Category: Uncategorized

  • FIFA yamuritse Trionda, umupira wihariye uzakinishwa mu Gikombe cy'Isi cya 2026 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku rwego rw'Isi FIFA ryamuritse ku mugaragaro umupira mushya uzakoreshwa mu Gikombe cy'Isi cya 2026, ukaba witwa 'Trionda'. Uyu mupira wihariye ugizwe n'amabara ahagarariye ibihugu bitatu bizakira iri rushanwa Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Igikomeye kuri Trionda ni uko ukozwe mu ikoranabuhanga rikomeye. Ufite chip ya 500Hz ishobora kugenzura no gutanga amakuru yose ajyanye n'imigendere yawo mu kibuga. Ibi bizafasha abatoza, abasifuzi ndetse n'abashinzwe igenzura ry'imikino kumenya neza uko umupira wagenze, aho wari uri buri gihe ndetse n'uburyo wakoreshejwe n'abakinnyi.

    FIFA yatangaje ko ibi bizongera umutekano n'ubunyamwuga mu mikinire, ndetse bikazafasha gukemura impaka mu mikino aho ikoranabuhanga riri ku isonga.

    Uyu mupira kandi ukozwe mu buryo bujyanye n'igihe, ku buryo uzaba worohereza abakinnyi kuwukina bitewe n'uburemere buke ikoranye.

    Kuva mu myaka yashize, FIFA yakomeje guteza imbere ikoranabuhanga mu mupira w'amaguru, aho VAR (Video Assistant Referee) n'ibikoresho by'ubumenyi bwerekeye imibiri byamaze kwinjizwa mu marushanwa. Trionda rero izaba indi ntambwe ikomeye mu gushimangira ko umupira w'amaguru utarimo gusa gukinwa ahubwo unahuzwa n'iterambere Isi iri kuganamo.

    Ku bakinnyi n'abafana, Trionda izaba igikoresho cy'ingenzi gihuza isura nshya y'umupira w'Isi, mu gihe iri rushanwa rizaba ribaye irya mbere mu mateka ryakira ibihugu bitatu icyarimwe.

    FIFA yamuritse Trionda, umupira wihariye uzakinishwa mu 2026

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/fifa-yamuritse-trionda-umupira-wihariye-uzakinishwa-mu-gikombe-cyisi-cya-2026/

  • APR FC yasabwe gusezerera Pyramids FC yerekeje mu Misiri (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yamaze guhaguruka mu Rwanda yerekeza mu Misiri aho igiye gukina na Pyramids FC, ikaba yasabwe kuyikuramo.

    Ni mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League aho ubanza wabereye mu Rwanda, Pyramids FC yabatsinze 2-0.

    Umukino wo kwishyura ukaba ugomba kubera mu Misiri tariki ya 5 Ukwakira 2025 ukazabera kuri 30 June Stadium.

    Bahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu kuko bagiye saa cyenda n’igice.

    Mbere yo guhaguruka mu Rwanda bakaba basuwe n’ubuyobozi maze bubabwira ko bagomba gukurikiza inama z’umutoza kuko bitera abo bahanganye ubwoba.

    Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yagize ati “Iyo mukurikije inama z’umutoza, bituma ikipe duhanganye igira igitutu. Mwarabibonye ko abakinnyi mwabahangayikishije mu kibuga, na hariya birashoboka cyane.”

    Yakomeje ababwira ko nibakuba kabiri imbaraga bakoresheje bishoboka.

    Ati “Icyizere kirahari, ndakibona mu maso yanyu. Mukwiye gukuba kabiri imbaraga mwatanze hano i Kigali kugira ngo mukore ibirushijeho.”

    Kugira ngo ikomeze APR FC irasabwa gutsinda Pyramids FC ibitego bitatu cyangwa bibiri bakajya muri penaliti.

