Ibi byatangajwe ku wa 22 Nzeri 2025, ubwo mu Karere ka Nyagatare hatangirizwaga ubukangurambaga bwiswe 'Sobanukirwa RFI' bugamije kuyisobanurira abo mu nzego z'ibanze n'abandi bayobozi batandukanye.
Muri iki gikorwa, RFI iri gusobanura serivisi itanga, ikanasobanurira aba bayobozi uburyo bafasha abaturage kubona serivisi zayo mu buryo bwihuse, hagasobanurwa n'uko abayobozi bakwigisha abaturage kubungabunga ibimenyetso batabyangije.
Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles, yavuze ko mu rwego rwo kwagura ibikorwa no kugeza ku Banyarwanda serivisi batanga, bagiye gushyiraho amashami umunani mu Ntara zose z'u Rwanda.
Ati 'Muri gahunda ya Leta y'imyaka itanu, Guverinoma y'u Rwanda yadutegetse gushyiraho amashami hirya no hino kugira ngo tuvune amaguru abaturage cyane cyane korohereza n'abandi bafatanyabikorwa nka RIB, [tugabanya iby'uko] hashobora kuboneka ikimenyetso ahantu hari kure kikamara igihe kinini kitaratugeraho cyangwa kikaba cyahindura umwimerere.''
Yakomeje avuga ko bigiye gukorwa kandi kugira ngo borohereze ababagana mu kubona serivisi hafi yabo muri gahunda yo gushyira umuturage ku isonga.
Ati 'Ni gahunda ntakubwira ngo ni uyu munsi cyangwa se ejo ariko ni mu gihe cya vuba kuko amasezerano y'ubufatanye twamaze kuyategura turayaboherereza barimo kuyasubiramo, nibayatwoherereza tuzahita twitegura tuze.''
Dr. Karangwa yavuze ko ayo mashami azaba ari mu turere twa Nyagatare, Kirehe, Rwamagana, Huye, Rusizi, Rubavu na Musanze. I Rusizi hazajya amashami abiri kubera imiterere y'aka Karere aho rimwe rizajya Gihundwe.
Haziyongeraho andi mashami abiri azashyirwa ku bibuga by'indege bibiri harimo icy'i Kanombe n'icy'i Bugesera mu rwego rwo kwagura ibikorwa.
Umupasiteri witwa Simarinka Sam yavuze ko muri aka Karere nihashyirwa iki kigo, bizafasha abaturage benshi bagorwaga no kuva mu Karere ka Nyagatare bagiye gushaka ubutabera i Kigali. Yavuze ko hari n'abandi batari bazi serivisi RFI itanga ariko ko ubu benshi bagiye kuzimenya bitewe n'uko zizabegerezwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Karushuga gaherereye mu Murenge wa Rwimiyaga, Ruhumuriza Benjamin we yagize ati 'Twashimiye ko muri Nyagatare bagiye kuhashyira ishami. Bizadufasha mu gukemura ibibazo by'uko hari ibyaha byakorwaga ibimenyetso bigasisibiranywa ariko ubu bazajya bahita babitahura byihuse.''
Uretse kugeza serivisi ku Banyarwanda benshi, RFI iri no mu nzira zo kwagukira mu bihugu 12 bya Afurika byamaze gusaba ko iki kigo cyakwagurirayo ibikorwa byacyo kugira ngo abaturage babyo babashe kubona serivisi zacyo mu buryo buboroheye.
Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr Karangwa Charles, yavuze ko bagiye gutangiza amashami mu turere umunani
RFI yakoreye ubukangurambaga mu Karere ka Nyagatare igamije gusobanura serivisi itanga
Abayobozi ba RFI basobanuriye ab’i Nyagatare serivisi iki kigo gitanga
Minisitiriri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubucuruzi wa Hongrie, Péter Szijjártó ni bo bashyize umukono kuri aya masezerano.
Ni intambwe itewe nyuma y'uko Minisitiri Nduhungirehe yaherukaga mu ruzinduko muri Hongrie ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire muri Gicurasi 2025.
Abayobozi bombi basuye ibice bitandukanye birimo n'imihanda iberamo amasiganwa y'imodoka nto za Formula 1. Iyi mihanda yatangiye gukinirwaho iri siganwa mu 1986.
