwo kwifashisha AI mu kugeza serivisi za leta ku baturage.

    Diella yahawe ishusho y'umugore w'imisatsi miremire wambaye imyambaro gakondo yo muri Albania.

    Diella ihawe ijambo yagize iti 'Ntabwo ndi hano mu gusimbura abantu ahubwo naje kubafasha mu byo mwari musanzwe mukora.'

    Yakomeje isobanura ko nta bwenegihugu ifite, nta byifuzo cyangwa inyungu ze bwite ishobora kugira ahubwo igaragaza ko icyo yaremewe ari ugukurikiza amabwiriza ndetse no kugerageza kugira indangagaciro nk'iza abantu, maze igafasha mu guhangana n'imigirire mibi.

    Abagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bavuve ubu buryo bwazanywe buhabanye n'icyo itegeko nshinga riteganya, ndetse ko ahubwo Diella izagira uruhare mu kongera ruswa.

    Mu kwiregura Diella yavuze itegeko nshinga riteganya uburyo ibigo bitanga serivisi ku baturage 'Ntabwo rivuga ku tunyangingo, amaraso n'ibindi bigize umuntu.'

    Abagize Inteko Ishinga Amategeko bahise basahinda, ibintu biradogera mu nteko, bamenagura amacupa, batera hejuru buri kimwe cyose. Ntibumvaga uburyo iryo koranabuhanga ryabasubiza uko.

    Diella iri rumwe rw'urugero rw'uburyo, Rama ashaka kugira Albania igihugu cyikamaza ikoranabuhanga no kuri serivisi z'imari ku buryo mu 2030, nta muntu uzajya ukora ku mafaranga afatika, ahubwo abantu bazajya bishyurana hisunzwe ikoranabuhanga.

    Ikoranabuhanga rya AI ryagizwe minisitiri muri Albania rikomeje guteza impagarara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikoranabuhanga-rya-ai-ryagizwe-minisitiri-muri-albania-rikomeje-guteza

  • Isinywa ry'amasezerano arimo ayo guhana ubutaka, mu byaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Misiri – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 23 Nzeri 2025, mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye mu Misiri.

    Perezida Kagame yabanje kugirana ibiganiro na Mugenzi we wa Misiri Abdel Fattah Al-Sisi, bikurikirwa n'ibyahuje abakuru b'ibihugu byombi n'amatsinda y'abayobozi bari kumwe.

    Amasezerano amaze gushyirwaho umukono, Perezida Kagame yavuze ko Misiri ari umufatanyabikorwa mwiza kandi ubufatanye bw'ibihugu byombi bugenda bwiyongera, ari na cyo cyagejeje mu masezerano yashyizweho umukono.

    Ati 'Amasezerano yasinywe uyu munsi yubakiye ku musingi ukomeye twubatse kera. Dufatanyije turi kubaka ikigo kigezweho cyo kuvura indwara z'umutima i Kigali, kizateza imbere ubuvuzi bw'indwara z'umutima mu Rwanda no hanze yarwo.'

    Amaserano yashyizweho umukono arimo ayo guteza imbere ishoramari hagati y'impande zombi, imicungire y'amazi, guhana ubutaka ku mpande zombi, no guteza imbere imijyi n'imiturire.

    Perezida Kagame yashimangiye ko 'Ubu bufatanye bwongererwa imbaraga n'uburezi no kongerera ubushobozi abakozi. Misiri ikomeza guha amahugurwa ahanitse abaganga b'Abanyarwanda. Perezida, ndifuza kugushimira ku bufasha bwa Misiri.

    Yavuze ko u Rwanda na Misiri bifatanya cyane mu byerekeye imiti n'ibikoresho bikenerwa mu buvuzi, kandi ibipimo by'ubuziranenge bigahurirwaho.

    Ati 'Mu Rwanda twaguye uburyo abantu bagezwaho serivisi z'ubuvuzi kandi zifite ireme, dutangiza ikorwa ry'inkingo dufatanyije n'abafatanyabikorwa.'

