Category: Uncategorized

  • RIBA yahembye ibigo by'ubwishingizi byahize ibindi – #rwanda #RwOT

    Byahembwe mu Nteko Rusange ya RIBA iba buri mwaka. Muri iri huriro, ibigo by'ubwishingizi byahize ibindi byahembwe mu byiciro bitandukanye.

    Sosiyete y'Ubwishingizi, MUA Insurance Rwanda yahize izindi nk'ikigo gitanga ubwishingizi rusange.

    SONARWA Life Insurance yahize izindi nk'ikigo gitanga ubwishingizi bw'ubuzima, Eden Care ihiga ibindi mu cyiciro cy'ubwishingizi bwo kwivuza.

    Prime Insurance yahembwe nk'iyahize ibindi bigo by'ubwishingizi mu bijyanye no guhanga udushya, mu gihe MayFair Insurance yahembwe nk'ikigo cyita ku bakiliya neza.

    Umuyobozi Mukuru wa RIBA, Mendies Mhiribidi, yavuze ko ku bantu benshi, ubwishingizi busa nk'ururimi rw'amahanga rwuzuyemo amagambo akomeye rukenera umuntu urusobanura (Umuhuza).

    Ati “Ni ho abahuza mu bwishingizi baza gufasha, bagasobanurira abantu ibintu bigoye, bakabereka uburyo bwo gufata ubwishingizi bukwiye, kandi bakabahagararaho mu gihe cyose ubwishingizi bukora.”

    Mendies yavuze ko urwego rw'ubwishingizi rurimo guhinduka, aho ibyago bijyanye n'ihindagurika ry'ikirere, ibitero by'ikoranabuhanga, n'impinduka z'ikoranabuhanga biri kuza mu isura nshya.

    Yavuze ko bizasaba uru rwego mu gihe kiri imbere gukoresha ikoranabuhanga ryihariye, haba mu gukoresha amakuru menshi ndetse yasesenguwe mu gusuzuma ibyago no gushaka ibisubizo byihariye.

    Umukozi muri Zion Insurance Brokers Ltd witwa Katabogama Jean de Dieu, amaze imyaka 20 akora akazi k'ubuhuza.

    Ati 'Twebwe duhuza umukiliya n'ikigo itanga ubwishingizi, dukeneye ngo ahabwe serivisi nziza, tumugira inama byanaba ngombwa tukamuhitiramo ubwishingizi afata kandi dukomeza kumuherekeza muri urwo rugendo.'

    Akomeza avuga ko mu kazi bakora hakiri icyuho mu kugira ubumenyi ku bijyanye n'ubwishingizi, kuko kubyiga bisaba kubyiga hifashishijwe iya kure kandi ikiguzi ki kiri hejuru, ariho ahera asaba ko byakongerwa mu masomo atangirwa mu Rwanda.

    Nteziryayo James umaze imyaka 10 akora akazi k'ubuhuza muri Alpha Insurance Brokers Ltd yagize ati 'Muri iri huriro twigiramo byinshi cyane, kuko duhura n'abakiriya ndetse n'abandi dukora bimwe tukabasha kwigiranaho.'

    Nteziryayo nawe agaragaza hakenewe ubukangurambaga kugira ngo urubyiruko rwisange mu mwuga w'ubuhuza kuko imibare ikiri mike, anahamya ko kwiga aya masomo bihenze kuko bisaba kujya kuyigira hanze y'u Rwanda.

    Bimwe mu bigo bibarizwa muri RIBA harimo Liaison Insurance Brokers Ltd, Zion Insurance Brokers Ltd, Safe Insurance Brokers Ltd, Alpha Insurance Brokers Ltd, Connect Insurance Brokerage Services Ltd, Cuzo Insurance Brokers Ltd, Ascoma Rwanda Ltd, Global Risk Insurance Brokers Ltd na Falcon Insurance Services Ltd, Stapple Brokerage Ltd, Alliance Insurance Brokers Ltd, Zamara Actuaries-Administrators and Insurance Brokers na Mirka Insurance Services Ltd.