Bagiye mu gikorwa cyo gutangiza 'Tour de Hongrie', irushanwa rikomeye ryo gusiganwa ku magare.
U Rwanda na Hongrie kandi byashimangiye ko ubufatanye bwabyo mu bya dipolomasi, gucunga umutungo kamere w'amazi, uburezi n'ishoramari bizakomeza kongerwamo imbaraga.
🎥It's official! @RwandaMFA Min. @onduhungirehe and the Minister of Foreign Affairs and Trade of Hungary🇭🇺, H.E Péter Szijjártó (@FM_Szijjarto) have signed an MoU on cooperation in #Sports.
Rwanda🇷🇼 and Hungary🇭🇺's partnership also continues in diplomacy, water management,⦠pic.twitter.com/7zoQRKgywF
â” Permanent Mission of Rwanda to The United Nations (@RwandaUN) September 22, 2025
Muri Mata 2025 nibwo Ramadhan Nizigiyimana yahamijwe icyaha cyo kwica umugore we amuteye icyuma mu nda, mu gace ka Windsor muri Ontario. Ni ubwicanyi bwakozwe mu 2021.
Mu gihe Ramadhan Nizigiyimana yicaga umugore we, yari yarenze ku mategeko kuko Urukiko rwari rwaramutegetse kutegera umugore we, nyuma yo kumuhohotera no kumukangisha ko azamwica.
Nyuma yo gusuzuma imikorere y'icyaha, umucamanza Justice Maria Carroccia yahanishije Nizigiyimana igifungo cya burundu, ndetse akaba adashobora kurekurwa kubera imyitwarire myiza mu gihe kiri munsi y'imyaka 14.
Umunyamategeko wa Nizigiyimana yavuze ko ashobora kuzoherezwa mu Rwanda mbere yo kurangiza igihano cye cyangwa mu gihe yaba arekuwe kubera imyitwarire myiza.
Mu rubanza byagaragaye ko Nizigiyimana afite ibibazo bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe, ariko urukiko rwanzura ko afite ubushobozi bwo kuburana.
Mu 2020 ni bwo Nizigiyimana, umugore we, umwana muto wabo w'umukobwa n'undi mwana w'umugore we bageze muri Canada bavuye mu Rwanda.
Umuryango we uba mu gace ka Windsor gaherereye mu Majyepfo y'Uburasirazuba bw'Intara ya Ontario muri Canada.
Ku wa 03 Ukwakira 2021 ni bwo Nizigiyimana yishe umugore we.
Nizigiyimana yari yarafunguwe by'agateganyo ku bindi byaha yari akurikiranyweho birimo no gutoteza umugore we ariko abuzwa gutunga intwaro no kuvugisha cyangwa kwegera umugore we.
Icyakora ibyo yabirenzeho, yinjira mu nzu umugore we yarimo ku ngufu ahita atangira kumujombagura icyuma mu buryo bukomeye cyane.
Bivugwa ko uwaje gukiza na we yakomeretse ariko mu buryo bworoheje. Nizigiyimana akimara kwica umugore we yahise yijyana kuri Polisi.
Ibi byatangajwe na Perezida Emmanuel Macron kuri uyu wa 22 Nzeri 2025, mu nama y'Inteko Rusange ya Loni iri kubera i New York, aho yatangaje ko bidasubirwaho igihugu cye cyemeje Leta ya Palestine.
Yagize ati “Kwemeza Leta ya Palestine ni cyo gisubizo cyonyine kizatuma Israel iba mu mahoro…Tugomba gukora ibishoboka byose mu mbaraga zacu mu gusigasira icyemezo cy'uko habaho ibihugu bibiri, Israel na Palestine, bituranye kandi bibanye mu mahoro n'umutekano.”
Macron yongeyeho ko kwemeza Palestine nk'igihugu bitazagira icyo bihindura ku burenganzira bw'abanya-Israel, abo u Bufaransa bashyigikiye kuva ku munsi wa mbere.
Macron yashimye ibindi bihugu na byo byemeje Palestine nk'igihugu cyigenga, avuga ko bakoze amahitamo nyayo, ndetse ari icyemezo cyari gikenewe mu rwego rwo kugira ngo amahoro yongere ahinde.
U Bufaransa bwemeje bwashyigikiye ubwigenge bwa Leta ya Palestine
Umufaransa watakira Paris Saint-Germain, Ousmane Dembélé, ni we igihembo cy’umukinnyi wahize abandi i Burayi “Ballon d’Or” 2024-25.