    Perezida Kagame yahamije ko urwego rw'ubuvuzi n'ibigo bikora muri iyi ngeri ari abafatanyabikorwa beza b'u Rwanda 'kandi twifuza gukorana ibiruseho.'

    Ati 'Twizera ko hari amahirwe menshi ibihugu byacu byombi bishobora kubyaza umusaruro kugira ngo duteze imbere umubano wacu mu by'ubukungu. Ni yo mpamvu abikorera bacu n'abashoramari bahuye muri uru ruzinduko, u Rwanda na Misiri bisangiye inyungu mu gutunganya ibiribwa, ibyo kwakiraba abantu n'ikoranabuhanga rihanitse n'ibindi.'

    'Guhana ubutaka hagati y'u Rwanda na Misiri ni ikintu gikomeye kizafasha ibihugu byacu kugera ku masoko yagutse mu karere.'

    Perezida Kagame yashimangiye ko Umugabane wa Afurika ugira amahirwe yo kuba ufite umutungo kamere mwinshi ariko hakenewe ko utunganywa kugira ngo ushobore kubyara umusaruro ufatika.

    Ati 'Tugomba gutunganya ibikoresho by'ibanze bikavamo ibikoresho bifite agaciro.'

    Yashimangiye ko impande zombi zizakomeza kubakira ku bufatanye n'ubwumvikane bushingiye ku mibereho ya buri gihugu, hagamijwe iterambere rirambye kandi rifasha abaturage ba buri gihugu batera imbere.

    Ku wa 22 Nzeri 2025 kandi abashoramari n'abacuruzi bo mu Rwanda n'abo mu Misiri bakora mu bijyanye n'ubwubatsi, inganda zikora imiti n'ibikoresho byo kwa muganga no mu buhinzi bahuriye hamwe i Cairo mu nama y'ishoramari ya mbere.

    U Rwanda na Misiri biheruka gusinya amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubwikorezi, ubucuruzi n'andi yasinywe ku wa 12 Kanama 2024.

    Muri aya masezerano kandi ni bwo impande zombi ziyemeje guhana ubutaka buzakorerwaho ubucuruzi, u Rwanda rwemererwa ubutaka mu Misiri na rwo rutanga ubutaka kuri icyo gihugu. Ubutaka u Rwanda rwahaye Misiri bungana na hegitari 10 buri mu karere ka Kirehe, hafi y'umupaka w'u Rwanda na Tanzania.

    U Rwanda na Misiri bifitanye umubano mwiza, n'ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n'ishoramari, ubuvuzi, urwego rw'ingabo, ibikorwaremezo n'uburezi.

    Perezida Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda na Misiri wubakiye ku nkingi zitandukanye zirimo ubufatanye mu by’ubuzima

    Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Misiri kuri uyu wa 23 Nzeri 2025

    Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we, Abdel Fattah el-Sis

    U Rwanda na Misiri byiyemeje gushimangira umubano bisanzwe bifitanye mu nzego zitandukanye

    U Rwanda na Misiri byasinyanye amasezerano arimo ayo guhana ubutaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isinywa-ry-amasezerano-arimo-ayo-guhana-ubutaka-mu-byaranze-uruzinduko-rwa

  • Uwahoze ari Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda yongeye kurya indimi ku mugambi wo gutegura Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni ibishingiye ku buhamya bwe yatanze mu Rukiko rwa Rubanda rw'Ubujurire mu Bufaransa rukomeje kuburanisha urubanza rwa Dr. Munyemena Sosthene wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi agakatirwa imyaka 24.

    Johan Swinnen yabaye Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda mu 1990 kugeza mu 1994.

    Akunze gutangwa n'abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi baburanishiriza mu Bubiligi ngo abe umutangabuhamya mu rukiko.

    Kuri iyi nshuro yongeye kubazwa ibibazo bitandukanye birimo ibirebana n'umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, imvugo z'urwango zari zihamagarira Abahutu kwanga Abatutsi n'ibindi bitandukanye.

