Category: Uncategorized

  • Abashoferi bagonga bakiruka bari kuvugutirwa umuti usharira – #rwanda #RwOT

    Ni kenshi abashoferi bakora amakosa mu muhanda nko kugonga umuntu aho guhagarara bakiruka ku buryo gupfa kumenya iyo modoka biba bitoroshye.

    RFI ivuga ko ifite ubushobozi bwo gupima ahantu hose hagonzwe n'ikinyabiziga kikiruka ku buryo bamenya icyo ari cyo kikaba cyafatwa, nyiracyo agahanwa.

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles, yabwiye IGIHE ko iyi serivisi bari basanzwe bayikora ariko ko batayishyiragamo imbaraga cyane nk'uko bigiye gukorwa ubu.

    Ati 'Ubundi ikinyabiziga iyo kigize impanuka kikagonga, kihasiga ibikiranga cyane cyane irangi, dufite ubushobozi rero bwo kuripima tukazakorana na Polisi tukamenya imodoka yaciye aho hantu cyane cyane ko imihanda yacu iriho za kamera ku buryo tubihuza n'izahaciye tukamenya ya modoka, ibi bizagabanya ba bashoferi bagonga bakiruka.''

    Yakomeje agira ati 'Bizafasha abantu kwitwararika ndetse birinde gukora impanuka ngo bahunge ku buryo umuntu nagonga abantu cyangwa se agakora impanuka aho kwiruka azajya ahagarara hamwe. Iyi serivisi isanzwe iriho ni uko itari izwi cyane kuko ikoreshwa n'abantu bake.''

    RFI ivuga ko guhera muri Mutarama 2026 hari serivisi nyinshi izatangira gutanga zitari zisanzwe ndetse hakabaho n'izindi zizavugururwa hagamijwe gufasha Abanyarwanda kubona ibimenyetso byakwifashishwa mu kubona ubutabera.

    Kugeza ubu iki kigo gitanga serivisi zirimo gupima uturemangingo ndangasano, gupima uburozi n'ingano ya Alukoro mu maraso, gupima ibiyobyabwenge n'ibinyabutabire, gupima inyandiko zigibwaho impaka n'ibikumwe.

    Hari kandi gusuzuma ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, gusuzuma inkomere n'imibiri y'abitabye Imana, gusuzuma ibyahumanijwe na mikorobe ndetse no gupima ibimenyetso by'imbunda n'amasasu.

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles, yavuze ko bagiye kujya bapima ahantu habereye impanuka abashoferi bakiruka mu rwego rwo kubatahura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abashoferi-bagonga-bakiruka-bari-kuvugutirwa-umuti-usharira

  • Rutahizamu wa Rayon Sports, Asman Ndikumana yasabye ubufasha #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Ndikumana Asman yasabye abantu kurega (report) umuntu ukomeje kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu rutahizamu utarimo gukina kubera imvune yagiriye ku mukino wa Singida Black Stars, yagaragaje ko abangamiwe n’umuntu ukomeje kumwiyitirira kuri Instagram.

    Uyu muntu ukoresha username ya “asman_ndikumana” mu bimuranga cyangwa “Bio” ye yagaragaje ko ari umukinnyi wa Rayon Sports akaba akurikirwa n’abantu 1994.

    Ndikumana Asman akaba yasabye abantu ati “mumfashe kurega (report) iyi konti ikoresha amazina yanjye ntabizi, mumfashe nshuti bakundwa.”

    Ndikumana Asman we akaba akoresha “ndikumana_asman18”, we akaba akurikirwa n’abantu 3294.

    Ndikumana Asman ni rutahizamu w’umurundi winjiye muri Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino, akaba amaze gukinira Rayon Sports imikino 5 aho yayitsindiye ibitego 4.

    Asman Ndikumana yasabye abantu kuripotinga iyi konti ya Instagram imwiyitirira

    Ndikumana Asman ahangayikishijwe n’umuntu ukomeje kumwiyitirira

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11968

  • Nyanza: Kanyanga yaturikanye abagabo babiri umwe ahita ahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza, habaye impanuka ikomeye ubwo abagabo babiri bari barimo gutekera mu ngunguru kanyanga ikabaturikana, igahita ikuraho ubuzima bw'umwe muri bo, undi agakomereka bikomeye. Iyo mpanuka yabaye mu masaha ya nimugoroba ku wa gatatu taliki ya 1 Ukwakira, aho abaturage bahuruye aho ubwo bumvaga urusaku rukomeye, bahita babona igisenge cy'inzu cyasenyutse kubera iyo mpanuka.

