Category: Uncategorized

  • Nyanza: Babiri baturikanwe na kanyanga bari batetse, umwe ahasiga ubizima – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu ijoro rishyira ku wa 1 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nkomero, Umurenge wa Mukingo, mu Karere ka Nyanza aho abagabo babiri, bari bitwikiriye ijoro bari mu gikorwa guteka kanyanga mu ngunguru maze iyo ngunguru iza gushyuha cyane iraturika.

    Muri uko guturika byatumye n'inzu y'amategura barimo isenyuka bituma umwe muri bo w'imyaka 35 ahasiga ubuzima naho mugenzi we wimyaka 36 arakomereka bikomeye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko bihutiye gutabara, maze bajyana uwakomeretse n'uwapfuye ku Bitaro bya Gitwe.

    Ati 'Uwakomeretse ari ku Bitaro bya Gitwe ari kwitabwaho n'abaganga ndetse n'umurambo wa nyakwigendera ni ho wajyanywe.'

    CIP Kamanzi yakomeje yibutsa abaturage kwirinda ibikorwa bibi birimo no guteka, kunywa no gucuruza kanyanga kuko bitemewe kandi bihanirwa n'amategeko

    Yanaboneyeho gukomeza kwibutsa abaturage gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba anaburira abakomeje kwijandika mu bikorwa bigayitse bihungabanya umutekano wabo ubwabo ndetse nuwa bagenzi babo kubicikaho.

    Kanyanga yaturitse itetse mu ngunguru, inama amategura y’inzu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-babiri-baturikanwe-na-kanyanga-bari-batetse-umwe-ahasiga-ubizima

  • Rwandair yatangije ingendo i Mombasa na Zanzibar – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo RwandAir yashyize hanze ku wa 29 Nzeri 2025, yagaragaje ko ingendo zijya muri icyo cyerekezo gishya, Zanzibar – Mombasa, zizajya zikoresha indege ya Boeing B737, izajya igenda inshuro enye mu cyumweru; ku wa Mbere, ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru.

    RwandAir yongeye gusubukura ingendo zerekeza i Mombasa, nyuma y'uko yaherukaga gukorerayo mu 2019, mu gihe icyerekezo cya Zanzibar ari gishya. Ibyo byerekezo bizasiga u Rwanda rukorera mu byerekezo bitatu muri Tanzania na bibiri muri Kenya.

    Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yagize ati “Gusubira mu cyerekezo cy'i Mombasa no gutangira ingendo muri Zanzibar ni indi ntambwe mu rugendo rwacu rwo kwaguka…mu kwagura aho tugera muri Afurika y'Iburasirazuba, biradufasha kurushaho kugira Kigali nk'ahantu h'ingenzi, guha abakiliya bacu andi mahirwe yo kunona byinshi mu karere, ndetse no gufungura amarembo ku bucuruzi, ubukerarugendo ndetse no gukomeza ubufatanye muri Afurika y'Iburasirazuba.”

    Indege ya mbere ijya muri icyo cyerekezo gishya, izahaguruka i Kigali saa 9:50 z'igitondo, igere muri Zanzibar saa 12:50, nyuma yo kuhahagarara gato izakomereza i Mombasa, ihaguruke saa 13:40, igereyo saa 14:35.

    Urugendo rusubira i Kigali indege izahaguruka i Mombasa saa 17:10 igere i Zanzibar saa 18:05, hanyuma ihaguruke Zanzibar saa 19:00 igere i Kigali ahagana saa 20:00.

    Muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka itanu yo kwihutisha iterambere, harimo ko mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, hazongerwa ibyerekezo RwandAir ijyamo, bizajyana no kwiyongera k'umubare w'abagenzi bagenda na RwandAir ku buryo umubare wazikuba kabiri.

    Rwandair yatangije ingendo i Mombasa na Zanzibar


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yatangije-ingendo-i-mombasa-na-zanzibar

  • Danny Usengimana yabatirijwe muri Canada #rwanda #RwOT

    Usengimana Danny wabaye rutahizamu w’amakipe atandukanye n’Ikipe y’Igihugu, yakiriye agakiza maze yemera kuvuka bundi bushya.