    Abakozi ba SONARWA Life Insurance ubwo bashyikirizwaga igihembo na RIBA nk’Ikigo cy’ubwishingizi bw’ubuzima cyahize ibindi

    Ibigo by’ubwishingizi byitandukanye byitabiriye ihuriro rya kane rya RIBA

    Ihuriro rya kane rya RIBA ryabereye i Rubavu

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa ashyikirizwa igikombe cy’indashyikirwa mu guhanga udushya no gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’ubwishingizi

    Abahagarariye ibigo by’ubwishingizi bitanu byahize ibindi mu gutanga serivisi z’ubwishingizi

    RIBA yasohohe magazine yayo ya mbere ikubiyemo byinshi mu byo ikora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/riba-yahembye-ibigo-by-ubwishingizi-byahize-ibindi

  • Impamvu Charles Onana na Alain Foka bavuga nabi u Rwanda, bakirengagiza iby'iwabo – #rwanda #RwOT

    Bombi ni abanyamakuru bavuga ko ari mpuzamahanga, ubundi ibintu byakajyanye no gukorana ubunyamwuga, gucukumbura ndetse no gukora inkuru zikwiriye, ahantu hose ziri.

    Icyakora aba siko babigenza kuko nubwo bahoza u Rwanda mu kanwa kabo, bakarubeshyera byinshi iyo mu mahanga, usanga baruca bakarumira iyo bigeze ku gihugu cyabo ndetse n'amabi akorwa n'ubutegetsi bw'i Kinshasa.

    Nko muri Cameroun, Perezida Paul Biya amaze imyaka 42 ku butegetsi ndetse ari kwitegura kongera kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu, nubwo umukobwa we, Brenda Biya, aherutse kubitera utwatsi, agasaba Abanya-Cameroun kutazamutora mbere yo kwivuguruza.

    Biya ayoboye igihugu cyugarijwe n'ubushomeri mu rubyiruko, ubukungu butazamuka ku muvuduko ukwiriye, ibikorwaremezo byashaje kandi bike n'ibindi bibazo byinshi.

    Ku banyamakuru mpuzamahanga, ubundi bagakwiriye kuba bakora ibiri ku rwego mpuzamahanga, ubundi ntibagatanzwe ku gukurikirana ibibera mu gihugu cyabo, cyane ko ubutegetsi bwa Biya bwakunze kuvugwaho ruswa no gusesagura umutungo wa leta.

    Izo ni inkuru zemerejwe mu nkiko mpuzamahanga, ariko Alain Foka na Charles Onana ntibashobora kuzihingutsa mu kanwa kabo.

    Ibi kandi ni nako bigenda ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Perezida Félix Antoine Tshisekedi amaze imyaka myinshi akora ibikorwa by'ubugizi bwa nabi byibasira abavuga Ikinyarwanda biganje mu Burasirazuba bw'igihugu ayoboye, by'umwihariko Abatutsi, ariko ntabwo Alain Foka na Onana bajya banenga ibyo bikorwa ubundi binengwa na benshi ku rwego mpuzamahanga.

    Ese ibi biterwa n'iki? Ese bahabwa ruswa nk'uko bivugwa? None niba bishyurwa kugira ngo bagoreke ukuri kw'amakuru ahari, ibi ntibibambura rya zina ry'icyubahiro ryo kwitwa abanyamakuru b'umwuga?

    Nta munyamakuru ukora kinyamwuga wirengagiza ukuri kw'ibiri kuba, akakwirengagiza kubera guhabwa ka bitugukwaha.

    Ku Rwanda, Charles Onana akunze kugaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe nk'uko yabyanditse mu gitabo cye ariko umwaka ushize Urukiko mu Bufaransa rwamuhamije ibyaha yari akurikiranyweho bifitanye isano no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu rukiko yabaga ashyigikiwe cyane n'Abanye-Congo baba mu Bufaransa cyane ko yakunze kwigaragaza nk'umwanzi w'u Rwanda akaba inshuti y'akadasohoka ya RDC.

    Hari inyungu nyinshi zihishe inyuma y'ukuntu aba banyamakuru batinya kuvuga kuri RDC ndetse no ku gihugu cyabo.

    Kuri Onana acuruza ibitabo byinshi ku nkuru z'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'ibikorwa bya politiki muri RDC.

    Ugutandukira kwe gutuma ibitabo bigurisha cyane cyane mu Bufaransa n'ahandi by'umwihariko ahiganje abatavuga rumwe n'ubutegetsi mu Rwanda.