    Niyigena Clement

    Mamadou Sy na Ishimwe Pierre

    Mahamadou Lamine Bah

    Seifu Dauda

    Niyibizi Ramadhan na Ruhamyankiko Yvan

    Memel Raouf Dao umwe mu bakinnyi bitezwe ku mukino wo kwishyura

    Rutahizamu William Togui Mel n’umunyezamu Hakizimana Adolphe

    Mamadou Sy na Niyigena Clement

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11977

  • Police FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w'ikirarane, Gikundiro yuzuza imikino 3 idatsinda #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Ukwakira 2025, kuri Kigali Pele Stadium, ikipe ya Police FC yatsinze umukino w'ikirarane wayihuje na  Rayon Sports igitego 1—0, Rayon igwiza imikino 3 yikurikiranya idatsinda.


    Muri uyu mukino watangiye ku isaha ya saa
    kumi n'ebyiri n'igice, amakipe yombi yatangiye asatirana aho buri ruhande rwerekana ishyaka ryo gutsinda.

    Ku munota wa 22, ni bwo Nsabimana Eric Zidane, kapiteni wa Police FC, yatsindiye ikipe ye igitego cyabonetse ku mupira wari uturutse muri koruneri, Iki gitego cyahise gituma Police FC iyobora uyu mukino kugeza mu gice cya mbere cy'umukino.


    Rayon Sports nayo yagerageje kwishyura, aho ku munota wa 30
    Tony Kitoga yateye ishoti rikomeye, ariko umunyezamu Niyongira Patience ababera ibamba.

    Mu gice cya kabiri, Gikundiro yakoze impinduka z'abakinnyi mu rwego rwo gushaka igitego cyo kwishyura, ariko nta musaruro byatanze kugeza ubwo Police FC yegukanye intsinzi mukino minota 90 y'umukino.


    Gutsindwa kwa Rayon Sports kuri uyu wa kane, kwaje kwiyongera ku gusezererwa na
    Singida Black Stars muri CAF Confederation Cup, uyu akaba ari umukino wa Gatatu ukurikiranye iyi kipe idatsinda.


    Ubwo uyu mukino wari urangiye, Kapiteni wa Police FC
    Nsabimana Eric 'Zidane' yahawe igihembo cy'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi (Man of the Match).


    Naho
    Shema Fabrice wa Police FC ni we wegukanye igihembo cy'umufana witwaye neza (Fan of the Match) muri uyu mukino wayihuje na Rayon Sports.

    Imikino ya shampiyona y'u Rwanda irakomeza ku munsi wayo wa 3, uko imikino izakinwa:



    Kuwa Gatanu, 3 Ukwakira 2025

    • AS Kigali 🆚 Gorilla FC (15:00)

    Kuwa Gatandatu, 4 Ukwakira 2025

    • Musanze FC 🆚 Bugesera FC (15:00)

    • Mukura VS 🆚 Kiyovu Sports (15:00)

    • Marine FC 🆚 Rutsiro FC (15:00)

    Ku Cyumweru, 5 Ukwakira 2025

    • Amagaju FC 🆚 Gicumbi FC (15:00)

    • Gasogi United 🆚 Rayon Sports (15:00)

    • Police FC 🆚 AS Muhanga (18:30)

    Kuwa Gatatu, 3 Ukuboza 2025

    • APR FC 🆚 Etincelles FC (15:00)

    Source : https://rushyashya.net/police-fc-yatsinze-rayon-sports-mu-mukino-wikirarane-gikundiro-yuzuza-imikino-3-idatsinda/

  • Inzozi Lotto yambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    RDB yabitangaje ibinyujije mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 2 Nzeri 2025, aho yagize iti 'Guhera ubu, Inzozi Lotto ntiyemerewe gukoresha Tombola y'lgihugu mu Rwanda.”

    RDB kandi yakomeje itangaza ko abatsinze Tombola bafite ibimenyetso bigaragaza ko batarishyurwa, ko Inzozi Lotto (Carousel Ltd) igifite inshingano zo kubishyura. Kwishyurwa bizakurikiranirwa hafi na RDB/NLGC kugira ngo hizerwe ko byakozwe neza.