    Abaturanyi bavuga ko abo bagabo bari bamaze igihe bakorera ibyo bikorwa mu ibanga, ariko bikagaragara ko bafite uburyo bakoramo ibintu byabo mu buryo butizewe bwo gutegura iyo nzoga itemewe n'amategeko.

    Kanyanga imaze igihe ifatwa nk'ikinyobwa kinyuranyije n'amategeko, gifite ingaruka ku buzima bw'abantu ndetse gishobora guteza ibibazo by'umutekano.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yatangaje ko ari igihombo gikomeye kubona umuntu ahasiga ubuzima azize ibikorwa bitemewe n'amategeko, kandi yibutsa abaturage ko ari inshingano zabo gutanga amakuru aho babonye ibi bikorwa bibi bigamije kwangiza ubuzima n'umutekano. Yagize ati: 'Turongera gusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ibi bikorwa bihagarikwe bitaratera ibindi bibazo birimo impfu cyangwa inkongi.'

    Polisi iributsa ko uretse kuba kanyanga itemewe, inagira ingaruka mbi ku buzima bw'abayinywa kuko ishobora gutera indwara z'uruhu, iz'umwijima n'izo mu bwonko, ndetse igatuma bamwe bashora mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi. Abaturage barasabwa kwirinda no kurwanya ikoreshwa n'icuruzwa rya kanyanga, kugira ngo barinde ubuzima bwabo n'ubw'abandi.

    Kanyanga yaturikanye abagabo babiri umwe ahita ahasiga ubuzima

     

    Source : https://kasukumedia.com/nyanza-kanyanga-yaturikanye-abagabo-babiri-umwe-ahita-ahasiga-ubuzima/

  • Isura nshya mu Mavubi yahamagawe guhangana na Benin na Afurika y’Epfo #rwanda #RwOT

    Adel Amrouche utoza Amavubi yamaze guhamagara abakinnyi 23 azifashisha ku mikino ibiri isoza itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Ni imikino u Rwanda ruzahuramo na Benin tariki ya 10 Ukwakira i Kigali na tariki ya 14 Ukwakira na Afurika y’Epfo muri Afurika y’Epfo.

    Muri aba bakinnyi 23 harimo umukinnyi umwe rukumbi uhamagawe bwa mbere, Joy-Lance Mickels wa Sabah AFC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan.

    Ni urutonde kandi abakinnyi nka Ruboneka Bosco bongeye kugaruka.

    Mu Itsinda C riyobowe na Bénin ifite amanota 14 inganya na Afurika y’Epfo. Nigeria n’u Rwanda zifite 11, Lesotho ya gatanu ifite amanota icyenda na Zimbabwe ya nyuma ifite ane.

    Abakinnyi bose bahamagawe

    Abanyezamu: Ntwari Fiacre, Ishimwe Pierre na Buhake Clement Twizere.

    Ba myugariro: Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Nkulikiyimana Darryl Nganji, Kavita Phanuel, Byiringiro Jean Gilbert na Nshimiyimana Yunusu.

    Abakina mu kibuga hagati: Bizimana Djihad, Mugisha Bonheur, Muhire Kevin, Ruboneka Jean Bosco, Ishimwe Anicet na Hamon Aly-Enzo.

    Ba rutahizamu: Nshuti Innocent, Kwizera Jojea, Biramahire Abeddy na Gitego Arthur.

    Joy-Lance Mickels wahamagawe bwa mbere mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11967

  • RFI igiye gufungura ishami i Rubavu – #rwanda #RwOT

    Babigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025, ubwo RFI yaganirizaga abayobozi mu nzego zitandukanye z'Akarere ka Rubavu kuri serivisi iki Kigo gitanga. Ni mu bukangurambaga buzenguruka uturere twose bwiswe ' Sobanukirwa RFI 2025''

    Aba bayobozi basobanuriwe serivisi zitangwa na RFI zirimo gupima uturemangingo ndangasano, gupima ibiyobyabwenge mu mubiri w'umuntu, gupima ibinyobwa n'imiti bitemewe, gupima imikono n'inyandiko hagamijwe kugaragaza umwimerere wabyo mu gukemura impaka n'izindi nyinshi.