    Mu bihugu nka RDC, bamwe mu bategetsi bishyura abanyamakuru cyangwa abanditsi ngo bagaragaze isura nziza cyangwa basebye abandi ari na byo bishobora kuba bibyihishe inyuma.

    Ikindi ni uko kuvuga ibintu bisa n'ibikomeye bishobora kuba inzira yo kwishakira amaramuko kuko bituma bafatwa nk'impuguke mu karere ugasanga baratumirwa cyane kuri za radio, televiziyo, ibiganiro n'inama mpuzamahanga kandi birumvikana ko hari icyo babikuramo.

    Kuvuga ku Rwanda cyangwa RDC bituma babona amahirwe yo gukorana n'abategetsi cyangwa abandi bafite ubushobozi bwo kubatera inkunga cyangwa kubaha amahirwe y'akazi cyane ko hari abishimira ko isura nziza u Rwanda rumaze kugira ku ruhando mpuzamahanga yahindana.

    Ntabwo byaba ari bishya ku Rwanda kuko ni kenshi abanyamakuru bishyira hamwe bagamije gushaka amaramuko, bakavuga nabi u Rwanda ubwo abatarwifuriza ineza na bo bakabahundagazaho amafaranga.

    Nta gushidikanya ko abo banyamakuru na bo baba bakurikiye amaramuko mu gusebya u Rwanda.

    Ku rundi ruhande hari abavuga ko kwirinda kuvuga kuri Cameroon bibaha amahirwe yo kuba hafi y'imiryango yabo n'uburenganzira bwo kwinjira cyangwa gusoka muri icyo gihugu.

    Cameroun ifite amateka akomeye yo kudaha abanyamakuru amahoro, aho abatavuga rumwe na Leta bakunze guhura n'ibibazo birimo gufungwa, kugirirwa nabi, ndetse no gukurikiranwa n'ubuyobozi.

    Abanyamakuru baba hanze y'igihugu na bo bakibona ko bafite umuryango iwabo, bagomba kwirinda kuvuga ibintu byatuma imiryango yabo ihungabanywa.

    Ni muri urwo rwego Foka na Onana birinda gutanga ibitekerezo bikomeye ku butegetsi bwa Biya bagira ibyo bamunenga, ariko ntibibabuza gutanga ibitekerezo ku bindi bihugu ibisa no gutokora agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe wirengagije umugogo uri mu ryawe.

    Alain Foka na we agaragaza ko ashishikajwe n’ibibazo bya Politiki mu Karere k’ibiyaga bigari

    Paul Biya w’imyaka 92 ashaka kwiyamamariza manda ya munani

    Charles Onana ari mu banya-Cameroun bavuga nabi ubutegetsi bw’u Rwanda nyamara ntarebe ku bya Cameroun


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-indamu-abanyamakuru-bo-muri-cameroun-kuki-bashishajwe-no-kuvuga-kuri

  • Abatwite bisuzumisha kare bageze kuri 58%: Umusaruro wa 'Échographie' zagejejwe mu bigo nderabuzima byose – #rwanda #RwOT

    'Échographie' ni imashini yifashishwa mu kureba imikorere y'ingingo z'imbere mu mubiri, harimo nko kumenya ubuzima bw'umwana uri mu nda n'ibindi.

    Dr. Cyiza yavuze ko kwegereza abaturage izi mashini byatumye ababyeyi bisuzumisha ku gihe biyongera.

    Ati 'Byatumye n'abagore barushaho kuza kwisuzumisha hakiri kare ugereranyije na mbere. Nibura twavuga ko 58% by'ababyeyi bari kuza kwisuzumisha mu gihembwe cya mbere.'

    Akomeza avuga ko izi mashini zatumye banoza n'uburyo bwo kwita ku mubyeyi utwite ndetse n'umwana atwite kuko hari ibibazo babona hakiri kare bigahita bikosorwa.

    Ati 'Ubu ku kigo nderabuzima ababyeyi bahabwa ku bitaro ni abagenda bagaragaza ko hari ikibazo cyabonywe koko, mu gihe hari nk'ikibazo wasangaga akenshi tubibona bikererewe kandi bishobora kugira ingaruka ku buzima bw'umubyeyi n'umwana.'

    Kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi ni bimwe mu byo leta yashinzeho agati, hagamijwe kugabanya umubare w'abana bapfa bavuka n'uw'ababyeyi bapfa babyara.