    Mu itangazo ryayo kandi, RDB yavuze ko iri mu nzira yo gushaka umufatanyabikorwa mushya (cyangwa abafatanyabikorwa bashya) muri Tombola y'igihugu binyuze mu ipiganwa. Yakomeje ivuga ko ari igikorwa kizashingira ku mahame yo gukorera mu mucyo, kubahiriza inshingano no kurengera inyungu rusange.

    Yakomeje iti “RDB iributsa ibigo byose bikora ibijyanye n'imikino y'amahirwe ko bigomba kubahiriza mu buryo bwuzuye amategeko n'amabwiriza abigenga.”

    Inzozi Lotto yambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzozi-lotto-yambuwe-uburenganzira-bwo-gukorera-mu-rwanda

  • Ntabwo tuzatera imbere dufite inganda zikora ku kigero 30% – Minisitiri Dr. Nsengiyumva – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yagaragarizaga Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibizibandwaho ngo Guverinoma iteze imbere ubuhinzi n'ubworozi inazamure umusaruro wabwo ku kigero cya 50%.

    Umusaruro mbumbe w'u Rwanda wiyongereyeho 7,8% mu gihembwe cya mbere cya 2025 ugera kuri miliyari 5.255 Frw avuye kuri miliyari 4.486 Frw yari ariho mu gihembwe cya mbere cya 2024.

    Serivisi nizo zagize uruhare runini mu izamuka ry'umusaruro mbumbe wose aho zihariye 46%, mu gihe ubuhinzi bwagize 24%, inganda zigira 23%, ibindi bisigaye bigira 7%.

    Minisitiri Nsengiyumva yagaragaje ko mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi no kwiyongera k'uruhare rw'inzego z'inganda na serivisi nk'uko biri mu cyerekezo cy'Igihugu cyo kubaka ubukungu burambye bushingiye ku bumenyi.

    Yagaragaje ko igihugu kidashobora guteza imbere mu gihe gifite inganda zikora ku kigero cya 30% by'ubushobozi zifite nk'uko bimeze ku Rwanda.

    Ati 'Inganda zacu zikora kuva saa mbili, saa kumi n'imwe zigafunga nk'abakozi bo mu biro bisanzwe. Ntabwo waba uri uruganda ngo ufunge ayo masaha utekereze ko uzakora ku kigero cya 100%. Niba imashini ikora amasaha 8 igafungwa 12, ntabwo wagera kuri wa musaruro.'

    Yakomeje ati 'Niba dushaka gutera imbere, ntabwo bizashoboka niba inganda zidakoze ngo zigere ku bushobozi bwazo. Abanyenganda dufite gahunda zo kubafasha kugira ngo bakore bihagije.'

    Yakomeje agaragaza ko impamvu usanga ibikorerwa mu Rwanda bihenda ari uko inganda zitunganya ibicuruzwa bike ugereranyije n'igiciro cy'ibyo zashoye kugira ngo zibone uwo musaruro.

    Ati 'Impamvu bihenze ni uko uruganda, umusaruro warwo ugereranyije n'igiciro rutanga kugira ngo rukore ibicuruzwa ni cyo kinini kubera ko batunganya ibintu bike. Umuntu wafungaga saa kumi n'imwe yongeye amasaha urumva ko yakuba kabiri umusaruro. Igiciro cy'ubukode ntabwo cyiyongera wenda hakongerwa abakozi ariko urumva ko na byo ari byiza kuko tuba turi guhunga umurimo.'

    Yashimangiye ko u Rwanda rufite gahunda yo guteza imbere inganda no kongera umusaruro wazo cyane ko zigira uruhare mu iterambere.

    Ati 'Izi nganda zifite uruhare runini mu gutanga isoko ku musaruro w'ubuhinzi n'ubworozi hagamijwe kuwongerera agaciro ndetse no gutanga imirimo mishya ku Banyarwanda. Imibare y'umurimo yerekana ko abagera ku 84.300 bahawe akazi muri izi nganda mu mwaka wa 2024, bavuye ku 52.700 mu mwaka wa 2017.'

