Category: Uncategorized

  • U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga yiga ku buzima bwo mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ubwo hasozwaga inama nk'iyi yari imaze iminsi ibiri ibera i Doha muri Qatar, aho abayobozi b'ubuzima ku rwego rw'Isi bagaragaje ko impamvu u Rwanda rwatoranyijwe kuzakira iyi nama ari ukubera rwakomeje kugaragaza imbaraga zo guhangana n'ibibazo byo mu mutwe.

    Iyi nama yahuje abayobozi batandukanye barimo abaminisitiri b'ubuzima, abahagarariye ibihugu byabo, ibigo mpuzamahanga by'ubuzima ku Isi ndetse n'inzobere ku ndwara z'ubuzima bwo mu mutwe.

    Minisitiri w'Ubuzima muri Qatar, Mansoor bin Ebrahim Al Mahmoud, yagaragaje ko iyi nama yari imaze iminsi ibiri ibera i Doha yabaye ingirakamaro kubera ingingo zitandukanye zaganiriweho ku buryo bwo guhangana n'ibibazo byo mu mutwe.

    Ati 'Muri iyi nama hasuzumwe ingingo zitandukanye zishobora gufasha guhangana n'ibibazo byo mu mutwe birimo kongera serivisi, ndetse n'ubundi buryo butandukanye bukwiriye gukurikizwa ku rwego rw'Isi.'

    Muri iyi nama abayobozi batandukanye bihaye intego zitandukanye zizafasha ibihugu byabo gushyira mu bikorwa ibyo baganiriyeho byo guhangana n'izamuka ry'abafite ibibazo byo mu mutwe.

    Abayobozi bitabiriye iyi nama bagaragaje ko inama izabera mu Rwanda izibanda ku buryo hakwifashishwa ikoranabuhanga mu kugeza serivisi z'ubuzima ku bafite ibibazo byo mu mutwe.

    Zimwe mu ngingo zizaganirwaho mu nama izabera mu Rwanda harimo gufasha abantu benshi kubona serivisi z'ubuzima bwo mu mutwe bifashishije ikoranabuhanga, kurema uburyo burambye buzajya bufasha abantu kwishyura izo serivisi bakoresheje ikoranabuhanga ndetse no gukoresha ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano.

    Iyi nama Mpuzamahanga y'Abaminisitiri b'Ubuzima yiga ku buzima bwo mu mutwe yatangiye kuba mu 2022, ikaba yarashyizweho n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, aho ihuza abaminisitiri, inzobere mu buzima ndetse n'abahagariye ibigo by'ubuzima mu kuganira ingamba zafatwa mu guhangana n'imbogamizi zikunze kugaragara ndetse n'uburyo byakemuka.

    Imibare y'abafite ibibazo bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe hashingiwe ku myaka igaragaza ko abafite hagati y'imyaka 26-35 ari 21%, abafite imyaka 45-55 bangana na 26,9%. Aba nibura baba baragize iki kibazo rimwe mu buzima bwabo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kwakira-inama-mpuzamahanga-yiga-ku-buzima-bwo-mu-mutwe

  • Chancen International yashyize 70% by'ingengo y'imari mu kwishyurira abiga imyuga n'ubumenyingiro – #rwanda #RwOT

    Ibyo byatangarijwe i Kigali ku itariki 1 Ukwakira 2025 mu nama yahuje Chancen International n'abafite ibigo byigisha imyuga n'ubumenyingiro hamwe n'Ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Tekinike Imyuga n'Ubumenyingiro, RTB.

    Yari igamije gushishikariza abakora muri urwo rwego gukorana na Chancen International kugira ngo yishyurire abanyeshuri benshi baba bashaka kwiga ariko bakagira ikibazo cy'amikoro.

    Umuyobozi wa Chancen International mu Rwanda, Niyonsaba Ariane, yavuze ko ubu ibigo bya TVET bafite bitaragera ku kigero bifuza, ari yo mpamvu batangiye kuganira n'ibigo kugira ngo umuhigo bafite uzagerweho.