    Ni nyuma yo kubatirizwa muri Canada aho asigaye atuye n’umugore we.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko yishimiye kubatizwa.

    Yifashishije amagambo aboneka mu Gitabo cy’Ibyahishuwe igice cya mbere umurogo wa 5 yagizd ati “Koko, Kristu aradukunda, yadukijije ibyaha akoresheje amaraso ye.”

    Danny Usengimana yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Police FC na APR, Singida United yo muri Tanzania.

    Ni umwe mu bakinnyi bazi uburyohe bw’ikipe y’igihugu Amavubi kuko yayikiniye imikino itandukanye.

    Muri 2023 nibwo yafashe icyemezo cyo gusa nureka ruhago maze muri Nyakanga yerekeza Canada asanzeyo umugore we.

    Danny Usengimana yabatijwe

    Danny Usengimana yanakiniye ikipe y’Igihugu Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11966

  • Nyanza-Mukingo: Umwe muri 2 yishwe n'ingunguru bari batetsemo Kanyanga #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Nzeri rishyira iya 1 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nkomero, Umurenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza, abagabo 2 bitwikiriye ijoro bateka Kanyanga(ikiyobyabwenge mu Rwanda). Mu gihe bari bayitetse mu ngunguru, yabashyuhanye cyane iraturika, ihitana umwe w'imyaka 35 y'amavuko arapfa. Ni mu gihe undi bari kumwe w'imyaka 36 y'amavuko yarusimbutse ariko arakomereka. Polisi na RIB bakigera yo, bihutiye kujyana uwakomeretse ku bitaro bya Gitwe kugirango yitabweho, ari n'aho umurambo wajyanywe.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko nubwo uwakomeretse yajyanywe kwa muganga kugira ngo yitabweho, ariko ko niyoroherwa agomba gukurikiranwa n'Ubugenzacyaha/RIB ku gikorwa kitemewe cyo gukora cyangwa guteka Kanyanga, kuko ari Ikiyobyabwenge.

    Polisi, irahumuriza abaturage ariko kandi ikanabibutsa ko bakwiye kwirinda ibikorwa byose bibi birimo; Guteka, Kunywa no Gucuruza Kanyanga kuko bitemewe kandi bihanirwa n'Amategeko.

    Inkono ya Kanyanga, Ingunguru yabaturikanye itwara ubuzima bw'umwe.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, asaba kandi abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira no kurwanya Ibyaha. Arabwira abantu bose ko uwo ariwe wese wijandika mu bikorwa byose bitemewe, bigize icyaha atazihanganirwa, ko Polisi izamuhiga agafatwa agashyikirizwa Amategeko.
    intyoza.com

    The post Nyanza-Mukingo: Umwe muri 2 yishwe n'ingunguru bari batetsemo Kanyanga first appeared on Intyoza.

    The post Nyanza-Mukingo: Umwe muri 2 yishwe n'ingunguru bari batetsemo Kanyanga appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/01/nyanza-mukingo-umwe-muri-2-yishwe-ningunguru-bari-batetsemo-kanyanga/

  • Bugesera: Izuba ryumishaga imyaka rigiye gukoreshwa mu kuyuhira – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nzeri 2025, ubwo mu Murenge wa Rweru hatangizwaga ku mugaragaro umushinga ugamije kuhirira imyaka kuri hegitari 20 zikikije ikiyaga cya Rweru gisanzwe gihingwaho n'abahinzi bo muri uyu Murenge. Ibi bikorwa byo kuhira bikazagirwamo uruhare n'umuryango wita ku bidukikije n'Amajyambere y'icyaro (REDO)

    Umuyobozi Mukuru wa REDO, Dr. Gashumba Damascene, yavuze ko batekereje gushyira mu bikorwa uyu mushinga wo kuhirira imyaka abaturage kugira ngo bafashe abaturage kubyaza umusaruro izuba ryari ryarabazengereje baribyazamo ibisubizo mu kongera umusaruro.

