Category: Uncategorized

  • Ishimwe rya Dr. Donald Kaberuka wagizwe indashyikirwa na Gates Foundation – #rwanda #RwOT

    Byabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu birori bizwi nka 'Goalkeepers2025'.

    Uyu muryango wavuze ko Dr Donald Kaberuka yakoze ubutaruhuka mu bijyanye no gukorera ubuvugizi gahunda zo kwimakaza uburyo burambye bwo gutera inkunga gahunda z'ubuvuzi zikagera kuri bose.

    Mu itangazo uyu muryango washyize hanze, wavuze ko 'Dr Kaberuka yakomeje guharanira ko hakwimakazwa udushya mu buryo bujyanye no gutanga serivisi z'ubuzima, uburyo ziterwa inkunga n'uburyo abarwayi bitabwaho.'

    Ni igihembo cyashimishije uyu muhanga mu bijyanye n'ubukungu, agaraga ko ntako bisa kuba umuhati we warazirikanwe n'uyu muryango uri mu ikomeye ku Isi.

    Ati 'Ndabyemeye mu izina rya benshi bahuje imbaraga ngo bigerweho. Kubera ko Isi iri guhinduka ibintu bigakomera kurushaho, bisobanuye ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo abaturage bakomeze kugira ubuzima bwiza, batekane ndetse babe bafite imbaraga zibafasha gutegura ejo hazaza.'

    Dr Donald Kaberuka yayoboye Banki y'Amajyambere ya Afurika imyaka 10 kugeza mu 2015, anayobora Inama y'Ubutegetsi y'Umuryango Global Fund.

    Ni umwe mu bayoboye Umuryango uzwi nka 'Council on State Fragility' ugamije gufasha ibihugu bifite ubukungu bujegajega kuba byakwikura mu bibazo.

    Ni umujyanama mu muryango ukora ubushakashatsi ku bukungu uzwi nka 'International Growth Centre' washinzwe na Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza by'umwihariko ishuri ryayo ryigisha ibijyanye n'ubukungu.

    Ni umwe kandi mu nzobere mu bukungu u Rwanda rufite. Yabaye Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi w'u Rwanda. Ni Umuyobozi w'Ikigo Nyafurika gitanga ubujyanama ku mari no ku ishoramari cya SouthBridge.

    Uyu mugabo watwaye ibihembo bitandukanye, yize muri Tanzania na Écosse. Ubu afite impamyabumenyi y'Ikirenga, PhD mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Glasgow.

    Gates Foundation yazirikanye imbaraga za Dr Kaberuka mu kwita ku iterambere ry'abaturage yashinzwe mu 2000. Yashinzwe na Bill Gates n'uwahoze ari umugore we, Melinda French Gates.

    Uyu muryango ufite icyicaro gikuru i Washington muri Amerika wita ku guteza imbere ubuzima, iterambere ry'abaturage, kwimakaza ihame ry'uburinganire, uburezi bufite ireme.

    Dr. Donald Kaberuka yagizwe indashyikirwa na Gates Foundation


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-rya-dr-donald-kaberuka-wagizwe-indashyikirwa-na-gates-foundation

  • Ishimwe Christian ashobora kongerwa mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Myugariro w’ikipe ya Police FC ku ruhande rw’ibumoso, Ishimwe Christian ashobora kongerwa mu ikipe y’Igihugu yitegura imikino ya Benin na Afurika y’Epfo.

    Ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025 nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Adel Amrouche yahamagaye abakinnyi 23 azifashisha mu mikino ibiri itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Ni imikino u Rwanda ruzahuramo na Benin i Kigali tariki ya 10 Ukwakira na Afurika y’Epfo tariki ya 14 Ukwakira muri Afurika y’Epfo.

    Muri aba bakinnyi bahamagawe abakina ku ruhande rw’ibumoso bugarira ni umwe gusa Niyomugabo Claude usanzwe ukinira APR FC akaba na kapiteni wayo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko na myugariro wa Police FC benshi banibazaga impamvu atahamagawe ashobora kongerwa mu bakinnyi bitegura uyu mukino.

    Bivugwa ko yagize impungenge z’uko Niyomugabo Claude ashobora kuzabona ikarita y’umuhondo ku mukino wa Benin akaba yasiba uwa Afurika y’Epfo kuko asanganywe indi, bityo bikaba byamugora.

