Category: Uncategorized

  • Nyabihu: Ruhurura yaciye inkangu hagati mu ngo z'abaturage #rwanda #RwOT

    Abatuye mu Kagari ka Gatagara, Umurenge wa Karago, mu Karere ka Nyabihu, baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n'inkangu yacitse hagati mu ngo zabo, igatandukanya abaturage ndetse igashyira mu manegeka ibiro by'Akagari ka Gatagara, Poste de Santé ya Gatagara ndetse n'amazu menshi y'abaturage batuye hafi aho. Iyi nkangu ivugwa ko yaturutse ku mvura nyinshi imaze iminsi igwa.

    Abaturage bavuga ko kuva iyi ruhurura yacikamo ibice, ubuzima bwabo bwahindutse kuko bamwe batagishobora kugerera ku baturanyi babo, abandi bakaba batinya ko amazu yabo azahirima igihe cyose imvura iguye.

    Hari n'abavuga ko abana babo batagishobora kwambuka bagiye ku ishuri kubera ubunini n'ubujyakuzimu bw'iyo ruhurura.

    Umwe mu baturage witwa Mukamana Claudine yagize ati: 'Iyo imvura iguye dutinya gusohoka, kuko ubutaka burasatura bigatuma dukeka ko amazu ashobora kugwa igihe icyo ari cyo cyose. Twabuze aho twerekeza n'iyo twitabaje ubuyobozi batubwira ko ikibazo kiri gusuzumwa.'

    Abaturage basaba ko hakorwa ibikorwa byo gusana iyo ruhurura cyangwa hakubakwa inkuta zifata ubutaka kugira ngo birinde impanuka zishobora gukurura ibihombo n'ibyago bikomeye. Ubuyobozi bw'Umurenge wa Karago bwo bwemeza ko ikibazo cyagejejwe ku rwego rw'Akarere, kandi harimo gushakwa ibisubizo birambye birimo gusana no gufata icyo gice cyangiritse kugira ngo ubuzima busubire mu buryo.

    Iyi nkangu ni imwe mu zagiye ziboneka mu bice bitandukanye by'Akarere ka Nyabihu mu gihe cy'imvura, aho abaturage basabwa kuba maso no kwirinda gutura mu bice bigaragara nk'iby'amanegeka.

    Ruhurura yaciye inkangu hagati mu ngo z'abaturage ikaba yashyize mu manegeka ibiro by'Akagari ka Gatagara na Poste de santé

     

    Source : https://kasukumedia.com/nyabihu-ruhurura-yaciye-inkangu-hagati-mu-ngo-zabaturage/

  • Nyuma yo gutandukana n’umunyarwandakazi, Sarpong wakiniye Rayon yateye ivi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya-Ghana wakiniye Rayon Sports, Michael Sarpong yatereye ivi inkumi yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Sarpong yagaragaje ko yambitse impeta Tierra Wright ndetse akemera kuzamubera umugore. Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe.

    Yagize ati “amasengesho y’ibihe byose, ibyishimo, kudahinduka n’urukundo byangeje kuri ibi bihe na we. Ndashima impano y’urukundo, ubwiza bw’umwunganizi n’urugendo tugiye kugendana. Muri wowe ntabwo nabonye urukundo gusa, ahubwo umwunganizi, inshuti ndetse n’urugo rw’iteka ryose ku mutima wanjye.”

    Tierra na we yagize ati “ndacyasakuza kubera umukunzi wanjye, ku bagore beza b’inshuti zanjye niba umugabo atari mwiza kuri wowe, mureke umugabo wa nyawe ntatuma umuhiga.”

    Michael Sarpong wakiniye Rayon Sports hagati ya 2018 na 2020 ateye ivi nyuma y’uko muri 2020 yari yakoreye ibirori by’isabukuru umukobwa w’umunyarwandakazi, Djazilla ariko bakaza gutandukana.

    Ibyishimo byari byose

    Byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe

    Byari ibirori byiza cyane

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12001

  • Shampiyona ya Handball yagarutse #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ryamaze kwemeza ko shampiyona ya Handball igomba gutangira mu mpera z’iki cyumweru.

    Hazatangira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo aho n’ingengabihe y’umunsi wa mbere yahise itangazwa.

