Category: Uncategorized

  • Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje Qatar nk'umufatanyabikorwa w'ingenzi mu biganiro bigamije amahoro mu Burasirazuba bwa RDC – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye Inteko Rusange ya Loni.

    Nduhungirehe yabwiye Ibiro Ntaramakuru bya Qatar (QNA) ko Qatar n'u Rwanda bifitanye umubano ukomeye kandi ko ari umufatanyabikorwa w'ingenzi udafite aho abagomiye n'umuhuza wo kwizerwa kandi ugira uruhare rukomeye mu biganiro bigamije amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Yavuze ko u Rwanda rukomeje gusigasira umubano n'imikoranire myiza na Qatar mu guteza imbere inzego z'imikoranire no kureba amahirwe mashya y'imikoranire hagati y'impande zombi.

    Yashimangiye ko ubwo bufatanye bw'u Rwanda na Qatar bifite inyungu zikomeye kandi zifatika ku baturage b'ibihugu byombi.

    Yanagaragaje ko imikoranire y'ibihugu byombi ishingiye ku mubano w'igihe kirekire, ubucuti, ubucuruzi ndetse n'ishoramari rya Qatar mu Rwanda.

    Yashimye uruhare Qatar ikomeje kugira muri ibyo biganiro bigamije amahoro bikomeje guhuza abahagarariye Guverinoma ya RDC n'ab'Ihuriro rya AFC/M23 kuko byagejeje ku isinywa ry'amahame aganisha ku masezerano yashyizweho umukono muri Nyakanga 2025.

    Yongeye kugaragaza ko ibiganiro bya Doha bigamije guhuriza hamwe impande zihanganye zikagirana ibiganiro bigamije gukemura umuzi w'ikibazo mu rwego rwo kugera ku mahoro arambye mu Karere.

    Amb. Nduhungirehe kandi yavuze ko izo mbaraga zikomeje gushyirwamo zuzuzanya n'amasezerano y'amahoro yashyizweho umukono hagati y'u Rwanda na RDC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agamije amahoro by'umwihariko kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z'ubwirinzi z'u Rwanda.

    Yashimangiye ko hakenewe imbaraga mu gukomeza gushyira mu bikorwa ry'amasezerano yashyiriweho umukono i Washington n'ibiganiro bya Doha kuko bizageza ku mahoro arambye mu Karere k'ibiyaga bigari.

    Ubwo RDC na AFC/M23 byashyiraga umukono ku mahame aganisha ku masezerano y’amahoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yagaragaje-qatar-nk-umufatanyabikorwa-w-ingenzi-mu

  • Kamonyi-Mugina: Uwarokotse Jenoside yatewe n'uwo akeka ko yari agendereye kumugirira nabi #rwanda #RwOT

    Mukamanzi Pelajiya, atuye mu Mudugudu wa Kansoro, Akagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina ho mu karere ka Kamonyi. Ni umubyeyi w'imyaka 45 y'amavuko ufite abana bane. Mu ijoro ryo ku wa 23 Nzeri 2025 ahashyira ku i saa saba yatewe n'umugizi wa nabi wamusanze mu nzu yitwaje Umupanga, baragundagurana uyu mubyeyi agerageza kwirwanaho ngo batamutema, abana bamufasha gutabaza bavuza induru, umugizi wa nabi ariruka ariko asiga akomerekeje uyu Pelajiya mu kiganza.

    Aganira na intyoza.com, Mukamanzi Pelajiya warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yabwiye umunyamakuru ko acyumva hari ukinguye urugi kuko aribwo yari akiryama atarasinzira, yarabyutse akubitana n'uyu mugizi wa nabi yamaze kwinjira mu nzu agana aho barara(bahuriye muri Koridori) yikinguriye, yitwaje Umupanga n'igitoroshi kinini.

    Bagikubitana, yamutunze itoroshi ariko Pelajiya kuko yabonaga nta mahitamo afite yandi uretse kwirwanaho, ntabwo yamuhunze kuko ntaho yari afite handi ho guhungira ahubwo yagiye amusanga bagundaguranira aho kuko uyu mugizi wa nabi yari abanguye Umupanga ashaka kumutema.

    Yakomerekejwe ikiganza ubwo yirwanagaho agundagurana n'uwashakaga kumutema.

    Mu kwirwanaho, Pelajiya yatesheje uyu mugizi wa nabi itoroshi yamumurikishaga yitura hasi, barwanira Umupanga ari nako avuza induru, abana nabo bashyira induru ku mumwa baratabaza, wa mugizi wa nabi yumvuse bikomeye kandi ari umwe ahunga yiruka ariko asiga akomerekeje uyu mubyeyi mu Kiganza, wa Mupanga arawuhata.