    Imibare igaragaza ko gahunda yo kubyarira kwa muganga igeze ku kigero cya 95%, impfu z'ababyeyi bapfa babyara ziri kuri 203 ku bagore ibihumbi 100, bavuye ku 1070 bariho mu myaka ya 2000.

    Ubu abana bapfa bavuka bageze kuri 19 ku bana 1000, abapfa bataruzuza imyaka itanu ni 45 ku 1000 na ho abapfa batamaze umwaka ni 33 ku 1000 bavuka ari bazima.

    U Rwanda rwihaye intego ko mu 2030 nibura izo mpfu zagabanyuka zikagera ku 126 ku bagore ibihumbi 100 babyaye, byaba byiza bakanagera kuri 70 uretse ko n'iyo baba zeru byaba akarusho.

    Ababyeyi bisuzumisha mu gihembwe cya mbere cyo gutwita bariyongereye nyuma y’uko begerejwe imashini za 'Échographie'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatwite-bisuzumisha-kare-bageze-kuri-58-umusaruro-wa-echographie-zagejejwe-mu

  • Iburasirazuba: Abayobozi basabwe gukemura ibibazo byugarije abaturage – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabwe ku wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025, mu mwiherero w'iminsi ibiri wahurizaga hamwe abayobozi ku rwego rw'Intara, abagize komite nyobozi z'uturere, ba Perezida b'Inama Njyanama z'uturere, abahagarariye ibigo bya Leta n'abikorera.

    Uyu mwiherero waberaga mu Murenge wa Rwinkwavu wari ufite insanganyamatsiko igira iti 'Umuturage ku isonga: Inshingano n'indangagaciro z'umuyobozi.'

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze kuri ibyo bibazo bikibangamiye iterambere, cyane cyane ibyo mu miryango.

    Ati 'Ibibazo by'umuryango bituraje ishinga muri iyi minsi. Hari imiryango ifite amakimbirane, dufite imiryango ifite abana batari kujya ku ishuri bagiye gukoreshwa imirimo itemewe, nubwo imibare idakanganye cyane ariko ni abana bacu.'

    'Nubwo yaba ari umwe twebwe biraduhangayikisha kuko aba ari aho atagomba kuba ari. Dufite abana b'abakobwa baba baratewe inda, aho kubafasha biba bidahagije mu gihe abazibateye baba batakurikiranwe.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko muri uyu mwiherero bigiyemo byinshi bizabafasha mu gushyira umuturage ku isonga, binyuze mu dushya buri muyobozi w'Akarere yamurikiye bagenzi be bakatwigiraho.

    Ati 'Aho twabonye hari ibibazo twiyemeje ko tugiye kubikemura dukoresheje inzego zose, kuva ku muyobozi w'akarere kugera ku Isibo. Twasanze tutari twahuza inzego ngo dukorere hamwe. Twahakuye umukoro ukomeye w'uko tugomba gukorana twese.'

    Muri uyu mwiherero hafatiwemo indi myanzuro irimo gukomeza gukora cyane no guhanga udushya tugamije gukemura ibibazo bihari; kubaka ubushobozi bw'abakozi; gukora nk'ikipe mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta; guha abaturage serivisi nziza; no gukoresha ikoranabuhanga mu gukusasanya amakuru n'ibipimo ngenderwaho.

    Guverineri Rubingisa yavuze ko bifuza gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage

    Abayobozi b'uturere berekanye udushya bafite mu turere twabo

    Abayobozi b’uturere basabwe gukemura ibibazo bahereye mu miryango y’abaturage

    Umwiherero wabereye mu Murenge wa Rwinkwavu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abayobozi-beretswe-ibibazo-bibangamiye-iterambere-ry-abaturage

  • Huye: Imirimo yo kubaka inyubako y'ubucuruzi ya mbere nini igeze kuri 56% – #rwanda #RwOT

    Ikibanza iyo nzu yubatswemo gifite ubuso bwa metero kare 19722, uburi kubakwaho bungana na metero kare 5600, ubundi bukaba bwaragenewe 'parikingi', aho izaba iri hanze inazengurutse inyubako yose.

    Ni mu kibanza kiri ahahoze Ibiro by'Umurenge wa Ngoma, Sitasiyo ya RIB na Polisi hamwe na Radiyo Huye. Ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 360 ziparitse neza.

