Category: Uncategorized

  • Ukuri ku myitwarire mibi yatumye Mamadou Sy na Dauda badakina na Pyramids FC #rwanda #RwOT

    Mu buryo butunguranye Mamadou Sy na Seidu Yussif Dauda ba APR FC ntabwo baraye bakinnye umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League iyi kipe yatsinzwemo na Pyramids FC 3-0 inayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 5-0.

    Amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ni uko aba bakinnyi bazize imyitwarire mibi itasobanurwaga.

    ISIMBI yagerageje gushaka amakuru nubwo ba nyir’ubwite nta n’umwe wigeze ushaka kugira icyo abivugaho, gusa yamenye ko mbere y’umukino aba bakinnyi basohotse mu mwiherero w’ikipe nta ruhushya.

    Aba bakinnyi bombi bakaba babaga mu cyumba kimwe cya hoteli bari babagamo, nyuma y’imyitozo ya nyuma yabaye ku wa Gatandatu bamaze gufata amafunguro nibwo basohotse.

    ISIMBI yamenye ko nyuma yo kumenya ko batari mu cyumba cyabo baketse ko bari mu byumba by’abandi bakinnyi bagenda bakomanga icyumba ku cyumba ariko basanga ntabarimo ariko guhita bemeza ko batorotse.

    Umwe muri aba bakinnyi nimugoroba bimaze kumenyekana ko batari bukine aganira n’umwe mu nshuti ze akaba yamwemereye ko icyo bazize ari uko bari basohotse nta ruhushya mu ijoro ribanziriza umukino, gusa ntabwo yamubwiye icyo yari bagiye gukora.

    Aba bombi bakaba barabwiye Team Manager, Afande Kavuna ko bari bagiye kugura imiti ibintu atemeye ndetse binababaza umutoza ahitamo kubakura mu bakinnyi bakina uyu mukino.

    Babwiwe ko n’uwavuga ko bari bagiye kubonana n’abantu bo muri Pyramids FC ntaho bahera bahakana cyane ko ngo ku mashusho ya hoteli.

    APR FC ikaba yababajwe n’iki gikorwa cy’aba bakinnyi ku buryo bashobora gufatirwa ibindi bihano byisumbuyeho nibagera i Kigali.

    Mamadou Sy na Dauda batorotse umwiherero w’ikipe

    Seidu Yussif Dauda asanzwe avugwaho imyitwarire itari myiza

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11992

  • Martin Ødegaard yagize imvune y'imitsi ifasha ivi ry'ibumoso gukora #rwanda #RwOT

    'Martin ari kugenzurwa no kuvurwa n'itsinda ryacu ryita ku buzima bw'abakinnyi kuri Sobha Realty Training Centre mu gihe cy'ikiruhuko cy'imikino mpuzamahanga UEFA Champions League, intego ikaba ari uko yasubira mu kibuga vuba bishobotse', itangazo rya Arsenal ribihamya.

    Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Norvège, akaba na kapiteni w'ikipe ya Arsenal, amaze igihe ari umwe mu nkingi za mwamba mu mikino y'iyi kipe yo mu mujyi wa London.

    Kuba yagize imvune mu ivi ry'ibumoso byatumye abafana benshi b'Arsenal ndetse n'Igihugu cya Norvège bibaza igihe azamara atagaragara mu kibuga.

    Nubwo Arsenal yatangaje igihe azamara hanze, bamwe mu bagenzura ubuzima bw'abakinnyi bavuga ko imvune z'urutugu cyangwa ivi zikunze gufata igihe kirekire kugira ngo umukinnyi yongere agaruke mu buryo busanzwe. Ibi bishobora kuba ari ikibazo gikomeye cyane ku ikipe ya Arsenal, kuko Ødegaard akunze kuba mu bafasha hagati b'ingenzi cyane kandi agira uruhare runini mu migendekere myiza y'imipira itangwa imbere.

    Mu mikino ishize ya Premier League ndetse no mu mikino ya Champions League, Ødegaard yagaragaje ubuhanga n'ubushishozi mu gutanga imipira yagezaga ku bakinnyi nka Bukayo Saka, Gabriel Jesus ndetse na Leandro Trossard.

