Category: Uncategorized

  • Nizigiyimana Karim Makenzi yahawe ubwenegihugu #rwanda #RwOT

    Myugariro w’Umurundi ukinira Kiyovu Sports, Nizigimana Karim wamamaye nka Makenzi yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025 nibwo Makenzi umaze imyaka 12 mu mupira w’amaguru mu Rwanda yarahiriye kuba Umunyarwanda.

    Makenzi yageze bwa mbere mu Rwanda muri 2008 aje muri APR FC ayikinira kugeza 2009 ari bwo yajyaga muri Kiyovu Sports yakiniye kugeza 2010 ahita yikoza i Burundi muri Vital’o.

    2011 yagarutse mu Rwanda muri Rayon Sports yakiniye kugeza 2015 ahita yerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya batandukanye 2018 anyura muri Vipers FC na Wazito abona kugaruka mu Rwanda 2021 ajya muri Rayon Sports yamazemo umwaka umwe ahita ajya muri Gasogi United ubu akaba ari muri Kiyovu Sports.

    Karim Makenzi umuntu yavuva ko ari ku mpera z’urugendo rwe muri ruhago, ubu igihe asigaje gukina cyose muri Shampiyona y’u Rwanda azajya akina nk’umunyarwanda.

    Makenzi yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11980

  • Kamonyi-Ngamba: Amateka yo ku Mulindi w'Intwari ni imbaraga zo gutsinda no gufata icyerekezo kizima-Perezida wa Njyanama #rwanda #RwOT

    Abagize Inama Njyanama y'Umurenge wa Ngamba, ba Gitifu b'Utugari, Abagize Inama y'Igihugu y'Abagore, Urubyiruko, ba Midugudu, Abakozi b'Umurenge, Abayobozi b'Ibigo by'Amashuri abanza n'ayisumbuye, Ibigo Nderabuzima n'abandi, basuye ku Mulindi w'Intwari ahari Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo kubohora Igihugu. Bavuga ko ari ahantu buri munyarwanda akwiye kugera kuko ngo hari imbaraga kandi hafasha buri wese kwikebuka no gufata ingamba mu kwiyemeza kudatsindwa urugamba rwo kubaka ahazaza heza h'Igihugu nk'uko INKOTANYI zabikoze.

    Iri tsinda ry'Abanyengamba, bakigera ku Mulindi w'Intwari bakiriwe babanza gusobanurirwa Amateka y'u Rwanda kuva ku gihe cy'Ingoma ya Cyami, Umwaduko w'Abazungu n'Ubukoroni, babwirwa Amateka ku bya Repubulika ya mbere n'iyakurikiye, basobanurirwa impamvu yateye Ubuhunzi ndetse n'Impamvu byari ngombwa ko habaho Urugamba rwo kubohora Igihugu rwanajyaniranye n'urwo guhagarika Jenoside.
    Basobanuriwe kandi Amateka y'ibyaberaga kuri ubu butaka buri ku Gasozi gakikijwe n'indi misozi, impamvu ariho hari aya mateka, batambagizwa ibice bitandukanye byaho ari nako basobanurirwa amateka y'aho mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

    Mu bice bikomeye by'aho basuye harimo; Indaki yabagamo Jenerali Majoro Paul Kagame(Perezida w'u Rwanda ubu) wari Umugaba Mukuru w'Ingabo zari iza RPA( Rwanda Patriotic Army), Inkotanyi. Basuye kandi ibindi bice bitandukanye birimo ahabaga Abayobozi bakuru b'Umuryango RPF-INKOTANYI, basobanurirwa byinshi ku bikorwa byahakorerwaga.
    Nshimiyimana Clément, Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Ngamba yabwiye intyoza.com ko itsinda ry'Abayobozi n'abandi babarizwa mu nzego zitandukanye mu Murenge wa Ngamba bagiye ku Mulindi w'Intwari kuko ari ku Gicumbi, ku Ivomo ry'imbaraga zabashisha buri wese kumva neza Inshingano afite mu rugamba rwo gushyira Umuturage ku Isonga no guhagarara neza mu nshingano yesa Imihigo.

    Avuga ko nkuko Abakirisito Gatolika usanga bajya i Kibeho, ngo na buri munyarwanda by'Umwihariko ababarizwa mu nzego zitandukanye z'Ubuyobozi bakwiye kujya kuvoma Imbaraga ku isoko yazo.

    Nshimiyimana Clément/ Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Ngamba.

    Ati' Buriya i Kibeho tuhafata nk'Ubutaka Butagatifu buri mu Rwanda, ku Gicumbi cy'Intwari hariya ku Mulindi naho tuhafata nk'Inzira y'Umukiro w'Abanyarwanda bicwaga cyangwa se bagombaga kuzicwa bakaba baratabawe n'Inkotanyi. Rero, hariya hari imbaraga, ni ku Gicumbi cyazo. Abahanyuze nibo dukesha u Rwanda rwiza dufite uyu munsi, kutajya kuhigira ngo tumenye ayo mateka bisa no kugenda mu nzira utazi'.

    Mu mboni za Perezida wa Njyanama y'Umurenge wa Ngamba, Nshimiyimana Clément ahamya ko Ubutwari bw'Inkotanyi, Umutima bari bafite, Ubwitange bari bafite no kwiyemeza kudasubira inyuma mu rugamba rwo kubohora Igihugu bikwiye kubera buri muyobozi Isomo rimuherekeza mu nshingano zo gushyira umuturage ku Isonga, agakora aharanira kugera ikirenge mu cy'izo ntwari kuko umusaruro wavuyemo ariwo uyu munsi utumye u Rwanda ruhabwa Agaciro ku ruhando mpuzamahanga.