    Ubwo yatangiraga kubazwa, Swinnen yavuze ko Jenoside yise iy'Abanyarwanda ivugwa nabi ndetse ko benshi batazi ukuri ngo kuko ikoreshwa nko guharabika ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal.

    Yavuze ko yatangiye kubona impinduka mu 1990 aho igihugu cyari gitangiye kwinjira muri Demokarasi ariko ngo ikibazo gikomeye cyari impunzi z'abanyarwanda zashakaga gutahuka kandi barihuje mu myaka 1987 na 1988 nk'Umuryango wa FPR.

    Yanerekanye ko Guverinoma yari iriho icyo gihe yagiye igaragaza ko itari yiteguye kwakira impunzi z'abanyarwanda zari mu mahanga mu gihe zaba zitahiye rimwe.

    Impunzi zivugwa ni Abanyarwanda bari barahunze ibikorwa by'urugomo, ubwicanyi n'ibindi bishingiye ku ivangura ry'amako byari byarabaye mu Rwanda guhera mu 1959, 1973 n'indi myaka uko yagiye ikurikirana.

    Abo nyuma yo gusaba ko batahuka mu rwababyaye bakabwirwa ko igihugu cyuzuye, bishyize hamwe ari bwo hashinzwe Umuryango wa FPR Inkotanyi.

    Uyu mutangabuhamya yavuze ko ibitero bya FPR mu 1990 byatumye abantu benshi bava mu byabo akavuga ko hari hakwiye kubaho iperereza Mpuzamahanga ku gitero cyo ku wa 6 Mata 1994 yita ko gishobora cyarabaye imbarutso ya Jenoside.

    Yavuze ko hari ibibazo byinshi bidafitiwe ibisubizo, ageze ku bijyanye no kuba jenoside yarateguwe avuga ko bishoboka ko yaba yarateguwe ariko ko ntabyo we yari azi.

    Perezida w'Urukiko yamubajije niba amakuru yakiraga nka ambasaderi yari ateye ubwoba, atangira asubiza ko RTLM yatangiye gukora mu 1993 nyuma y'ibiganiro by'amahoro bya Arusha ndetse ko Ambasade yakoze iperereza ishaka kumenya ikibyihishe inyuma ariko yirinda kugaragaza ibyavuye muri ubwo bushakashatsi.

    Ubwo yabazwaga ku bijyanye no kuba nyuma y'ihanurwa ry'indege harahise hashyirwaho za bariye nk'ikimenyetso ko Jenoside yaba yari yarateguwe, we yavuze ko kuba zarahise zishyirwaho vuba bigaragaza ko sosiyete yari ishyize hamwe kandi ibikorwa by'ubwicanyi byari bimaze gufata indi ntera.

    Ku bijyanye n'imvugo z'urwango by'umwihariko amategeko 10 y'Abahutu, Swinnes yemeje ko atari akwiye ndetse yari ateye ubwoba ariko avuga ko ari ibintu byari bimaze igihe byaranditswe.

    Abajijwe ku bijyanye n'imikoranire na Guverinoma yiyise iy'abatabazi, Swinnes yemeje ko ku wa 9 Mata 1994 bamwe mu bayigize bagiranye ibiganiro bigamije gusaba ubufasha u Bubiligi.

    Perezida w'urukiko kandi yakomeje kumuhata ibibazo ku bijyanye no kuba iyo Guverinoma yari igizwe n'abajenosideri, asubiza ko yabuze ubushake bwo guhagarika ubwicanyi, ntiyakoze ibihagije byo gukumira ukwiyongera kw'ibi bikorwa.

    Yakomeje ashimangira ko ikosa iyo guverinoma yakoze rikomeye ari ubwo yashishikarizaga abantu gukora Jenoside.

    Yasoje avuga ko u Bubiligi butigeze bushaka gukorana n'iyo guverinoma yiyise iy'abatabazi ngo kuko itari izwi.