    Shampiyona ikaba izatangira tariki ya 12 Ukwakira 2025, ikaba izabera ku bibuga bitatu Musanze, Ruhango na Nyagatare.

    Aya makipe akaba agiye gutangira urugendo rutoroshye rwo guhatanira igikombe cya 2025-26 ni mu gihe icy’umwaka ushize cyegukanywe na Police HC itsinze APR HC mu mikino ya kamarampaka.

    Gahunda y’umunsi wa mbere wa Shampiyona ya Handball tariki ya 12 Ukwakira 2024

    Musanze

    Musanze HC 11:00′ UR Huye
    UR Huye 13:00′ Gicumbi HT
    Gicumbi HT 15:00′ Musanze HC

    Ruhango

    ES Kigoma 11:00′ UR Rukara
    Nyakabanda HC 13:00′ ES Kigoma
    UR Rukara 15:00′ Nyakabanda HC

    Nyagatare

    GS Tabagwe 11:00′ ADEGI Gituza
    AGEDI Gituza 13:00′ APR HC
    APR HC 15:00′ GS Tabagwe

    Shampiyona ya Handball izatangira ku Cyumweru

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11999

  • Niyonizera Judith watandukanye na Safi aritegura kwibaruka ubuheta #rwanda #RwOT

    Niyonizera Judith uzwi nka Judy Boss Lady n’umugabo we King Dustin barimo kwitegura kwibaruka ubuheta.

    Judith wamamaye cyane ubwo yakoraga ubukwe n’umuhanzi Safi ariko ntibigende neza bakaza gutandukana, yaje kubona umuhoza amarira.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abamukurikira amashusho agaragaza ko atwite kandi akuriwe, ashimira Imana ku byo ikomeje gukorera umuryango wabo.

    Ati “Urakoze Mana ku bwa byose wadukoreye.”

    Baritegura kwibaruka ubuheta mu gihe muri Nzeri 2023 bari bibarutse imfura yabo.

    Judith Niyonizera na King Dust batangiye gukundana mu 2021, ndetse mu 2023 baza kwibaruka imfura yabo.

    Muri Gicurasi 2025 nibwo aba bombi baje gukora ubukwe, ni nyuma y’uko ubwo yakoze na Safi 2017 urugo rutamuhiriye

    Niyonizera na King Dust baritegura kwibaruka ubuheta

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12000

  • Titi Brown yarokotse impanuka ikomeye, uwo bari kumwe iramuhitana #rwanda #RwOT

    Amashimwe ni yose ku mubyinnyi Titi Brown, nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye ya moto n’ikamyo yo mu bwoko bwa ‘Howo’ yahitanye umumotari wari umuhetse.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukwakira 2025, yasangije abamukurikira ubutumwa bw’amashimwe ku Mana agaragaza ko yakoze impanuka ya moto ku bw’amahirwe akayirokoka.

    Yavuze ko we n’umumotari wari umuhetse bahuye n’imodoka yo bwoko bwa ‘Howo’, uwari umutwaye ahita yitaba Imana, gusa we (Titi) nta n’igikomere yagize.

    Ati “Mwa bantu kurokoka impanuka ya Howo umumotari wari ugutwaye agapfa wowe ukabivamo nta n’igikomere, ni ubuntu bw’Imana.”

    Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown, ni umwe mu babyinnyi bakunzwe cyane mu Rwanda, igikundiro cye cyangwa ubwamamare bwe bwiyongereye kurushaho ubwo yari afunguwe agatangira kuvugwa mu nkuru z’urukundo n’umukinnyi wa filime, Nyambo Jesca.

    Titi Brown yarokotse impanuka ikomeye

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11998

  • Akanyamuneza kuri Biramahire Abeddy asezerana imbere y’amategeko #rwanda #RwOT

    Mu maso hakeye, ibyishimo ari byose, akamwenyu ari kose, ni byo byaranze rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Biramahire Abeddy asezerana imbere y’amategeko na Kagame Vanessa.

    Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 6 Ukwakira 2025 nibwo Biramahire Abeddy n’umugore we Kagame Vanessa basezeranye imbere y’amategeko biyemeza kubana akaramata, mu bibi no mu byiza bakazatandukanywa n’urupfu.