    Uretse gusura ku Mulindi w'Intwari ahari Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo kubohora Igihugu, aba ba Nyengamba mu nzego zitamdukanye bavuye ku Mulindi w'Intwari basura Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, iherereye Kimihurura ku Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.
    Nshimiyimana Clément, ahamya ko urugendo shuri bakoze barwitezemo impinduka nziza mu mikorere n'imikoranire hagati y'Inzego z'Ubuyobozi, Abaturage hamwe n'Abafatanyabikorwa, himakazwa ihame ry'uko Umuturage aba ku Isonga, akagira Imibereho myiza kandi nawe ubwe akagira uruhare mu bimukorerwa, bityo ntawe usigaye inyuma icyerekezo cy'Igihugu buri wese akakijyamo akigize icye.

    Uru ni urugendo shuri rwo kwigira ku mateka rwitabiriwe n' Abayobozi mu byiciro bitandukanye bagera ku ijana(100), harimo; Abajyanama mu Nama Njyanama y' Umurenge, Abakozi b'Umurenge n'Utugari, Abashinzwe Umutekano mu murenge n'Utugari, Abayobozi b' Ibigo by'Amashuri, Abayobozi b'Ibigo nderabuzima, Abahagarariye Amakoperative akorera mu murenge, Abayobozi muri PSF, CNF, CNJ ku murenge no mutugari, Abajyanama b'Ubuzima, Abajyanama b'Ubuhinzi, Abunzi ku murenge no mutugari, Parasocial, Abayobozi bahoze ari ba Konseye, Abakuru b' Imidugudu.


    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Ngamba: Amateka yo ku Mulindi w'Intwari ni imbaraga zo gutsinda no gufata icyerekezo kizima-Perezida wa Njyanama first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Ngamba: Amateka yo ku Mulindi w'Intwari ni imbaraga zo gutsinda no gufata icyerekezo kizima-Perezida wa Njyanama appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/03/kamonyi-ngamba-amateka-yo-ku-mulindi-wintwari-ni-imbaraga-zo-gutsinda-no-gufata-icyerekezo-kizima-perezida-wa-njyanama/

  • Nyabihu: Polisi yamennye Litiro zirenga ibihumbi 10 z'inzoga zitujuje ubuziranenge – #rwanda #RwOT

    Inzoga zamenwe zafatiwe mu ngo eshatu z'abaturage batuye mu Murenge wa Rugera, Akagari ka Mwambi mu Mudugudu wa Nyarutembe, mu isakwa ryakozwe tariki 3 Ukwakira 2025, ku masaha ashyira saa 04h30 kugeza saa 06h15' z'igitondo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, mu kiganiro na IGIHE yahamije aya makuru.

    Ati 'Mu bugenzuzi twakoze twafashe ndetse tumena inzoga z'inkorano zitemewe zingana na litiro 10.250, zikorwa hifashishijwe amazi yatetswe yabize, amajyani y'icyayi n'imisemburo ya Pakimaya na Angel. Ni ho duhera dusaba abantu benga izi nzoga kubicikaho kuko bibatera ibihombo harimo no gufungwa ku babifatiwemo bakanahamya ibyaha.'

    Yakomeje avuga ko muri ubu bugenzuzi bwa Polisi n'inzego z'ibanze bafashe ibidobo 42 kimwe kijyamo litiro 250 byahise bijyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rugera.

    SP Twajamahoro yaboneyeho kwibutsa abaturage ko izi nzoga z'inkorano zangiza ubuzima bwabo kuko nta suku ziba zifite, zikorwa mu bintu bitemewe birimo amajyane, imisemburo ikora amandazi, isukari, n'amatafari bahonda bakavangamo kugira ngo bihindure ibara.

    Yanavuze ko abanywa izi nzoga ari bo usanga bishora mu bikorwa bibi byo gukubita no gukomeretsa iyo bamaze gusinada, gufata ku ngufu, intonganya mu miryango iyo bageze mu rugo.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko aba bose bengaga izi nzoga bahise batoroka, ndetse barimo gushakishwa.

    Mu ngo eshatu hafatiwe Litiro zirenga ibiuhumbi 10 z’inzoga z’inkorano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-polisi-yamennye-litiro-zirenga-ibihumbi-10-z-inzoga-zitujuje

  • Uko Papa Sava yababajwe no kuba mu bakinnyi 2 ba ruhago yakuze akunda umwe atamubonye #rwanda #RwOT

    Niyitegeka Gratien wamamaye muri Sinema Nyarwanda nka Papa Sava yahishuye ko yakunze abakinnyi babiri b’abanyarwanda bakina ruhago, ariko umwe muri bo ari we Tigana akaba ataragize amahirwe yo kumubona akina.

    Ni mu kiganiro cy’umwihariko yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko ajya afata umwanya agakurikira umupira n’ubwo kujya kuri Stade ari ibintu adakunda cyane ko aherukayo kera.

    Agaruka ku bakinnyi babiri yakuze akunda yavuze ko ari Jimmy Gatete ndetse na Tigana atigeze abona akina.