    Guverinoma izakomeza gufatanya n'abikorera mu kunoza imikorere ndetse no kwagura ubushobozi bw'inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi kugira ngo zikomeze gutanga umusaruro.

    Inganda zo mu Rwanda zikwiye kongererwa ubushobozi bwo gukora

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yagaragaje ko kugira ngo igihugu gitere imbere bisaba ko inganda ziri mu gihugu ziharanira kongera umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-tuzatera-imbere-dufite-inganda-zikora-ku-kigero-30-minisitiri-dr

  • Isimbi Model yahawe imodoka nziza ihenze n’umugabo we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamideli Isimbi Model yatunguwe n’umugabo we amuha impano y’imodoka yo mu bwoko bwa ‘Range Rover Velar’.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Isimbi Model yasangije abamukurikira amafoto agaragaza imodoka yahawe n’umugabo we, ashimira umugabo we mu magambo yuje imitoma.

    Yagize ati “Imana yongeye irabikora, mugabo wanjye nkunda cyane, ese navuga iki? Ndagushimiye cyane bivuye ku ndiba y’umutima wanjye, ndabizi ko buribkimwe cyawe ari icyanjye ariko nkaho ibyo bidahagiye, ushyira inseko mu isura yanjye.”

    Yakomeje agaragaza ko iyi modoka yayikunze kuva yayibona, agaragaza ko byari inzozi ze gutunga iyi modoka.

    Yagize ati “Muri macye ni umugisha, nari naratwawe n’iyi modoka ya Range Rover Velar kuva ku munsi wambere nyibona, byasaga nk’aho atari ibyanyabyo nabonaga ari inzozi cyangwa icyifuza ariko ubu zahindutse impamo.”

    Isimbi Model kandi yashimiye umugabo we uburyo amwitaho, ndetse amubwira ko amukunda.

    Ati “Mukuri wakoze bitari ukuba wanguriye imodoka nshya, ahubwo uburyo unyitaho, Imana ikomeze ihe imigisha ibikorwa by’amaboko yawe, ndasaba Imana ku guha kubaho kugeza umusatsi uhindutse imvi. Ndagukunda.”

    Isimbi Model yatunguwe n’umugabo we amuha imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover

    Imodoka Isimbi Model yahawe

    Sulaiman RUKUNDO / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11975

  • Rayon ni rwo rwego rwayo nijye kwipima na Gasogi – Byiringiro Lague #rwanda #RwOT

    Byiringiro Lague yavuze ko ntacyo Police FC yari gukora ngo ibatsinde, ko ruriya ari rwo rwego rwayo ahubwo yitegure ijye kwipima na Gasogi United.

    Ni nyuma y’umukino w’ikirarane cy’umunsi wa kabiri wa Shampiyona ya 2025-26 Police FC yatsinzemo Rayon Sports 1-0 cyatsinzwe na Nsabimana Eric Zidane.

    Nyuma y’uyu mukino, Lague yabwiye umunyamakuru wa ISIMBI ati “usuhuze Aba-Rayon, ubasuhuze kuko barishimye.”

    Ubwo umunyamakuru yari amubajije uko bishimye kandi babatsinze, yavuze ko ari rwo rwego ahuhwo bitegure kwipima na Gasogi United.

    Ati “ni rwo rwego. Bitegure kwipima na Gasogi United.”

    Rayon Sports izakina na Gasogi United ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Police FC yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

    Lague yavuze ko Rayon Sports ari rwo rwego rwayo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11976

  • Iburengerazuba: Imiryango irenga 90 yasezeranye imbere y'amategeko – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 2 Ukwakira 2025, mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cy'umuryango cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Tugire umuryango ushoboye kandi utekanye”.