    Kuba atari buze kuboneka mu gihe runaka bishobora guha umutoza Mikel Arteta ikibazo gikomeye cyo gushaka uburyo yasimbura uyu mukinnyi mu buryo bushobora kutagaragaza icyuho.

    Arsenal iri mu rugamba rukomeye rwo guhatanira igikombe cya Premier League ndetse no kugera kure mu mikino ya UEFA Champions League. Kubura  umukinnyi nka Ødegaard muri ibi bihe by'ingenzi, ni ikibazo gishobora kugira ingaruka ku mikino ikomeye izakurikira. Gusa abafana bo bakomeje kugira icyizere ko itsinda ryita ku buzima bw'abakinnyi rizamufasha kugaruka vuba.

    Umwe mu bafana b'Arsenal yagize ati: 'Ødegaard ni umutima w'ikipe yacu. Kuba avunitse biratubabaje cyane, ariko turizera ko azagaruka vuba kandi akomeze kudufasha mu rugendo rwo guhatanira ibikombe.'

    Martin Ødegaard yagize imvune y'imitsi ifasha ivi ry'ibumoso gukora

     

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/martin-odegaard-yagize-imvune-yimitsi-ifasha-ivi-ryibumoso-gukora/

  • Habura iminsi 3 gusa ngo yuzuze ukwezi ari Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa, ahisemo kwegura #rwanda #RwOT

    Mu gihe byari byitezwe ko Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa, Sébastien Lecornu ayobora inama y'Abaminisitiri ku mugoroba wo kuri uyu wa 06 Ukwakira 2025, yatunguranye muri iki gitondo ubwo Ibiro bya Perezida Emmanuel Macron byatangazaga ko Lecornu yeguye ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe.  

    Perezidanse y'u Bufaransa, mu biro bya Perezida Emmanuel Macron nibo batangaje ko uwari Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa, Sébastien Lecornu yamaze gutanga ubwegure bwe muri iki gitondo. Ni mu gihe hari hitezwe ko kuri uyu mugoroba aza gukoresha inama ye ya mbere y'Abaminisitiri,

    Nk'uko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru by'Ubufaransa/AFP, kwegura kwa Minisitiri w'Intebe Sébastien Lecornu gutewe n'uko abatavuga rumwe n'Ubutegetsi bo mu ishyaka ry'aba Républicains bayobowe na Bruno Retailleau bamwamaganye.

    Sébastien Lecornu, yeguye kuri uyu mwanya abura gusa iminsi itatu ngo ukwezi kuzure kuko yagiye kuri uyu mwanya ku wa 09 Nzeri 2025. Yashyizweho igitutu n'abamushinja ko benshi mu bagaruwe muri Guverinoma ye ari abayihozemo kandi bafite ibyo banengwa.
    intyoza

    The post Habura iminsi 3 gusa ngo yuzuze ukwezi ari Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa, ahisemo kwegura first appeared on Intyoza.

    The post Habura iminsi 3 gusa ngo yuzuze ukwezi ari Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa, ahisemo kwegura appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/06/habura-iminsi-3-gusa-ngo-yuzuze-ukwezi-ari-minisitiri-wintebe-wu-bufaransa-ahisemo-kwegura/

  • Mbere yo kuza mu Mavubi, Ntwari Fiacre yasuzuguye abatoza #rwanda #RwOT

    Mbere yo kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Umunyezamu Ntwari Fiacre, yasuzuguye umutoza we muri Kaizer Chiefs yanga gusimbuzwa.

    Wari wo mukino we wa mbere agiriwe amahirwe yo gukina, wabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025 mu mukino wa 1/8 cya Carling Cup bakinnyemo na Stellenbosch kuri Cape Town Stadium.

    Ntwari Fiacre akaba yitwaye neza muri uyu mukino nta gitego na kimwe yinjijwe mu minota 90 y’umukino kongeraho n’iminota 30 y’inyongera.

    Ubwo umutoza Khalil Ben Youssef, yabonaga igihe cyo kujya muri penaliti cyegereje, yigiriye inama yo gukuramo uyu munyezamu agashyiramo undi ariko Ntwari Fiacre arabyanga yanga kuvamo.

    Ni ibintu byakuruye impaka ndende hibazwa impamvu Ntwari Fiacre yanze kuva mu kibuga ngo hajyemo undi afate penaliti.