Iki gihembo yegukanye ku nshuro ya mbere yahigitse abarimo umunya-Espagne ukinira FC Barcelone, Lamine Yamal.
Ibi bihembo bya France Football by’abahize abandi, byatangiwe i Paris muri Théâtre du Châtelet mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nzeri 2025.
Umunya-Espagne ufite inkomoko muri Nigeria, Victoria López wa FC Barcelone y’Abagore ni we wegukanye igihembo cya ‘Kopa Trophy’ mu bagore.
Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, Lamine Yamal, rutahizamu wa FC Barcelone muri Espagne yegukanye Igihembo cya ‘Kopa Trophy’ gihabwa umukinnyi mwiza ukiri muto utarengeje imyaka 21. Na 2024 ni we ukibitse. Ahawe iki gihembo nyuma yo gufasha Barcelone kwegukana Shampiyona na Copa del Rey aho yatsinze ibitego 21 anatanga imipira 22 yavuyemo ibitego mu marushanwa yose.
Igihembo kiruta ibindi cya Ballon D’Or cyaje kwegukanwa na Ousmane Dembele watakira Paris Saint-Germain, yahigitse abarimo Lamine Yamal.
Ousmane Dembélé mu mwaka w’imikino wa 2024-25 yatsinze ibitego 37 anatanga imipira 17 yavuyemo ibitego mu mikino 59 yakinnye, byafashije Paris Saint-Germain kwegukana UEFA Champions League mu mateka yayo, Shampiyona y’u Bufaransa, Igikombe cy’Igihugu cya French Cup n’Igikombe kiruta ibindi cya French Super Cup.
Ballon d’Or mu Bagore yatwawe na Aitana Bonmatí ukinira FC Barcelone ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne y’Abagore.
Igihembo cya ‘Gerd Müller Trophy’ gihabwa uwatsinze ibitego byinshi mu bagore cyahawe Ewa Pajor wa FC Barcelone, mu bagabo gihabwa Viktor Gyökeres wa Arsenal.
Igihembo cya ‘Yashin Trophy’ gihabwa umunyezamu mwiza, mu bagore cyahawe Umwongereza Hannah Hampton wa Chelsea mu bagabo gihabwa Umutaliyani, Gianluigi Donnarumma ukinira Manchester City, yahembewe ibyo yakoreye muri Paris Saint-Germain.
Umutoza w’umwaka mu bagore yabaye Sarina Wiegman utoza Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza mu bagabo gihabwa Luis Enrique wa Paris Saint-Germain.
Ikipe y’umwaka mu bagore yabaye Arsenal yo mu Bwongereza mu bagabo iba Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.
Lamine Yamal yahigitswe na Ousmane Dembele amutwara Ballon d’Or
Lamine Yamal na Pau Cubarsí bombi bakinira Barcelone
Ibya Weasel na Sandra Teta ntibimara kabiri, nyuma y’iminsi bagaragaza mu itangazamakuru ko nta kibazo biyunze, byongeye kudogera Weasel amusaba kugaruka mu Rwanda akamureka.
Mu mashusho yashyizwe hanze n’ikinyamakuru Galaxy cyo muri Uganda, agaragaza intambara yongeye kurota wa Weasel.
Rutahizamu w'Umufaransa ukinira Paris Saint-Germain, Ousmane Dembélé, ni we wegukanye Ballon d'Or 2025, igihembo gihabwa umukinnyi mwiza kurusha abandi ku isi.
Uyu mukinnyi w'imyaka 28 yatsinze ibitego 35 ndetse anatanga imipira 14 yavuyemo ibitego mu mikino 53 yakiniye PSG umwaka ushize, ubwo iyi kipe yegukanaga ibikombe bitatau (Ligue 1, Coupe de France na UEFA Champions League bwa mbere mu mateka yayo.
Dembélé yabaye umwe mu batsinze ibitego byinshi muri Ligue 1 aho yatsinze 21, ndetse atorerwa kuba umukinnyi w'umwaka muri shampiyona y'u Bufaransa no muri Champions League.
Akaba kandi yaranagejeje PSG ku mukino wa nyuma wa Club World Cup batsinzwe na Chelsea i New Jersey.