    Mu bikorwa byakozwe muri iki cyumweru harimo ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, kurwanya inda ziterwa abangavu, kurinda abana guta amashuri, kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwigisha no guseseranya imiryango yabanaga itarasezeranye imbere y'amategeko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence, yavuze ko binyuze mu bukangurambaga bwakozwe mu cyumweru bashoboye gusezeranya imiryango 91 naho indi 325 yari ibanye mu makimbirane ikaba yarafashe icyemezo cyo kuyavamo.

    Sibomana Bosco wo mu Murenge wa Ruharambuga wasezeranye imbere y'amategeko na Nyiraneza Rahab bamaze imyaka 30 babana mu buryo budakurikije amategeko yashimiye ubuyobozi bwashyizeho iyi gahunda yo gusereranyiriza abantu benshi icyarimwe avuga ko bari barabuze ubushobozi.

    Nyirandayambaje Enatha wasezeranye na Mageza Andre bamaze imyaka 35 babana yabwiye IGIHE ko impamvu bamaze iyi myaka yose babana badasezeranye ari uko bari batarabyiyumvamo.

    Ati “Inshuti z'umuryango mu minsi ishize zaraje ziratuganiriza, tubona ko ibyo turimo bidakwiye dufata icyemezo cyo gusezerana uyu munsi. Iyo mumaze gusezerana imbere y'amategeko musigara mutahiriza umugozi umwe”.

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yashimiye imiryango yasezeranye imbere y'amategeko ayisaba gutanga urugero rwiza mu baturanyi bayo.

    Ati 'Ni amahirwe ko ubu mwemewe imbere y'amategeko. Iyo umugabo n'umugore baba badasezeranye nta cyizere baba bafitanye hagati yabo niho ujya kumva ukumva imiryango irasenyutse kandi umugore nta kimurengera afite'.

    Minisitiri Uwimana yavuze ko hari abagabo bamubwiye ko mu mpamvu zituma bagenzi babo badasezerana imbere y'amategeko harimo ubukene, kubura inkwano no kubanza kureba niba umugore babana atari isasu avuga ko izi mpamvu ari urwitwazo.

    Minisiteri Uwimana yasabye Abanyarwanda kubana neza n'abo bashakanye kubera ko iyo imiryango ifitanye amakimbirane iba ifite ibyago byo kubyara abana bazagira ingo zirimo amakimbirane.

    Icyumweru cy'umuryango gisize imiryango 91 yo mu Ntara y'Iburengerazuba yabanaga itaraseranye imbere y'amategeko isezeranye naho imiryango 325 yari ibanye mu makimbirane ikaba yarafashe icyemezo cyo kuyavamo.

    Abasezeranye bavuze ko bigiye kubafasha kurushaho kubana neza

    Bamwe mu bayobozi bitabiriye isozwa ry’icyumweru cy’umuryango

    Imiryango 91 yo mu Ntara y’Iburengerazuba yasezeranye imbere y’amategeko

    Abayobozi bakurikiranye ibikorwa byo gupima abana igwingira

    Minisitiri Uwimana yasabye abashakanye gushyira imbere ibiganiro mu muryango

    Imiryango 22 yo mu Karere ka Nyamasheke yasezeranye yakorewe ibirori


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-imiryango-irenga-90-yasezeranye-imbere-y-amategeko

  • Nyamasheke: BK Foundation yahaye ibikoresho abagera kuri 40 yafashije kwiga imyuga – #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa 1 Ukwakira 2025, mu gikorwa cyo gushyikirizwa impamyabushobozi n'ibikoresho by'imyuga bize irimo kudoka, gusudira, ubwubatsi, ubukanishi n' ijyanye n'ubwiza.

    Ubu bufatanye bwa BK Foundation na Caritas Rwanda bugamije guteza imbere urubyiruko rw'u Rwanda binyuze mu kwiga imyuga, kugira ngo bifashe kwiteza imbere, kubona akazi byoroshye no kwihangira imirimo, bityo banateze imbere imiryango yabo.