    Izaba ifite 'ascenseurs' eshatu na 'tapis roulant' nk'uburyo bwo kwihutisha abajya mu magorofa yo hejuru.

    Yatangiye kubakwa mu 2023 ikaba izaba irimo imiryango 500 icururizwamo aho imwe muri yo yatangiye gufatwa.

    Iri kubakwa n'ihuriro ryitwa 'Huye Trading Company' rigizwe na ba rwiyemezamirimo 50 bo mu Karere ka Huye.

    Ubwo Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasuraga Umujyi wa Huye ku mugoroba wo ku wa 22 Nzeri 2025, Huye Business Mall ni imwe mu bikorwa yasuwe.

    Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Huye, Bagabe Butera Gervais yagaragarije Minisitiri w'Intebe ko ubu aho iyo inyubako igeze batse ideni muri banki ngo imirimo ibashe kwihuta ku buryo mu mpera z'umwaka utaha izaba yuzuye.

    Ati 'Twari tutarafata ideni ariko ubu twaravuze tuti 'reka turifate tubashe kwihutisha imirimo kandi banki yaratwemereye'. Nko mu mezi abiri ibyo biraba birangiye ku buryo mu Ukwakira umwaka utaha tuzaba tuyitaha.'

    Bagabe yavuze ko iyo nyubako izubakwa mu bice bibiri, icya mbere ari na cyo kizuzura umwaka utaha kikaba ari amagorofa atatu kuri ubu kigeze kuri 56%.

    Iyo nyubako ubu imaze gutwara miliyari 4.8 Frw muri miliyari 7 Frw igomba gutwara. Hamaze kubakwa igorofa ribanza n'irya mbere hakaba haburaho irindi rimwe ngo igice cya mbere kibe cyuzuye.

    Ni mu gihe ikindi gice cy'amagorofa atatu azongerwaho cyo kizubakwa nyuma.

    Bagabe yavuze ko iyo nyubako izaba ari igisubizo mu bucuruzi mu Mujyi wa Huye kuko ibice biyegereye kuri ubu bigoye kuhabona umuryango ariko ikazaba yihariye kwakira ibikorwa by'ubucuruzi byagutse kuko bitabonekaga muri Huye.

    Ati 'Imiryango yo gucururizamo hano yari yarashize ubu ntiwawushaka kuri kaburimbo ngo uwubone. Ikindi ni uko n'inzu z'ubucuruzi hano uko zubatse bitatangaga igisubizo ku buryo bwo gukora ubucuruzi bwagutse. Nk'ubu hari abantu benshi hano bashatse gutangiza 'supermarkets' nini ariko babura aho bakorera.'

    Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yasabye abo bikorera kwihutisha imirimo yo kubaka Huye Business Mall ikarangira vuba ndetse ko na Guverinoma yiteguye kubaba hafi aho bakenera ubufasha.

    Ati 'Utwo tubazo mujye mutubwira turebe icyo twabikoraho. Ibibazo ntimuzabyihererane na ba Guverineri barahari mujye mubabwira batubwire.'

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin ari mu ruzinduko mu Ntara y'Amajyepfo aho ari gusura ibikorwa by'iterambere bitandukanye kuva ku itariki 22-23 Nzeri 2025.

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yeretswe aho imirimo yo kubaka inzu y’ubucuruzi nini mu Karere ka Huye igeze

    Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Huye, Bagabe Butera Gervais yagaragaje ko Huye Business Mall izuzura mu mpera za 2026

    Imirimo yo kubaka Huye Business Mall irarimbanyije

    Imiterere ya Huye Business Mall

    Inzu y’ubucuruzi ya mbere nini mu Karere ka Huye igeze kuri 56% yubakwa

    Iyi nzu izaba ifite parikingi yakira imodoka zirenga 300 ziparitse neza

    Huye Business Mall yitezweho guhindura isura y’Umujyi wa Huye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kubaka-inzu-ya-mbere-nini-mu-karere-ka-huye-igeze-kuri-56

  • APR FC yahigiye kwihorera kuri Pyramids, inkuru nziza #rwanda #RwOT

    APR FC yasubukuye imyitozo yitegura umukino ubanza wa Champions League izakiramo Pyramids i Kigali mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.

    Ni umukino uzaba tariki ya 1 Ukwakira 2025 kuri Kigali Pele Stadium saa 14h00′. Ubu yasubukuye imyitozo yitegura uyu mukino.