    Ntwari Fiacre usanzwe uzwiho gukuramo penaliti, yaje gukuramo penaliti imwe ariko birangira n’ubundi ikipe isezerewe kuri penaliti 5-4.

    Ubwo umutoza yari abajijwe kuri iyi myitwarire yagize ati “Ni ibintu tugiye gukemura imbere mu ikipe. Yavuze ko yari afite icyizere cyinshi ariko ntabwo ari ibintu byo kureka gutyo.”

    Ntwari Fiacre akaba yari atarakina umukino n’umwe kuva uyu mwaka w’imikino wa 2025-26 watangira aho hakinaga Brandon Peterson.

    Ntwari Fiacre aragera mu Rwanda uyu munsi saa 20h40′ aho aje ari bube bitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi ku mikino 2 isoza itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 aho u Rwanda ruzakina na Benin na Afurika y’Epfo.

    Ntwari Fiacre yasuzuguye umutoza we

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11993

  • Imvune ya Marcus Rashford yateje impungenge ku bafana ba FC Barcelona #rwanda #RwOT

    Marcus Rashford yagize imvune ubwo Barcelona yatsindwaga na Sevilla ibitego bine kuri kimwe cya Barcelona mu mukino wa La Liga ku munsi wejo hashize ku Cyumweru, taliki ya 5 Ukwakira 2025, nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru Diario Sport. Uyu mukinnyi w'ikipe ya Barcelona FC, nyuma yo kugira imvune, byahise bitera impungenge abakunzi b'umupira w'amaguru n'abafana be ku Isi hose.

    Amakuru avuga ko nubwo imvune yamugaragayeho, nta bimenyetso bigaragaza ko ari ikibazo gikomeye cyangwa kizamubuza gukomeza kugaragara mu mikino iri imbere.

    Abashinzwe ubuzima bw'abakinnyi ba FC Barcelona ni bo bazakora isuzuma ryimbitse kugira ngo harebwe neza uko amerewe, bityo hamenyekane niba akeneye iminsi myinshi yo kuruhuka cyangwa niba yakomeza imyitozo isanzwe kugira abone kugaruka mu kibuga.

    Mu mupira w'amaguru, imvune ziba nk'ibisanzwe, ariko iyo bijyanye n'abakinnyi bakomeye kandi mu makipe akomeye, bituma amakuru akwirakwira cyane kandi bigatuma habaho kwibaza byinshi ku hazaza h'uwo mukinnyi mu mikino ikurikira.

    Kuri ubu, amakuru ahari aragaragaza ko iyi mvune idakomeye, bityo abakunzi be bakaba bashobora gutuza, bakizera ko azagaruka vuba ku rwego rwe rwo hejuru.

    Rashford amaze imyaka myinshi ari umwe mu nkingi za mwamba za Barcelona, kuri ubu iyo agize ikibazo cy'ubuzima bitera impungenge nyinshi kuko akenshi ahindura umukino mu kanya gato. Abafana bitezweho kumushyigikira muri ibi bihe, mu gihe abaganga n'abatoza bakomeje kumwitaho, kugira ngo agaruke afite imbaraga.

    Imvune ya Marcus Rashford yateje impungenge ku bafana ba FC Barcelona

     

    Source : https://kasukumedia.com/imvune-ya-marcus-rashford-yateje-impungenge-ku-bafana-ba-fc-barcelona/

  • Muri Rayon mbona nkwiye kubanzamo – Rivaldo wageneye ubutumwa abakunzi ba Gikundiro #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Harerimana Abdelaziz Rivaldo yasabye abakunzi b’iyi kipe kudacika intege ko iminsi myiza barimo kugenda bayisatira.

    Ni nyuma yo kunganya na Gasogi United ibitego 2-2 mu mukino wa shampiyona aho Rivaldo ari we waraye utsindiye Rayon igitego cya kabiri cyatumye ibona inota.

    Yavuze ko nta kidasanzwe ari uko ikipe iri mu bihe bibi.

    Ati “ni ikipe iri mu bihe bibi, iyo ikipe iri mu bihe bibi uba ugomba kwakira umusaruro ubonye wose ariko turakora uko dushoboye tubone intsinzi.”

    Yakomeje avuga ko ubu bagiye gukora cyane kandi akaba yizeye ko vuba cyane bazabisohokamo.