    Yongeye kubazwa ku bijyanye n'ubushake bwo gukora Jenoside byari mu bagize Guverinoma y'abatabazi yibanda cyane ku mvugo zishyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside yise ko zari zikakaye avuga ko ibiganiro mpaka bya politiki nabyo byari nk'uburozi.

    Ku bijyanye n'urwango rwari rufitiwe Abatutsi yakomeje kugenda abikwepa ariko Perezida w'urukiko akomeza gutsimbarara kuri icyo kibazo agira ati 'Byari bimeze bite ku rwango rwari rufitiwe Abatutsi? Hari imvugo z'urwango zibasiraga Abatutsi?”

    Amb. Swinnen yavuze ko yagiye yumva imvugo z'urwango kuri RTLM, ku bitangazamakuru n'inyandiko zibasira Ababiligi akomeza gutsimbaraga no ku mvugo z'urwango zibasiraga Abahutu batari mu mujyo umwe n'ubutegetsi.

    Kuri Munyemana, yavuze ko atamuzi ngo kuko bahuye bwa mbere ubwo yari agiye gutanga ubuhamya mu iburanisha ribanza, ariko ko Dr. Munyemana hari ibaruwa yashyizeho umukono mu 1993 mbere yo gushyigikira Guverinoma y'Abatabazi.

    Ngo muri iyo baruwa, Dr. Munyemana yavugaga ku bijyanye no kubahiriza amategeko n'inzira za demokarasi yerekana ko igihugu gikwiye gushyiraho umuntu utagirana amakimbirane n'ishyaka rye.

    Abahagarariye Ubushinjacyaha na bo bahawe umwanya wo guhata ibibazo umutangabuhamya, bigera aho abazwa ku bitero byo ku ya 4 na 5 bikozwe na guverinoma, avuga ko atamenye ko byari umwitozo ngiro ahubwo ko Leta yashakaga ko bizera ko FPR iri muri Kigali kugira ngo hatabwe muri yombi abitwaga ibyitso.

    Yakomeje guhatwa ibibazo ariko ibyinshi akabisubizo mu mvugo zijimije aho Ubushinjacyaha bwavugaga ko ari gukoresha politiki nyinshi mu gusubiza.

    Uwahoze ari Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Johan Swinnen, yongeye kurya indimi ku mugambi wo gutegura Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwahoze-ari-ambasaderi-w-u-bubiligi-mu-rwanda-yongeye-kurya-indimi-ku-mugambi

  • Imodoka ya Teta Sandra yamenaguwe igirwa uburere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amasaha make hagiye hanze amashusho Teta Sandra ashwana n’umugabo Weasel, imodoka ye yamenuguwe igirwa uburere.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Mbere nibwo hagiye hanze amashusho yo mu rugo rw’umunyarwandakazi uzwiho gutegura ibitaramo, Teta Sandra na Weseal hongeye gushya barimo gutongana cyane.

    Teta yagaragaye afite icupa asa n’umushaka kurikubita Weasel ariko baramufata. Mu ijwi ririmo umujinya mwinshi, Teta yumvikanye avuga ngo “namukoze iki? Namukoze iki?”

    Weasel na we yumvikanye mu gahinda kenshi asaba abantu gucyura Teta mu Rwanda kuko agiye kumwica.

    Ati “Umunyarwandakazi aranyishe, kuva yangonga ntanyitaho. Mutware umunyarwanda.”

    Kuri ubu rero nyuma y’ibi byabaye hagaragaye amafoto y’imodoka ya Teta Sandra yamenaguwe bikomeye.

    Ibirahure by’imodoka ye by’amadirishya ndetse na paraburize (windshield) na yo bayimennye.

    Muri Nyakanga 2025 nibwo Sandra Teta yagaragaye ku mashusho agonga umugabo we Weasel ku bushaka ndetse agahita ajyanwa mu bitaro.

    Yagize ikibazo ku kuguru barakubaga bashyiramo ibyuma, ni mu gihe Sandra Teta we polisi yahise imuta muri yombi ariko Weseal akamusabira imbabazi agafungurwa ngo yite ku mugabo we.