    Iyi kipe y’ingabo z’igihugu ikaba yahigiye gutsinda Pyramids imaze imyaka ibiri iyikora mu jisho kuko muri iyo myaka iheruka ni yo yasizereye itageze mu matsinda.

    2023 Pyramids FC yasezereye APR FC mu ijonjora rya kabiri iyitsinze ibitego 6-1, yongeye guhura nayo muri 2024 mu ijonjora rya kabiri nabwo rya CAF Champions League yayisezereye ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

    Ubu APR FC noneho igiye guhura n’iyi kipe yegukanye Champions League mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

    Ubu iyi kipe ikaba irimo gukora ibishoboka byose ngo izasezerere Pyramids, ikaba ari nayo mpamvu yasubukuye imyitozo ikakaye cyane irimo gukorera i Shyorongi.

    Inkuru nziza ku bakunzi ba APR FC ni uko abakinnyi bayo batatu batagaragaye ku mukino wa shampiyona batsinzemo Gicumbi FC 2-1, Ruboneka Bosco, Omborenga Fitina na Cheickh Djibril Ouatara bazaba barakize bazagaragara kuri uwo mukino.

    APR FC yasubukuye imyitozo yitegura Pyramids

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11913

  • Mwambari Serge yatangajwe nk'umutoza mushya wongerera abakinnyi imbaraga mu ikipe ya Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Nzeri 2025, Ikipe ya Rayon Sports yatangaje Mwambari Serge nk'umutoza mushya ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi (Fitness Coach).

    Iyi kipe izwi nka Gikundiro itangaje Mwambari nk'umutoza wayo nyuma yaho yari imaze iminsi idafite ukora iyi mirimo dore ko iheruka gutandukana na Ayabonga Lebitsa, ukomoka muri Afurika y'Epfo.


    Mwambari Serge ni inzobere muri iyi mirimo igendanye no kugorora umubiri kuko afite impamyabumenyi mu bijyanye na
    High Performance Sport Consulting ndetse na Fitness Performance Analysis yakuye muri Kaminuza ya Leipzig mu Budage.

    Uretse kuba ahawe akazi mu ikipe ya Rayon Sports, Mwambari asanzwe ari n'umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi b'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'umupira w'Amaguru, Amavubi.

    Mwambari Serge kandi yanakoze iyi mirimo mu ikipe ya Police Football Club ubwo yari kumwe n'umutoza  na Mashami Vincent.

    Aje muri iyi Kipe yitegura gukina umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup, uzayihuza na Singida Black Stars yo muri Tanzania kuri uyu wa gatandatu.

    Mu mukino ubanza wabereye i Kigali mu mpera z'icyumweru gishize, Rayon Sports yatsindiwe kuri Kigali Pele Stadium igitego kimwe ku busa.

    Source : https://rushyashya.net/mwambari-serge-yatangajwe-nkumutoza-mushya-wongerera-abakinnyi-imbaraga-mu-ikipe-ya-rayon-sports/

  • Rayon Sports yabonye umutoza mushya utoza ikipe y’igihugu #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze kwemeza Mwambari Serge nk’umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi (Fitness Coach) asimbura Ayabonga Lebitsa uheruka gusezera kuri iyi kipe.

    Muri Kanama 2025 nibwo Ayabonga Lebitsa ukomoka muri Afurika y’Epfo yasezeye kuri Rayon Sports avuga ko batagikomezanyije.

    Rayon Sports yari imaze igihe idafite umutoza wongerera ingufu abakinnyi ikaba yamaze kwemeza Mwambari Serge usanzwe ari umutoza mu ikipe y’igihugu Amavubi.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yamaze guha ikaze uyu mutoza umwe mu beza u Rwanda rufite.

    Nta gihindutse Mwambari Serge aratangira akazi yitegurana na Singida Black Stars mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2024, iyi kipe izahaguruka mu Rwanda ejo ku wa Gatatu.

    Rayon Sports si ubwa mbere yifuje Mwambari Serge ariko izindi nshuro ntibyakunze kuko bamusabaga gusezera mu Mavubi ariko akababwira ko bidashoboka, gusa kuri iyi nshuro amakuru avuga ko yemerewe no gukomeza gutoza Amavubi.