Mu muhango wabereye i Paris ku wa mbere, Dembélé yahigitse rutahizamu ukiri muto wa Barcelona Lamine Yamal w'imyaka 18, ari na we wegukanye Kopa Trophy y'abakinnyi bakiri bato ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Mu byishimbo byinshi bivanze n'amarora Dembélé yarize ubwo yakiraga igihembo, nubwo ikipe ye yari iri gukina umukino wa shampiyona aho yatsinzwe na Marseille 1-0, Dembele akaba atawukinnye kubera imvune.
Umutoza wa PSG, Luis Enrique, na we yatwaye igikombe cy'Umutoza mwiza w'umwaka ndetse na PSG iba ikipe y'umwaka.
• Vitinha (PSG, Portugal) â” yabaye uwa gatatu ku rutonde rwa Ballon d'Or
• Mohamed Salah (Liverpool, Misiri) â” yabaye uwa kane
• Cole Palmer (Chelsea, U Bwongereza) â” yabaye uwa munani
• Viktor Gyökeres (Arsenal, Suwede) â” yegukanye Gerd Müller Trophy nyuma yo gutsinda ibitego 54 mu mikino 52 akinira Sporting Portugal, ndetse yinjiza 9 mu mikino 6 ya Nations League
• Gianluigi Donnarumma (Man City, U Butaliyani) â” yegukanye Yashin Trophy ku nshuro ya kabiri nyuma yo kugira clean sheets 17 mu mikino 47 akinira PSG mbere yo kwerekeza i Manchester
Dembélé abaye Umufaransa wa gatandatu wegukanye Ballon d'Or, akaba ari uwa kabiri mu kinyejana cya 21 nyuma ya Karim Benzema wayegukanye mu 2022.
Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz yasabye abagabo bagenzi be kurinda imibiri ya bo no gudasesagura amafaranga bajya mu bagore ko byibuze bashaka abatarenze bane.
Uyu muhanzi uzwiho gukundwa cyane n’igitsina gore ndetse na we akaba ataborohera, yagiriye inama abagabo kugira ubwenge.
Ni mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 (Instagram status).
Abakuru nibo bavuga ngo: 'Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera.' Uyu mugani ugaragaza ko hari igihe igihugu kiba gifite impano n'icyubahiro gikomeye ariko bikamenyekana igihe amahanga abyiboneye. Ni byo Igihugu cy'u Rwanda biri kurubaho, ubwo hari ku italiki ya 21 Nzeri 2025, ubwo rwakiriye ku nshuro ya mbere mu mateka yarwo Irushanwa ry'amagare ryo ku rwego rw'Isi rizwi ku izina rya UCI Road World Championships.
Amavu n'amavuko y'irushanwa
Irushanwa ry'amagare ku rwego rw'Isi ryateguwe bwa mbere mu mwaka wa 1921 mu gihugu cya Danemark Iburayi. Icyo gihe ryitabirwaga n'abakinnyi bake, kandi ryari ryiganjemo abakinnyi b'ababigize umwuga baturutse i Burayi. Nyuma y'imyaka mike, ryatangiye guhuza ibihugu bitandukanye by'amahanga, mu buryo bw'ubwitabire n'ubumenyi budasanzwe bwo gutwara amagare nkababigize umwuga.
Umugani w'Abanyarwanda niwo ugira uti: 'Isuka itamenyereye ntiba inzigo.' Ibi bishatse kuvuga ko igikorwa cyatangiriye ahantu hato gishobora kugera kure cyane. Niko byagendekeye iri rushanwa ry'amagare, ryatangiriye mu gihugu kimwe ariko ubu rikaba ari intambara y'ubwenge, imbaraga n'ubuhanga Isi yikoreye kugeza ubu.
Burya 'Ingendo y'imbogo ihanura inzira.' Ibi bigaragaza ko buri kiciro kigira icyo cyigisha n'icyo gituma abandi babona inzira yo kugera ku ntsinzi.
Mu mateka yose, iri rushanwa ryaberaga mu Burayi, Aziya, Amerika ndetse n'Australia, ariko ntiryari bwigere ribera muri Afurika. Ku nshuro ya mbere, UCI Road World Championships 2025 ryatoranyirijwe kubera mu gihugu cy'u Rwanda. Ni ishema rikomeye kuko u Rwanda ruri mu bihugu byiyubatse vuba, rukaba rufite amateka akomeye mu mukino w'amagare. Abakinnyi nka Adrien Niyonshuti, Nathan Byukusenge, Valens Ndayisenga n'abandi, bahaye igihugu izina rikomeye ku ruhando mpuzamahanga mu rwego rwo gutwara amagare.
