Category: Uncategorized

  • Noheri yabaye nk'iminsi isanzwe: Abatuye Rubavu bavuga ko itizihijwe nk'uko byari bisanzwe #rwanda #RwOT

    Mu gihe mu myaka yashize umunsi mukuru wa Noheri warangwaga n'ibyishimo byinshi, gusangira no guhuriza hamwe imiryango n'inshuti, kuri ubu hari abaturage batandukanye bavuga ko Noheri y'uyu mwaka itizihijwe nk'uko byari bisanzwe abantu bari basanzwe bamenyereye.

    Ku wa Kane, Abakirisitu hirya no hino ku Isi bizihije umunsi mukuru wa Noheri wizihizwa nk'umunsi w'ivuka rya Yesu Kirisitu, umucunguzi w'Isi. Ubusanzwe, uyu munsi uba ari amahirwe yo kongera gukomeza umubano w'imiryango, gusangira no kwifurizanya amahoro n'imigisha mu gihe cyo gusoza umwaka.

    Icyakora, bamwe mu baturage bagaragaza ko uyu mwaka ibintu byahindutse, aho bavuga ko ubukungu bwifashe nabi ku buryo byatumye Noheri ibabera nk'umunsi usanzwe. Mu bice bimwe by'igihugu, cyane cyane mu Majyepfo, abaturage bavuga ko icyorezo cy'amapfa cyagize ingaruka zikomeye ku musaruro wabo, bituma babura ibiribwa bihagije ndetse n'amafaranga yo kwizihiza uyu munsi mukuru.

    Mu Karere ka Rubavu, bamwe mu baturage baganiriye na Kasuku Media bavuga ko nta bidasanzwe babonye kuri iyi Noheri. Bavuga ko n'ubusanzwe ibikorwa by'ubucuruzi bitigeze bigenda neza, aho amafaranga yabaye make bigatuma abaturage badashobora kugura ibyo kwishimana nk'uko byari bisanzwe mu yindi myaka.

    Aba baturage bavuga ko icyifuzo cyabo ari uko ubukungu bwazahuka, ubuhinzi bugatera imbere, bityo mu minsi iri imbere iminsi mikuru ikazongera kwizihizwa mu byishimo no mu buryo bwari busanzwe.

    Noheri yabaye nk'iminsi isanzwe: Abatuye Rubavu bavuga ko itizihijwe nk'uko byari bisanzwe

    Source : https://kasukumedia.com/noheri-yabaye-nkiminsi-isanzwe-abatuye-rubavu-bavuga-ko-itizihijwe-nkuko-byari-bisanzwe/

  • Meddy yasezeranyije abakunzi be ko agiye kubishyura ideni yarabafitiye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ngabo Medard Jobert, uzwi cyane ku izina rya Meddy, ari mu bahanzi b'Abanyarwanda bakomeje kugirana umubano udasanzwe n'abakunzi babo, by'umwihariko binyuze mu ndirimbo.

    Mu gihe Isi yose yari iri mu byishimo byo kwizihiza Noheri, ku wa Kane tariki ya 25 Ukuboza 2025, Meddy na we ntiyibagiwe gusangiza abakunzi be ibyishimo bye, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri Instagram.

    Uyu muhanzi yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe n'umuryango we, ayaherekeza ubutumwa bwo gutuma buri wese yitekerezaho, abaza abakunzi be icyo bashimira Imana cyane muri iyi minsi mikuru. Yagize ati: 'Ndashaka kubumva ni iki ushimira Imana cyane kuri iyi Noheri?'

    Mu magambo yagaragazaga urukundo n'icyubahiro afitiye abafana be, Meddy yashimiye abakomeje kumuba hafi mu rugendo rwe rwa muzika n'ubuzima muri rusange, avuga ko yumva abafitiye ideni rikomeye ry'urukundo n'ubwitange bagiye bamugaragariza.

    Yagize ati: 'Ndabashimira cyane mwese twabanye hano. Mbafitiye ideni rikomeye, kandi mu mwaka utaha nzaryishyura birenze uko mwabitekerezaga, harimo n'inyungu.'