    Ati “nakunze abakinnyi babiri nubwo umwe ntigeze mubona, namubonye ubu ashaje mu biganiro ariko sinamubonye akina. Nakunze Jimmy Gatete nkunda n’undi witwaga Tigana ku buryo nigeze kuba mfite izo nkweto za Tigana.”

    Agaruka ku cyo yakundiye Jimmy Gatete, yavuze ko ibyo yakoze byivugira hakiyongeraho kuba yari umuturanyi we.

    Ati “Jimmy Gatete yatujyanye mu Gikombe cy’Afurika, icyo gihe yari atuye Kimironko hafi y’aho nari ntuye, rero aza gukora ibintu bitigeze bikorwa n’abandi urumva yaje gukomereka umutwe aranatsinda urumva ni ishema, erega nta kindi umuntu akundira undi birenze ni iryo shema ry’igihugu. “

    Agaruka kuri Tigana, yavuze ko yakwifuje kuba yaramubonye akina nubwo bitakunze, gusa ngo yamukundishijwe n’uko yumvaga bamwogeza.

    Ati “numvaga bamwogeza bikandyohera nkumva ni umukinnyi mwiza ari muri Mukura, aje muri Rayon Sports nkumva ni byiza, nkumva nakwifuje kuba naramubonye akina.”

    Ubu ngo icyo abona ni ibiganiro akora n’imikino imwe n’imwe yakinnye ubu iri kuri YouTube.

    Yanavuze ko kandi yanakunze abakinnyi barimo Ashraf Kadubiri, Sulaiman Mudeyi n’abandi.

    Ku ikipe afana yirinze kugira byinshi atangaza avuga ko zose azishyigikira kuko na we abakunda ibyo akora ari abakunzi b’amakipe atandukanye.

    Yakuze akunda Jimmy Gatete

    Ababazwa no kuba atarabonye Tigana akina

    Papa Sava burya ajya kurikira umupira

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11981

  • Abashakashatsi 14 baje ku rutonde rw'abagera ku bihumbi 200 b'Indashyikirwa ku Isi – #rwanda #RwOT

    Abashakashatsi bari hagati y'ibihumbi 190 n'ibihumbi 200 ni bo batoranyijwe mu barenga miliyoni 10, ibigaragaza uruhare rw'aba bashakashatsi mu nzego babarizwamo.

    Baje ku rutonde rwa Stanford-Elsevier 2025, rukorwa buri mwaka hakoreshejwe uburyo bwa Scopus bwifashishwa mu gukusanya amakuru ajyanye n'ubushakashatsi, ibitabo na raporo zitandukanye.

    Rwahisemo abashakashatsi hakurikijwe uko ubushakashatsi bwabo bugera kuri benshi, uburemere bwabwo n'ingaruka nziza bwagize ku baturage.

    Uru rutonde rwasohotse muri Nzeri 2025, bitandukanye n'izindi ntonde zibanda ku byakozwe gusa, iyi yo isuzuma ingaruka bwatanze.

    Urutonde rusuzuma abashakashatsi babarirwa muri miliyoni nyinshi ku Isi banyujije ubushakashatsi bwabo mu binyamakuru bikomeye. Hashingirwa kandi no ku buryo ubushakshatsi bwabo bwifashishijwe n'abandi n'ibindi.

    Stanford-Elsevier Global Ranking 2025 yakozwe na Kaminuza ya Stanford yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rugaragaza ingaruka z'igihe kirekire z'ibikorwa bya siyansi ndetse n'uruhare rudasanzwe rwakozwe mu 2024.

    Muri abo bashimiwe harimo Olivier Uwishema washinzwe Umuryango wa Oli Health Magazine Organization (OHMO), Prof. Léon Mutesa na Abraham Mitike Haileamlak bo muri Kaminuza y'u Rwanda, Corine Kakizi Karema wo muri Quality and Equity Health Care, ndetse na Prof. Ogechi Adeola usanzwe ari Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza ya Kigali.

    Urutonde ruriho n'abashakashatsi mpuzamahanga bakora cyangwa bakoze mu rwego rw'ubushakashatsi mu Rwanda, barimo Paul E. Farmer (yitabye Imana) washinze University of Global Health Equity (UGHE), hamwe na Torsten Schöneberg, Abebe Belayneh Bekele, Alemayehu Amberbir, na Chester Kalinda bafite aho bakorana na UGHE.

    Urutonde ruranagaragaramo kandi Ayman Ahmed wo muri Minisiteri y'Ubuzima y'u Rwanda, Jennifer L. Rickard wo muri Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

    Harimo kandi David A. Shaye ukorera muri CHUK na Emmanuel Edwar Siddig wo muri Pan Africa Biomedical Institute.

    Olivier Uwishema washinze OHMO ufasha abantu batandukanye gukora ubushakashatsi buteza imbere abaturage yavuze ko ntako bisa kwisanga ku rutonde ari kumwe n'umunyabigwi Paul Farmer.

    OHMO yashinzwe mu 2018 yagize ingaruka ku barenga ibihumbi 200. Nko kuva mu 2024 kugeza uyu munsi bamaze kurenza ibihumbi 30.

    Uwishema yegukanuye igihembo cy'inzobere mpuzamahanga yahize abandi, gitangwa n'Ikigo cya Amerika cyita ku bijyanye n'ubwonko, igihembo yanegukanye mu 2022.