    Pelajiya, avuga ko uyu mugizi wa nabi mu kwiruka ahunga yatoye Igitoroshi yari yazanye ndetse anamutwarira imfunguzo kuko aho itoroshi yaguye ari naho hari imfunguzo z'inzu. Avuga kandi ko atazi aho uyu mugizi wa nabi yakuye imfunguzo ku buryo aza akifungurira akinjira mu nzu.

    Kimwe mu bituma akeka ko yatewe n'umugizi wa nabi wari Gatumwa agendereye ku mugirira nabi ni uko ibi bije bikurikira ibikorwa bibi biherutse gukorerwa abana be ubwo mu cyumweru gishize Tariki 16 Nzeri 2025 bagiye kuvoma ari ku mugoroba bagakubitwa n'umuntu w'Umugabo batamenye, nti banabashe kumenya icyo bazize. Na n'ubu twandika iyi nkuru abana baracyafata imiti.

    Ibyongeye kuri ibi, Uyu mubyeyi avuga ko ikigaragaza ko ariwe Umugizi wa nabi yari agambiriye ari uko iyo aza ari umujura aba yaratwaye amatungo cyangwa se akagira ikindi kindi ajyana kuko bitari bibuze. Ahamya kandi ko ibyabaye ku bana be nabyo ari igihamya cy'uko hari abantu bagambiriye kumugirira nabi nubwo ngo ntabo azi. Asaba inzego z'Umutekano n'Abaturage ku muba hafi kuko abona ko ubuzima bwe bushakishwa n'abagamije kumugirira nabi.

    Pelajiya Mukamanzi, yabonye nta ho guhungira afite yanga guhagarara ngo agirirwe nabi ahubwo arwana n'uwari umuteye.

    Umwe mu baturage bo muri uyu Mudugudu waganiriye na intyoza.com ariko utarashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ko ari mu batabaye uyu mubyeyi muri iryo Joro ndetse agafasha ko agezwa kwa muganga. Avuga ko mu busesenguzi bwe nk'umuntu mukuru, asanga hari hagenderewe kugirira nabi uyu mubyeyi. Ibyo abihera ku kuba uwateye bigaragara ko yashakaga Umuntu atashakaga ibintu, ariko kandi akanashingira no kubyakorewe abana b'uyu Mubyeyi ubwo baherutse gukubitwa n'umugabo batamenye.

    Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugina yabwiye intyoza.com ko ikibazo yakimenye kandi ko yicaranye n'uyu mubyeyi Pelajiya bakaganira, ndetse akaba yaramuhuje n'Urwego rw'Ubugenzacyaha-RIB aho hari ibyo ngo barimo gukurikirana.
    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Mugina: Uwarokotse Jenoside yatewe n'uwo akeka ko yari agendereye kumugirira nabi first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Mugina: Uwarokotse Jenoside yatewe n'uwo akeka ko yari agendereye kumugirira nabi appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/24/kamonyi-mugina-uwarokotse-jenoside-yatewe-nuwo-akeka-ko-yari-agendereye-kumugirira-nabi/

  • Nyanza: Abana baherutse guturikanwa na Grenade #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda irasaba abaturage kwitondera ibikoresho cyangwa ibyuma babonye batazi inkomoko yabyo, cyane cyane ibishobora kuba bifite akamaro mu bikorwa bya gisirikare cyangwa byarakoreshejwe mu bihe byashize. Polisi ikomeza isaba abaturage kugira ngo hirindwe impanuka zikomeje kugaragara, zituruka ku gukinisha cyangwa gucokoza ibyo bikoresho.

    Abaturage bo basabwe guhita batanga amakuru ku nzego z'umutekano igihe babonye ibyo bikoresho aho biherereye.

    Ibi bibaye nyuma y'impanuka yabereye mu Murenge wa Ntyazo, mu Karere ka Nyanza, aho abana bari bakinisha igikoresho cyaje kugaragara ko ari grenade.

    Iyo grenade bayikuye mu nzu y'uwahoze ari mu itsinda rya Local Defense, maze iraturika ikomeretsa bamwe muri abo bana. Amakuru atangwa n'inzego z'ibanze avuga ko umwana umwe muri abo ari gukurikiranwa n'abaganga kubera ibikomere bikomeye yatewe niyo grenade.

    Polisi ikomeza kwibutsa ko ibyo bikoresho bishobora kuba bisigaye henshi mu gihugu kubera amateka yaranze inzego z'umutekano mu bihe byashize, ari yo mpamvu buri wese agomba kugira ubushishozi no kwirinda kubikoraho.