    Amavubi azatangira umwiherero ku Cyumweru yitegura iyi mikino yombi.

    Mu Itsinda C riyobowe na Bénin ifite amanota 14 inganya na Afurika y’Epfo. Nigeria n’u Rwanda zifite 11, Lesotho ya gatanu ifite amanota icyenda na Zimbabwe ya nyuma ifite ane.

    Ishimwe Christian ashobora kongerwa mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11978

  • Umunyezamu wa Liverpool Alisson Becker yagize imvune ya 'hamstring'  #rwanda #RwOT

    Umuzamu mukuru wa Liverpool, Alisson Becker, yagize imvune ikomeye (hamstring) izatuma amara iminsi atagaragara mu kibuga kugeza ku mpera z'ukwezi kw'Ugushyingo. Nk'uko byemejwe n'abaganga b'ikipe ndetse n'abatoza, Alisson yagize imvune mu mukino ukomeye wa UEFA Champions League wahuje Liverpool na Galatasaray igatsindwa igitego kimwe kubusa, ubwo yageragezaga gukiza ikipe ye mu buryo bukomeye ariko akaza kugwa nabi.

    Nyuma yo gusuzumwa n'abaganga batangaje ko uyu munyezamu azamara ibyumweru bitandatu hanze, bigatuma abura imikino myinshi ikomeye Liverpool izaba ifite muri iyi minsi.

    Iyi ni inkuru mbi ku bafana ba Liverpool ndetse no ku mutoza Arne Slot, kuko Alisson ari umwe mu bakinnyi bafatwa nk'inkingi ya mwamba mu izamu.

    Kuri ubu, ikipe yitezweho kwishingikiriza ku munyezamu w'inyongera Caoimhin Kelleher, uzahabwa amahirwe menshi yo kugaragaza ubushobozi bwe mu gihe umuzamu mukuru azaba arikwitabwaho.

    Liverpool izaba idafite Alisson mu mikino y'ingirakamaro irimo iyo ya Premier League ndetse n'indi ya Champions League izaba mu kwezi kw'Ukwakira n'Ukuboza. Abasesenguzi bo bemeza ko ibi bishobora kugira ingaruka ku mikino y'ikipe, cyane cyane kuko ari igihe cy'imikino myinshi ikomeye, aho buri ntsinzi cyangwa itsindwa rifite akamaro kanini ku migambi y'umwaka.

    Uretse gutakaza umuzamu mukuru, iyi mvune ya Alisson yongeye kuzamura impaka ku mikino ikomeye ikinirwa mu gihe gito, kuko abatoza benshi bakomeje kugaragaza impungenge ku ngaruka z'imikino myinshi ikurikiranye ku buzima bw'abakinnyi.

    N'ubwo bimeze bityo, abafana ba Liverpool barasabwa kwihangana no gushyigikira ikipe yabo, mu gihe bategereje gusubira mu kibuga kwa Alisson mu mpera z'Ugushyingo.

    Umunyezamu wa Liverpool Alisson Becker yagize imvune ya 'hamstring' 

    Source : https://kasukumedia.com/umunyezamu-wa-liverpool-alisson-becker-yagize-imvune-ya-hamstring/

  • Brian Kagame, umuhungu wa Perezida Kagame mu bofisiye bato bagiye kwinjira mu Ngabo z'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 3 Nzeri 2025 ni bwo RDF yinjiza m abofisiye bato 1029 barimo 42 bize mu mashuri ya Gisirikare hanze y'u Rwanda.

    Ibirori byo gusoza ayo mahugurwa no kwambikwa ipeti birabera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera, aho byitabiriwe n'abayobozi batandukanye.

    Brian Kagame uri muri aba basirikare, yasoje amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Sandhurst Military Academy mu Bwongereza.

    Brian Kagame yinjiye mu gisirikare asangamo mukuru we, Capt Ian Kagame kuri ubu ubarizwa mu Ngabo z'u Rwanda mu mutwe urinda abayobozi bakuru b'igihugu.

    Brian Kagame ari mu bofisiye bato bagiye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/brian-kagame-umuhungu-wa-perezida-kagame-mu-bofisiye-bato-bagiye-kwinjira-mu

  • Ikibuga cy'indege cy'i Munich cyongeye kuba nyabagendwa – #rwanda #RwOT

    Byatumye ingendo 17 zisubikwa bikoma mu nkokora abagenzi 3000 bagombaga kugoresha iki kibuga bagiye mu bice bitandukanye. Bahawe aho kuba banahabwa ibiribwa n'ibiryamirwa mu gihe hategerejwe ko icyo kibazo cya drones gikemuka.

