Category: Uncategorized

  • Ngoma: Imbamutima z'abahinzi babonye umusaruro mwiza kubera CDAT – #rwanda #RwOT

    CDAT ni umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda, washowemo miliyari 300 Frw harimo inkunga nyunganizi yagenewe miliyari 15 Frw yagenewe gufasha abakora ubuhinzi n'ubworozi kubona inkunga ibafasha kubikora mu buryo bugezweho.

    Bamwe mu bahawe iyi nkunga harimo abahinzi b'inanasi babarizwa muri Koperative KOABANAM ikorera muri Mugesera na Zaza, bakaba bazihinga kuri hegitari 500.

    Perezida wa KOABANAM, Muzerwa Alex, agaragaza ko ahantu bakorera ubu buhinzi ubundi hari hasanzwe hari ishyamba rya kimeza aho bakundaga guhingamo ibihingwa bisanzwe birimo imyumbati n'ibijumba ku buryo batabashaga gusagurira amasoko.

    Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw'akarere bwabasabye ko batangira kuzajya bahakorera ubuhinzi bw'inanasi ndetse bagahuza ubutaka kubera ko ari byo byari kubafasha kuziteza imbere.

    Ibyo barabikoze ndetse n'ubuyobozi bukazajya bubafasha kubona imbuto z'inanasi gusa ibi byaje guhinduka birangira iyi koperative isa nkaho isenyutse ndetse abanyamuryango bari barimo bagera ku 120 baza kuyivamo.

    Ati 'Iyo ya mbere yari ifite abanyamuryango 120 b'abahinzi ariko twaje kwisanga turi abantu 11 gusa, dushaka abandi bashya babigize umwuga dutangira guhinga mu buryo bwa kinyamwuga.'

    Nyuma yo kwishakamo imbaraga batangiye gukora ubuhinzi bwa kinyamwuga kandi buvuguruye bwabafashije kongera umusaruro ndetse biza no kugera aho babura uko bawugeza uwo musaruro ku masoko.

    Gusa Muzerwa avuga ko ibyo bibazo byo kubura uko bageza umusaruro ku masoko byatangiye gukemuka ubwo babonaga inkunga na CDAT yo kugura imodoka kuri ubu isigaye ibafasha kuwugeza ku isoko.

    Ati 'Mbere byaratugoraga kubera ko byadusabaga gukodesha imodoka kugira ngo iwujyane ariko rimwe na rimwe ntizize cyangwa zigatinda ariko ubu kuva aho tuyiboneye dusigaye tubasha kuwugeza ku isoko mu buryo bworoshye.'

    Yakomeje avuga ko imodoka baguze ibafasha gutwara umusaruro wa toni enye ariko ko bafite intego yo kugura indi modoka yisumbuyeho izajya ibafasha kuwugeza ku isoko kubera ko hari igihe umusaruro ubabana mwinshi bigasaba ko bongera gukodesha.

    Iyi modoka yahawe iyi koperative ifite agaciro kangana na miliyoni 50 Frw, CDAT yatanze miliyoni 25 Frw mu gihe asigaye yatanzwe n'abanyamuryango ba KOABANAM kuri ubu basigaye barageze kuri 63 barimo abagore 29 n'abagabo 34.

    Ku rundi Mukadusabe Petronile umukobwa wa Mugirasoni Agnes utuye mu Murenge wa Zaza, Akarere ka Ngoma, uri mu bahwe inkunga nyunganizi na CDAT yo kumwubakira ikiraro kigezweho cy'inkoko zitera amagi, na we arashimira uyu mushinga wabafashije kwiteza imbere.

    Mukadusabe avuga ko batangiye gukora ubworozi bw'inkoko mu 2012, icyo gihe bari bafite izigera kuri 500 ariko zigenda ziyongera uko inyungu zitanga ziyongeragamo ku buryo zaje no kugera ku 1000.

    Gusa avuga ko nubwo umubare w'inkoko wiyongeraga n'umusaruro w'amagi wiyongera, batekereje babishyira ku rundi rwego kugira ngo bazabashe guhaza isoko kubera ko bari bamaze kubona abakiliya benshi bikaba byaratumye bajya gusaba iyi nkunga muri CDAT.

    Ati 'Impamvu twahisemo kujya kwaka inkunga yo kubakirwa ibiraro bigezweho muri CDAT ni ukubera ko ibyo twari dufite mbere twari twarabyubatse mu buryo bwacu, bitujuje ubuzirange.'

    Nyuma yo gutanga ubwo busabe, umushinga wabo wahise utoranywa mu mishinga igomba guhabwa inkunga nyunganizi kandi ko kuva bayibona umusaruro wiyongereye cyane.

    Ati 'Mbere twari dufite inkoko 2000 gusa ariko bamaze kutwubakira ikiraro byatumye tugira ingufu ku buryo ubu dufite izigera ku 6000.'