    Nyuma bagiye bagaragaza ko bishimanye nta kibazo bafite, none byongeye kwanga.

    Mu 2018 ni bwo Teta Sandra yimukiye muri Uganda gushakirayo ubuzima, nyuma gato ahita atangira gukundana na Weasel kugeza uyu munsi bafitanye abana babiri.

    Teta Sandra na Weseal bikomeje kwanga

    Uku niko imodoka ya Teta Sandra bayigize

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11920

  • Mu ngimbi Umuholandi yitwaye neza, Abanyarwanda biranga (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuholandi Michiel Mouris ni we gukanye shampiyona y’Isi y’amagare mu gusiganwa n’ibihe umukinnyi ku giti cye (ITT) mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 18.

    Uyu munsi Shampiyona y’Isi y’Amagare irimo kubera mu Rwanda yari yakomeje hakinwa umunsi wa 3 wa yo, hari hatahiwe Ingimbi n’Abangavu.

    Nyuma y’uko mu Bangavu yegukanywe n’Umuholandikazi, no mu Ngimbi umudali wa Zahabu wagiye muri iki gihugu aho yakoresheje iminota 29 n’amasegonda 7 ku ntera y’ibilometero 22,6 bakinnye.

    yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo kuba uw ambere mu isiganwarya ITT rya Shampiyona y’Isi mu cyiciro cy’abahungu bari munsi y’imyaka 18.

    Yarushije Umunyamerika Ashlin Barry amasegonda atandatu wabaye uwa kabiri ndetse n’Umubiligi, Seff v
    Van Kerckhove wabaye uwa gatatu amurusha amasegonda 8.

    Umukinnyi waje hafi ni Byusa Pacifique wabaye uwa 53 mu bakinnyi 85 bakinnye, yasizwe iminota 5 n’amasegonda 27 na Mouris wabaye uwa mbere.

    Ishimwe Brian yabaye uwa 55 yasizwe iminota 5 n’amasegonda 52.

    Ingimbi zizagaruka mu muhanda ku wa Gatanu mu isiganwa ryo mu muhanda rizaba rireshya n’ibilometero 119,3.

    Isiganwa rizakomeza
    Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, uzaba ari umunsi wa kane wa Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, aho hazakina amakipe [Time Time Trial- TTT]; abagabo bavanze n’abagore, ku ntera y’ibilometero 41,8 guhera saa 13:45.

    Ni isiganwa rizitabirwa n’amakipe 19, aho buri kipe izaba igizwe n’abakinnyi batandatu barimo abagabo batatu n’abagore batatu.

    Ikipe y’u Rwanda izaba igizwe na Byukusenge Patrick, Nkundabera Eric, Uwiduhaye Mike, Ingabire Diane, Nirere Xaverine na Nyirarukundo Claudette.

    Umuholandi Michiel Mouris ni we wegukanye irushanwa mu batarengeje imyaka 18

    Cyusa ni we munyarwanda waje ahandi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11921

  • Kenny Sol yerekeje muri Canada #rwanda #RwOT

    Kenny Sol yerekeje mu gihugu cya Canada aho yagiye gufatira amashusho y’indirimbo ye nshya yitegura gushyira hanze mu minsi ya vuba.

    Uyu muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda no hanze yarwo, tariki ya 18 Nzeri 2025 nibwo yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Canada.

    Kenny Sol akaba ameze nk’uwateye ibuye rimwe rikica inyoni ebyiri, amakuru avuga ko yagiye agiye mu isabukuru y’umuvandimwe we uhatuye ariko azanahakorera amashusho y’indirimbo ye nshya.

    Kenny Sol uheruka gushyira hanze EP ye yise ‘Stronger than Before’, ni umwe mu bakunzwe cyane bitewe n’ibihangano hakiyongeraho n’ijwi rye, aheruka gusohora indirimbo yise ‘Déjà vu’.