    Ati 'Tumaze imyaka ibiri dukorana na TVET ariko twakoranaga n'ibigo bibiri gusa. Mu 2024 ni bwo twashyizemo imbaraga dusaba RTB kuduhuza n'ibindi kuko ingengo y'imari yacu ingana na 70% twayerekeje ku biga ayo masomo tuzi ko tuzabona nk'ibigo 10 ariko ubu tugize bitatandatu harimo bine byiyongeyeho uyu mwaka.'

    Niyonsaba yaboneyeho gushishikariza abayobozi b'ibigo bya TVET kubagana bagakorana kuko ubu biteze kugira abanyeshuri biga ayo masomo babarirwa muri 600 gusa mu 2025 nyamara bafite ubushobozi bwo gufasha abagera ku 2000.

    Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi yavuze ko ikigo nka Chancen ari umufatanyabikorwa ukomeye mu kongera umubare w'abiga muri TVET kuko imbogamizi y'ubushobozi hari benshi izitira.

    Ati 'Gahunda ya Chancen International irihariye cyane kuko urubyiruko rwacu rukeneye ubumenyingiro buruhesha akazi ariko imbogamizi bahura na yo ikomeye ni ukubura ubushobozi. Leta ikora byinshi ngo ikiguzi kigabanuke ariko umubare w'urubyiruko rukenera ubumenyi ugenda uzamuka bigatuma hari abashaka kwiga bakabura amikoro.'

    Eng. Umukunzi kandi yashishikarije ibindi bigo kwinjira mu kurihira abanyeshuri amafaranga bakazishyura nyuma kuko hari benshi biha amahirwe kandi ari ibintu bikorwa mo mu bihugu byateye imbere nka Amerika n'u Buyapani aho buri wese ushaka kwiga umwuga agurizwa akishyura yarabonye akazi.

    Umuyobozi Mukuru akanaba uwashinze Chancen International, Batya Blankers yavuze ko intego ya Chancen ari ugufasha urubyiruko kubona uburezi bufite ireme kandi bubasha kurubyarira imirimo iruteza imbere.

    Chancen International yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2018 ariko nyuma iza no kwagurira ibikorwa muri Kenya, Afurika y'Epfo na Ghana.

    Yishyurira abanyeshuri amafaranga y'ishuri bakazishyura babonye akazi gahemba kuva ku 80,000 Frw kandi bakishyura ku ijanisha riri hagati ya 10% na 20% by'umushahara buri kwezi.

    Umuyobozi wa Chancen International mu Rwanda, Niyonsaba Ariane, yavuze ko ibigo bya TVET bafite bitaragera ku kigero bifuza

    Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi, yavuze ko ikigo nka Chancen ari umufatanyabikorwa ukomeye mu kongera umubare w'abiga muri TVET

    Umuyobozi Mukuru akanaba uwashinze Chancen International, Batya Blankers, yavuze ko intego ya Chancen ari ugufasha urubyiruko kubona uburezi bufite ireme

    Chancen International yashimiye Ubuyobozi bwa RTB ku mikoranire myiza

    Haganiriwe ku buryo bwo gufasha abanyeshuri benshi kwiga imyuga bishyuriwe na Chancen International

    Chancen International ishaka gukorana n’ibigo byinshi byigisha imyuga n’ubumenyingiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/chancen-international-yashyize-70-by-ingengo-y-imari-mu-kwishyurira-abiga

  • FERWAFA yazamuye umushahara w'abasifuzi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yatangaje impinduka zikomeye zigamije kuzamura urwego rw'abasifuzi b'u Rwanda, aho amafaranga bahabwaga azikuba inshuro zirenze ebyiri ndetse bagahabwa amasezerano n'itumanaho rigezweho. Ibi yabivugiye mu nama yabereye kuri Lemigo Hotel ku wa 11 Nzeri 2025, yanasinyiwemo amabwiriza mashya agenga Shampiyona ya 2025/26.