    Hari nyuma y’amasaha make uyu rutahizamu wa ES Sétif muri Algérie avuye mu ndege kuko yari yageze mu Rwanda saa sita z’ijoro anitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi azakina na Benin ku wa Gatanu na Afurika y’Epfo tariki ya 14 Ukwakira mu mikino isoza itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

    Abeddy na Vanessa bakaba bamaze imyaka irenga itanu mu rukundo ndetse uru rukundo rwabo rukaba rwarashibutseho ishami, aho bafitanye umwana umwe w’umuhungu, Biramahire Ayman Janis.

    Urukundo rwabo rwamenyekanye 2021 aho buri umwe atahwemaga kugaragariza mugenzi we ko amukunda binyuze mu mitoma bateranaga ku mbuga nkoranyambaga.

    Abeddy na Vanessa basezeranye imbere y’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11997

  • Ibaruwa ifunguye yuje agahinda rutahizamu Mickels yandikiye Amavubi #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugira imvune igatuma atazitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi, rutahizamu Joy-Lance Mickels yashyize amarangamutima ye hanze.

    Uyu rutahizamu ukina asatira anyuze ku mpande mu ikipe ya Sabah FK yo muri Azerbaijan mu cyiciro cya mbere yari yahamagawe bwa mbere mu Mavubi none imvune itumye atitabira ubutumire.

    Ni imvune y’imbavu yagize ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025 mu mukino batsinzemo Karvan 2-0 aho yanatsinze igitego cya mbere.

    Nyuma yo kubona atazitabira ubu butumire yagize ati “bakundwa muryango w’Amavubi, mbabajwe no kubamenyesha ko nyuma yo guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’Igihugu, nagize imvune ikomeye y’urubavu ku munota wa 92, umunsi umwe gusa mbere y’uko mpaguruka ngo nze.”

    “Nari nishimye cyane ko bwa nyuma nk’umwana ngiye kunyura muri ibi bihe, by’umwihariko kuba ndi mubazakina imikino y’ingenzi yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi ya Benin na Afurika y’Epfo.”

    Yakomeje agira ati “mu by’ukuri ndashimira icyizere bangiriye bampamagara. Sinshidikanya kwizera ko Imana imfitiye gahunda itandukanye kandi ndabyemera n’icyizere ndetse n’ubumuntu.”

    “Nzaba ari njye mufana wa mbere, nishimira intsinzi ndetse mbashyigikira aho ndi.”

    Joy-Lance Mickels yari yahamagawe gukina imikino ibiri isoza itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 Amavubi azakinamo na Benin tariki ya 10 Ukwakira i Kigali na Afurika y’Epfo tariki ya 14 Ukwakira muri Afurika y’Epfo.

    Joy-Lance Mickels yababajwe no kuba atazitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11996

  • Inkuru mbi ku Ikipe y’Igihugu Amavubi #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, yakiriye inkuru mbi mbere gato yo gukina na Benin na Afurika y’Epfo ni nyuma y’uko rutahizamu yari yahamagaye bwa mbere, Joy-Lance Mickels yagize imvune ikomeye.

    Uyu rutahizamu usatira anyuze ku mpande muri Sabah FK muri Azerbaijan, yaraye agiriye imvune mu mukino ikipe ye yatsinzemo Karvan 2-0.

    Joy-Lance Mickels wari watsinze igitego cya mbere ku munota wa 31 kuri penaliti yaje kugongana n’umunyezamu Karvan, Kamran Ibrahimov ku munota wa 11 w’inyongera biba ngombwa ko akurwa mu kibuga na Ambulance yihutanwa kwa muganga.

    Ntabwo haramenyekana imvune ye uko imeze, akaba atazagaragara ubwo Amavubi azaba yakira Bénin tariki ya 10 Ukwakira kuri Stade Amahoro, no gusura Afurika y’Epfo tariki ya 14 Ukwakira 2025.

    Ni uko yakuwe mu kibuga

    Joy-Lance Mickels yari yahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11994

  • Rayon Sports ishobora gufata icyemezo gikomeye #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ishobora gutandukana n’umutoza wayo Afhamia Lotfi nyuma y’umusaruro nkene amaze iminsi agaragaza.

    Lotfi ukomoka muri Tunisia yagizwe umutoza wa Rayon Sports muri Gicurasi 2025 avuye mu ikipe ya Mukura VS nyuma yo kuyigeza muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.