    Yagize iti: 'Ni ngombwa ko abaturage bamenya ko gusiga ibikoresho nk'ibi ahagaragara ari ikibazo gikomeye, kandi kubona umuntu abyikojejeho bishobora gutera ibyago bikomeye ku buzima bwe cyangwa n'ubwabandi muri rusange.'

    Inzego z'ibanze n'abaturage bose barakangurirwa gukorana n'urwego rwa Polisi y'u Rwanda no gutanga amakuru mu gihe habonetse ahakekwaho kugira ibikoresho nk'ibyo, kugira ngo bikurweho hakiri kare kandi ubuzima bw'abantu bukomeze kurindwa.

    Polisi y'u Rwanda irakangurira abaturage kwitondera ibyuma batazi n'inkomoko yabyo

    Source : https://kasukumedia.com/nyanza-abana-baherutse-guturikanwa-na-grenade/

  • Rutahizamu Asman Ndikumana yahaye isezerano Rayon nyuma yo kubagwa #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubagwa imvune y’akaboko, rutahizamu wa Rayon Sports, Ndikumana Asman yashimiye ubuyobozi bw’iyi kipe, abasezeranya ko nakira azabakinira n’urukundo rwinshi.

    Ejo hashize ku wa Kabiri nibwo yabazwe iyi mvune, abagirwa mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

    Yavuze ko byose byagenze neza ndetse akaba ashimira ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze ibishoboka byose ngo abagwe vuba.

    Ati “Ndashaka gushima Imana ku bw’urukundo no kundinda buri munsi. Ndashimira cyane perezida wa Rayon Sports n’abagize komte y’ikipe bamfashije ngo mbagwe, ntabwo nabonaga uko mvuga urukundo rw’abafana kuko sinzarwibagirwa.”

    Yabahaye isezerano ko azabakinira n’urukundo rwinshi cyane. Ati “kubagwa byagenze neza, icyubahiro ni icy’Imana, nzabakinira n’urukundo rwinshi, tubonane vuba.”

    Ni imvune yagiriye ku mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup batsinzwemo na Singida Black Stars 1-0 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize akaba atazanakina umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu muri Tanzania.

    Amakuru avuga ko Ndikumana Asman agomba kumara byibuze amezi abiri hanze y’ikibuga adakina, bivuze ko ashobora kugaruka mu mpera z’Ugushyingo cyangwa mu ntangiriro z’Ukuboza 2025.

    Ndikumana Asman yashimiye ubuyobozi bwa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11922

  • Imibare ya APR FC ikomeje kuzamo ibihekane #rwanda #RwOT

    Mu gihe hari icyizere ko rutahizamu ngenderwaho wa APR FC, Cheikh Djibril Ouatarra ashobora kugaruka vuba kuri ubu ashobora kudakina imikino ya Pyramids FC.

    Amakuru avuga ko nyuma y’uburwayi yagize bwa Malaria, abaganga bamutegetse kuruhuka byibuze ibyumweru bitatu.

    Cheikh Djibril Ouattara yari kumwe na APR FC muri CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania mu ntangiriro z’uku kwezi ariko yakinnye umukino umwe gusa batsinzemo Bumamuru 2-0 aho yanatsinzemo igitego.

    Nyuma y’aho ntabwo yongeye kugaragara mu mikino ya APR FC aho iyi kipe yavuze ko arwaye Malaria, yahise anazanwa kuvurirwa i Kigali mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

    Mu gihe icyizere cyari cyose ku bakunzi ba APR FC ko bazajya gukina na Pyramids FC mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League tariki ya 1 Ukwakira 2025 yagarutse nk’uko n’umutoza na we yabivuze, amakuru ahari nta cyizere atanga.

    Ouatarra yavuye mu Bitaro ari mu rugo ariko Malaria ikaba yaramuzshaje cyane, amakuru ISIMBI yamenye ni uko abaganga bamusabye gutegereza ibyumweru bitatu akabona gutangira akazi.

    Ibi byumweru bitatu bikaba bazahura n’iyi mikino ya Pyramids FC. Bibaye ari ukuri ntakine iyi mikino ya Pyramids FC byaba ari igihombo gikomeye kuri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu kuko ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho by’umwihariko mu busatirizi bwa APR FC.

    APR FC izakira Pyramids FC tariki ya 1 Ukwakira 2025 kuri Kigali Pelé Stadium saa 14h00′. Umukino wo kwishyura uzabera mu Misiri tariki ya 5 Ukwakira 2025.