    Shema yavuze ko umusifuzi azajya ahembwa ibihumbi 100 Frw ku mukino, kandi iyo ari mu rugendo azajya agenda mbere y'umunsi kugira ngo aruhuke neza. Yongeyeho ko abasifuzi bazahabwa amasezerano ya buri mwaka (part time), bahembwe buri kwezi, ndetse bagafatirwa ifatabuguzi muri gym kugira ngo bazamure imbaraga n'ubuzima bwiza.

    Yagize ati: 'Twifuza ko abasifuzi bacu baba abanyamwuga, inyangamugayo kandi batinywa.'

    Shema Fabrice asaba abasifuzi kuba abanyamwuga, inyangamugayo kandi batinywa mu mikino.

    Kugeza ubu, umusifuzi mpuzamahanga yahabwaga ibihumbi 45 Frw ku mukino, mu gihe utari mpuzamahanga yahabwaga ibihumbi 43 Frw. Shampiyona nshya izatangira ku wa 12 Nzeri 2025.

    Source : https://yegob.rw/ferwafa-yazamuye-umushahara-wabasifuzi/

  • Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende' ukinira AEL Limasol muri Cyprus yongewe mu bakinnyi b'Amavubi bitegura Benin na SouthAfrica #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Adel Amrouche, yatangaje urutonde rw'abakinnyi bazakina imikino ibiri yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, aho u Rwanda ruzahura na Benin ndetse na Afurika y'Epfo mu kwezi k'Ukwakira.

    Nyuma yo gutangaza urutonde rwa mbere, hiyongereyemo Imanishimwe Emmanuel ukinira AEL Limassol FC yo muri Cyprus, akaba azafasha Amavubi mu bwugarizi cyane cyane ku ruhande rw'ibumoso.

    Uyu myugariro w'imyaka 31, ari mu bakinnyi bafite ubunararibonye mu ikipe y'igihugu, dore ko amaze igihe kinini ayikinira ndetse akaba yaranabaye umwe mu bayifashije mu mikino itandukanye mu marushanwa atandukanye.

    Urutonde rw'abakinnyi b'Amavubi

    Abanyezamu:

    • Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs)

    • Buhake Clément Twizere (Ullensaker/Kisa)

    • Ishimwe Pierre (APR FC)

    Abugarira

    • Mutsinzi Ange (Zira FC)

    • Manzi Thierry (Al Ahly Tripoli)

    • Kavita Phanuel Mabaya (Berminghan Legion FC)

    • Byiringiro Jean Gilbert (APR FC)

    • Nyomugabo Claude (APR FC)

    • Nkurikiyimana Darryl Ngaj (Standard de Liège)

    • Nshimiyimana Emmanuel (Rayon Sports FC)

    • Nshimiyimana Yunusu (APR FC)

    Imanishimwe Emmanuel (AEL Limassol FC)

    Abakina Hagati:

    • Bizimana Djihad (Al Ahly Tripoli)

    • Mugisha Bonheur (Al Masry)

    • Muhire Kevin (Jamus FC)

    • Ruboneka Jean Bosco (APR FC)

    • Hamon Aly-Enzo (Angoulême CFC)

    • Ishimwe Anicet (Olympique Béja)

    Abataha Izamu: 

    • Mugisha Gilbert (APR FC)

    • Kwizera Jojea (Rhode Island)

    • Nshuti Innocent (Espérance Sportive de Zarzis)

    • Biramahire Abedy (ES Sétif)

    • Gitego Arthur (FUS Rabat)

    • Joy-Lance Mickels (Sabah AFC)

    Amavubi azabanza gukina na Benin tariki ya 10 Ukwakira 2025 kuri Stade Amahoro, hanyuma izasure Afurika y'Epfo tariki ya 13 Ukwakira 2025.