    Yakomeje agira ati 'Inkoko z'amagi dufite ubungubu ziri gutera ku kigero cya 90%, iyo zigabanyutseho gatoya zigera kuri 88% ni ukuvuga ko hafi ya zose ziratera kubera ko ku munsi zishobora gutera amagi 5400 mu gihe mbere zateraga angana 1.800 ku munsi.'

    Ubundi muri rusange, uyu mushinga w'inkoko zitera amagi watwaye agera kuri miliyoni 85.950.008 Frw, CDAT itanga agera kuri 42.975.004 mu gihe na bo batanze ayasigaye.

    Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n'Ikigega giteza imbere imishinga mito n'iciriritse, BDF, ubu cyahujwe na Banki yAmajyambere y'u Rwanda (BRD) n'Ishami rishinzwe gukurikirana imishinga mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB-SPIU).

    Umusaruro w’amagi wariyongereye nyuma y’uko babonye inkunga ya CDAT

    Mukadusabe Petronile ari kugaburira inkoko ubu zitera amagi arenga arenga 5400

    Perezida wa KOABANAM, Muzerwa Alex ari gusarura inanasi zatangiye kwera, avuga ko ubu ari bwo babona umusaruro mwiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-imbamutima-z-abahinzi-babonye-umusaruro-mwiza-kubera-cdat

  • Intego y’igitaramo cya ‘Chorale Baraka’ yatumiyemo Rev. Dr. Antoine Rutayisire #rwanda #RwOT

    Chorale Baraka yo muri ADEPR yateguye igitaramo yise ‘IBISINGIZO’ gifite intego yo gufasha abantu kuva mu byaha bakamenya Umwami Yesu.

    Ni igitaramo kizaba tariki ya 4-5 Ukwakira 2025 kikabera kuri ADEPR Nyarugenge.

    Cyatumiwemo Rev. Pastor Valentin Rurangwa, Pastor Mugabowindekwe na Rev. Dr Antoine Rutayisire bazatanga inyigisho.

    Perezida wa Chorale Baraka, Muhayimana Jean Damascene yavuze ko iki gitaramo kizaba iminsi ibiri ari umwanya mwiza wo kwegerana n’Imana.

    Ati “Intego yacu dukuyeho ibindi byose, ni uko abanyabyaha bakizwa, ni uko abantu bava mu byaha bakamenya umwami yesu. Turwanya twivuye inyuma ikintu gituma abantu batava mu byaha.”

    Uretse ibi kandi bizaba umwanya wo kumvisha abakunzi b’iyi Chorale indirimbo nshya za yo zirimo na “IBISINGIZO” bitiriye iki gitaramo.

    Chorale Baraka, yari imaze iminsi isa n’aho icecetse, yamaze impungenge abakunzi ba yo ko ubu noneho bagiye gukora cyane batazongera kubura nk’uko byagenze nubwo birinze kugaruka ku cyabiteye.

    ‘Ibisingizo Live Concert’, Chorale Baraka izafatanya n’andi makorali nka Iriba Choir ya ADEPR Taba ya Huye, Besalel Choir ya ADEPR Murambi, Gatenga Worship Team ya ADEPR Gatenga, The Light Worship Team ya CEP ULK.

    Iki gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo zitandukanye, kwinjiramo bizaba ari ubuntu.

    Baraka Choir ni korali yatangiye ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Paruwasi Nyarugenge, itangirana n’abaririmbyi 12, iririmbira mu cyumba cyo mu Cyahafi. Nyuma abayobozi bababonyemo impano, bahise babazamura bajya kuririmbira Nyarugenge ku rusengero batangira gukora umurimo w’Imana bisanzuye noneho mu rusengero.

    Icyo gihe, hari mu 1982 batangira bitwa Chorale Cyahafi, nyuma mu 1996 baza guhindura izina bitwa Baraka. Iyi korali ni iya kabiri muri korali umunani zibarizwa kuri uru rusengero.

    Chorale Baraka ifite igitaramo mu mpera z’iki cyumweru

    Chorale baraka izakora gitaramo gifite intego yo gufasha abantu kuva mu byaha

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11964

  • Bernardo Silva ntiyigeze atangaza aho azerekeza nyuma yuko amasezerano ye ari kurangira #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo hagati wa Manchester City, Bernardo Silva, yongeye kugira icyo atangaza ku bijyanye n'ahazaza he muri Etihad, ariko nanone yirinda gusobanura byinshi. Uyu mukinnyi w'Umudage ufite inkomoko muri Portugal, amasezerano ye ari hafi kurangira muri Kamena 2025, ibintu bituma ikipe ye, abakunzi ndetse n'abashinzwe kuyobora ikipe bategereje kumenya icyerekezo azafata.