    Ati '' Twafashe imirasire y'izuba turagenda dukurura amazi akajya hejuru ku musozi ku buryo abaturage bayakura ku musozi bakayohereza mu mirima yabo. Ikindi tuzakora ni ugutera ibiti ibihumbi 60 birimo ibihumbi 30 by'ibiti bivangwa n'imyaka ndetse n'ibiti ibihumbi 30 by'imbuto ziribwa.''

    Nkurayabo Eugenie utuye mu Kagari ka Batima mu Murenge wa Rweru, yavuze ko uyu mushinga watangiye wuhirira imirima baturanye babona ari byiza bituma bifuza ko na bo wabafasha mu guhinga ibihembwe bitatu kubera kuhirirwa imyaka.

    Yagize ati '' Ibihembwe bibiri twahingaga na byo twararumbije none tugize Imana tubona badusabye kujya muri Koperative tukihuza ubundi bakadufasha kuhira, twarabikoze rero uko tugera kuri 60, ubu rero turishimye bizaba ari byiza cyane.''

    Musabyimana Jean de Dieu we yagize ati '' Ubusanzwe hano dukunda kugira izuba ryinshi hari n'igihe twizera ko igihembwe cy'ihinga kigiye kutubera cyiza bigahindagurika ugasanga havuye izuba ryinshi cyane, uyu mushinga rero REDO yatugejejeho, n'iyo izuba ryadutungura twakomeza tugahinga, rya zuba tukaribyaza umusaruro.''

    Musabyimana yavuze ko kuhira bakoresheje imirasire y'izuba bizabafasha kweza imyaka myinshi bitewe n'uko mu igerageza rya mbere ryakorewe kuri hegitari 5000 bejejemo ibitunguru n'izindi mboga nyinshi.

    Umuyobozi wa RAB Sitasiyo ya Rubirizi, Ayinkamiye Agnes, yavuze ko iki gikorwa cyo kuhirira abaturage ba Rweru ari cyiza cyane kuko bizafasha mu kuzamura umusaruro ndetse binatume abahinzi bahinga ibihembwe bitatu.

    Ati '' Aho bazatunganya hazahingwa imboga n'ibindi bihingwa nk'ibigori, ibishyimbo n'ibindi. Uyu mushinga rero icyo uje gukora ni ugufasha aba bahinzi kongera umusaruro no kongera ibiti bivangwa n'imyaka ndetse n'ibiti by'imbuto.''

    Biteganyijwe ko uyu mushinga uzamara imyaka ibiri ukazatwara miliyoni 300 Frw, abaturage basabwe kurinda ibikorwaremezo bizubakwa ndetse no kurushaho kubyaza umusaruro ubuso buzuhirwa.

    Ibikorwa byo kuhira bisigaye bikorwa hifashishije ingufu z’imirasire y’izuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-izuba-ryumishaga-imyaka-rigiye-gukoreshwa-mu-kuyuhira

  • Muri Shampiyona y'Isi y'Amagare ibihumanya umwuka byagabanyutseho 45% – #rwanda #RwOT

    Hashingiwe ku bipimo bya mbere y'aya marushanwa yamaze iminsi umunani mu Rwanda no mu gihe yari ari kuba.

    Mu kugenzura ihumana ry'umwuka mu bihe by'iri rushanwa, REMA yashyizeho sitasiyo 10 zigenzura uko umwuka wandura mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, hagamijwe kureba uko bimeze mu mihanda yafunzwe n'itafunzwe.

    Zashyizwe mu bice bya Gacuriro, Rusororo, Mont Kigali, Gikondo, Nyarutarama, Kibagabaga, Kimironko, Nyabugogo, no ku Kimihurura.

    Mu busesenguzi REMA yakoze yabonye ko gufunga by'agateganyo imihanda minini byagize uruhare mu kugabanya ihumana ry'umwuka abantu bahumeka mu Mujyi wa Kigali.