    Rivaldo kandi akaba yasabye abakunzi ba Rayon Sports kudacika intege ahubwo bagume ikipe ya bo hafi.

    Ati “nta gucika intege natwe ntabwo twazicitse, bagumye batube hafi tuzitwara neza bishime.”

    Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku ruhande, yavuze ko we abona ari umukinnyi wakabaye abanza mu kibuga ariko umutoza ari we uba ufite amahitamo ye.

    Ati “ni amahitamo y’umutoza niba abona ko ndi umukinnyi w’umusimbura nkajyamo nsimbuye, nimfatisha nzafatisha. Ubushobozi bwanjye uko niyumva mbona nkwiriye kubanzamo, njyewe ndi umukinnyi wiyumva n’umutoza afite uko abibona umuntu ukwiriye kubanzamo.”

    Harerimana Abdelaziz akaba yarakuriye mu ikipe ya Gasogi United, batandukanye muri uyu mwaka ari bwo yahitaga asinyira Rayon Sports ubu akaba ari ku mwaka we wa mbere.

    Rivaldo yavuze ko abona akwiye kuba abanzamo muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11990

  • Dodoma Jiji yaciwe miliyoni 15 kubera Mashami Vincent #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Dodoma Jiji yo muri Tanzania yaciwe amande ya miliyoni 15 z’amashilingi ya Tanzania kubera umutoza wayo Mashami Vincent utujuje ibisabwa bimwemerera kuba umutoza mukuru muri iyi shampiyona.

    Mashami Vincent yinjiye muri iyi kipe mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2025-26 utangira ndetse akaba amaze kuyitoza imikino 3.

    Ikinyamakuru Mwanaspoti cyanditse ko Komite y’Inama y’Ubutegetsi ya Shampiyona ya Tanzania (TPLB) yahannye Dodoma Jiji kubera ko yakinnye imikino 3 idafite umutoza mukuru kuko Mashami Vincent we atujuje ibisabwa bimwemerera kuba umutoza mukuru.

    Gikomeza kivuga ko Mashami hari amasomo mashya agomba gufata kugira ngo license ye ibe ijyanye n’igihe (refresher courses) kuko License A afite ntimwemerera kuba umutoza mukuru Tanzania, cyangwa akaba afite UEFA Pro.

    Ubuyobozi bwa Dodoma Jiji bukaba bugomba kwicara kubareba uburyo iki kibazo cyakemuka ariko ibyo gutandukana nawe byo ngo ntabwo biri muri gahunda.

    Uwatanze amakuru yagize ati “impamvu yo guhura ni ukureba niba ibi byumweru bibiri ashobora gufatamo amasomo kubera ko amande tumaze gucibwa ni menshi arimo kudusubiza inyuma, turamwizera ibyo gutandukana nawe ntibirimo.”

    Iyi kipe ikaba imaze gucibwa amande angana na miliyoni 15 z’amashilingi ya Tanzania, ni ukuvuga miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda mu mikino 3 imaze gukina.

    Mu mikino itatu ya shampiyona amaze gukina ari umutoza wa Dodoma Jiji, Mashami Vincent yatsinzwemo umwe, anganya umwe, atsinda umwe.

    Yatsinzwe na KMC 1-0, anganya na TRA United 2-2 mu gihe yatsinze Coastal Union 2-0.

    Mashami Vincent agomba gufata amasomo mashya kugira ngo akomeze kuba umutoza wo mu cyiciro cya mbere

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11991

  • Gisagara: Icyanya cy'inganda kimaze guha akazi abasaga 400 – #rwanda #RwOT

    Hamwe mu hashakirwa akazi ku baturage, harimo n'inganda zirimo izitunganya umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi.

    Mu Karere ka Gisagara by'umwihariko, hagaragara icy'inganda giherere mu Kagari ka Muyira, mu Murenge wa Kibilizi, muri kilometero ebyiri uvuye mu Mujyi wa Huye.

    Aha hamaze kubakwa inganda esheshatu, zirimo urutunganya umusaruro w'ibitoki, urutunganya inyama, urukora ibyo gupfunyikamo ibintu bitandukanye, uruganda rutunganya umusaruro w'ibigori n'uruganda rutunganya umuceri.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Habineza Jean Paul, yavuze ko nk'Akarere ko mu cyaro gafite intego yo gukomeza kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi, kuko ari byo bikorwa byiganje muri aka karere.