    Uretse izi serivisi RFI yanababwiye ko mu Karere ka Rubavu hagiye gushyirwa ishami ry'iki kigo rizafasha ubuyobozi n'abaturage gufata neza ibimenyetso mu rwego rwo kugira ngo hatangwe ubutabera.

    Pasiteri Bitangimana Theoneste wo mu Murenge wa Gisenyi, yavuze ko ishami rya RFI rigiye gushyirwa i Rubavu baryitezeho kubafasha gutanga ubutabera mu buryo bwihuse. Yavuze ko kandi rizabafasha mu kugabanya ibyaha bitewe n'uko benshi bazajya batinya kubikora bitewe nuko iki kigo kizajya gifasha abaturage mu kubona ibimenyetso mu buryo bworoshye.

    Yagize ati ' Ubusanzwe RIB yazaga igapima nk'ahantu habereye ubujura cyangwa ubwicanyi, ikabyohereza i Kigali ikazategereze iminsi rukana, none batubwiye ko bagiye kuzana ishami hano ku buryo bazajya bahita bapima ahabereye icyaha bifashe mu kwihutisha ubutabera. Ni ibintu byiza kandi twishimiye cyane.''

    Safari Kanimba we yavuze ko hari ibyaha bizacika burundu muri aka Karere birimo gucukura inzu bakiba abantu, gusambanya abana n'ibindi byaha byakorwaga n'abantu ariko bagahisha ibimenyetso.

    Mukeshimana Beatha wo mu Murenge wa Nyundo nawe yagize ati ''Kuba RFI yari iri kure yacu byatumaga ubutabera budatangwa neza, ubu rero nibakwiba cyangwa tukabona uwapfuye biroroshye kuhazitira tugahamagara inzego z'umutekano zigapima ubundi hagahita haboneka ibisubizo ni ibintu byiza twishimiye.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko nk'Akarere gaturiye umupaka haba ibyaha byinshi ku buryo ishami rya RFI nirihagera rizafasha mu Kubica no mu gutanga ubutabera bwizewe.

    Ati 'Ibyaha bikunze kugaragara muri Rubavu hari nk'abasambanya abana, abafata abakobwa kungufu baba bakeneye gukorerwa ibizamini bya gihanga kugira ngo hatangwe ubutabera, hari ibyaha byo kwigana amafaranga, ubujura, inyandiko mpimbano ziracyaboneka, hari abiyitirira impamyabumenyi badafite n'ibindi.''

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles, yavuze ko ishami rya Rubavu baryitezeho gufasha abaturage mu gukusanya ibimenyetso neza kugira ngo babashe kubona ubutabera, yavuze ko iyo ikimenyetso kitafashwe neza n'iyo kigeze muri laboratwari kidatanga umusaruro.

    Ati 'Ishami rya Rubavu turyitezeho byinshi cyane, icya mbere ni uko abaturage baturiye aka gace bazashobora kurikoresha kugira ngo babone ibimenyetso bishobora kwifashishwa mu butabera kugira ngo umunyarwanda abone ubutabera bunoze, cyane cyane ko politike y'u Rwanda ari ugushyira umuturage ku isonga. Hari n'aho tuzajya dufatanya n'izindi nzego dukusanye ibimenyetso bya gihanga kuko hari aho byafatwaga nabi.''

    Kuri ubu RFI igiye gushyiraho amashami mashya mu turere umunani mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage no kubaha serivisi nziza, uturere tuzashyirwamo aya mashami harimo Nyagatare, Kirehe, Rwamagana, Huye, Rubavu, Musanze na Rusizi ahazajya amashami abiri bitewe n'imiterere y'aka Karere.

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles yavuze ko ishami bagiye gushyira i Rubavu rizafasha abaturage mu gukusanya ibimenyetso byatuma bahabwa ubutabera

    Meya wa Rubavu, Mulindwa Prosper, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye gusobanurira abaturage serivisi zitangwa na RFI kugira ngo zibafashe kubona ubutabera

    Abayobozi banyuranye bitabiriye ubu bukangurambaga

    Intore Tuyisenge yasusurukije abitabiriye ubu bukangurambaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rfi-igiye-gufungura-ishami-i-rubavu

  • Amata y'ifu akorwa n'uruganda rwa Inyange yatangiye gucuruzwa mu maduka mu ngano nto – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n'uru ruganda binyuze ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 1 Ukwakira 2025, aho rwavuze ko ayo mata y'ifu yarwo kuri ubu aboneka mu dusashi tw'ikilo ndetse n'utwa 500g.