    Source : https://rushyashya.net/imanishimwe-emmanuel-mangwende-ukinira-ael-limasol-muri-cyprus-yongewe-mu-bakinnyi-bamavubi-bitegura-benin-na-southafrica/

  • Hagati y'ikipe ya Chelsea na Liverpool haraca uwambaye #rwanda #RwOT

    Hagati y'ikipe ya Chelsea na Liverpool hitezwe umukino ukomeye cyane muri shampiyona y'u Bwongereza Premier League, uteganyijwe kuba ku isaha y'isaa 6:30 z'umugoroba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Ukwakira 2025. Ni umukino uza gukinirwa kuri Stamford Bridge, aho Chelsea irakira ikipe ya Liverpool, impande zombi ziteguye kugaragaza imbaraga n'uburyo bw'imikinire yabo.

    Chelsea iri gushaka gusubira mu nzira nziza nyuma y'ibihe byari bigoye mu mikino ishize. Abafana bayo bitezwe kubona abakinnyi bashya ikipe yaguze bakomeza guhindura ibintu mu kibuga, cyane cyane ab'imbere bategerejweho gutsinda ibitego.

    Umutoza w'iyi kipe Enzo Maresca yatangaje ko ari amahirwe akomeye yo kwerekana ko ikipe ye iri kurushaho gukura mu mikinire no kongera icyizere mu bafana.

    Ku rundi ruhande, Liverpool nayo igamije gukomeza urugendo rwayo rwo guhatanira igikombe cya Premier League. Abakinnyi bayo b'inkingi za mwamba nka Mohamed Salah na Ekitike bitezweho kugaragaza ubuhanga bwo gusatira izamu, mu gihe umukino wo hagati ugomba kuba umusingi ukomeye wo kurwanya Chelsea iraba ikinira imbere y'abafana bayo.

    Uyu mukino uraza gufatwa nk'uryoheye ijisho kubera uburyo aya makipe yombi akunda guhatana cyane igihe ahuye. Ni isuzuma rikomeye ku mpande zombi, kuko gutsinda uyu mukino bishobora kuzaha ikipe ishyaka n'imbaraga zo gukomeza guhatana ku rugero rwo hejuru.

    Biteganyijwe ko abafana benshi hirya no hino ku Isi baraza kuwakira, kuko Chelsea na Liverpool zifite amateka akomeye mu mupira w'u Bwongereza, kandi guhangana kwazo kenshi gashoboka zitanga ibyishimo k'ubakunzi b'umupira w'amaguru kuko ziba zifite abakinnyi b'inararibonye mu guconga ruhago.

    Hagati y'ikipe ya Chelsea na Liverpool haraca uwambaye

     

    Source : https://kasukumedia.com/hagati-yikipe-ya-chelsea-na-liverpool-haraca-uwambaye/

  • Filime Seburikoko yagarutse mu isura nshya #rwanda #RwOT

    Filime y’uruhererekane ya ‘Seburikoko’ yakunzwe na benshi, igiye kongera kujya igaragara aho noneho yagarutse mu isura nshya.

    Iyi filime yari imaze imyaka 2 ihagaritswe gukinwa, kuri ubu yarasubukuwe ndetse n’ibice bishya byamaze gutunganywa ikazajya inyura kuri ZACU TV.

    Nk’uko Wilson Nelly Misago, washinze ikigo cya ZACU Entertainment gifite ZACU TV akaba ari na we nyiri iyi filime yabibwiye itangazamakuru mu kiganiro cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025 ko mu mpera z’uyu mwaka izongera gutambuka.

    Ati “tubahishiye byinshi byiza. Seburikoko nyuma y’uko abantu benshi babidusabye ubu yararangiye izatangira gutambuka tariki ya 1 Ukuboza 2025.”

    “Ni bwa buzima bwo mu cyaro nubwo izaba iri mu isura nshya Seburikoko yarabonye amafaranga ariko ntabwo yataye umwimerere wayo.”

    Izagaragaramo abakinnyi 80% bari basanzwe bayikinamo barimo Niyitegeka Gratien uzakinamo ari Seburikoko, Antoinette Uwamahoro ukinamo ari umugore we witwa Siperansiya, Umuganwa Sarah ukinamo ari umwana wa Seburikoko aho aba yitwa Mutoni, Regero Nobert, Mugisha Emmanuel (Kibonge), Uwabeza Leocadie, Jean Trezor Muhoza n’abandi.