    Mu 2023 yashyizwe ku rutonde rwa Forbes rw'abantu 30 batarengeje imyaka 30 mu cyiciro cy'ubuvuzi n'ubushakashatsi, bakomeje guteza imbere uru rwego mu buryo bugaragara.

    Ni igihembo cyaje gikurikira icya Loni nk'umwe mu bahanga bakiri bato 10 ku isi bagize uruhare mu guhangana na Covid-19, igihembo yahawe mu 2020.

    Ati 'Ndishimiye cyane kandi ntewe ishema no kuba naramenyekanye mu bashakashatsi bangana na 2% bagize uruhare mu guteza imbere Isi, hamwe n'umunyabigwi Prof. Paul Farmer, n'abandi bashakashatsi b'inararibonye.'

    Yashimangiye ko urutonde rwa Stanford—Elsevier 2025 rushimangira ingaruka z'igihe kirekire z'ubushakashatsi ndetse n'umusanzu watanzwe mu 2024.

    Ati 'Ibi bintera imbaraga zo gukomeza kwagura imbibi mu bijyanye n'ubumenyi.'

    Uwishema amaze guhabwa ibihembo mpuzamahanga bigera mu 10. Birimo icyo hahawe mu 2024 kizwi nka 'Diana Award', yegukanye gitangwa n'Ubwami bw'u Bwongereza nk'urubyiruko rukomeje gukora imirimo ikomeye mu guteza imbere urwego rw'ubuvuzi.

    Muri Covid-19 Uwishema yafatanyije n'abo muri Kaminuza ya Havard mu ishuri ry'ubuvuzi, gusakaza amakuru ya Covidid-19 mu ndimi 26.

    Mu 2023 yaje ku rutonde rwa Forbes Afica rw'abantu 30 b'indashyikirwa mu guteza imbere ubushakashatsi ku buzima.

    Ubushakashatsi bwe bunyuzwa mu binyamakuru binyuzwamo ubushakashatsi bikomeye ndetse amaze kumurikira ubushakashatsi bwe mu bihugu birimo Canada, u Budage, Amerika, Hongrie, Espagne, u Bufaransa, u Bwongereza Korea y'Epfo n'ahandi.

    Abashakashatsi 14 bo mu Rwanda bagaragaye muri 2% by'abarenga miliyoni 10 bahembwe ku rwego rw'Isi

    Uwishema Olivier mu bashakashatsi 2% batoranyijwe mu barenga miliyoni 10 bahembewe ibikorwa by’indashyikirwa byabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abashakashatsi-14-bo-mu-rwanda-bagaragaye-muri-2-by-abarenga-miliyoni-10

  • Nyamasheke: Hatangiye ubufatanye mu gusubiza mu ishuri abana 150 barivuyemo – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wungurije w'Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Imibereho Myiza, Mukankusi Athanasie, yabwiye IGIHE ko umwaka w'amashuri 2024/2025 warangiye mu karere kose habarurwa abanyeshuri 263 bataye ishuri ariko abagera kuri 113 bakaba barafashijwe kurigarukamo bagatangirana n'abandi umwaka mushya w'amashuri.

    Ati “Imibare iragaragaza ko dufite abana 263 twatangiye ukwezi kwa Gatandatu bigaragara ko bataye ishuri kubera ko buriya guta ishuri bigaragara mu gihe amasomo arangiye, umwana atitabiriye ku buryo bukwiriye mu gihe kingana n'umwaka wose”.

    Visi Meya Mukankusi yavuze ko mu mezi atatu y'ikiruhuko akarere n'abafatanyabikorwa batandukanye bagerageje gushaka abataye ishuri aho bari hose haba hirya no hino mu Karere no hanze y'Akarere bituma umwaka w'amashuri 2025/2026 utangira hari abamaze kurigarukamo.

    Ati “Muriya bariya 263, abagera ku 113 baragarutse dusigaranye 150 ariko na wo ntabwo ari umubare muto ku buryo twavuga ko udahangayikishije”.

    Mu mpamvu zituma abana bata ishuri harimo guterwa inda ku bangavu bakagira isoni zo gusubira mu ishuri, kubura amafaranga y'inshuri no kubura ibikoresho by'ishuri.

    Visi Meya Mukankusi Athanasie avuga ko nk'Akarere bashyira imbaraga mu gusubiza mu ishuri abangavu babyariye iwabo akabwira agahumuriza abangavu batewe inda, ko bidakwiye kubabera impamvu yo kuva mu ishuri.

    Ati 'Uretse n'abangavu babyariye iwabo, ngira ngo mwarabibonye ko dufite n'abasubiye mu ishuri bakuze. Ni ishingano zacu nk'ubuyobozi gushishikariza abana babyariye iwabo gusubira mu mashuri ntibayacikirize'.

    Mukankusi avuga ko abenshi mu babyariye iwabo iyo babagezeho babasaba gusubira mu ishuri bahitamo kujya kwiga mu mashuri y'imyuga aho gukomeza amasomo y'ubumenyi rusange.

    Visi Meya Mukankusi yasabye abana bataye ishuri kurigarukamo

    Mu karere ka Nyamasheke abana 150 bataye ishuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-hatangiye-ubufatanye-mu-gusubiza-mu-ishuri-abana-150-barivuyemo

  • Ese ujya wibaza uko byagenda uretse kunywa amazi burundu? #rwanda #RwOT

    Ese ujya wibaza uko byagenda uretse kunywa amazi burundu mu buzima bwawe? Amazi ni soko y'ubuzima, kandi kuyabura ni nko kwiyambura umutima w'ubuzima bwawe. Umubiri wa muntu ugizwe n'amazi agera kuri 60%. None se, bigenda bite iyo ayo mazi atongerewe?