    Mukeshimana Grace w'imyaka 18, utuye mu Murenge wa Kilimbi mu Karere ka Nyamasheke, yahoze ari umunyeshuri mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye ariko aza gucikiriza amasomo kubera gutwara inda. Icyo gihe, ubuzima bwe bwari butangiye kumubera umutwaro, nta cyizere cy'ejo hazaza yari agifite.

    Nyuma yo kwinjizwa mu mushinga Igire Gimbuka, Grace yahawe amahirwe yo kwiga kudoda mu gihe cy'amezi atandatu. Ubu azi kudoda ibintu byose by'ibanze, afite icyizere gishya cy'ubuzima, kandi mu mezi atatu amaze arangije kwiga amaze kwinjiza amafaranga ibihumbi 60, kuko buri kwezi akorera ibihumbi 20.

    Ati 'Ndashimira BK Foundation na Caritas Igire Gimbuka baduhaye amahirwe yo kwiga imyuga. Ibikoresho bampaye bigiye kumfasha kwiteza imbere.”

    Yongeyeho ko mu myaka itanu iri imbere yifuza kuba afite ubucuruzi bwe bwite bw'imyenda, ati “Nifuza kuzaba nifitiye ubucuruzi bwanjye bwite. Mfite icyizere ko bizashoboka.'

    Noel Uwayo, Ushinzwe Isuzumabikorwa n'Akamaro k'Imishinga mu Baturage muri BK Foundation, yavuze ko imyuga ari amasomo yigwa igihe gito ariko akagira umumaro uhoraho.

    Yongeyeho ati “Batanze n'ubuhamya ko benshi bamaze kubona akazi. lyo wize imyuga kubona no guhanga akazi biroroshye, kandi biri no muri gahunda za Leta ko nibura 60% by'urubyiruko bazajya baba bazi imyuga.”

    Yakomeje asaba abanyeshuri gukoresha neza ayo mahirwe, bakishyira hamwe mu makoperative, kandi bakajya bizigamira, ati “Mu myuga amafaranga araboneka ariko azabagirira umumaro ari uko muyacunze neza.”

    Umuhuzabikorwa wa Caritas Rwanda mu mushinga Igire Gimbuka, yavuze ko kwiga imyuga ari ingenzi cyane kuko byorohereza urubyiruko kubona akazi no kwihangira imirimo. Yongeyeho ko kuba barahawe ibikoresho bijyanye n'imyuga bize bizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

    Ati: 'Ibikoresho byahawe ni isoko ry'iterambere ryanyu. Muzabibyaze umusaruro, kandi mubifate neza kugira ngo bikomeze kubafasha kugera ku byo mwifuza.'

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Mukankusi Athanasie, yashimiye BK Foundation na Caritas binyuze muri porogaramu Igire Gimbuka bafashije urubyiruko rwa Nyamasheke kwiga imyuga avuga ko bizarufasha kwihangira imirimo.

    Ati “Ni igikorwa kidufashije cyane cyane mu guteza imbere urubyiruko no guteza imbere umuryango muri rusange, muri ya gahunda yo kugira ngo tugire umuryango ushoboye, ushobotse kandi utekanye”.

    Ingengo y'imari ya BK Foundation ingana 60%, ikoreshwa mu bikorwa by'uburezi, harimo gufasha abanyeshuri biga uburezi rusange n'abataragize amahirwe yo gukomeza, bafashwa kwiga imyuga mu gihe cy'amezi atandatu, aho nibura buri mwaka hishyurirwa abarenga 2500,97.