    Gusa yasinye perezida Twagirayezu Thaddee atamwemera nyuma yavuze ko yumviye visi perezida we, Muhirwa Prosper.

    Kuva yagera muri iyi kipe ntabwo yemeje abakunzi b’iyi kipe bitewe n’imikinire ye batemera ndetse na perezida wa Rayon Sports yigeze kuvuga ko atabona akaboko k’umutoza.

    Nyuma yo gutangira shampiyona atsinda Kiyovu Sports 2-0, akaza gusezererwa na Singida Black Stars muri CAF Confederation Cup ibatsinze imikino yombi, agatsindwa na Police FC muri shampiyona akaba yaraye anganyije na Gasogi United, biravugwa ko ashobora kwirukanwa n’iyi kipe.

    Bivugwa ko perezida wa Rayon Sports yamaze gufata umwanzuro wo gusezerera Afhamia Lotfi maze ikipe igakomeza gutozwa n’umutoza wungirije Haruna Feruz waje n’ubundi asa n’utegurirwa kuzaba umutoza mukuru.

    Afhamia Lotfi ashobora kwirukanwa muri Rayon Sports

    Twagirayezu Thaddee ashobora kwirukana umutoza Lotfi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11995

  • Menya amateka y'ukuntu Fanta Orange na Citron zagiye zikundwa cyane #rwanda #RwOT

    Abenshi mu bantu batekereza ko Fanta Orange na Citron ari ibinyobwa cyangwa ibintu bikorerwa mu nganda gusa, ariko si ko bimeze. Fanta Orange ikozwe ahanini mu mbuto z'orange, mu gihe Fanta Citron iba ikomoka ku mbuto z'indimu. Ibi bituma izi soda ziba zifite uburyohe karemano bw'imbuto, zituma abantu bazikunda kandi bazikoresha nk'inzoga yoroheje itagira alcool, ihumura neza kandi ifite ibara ryiza.

    Amateka ya Fanta atangira mu gihe cy'intambara ya kabiri y'Isi, ubwo uruganda nka Coca-Cola mu Budage rutashoboraga kubona ibikoresho bisanzwe byo gukora Coca-Cola. Ku bw'ibyo, bakoraga soda nshya yitwa Fanta, bakoresheje ibikoresho bibonetse mu gihugu, birimo imbuto n'imboga.

    Orange ni rumwe mu rubuto rw'ingenzi rwakoreshwaga icyo gihe, bituma habaho Fanta Orange, naho Citron cyangwa indimu ikaba yarakoreshwaga mu gukora Fanta ya Citron.

    Imva n'imano by'izi soda biri mu buryohe bwazo bwa kamere. Uburyohe bw'imbuto, butuma umuntu wese unywa Fanta yumva aryohewe n'uburyohe budasanzwe. Ubu buryohe butuma no ku ruhande rw'amarangamutima humva hatekanye, kunywa Fanta bitanga ibyishimo, gukangura amarangamutima meza no kwishima.

    Fanta Orange na Citron si ibyo kunywa gusa, ahubwo zifite n'amateka yihariye mu gukundwa n'abantu kubera uburyo zagiye zihuza abantu, zigakoreshwa mu birori, iminsi mikuru, ndetse no mu biganiro by'abantu. Kubimenya byongera agaciro ku buryo umuntu ahora yishimira igihe anyweye Fanta, kuko buri kinyobwa gifite inkuru yacyo, kandi iyi nkuru yerekana ko n'imbuto ziri mu buzima bwacu zishobora guhinduka ikinyobwa abantu bakunda.

    Ubu, buri wese ashobora kumenya ko kunywa Fanta atari ukunywa gusa, ahubwo ari nko gusogongera umuco n'amateka y'imbuto z'Isi, akagera ku byishimo by'umwimerere bivuye mu bimera karemano. Ibi ni byo bituma Fanta ikomeje gukundwa ku Isi yose, ikaba idasanzwe mu buryohe n'amateka yayo.

    Fanta ya Orange yaciye ibintu mu myaka yashize ndetse na nubu!
    Fanta ya Citron bitewe n'amateka yayo ndetse n'umwimerere ikoranwe, nibyo bituma igira igikundiro cyinshi kubayinywa

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/menya-amateka-yukuntu-fanta-orange-na-citron-zagiye-zikundwa-cyane/