    Amasaha 24 nta mazi umubiri utangira kukwereka ibimenyetso byihuse. Umunwa urumagara, uruhu rugatangira kumera nk'urwumusaza cyangwa umukecuru w'imyaka 70, ndetse amaraso agatangira kwiyongera mu bikomeye. Inyota iba nyinshi ku buryo utabasha no kurya neza.

    Amasaha 48 nta mazi utangira kugira uburibwe bw'umutwe, isesemi no gucika intege bikiyongera. Imikorere y'impyiko itangira kugabanuka, amaraso akazura uburozi kuko nta buryo bwo gusohora imyanda. Umuntu ashobora gutangira kumva imihangayiko idasanzwe muri we n'ihungabana ry'ubwonko.

    Amasaha 48 nta mazi utangira kugira uburibwe bw'umutwe, isesemi no gucika intege bikiyongera

    Amasaha 72 nta mazi ubwonko butangira kugira ikibazo gikomeye. Umuntu atangira kurwara isereri, kutibuka neza no kutabona neza. Hari n'igihe atangira guhindura imico (gukabya uburakari cyangwa kumva asa n'uwatakaye). Umutima nawo utangira gukorera mu buryo budasanzwe kubera amaraso akomeye, bikaba byatera umuvuduko uri hejuru.

    Nyuma y'iminsi 5—7 nta mazi umubiri uba utagifite ubushobozi bwo gukora neza nkuko bikwiye. Impyiko zirahagarara burundu, umutima ugatakaza imbaraga zo gukomeza gutera, n'ubwonko bugashirirwa n'amaraso. Aha, ubuzima bushyirwa mu kaga gakomeye ku buryo gupfa biba biri hafi.

    Hari abantu benshi bagiye bagerageza kubaho nta mazi, bamwe kubera ishyari cyangwa ukwizera kwabo guke, abandi kubera ubusharire bw'imibereho mibi. Mu butayu bwa Sahara, hari abasanzwe bagendera mu ngendo ndende kandi bari bukoreshe imbaraga z'umubiri mu nzira igihe babuze amazi, bakamara gusa iminsi mike bagapfa batageze aho bajyaga. Abahanga mu by'ubuzima bo bavuga ko umubiri udashobora kurenza iminsi irindwi udafite amazi, naho utarya ukaba ushobora kumara ibyumweru bitatu cyangwa bine. Ibi byose bigaragaza neza ko amazi akomeye kurusha ibindi byose ku Isi.

    Nyuma y'iminsi 5—7 nta mazi umubiri uba utagifite ubushobozi bwo gukora neza nkuko bikwiye

    Abagerageza kwiyiriza iminsi myinshi bazwi nk'abafatira 'ikigeragezo cyo kudarya' bo baba basabwa kunywa amazi buri gihe, kuko badashobora kubaho batanywa amazi. Hari abigeze kugerageza kubaho iminsi 7 nta mazi ntanibiryo, gusa nabo bagezeho barapfa ku munsi wa gatandatu.

    Amazi atuma amaraso atembera neza, atuma imyanda isohoka mu mubiri biciye mu nkari, atuma uruhu rugira ubuzima, kandi agafasha imitsi n'uduce twose gukomeza gukora neza. Iyo urya ibiryo, amazi atuma ibryo bica munzira y'amara neza, agafasha imisemburo gukora akazi kayo. Iyo utayanywa, byose birahagarara.

    Umugani w'Abanyarwanda wo ugira uti: 'Amazi arashyuha ntazima.' Ibi bivuze ko amazi ari ikintu gihoraho kandi kidakwiye kwirengagizwa mu buzima bwa muntu.

    Amazi atuma amaraso atembera neza, atuma imyanda isohoka mu mubiri biciye mu nkari, atuma uruhu rugira ubuzima, kandi agafasha imitsi n'uduce twose gukomeza gukora neza

    Abahanga bavuga ko umuntu agomba kunywa hagati ya litiro ebyiri n'eshatu ku munsi. Ariko si ngombwa kuyanywa yose icyarimwe, ahubwo ni ukwiyigisha kuyanywa gahoro gahoro. Gukanguka mu gitondo, umubiri uba wumye cyane, ni byiza kunywa ikirahure cy'amazi mbere y'uko utangira gukora ikindi kintu. Mbere yo kurya, ikirahure cy'amazi gituma igogora rigenda neza. Mu gihe cy'ubushyuhe bwinshi cyangwa mu gihe ukora imyitozo ngororamubiri, ni byiza kunywa andi mazi menshi kurenza asanzwe.

    Mu bihugu byinshi byo ku Isi, hari abaturage babura amazi ahagije bitewe nuko biba bituriye ubutayu. Abaturiye muri ibyo bihugu baba mu kaga gakomeye ku buzima, kuko barwara indwara zikomeye nko kurwara impyiko, indwara z'uruhu n'indwara ziterwa no kubura isuku.

    Amazi ni ubuzima, kuyabura ni nko kwiyambura icyizere cyose cy'ahazaza. Niba ushaka kugira ubuzima bwiza, menya kunywa amazi neza, ugendere ku bipimo byiza kandi wirinde gukina n'ubuzima bwawe. Nk'uko Amazi make atera inyota, ni nako amazi menshi atanga ubuzima.