    Mwambari Serge yatangiye gukora akazi mu ikipe y’igihugu Amavubi muri 2021. Yanongereye ingufu abakinnyi ba AS Kigali na Police FC.

    Mwambari ubu ni umutoza mushya wongerera ingufu abakinnyi ba Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11915

  • Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje icyafasha Commonwealth guhangana n'ibibazo byugarije Isi – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu nama ya ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga b'ibihugu bigize Commonwealth yabereye i New York ku wa 22 Nzeri 2025. Bahuye mu gihe bari bitabiriye Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye yo kwizihiza isabukuru y'imyaka 80 uyu muryango umaze ushinzwe.

    Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko Isi ihanganye n'ibibazo bikomeye kandi bisaba gushyira hamwe ngo bashobore kubitsinda.

    Ati 'Mu gihe duhanganye n'ibibazo bigoye by'Isi […] dukomere ku ndangagaciro zitugira umwe, kandi dufatanye kugira ngo abo mu gihe kizaza tuzabarage umutekano n'amahirwe.'

    Commonwealth yatangaje ko abaminisitiri bongeye kwiyemeza gushyira hamwe mu gushaka ibisubizo bigamije kugera ku mahoro, gukemura ibibazo by'imihindagurikire y'ibihe, amadeni n'ubucuruzi aho ibihugu bito n'ibikennye bihabwa umwihariko.

    Mu bindi biyemeje harimo gufasha ibihugu bito kuzamura ijwi ryabyo mu gushaka ishoramari n'inkunga zibifasha guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, gutura umutwaro w'amadeni no koroherezwa mu bucuruzi.

    Banemeranyije ku gushyira imbaraga muri gahunda zigamije iterambere ry'urubyiruko, uburinganire n'ubwuzuzanye n'ubufatanye bugamije gushyigikira urubyiruko rurenga miliyari 1,6 rwo mu bihugu bigize uyu muryango.

    Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga biyemeje gushakira hamwe ibisubizo biganisha ku mahoro arambye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yagaragaje-icyafasha-ibihugu-bigize-common-wealth

  • Ibitekerezo by'Abanyarwanda kuri Shampiyona y'Isi y'Amagare iri kubera i Kigali – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa ritegurwa n'Ishyirahamwe ry'Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), rizakinwa mu byiciro 13 by'abagore n'abagabo. Ryatangiye ku wa 21-28 Nzeri 2025.

    Harimo icyiciro cy'abatarengeje imyaka 23 mu bagore cyakinwe ku wa 22 Nzeri 2025, ari na bwo bwa mbere gikinwe mu myaka 104 iri rushanwa rimaze ribayeho.

    Abanyarwanda mu bice bitandukanye bari gukurikirana irushanwa uko riri kugenda cyane ko ari ku nshuro ya mbere ribereye ku Mugabane wa Afurika.

    Ku mihanda iri gukoreshwa hirya no hino, hagiye hari Abaturarwanda n'abarugenda bakomeje kuryoherwa n'isiganwa uhereye muri BK Arena aho riri gutangirira kugera kuri Kigali Convention Centre aho abasiganwa bari gusoreza.

    Bane begukanye Shampiyona y'Isi i Kigali muri ITT bamaze kumenyekana barangajwe imbere n'Umubiligi Remco Evenpoel, Umusuwisi Marlen Reusser, Umunya-Suede, Jakob Söderqvist n'Umwongereza w'imyaka 20, Zoe Backstedt.

    Mu bice bitandukanye aho abafana benshi baba bakurikiraniye isiganwa ku mihanda harimo kuri BK Arena aho amagare ahagurukira, Simba-Kimironko, Prince House, Sonatube roundabout, Kicukiro Centre IPRC no Kwa Mignone-IFAC.

    Abaganiriye na IGIHE bari ku mihanda bishimiye kubona u Rwanda ruba igihugu cya mbere kiyakiriye ndetse bagaragaza ko ari ishema rikomeye nk'uko Nsengiyumva Japhet abigaragaza.

    Ati 'Ni ishimwe rikomeye kubona igihugu cyacu cyarakiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare kandi nkaba numva ko turi aba mbere. Igihugu cyacu kigenda gitera imbere. Igare naribonye neza cyane, ndumva nishimiye cyane aba Banyarwanda barimo. Iki cyumweru ndumva twakomeza gushyigikira igare nk'uko Umukuru w'Igihugu cyacu arishyigikira.'