    Ati 'Dushyize imbere guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw'ibihingwa tweza, kugira ngo ibivuye mu murima mu musaruro w'abaturage cyangwa ku matungo tukabishora bikava mu karere kacu duhita tubona amafaranga.'

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko iki cyanya cy'inganda cyubatswe muri ako Karere cyahaye akazi abantu 439 barimo 187 bakora bihoraho, n'abandi 252 bakora nyakabyizi byose bakabona amafaranga abateza imbere.

    Yakomeje avuga ko hari abandi bashoramari bagera kuri batanu bamaze kugura ibibanza mu cyanya cy'inganda, ibisobanuye ko mu gihe kiri imbere nabo bazaba bazubatse, bityo zikazagira uruhare mu bukungu nazo.

    Kugeza ubu, uretse uruganda rw'inyama rugitegereje ibyangombwa ngo rutangire gukora, izindi nganda zose zirakora kandi zifasha abaturage cyane kuko babona isoko ry'umusaruro n'akazi bahabwamo.

    Kuri izi nganda kandi hiyongeraho uruganda rw'umuceri rwa Gikonko ruri mu Murenge wa Gikonko rutunganya umuceri, uruganda rutunganya amashanyarazi muri nyiramugengeri rwubatse mu Murenge wa Mamba n'izindi nganda ziciriritse mu Mirenge zikusanya kandi zigatunganya umusaruro w'ubuhinzi, cyane cyane ibigori n'ibitoki.

    Icyanya cy’inganda cya Gisagara kimaze gukura

    Uruganda rw’inyama rwa Gisagara, rwamaze kuzura na rwo, rutegereje kuzafungura aho rwitezweho gutunganya ingurube

    Inganda zikomeje kugenda zitanga akazi

    Uruganda rukora ibikomoka ku bitoki rwa Save muri Gisagara na rwo rufite abo rwahaye akazi

    Inganda zitunganya ibitoki ziri mu zatanze akazi muri Gisagara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-icyanya-cy-inganda-kimaze-guha-akazi-abasaga-400

  • Tujyane muri Sitasiyo ya RAB ya Songa itunganyirizwamo intanga zitanga icyororo cy'inka mu gihugu hose – #rwanda #RwOT

    Ibyo ni byo bikorerwa muri Sitasiyo y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) ahari inka z'ibimasa zatoranyijwe kandi zitabwaho uko bikwiye bigatanga intanga nziza.

    Ni Sitasiyo iri mu Karere ka Huye mu Murenge wa Kinazi, ikorerwamo abashakashatsi butandukanye ku nka. Uretse ibimasa bitanga icyororo, habarizwa inka nyinshi z'amoko atandukanye n'urwuri rugari zirishaho.

    Ahorororerwa ibimasa bitanga intanga zivaho icyororo ndetse n'aho izo ntanga zifatirwa zikabikwa hari mu hateye byihariye mu rwego rwo kurinda ubuziranenge bw'icyororo ziba zigiye gutanga.

    Umukozi ushinzwe kwita ku buzima bw'ibyo bimasa, Ndayambaje Abdul Karim, yabwiye IGIHE ko hari igice izo nka zibamo cyubatse nk'ibindi biraro ariko hakaba n'ahandi habugenewe intanga z'izo nka zifatirwa ariko ko kuzorora biba byihariye.

    Ati 'Ni imfizi zirindwa indwara n'imirire mibi kandi zigaburirwa neza. Zigaburirwa ubwatsi busanzwe ariko twongeramo n'izindi ntungamubiri zose ubuzima bwazo bukenera.'

    Yasobanuye ko hari ibimasa by'amoko atatu y'ingenzi birimo ibitanga icyororo kivaho inka zitanga umukamo mwinshi, ibitanga inyama nyinshi n'ibitanga byombi.

    Ati 'Hari ibimasa byo mu bwoko bwa 'Frison' na 'Jersey' bitanga inka zitanga amata menshi nka litiro 25 ku munsi. 'Jersey' ariko yo yihariye kugira amata meza kuko aba arimo amavuta menshi kurusha iza 'Frison'. Hari n'ubundi bwoko butanga byombi bwitwa 'Fleckvieh' ivamo inka zitanga amata n'inyama. Ni ukuvuga ko itanga amata mu rugero atari menshi cyane ariko ikagira n'imikaya ikura vuba igatanga inyama.'