    Izo drones zabonwe nijoro ku wa 02 Ukwakira 2025. Kuko hari umwijima mwinshi, ntabwo abagenzura ingendo zo mu kirere kuri iki kibuga babashaga kubona ingano cyangwa ubwoko bw'izi ndege ngo zibe zakumirwa.

    Muri iyi minsi u Burayi buhanganye na drones nyinshi ziba zitembera hafi y'ibibuga by'ingege bikoreshwa n'abagenzi benshi. Ibyabaye mu Budage biherutse kuba no muri Danemark no muri Norvège.

    Ntiharamenyekana inkomoko y'izi drones, ariko hakekwa u Burusiya.

    Ni ibibazo byahagurukije abo mu Burayi. Ku wa 1 Ukwakira 2025, bahuriye i Copenhagen muri Danemark hagamijwe gukaza umutekano no gushyiraho ingamba zikumira izi drones.

    Perezida w'Umuryango w'Ububwe bw'u Burayi, Ursula von der Leyen yagize ati 'u Burusiya buri kutugerageza ari na ko bushaka guteza umwiryane muri twe.'

    Nubwo ku wa 02 Ukwakira 2025, Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, mu buryo bw'urwenya yavuze ko agiye guhagarika kohereza izi drones muri Danemark, ariko u Burusiya muri rusange bwahakanye ibyo kuba inyuma y'iki kibazo.

    Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cy'i Munich mu Budage kimaze iminsi kidakora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikibuga-cy-indege-cy-i-munich-cyongeye-kuba-nyabagendwa

  • Minisitiri Uwimana yavuze ku mpamvu zitangwa n'abagabo badakozwa ibyo gusezerana – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu Murenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke ku wa 2 Ukwakira 2025, mu birori byo gusoza icyumweru cy'Umuryango mu Ntara y'Iburengerazuba, cyahawe insanganyamatsiko igira iti 'Tugire umuryango ushoboye kandi utekanye'.

    Ni ibirori byaranzwe n'ibikorwa birimo gupima indwara zitandura, guha abana indyo yuzuye, kwakira ibirego by'abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gusezeranya imiryango 22 yo mu Murenge wa Ruharambuga yabanaga itarasezeranye.

    Uwimana yavuze ko iki cyumweru cyatekerejwe mu gushakira igisubizo ibibazo bibangamiye umuryango birimo amakimbirane, ababana batarasezeranye, imirire mibi n'igwingira, ihohotera rishingiye ku gitsina, abana baterwa inda, guta ishuri, ibiyobyabwenge n'ibindi.

    Yavuze ko kimwe mu bibashimisha ari ukubona imiryango ifata icyemezo cyo gusezerana imbere y'amategeko, ashimira cyane imiryango yateye iyo ntambwe.

    Minisitiri Uwimana yavuze ko iyo umugore n'umugabo biyemeje kubana mu buryo bwemewe n'amategeko baba barinze umuryango wabo, ababakomokaho n'igihugu muri rusange kuko gusezerana bibaha uburenganzira mu mategeko, mu irangamimerere na serivisi za Leta bakazihabwa mu buryo bworoshye.

    Ati “Gusezerana ni ikimenyetso cy'urukundo no kwereka uwo mugiye kubana ko ari we wenyine kandi utazamuhemukira”.

    Minisitiri Uwimana yavuze ko hari aho aherutse kujya, abagabo bamubwira zimwe mu mpamvu zituma badasezerana imbere y'amategeko.

    Ati “Iya mbere bambwiye ngo ni ubushobozi buke, bambwiye ko bigoye kubona inkwano, ko nta n'amafaranga yo gukora ibirori. Ikindi bambwiye ngo abagabo baba bakigerageza abagore ngo barebe ko ari isasu nibabona atari isasu babone gusezerana. Ntabwo nzi i Nyamasheke igituma mudasezerana, ariko nkurikije umuco waho numvise, abagabo mushobora kuba mukineka ko abagore babasha kubaterura no kuboza neza. Baracyaboza?”