    Umukozi wa BK Foundation, Uwayo Noel yasabye abahawe ubumenyi n’ibikoresho kubiheraho bakiteza imbere

    Nyirangirinshuti Judith wavuze mu izina ry’ababyeyi yashimiye BK Foundation yamugobotse ikamufasha kurihira umwana we ishuri ry’imyuga

    Visi Meya Mukankusi yashimye BK Foundation yarihiye imyuga abari baracikirije amashuri

    Caritas Igire Gimbuka yafatanyije na BK Foundation kwigisha imyuga abari baracikirije amashuri

    Abafashijwe kwiga imyuga basabwe kubyaza umusaruro ubumenyi n’ibikoresho bahawe

    BK Foundation yashoye miliyoni 45 mu gufasha abari baracikirije amashuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-bk-foundation-yahaye-ibikoresho-abagera-kuri-40-yafashije-kwiga

  • Huye: Inama za Bizimana wamenye ibanga ry'ubworozi bw'ingurube za kijyambere – #rwanda #RwOT

    Uyu mworozi wo mu Murenge wa Maraba, Akagari ka Kanyinya, Umudugudu wa Kayeye, avuga ko yatangiye korora ingurube mu 2015, ariko mu buryo bwa gakondo.

    Mu myaka irindwi yamaze yorora ntabwo byihutaga, ariko ageze mu 2022 abona amahurugwa ya World Vision Rwanda binyuze mu Mushinga w'Iterambere wa Maraba ndetse na DUHAMIC ADRI, maze aravugurura atangira korora bya kijyambere anayoboka ikoranabuhanga ryo guteza intanga.

    Bizimana avuga ko yaje gutungurwa n'uburyo ingurube ya kijyambere itarya ibiryo byinshi, aho ubu izo afite azigaburira ibilo bibiri ku munsi gusa kuri buri imwe, kandi acyorora bya gakondo yarahendwaga n'ibiryo, ntabone umusaruro.

    Ati ''Ku munsi, imwe irya ibilo bibiri kandi ari ingurube imaze gukura rwose, urubye ntabwo irushya. Mu by'ukuri, korora ingurube harimo inyungu.''

    Bizimana yakomeje avuga ko ibyo kubangurira ku mfizi atakibibamo, ahubwo asigaye atumiza intanga zikazanwa n'utudege tutagira abapiloti (drone) tukazimusangisha aho atuye.

    Ati ''Iyo ingurube yarinze ndabimenya, nkajya gukoresha komande y'intanga ku mukozi ubishinzwe ku murenge, intanga zanjye zikazanwa na 'drone', nkajya kuzifata ku murenge, noneho nkaha umuveterineri udukurikirana akazinterera ingurube.''

    Yakomeje avuga ko iyo ingurube yabyaye, ikibwana kimwe aba akigurisha ibihumbi 50 Frw ndetse ubu inkuru muri zo imaze kubyara inshuro eshanu.

    Bizimana ahamya ko nyuma yo kuyoboka ubu bworozi buteye imbere, yazamuye imibereho, aho ubu yaguze inka ya kijyambere, avugurura inzu ye ayishyiramo isima, ndetse ngo byamuhesheje ubushobozi bwo kugura indi nzu ku isantere y'iwabo yaguranye n'akabari karimo, ubu akaba ari n'umucuruzi.

    Avuga ko ubu atunze ingurube zirenze imwe, aho inkuru muri zo bamugereka ibihumbi 800 Frw, akagira inama n'abandi borozi b'ingurube kutadatakaza igihe mu bworozi bwa gakondo budafite intego, ahubwo bakayoboka ubworozi buteye imbere kandi butanga umusaruro.

    Bizimana Benjamin avuga ko nyuma yo gusobanukirwa ubworozi buteye imbere, byamuteje imbere akavugurura inzu ye, akaguramo n’indi acururizamo akabari yaguranye na yo

    Ubworozi bwa Bizimana yabushyizemo ikoranabunga, aho atumiza intanga yifashishije drone mu gihe cyo kubangurira

    Ubwo yamurikaga amatungo ye mu imurika ryari ryateguwe na World Vision mu Murenge wa Maraba, Bizimana yavuze ko akomeye ku ngurube

    Ingurube Bizimana yorora, zishobora kugura arenga ibihumbi 800 Frw

    Bizimana asiye yorora ingurube zisatira ibilo 300, ibyo atigeze atekereza acyorora bya gakondo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-inama-za-bizimana-wamenye-ibanga-ry-ubworozi-bw-ingurube-za-kijyambere