    Uretse Seburikoko kandi ZACU iteganya gushyira hanze izindi filime mu mpera z’uyu mwaka ndetse n’umwaka utaha zirimo 'The Bridge of Christmas’ izajya hanze mu Ukuboza, 'Ibyahishuwe’ izajya hanze muri uku kwezi kw’Ukwakira, 'Rukuruzi’ izajya hanze mu Ugushyingo na 'What a Day’ izajya hanze muri Mutarama 2026.

    The Red Flag izajya hanze muri Kamena 2026, The Last Confess izajya hanze muri Nzeri 2026 na Karira izajya hanze mu Kuboza 2026.

    Seburikoko yagarutse mu isura nshya

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11982

  • Abagabo ndabakunda, hari aho nabahinze se? – Mama Sava (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umunyana Analyssa wamamaye nka Mama Sava muri Sinema Nyarwanda, yavuze ko abamushinja gukunda abagabo ari byo kuko ntaho yabahinze ngo azajya agenda akuremo umwe uko abishaka.

    Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo Mama Sava yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umusore ubona ko bahuje urugwiro maze amuhata imitoma.

    Uyu mosore yirinze gutangaza byinshi kuri we uretse kuba ari we babyaranye imfura ye, agaragaye mu gihe yagiye avugwa mu nkuru zitandukanye z’urukundo yaba izo yemeje n’izo atemeje.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Mama Sava avuga kuba abantu bavuga ko akunda abagabo kubera ukuntu bahora bamuvuga mu nkuru z’urukundo zitandukanye, atabanga cyane ko ntaho yabahinze.

    Ati “ugasanga umuntu aranditse ngo uyu ahora mu nkundo, none byapfuye, none byapfuye, ni ukuri kw’Ima na nta murima ngira nabahinzemo, nta murima nabahinzemo ku buryo mbanga, ndabakunda cyane. Ndabanga se bakoze iki bariya bakozi b’Imana.”

    Muri iki kiganiro kandi Mama Sava yahishuye ko abantu bibeshya ko yabonye gatanya kera kandi atari byo.

    Yagize ati “gatanya nyibonye ejobundi. Rwose hashize nk’amezi abiri.”

    Mama Sava umukunzi we yaherukaga gutangaza ni Nshuti Alphonse benshi bamenye nka Alpha bari bamaze umwaka urenga bakundana, uyu bamumutukiyeho ko atwaye umugabo w’abandi cyane ko yari amaze iminsi atandukanye n’umugore we.

    Ubu ari mu munyenga n’umusore w’umunya-Kenya babyaranye imfura ye bakaza gutandukana mu 2013 nyuma y’imyaka ibiri y’umunyenga w’urukundo.

    Batandukanye ubwo yari atwite akaba kuva icyo gihe yari atarabasha kubona umwana we kuko bari batarongera kubonana.

    Nyuma yaje gushaka umugabo na we babyarana undi mwana ariko baza gutandukana ari na we baheruka guhana gatanya.

    Mama Sava yavuze ko nta murima yahinzemo abagabo

    Umukunzi mushya wa Mama Sava banabyaranye imfura ye

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11983

  • Ni inzozi zibaye impamo – Imbamutima z'abinjiye mu Ngabo z'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibirori byo gusoza amasomo no guhabwa ipeti rya sous Lieutenant ku basirikare 1029 byabaye ku wa 3 Ukwakira 2025 mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.

    Perezida Paul Kagame akaba n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda ni we watanze iryo peti ndetse anasaba abarihawe kuzuza neza inshingano zo kurinda u Rwanda n'Abanyarwanda.

    Ati 'Mugende muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ari wo murimo wanyu wa mbere w'ibanze. Iyo mukorera Abanyarwanda ari bo muvukamo muba mwikorera namwe. Bigomba kugaragarira mu musaruro mutanga, mu myitwarire yanyu, no mu mahitamo yanyu igihe nta n'umwe ubareba.'