    Minisitiri Uwimana yavuze ko inkwano idakwiye kuba ikibazo kuko itegeko ry'Umuryango rya 2024 ryemera ko abantu bakundana, bagasezerana n'iyo umugabo ataba yarakoye.

    Abagiye gushinga urugo bakwiye kugira igihe gihagije cyo kumenyana, no gutegura urugo aho gutegura ibirori byiza.

    Ati “Muri iri gerageza mubyaramo abana mwarangiza mukabata bakabura kirera, mbasabe rero kwirinda kubanza kubana ngo mwumve uko bizagenda nyuma”.

    Bamwe mu bayobozi bitabiriye isozwa ry’icyumweru cy’umuryango

    Mu Karere ka Nyamasheke imiryango yasezeranye mu ruhame inakorerwa ibirori

    Imiryango 22 yo mu Karere ka Nyamasheke yasezeranye yakorewe ibirori

    Uyu mwana ari mu cyatsi, bivuze ko nta mirire mibi cyangwa igwingira afite

    Minisitiri Uwimana yavuze ku mpamvu zitangwa n’abagabo batarumva akamaro ko gusezerana imbere y’amategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-uwimana-yavuze-ku-mpamvu-zitangwa-n-abagabo-badakozwa-ibyo

  • Impamvu Faustinho Simbigarukaho yemeza ko Rayon Sports gutwara igikombe bigoye cyane #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino wa Isibo Radio&TV ukunzwe na benshi, Mugenzi Faustin wamamaye nka Faustinho Simbigarukaho yavuze ko Rayon Sports kwegukana Igikombe uyu mwaka bigoye.

    Ni nyuma y’uko yasezerewe na Singida Black Stars muri CAF Confederation Cup ndetse ikaba yanaraye itsinzwe na Police FC.

    Aganira k’Ikinyamakuru ISIMBI, Faustinho yavuze ko Police FC ari ikipe nziza yagaragaje ko itoje ndetse iri ku rwego rwo hejuru kurusha Rayon Sports.

    Yakomeje avuga ko icyo Rayon Sports yazize ari icyo imaze iminsi izira.

    Ati “Rayon Sports yazize ibyo imaze iminsi izira cyangwa wenda ibyo yateguye mu isoko ry’igura ry’abakinnyi kuko bigaragara ko ititeguye neza kuko abakinnyi ubona ko batari ku rwego rwa Rayon Sports.”

    “Ibaze ikipe kubona imipira y’imiterekano nk’itandatu iri ahantu hamwe ariko igaterwa n’abakinnyi batandukanye, nta mukinnyi wo gutera imipira y’imiterekano ni Abedi wikamata, ni Tambwe Gloire ariko abandi urwego ruri hasi, wajya mu bwugarizi ni Rushema Chris ni Youssou Diagne amakosa ni menshi kuko ntibakinanye igihe, navuga ko Rayon Sports ifite ibibazo birenze kimwe.”

    Abajijwe niba abona izatwara igikombe, Faustinho yagize ati “gutwara igikombe biragoye cyane.”

    Rayon Sports imaze gukina imikino 2 ya shampiyona uwa Kiyovu Sports yatsinze n’uwo yaraye itsinzwemo na Police FC. Izagaruka mu kibuga ku Cyumweru ikina na Gasogi United.

    Faustinho Simbigarukaho yavuze ko Rayon Sports bigoye gutwara igikombe cya shampiyona

    Rayon Sports yaraye itsinzwe na Police FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11979

  • Bugesera: Umukozi wo mu ruganda rw'Imana Steel Rwanda Ltd yishwe n'ibyuma bishyushye #rwanda #RwOT

    Kumunsi wejo hashize mu rukerera ku wa kane, taliki ya 2 Ukwakira 2025 nibwo ku ruganda rwa Imana Steel Rwanda Ltd, habaye impanuka ikomeye k'ubuzima bw'umukozi. Abakozi bari mu mirimo yabo isanzwe yo gushongesha ibyuma, igihe umwe muri bo, mu gihe yarari gukora mu gice cyari kirimo ibyuma bishyushye cyane, byamuguyeho bitunguranye. Icyuma gishyushye cyamuguyeho, bituma bagenzi be bahita batabaza abashinzwe umutekano w'akazi ndetse n'abakozi b'inzego z'ibanze kugira ngo hatangwe ubutabazi bwihuse, ariko byabaye iby'ubusa kuko yari yamaze gupfa.