    Amata ya 500g azajya agurwa ibihumbi 10 Frw, naho aya 1kg akaba agura 20.000 Frw, akaba azajya aboneka hose ahasnzwe haboneka ibicuruzwa bya Inyange.

    Mu gihe uru ruganda rumaze rutangiye, kuri ubu rugura ku borozi amata arenga litiro 2.800.000 buri kwezi, akorwamo amata y'ifu acuruzwa mu nganda nini z'imbere mu gihugu no mu bindi bihugu bitandukanye.

    Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya amata y'ifu apima toni 40 ku munsi, ariko ko kuri ubu rutunganya toni 25 ku munsi, bitewe n'ubusabe urwo ruganda ruba rufite imbere mu gihugu no hanze.

    Inyange Milk Powder Plant itunganya amata y'ifu, ghee, fromage n'ibindi. Amata y'ifu bakora afungwa mu mifuka y'ibilo 25 n'ibilo 50, ahanini agenewe inganda, kuri hakaba hiyongereyeho aya 500g na 1kg. Akoze ku buryo umuntu aramutse ayasubijemo amazi yakongera akaba inshushyu.

    Amata y’ifu y’uruganda rwa Inyange yatangiye kuboneka mu ngano ya 500g na 1kg

    Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya amata y'ifu apima toni 40 ku munsi

    Ni uruganda ruherereye i Nyagatare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amata-y-ifu-akorwa-n-uruganda-rwa-inyange-yatangiye-gucuruzwa-ku-isoko-ry-u

  • Karongi: Ukekwaho ubujura yishe umunyerondo w'umwuga – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Kibilizi, Umurenge wa Rubengera ku wa 1 Ukwakira 2025, mu isoko rya Kibilizi.

    Abari muri iri soko babwiye IGIHE ko umusore wo mu Murenge wa Rugabano usanzwe uvugwaho ubujura, yibye amavuta yo guteka y'amasukano igice cya litiro barayamutesha, bamufashe arabacika ariruka bamwirukaho.

    Mu bamwirutseho, harimo na Nyakwigendera Mutuyimana warushije abandi intambwe. Uyu usanzwe akora irondo ry'umwuga yafashe ukekwaho kwiba wirukaga. Ukekwa yahise akura icyuma mu ipantalo akimutera mu nda ahita apfa.

    Ibi bikimara kuba abaturage bahise bahurura, bafata ukekwa, bamukomeretsa ku gutwi byorohereje abanza kujya kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Rubengera.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gelard, yabwiye IGIHE ko ukekwa yatawe muri yombi akaba afungiye kuri RIB sitasiyo ya Rubengera mu gihe hagikorwa iperereza.

    Ati 'Uwamuteye icyuma yafashwe, n'ubundi hari inama twateguye izaba ku wa Kane, izahuriramo abayobozi bose kuva ku Isibo kugira ngo turebe ikibazo cyaba gihari giteza umutekano muke muri kariya gace, turebe uko tugifatira ingamba”.

    Meya Muzungu yasabye abaturage kurushaho kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe, igihe babonye umuntu ushobora guteza umutekano muke kugira ngo habeho gukumira icyaha kitaraba.

    Nyakwigendera Mutuyimana abaye umuntu wa kane upfiriye mu Murenge wa Rubengera mu gihe kitageze ku kwezi kumwe, aho mu bikekwaho guteza izi mfu za hato na hato harimo n'inzoga zitujuje ubuziranenge.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

    Mu Karere ka Karongi ukekwaho ubujura yishe umunyerondo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-ukekwaho-ubujura-yishe-umunyerondo-w-umwuga

  • Kamonyi-Mugina: RIB yataye muri yombi umugabo ukekwaho gukubita no gukomeretsa, guhoza ku nkeke uwo bashakanye #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB rwabwiye intyoza.com ko kuri uyu wa 01 Ukwakira 2025 rwataye muri yombi Twizeyimana Faustin utuye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Mugina, Akagari ka Mbati, Umudugudu wa Kigorora. Akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake hamwe no guhoza ku nkeke umugore bashyingiranywe witwa Mukamuyango Esperance.