    Mu kiganiro yagiranye n'ibitangazamakuru, Silva yagize ati: 'Nzi neza icyo nshaka, ariko si iki gihe cyo kukivugaho. Ni igihe cyo gushyira umutima ku ikipe ya Manchester City no gukora uko nshoboye kugira ngo dushyire ikipe aho ikwiye kuba iri.'

    Aya magambo agaragaza ko uyu mukinnyi w'imyaka 31 y'amavuko afite umugambi udasanzwe, kuko ntacyo yari yatangaza cyemeza niba azaguma muri City cyangwa se niba azahitamo kwerekeza ahandi.

    Bernardo Silva yaje muri Manchester City mu 2017 avuye muri AS Monaco, akaba amaze imyaka isaga umunani ari umwe mu ntwaro zikomeye za Pep Guardiola. Yafashije City gutwara ibikombe bitandukanye birimo Premier League, FA Cup ndetse na Champions League.

    Abasesenguzi b'umupira w'amaguru bo bavuga ko ikipe nyinshi zikomeye i Burayi, nka Paris Saint-Germain na FC Barcelona, zikurikirana bikomeye uko uyu mukinnyi azafata icyemezo. Ariko ku ruhande rwe, aracyashimangira ko ubu ataricyo gihe cyo gutangaza ko afite gahunda yo kuva muri City.

    Kuba Silva yirinze kugira byinshi avuga bishobora kuba uburyo bwo kugaragaza ko agishaka guhesha City ishema mbere yo gufata icyemezo gikomeye ku buzima bwe nk'umukinnyi. Abakunzi ba City bari mu gihirahiro, bibaza niba koko uyu mukinnyi azahitamo gusiga amateka muri Etihad cyangwa se akerekeza ahandi.

    Umukinnyi wo hagati wa Manchester City, Bernardo Silva, yongeye kugira icyo atangaza ku bijyanye n'ahazaza he muri Etihad, ariko nanone yirinda gusobanura byinshi

    Source : https://kasukumedia.com/bernardo-silva-ntiyigeze-atangaza-aho-azerekeza-nyuma-yuko-amasezerano-ye-ari-kurangira/

  • U Rwanda rwavuze ko FDLR igihari, gukuraho ingamba z'ubwirinzi kwaba ari ugusubiramo ikosa ryakozwe mu 1994 – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutseho ku wa 30 Nzeri 2025, ubwo yari imbere y'Akanama k'Umutekano k'Umuryango w'Abibumbye mu biganiro byagarutse ku butumwa bw'Ingabo za Loni muri RDC, Monusco.

    Amb. Martin Ngoga yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye ibiganiro bya Doha ndetse n'amasezerano ya Washington, ariko yibutsa ko byombi kugira ngo bitange umusaruro bisaba ubushake bwa politike ku mpande zose.

    Ati 'Aya ni amahirwe aza rimwe yo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi akanama k'Umutekano ka Loni kagomba kubishyigikira. Turasaba impande zose kubahiriza ibyo zemeye kandi zikinjira mu biganiro mu buryo bwubaka kandi zigaharanira ko ibi biganiro bivamo ingamba zikomeye zizana amahoro, ndetse zigakemura ibibazo bihembera amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC. Ndashaka kongera gushimangira ko u Rwanda rufite ubushake muri ibi biganiro kandi tuzabishyira mu bikorwa.'

    Mu ijambo rye Amb. Martin Ngoga yagarutse ku nenge ziri muri Raporo Loni iherutse gukora ku kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

    Yavuze ko kimwe mu bibazo iyi raporo ifite ari uko ica hejuru imvugo zihembera urwango, ndetse n'ubwicanyi bushingiye ku moko buri mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ati 'Imvugo zihembera urwango ni ikintu kibi cyane […] ni nde utarabonye imvugo z'urwango ku mbuga nkoranyambaga, mu nsengero, mu mashuri aho urwango rwigishwa abana b'imyaka 10. Mu cyumweru gishize abantu bamwe baribasiwe kubera ko bafite amazuru maremare, abazi amateka y'akarere bazi icyo ibyo bivuze, izuru rirerire rivuze urupfu ku bantu bamwe. Ibi ntabwo ari ibintu iyi raporo ikwiriye kugarukaho mu buryo bw'amahushuka.'

    Yavuze ko ikindi kibazo iyi raporo itagarukaho mu buryo bwimbitse ari ikijyanye n'abacanshuro bari mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ati 'Raporo ntabwo ivuga ku bacanshuro. Hari amahame y'Umuryango w'Abibumbye akumira ikoreshwa ry'abacanshuro, hari imyanzuro irenga ibiri y'Akanama k'Umutekano ka Loni irwanya ikoreshwa ry'abacanshuro. Hari umwanzuro w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe urwanya ikoreshwa ry'abacanshuro, ni ryari aka Kanama kigeze kaganira ku kibazo cy'abacanshuro?'