Bamwe bati 'Uwambaye uruhu rw'intare si we uba intare.' Aha hashatse kuvuga ko kuba igihugu gifite imihanda myiza n'ibikoresho bidasanzwe atari byo bituma cyakira irushanwa, ahubwo ari icyizere n'ubunararibonye igihugu cyerekanye mu gucunga no kwakira ibirori by'amateka ku rwego rw'Isi. Irushanwa ryo ku rwego rw'Isi rigomba kurindwa ku rwego rwo hejuru. Mu Rwanda, abashinzwe umutekano barimo Polisi y'u Rwanda, Igisirikare cy'Igihugu cy'U Rwanda RDF n'abandi bafatanyije na UCI kugira ngo abakinnyi, abafana ndetse n'abashyitsi bazaba bitabiriye irushanwa babone umutekano usesuye.
Mu kubungabunga umutekano, bisaba kwitonda, gutekereza imbere no gukora gahunda zose hakiri kare. Ni yo mpamvu imihanda ifungwa hakiri kare, abitabiriye ndetsen'abafana muri rusange bakamenyeshwa inzira nyabagendwa, ndetse hanashyirwaho uburyo bwo gutabara ababa bafite ikibazo cy'ubuzima.
U Rwanda rumaze imyaka myinshi rwubaka izina mu mukino w'amagare. Tour du Rwanda, imwe mu marushanwa akomeye muri Afurika, niyo yagaragaje ubushobozi bw'igihugu mu kwakira amarushanwa akomeye. Ibyo nibyo byatumye amahanga yose yizera ko u Rwanda rushobora kwakira iri rushanwa ry'Isi.
Mu kinyarwanda cyiza cyo gutebya: 'Iyo uvuye i Burayi ukagera i Nyarutarama, ntumenya aho uherereye.' ibyo bikumvikanisha neza uburyo u Rwanda rwagiye rwubaka ibikorwa remezo bigezweho ku buryo umuntu wese wavuye ahandi mu mahanga abona ko ntatandkaniro. Ni nako abitabiriye iri rushanwa biyumva nkabari mu rugo.
Irushanwa rya UCI ryatangiye kuwa ku wa 21 Nzeri 2025 rikaba rizasozwa ku wa 28 Nzeri 2025 mu mujyi wa Kigali n'indi mihanda ikikije umurwa mukuru. Ni ku nshuro ya mbere riri kubera muri Afurika byumwihariko mu gihugu cy'u Rwanda, bikaba byarafashwe nk'intambwe ikomeye mu gusakaza uyu mukino ku mugabane wose.
Amakipe akomeye yo hirya no hino ku Isi yaba ayo kumugabane w'i Burayi nka France, Italy, Spain, ayo muri Amerika nka USA n'aba Colombia, ndetse n'ayo muri Aziya n'ahandi. Ibi byose bihurije hamwe bigaragaza ko u Rwanda rutakiri igihugu cyonyine mu rugendo rw'amagare, ahubwo rwabaye urugabano rw'amahoro n'ubuhanga bwo gutwara amagare.
Abakurambere bo bavuga ngo 'Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.' Kuba iri rushanwa ribereye mu Rwanda ni uburyo bwo kugaragaza ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwinjira mu ruhando rw'Isi mu irushanwa ry'amagare. Irushanwa rya UCI Road World Championships 2025 rizasiga amateka akomeye mu Rwanda no muri Afurika yose. Rizerekana ko u Rwanda ari igihugu gito ku buso, ariko gikomeye ku bikorwa.
Umugani wumvikanisha ibi neza ugira uti: 'Ak'imuhana kaza imvura ihise.' Ninako u Rwanda rwahawe kwakira iri rushanwa nyuma yo kwerekana ko rufite ubushobozi mu kwakira amarushanwa yo ku rwego rwa Afurika ndetse n'Isi. Ibi ni icyizere ku bakinnyi bato, abashoramari ndetse n'abafana b'imikino bashobora kungukira muri iyi mikino, ngayo nguko ninaha nsoreje wakoze kumva ibyo mbanaguteguriye amazina niyayandi nkibisanzwe Prince Mutabazi ukomeze kugubwa neza n'ibiganiro Big Town TV igutegurira bya Buri munsi ugire ibihe byiza nahubutaha.