    Amahirwe menshi ntabwo Cheikh Djibril Ouattara azakina umukino wa Pyramids FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11923

  • Gatsibo: Abasaga 400 basuzumwe indwara zitandura ku buntu – #rwanda #RwOT

    Indwara zitandura ni kimwe mu bihangayikishije Isi n'u Rwanda by'umwihariko kuko imibare ya RBC yo mu 2020 igaragaza ko nibura 15,3% by'abantu bakuru barwaye indwara y'umuvuduko w'amaraso. Ni mu gihe kandi 30% by'abapfa bari mu bitaro bazira izi ndwara.

    Ibi biri mu byatumye Rotaract Club ya KIE ifatanyije n'umuryango utegamiye kuri Leta witwa Goodlife Access batangiza serivisi zo gupima izi ndwara mu Murenge wa Ngarama.

    Ni igikorwa cyakozwe ku wa 20 Nzeri 2025, akaba ari kimwe mu bikorwa iyi club isanzwe ikora byo gukomeza gufasha igihugu kwegereza abaturage serivisi z'ubuvuzi.

    Rotaract Club ya KIE ni imwe muri Rotaract umunani, zihura na Rotary Club 12 zikubaka Rotary Rwanda. Rotaract ni urubyiruko rushamikiye kuri Rotary, naho interact ni abaterengeje imyaka 18 cyane cyane bari mu mashuri y'isumbuye.

    Iki gikorwa cyatewe inkunga kandi cyitabirwa n'andi matsinda ya Rotary akorera i Kigali arimo, Rotary Club ya Kigali Virunga, Rotary Club ya Kigali Doyen, Rotary Club ya Kigali Golf, na Rotary club ya Kigali Cosmopolitan. Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n'abanyamuryango b'izindi Rotaract club mu gufasha bagenzi babo

    Perezida wa Rotaract Club KIE, Mutuyimana Pascaline, yavuze ko basanzwe bakora ibi bikorwa ariko bakaba barahisemo aka gace mu buryo bwo kubegereza serivisi z'ubuzima cyane cyane babasha kumenya uko bahagaze.

    Ati 'Twahisemo kuza hano nko mu gice cy'icyaro aho abantu benshi batazi uko bahagaze ku buzima bwabo ku bijyanye n'izi ndwara zitandura rimwe na rimwe bakabimenya bakerewe ugasanga bakuyemo izindi ngaruka zikomeye kandi byaba byiza birinze hakiri kare.'

    Yakomeje avuga ko bahisemo no kubagenera ubwisungane mu kwivuza kugira ngo indwara bashobora gusanga barwaye bazabashe kuzivuza mu buryo bworoshye.

    Ati 'Twahisemo kubahereza ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bamwe mu bazasanga banduye izo ndwara bazabashe kubona uburyo bwo kwivuza mu buryo bworoshye.'

    Umuyobozi wa Rotaract Rwanda, Musoni Ronald, yavuze ko bahisemo gukora iki gikorwa kubera uburyo abantu benshi bakunze kubura ubuzima kubera kutisuzumisha hakiri kare.

    Ati 'Iki gikorwa cyaje bitewe n'ibibazi biri muri sosiyete byo kutamenya uko ubuzima bwafu buhagaze akenshi bikunze gutuma tubura abantu kubera ko batigeze bamenya ibyo bari barwaye.'

    Umuyobozi wa Goodlife Access, Ida Alexandra, agaragaza igikorwa cyo gusuzuma indwara abaturage cyagenze neza kubera ko umubare bari biteze bawurengeje ndetse bakaba bateganya kugaruka gukora ibi bikorwa.

    Ati 'Twari dufite intego yo gusuzuma indwara zidakira abantu 300 ariko abaturage bo muri uyu murenge bitabiriye igikorwa cyane kubera ko bageze kuri 400.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngarama, Niyonziza Félicien, yashimiye uyu muryango wa Rotary club wafashije abaturage batuye uyu murenge kumenya uko bahagaze ndetse bamwe muri bo bagahabwa ubwisungane mu kwivuza.

    Ati 'Abaturage babyishimiye kubera ko uyu wari umunsi w'isoko kubera ko bari baje guhaha baboneraho no guhabwa serivisi zo gusuzuma ubuzima bwabo ku buntu kandi turashimira ubuyobozi bwabashije guha ubwisungane bwo kwivuza abagera kuri 200.'

    Rotary Club ni umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gutanga amazi meza ku baturage, kurwanya indwara z'ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa byose bigamije guteza imbere sosiyete.

    Umuyobozi wa Rotaract Rwanda, Musoni Ronald, yavuze ko bahisemo gukora iki gikorwa kubera uburyo abantu benshi bakunze kubura ubuzima kubera kutisuzumisha hakiri kare.