    'Ubu abacanshuro barahari, na mbere bari bahari ubwo baturumburwaga mu mashyamba, buri wese yari ahari yarabibonye, kubera iki Akanama k'Umutekano ka Loni kadafata ibi bintu nk'ikibazo? Kandi kubera iki ibi Monusco itabifata nk'ikibazo? Kubera iki ari ikibazo gihangayikishije u Rwanda? Ni uko ari hafi y'umupaka wacu.'

    Kuki FDLR yabaye ndakorwaho?

    Muri Nzeri 2025, Ihuriro ry'Ingabo za RDC ryategetse Abanyamulenge kuva muri Uvira mu minsi 10, bakajya mu Rwanda aho bakomoka. Ni icyemezo kandi cyarebaga Aba-Masai bo muri Tanzania na Kenya, kuko bivugwa ko na bo baremetse nk'Abatutsi.

    Amb. Martin Ngoga yagarutse kuri iki kibazo, yibaza impamvu Umuryango w'Abibumbye utagize icyo ugikoraho.

    Ati 'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda barimo n'Abanyamulenge muri Kivu y'Amajyepfo bari kuvangurwa kugira ngo birukanwe banicwe, ni nde utarumvise cyangwa ngo amenye ko hari umwanzuro watanzwe muri Uvira usaba Abatutsi kuva mu gihugu, bahabwa nyirantarengwa y'iminsi 10 […] ni iyihe nama y'igitaraganya yateguwe mu gukemura iki kibazo?'

    'Kubera iki kugeza uyu munsi Loni yaruciye irarumira kuri byo? Ni ibintu bisanzwe kuba ubwoko runaka bwategekwa kuva mu gihugu cyabwo, ngo bujye ahandi batekereza ko ariho bubarizwa?'

    Amb. Martin Ngoga yabwiye aka Kanama ko bitumvikana uburyo ikibazo cya FDLR gikomeje kurenzwa ingohe, kandi iteje inkeke ku mutekano w'u Rwanda.

    Ati 'FDLR ishyigikiwe na Guverinoma ya RDC ifite inkomoko mu ngabo zishe Abanyarwanda miliyoni imwe, ni wo mutwe wonyine wakoze Jenoside wagumanye imiterere ya gisirikare, mu bice bizwi, ugifite umugambi umwe […] nta wundi mutwe nzi wakoze Jenoside mu mateka wagumanye iyo miterere ya gisirikare, ugumana intwaro zawo, wongera kwisuganya ndetse urashyigikirwa kandi ukomeza guharanira gusohoza umugambi wawo mu gihe cy'imyaka 31, ndetse uyu munsi raporo ikaba ivuga ko hari ibice ugenzura, ariko ukaba ari ntakorwaho? Iyi ni FDLR iganirwaho hano nk'ikibazo kizwi.'

    Yakomeje avuga ko FDLR ikorana na Leta ya RDC muri uyu mugambi, kandi na Loni izi iby'ubu bufatanye.

    Ati 'FDLR iri muri FARDC kandi birazwi ndetse biri no muri raporo yanyu, FDLR ifashwa na Guverinoma ya RDC biri muri raporo yanyu, Monusco ikorana n'igisirikare cya RDC kandi izi neza ko FDLR iri muri iki gisirikare, icyo Monusco ikora ni ukwirinda batayo FDLR ibarizwamo, iyo ni iyihe mikorere?, aho niho Monusco ihagaze, ubufatanyacyaha bwaba buvuze iki? niba ubwo atari ubufatanyacyaha?'

    Yavuze ko bitumvikana uburyo iri huriro ryiyemeje kurwanya M23, kandi ari Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo.

    Ati 'Mu bwenge bw'aka Kanama ni gute byagenze ngo habeho ubwo bufatanye bugamije kurwanya M23, kurwanya u Rwanda. M23 ni Abanye-Congo birukanwa mu gihugu cyabo, u Rwanda ni igihugu cyanyuze muri Jenoside biturutse kuri FDLR kandi rwagizweho ingaruka n'ibindi bitero 21 nyuma yo mu 1994. […] niba mushaka kumenya inshuro FDLR yateye u Rwanda, murebe umubare w'amatangazo mwagiye musohora, kubera ko buri gihe iyo bateye u Rwanda mugira abaturage banyu inama yo kutajya muri icyo gice cy'u Rwanda.'

    Ni ikosa tudashobora kongera gukora

    Amb. Ngoga yakomeje avuga ko niba abantu bashaka kumenye inshuro FDLR yateye u Rwanda bashobora kugendera kuri ayo matangazo.

    Yavuze ko u Rwanda rudashobora gukuraho ingamba z'ubwirinzi mu gihe FDLR igihari, ashimangira ko rubikoze kwaba ari ugusubiramo amakosa.