    Yakomeje ati 'Ahazaza h'u Rwanda hari mu biganza byanyu, mu maboko yanyu. Ubushobozi mufite bugaragara muzabukoreshe uko bikwiye, tubatezeho byinshi ariko mujye muhera no ku kwitwara neza, mwifate neza, murinde ubuzima bwanyu, mugire uruhare ku bireba abanyu.'

    Abaganiriye na IGIHE mu barangije amasomo yabo bagaragaje ko zari inzozi bakuranye kuri ubu zibaye impamo nk'uko Kiberinka Martine Lief yabigarutseho.

    Ati 'Nakuze nkunda kuba umusirikare cyane ko nk'abatubanjirije tubafatiraho ingero nyinshi mu gihugu cyacu gifite amateka yihariye. Amasomo twakuye hano ni menshi harimo gukunda igihugu, ubunyangamugayo n'ubwitange kandi azadufasha mu nshingano nshya dutangiye.'

    Yakomeje ati 'Umukuru w'Igihugu yatubwiye ko nk'ingabo nshya twinjiye mu muryango mugari wa RDF, ko kurinda igihugu bitarangirira gusa mu ntambara ahubwo no kugira uruhare mu kucyubaka nk'urubyiruko tukarushaho no kusa ikivi cy'aho abatubanjirije bari bagejeje.'

    Yavuze ko kuba ari umusirikare w'umukobwa ari ishema kuri we, ahamagarira bagenzi be gukomeza kubyitabira.

    Muhawenimana Donatha we yagize ati 'Ni amasomo twagiye twiga atandukanye azadufasha kuzuza inshingano twahawe uyu munsi, harimo izo kurinda igihugu, abaturage bacyo n'Abanyarwanda muri rusange. Ni inzozi zanjye kuva kera, uyu munsi ntekereza ko zabaye impamo. Ni igikorwa kitoroshye ariko kitanakomeye. Bisaba gutinyuka no gukunda igihugu, ugashyira mu bikorwa inzozi zawe warose kuva kera.'

    Nkubitoyimanzi Anaclet na we yashimangiye ko inshingano bahawe n'Umukuru w'Igihugu zikomeye kandi ko bazagendera ku murongo mugari n'inama ze.

    Mukarwasa Valerie ni umubyeyi ufite umwana we winjiye mu Ngabo z'Igihugu yagaragaje ko abyishimiye kandi ko yizeye ko azafasha igihugu mu kugicungira umutekano.

    Ati 'Nishimiye ko agiye kuba ingabo y'Igihugu, azaturwanirira, azaturindira umutekano, na we kandi awirindira. Ndamwifuriza ishya n'ihirwe, amahoro menshi kandi no gukunda umurimo, amashuri yize aha ntapfe ubusa.'

    Ku rundi ruhande, Umunya-Guinea Conackry, Souleymane Diawara, yagaragaje ko yishimiye guhabwa ipeti n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda Paul Kagame kandi ko amasomo akuye mu Rwanda azamufasha kuzuza neza inshingano zo kurinda igihugu cye.

    Ati 'Nk'umusirikare wa Guinea Conackry, nzaharanira gukoresha amasomo nk'uye aha mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, mu guhindura ibintu mu gisirikare cyacu. Nahisemo kuza kwiga mu Rwanda kuko ari igihugu gifite igisirikare gikomeye, naje kubigiraho kugira ngo nanjye nzabashe gukoresha ubwo bumenyi nteza imbere igihugu cyanjye.'

    Ibirori byasojwe n'ibyishimo na morale iri hejuru ku basirikare bashya n'imiryango yabo yari yagiye kubashyigikira.