     

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/ese-ujya-wibaza-uko-byagenda-uretse-kunywa-amazi-burundu/

  • Ahazaza h'u Rwanda hari mu biganza byanyu- Perezida Kagame ku bofisiye bashya muri RDF – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 3 Ukwakira 2025, ubwo yatangaga ipeti rya Sous-Lieutenant ku basirikare 1029 bashya mu Ngabo z'u Rwanda, barimo abakobwa 117.

    Perezida Kagame yavuze ko inshingano zitegereje abo basirikare ari ukurinda igihugu kuko u Rwanda rwifuza amahoro.

    Ati 'Turifuza ko mwarinda u Rwanda n'abarutuye. Abanyarwanda ni miliyoni zirenga 14 ubu ariko n'iyo baba miliyoni imwe, ebyiri, cyangwa eshatu, inshingano mufite ni ukugira ngo igihugu kigire umutekano uhagije, kibe kitavogerwa n'abatagikunda n'abatagishaka. Turashaka amahoro. U Rwanda rukeneye amahoro.'

    Yakomeje agaragaza ko abasirikare binjiye mu ngabo bagomba gufata iya mbere bakajyana n'igihe aho kugira ngo igihe kibajyanye, kandi bagahora baharanira kongera ubumenyi.

    Yagaragaje ko nta n'umwe ukwiriye kumva ko u Rwanda rwageze aho rushaka kugana, ahubwo ko inzira ikiri ndende, bityo ko ubushake n'imbaraga bigikenewe.

    Ati 'Ingabo z'igihugu cy'u Rwanda zagize uruhare mu kubaka igihugu, mu kugiteza imbere, kugeza n'uyu munsi mwinjiye muri uyu mwuga ni cyo igihugu kibatezeho n'ibihe biri imbere umuntu wese igihugu kimutezeho ibyo ngibyo.'

    Perezida Kagame yashimangiye ko igihugu gikomeye gifite umusingi gihagazeho kigomba kuba gifite umutekano, kikawushingiraho mu gutera imbere.

    Ati 'Kwinjira muri RDF bibaha ubushobozi bubafasha gutanga umusanzu mu iterambere ry'u Rwanda no kubungabunga amahoro, adakwiye kugarukira mu Rwanda gusa ariko ndetse n'umusanzu wacu waba ukenewe tukaba twabigeza no ku bandi dufatanya mu bikorwa byinshi. Hirya no hino ku Isi aho ari ho hose.'

    Yongeye gusaba abo basirikare kugenda bazirikara kuzuza inshingano zo gukorera Abanyarwanda kuko ari wo murimo w'ibanze, anabibutsa ko ahazaza h'igihugu hari mu biganza byabo.

    Ati 'Mugende muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ari wo murimo wanyu wa mbere w'ibanze. Iyo mukorera Abanyarwanda ari bo muvukamo muba mwikorera na mwe. Bigomba kugaragarira mu musaruro mutanga, mu myitwarire yanyu, no mu mahitamo yanyu igihe nta n'umwe ubareba.'

    Yongeye ko 'Ahazaza h'u Rwanda hari mu biganza byanyu, mu maboko yanyu. Ubushobozi mufite bugaragara muzabukoreshe uko bikwiye, tubatezeho byinshi ariko mujye muhera no kwitwara neza, mwifate neza, murinde ubuzima bwanyu, mugire n'uruhare ku bireba abanyu.'

    Umukuru w'Igihugu kandi yasabye abasirikare bashya kwirinda imico mibi rimo ubusinzi, kunywa ibiyobyabwenge n'ibindi byatuma batuzuza inshingano z'ibategereje uko bikwiye.

    Ati 'Ntabwo twakwifuza ko ibi byose mumaze kugeraho byaba impfabusa umunsi umwe kubera ko warushijwe imbaraga n'imico mibi yo gusinda, ibiyobyabwenge n'indi idakwiriye mu bantu. Byaba ko byaturutse hano iwanyu, cyangwa byaturutse n'ahandi ntabwo ari imico yo kwiga.'

    Ibirori byo gusoza ayo masomo kuri aba basirikare byahujwe no kwizihiza kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 iri shuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako rimaze ritanga amasomo yo ku rwego rw'abofisiye bato.

    Aba ba ofisiye bato 1029 binjiye mu ngabo z'u Rwanda harimo 557 bize amasomo y'umwaka umwe ,248 bize amasomo y'igihe gito, abagera kuri 182 bize amasomo y'igihe kirekire cy'imyaka ine na 42 bize mu mashuri ya gisirikare hanze y'u Rwanda.

    Abakobwa ni 117 naho abahungu ni 912. Bagize icyiciro cya 12 cy'abarangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.