    Ati 'Mushobora gukusanya ayo matangazo, azababwira inshuro FDLR yateye u Rwanda, none turi gusabwa gukuraho ingamba zacu z'ubwirinzi, mu gihe FDLR ifite ibice igenzura nk'uko Keita yabitubwiye. Byatubayeho rimwe mu 1994, ubwo twemeraga inama z'Abanyamadini batubwira kwihisha mu nsengero, twicwa nk'inka, ntabwo bizongera kubaho. FDLR ni Abanyarwanda, kandi mu Rwanda niho bakwiriye kuba bari, ibi ni nabyo dusaba RDC gukora.'

    Amb. Ngoga yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari abayigizemo uruhare bahungira muri Tanzania, ariko iki gihugu cyibyitwaramo neza ku buryo nta kibazo u Rwanda rufitanye na Tanzania. Kuri RDC ho ngo si ko byagenze, kuko FDLR yahawe rugari, yongera kwisuganya ngo izongere itere u Rwanda yice Abatutsi.

    Amb. Martin Ngoga yavuze ko kuba u Rwanda rwakuraho ingamba z'ubwirinzi FDLR igihari, ari ugusubiramo ikosa ryakozwe mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwavuze-ko-gukuraho-ingamba-z-ubwirinzi-fdlr-igihari-kwaba-ari

  • U Rwanda rwageze hejuru ya 95% mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu myaka ine – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu nama yamurikiwemo raporo y'isuzuma ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu hagendewe ku byo u Rwanda rwahawe n'Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu.

    Ni inama yabereye i Kigali kuri uyu wa 30 Nzeri 2025 ihuriza hamwe inzego za Leta zirebwa n'Uburenganzira bwa Muntu n'abo mu miryango itari iya Leta bikora ku Burenganzira bwa Muntu.

    Iyo nama iba nyuma y'imyaka ine igamije gusuzuma ibikubiye muri raporo y'ibyakozwe muri iyo myaka mbere yo kwemezwa burundu ngo ishyikirizwe Akanama ka Loni ku Burenganzira bwa Muntu.

    U Rwanda rwinjiye muri iryo suzuma mu 2011 rukaba rumaze gutanga raporo eshatu z'ibyakozwe mu kubahiriza Uburenganzira bwa Muntu aho inshuro iheruka mu 2020 rwari rwesheje imihigo ku ijanisha rya 95% ry'imyanzuro rwemeye.

    Mu gushyirwa mu bikorwa iyo myanzuro Akanama ka Loni ni ko kayitegura kakayiha ibihugu bigahitamo iyo byiyemeje kuzashyira mu bikorwa.

    Mu 2021 u Rwanda rwari rwahawe igera kuri 260 ariko rwiyemeza gukora 160 ari na yo yatanzweho raporo.

    Bimwe mu byakozwe muri iyo myaka ine bikubiye mu mibereho inyuranye y'abantu ifite aho ihuriye n'uburenganzira bwa muntu harimo imitangire ya serivisi, uburezi, ubuvuzi, ubwisanzurure bwo gutanga ibitekerezo n'ibindi bishyirwa miu bikorwa n'inzego zinyuranye.

    Minisitiri w'Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko ibyinshi u Rwanda rwiyemeje byagezweho mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

    Ati 'Ibyinshi twagiye tubigeraho nko mu burezi twongeye amashuri kugira ngo abana bagire uburenganzira bwo kwiga, twakoze byinshi ku bafite ubumuga harimo kwandika inkoranyamagambo yabo, hari amafaranga agenerwa abageze mu zabukuru yiyongeye ndetse no gutora itegeko rigenga sosiyete sivile kugira ngo ibyo zikora bigirire akamaro abantu.'

    Yakomeje agaragaza ko nubwo raporo igisuzumwa ngo yemezwe burundu kugira ngo izashyikirizwe Loni ku itaiki 21 Mutarama 2026 ariko imyanzuro u Rwanda rwiyemeje yashyizwe mu bikorwa ku ijanisha riruta iry'ubushize.

    Ati 'Iyo urebye mu ijnisha usanga turenga kuri 95% turi nko kuri 97% ubu ngubu. Turi kumurika ibyo tuzi ko byakozwe ariko turakira ibindi bitekerezo nyuma y'iyi nama tozongera dukore ijanisha.'

    Dr. Ugirashebuja yongeyeho ko ibikubiye muri iyo raporo byuzuzanya na gahunda z'imbere mu gihugu kuko ni zo zikorwaho isuzuma.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango utanga ubufasha mu by'amategeko (LAF), Kananga Andrews yavuze ko imyanzuro u Rwanda rwemeye yashyizwe mu bikorwa ku kigero kiri hejuru kurusha iyindi yose yabanje gusa ko kugabanya ubucucike mu magororero no kwihutisha imanza ziregwamo abana biri mu bikwiye gushyirwamo ingufu.