    Gitifu Niyonziza Félicien yashimiye Rotary club wafashije abaturage batuye uyu murenge kumenya uko bahagaze ndetse bamwe muri bo bagahabwa ubwisungane mu kwivuza

    Perezida wa Rotaract Club KIE, Mutuyimana Pascaline, yavuze ko biteguye gukomeza gutanga umusanzu mu Rwanda wo kugeza ubuvuzi ku baturage bose

    Abaje kwisuzumisha babanje gutanga imyirondoro

    Abakuze nibo bitabiriye gahunda kwipimisha ku bwinshi

    Abana na bo basuzumwe indwara zitandura barwaye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abasaga-400-basuzumwe-indwara-zitandura-ku-buntu

  • Amb. Swinnen w'u Bubiligi yajiginywe kuko u Rwanda rwarakiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yatangaga ubuhamya mu Rukiko rwa Rubanda rw'Ubujurire mu Bufaransa mu rubanza rwa Dr. Munyemana Sosthène wajuririye igihano cy'imyaka 20 yahanishijwe nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Johan Swinnen watanze ubuhamya bwe ku wa 22 Nzeri 2025 mu iburanisha ryamaze amasaha arenga atandatu.

    Ubwo yabazwaga ku bijyanye no kuba yaremeye gutanga ubuhamya mu rubanza rw'Umunya-Cameroun usanzwe ari Umushakashatsi akaba n'Umunyamakuru, Charles Onana wahamijwe ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yasubije ko hari ibyo batemeranya biri mu bitabo bye.

    Swinnen kandi yagaragaje ko ngo yashenguwe no kuba u Rwanda rwaragiriwe icyizere cyo kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare n'uburyo rwagiriwe icyo cyizere.

    Yavuze ko bitumvikana ku gihugu cyica amategeko mpuzamahanga, kikica nkana amategeko y'igihugu bituranye avuga ko bitari igihe cyiza cyo kugirirwa icyizere.

    Ati 'Ntabwo byari igihe cyiza.'

    Uretse Amb Swinnen, Umudepite w'u Bubiligi witwa Lydia Mutyebele Ngoi, na we aheruka kwandika ku rubuga rwa X, agaragaza ko u Rwanda rutari rukwiye kwemererwa kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare arushinja guhonyora uburenganzira bwa muntu, akifuza ko ruhabwa akato mu mikino nk'uko byakorewe u Burusiya.

    Mu kumusubiza, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe, yagize ati “Madamu Mudepite, Ababiligi bagenzi bawe bari i Kigali baragutashya. Umukinnyi wanyu w'indashyikirwa, Remco Evenepoel, na we yatsinze, ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, mu bagabo mu gusiganwa n'ibihe.”

    Yongeyeho ati “Ahasigaye, usome ku mazi ashyushye, ubundi biraza gushira”.

    Nubwo bavuga ibyo ariko Umubiligi Remco Evenpoel aheruka kwandikira amateka mashya i Kigali ubwo yegukanaga Shampiyona y'Isi y'Amagare muri ITT mu gihe Van Wilder yegukanye umudali w'umuringa kuko yabaye uwa gatatu.

    Ku wa 23 Nzeri 2025 nabwo Umubiligi, Seff van Kerckhove, yaje ku mwanya wa gatatu arushwa amasegonda umunani.

    Abo Babiligi baravuga ibyo mu gihe Umujyi wa Kigali wabaye uwa kabiri ku Isi wakiriye Shampiyona y'Isi yo gusiganwa ku magare yitabiriwe n'abakinnyi benshi barenga 760, ndetse bwa mbere mu mateka ibihugu bya Afurika bigira abakinnyi benshi kurenza indi migabane.

    Iri rushanwa ryaritabiriwe ku buryo buhambaye, aho ibihugu 108 byohereje abakinnyi babyo. Kigali yahise iba Umujyi wa Kabiri wakiriye ibihugu byinshi muri iyi mikino, inyuma y'uwa Glasgow wo muri Écosse wakiriye ibihugu 110 mu 2023.

    Ni ku nshuro ya mbere mu mateka y'uyu mukino haba mu myaka 125 UCI imaze ishinzwe n'inshuro 98 Shampiyona y'Isi iri gukinwa ibereye muri Afurika.