    Icyitegetse Adelaide yagize ati 'Amagare uko nayabonye, kugira ngo u Rwanda barugirire icyizere nk'iki, ngo Shampiyona y'Isi y'Amagare ibere mu Rwanda ntibayihe ibindi bihugu ahubwo bibe ibyacu, ni ibintu bikomeye. Twiteguye intsinzi nkatwe Abanyarwanda, turayifite mu maboko yacu. Ni ibintu binshimishije mu buzima, noneho kuba ndi aho biri kubera ni ibintu byanshimishije cyane.'

    Mugenzi wabo yavuze ko Shampiyona y'Isi y'Amagare ari irushanwa rihuza ibihugu bitandukanye, kandi ko ku Rwanda igare rivuze ikintu kinini.

    Ati 'Kuba nk'Abanyarwanda ari ubwa mbere tubonye Shampiyona y'Isi y'Amagare biradushimishije, nk'Abanyarwanda turishimye. Ni yo mpamvu ubona tuba twabukereye, twambaye neza, amabendera y'igihugu.'

    Yongeyeho ati 'Ubu u Rwanda ni u Rwanda ku Isi yose nta kindi kiri kuvugwa. Ruri hejuru ku bintu byose, iterambere, Umujyi wa Kigali ukeye, isuku mubona, nk'ejo nabonaga abazungu bari gufotora imihanda bakabura n'igipapuro bakavuga bati 'u Rwanda ni neza'. Rero umutekano, isuku, ubukerarugendo ni byinshi waruvugaho ariko ntiwabirangiza.'

    Nsekanabo Pierre yagaragaje ko kwakira iri rushanwa bishimangira imiyoborere myiza y'u Rwanda, irangajwe imbere na Perezida Kagame.

    Ati 'Igare twaribonye twishimye, ni byiza cyane umusaza [Perezida Kagame] aba yarabiteguye neza. Twaje hano tuje gushyigikira kugira ngo Abanyarwanda babone ko dufite imbaraga n'urugwiro. Nejejwe no kuba igare ryaje mu Rwanda kandi ryaje ari bwo bwa mbere rije muri Afurika, ibyo rero tugomba kubyishimira. Ibi ndabikesha umusaza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.'

    Iradukunda Edith na we yashimye inzego z'umutekano ziri hafi y'abakurikirana irushanwa ku buryo nta muntu ushobora kugira ikibazo.

    Ati 'Amagare nabonye ari meza kandi turabashimiye, dufite inzego z'umutekano zadufashije ntawagize ikibazo. Ni byiza kuba baratoranyije u Rwanda kuba irushanwa ry'amagare ryabera mu Rwanda. Urubyiruko twishimiye kuba twaje kureba amagare.'

    Dushimimana Claude wari ukurikiranye iri rushanwa aherereye Sonatube yavuze ko icyumweru cyose kizashira akurikirana amagare kuko ari bwo bwa mbere abonye abakinnyi bo ku rwego mpuzamahanga.

    Ati 'Ahubwo iki cyumweru cyose ndaba ndi hano ku muhanda. Ntabwo nari nzi ko Isi yose yateranira mu Rwanda.'

    Mukandayisenga Jacqueline na Mugisa Pascaline na bo bagaragaje ko bishimiye kuba u Rwanda ari rwo rwayakiriye, banagaragaza ko bikomeje kugaragaza aho rugeze mu iterambere.

    Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025 urakinwa ku wa Kabiri, tariki ya 23 Nzeri 2025, aho hazaba hatahiwe ingimbi n'abangavu batarengeje imyaka 19, basiganwa n'igihe buri wese ku giti cye.

    Abangavu barakora intera y'ibilometero 18,3 guhera saa 11:06 naho ingimbi zikore intera y'ibilometero 22,6 guhera saa 13:54.

    Mu bakobwa, u Rwanda ruzahagararirwa na Masengesho Yvonne na Uwiringiyimana Liliane, naho mu bahungu hakine Byusa Pacifique na Ishimwe Brian.

    Kicukiro Centre

    Kuri BK Arena

    Kuri KCC

    Sonatube

    Abafana i Nyanza ya Kicukiro bari benshi

    Amashusho: Mukayiranga Esther


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitekerezo-by-abanyarwanda-kuri-shampiyona-y-isi-y-amagare-iri-kubera-mu