    Umujyanama Mukuru mu Biro bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu Buhuzabikorwa bw'Amashami ya Loni mu Rwanda, Ngabirano Michael yashimangiye ko u Rwanda rugaragaza umuhate ufatika mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

    Gusa, yavuze ko asanga hagikenewe ko abaturage bisanzura mu kugaragaza uko babona ibijyanye na politiki ndetse na zimwe mu ngingo ziri mu itegeko riherutse gutorwa rigenga imiryango itari iya Leta zikongera gusuzumwa.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bagore, Jennet Kem ubwo yavugaga ijambo

    Minisitiri w'Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko ibyinshi u Rwanda rwiyemeje byagezweho mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu myaka ine ishize

    Inzego zitandukanye zikora ku Burenganzira bwa Muntu mu Rwanda zari zitabiriye inama yo kumurika raporo y’ibyakozwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwageze-hejuru-ya-95-mu-kubahiriza-uburenganzira-bwa-muntu-mu-myaka

  • Ipari y'Amafaranga 1000 yamuhesheje amahirwe yo gutsindira asaga Miliyoni enye muri FORTEBET #rwanda #RwOT

    Mu gihe cy'ibyumweru bibiri, umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 4,399,417RWF yateze amafaranga Igihumbi ( 1,OOORWF) gusa. Kuri uyu munyamahirwe, byari ibihe bitoroshye nyuma yo gutegereza umukino wa nyuma ku Ipari ye aho yari yateze kwinjizanya igitego aho Brentford yari iri gukina na Manchester United mu cyumweru gishize.

    Uyu Munyamahirwe, mu gutega kwe ubwo yakoraga Ipari ye yashyizeho amafaranga Igihumbi (1,000Frws), maze ahitamo imikino 17. Iyo mikino yatangiye tariki 17 Nzeri. Mu gihe andi makipe yose yari yabikoze( uko yabitegeye), byamusabye gutegereza ko hasozwa umukino wahuzaga ikipe ya Manchester City yatsinze Burnley ndetse na Brentford na Manchester United binjizanya igitego.

    Iyo mikino ibiri ya nyuma, yari yoroshye kuko Brentford na Manchester United binjizanyije igitego ku munota wa 26 mu gihe Manchester City yatsinze 5 ku gitego kimwe cya Burnley.
    Iyi pari ifite nimero 25259717917662.


    intyoza

    The post Ipari y'Amafaranga 1000 yamuhesheje amahirwe yo gutsindira asaga Miliyoni enye muri FORTEBET first appeared on Intyoza.

    The post Ipari y'Amafaranga 1000 yamuhesheje amahirwe yo gutsindira asaga Miliyoni enye muri FORTEBET appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/01/ipari-yamafaranga-1000-yamuhesheje-amahirwe-yo-gutsindira-asaga-miliyoni-enye-muri-fortebet/

  • Muhanga: Umusore akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka 17 y'amavuko #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo yatangarije Kasuku Media ko inzego z'umutekano zatangiye gushakisha umusore ukomoka mu Murenge wa Kibangu, Akarere ka Muhanga, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 17 y'amavuko.

    Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko uwo mukobwa yaburiwe irengero ku wa 27 Nzeri 2025, ariko bukeye bwaho abaturanyi bamusanga yararanye n'uwo musore bikekwa ko ari we wamushutse. Ibi byahise biteza impungenge ku miryango yombi ndetse n'abayobozi b'inzego z'ibanze, bahita batabaza Polisi kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

    Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) yahise itangira ibikorwa byo gushakisha uwo musore kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

    Umuvugizi wa Polisi yavuze ko ibyaha byo gusambanya abana bidakwiriye na gato, kuko bihungabanya ubuzima bwabo, bikangiza ejo habo hazaza ndetse bikaba binahanwa n'amategeko y'u Rwanda.

    Yakomeje asaba abaturage kudahishira abagizi ba nabi ahubwo bakihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye cyangwa bakekeranya ibyaha nk'ibi. Ati: 'Gusambanya abana ni icyaha gikomeye. Turasaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu gutanga amakuru ku gihe, kugira ngo abafite imigambi mibi nk'iyi batazabona umwanya wo kuyishyira mu bikorwa.'

    Ku rundi ruhande, abaturage bo mu Murenge wa Kibangu basabye ko hakazwa ubukangurambaga bwo kwigisha urubyiruko ndetse n'ababyeyi, kugira ngo babashe kumenya akamaro ko kurinda abana babo mu bihe byose. Umwe mu babyeyi yagize ati: 'Turasaba ko abakora ibikorwa nk'ibi bahanwa by'intangarugero, kuko gusambanya abana bisiga igikomere gikomeye ku buzima bwabo n'imiryango yabo.'

    Amategeko y'u Rwanda ahana mu ngingo y'i 133 ateganya ko umuntu wese usambanyije umwana ahanishwa igihano cy'igifungo kuva ku myaka 20 kugeza ku myaka 25. Ibi bigaragaza ko icyaha gishinjwa uwo musore gifatwa nk'ikiremereye kandi gikeneye gukurikiranwa byihuse.