    Hafashwe ifoto y’urwibutso n’abasirikare binjiye mu Ngabo z’u Rwanda

    Ibyishimo byari byose ku barangije amasomo

    Abakobwa 117 bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda zikomeje kwimakaza ihame ry’uburinganire

    Abakobwa binjiye mu gisirikare bahamagariye bagenzi babo gutinyuka uwo mwuga

    Perezida Kagame yagaragaje ko abasirikare bakwiye kurangwa n’indangagaciro nzima

    Abasirikare bari bakumburanye n’abo mu miryango yabo

    Morale yo hejuru ni yo yasoje ibirori

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-inzozi-zibaye-impamo-imbamutima-z-abinjiye-mu-ngabo-z-u-rwanda

  • Access to Finance Rwanda yagaragaje ko 83% by'abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse bagerwaho na serivisi z'imari – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa 2 Ukwakira 2025 mu nama yigaga ku buryo abakora ubucuruizi buto n'ubuciriritse bagera kuri serivisi z'imari biboroheye.

    Ni inama yiswe 'MSME Growth Symposium' yateguwe na AFR ifatanyije na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM) ndetse na Mastercard Foundation, ibaye bwa mbere ariko izajya iba buri mwaka aho ihuriza hamwe abakora mu bigo by'imari, inzego za Leta , ibigo bifasha Leta mu iterambere, n'abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse n'abandi batandukanye.

    Iyi nama igamije kwigira hamwe uburyo ubucuruzi buto n'ubuciriritse bwazamuka by'umwihariko binyuze mu kugera kuri serivisi z'imari.

    AFR ivuga ko kuba 99.8% by'ibigo bikora ubucuruzi mu Rwanda ari ibikora ubuto n'ubuciriritse bigaragaza ko ari bwo nkingi y'ubukungu bw'Igihugu mu bijyanye n'ubucuruzi. Uru rwego kandi rutanga akazi ku bantu benshi.

    Ubu bushakashatsi bwakozwe na AFR mu 2024 bwagaragaje ko abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse mu Rwanda bagera kuri 17.5% badashobora kubona inguzanyo mu bigo by'imari mu gihe 83% bo bagerwaho n'izo serivisi.

    Umuyobozi Mukuru wa AFR, Iyacu Jean Bosco yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse (MSMES) mu Rwanda bacyugarijwe n'uburyo bwo kutagira imikoranire ihamye iborohereza kugera kuri serivisi z'imari.

    Muri izo mbogamizi harimo kugorwa no kubona inguzanyo cyangwa igishoro, inyungu iri hejuru mu bigo by'imari, kutagira ubumenyi mu micungire y'ubucuruzi n'icyuho cy'ubumenyi bucye mu by'imari.

    Iyacu ariko yagaragaje ko abakora mu rwego rw'ubuhinzi bo bafite imbogamizi zihariye mu by'imari kuko urwego rwabo rutitabwaho uko bikwiye.

    Ati 'Mu nzego zose dusanga urw'ubuhinzi ari rwo rutabona inguzanyo zihagije kandi bimaze igihe bivugwaho. Abakora mu nzego zitandukanye haba Leta n'abikorera barakizi. Nka AFR twatangiye kugira icyo tubikoraho kuko ubu hari banki turi gukorana nazo ku buryo ubagannye udafite ingwate wabasha kubona inguzanyo.'

    Yakomeje ati 'Hari n'ikibazo cya ba rwiyemezamirimo badafite ubumenyi mu gukora ubucuruzi kinyamwuga, baba bakeneye abantu bafite ubumenyi burenze bwabafasha. Abo bantu tubafasha kubona amahugurwa kandi tukabishyurira ikiguzi cy'amahugurwa ariko na rwiyemezamirimo akagira amafaranga ashyiramo kugira ngo abigire ibye abashe kumenya gucunga ibyo akora neza. Dufasha kandi ibigo by'imari kumva neza urwego rw'ubuhinzi tukabahugura kandi tukabaha n'amafaranga kugira ngo babashe kugera no ku muhinzi uri mu cyaro..'

    Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM), Dr. Kabayiza Alex yavuze ko uruhande rw'abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse n'abo mu bigo by'imari harimo kudakorana neza.

    Yagaragaje ko ariko MINICOM hari icyo igiye kubikoraho.

    Ati 'Ubushakashatsi bwerekanye ko tugomba gukorana n'abarebwa bose n'iki kibazo. Dushobora no kumvikana uburyo habaho ubwoko bw'inguzanyo runaka bujya gusubiza ikiciro runaka cy'ubukungu bakoreramo.'