    Umugore wa Twizeyimana Faustin witwa Mukamuyango Esperance, aherutse kubwira intyoza.com ko uyu mugabo we bashakanye byemewe n'Amategeko bakabyarana abana batatu, aherutse kumukorera iyicarubozo, aho yamukubise bikomeye akamukomeretsa, akamuciraho imyenda ndetse akamumenesha bigatuma ahunga urugo akajya gucumbika kubera gutinya kwicwa.

    Uyu mubyeyi wagizwe atyo, afitanye abana 4 n'uyu mugabo kandi bose bakuru. Umwe muri aba bana umugabo yaje amusanga kuko Umugore ni uwo mu Mayaga, Mugina.

    Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko Twizeyimana Faustin yamaze gutabwa muri yombi, ko ari mu maboko y'Ubugenzacyaha, aho afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mugina mu gihe Dosiye ye igitunganywa ngo yoherezwe mu bushinjacyaha.

    DR Murangira B Thierry, avuga ko Iperereza ry'ibanze rigaragaza ko uyu Twizeyimana Faustin, mu bihe bitandukanye yagiye ahoza ku nkeke umugore we, amukubita akamuraza hanze no kumutuka ibitutsi bitandukanye ndetse agakoresha umutungo w'Urugo mu buryo butumvikanyweho.

    IBYAHA AKURIKIRANYWEHO;

    Gukubita no gukomeretsa ku bushake. Ingingo ya 11 y'Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, riteganya Igihano cy'Igifungo kiri hagati y'Umwaka Umwe n'Imyaka itatu n'Ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda hagati y'Ibihumbi magana atatu(300,000Frws) n'Ibihumbi magana atanu(500,000Frws).

    Guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe. Ingingo y'i 147 y'Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'Ibihano muri rusange, riteganya Igifungo kiri hagati y'Umwaka umwe n'Imyaka ibiri.

    Kanda hano usome uko umugore yabwiye intyoza.com iby'iyicarubozo;Kamonyi-Mugina: Yakorewe Iyicarubozo n'Umugabo we bwite aramumenesha ahunga atinya kwicwa

    Dr Murangira B Thierry, avuga ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB rushishikariza abantu kugira umuco w'ubworoherane, ariko kandi no kureka amakimbirane kuko ibi ari ibyaha bitakihanganirwa.
    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Mugina: RIB yataye muri yombi umugabo ukekwaho gukubita no gukomeretsa, guhoza ku nkeke uwo bashakanye first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Mugina: RIB yataye muri yombi umugabo ukekwaho gukubita no gukomeretsa, guhoza ku nkeke uwo bashakanye appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/02/kamonyi-mugina-rib-yataye-muri-yombi-umugabo-ukekwaho-gukubita-no-gukomeretsa-guhoza-ku-nkeke-uwo-bashakanye/

  • FERWAFA yatangaje urutonde rw'abaninnyi b'Amavubi bitegura gukina na Benin na Afurika y'Epfo hashakwa itike y'igikombe cy'Isi 2026 #rwanda #RwOT

    Umutoza mukuru w'ikipe g'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Adel Amrouche, yatangaje  urutonde rw'agateganyo rw'abakinnyi 27 bazifashishwa mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Amavubi yitegura gukina umunsi wa 9 n'uwa 10 wo gushaka itike y'imikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi, azakira  ikipe y'igihugu ya Benin tariki ya 10 ukwakira 2025 nyuma izasoreze ku mukino izasuramo Afurika y'Epfo tariki ya 13 Ukwakira 2025.


    Mu bakinnyi bahamagawe hagaragayemo
    Joy-Lance Mickels, ukinira Sabah FK yo muri Azerbaijan.

    Lance w'imyaka 31 yakuriye muri Borussia Mönchengladbach ariko ntiyigeze akina umukino n'umwe wa Bundesliga.


    Ni
    umukinnyi ukina asatira anyuze ku ruhande, akaba yaritwaye neza  ubwo yatsindaga ibitego bitatu mu mukino wa Europa League bakina na Celse yo muri Slovenia mu ijonjora ry'ibanze.

    Abakinnyi bahamagawe

    Abazamu: Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs), Buhake Clément Twizere (Ullensaker/Kisa), Ishimwe Pierre (APR FC).

    Ba myugariro: Mutsinzi Ange (Zira FC), Manzi Thierry (Al Ahly Tripoli), Kavita Phanuel Mabaya (Bermingham Legion FC), Byiringiro Jean Gilbert (APR FC), Niyomugabo Claude (APR FC), Nkurikiyimana Darryl Ngajijimana (Standard de Liège), Nshimiyimana Emmanuel (Rayon Sports FC), Nshimiyimana Yunusu (APR FC).