    Binyuze mu iperereza ry'ako kanya, byagaragaye ko impanuka yabaye bitewe n'uko hari ibikoresho byari byabuze umutekano uhagije ku buryo byashoboraga kurindwa abakozi.

    Abayobozi b'uruganda bavuze ko bagiye kongera ingamba z'umutekano, harimo gushyiraho ibikoresho birinda umuriro n'ubushyuhe bwinshi ku bakozi bari mu kazi.

    Abakozi bo muri uru ruganda bashimangiye ko ubu ari ubutumwa bukomeye ku bakozi bose, bugamije kwirinda impanuka nk'izi mu gihe kizaza. Bafashe umwanya wo gutanga ubutumwa ku bakora imirimo iteye ubwoba, bakangurira buri wese kwitwararika, gukoresha ibikoresho by'umutekano, no gukurikiza amabwiriza y'umurimo ku buryo bukwiye.

    Umuryango w'uwo mukozi watangaje ko wahuye n'igihombo gikomeye, usaba ko ingamba zo mu ruganda zakorwa neza kugira ngo hatagira undi muntu ubyitwaramo nabi. Iyi nkuru yibutsa buri wese ko umutekano w'akazi utagomba gufatwa nk'ikintu gisanzwe, cyane cyane mu nganda zifite ibyuma bishyushye cyangwa izindi mashini zishobora guteza impanuka.

    Kumunsi wejo hashize mu rukerera ku wa kane, taliki ya 2 Ukwakira 2025 nibwo ku ruganda rwa Imana Steel Rwanda Ltd, habaye impanuka ikomeye k'ubuzima bw'umukozi

     

    Source : https://kasukumedia.com/bugesera-umukozi-wo-mu-ruganda-rwimana-steel-rwanda-ltd-yishwe-nibyuma-bishyushye-ubwo-bari-barigushongesha-ibyuma/

  • Ngororero: Inzu z'ubucuruzi 40 zasizwe mu manegeka n'ibiza zirimo gusenywa – #rwanda #RwOT

    Iyi santere y'ubucuruzi ya Gasiza iherereye mu Murenge wa Muhanda, Akagari ka Gasiza, ibarurwamo inzu z'ubucuruzi zirenga 100. Inyurwamo n'imigezi ibiri irimo Nyabyufe n'undi witwa Bikore igahurira muri iyi santere, aho ibyara umugezi umwe witwa Gaseke.

    Raporo ya MINEMA yo kuva tariki 03-22 Gicurasi 2023 yagaragaje ko ibiza bidasanzwe byibasiye Intara y'Amajyaruguru niy'Iburengerazuba byasize inzu 694 ahashyira ubuzima bw'abaturage mu kaga, ndetse izindi 197 zirasenyuka burundu.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe mu kiganiro na IGIHE yahamije ko inzu zigera kuri 40 zirimo gusenywa, kuko ziri muri metero eshanu uvuye ku migezi.

    Ati 'Nyuma y'ubusesenguzi twasanze inzu 40 arizo zasenywa ndetse zatangiye kuvanwaho kuko ziri muri metero eshanu z'umugezi, kuva ibiza byazishegesha ntizikorerwamo.'

    Yakomeje avuga ko mu kubungabunga iyi migezi, muri metero eshanu zayo hatangiye guterwa imigano, ndetse hagiye kujya hinurwamo umucanga ku bazabihererwa impushya, kugira ngo amazi yayo abashe kugenda neza atototera inkombe.

    Meya Nkusi kandi avuga ko ku misozi iri mu nkengero z'iyi santere y'ubucuruzi ya Gasiza hatangiye gucibwa amaterasi n'imishinga, kugira ngo harwanywe isuri.

    Isantere y’ubucuruzi ya Gasiza inyurwamo n’imigezi ibiri

    Inzu zangijwe n’iyi migezi yo muri santere y’ubucuruzi ya Gasiza zitarasenywa ntizikorerwamo

    Inzu nyinshi zashegeshwe n’ibiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-inzu-z-ubucuruzi-40-zasizwe-mu-manegeka-n-ibiza-zirimo-gusenywa

  • Kubwimana yamuritse ibitabo bigaruka ku bizaranga Isi mu myaka 5000 – #rwanda #RwOT

    Ni ibitabo yamuritse ku wa 30 Nzeri 2025, abimurikira mu Karere ka Huye ari na ho akorera imirimo ye y'ubwanditsi.