Iri rushanwa ry'amagare ku rwego rw'Isi rya UCI Road World Championships, ryateguwe bwa mbere mu mwaka wa 1921 mu gihugu cya Danemark Iburayi
Ku itariki ya 10 Nzeri 2025, ba Wazalendo bari mu mujyi wa Uvira batangaje ko baha Abatutsi iminsi icumi ngo babe bamaze kwivana muri uwo mujyi, baburirwa ko uzasigara azicwa. Uwo mwanzuro waje nyuma y'ibyumweru by'imirwano hagati ya Wazalendo n'ingabo za leta, bituruka ku rwikekwe rushingiye ku ivangura ry'amoko.
Mu butumwa bw'amajwi bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, umwe mu barwanyi yagize ati: 'Turaha Abatutsi ba Uvira iminsi 10 ngo basubire iwabo. Ntimuzatubwire ko tubirukanye ngo tubambure ibintu byanyu, mubijyane. N'iyo mwazana amazu yanyu mu modoka, muyashyireho maze musubire mu Rwanda.'
Kuva mu mpera za Kanama 2025, Uvira yabaye indiri y'imidugararo. Byatangiye ku muhango wo gushyingura Col. Patrick Ngabonziza Rusimbi, uzwi nka Gisore, ukomoka mu Banyamulenge. Icyo gihe, imvugo z'urwango z'abarwanyi ba Wazalendo zandikiye ku Banyamulenge ko batemerewe kuba Abanyekongo, zibita 'abanyamahanga n'abanyeshyamba b'abanyarwanda.'
Nyuma yaho, izina ry'umugaba mushya mu rwego rw'ubutasi bw'igisirikare, Gen. Olivier Gasita, nawe ukomoka mu Banyamulenge, ryashotoye cyane na Wazalendoi Ku itariki ya 2 Nzeri, Wazalendo bafunze imihanda, bategura ibikorwa bya ville morte byamaze iminsi ine, basaba ko Gasita yirukanwa.
Imirwano hagati y'ingabo za FARDC n'aba wazalendo yatumye abasivili benshi bahasiga ubuzima. Amashusho yakwirakwijwe agaragaza abarwanyi ba Wazalendo barimo barasa ku modoka yari itwaye abaje mu muhango wo gushyingura Col. Gisore, bayitoteza bavuga ko aribo 'Banyamulenge baje kwigarurira Congo.'
Mu minsi yakurikiyeho, ibikorwa byo kwibasira Abanyamulenge byafashe indi ntera. Mu bice bimwe, babujijwe no kuvoma amazi, abandi barashimuswe cyangwa baraburirwa irengero. Abaturage benshi babarizwa mu Banyamulenge bemeza ko bari mu bwoba bukomeye, kandi ko ntaho babona bahungira.
Ku itariki ya 10 Nzeri, ubwo Kinshasa yari imaze kwemera gukura Gasita i Uvira, Wazalendo ntibahagaritse ibikorwa byabo. Ahubwo, bakwirakwijwe ubutumwa bushya busaba ko 'nta Mututsi n'umwe ugomba gusigara i Uvira.' Bemeza ko bafite urutonde rw'abagomba kwirukanwa, ndetse bongeraho ko n'abacuruzi b'Abamasai bakwiye gufatwa nk''abanyamahanga.'
Iyi mvugo yurwango ntiyigeze yamaganwa n'abandi bayobozi ba Wazalendo, ahubwo yagiye isubirwamo n'abandi bayobozi babo barimo William Yakutumba na René Itongwa.
Kugeza ubu, abaturage bo mu bwoko bw'Abanyamulenge bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kangaratete. Muyoboke Ntabaye, uyobora ihuriro ryabo i Uvira, yagize ati: 'Abaturage bacu barafashwe bunyamaswa, barasahurwa, barashimutwa. Nta mutekano bafite na busa.'
Uvira, umujyi wa kabiri mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo ubu wahindutse indiri y'ivangura, imidugararo n'ubutegetsi bwa Kinshasa bwabuze uko bwifata imbere y'amamilisi bwari bwemereye amategeko.