    Perezida Kagame yashimye abasirikare binjiye mu Ngabo z’u Rwanda, abagaragariza ko ahazaza h’igihugu hari mu biganza byabo

    Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagaragaje ko zikwiye kugira uruhare mu guteza imbere igihugu

    Ubwo abasirikare bambikanaga ipeti rya Sous-Lieutenant bahawe n’Umukuru w’Igihugu

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yari mu bitabiriye ibi birori

    Perezida Kagame yashimangiye ko gukorera Abanyarwanda ari yo nshingano ya mbere ku basirikare ba RDF

    Abasirikare bakoze akarasisi karyoheye ijisho

    Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta akurikiye impanuro z’Umukuru w’Igihugu

    Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, areba uko abasirikare bashya bakora akarasisi badasobanya

    Ubwo Perezida Kagame yagenzuraga ingabo mbere y’uko zitangira akarasisi

    Abasoje barimo abakobwa 117

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahazaza-h-u-rwanda-hari-mu-biganza-byanyu-impanuro-za-perezida-kagame-ku

  • Perezida Kagame yatanze ipeti rya Sous-Lieutenant ku basirikare bashya 1029 – #rwanda #RwOT

    Ibirori byo gusoza ayo masomo kuri aba basirikare byabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako. Byahujwe no kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 iri shuri rimaze ritanga amasomo yo ku rwego rw'abofisiye bato.

    Aba ba ofisiye bato 1029 binjiye mu ngabo z'u Rwanda harimo 557 bize amasomo y'umwaka umwe ,248 bize amasomo y'igihe gito, abagera kuri 182 bize amasomo y'igihe kirekire cy'imyaka ine na 42 bize mu mashuri ya gisirikare hanze y'u Rwanda.

    Abakobwa ni 117 naho abahungu ni 912. Bagize icyiciro cya 12 cy'abarangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa, yagaragaje ko abasoje amasomo bakoze urugendo rutoroshye cyane ko hari bagenzi babo batangiranye uru rugeno ariko ntibabashe kurusoza.

    Yagize ati 'Urugendo aba banyeshuri bagenze ntirwari rworoshye kuko 36 batangiranye ntibabashije kusa iki kivi kubera impamvu zitandukanye, zirimo iz'ubuzima, gutsindwa amasomo ndetse n'imyitwarire itajyanye n'indangagaciro zituranga nk'Ingabo z'u Rwanda.'

    Yagaragaje ko kuri ubu iri shuri ritanga amasomo y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'ubuhanga mu bya gisirikare n'ubumenyamuntu, ubuvuzi, imibare, ubugenge, ibinyabuzima, ubutabire, amategeko, ubuforomo, ubuhanga mu bya mudasobwa n'ubuhanga mu by'ubwubatsi.

    Yashimye kandi abahisemo kwinjira mu Ngabo z'u Rwanda, abasaba gukomeza kurangwa n'indangagaciro ziranga Ingabo z'u Rwanda.

    Ati 'Turabashimira ku mahitamo meza bagize, bagakomeza kurangwa n'ubwitange ndetse n'imyitwarire iboneye ibagejeje kuri iyi ntsinzi twizihiza uyu munsi. Tubifurije kuzasohoza neza inshingano bazahabwa kandi tubafasha igihe cyose kuba indashyikirwa nk'uko babitojwe.'

    Perezida Kagame kandi yatanze ibihembo ku bahize abandi mu byiciro bitandukanye, barimo uwahize abandi mu bize igihe kigufi ni Jean de Dieu Iyakaremye, abize imyaka ine ni Yves Ndamukunda, mu baturuka mu bihugu by'inshuti, ni Dan Bakangambira wo muri Uganda mu gihe uwahize abandi muri byose ni Emmanuel Kayitare.

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatanze-ipeti-rya-sous-lieutenant-ku-basirikare-bashya-1029

  • Itorero Angilikani ry'u Bwongereza ryimitse umugore, GAFCON ibifata nk'ishyano – #rwanda #RwOT

    GAFCON ntiyemeranya n'iki cyemezo cyo kugira uyu mugore umuyobozi, kuko gihabanye n'ibyo Ijambo ry'Imana rigena, bijyanye n'uko umugabo ari we wenyine ugomba kuba musenyeri.

    Ku wa 03 Ukwakira 2025 ni bwo byatanganjwe ko Dame Sarah Mullally yagizwe Umuyobozi w'Itorere Angilikani ry'u Bwongereza asimbuye Justin Welby weguye mu Ugushyingo 2024.

    Ni we mugore wa mbere uhawe kuyobora iri torero kuva mu 2014, ubwo abagore bemererwaga kuba ba musenyeri.

    Dame Sarah Mullally yakunze kugaragaza cyane ko ashyigikiye abo muri LGBT ndetse agahaharanira ko bahabwa agaciro bakwiriye mu Itorero Angilikani ry'u Bwongereza bagahabwa n'umugisha.

    Dame Sarah Mullally wahoze ari umuforomo asimbuye Welby weguye ku mpamvu z'igitutu kijyanye n'ingingo y'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ni ikibazo kijyanye na John Smyth wo muri iri torero byavugwaga ko yahohoteye abana b'abahungu imyaka myinshi ubwo babaga bari mu ngando.

    Raporo yiswe 'Makin Review' yagaragaje ko Itorero Angilikani ry'u Bwongereza ryari rizi iby'iryo hohoterwa ariko ntiribikurikirane uko bikwiye ndetse na Justin Welby arabimenya ariko aruma gihwa.

    Iyimikwa rya Sarah Mullally ryafashwe nk'ishyano n'abo muri GAFCON

    Nyuma yo gutangaza iyimikwa ry'uyu mugore,
    Umuryango ugamije gukomeza no guha imbaraga inyigisho z'Ijambo ry'Imana mu Itorero Angilikani (GAFCON), uyoborwa n'Umuyobozi w'Itorero Angilikani ry'u Rwanda, Musenyeri Dr Laurent Mbanda, wabyamaganiye kure.