    Hapimwe PM 2,5 (Particulate Matter). Ni utuvungukira duto tw'ibinyabutabire tujya mu kirere tungana na mikorometero 2,5. Ni duto cyane utabasha kubonesha ijisho kuko tuba turi munsi y'ingano y'umusatsi inshuro nka 30.

    Kuko ari duto cyane iyo umuntu aduhumetse twinjira ako kanya mu bihaha ndetse tukaba twagera mu miyoboro y'amaraso. Iyi myanda ituruka cyane ku binyabiziga bikoresha lisansi na mazutu, gucana amakara n'ibikomoka kuri peteroli, imyotsi iva mu nganda n'ibindi.

    Dutera ibibazo byinshi ku buzima nko gukorora, kubabara mu gituza, kubura umwuka nk'ingaruka z'igihe gito indwara z'ibihaha nka kanseri n'izumutima, stroke, kwangiriza umwana uri mu nda n'izindi.

    Indi mihanda yitabazwaga mu gusimbura iyaberagamo isiganwa kugira ngo ingendo zikomeze ariko itari isanzwe ikoreshwa cyane, ibyanduza imyuka byagabanyutse ku rugero ruri hagati ya 30% na 35%. Mu gihe mu bihanda itararebwaga n'isiganwa nta cyahindutse.

    Mu cyumweru cy'isiganwa sitasiyo zipimirwaho umwuka zagaragaje umwuka udahumanye kuko ibiwanduza byari byagabanyutse ugereranyije n'ibisanzwe.

    Mu mihanda yafunzwe burundu kwandura k'umwuka byari ku rugero rwa µg/m³ 30 ugereranyije no hafi ya µg/m³ 50 biba biriho mu busanzwe.

    µg/m³ bisobanuye mikorogaramu (microgramme) muri metero kibe imwe. Mikorgaramu imwe ingana na kimwe cya miliyoni cy'igarama. Bivuze ngo haba harebwa ingano y'ibyanduza umwuka muri metero kibe imwe.

    Bisobanuye ko mu bihe bya Shampiyona y'Isi y'Amahare, ibyanduza umwuka byanganaga na microgramme 30 muri buri metero kibe imwe y'umwuka ibyo twagereranya nk'ikilo kimwe kirenga cy'umwuka.

    Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, yavuze ko ibyavuye mu isesengura bakoze bigaragaza uburyo kugabanya imyuka yanduza ikirere bigira uruhare mu gusukura umwuka mwiza abantu bagomba guhumeka.

    Ati 'Muri Shampiyona y'Isi y'Amagare, ntabwo umwuka wahumanye cyane, ibintu byiza ku baturage ugereranyije n'amabwiriza y'Ishami rya Loni ryita ku Buzima.'

    OMS isaba ko byibuze ku mwaka impuzandengo y'utuvungukira dufite umurambararo wa mikorometero 2,5 utagomba kurenga microgramme 10 muri metero kibe imwe, na ho mu gihe cy'amasaha 24, tutagomba kurenga microgramme 25 muri metero kibe imwe.

    Kabera ati 'Ibi bikwiriye kutwereka ko dukwiriye kwita ku binyabiziga byacu uko bikwiriye, kwitabira uburyo bw'ubwikorezi butangiza, nko gukoresha ubwikorezi bwa rusange, kwisunga amagare no kugenda n'amaguru aho bishoboka no kwirinda gukoresha imodoka aho bitari ngombwa. Kugira umwuka usukuye twabishobora mu gihe dushizeho ingamba zifatika mu buzima bwa buri munsi.'

    Mu gihe imibare igaragaza ko ibinyabiziga (moto n'imodoka) ari byo biza ku isonga mu guhumanya umwuka, Guverinoma y'u Rwanda yatangiye gupima byihariye imyuka isohorwa na byo.

    Bikorwa mu buryo busanzwe kuri Contrôle technique, aho Polisi igenzura imodoka ariko hakabaho n'ahandi REMA igenzurira umwuka uhumanya w'ikinyabiziga.