    Inzego zishinzwe umutekano n'ubutabera zatangaje ko ibikorwa byo kumushakisha bikomeje, kandi ko vuba aha azashyikirizwa inkiko kugira ngo aburanishwe.

    Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) yatangiye ibikorwa byo gushakisha uwo musore kugira ngo ashyikirizwe ubutabera

     

    Source : https://kasukumedia.com/muhanga-umusore-akurikiranyweho-icyaha-cyo-gusambanya-umwana-wimyaka-17-yamavuko/

  • Rutsiro: Abatishoboye ba Kageyo barasaba ubufasha bwo kwigisha abana babo #rwanda #RwOT

    Mu kagari ka Kageyo, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro, hari abaturage batishoboye bamaze igihe batujwe muri ako gace, ariko bakaba bagifite ingorane zikomeye zo kurera no kwigisha abana babo. Abo baturage bavuga ko ubushobozi buke bw'imiryango yabo bwabaye imbogamizi ikomeye ku burezi bw'abana, bituma bamwe muri bo bata ishuri bagahitamo kujya kuragira amatungo y'abandi kugira ngo babone amaramuko.

    Ababyeyi bavuga ko n'ubwo bafite ubushake bwo gushyigikira abana babo mu myigire, ubushobozi bw'amafaranga yo kubagurira ibikoresho by'ishuri nk'amasakoshi, amakaye, amakaramu ndetse n'indi myambaro y'ishuri.

    Kubera iyo mpamvu, hari abana batagikandagira mu ishuri, abandi bakajya biga mu buzima bugoye bikabangamira ireme ry'uburezi bw'abana muri rusange.

    Bamwe mu babyeyi bavuga ko bishimira kuba baratujwe, ariko bakemeza ko gusubiza abana mu ishuri ari cyo kibazo cy'ibanze kugeza ubu gihari. Umwe muri bo yagize ati: 'Turashimira Leta iduha aho kuba, ariko abana bacu basubiye mu ishuri byadufasha cyane kuko nta cyizere cy'ejo hazaza dufite niba batajya kwiga.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Rutsiro buvuga ko buri ku rwego rwo gushakira umuti iki kibazo binyuze mu bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye, kugira ngo abana bose bagaruke ku ishuri. Harateganywa gufasha abana bo mu miryango ikennye kubona ibikoresho by'ibanze by'ishuri, bityo uburenganzira bwabo ku burezi bukarindwa.

    Ibi bibazo by'abaturage ba Kageyo bigaragaza ko hakenewe ubufatanye bwa buri rwego, haba ubuyobozi, imiryango itari iya Leta ndetse n'abagiraneza, kugira ngo abana bose bagire amahirwe yo kwiga, kuko 'Umwana utiga aba ari kwiyubakira ubukene bw'ejo he.'

    Mu kagari ka Kageyo, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro, hari abaturage batishoboye bamaze igihe batujwe muri ako gace, ariko bakaba bagifite ingorane zikomeye zo kurera no kwigisha abana babo

    Source : https://kasukumedia.com/rutsiro-abatishoboye-ba-kageyo-barasaba-ubufasha-bwo-kwigisha-abana-babo/

  • Nyamasheke: Umukecuru w'imyaka 85 yugarijwe n'ingaruka zo kutagira indangamuntu #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kagano, hari umukecuru witwa Mukarubuga Daphrose uri mu kigero cy'imyaka 85. Uyu mukecuru ubana n'ubumuga bwo kutabona ndetse akaba atakibasha kwjyana hanze kubera izabukuru. Avuga ko kuba adafite indangamuntu bimubuza amahirwe yo kubona ubufasha butangwa na Leta bugenerwa abageze mu izabukuru batishoboye.

    Mukarubuga asobanura ko kuva kera yagiye abaho mu buzima bugoye, uko imyaka igenda yihirika niko ibibazo birushaho kumubera ihurizo rikomeye.

    Kuba nta ndangamuntu agira, bituma atabasha kwiyandikisha mu bikorwa by'ubudehe cyangwa ngo ashyirwe ku rutonde rw'abahabwa inkunga y'ingoboka, ibiribwa cyangwa ubundi bufasha buhabwa abageze mu zabukuru badafite amikoro ahagije.

    Abaturanyi be bavuga ko bagira impungenge ko ashobora gukomeza gusigara inyuma mu gihe abandi bagezwaho imishinga ya Leta igamije guteza imbere imibereho myiza. Umwe mu baturanyi be yagize ati: 'Ni umukecuru tubana neza, ariko tubona ko kubura indangamuntu bimubera ikibazo gikomeye. Iyo ubuyobozi bugeze mu mudugudu gutanga ubufasha, we asigara mu rugo.'