    Amb Swinnen yashenguwe no kuba u Rwanda rwarakiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare

    Shampiyona y’Isi y’Amagare ikomeje kuryohera abanya-Kigali

    Ababiligi mu mihanda ya Kigali bakomeje kuryoherwa

    Ababiligi bakomeje gutsindira ibihembo muri Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali

    Abanyakigali bakomeje kugaragaza urukundo rw’igare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-swinnen-w-u-bubiligi-yajiginywe-kuko-u-rwanda-rwarakiriye-shampiyona-y-isi

  • Amafaranga ibihumbi bibiri(2,000Frws) yamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni 26 muri FORTEBET #rwanda #RwOT

    Umunyamahirwe wafashe umwanya we agatekereza neza, agakora Ipari y'Ibihumbi bibiri gusa(2,000frws) yatsindiye amafaranga y'u Rwanda asaga na Miliyoni makumyabiri n'esheshatu(26,000,000Frws). Ku Ipari ye, hamwe yaguraga gutsinda ku ikipe, ahandi ibitego birenze( Over). Yatangiriye ku mikino yabaye kuva tariki ya 05 Nzeri 2025 ageza ku mikino yabaye tariki 18 Nzeri 2025 ubwo imikino yose yaguze aribwo yari irangiye akegukana akayabo k'izo Miloyoni.

    Ipari y'uyu Munyamahirwe, yamaze ibyumweru bibiri byose ategereje ko ikipe ya nyuma ibona intsinzi kuko kuva ku mikino yabaye tariki 05 Nzeri 2025 ku gera ku mukino wa nyuma wo kuwa 18 Nzeri 2025, buri kipe yaguze yari ifite amatariki ndetse n'amasaha igomba gukiniraho bitewe na Shampiyona ya buri Gihugu uko zari zipanze.

    Iyi Pari y'uyu Munyamahirwe, ku mafaranga ye ibihumbi bibiri(2,000Frws) gusa yatsindiye Miliyoni ze 26,099,320RWF. Kuri we nk'umukunzi wa FORTEBET byari ibihe bitoroshye aho yari ategereje ko umukino wa nyuma umuhesha izo Miliyoni urangira.

    Ku Ipari yari yakoze, yari yaguze ibitego birenze(Over) 1.5 mu mukino wahuje ikipe ya Manchester City na Napoli, aho uyi mukino warangiye ari 2-0, agura Barcelona gutsindira New Castle iwayo muri Shampiyona y'Abongereza( Champions League) yabaye mu cyumweru gishize!.

    Uyu munyamahirwe, iyo aba ari kureba iyi mikino byari kumurwaza umutima kuko New Castle yari hafi kwishyura aho bari batsinzwe 2-0 byatsinzwe na Marcus Rashford gusa Barcelona yihagazeho kugeza ku munota wa nyuma. Gusa na none, ntibari baziko bafashije Umunyarwanda gutsindira akayabo k'asaga 26,099,320 RWF.
    Iyi ntsinzi iri ku itike ifite nimero 3524772572469999.
    Turakwishimiye!
    intyoza.com

    The post Amafaranga ibihumbi bibiri(2,000Frws) yamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni 26 muri FORTEBET first appeared on Intyoza.

    The post Amafaranga ibihumbi bibiri(2,000Frws) yamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni 26 muri FORTEBET appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/24/amafaranga-ibihumbi-bibiri2000frws-yamuhesheje-gutsindira-asaga-miliyoni-26-muri-fortebet/

  • Kamonyi: Kugira ngo Itungo rigire umutekano rikwiye kugira Ubwishingizi-Visi Meya Uzziel Niyongira #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Uzziel Niyongira asaba buri muturage wa Kamonyi ufite itungo kurishyira mu bwishingizi. Avuga ko intego Akarere gafite ndetse n'abafatanyabikorwa ari uko buri tungo ryose ryemerewe ubwishingizi rigomba kububonekamo. Ahamya kandi ko Nta kigoye umuturage kuko na Leta yemeye gushyiramo 40% nka Nkunganire.

    Uzziel Niyongira, ahamya ko nta mpungenge umuturage akwiye kugira kuri ubu bwishingizi kuko na Leta ubwayo imubereye ijisho kandi ko yanamushyiriyemo 40% ya Nkunganire. Ahamya ko Akarere n'Abafatanyabikorwa bari mu bukangurambaga bwo gusobanurira no kwereka abaturage inyungu bafite mu kugira ubu bwishingizi bw'Amatungo yabo ndetse n'Imyaka.

    Abitabiriye inama ku bukangurambaga ku bwishingizi bw'amatungo ndetse n'imyaka, basabwe kongera imbaraga mu kwegera umuturage no kumufasha kuzamura imyumvire.

    Ati' Leta yemeye gushyiramo 40% y'agaciro kose k'ibikenewe. Niba rero na Leta ishyiramo 40%, n'umuturage yarareberewe!, akwiye kumva inshingano ze ko iryo tungo rye akwiye kurishyira mu bwishingizi ryagira ikibazo ntarihombe ahubwo akaryishyurwa'.