    Gusaba gusuzumisha bikorerwa ku Irembo nk'uko bisanzwe ariko mu buryo bubiri, kuko umuntu uvuye gusuzumisha ikinyabiziga azajya ahabwa ibyemezo bibiri.

    Umwuka wo mu Mujyi wa Kigali ntiwahumanye cyane mu bihe bya Shampiona y’Isi y’Amagare

    Shampiyona y’Isi y’Amagare yafashije mu kugabanya ibihumanya umwuka ku kigero cya 45%

    Abasiganwa ku magare bo mu bihugu birenze 100 bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare

    Kugabanya ibinyabiziga bya meteri byagabanyije ihumana ry’ikirere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muri-shampiyona-y-isi-y-amagare-ibihumanya-umwuka-byagabanyutseho-45

  • Abanyeshuri mu ngabo za Zambia bari kwigira ku Rwanda kwimakaza amahoro – #rwanda #RwOT

    Ni uruzinduko iryo tsinda ryatangiye ku itariki 28 Nzeri rukazarangira ku wa 4 Ukwakira 2025. Riyobowe na Col Elias Zulu bakaba biga mu ishuri rya gisirikare rya Zambia ryitwa Zambia Defence Services Command and Staff College.

    Ku wa 30 Nzeri 2025 iryo tsinda ryasuye Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda ku Kimihurura.

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yabasobanuriye urugendo rw'u Rwanda mu iterambere n'uburyo rutanga umusanzu warwo mu kugarura umutekano ku Mugabane.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yashimye Igisirikare cya Zambia n'Ishuri rya Gisirikare iryo tsinda ribarizwamo kuba barahisemo u Rwanda nk'ahantu ho gukorera urugendo rugamije kwiga.

    Yavuze ko kandi urwo rugendoshuri rushimangira ubucuti bukomeye n'ubufatanye mu bya gisirikare hagati y'ibihugu byombi by'umwihariko mu byerekeye kubaka ubushobozi.

    Ati 'U Rwanda uyu munsi ni Igihugu kimaze gutera intambwe. Mu myaka 30 yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi twavuye ku kuba Igihugu gikeneye ubufasha mpuzamahanga mu kubungabunga amahoro tuba abatanga umusanzu mu kugarura amahoro muri Afurika n'ahandi.'

    Yakomeje ati 'U Rwanda uyu munsi rufite amahoro, rurashikamye kandi ni Igihugu kireba kure mu mibereho myiza n'iterambere ry'ubukungu birambwe rudaciwe intege n'imbogamizi mu bijyanye n'umutekano ziri mu Karere ruherereyemo.'

    Col Elias Zulu yashimye Ingabo z'u Rwanda kuko basobanuriwe birambuye ku musanzu wazo mu iterambere ry'imibereho myiza n'ubukungu by'Igihugu bakabasha kubyigiraho.

    Yagaragaje kandi ko itsinda ayoboye ryigiye isomo rikomeye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali rinjyanye n'amateka yarwo n'uburyo rwanze guheranwa na yo.

    Abagize iryo tsinda kandi banasuye Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse biteganyijwe ko bazakomeza gusura ahantu hatandukanye mu Rwanda.

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yaganirije abagize iryo tsinda ku rugendo rw'u Rwanda n’umusanzu zitanga mu iterambere

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yashimye Igisirikare cya Zambia n'Ishuri rya Gisirikare iryo tsinda ribarizwamo kuba barahisemo u Rwanda nk'ahantu ho gukorera urugendoshuri

    Abalimu n'abanyeshuri mu ngabo za Zambia bari kwigira ku Rwanda ibyerekeye iterambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-mu-ngabo-za-zambia-bari-kwigira-ku-rwanda-kwimakaza-amahoro

  • APR FC yatsindiwe na Pyramids FC ku zuba ry’i Nyamirambo, urugendo rugana mu Misiri ruzamo ihurizo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ibitego bibiri bya Fiston Kalala Mayele byafashije Pyramids FC gutsindira APR FC i Kigali mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.
    Ni umukino APR FC yagiye gukina ibizi ko igomba gukora ibishoboka byose bakawutsinda cyane ko imikino 4 yahuje aya makipe nta na rimwe bigeze babasha gutsinda Pyramids FC.