    Rwiyemezamirimo mu by'ubuhinzi ukiri urubyiruko, Ishimwe Bonette yashimangiye ko bibagora kwizerwa n'ibigo by'imari kuko nta ngwate baba bafite bigatuma kubona inguzanyo bakeneye bigora.

    AFR igaragaza ko iri gushyira mu bikorwa gahunda ya 'Grow to Scale' iterwa inkunga na Mastercard Foundation, i Entrepreneurial Solutions Partners (ESP) na BPN Rwanda.

    Ni gahunda ifasha ba rwiyemezamirimo bari mu nzego z'ubuhinzi, ubukerarugendo ndetse n'inganda nto n'iziciriritse bahabwa amahugurwa akenewe kugira ngo bagure ibikorwa no kubafasha kubona inguzanyo mu bigo by'imari bishingiwe hamwe mo kubaha amafaranga adasubizwa n'asubizwa nta nyungu kugira ngo bazamuke.

    Umuyobozi Mukuru wa AFR, Iyacu Jean Bosco yavuze ko abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse (MSMES) mu Rwanda bacyugarijwe n'uburyo bwo kugera kuri serivisi z’imari

    Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri MINICOM, Dr. Kabayiza Alex yavuze ko uruhande rw'abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse n'abo mu bigo by'imari harimo kudakorana neza

    Iyi nama ku iterambere ry’ubucuruzi buto n’ubuciriritse yitabiriwe n’abakora mu nzego zitandukanye

    Rwiyemezamirimo mu by'ubuhinzi ukiri urubyiruko, Ishimwe Bonette yashimangiye ko bibagora kwizerwa n'ibigo by'imari kuko nta ngwate baba bafite bakeneye bigora

    Urwego rw’ubuhinzi rwagaragajwe nk’urukiri inyuma mu kugera kuri serivisi z’imari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/access-to-finance-rwanda-yagaragaje-ko-83-by-abakora-ubucuruzi-buto-n

  • Nyamagabe: Grenade yagaragaye ahanyuze umuvu w'imvura – #rwanda #RwOT

    Iki gisasu cyagaragaye mu gitondo cyo ku wa 3 Ukwakira 2025, mu murima w'umuturage witwa Mukamana Caritas, wo mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Manwari, Umurenge wa Mbazi, ho mu Karere ka Nyamagabe, nyuma y'aho hari haraye haguye imvura nyinshi igatera isuri ikomeye yakukumbye ibintu byinshi bigatuma isiga iyo grenade iri hejuru.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko abaturage bagitanga ayo makuru, Polisi ifatanije n'izindi nzego z'umutekano bihutiye kuhagera, bakahakura iyo grenade.

    Yavuze ko aho iyi granade yakuwe, bivugwa ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi habaga umuntu wari interahamwe yitwaraga gisirikare, agakunda no kugendana intwaro zitandukanye, ndetse muri urwo rugo hagakunda guhurira abasirikare n'abandi bitwaraga gisirikare, ibikekwa ko n'iyi yaba iri mu zo yahataye, kandi bidatangaje, bikavugwa kandi ko uwo mugabo yaje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma gato ya Jenoside n'ubu akaba ataragaruka.

    Ati ''Biragaragara ko ari iya kera, ariko nyine ni igisasu, habayeho kurangara cyakwangiza ubuzima bw'abantu, ni yo mpamvu cyateguwe n'inzego zibifitiye ububasha.''

    Yanaboneyeho gukomeza gusaba abaturage kujya bagira amakenge igihe cyose babonye ikintu batazi, bakajya bihutira kumenyesha Polisi hataragira uwo bigiraho ingaruka kuko hari abajya babikerensa bikabaviramo ingaruka zikomeye zirimo n'urupfu.

    Iyi grenade yagarageye mu murima yanamye hejuru kubera umuvu wakomotse ku mvura nyinshi yaraye iguye mu gace yakuwemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-grenade-yagaragaye-ahanyuze-umuvu-w-imvura