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bugaragaza ko hari gahunda zashyizweho zo gufasha abageze mu izabukuru kubona indangamuntu byihuse, ariko hakiri inzitizi mu gusohoza neza icyo gikorwa. Bavuga ko ikibazo cya Mukarubuga kizwi kandi ko hateganywa uburyo bwo kugifatira umwanzuro kugira ngo adakomeza kubura uburenganzira bwe nk'umuturage w'u Rwanda.

    Uyu mukecuru we arasaba ko yakwemererwa kubona indangamuntu kugira ngo na we abashe gukoresha uburenganzira bwe, bityo yinjizwe mu bikorwa byo gufashwa nk'abandi baturage bose. Yagize ati: 'Nifuza ko banshyira ku rutonde nk'abandi, kuko nanjye ndi Umunyarwanda. Kuba ntabona ubufasha ntibikwiye kuntandukanya n'abandi.'

    Ibi byerekana ko ikibazo cy'abantu bageze mu izabukuru badafite indangamuntu gikwiye kwitabwaho byihariye, kuko bituma basigara inyuma mu bikorwa bya Leta bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

    Umukecuru ubana n'ubumuga bwo kutabona avuga ko kuba adafite indangamuntu bimubuza amahirwe yo kubona ubufasha butangwa na Leta bugenerwa abageze mu izabukuru batishoboye

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/nyamasheke-umukecuru-wimyaka-85-yugarijwe-ningaruka-zo-kutagira-indangamuntu/

  • EU igiye guha abahinzi bo mu Rwanda inkunga ya miliyari 44 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni ibyagarutsweho ku wa 30 Nzeri 2025, mu Nama y'Ihuriro ry'Abahinzi bo muri Afurika y'Uburasirazuba (EAFF), yabereye I Kigali.

    Ni inama yitabiriwe n'abahinzi baturuka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y'Iburasirazuba (EAC) n'abafatanyabikorwa batandukanye, mu kwiga ku kwihaza mu biribwa no gukora ubuhinzi bw'igihe kirekire.

    Iyi nkunga ya miliyari 44 Frw yiyongera ku zindi miliyari zirenga 127 Frw yari yatanzwe na EU binyuze mu Kigega Mpuzamahanga Giteza Imbere Ubuhinzi (IFAD).

    Umuyobozi Wungirije w'Ishami rishinzwe Politiki y'Imari mu Ishami ry'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Elise Hadman, yashimye umuhate w'ihuriro EAFF mu myaka 20 rimaze agaragaza ko ryagize uruhare mu guteza imbere abahinzi bato no kugaragaza ibyifuzo byabo.

    Elise yavuze ko EU ku bufatanye na Banki ya Kigali (BK), bamaze gutanga inkunga irenga miliyari 170 Frw ku mashyirahamwe y'abahinzi bo mu Rwanda binyuze muri gahunda yiswe 'Global Gateway Strategy'.

    Ati 'Ubu amashyirahamwe y'abahinzi n'abatunganya umusaruro amaze kubona amafaranga arenga miliyoni 75 z'ama-Euro (angana na miliyari 127 Frw) yatanzwe na EU ku bufatanye na BK binyuze mu kigega IFAD. Uyu munsi, twishimiye kongera kwemeza ko tugiye gutanga indi nkunga ya miliyoni 26 z'ama-Euro (miliyari 44 Frw) yose hamwe akaba amaze kurenga miliyari 170 Frw.'

    Yongeraho ko EU izakomeza gutera inkunga no gushyigikira ibikorwa byo guteza imbere ubuhinzi kuri uyu mugabane mu rwego rwo kwihaza mu biribwa.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko iyi nkunga izafasha abahinzi, abatunganya umusaruro n'ibigo by'ubuhinzi kubona amafaranga yo kwagura ibikorwa no guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere.

    Ati 'Mu kwizihiza iyi myaka 20 EAFF imaze, turebe imbere mu guteza imbere ubuhinzi bw'igihe kirekire, kandi bwinjiriza Akarere kose. Iyo tubonye inkunga, tugomba kuyikoresha mu kongera umusaruro, si mu bikorwa byo kwishimisha. Ibi ni byo bizadufasha kugabanya icyuho cyo gutumiza ibiribwa hanze ya Afurika.'

    Biteganyijwe ko inkunga yose y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu buhinzi bw'u Rwanda izagera kuri miliyoni 500 z'ama-Euro hagati ya 2020 na 2030.

    Elise Hadman, yashimye umuhate w'ihuriro EAFF mu myaka 20 rimaze agaragaza ko ryagize uruhare mu guteza imbere abahinzi bato

    Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko iyi nkunga izafasha abahinzi, abatunganya umusaruro n'ibigo by'ubuhinzi kwagura ibikorwa byabo

    Abayobozi batandukanye beretswe bimwe mu bitunganywa mu musaruro w’ubuhinzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/eu-igiye-gutanga-miliyari-44-frw-ku-bahinzi-bo-mu-rwanda