    Mu itangazo yashyize hanze, GAFCON, yavuze ko icyemezo cy'Itorero Angilikani ry'u Bwongereza giheza abandi Bangilikani bo ku Isi, kuko gishingiye ku guhitamo umuyobozi uzakomeza kubacamo ibice.

    Itangazo rirakomeza riti 'Nubwo hari abaza kwakira icyemezo cyo kwimika Musenyeri Mullally nk'umushumba wa mbere w'umugore ugiye kuyobora Canterbury, umubare munini w'Abangilikani mu Isi baracyizera ko Bibiliya isaba ko umugabo ari we wenyine ugomba kuba musenyeri.'

    GAFCON yavuze ko uku kwimika uyu muyobozi bizakomeza gukoma mu nkokora Itorero rya Angilikani ry'u Bwongereza kubahiriza gahunda y'ubumwe mu Bangilikani ku Isi.

    Uyu muryango wagaragaje ko igiteye impungenge ari uko Musenyeri Mullally atakomeye ku ndahiro yarahiye ubwo yagirwaga Musenyeri mu 2015.

    GAFCON iti 'Icyo gihe yijeje ko azakuraho ndetse akanarwanya inyingisho zose zihabanya n'ibyo Bibiliya yigisha. Aho kubahiriza ibyo Musenyeri Mullally yakomeje gushyigikira inyigisho zitubahiriza ukuri kwa Bibiliya n'inyishisho zigoreka ukuri ku bijyanye no gushyingiranwa n'ibyiyumvo ku bijyanye n'ibitsina.'

    GAFCON yibukije uburyo mu 2023 Musenyeri Mullally yabazwaga niba abaryamana bahuje ibitsina baba bakoze icyaha, undi yasubije ahubwo ko bamwe muri abo bakwiriye guhabwa umugisha.

    Musenyeri Mullally kandi yanatoye yemeza ko abashyingiranwe bahuje ibitsina bajya bahabwa umugisha mu Itorero Angilikani ry'u Bwongereza, ibintu baheraho bavuga ko kumwimija ari ishano.

    GAFCON yavuze ko mu myaka hafi 150 Itorero Angilikani ry'u Bwongereza ryitwaye neza mu guhagararira u Bwongereza ndetse no kuyobora Abangilikani (Anglican Communion) mu buryo bwiza, ariko ku bwo guteshuka ku byo Bibiliya yihisha ubu itagifatwa nk'umuyobozi w'Abangilikani ku Isi, ari yo mpamvu bitandukanye na yo.

    GAFCON yagaragaje ko yari yizeye ko Itorero Angilikani ry'u Bwongereza rizisubiraho, rigakurikiza ibyo Imana ishaka binyuze mu guhitamo umuyobozi Ijambo ry'Imana riteganya, uzaharanira ubumwe bw'Abangilikani bacitsemo ibice ariko ku bw'amahirwe make ari ko bitagenze.

    Dame Sarah Mullally wateje impagarara ni muntu ki?

    Dame Sarah Mullally w'imyaka 63 afite abana babiri yabyaranye na Eamonn Mullally. Akomoka mu Mujyi wa Woking wo mu gice cya Surrey. Ni mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Londres. Uyu mukecuru yabaye umuforomo mukuru w'u Bwongereza kuva mu 1999 kugeza mu 2004.

    Mu 2005 yashimiwe n'Ubwami bw'u Bwongereza nyuma yo kugira uruhare mu guteza imbere ubuforomo n'ububyaza.

    Mbere yo kugirwa musenyeri wa 133 wa Londres mu 2018 yari musenyeri w'Umujyi wa Crediton mu Burengerazuba bw'u Bwongereza kuva mu 2015 kugeza mu 2018.

    Musenyeri Mullally agiye gusimbura mugenzi we wa York, Stephen Cottrell, wakori umaze amezi 11 muri izi nshingano nyuma y'uko Justin Welby yeguye.

    Cottrell ni umwe mu bahisemo ko uyu muyobozi mushya ashingwa izi nshingano.

    Gutora Umushumba Mukuru w'Itorero Angilikani ry'u Bwongereza ni ibintu bikorwa mu ibanga. Atorwa n'itsinda rizwi nka 'Crown Nominations Commission', riba rikuriwe n'umuntu wayoboye urwego rw'Ubutasi rw'u Bwongereza, MI5

    Risabwa ko bibiri bya gatatu ry'abagize iri tsinda byemeranya ku bakandida babiri. Nyuma amazina yabo agashyikirizwa Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza na we ahagitamo umwe ubundi Umwami w'u Bwongereza akamwimika.
    Utorwa aba agomba kuba afite byibuze imyaka 30 ariko ari munsi y'imyaka 70.

    Yagaragaje ko basabira abasenyeri n'abayobozi muri Angilikani ku Isi, barimo na Musenyeri Mullally, bagasaba ko niba ahawe uyu mwanya yagarukira Imana akihana, ndetse agakorana na GAFCON mu kwimakaza amahoro.

    Dame Sarah Mullally yabaye umugore wa mbere ugiye kuyobora Itorero Angilikani ry’u Bwongereza

    GAFCON yamaganye Itorero Angilikani ry’u Bwongereza ryimitse umugore nk’umuyobozi wabwo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itorero-angilikani-ry-u-bwongereza-ryimitse-umuyobozi-gafcon-ibifata-nk-ishyano