    Kenny Sol arabarizwa muri Canada

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11916

  • APR FC izakira abafana ba yo bari bafunzwe muri hoteli nziza #rwanda #RwOT

    Abakunzi b’ikipe ya APR FC bari bafunzwe baheruka gufungurwa, ejo bazakirwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe muri Serena Hotel.

    Tariki ya 26 Kanama 2025 nibwo nyuma y’ukwezi abakunzi ba APR FC bari barangajwe imbere n’umuvugizi wa bo, Mugisha Frank uzwi nka Jangwani bafunguwe.

    Aba bari bakurikiranyweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe byakozwe binyuze muri Minisiteri y’Ingabo.

    Ibi bikaba byari bifitanye isano n’amatike y’indege bagendeyeho bajya mu Misiri ku mukino APR FC yakinnyemo na Pyramids ndetse na CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania.

    Minisiteri y’Ingabo yavugaga ko amatike bagendeyeho amafaranga yayaguze yavuye kuri Konti ya MINADEF mu gihe bo bavugaga ko ari bo bitangiye amafaranga yo kuyagura.

    Mu rwego rwo kubereka ko bari kumwe kandi ko ikipe itabatereranye, yateguye umunsi wo guhura na bo, bagasangira ibintu bikagenda neza.

    Uwo munsi ni ejo ku wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025 kuri Kigali Serena Hotel saa 18h00′ nk’uko umwe muri aba bakunzi ba APR FC bahawe ubutumire yabyemereye ISIMBI.

    Abarimo Jangwani ejo bazahura n’ubuyobozi bwa APR FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11917

  • Abangavu bahatanye muri Shampiyona y’Isi, Umuholandikazi arabanikira #rwanda #RwOT

    Umuholandikazi Megan Arens ni we wegukanye Shampiyona y’Isi mu gusiganwa n’ibihe umukinnyi ku giti cye (ITT) mu bakobwa batarengeje imyaka 19.

    Yegukanye umudali wa Zahabu muri ITT muri Shampiyona y’Isi y’amagare irimo kubera mu Rwanda nyuma y’uko akoresheje iminota 25 n’amasegonda 47 ku ntera y’ibilometero 18,3.

    Umunya-Espagne, Paula Ostiz, ni we wabaye uwa kabiri arushwa amasegonda 35 ni mu gihe Umunya-Norvege, Oda Aune Gissinger, yabaye uwa gatatu asizwe amasegonda 37.

    Muri iki cyiciro u Rwanda rwahagarariwe n’abakinnyi babiri basiganwe n’igihe, aho bakinnye intera y’ibilometero 18,3.

    Masengesho Yvonne wahagurutse mbere y’abandi yabaye uwa 33 yakoresheje iminota 29,43 aho yarushijwe iminota 3,55 na Megan Arens watwaye umudali wa Zahabu.

    Uwiringiyimana Liliane yabaye uwa 40 mu bakinnyi 47, nyuma yo gukoresha iminota 30,58, bivuze ko yarushijwe iminota 5,11 n’umukinnyi wa mbere.

    Ntabwo abanyarwandakazi bahiriwe

    Umuholandikazi Megan Arens ni we wegukanye isiganwa mu batarengeje imyaka 19

    U Rwanda rukomeje kwakira Shampiyona y’Isi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11918

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na El-Sisi wa Misiri – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yageze mu Misiri ku wa 23 Nzeri 2025.

    Ubutumwa bwatangajwe n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro bugaragaza ko Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah Al-Sisi.

    Biti 'Perezida Kagame yageze i Cairo mu Misiri mu ruzinduko rw'akazi. Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi mu Ngoro ya Al-Ittihadiya, aho bagiranye ibiganiro mu muhezo, hakaza gukurikiraho ibyagutse birimo itsinda ryamuherekeje n'iry'Abanya-Misiri.'

    U Rwanda na Misiri bisanganywe umubano mwiza ndetse kimwe gifite ambasade mu kindi. Impande zombi ziheruka gusinya amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubwikorezi, ubucuruzi n'andi yasinywe ku wa 12 Kanama 2024.