    Ndayambaje yavuze ko ayo moko atatu ari yo akunze gutangwaho icyororo ariko ko hari n'izindi nka z'inyarwanda zirimo inyambo, inkuku n'inkungu.

    Izo na zo hari ibimasa byazo bitanga icyororo kugira ngo zikomeze zororwe mu rwego rwo gusigara umuco ngo zitazacika ariko ntizihabwa aborozi kuko zidatanga umusaruro wifuzwa, uretse ko hari abazihabwa ngo bazorore mu buryo bw'umuco.

    Yakomeje agaragaza ko gufata intanga z'ibyo bimasa bikorwa buri wa Kabiri na buri wa Gatanu kandi inshuro ebyiri ku munsi, imwe mu gitondo indi nimugoroba. Ibyo ngo ni byo bipimo byiza bituma zitanga intanga zujuje ubuziranenge.

    Kugira ngo ibyo bimasa bifatwe intanga bijyanwa ahantu habugenewe hari ibintu bikoze mu ishusho y'ishashi noneho ikimasa kikayurira ariko hasi hari umuntu uhita atega icyo izo ntanga zigwamo zikajya kubikwa muri laboratwari.

    Intanga imfizi itanga umunsi umwe Ndayambaje yavuze ko zishobora kugera kuri 500 kandi zujuje ubuziranenge ku buryo ziterwa ishashi 500.

    Abajijwe niba ishashi zitewe izo ntanga zose zifata, yavuze ko biterwa n'uburyo umworozi yitaye ku nka ye ndetse n'umuterera intanga uko yabikoze.

    RAB igaragaza ko muri Sitasiyo yayo ya Songa hari imfizi 10 zitanga intanga z'icyororo ibihumbi 120 ku mwaka ariko ko bitarenze uyu mwaka bazaba bafite imfizi 30 zizajya zitanga intanga ibihumbi 900 ku mwaka mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku nka.

    Muri iki kigo habarizwa inyambo nyinshi mu rwego rwo gusigasira umuco

    Hari urwuri ruhagije inka zirishamo

    Ndayambaje Abdul Karim yavuze ko imfizi zitanga icyororo zitabwaho byihariye

    Inka itanga intanga nziza igomba kuba yitabwho uko bikwiye

    Aha ni ho imfizi zifatirwa intanga zitanga icyororo

    Iki ni ikiraro cya kijyambere cyororerwamo imfizi zitanga icyororo

    Sitasiyo ya RAB ya Songa ni yo ikorerwamo ubushakashatsi ku nka

    Ibimasa by’inka z’inyarwanda na byo bitanga icyororo kugira ngo izo nka zitazacika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tujyane-muri-sitasiyo-ya-rab-ya-songa-itunganyirizwamo-intanga-zitanga-icyororo

  • Nyanza: Umusore wigaga muri kaminuza yasanzwe mu bwiherero yapfuye afite ishuka mu ijosi – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Ukwakira 2025, ni bwo yasanzwe aho yari acumbitse ku Mugonzi, mu Mujyi wa Nyanza, yapfuye afite n'ishuka mu ijosi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko nyuma yo guhabwa amakuru n'abaturage ndetse n'inzego z'ibanze, bahise batabarana n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), bagezeyo basanga umurambo w'umusore uri mu bwogero n'ishuka byagaragaraga ko yari yayihambiriye mu ijosi.

    Ati 'Umurambo we wahise uhakurwa ujyanwa ku Bitaro by'Akarere bya Nyanza, kugira ngo ukorerwe isuzuma.'

    CIP Kamanzi, yakomeje avuga iperereza nyakuri rishingiye ku bimenyetso ari ryo rizahamya icyo yazize, anavuga ko umuryango wa Nyakwigendera wakomokaga mu Karere ka Musanze wamenyeshwejwe iby'ibyo byago, ubu ukaba waje kureba umuntu wabo.

    Inzego z’umutekano n’iz’iperereza, zahise zitabara zikimara kumva iby’iyi nkuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umusore-wigaga-muri-kaminuza-yasanzwe-mu-bwiherero-yapfuye-afite-ishuka