    Byitwa 'Ubucuruzi Mpuzamahanga, Volume I, Ubucuruzi Mpuzamahanga, Volume I, B n'ikindi kitwa 'Humura'.

    Kubwimana, wize ibijyanye no kubungabunga ubumenyi ndangamateka, avuga ko impano ayikomora ku mubyeyi we na we wabaye umwanditsi w'ibitabo dore ko yari anafite Impamyabumenyi y'Ikirenga, PhD.

    Kubwimana yabwiye IGIHE ko yatangiye kwandika mu 2018. Igitabo cya mbere yise 'Humura' yagikomoye ku muryango yashinze witwa Humura Foundation yatangije mu 2012, ibindi bibiri atangira kubyandika mu 2021.

    Mu gitabo cya mbere Kubwimana avuga ko abatuye Isi bazonzwe n'ubwihebe no kwigunga, abandi bafite ibikomere by'amateka bitabaha ubwisanzure bw'umutima ngo bake ku maso, akavuga ko bakwiye ihumure, bakubaka Isi nziza.

    Mu mboni z'uyu mwanditsi Isi yo mu myaka 5000 iri imbere izarangwa n'ubumwe bw'abayituye ndetse Afurika ikaba igihugu kimwe.

    Yifashishije ingero z'amateka yagize ati ''Mu nama y'i Berlin, Abanyaburayi bigabanyije Afurika bayita imwe,ndetse n'ubu ni ko bakibibona nubwo batabyatura. Mujya mwumva inama zihuza ibihugu na Afurika, ibi byose bigaragaza ko ahubwo ubumwe bwacu tubwirengagiza kandi nyamara bwari bukenewe.'

    Agaraza ko Afurika yiyunze byayiha ijambo rikomeye mu bucuruzi mpuzamahanga.

    Kubwimana yerekana ko hari irindi genamigambi ry'ahazaza h'isi rikwiye gutekerezwa ridashingiye gusa ku migambi y'abayobozi b'ibihugu muri za manda zabo z'ubutegetsi, aho agaragaza ko kwishyira ukizana kwa buri muntu utuye isi bituma yiyumvamo inshingano zo gukora, akagira umurage asiga bityo bikazatuma itera imbere, n'abayituyeho bose ntawe usigaye.

    Bamwe mu bavunguriwe ku bumenyi buri muri ibi bitabo barimo Nyamwasa Théogène, ukora muri Sosiyete y'Ubwishingizi ya SONARWA, yashimye umuhate w'umwanditsi, avuga ko ari urugero rwiza ku bakiri bato rwo gutekereza kure no kwandika, kuko ibyanditswe bitibagirana.

    Ati ''Najyaga numva imishinga y'ahazaza harerahare h'isi mu mafilimi gusa, none ubu mbonye n'Umunyarwanda utekereza kure, mu myaka 5000 iri imbere. Ni mu gihe cya cyera cyane. Byantangaje!''

    Ibi bitabo byose biri mu ndimi eshatu, Igifaransa, Icyongereza n'Ikinyarwanda. Bizamurikwa mu gihugu hose mu mashuri makuru na kaminuza ndetse bikanamurikwa mu mahanga nko muri Canada, u Bubiligi n'ahandi.

    Kugeza ubu igitabo kimwe kigura 140$ na ho ugishaka ku buryo bw'ikoranabunga akazajya abanza kwishyura akabona kucyohererezwa.

    Kubwimana yanasohoye igitabo ku bucuruzi mpuzamahanga, agaragaza ko Afurika ikwiye kwirwanaho na yo ikagira ijambo rikomeye muri uru rwego

    Umusaza witwa Rutamu Vincent, yashimye ibitabo bya Kubwimana Nicolas

    Kubwimana Nicolas yamuritse ibitabo bigaruka ku hazaza h’Isi mu myaka 5000

    Kubwimana Nicolas (wa kabiri uhereye iburyo) avuga ko ibitabo bye azabimurika henshi mu gihugu ndetse no mu mahanga

    Kimwe mu bitabo byanditswe na Kubwimana Nicolas


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kubwimana-yamuritse-ibitabo-bigaruka-ku-bizaranga-isi-mu-myaka-5000