    Muri aya masezerano kandi harimo ko impande zombi ziyemeje guhana ubutaka buzakorerwaho ubucuruzi, u Rwanda rwemererwa ubutaka mu Misiri na rwo rutanga ubutaka kuri icyo gihugu. Ubutaka u Rwanda rwahaye Misiri bungana na hegitari 10 buri mu karere ka Kirehe, hafi y'umupaka w'u Rwanda na Tanzania.

    U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye amasezerano atandukanye y'ubufatanye mu nzego zirimo tekiniki, iterambere ry'inganda n'ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, urubyiruko, ubuzima, ubutwererane mu bya gisirikare n'ibindi.

    Mu 2017, Perezida wa Misiri Abdel Fatah Al Sisi yasuye u Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije gutsura umubano w'ibihugu byombi.

    U Rwanda na Misiri kandi bihurira mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika (COMESA), ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.

    Ubutwererane bw'u Rwanda na Misiri ni ubw'igihe kirekire kuko icyo gihugu gifite ambasade yacyo i Kigali kuva mu 1976 mu gihe iy'u Rwanda i Cairo yongeye gufungurwa muri Werurwe 2015.

    Perezida Kagame akigera mu Misiri yakiriwe na mugenzi we Abdel Fattah Al-Sisi wa Misiri

    Ibiganiro byihariye by’abakuru b’ibihugu bombi byabanjirije ibyo bahuriramo n’amatsinda yabaherekeje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-el-sisi-wa-misiri

  • Imiryango 600 ituriye CIMERWA igiye gutangira kwimurwa – #rwanda #RwOT

    Imiryango irebwa n'iyi gahunda ni 651 igizwe n'abaturage 2.919 bo mu midugudu ya Nyenyeri, Ramiro, Kabarore yo mu Kagari ka Shara mu Murenge wa Muganza.

    Ni imirimo izakorwa mu byiciro. Ku ikubitiro hagiye guherwa ku miryango 104 ibangamiwe cyane kurusha indi.

    Ni nyuma y'aho abaturiye uru ruganda rukora sima bamaze imyaka irindwi basaba ubuyobozi bavuga ko urusaku, umutingito w'imashini n'umukungugu wa sima itumuka n'ibindi bibangamiye ubuzima bwabo.

    Mu 2022 ubwo yaganiraga n'abavuga rikumvikana bo mu Karere ka Rusizi, Perezida Paul Kagame, yahaye umurongo iki kibazo. Yavuze ko hagati y'uruganda n'abaturage hakwiye kuvamo kimwe kikimuka.

    Yagize ati 'Ibyo kwimura uruganda cyangwa abaturage, cyo kimwe kigomba kuba cyo. Wenda reka tuvuge ko kwimura uruganda ari byo bigoye kurusha, abo baturage bagomba gushyirwa ahandi.'

    Perezida Kagame amaze gutanga umurongo kuri iki kibazo, hashyizweho itsinda rigizwe n'abakozi b'Akarere ka Rusizi n'abakozi b'Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA ngo risuzume iki kibazo, hemezwa ko imiryango 651 yimurwa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel ati 'Twabonye ko inzu z'imiryango ihatuye ziri mu byiciro bibiri. Icya mbere ni inzu zituwemo imiryango 104 uyu munsi zimeze nabi zishobora kugira ibibazo mu gihe twagira imvura nyinshi. Igice cya kabiri ni inzu zisanzwe zigikomeye zishobora gutegereza igihe runaka.'

    Meya Sindayiheba yavuze ko bari kubarura iyo miryango 104 no kureba ibyangombwa nkenerwa ku buryo uhereye muri iki cyumweru byose bigenze neza iyo miryango yakwimurwa igatuzwa ahandi hagategurwa gahunda irambye yo gutuza abayigize.

    Ni mu gihe imiryango yindi isigaye ifite inzu zitarangirika hazategurwa gahunda yo kubatuza.

    Imiryango 600 ituriye CIMERWA igiye gutangira kwimurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-600-ituriye-cimerwa-igiye-gutangira-kwimurwa