    Abakina hagati: Bizimana Djihad (Al Ahly Tripoli), Mugisha Bonheur (Al Masry), Muhire Kevin (Jamus FC), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Hamon Aly-Enzo (Angoulême CFC), Ishimwe Anicet (Olympique Béja).

    Ba rutahizamu: Mugisha Gilbert (APR FC), Kwizera Jojea (Rhode Island), Nshuti Innocent (Espérance Sportive de Zarzis), Biramahire Abedy (ES Sétif), Gitego Arthur (FUS Rabat), Joy-Lance Mickels (Sabah FK).

    Kugeza ubu, Amavubi ari ku mwanya wa kane n'amanota 11, anganya na Nigeria iri ku mwanya wa gatatu.


    Imikino ibiri iri imbere izaba ari ingenzi cyane ku kuyitsinda ku Rwanda kugira ngo rukomeze guhatanira itike yo kwerekeza muri
    FIFA World Cup 2026.


    Uko itsinda rihagaze

    1. Benin — 14 pts (+4)

    2. South Africa — 14 pts (+3)

    3. Nigeria — 11 pts (+2)

    4. Rwanda — 11 pts (0)

    5. Lesotho — 9 pts

    6. Zimbabwe — 4 pts

    Source : https://rushyashya.net/ferwafa-yatangaje-urutonde-rwabaninnyi-bamavubi-bitegura-gukina-na-benin-na-afurika-yepfo-hashakwa-itike-yigikombe-cyisi-2026/

  • Dr. Nsanzimana Sabin yaje ku rutonde rwa TIME rw'abayobozi 100 batanga icyizere mu 2025 – #rwanda #RwOT

    Ni urutonde rwashyizwe ahagaragara ku wa 30 Nzeri 2025.

    Ruriho abantu 100 bakomeye mu byiciro bitandukanye bakoramo kandi batanga icyizere cy'ahazaza harimo abanyapolitiki n'abayobozi b'ibigo n'inzego runaka n'abo mu mikino n'imyidagaduro.

    Harimo kandi abakora ubucuruzi, ubuvanganzo, abahanga muri Siyansi, impirimbanyi z'Uburenganzira bwa Muntu n'abandi.

    Dr.Nsanzimana Sabin we yaje mu kiciro cy'abanyapolitiki.

    Uyu mugabo uyobora Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda kuva mu Ugushyingo 2022 nyuma yo gushyirwa kuri urwo rutonde yavuze ku ntambwe z'ingenzi zigaragaza ko ubuzima bwitaweho mu Rwanda.

    Ati 'Ushaka kumenya uburyo urwego rw'ubuzima mu Rwanda rukora neza, wabirebara ku bintu bibiri: umubare w'abagore bapfa babyara n'abana bapfa bavuka. Mu myaka 25 ishize u Rwanda rwateye intambwe ikomeye muri ibyo bipimo.'

    Imibare yo mu 2020 yerekana ko mu Rwanda abagore bapfaga babyara bari 203 ku bagore 100,000 ariko baramanutse bagera ku 105 ku bagore 100,000 mu 2024.

    Ni mu gihe abana bapfa bavuka na bo bavuye ku bana 19 mu bana igihumbi bagera kuri 11 mu bana 1000 mu 2024 kandi Minisiteri y'Ubuzima iteganya ko iyo mibare izakomeza kumanuka kuko buri wese akwiye kubaho.

    Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Gates Foundation washinzwe n'umuherwe Bill Gates, Mark Suzman yavuze ko uburyo Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda iyobowe na Dr. Nsanzimana yitwaye mu guhashya icyorezo cya Marburg mu 2024 ari kimwe mu bintu by'ikitegerezo byakozwe mu guhangana n'ibyorezo vuba.

    Suzman yavuze ko Dr. Nsanzimana ari umuntu wumva neza uburyo bwo gushaka ibisubizo byihuse kandi bibasha gutabara ubuzima bw'abantu benshi.

    Dr. Nsanzimana Sabin yaje ku rutonde rw'abayobozi 100 batanga icyizere ku Isi mu 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-nsanzimana-sabin-yaje-ku-rutonde-rw-abayobozi-100-batanga-icyizere-ku-isi-mu