    Agira kandi ati' Mu by'ukuri ubwishingizi iyo uburebye Leta yashyizemo amafaranga menshi, buri muturage akwiye kubyumva bityo ugize ibyago ntazimye igicaniro niba atunze Inka imwe ntahombe. Ntahombe Inguribe ye, Ntahombe Inkoko ze…., ahubwo ubwishingizi bukagaruka bukamusubiza iryo tungo bityo ubuzima bwe nti buhungabane'.

    Uzziel, asaba ko muri ubu bworozi bw'Amatungo nta kajagari ndetse na ba Rumashana bakwiye kuba bahagaragara. Ati' Aha byumvikane neza, ntabwo umuvetarineri wese akwiye kujya kwegera inka y'Umuturage n'irindi tungo adafite ibyangombwa bimwemerera kujya kuyivura. Byagaragaye ko harimo abashobora kujya kuyivura yagira ikibazo n'ibigo by'ubwishingizi bikanga kwishyura!'.

    Visi Meya Uzziel Niyongira, avuga ko nta Kajagari n'Abamamyi mu bworozi.

    Akomeza ati' Umuveterineri uziko adafite uruhushya rwo kuvura amatungo ni ayavemo akore ibindi. Uzagaragarwaho y'uko yavuye itungo kandi atabifitiye ububasha rikagira ikibazo azaryishyura. Turashaka guca akajagari k'abantu bumva ko buri wese yajya kuvura itungo kandi nta burengenzira abifitiye'.

    Nyiranshimiyimana Bernadette, Umworozi w'Inka utuye mu Kagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda ho muri Kamonyi ahamya ko nta cyiza nko kugira ubwishingizi bw'Amatungo(Inka). Kuba mu bwishingiza byatumye yishyurwa itungo rye ryari ryagize ikibazo.

    Nyiranshimiyimana Bernadette, Umugore wishimira kuba Inka ze ziri mu bwishingizi. Yamaze gusobanukirwa n'ibyiza byo kubamo.

    Ati' Nashyize Inka zanjye mu bwishingizi ariko inyungu nabibonyemo ni uko Inka yanjye yabyaye ikagira imbogamizi zo guhaguruka. Rero haje Veterineri w'Umwuga arayikurikirana biranga abikorera Dosiye bafata umwanzuro wo kunyishyura. Bampaye amafaranga ndongera ngura indi, iyo mba ntari mu bwishingizi nari mpuye n'igihombo'. Akomeza ashishikariza buri wese ufite itungo kugana ubwishingizi kuko ngo guhura n'ibyago bikugwiririye utari mu bwishingizi bishobora kugusubiza hasi.

    Niyonshuti Lambert, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo gishinzwe gutanga Serivise mu Buhinzi n'Ubworozi/DAS( Dedicated Agri Services Ltd) mu Rwanda ahamya ko kimwe mu byatumye batangira ubukangurambaga ku bwishingizi byaba Amatungo n'Ibihingwa ari ugushaka gukemura ubuke bw'abagana ubwishingizi bw'amatungo yabo ndetse n'Ibihingwa(imyaka), ariko kandi no kongera Abanyamwuga muri izi Serivise.

    Lambert Niyonshuti/DAS

    Mu kunoza ndetse no kwagura uko ubwishingizi bwakorwaga, avuga ko ahanini wasangaga Inzego za Leta arizo zibirimo cyane, aho wasangagamo; Vetarineri na Agoronome b'Umurenge ariko ubu ngo hashyizwemo n'urwego rw'abikorera muri buri Murenge, aho hazajyamo Abaveterineri bane, bivuze ko Kamonyi ifite Imirenge 12 igiye kubona Abaveterineri 48 mu gihe bari 12 gusa( ba Leta).

    Lambert, avuga ko ikijyanye no gufata Ubwishingizi ari ikintu kitarajya mu muco w'Abanyarwanda nyamara kandi ari ikintu cy'ingenzi buri wese akwiye kumva no kugira icye kuko biri mu nyungu ze igihe Itungo rye cyangwa imyaka byishingiwe hari ikibazo kibaye. Ahamya ko hamwe n'ubukangurambaga barimo, abantu bazabyumva bakabigira ibyabo.