    Pyramids FC na yo ikaba itari yakabashije gutsindira APR FC i Kigali kuko inshuro 2 bakiniye mu Rwanda, banganyije.

    Pyramids FC ikaba itari yishimiye ko umukino washyizwe saa 14h00′ kuri Kigali Pelé Stadium, bibazaga icyo Amahoro yabaye.

    Umutoza wa APR FC yari afite abakinnyi be bose uretse rutahizamu Cheikh Djibril Ouattara urwaye akaba atarakira.

    Uyu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League wasifuwe n’abasifuzi bo muri Mauritania bari bayobowe na Abdel Aziz Bouh.

    Iminota 10 ya mbere y’umukino wabonaga APR FC irimo ishyira igitutu kuri Pyramids ndetse ibona amahirwe ariko ntiyayabyaza umusaruro.

    Pyramids FC nayo yanyuzagamo igasatira ariki ntacyo byatanze kuko amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego ndetse ibayanakibonye ku munota wa 46 ku mupira Ruboneka yahinduye imbere y’izamu maze William Togui agashyiraho umutwe ariko umunyezamu akawushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    Ku makosa ya Niyomugabo Claude ku munota wa 51 Fiston Kalala Mayele yatsindiye Pyramids igitego cya mbere.

    Ku munota wa 54 umunyezamu Naser yongeye kurokora Pyramids ku mupira yatewe na William Togui Mel.

    Ku munota wa 71 Naser yakuyemo undi mupira ukomeye wa Memel Raouf Dao ni nako ku munota wa 72 umutoza wa Pyramids, Krunoslav Jurcic yahawe ikarita itukura.

    APR FC yakomeje gushaka igitego ariko ntiyabyaza umusaruro amahirwe yabonye.

    Ku munota wa 85 Fiston Kalala Mayele yaje kubona igitego cya kabiri umukino urangira ari 2-0.

    Umukino wo kwishyura uzabera mu Misiri ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11965

  • Muhanga: Umusore wararanye umwana w'imyaka 17 ari guhigishwa uruhindu – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe ko uyu musore wo mu murenge wa Kibangu mu karere ka Muhanga yakingiranye umwana w'umukobwa mu nzu, ku wa 27 Nzeri 2025 mu saa Yine z'Amanywa, akamukingurira umunsi ukurikiye mu masaha ya mu gitondo yamusambanyije.

    CIP Kamanzi Hassan mu kiganiro yagiranye na TV1 yatangaje ko uyu musore ari gushakishwa n'inzego zishinzwe umutekano ndetse ko n'ikirego cyatanzwe mu nzego zirebwa n'iki kibazo muri aka karere.

    Yagize ati 'Umubyeyi w'umwana, mu saa Kumi ni bwo yatanze ikirego, ubwo rero ibindi bijyanye no gushaka uwahohoteye umwana byatangiye rwose.'

    Umuryango w'uyu mwana wasobanuye ko bari babuze umwana wabo mu mugoroba wo ku wa 27 Nzeri nyuma babajije umwana ababwira ko uwo musore yamukingiranye mu nzu biza kurangira anamusambanyije.

    Ku ruhande rw'uyu mwana yasobanuye ko yari yagiye gusura mushiki w'uyu muhungu asanga adahari birangira uyu musore amukingiranye mu nzu, maze ategereza ko ab'aho bataha araheba.

    Yagize ati 'Uyu muhungu yashyizeho ingufuri arakinga, bwije ntegereza ko iwabo bataha ndababura. mu masaa cyenda za nijoro nibwo yamfashe.'

    Byatangajwe ko umuryango ukimenya amakuru ko wahise ujyana umwana ku bitaro bya Nyabikenke kugira ngo ahabwe ubufasha burimo ibinini bituma adasama, n'imiti imurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Gusa abaturage batuye muri aka gace bakomeza basaba ko uyu musore yashakishwa kugira ngo ahanirwe ibyo yakoze, kuko yasambanyije umwana utujuje imyaka y'ubukure.

    Umusore wararanye umwana ufite imyaka 17 ari guhigishwa uruhindu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-umusore-wararanye-umwana-w-imyaka-17-ari-guhigishwa-uruhindu

  • CHANCEN na HEC byinjiye mu bufatanye bwo guteza imbere ireme ry'uburezi mu mashuri makuru na kaminuza mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ubufatanye bushingiye ku kubakira ubushobozi ibigo bya kaminuza mu guteza imbere ireme ry'uburezi, no gushyigikira gahunda yo gufasha urubyiruko kubona akazi.

    Ni ubufatanye kandi bugamije gusangira ubumenyi, no guteza imbere uburyo bwafasha mu kugeza uburezi bufite ireme kuri bose mu Rwanda. Ari na ko impande zombi zifatanya mu gushishikariza urubyiruko kongera ubumenyi no kubahuza n' isoko ry' umurimo bakiteza imbere.

    Mu bindi bizibandwaho, ni uguhugura abakozi, gutanga ubufasha mu bya tekiniki, kwimakaza ireme ry'uburezi, guteza imbere uburyo bugezweho bwo kugenzura abanyeshuri hagamijwe kubaha ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo.

    Aya masezerano yasinywe ku wa 29 Nzeri 2025.

    CHANCEN International ifasha abanyeshuri bashaka kwiga muri kaminuza zo mu Rwanda kwishyurirwa amafaranga y'ishuri. Abishyuririwe, bazajya bishyura CHANCEN International nyuma barangije kwiga nk'uko Umuyobozi Mukuru w'iki kigo, Batya Blankers, abisobanura.

    Yagize ati 'Ubufatanye bwa Chancen International na HEC bugamije guteza imbere ireme ry'uburezi mu Rwanda, abanyeshuri n'abakora mu burezi muri rusange tukabongerera ubushobozi, kuko ni bwo shoramari rikomeye igihugu gikora kigamije iterambere rirambye. Tuzasangira ubumenyi, tunafashe mu kurandura ubushomeri mu rubyiruko hisunzwe ubumenyi bahawe.'

    Batya Blankers yongeyeho ko nta munyeshuri bajya bishyuza atarabona akazi kandi ko n'iyo gahagaze yaratangiye kwishyura baba bamuhagarikiye.

    Umuyobozi Mukuru wa HEC, Kadozi Edward, yagize ati' Aya masezerano yemeza ubufatanye hagati y'ibigo byombi mu rwego rwo guteza imbere uburezi no gushyigikira iterambere ry'abakiri bato.'

    CHANCEN International ikomoka mu Budage ariko icyicaro gikuru kikaba mu Rwanda, ikanakorera mu bindi bihugu bya Afurika nka Kenya, Ghana na Afurika y'Epfo.

    CHANCEN International yishyurira abanyamuryango binyuze mu masezerano yo gusangira inyungu azwi nka 'Income Share Agreement: ISA'.

    Kugeza ubu Ikigo CHANCEN International kimaze kwishyurira mu Rwanda abarenga 4500 kwiga ndetse abangana na 2.000 muri bo batangiye kwishyura.

    Umuyobozi Mukuru wa CHANCEN, Batya Blankers yavuze ko umunyeshuri bafashije kwiga yishyura iyo yabonye akazi

    Umuyobozi Mukuru wa HEC, Edward Kadozi, yavuze ko ubufatanye bugamije kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri makuru mu Rwanda

    Abakozi b’impande zombi bari bahari ubwo hasinywaga amasezerano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/chancen-na-hec-byinjiye-mu-bufatanye-bwo-guteza-imbere-ireme-ry-uburezi-mu