    Ku batinya cyangwa se abagenda gahoro mu kujya mu bwishingizi babitewe ahanini n'impamvu z'amananiza akunze kuba mu bigo by'ubwishingizi, Lambert agira ati' Icyo twaragikemuye. Muri buri Karere dukoreramo twashyizemo Abaveterineri 5 bashinzwe gufasha umuturage gukurikirana za Dosiye, igihe Inka yagize ikibazo(yapfuye se) agafasha umuturage kumenya ibyo asabwa ndetse n'igihe akwiye kuba yabitangiye. Inyandiko zituzuye, gukererwa kugaragaza ikibazo n'ibyangombwa bisabwa, wasangaga bituma batishyurwa ariko ubu twarabikemuye nta kibazo kikirimo'.

    Mu karere ka Kamonyi, habarizwa Inka zisaga ibihumbi mirongo itanu ariko umubare w'izashyizwe mu bwishingizi uracyari hasi. Ni mu gihe kandi Umuhigo Akarere gafite muri uyu mwaka w'Ingengo y'Imari wa 2025-206 ari ugushyira mu bwishingizi Inka ibihumbi bitatu na Magana atanu(3,500). Ibi, ntabwo bikuraho ko hari abafatanyabikorwa bashobora gufasha mu gushyira mu bwishingizi umubare urenze kure Umuhigo Akarere gafite.

    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi: Kugira ngo Itungo rigire umutekano rikwiye kugira Ubwishingizi-Visi Meya Uzziel Niyongira first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi: Kugira ngo Itungo rigire umutekano rikwiye kugira Ubwishingizi-Visi Meya Uzziel Niyongira appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/24/kamonyi-kugira-ngo-itungo-rigire-umutekano-rikwiye-kugira-ubwishingizi-visi-meya-uzziel-niyongira/

  • Ikoranabuhanga rya AI ryagizwe minisitiri muri Albania rikomeje guteza impagarara – #rwanda #RwOT

    Ku wa 14 Nzeri 2025, ni bwo Minisitiri w'Intebe wa Albania, Edi Rama, yatangaje ko yashyizeho uburyo bw'ikoranabuhanga bw'ubwenge buhangano (AI chatbot) nka minisitiri, mu buryo bwo kurwanya ruswa.

    Nyuma iri koranabuhanga ryiswe Diella ryahise rihabwa umwanya mu nteko. Imbwirwaruhame yaryo yamaze iminota itatu, biteza intonganya hagati y'abadepite batavuga rumwe n'ubutegetsi aho bagaragaje ko bitumvikana uburyo ibi byabaho.

    Iri koranabuhanga ryahawe izina rya Diella bisobanuye 'izuba' mu rurimi rwo muri Albania, rishinzwe amasoko ya Leta.

    Diella yamuritswe mu ntangiro z'uyu mwaka. Yashyizwe ku rubuga ruzwi nka 'e-Albania' nk'uburyo bwo kwifashisha AI mu kugeza serivisi za leta ku baturage.

    Diella yahawe ishusho y'umugore w'imisatsi miremire wambaye imyambaro gakondo yo muri Albania.

    Diella ihawe ijambo yagize iti 'Ntabwo ndi hano mu gusimbura abantu ahubwo naje kubafasha mu byo mwari musanzwe mukora.'

    Yakomeje isobanura ko nta bwenegihugu ifite, nta byifuzo cyangwa inyungu ze bwite ishobora kugira ahubwo igaragaza ko icyo yaremewe ari ugukurikiza amabwiriza ndetse no kugerageza kugira indangagaciro nk'iza abantu, maze igafasha mu guhangana n'imigirire mibi.

    Abagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bavuve ubu buryo bwazanywe buhabanye n'icyo itegeko nshinga riteganya, ndetse ko ahubwo Diella izagira uruhare mu kongera ruswa.

    Mu kwiregura Diella yavuze itegeko nshinga riteganya uburyo ibigo bitanga serivisi ku baturage 'Ntabwo rivuga ku tunyangingo, amaraso n'ibindi bigize umuntu.'

    Abagize Inteko Ishinga Amategeko bahise basahinda, ibintu biradogera mu nteko, bamenagura amacupa, batera hejuru buri kimwe cyose. Ntibumvaga uburyo iryo koranabuhanga ryabasubiza uko.

    Diella iri rumwe rw'urugero rw'uburyo, Rama ashaka kugira Albania igihugu cyikamaza ikoranabuhanga no kuri serivisi z'imari ku buryo mu 2030, nta muntu uzajya ukora ku mafaranga afatika, ahubwo abantu bazajya bishyurana hisunzwe ikoranabuhanga.

    Ikoranabuhanga rya AI ryagizwe minisitiri muri Albania rikomeje guteza impagarara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikoranabuhanga-rya-ai-ryagizwe-minisitiri-muri-albania-rikomeje-guteza