    Aya magambo ya Meddy yakiriwe neza n'abakunzi be, benshi bayafata nk'isezerano ry'ibikorwa byiza n'imishinga mishya azabagezaho mu mwaka wa 2026, by'umwihariko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana amaze kwinjiramo byimazeyo.

    Meddy yasezeranyije abakunzi be ko agiye kubishyura ideni yarabafitiye

    Source : https://kasukumedia.com/meddy-yasezeranyije-abakunzi-be-ko-agiye-kubishyura-ideni-yarabafitiye/

  • Nyamasheke: Abacuruzi b'amakara babujijwe gutwara amakara bakoresheje inzira y'ikiyaga cya Kivu #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bacuruzi b'amakara bo mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko babangamiwe n'icyemezo cyafashwe n'ubuyobozi bw'ako Karere kababuza kongera gutwara amakara mu bwato banyuze mu Kiyaga cya Kivu. Ibi byemezo byatumye bamwe muri bo bagira igihombo gikomeye, bavuga ko ubucuruzi bwabo bwahungabanye kuko amakara yabo atakibona uko agera ku masoko nk'uko byari bisanzwe.

    Aba bacuruzi bavuga ko gutwara amakara banyuze mu kiyaga byari uburyo bworoshye kandi buhendutse ugereranyije no kuyanyuza mu muhanda, cyane cyane ku baturuka mu bice by'icyaro biri kure y'imihanda minini. Bamwe muri bo bavuga ko bari basanzwe bacuruza mu Rwanda imbere, cyane cyane mu turere two mu Burengerazuba, bityo bakabona ko icyemezo cyafashwe kitabahaye umwanya uhagije wo kwisobanura.

    Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke bwatangarije Kasuku Media ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe kurwanya magendu. Bwavuze ko hari amakuru yizewe agaragaza ko bamwe mu bacuruzi bakoreshaga ubwato banyuze mu Kiyaga cya Kivu, aho kujyana amakara yabo ku masoko yo mu Rwanda, bakayohereza mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Ubuyobozi bwakomeje buvuga ko iki cyemezo kigamije kurinda umutungo kamere w'igihugu no gukumira ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka. Bwanasobanuye ko hari gushakwa ubundi buryo bwatuma ubucuruzi bukorwa mu buryo bwubahiriza amategeko, ariko budahungabanya imibereho y'abacuruzi b'amakara. Aba bacuruzi bo barasaba ko habaho ibiganiro byimbitse kugira ngo haboneke igisubizo gihuriweho n'abacuruzi b'amakara.

    Abacuruzi b'amakara barasaba ibisobanuro ku cyemezo cyo kubuzwa gutwara amakara bakoresheje inzira y'ikiyaga cya Kivu

    Source : https://kasukumedia.com/abacuruzi-bamakara-barasaba-ibisobanuro-ku-cyemezo-cyo-kubuzwa-kuyatwara-mu-kiyaga-cya-kivu/

  • Israel Mbonyi yongeye kuzuza Arena ku nshuro ya 4! Reba uko ibyamamare byaserutse (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’irindirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yongeye gukora amateka yuzuza Kigali Arena ku nshuro ya kane yikurikiranya.

    Mu ijoro rya Noheli tariki ya 25 Ukuboza 2025, Israel Mbonyi yakoraga igitaramo ‘Icyambu 4’, aho abantu bakubise bakuzura.

    Nk’uko byagenze mu bitaramo bitatu byabanje (yatangiye gutegura ibi bitaramo muri 2022), no kuri iyi nshuro yongeye kuzuza Kigali Arena muri iki gitaramo cy’amateka.

    Israel Mbonyi umwe mu bahanzi bakunzwe cyane yakoze iki gitaramo nyuma y’uko 5 Ukwakira 2025 yamuritse album ye ya gatanu yise 'Hobe’ igizwe n’indirimbo 14 ziri mu ndimi eshatu zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili mu gitaramo cyabereye muri Intare Conference Arena.

    Imiryango yafunguwe saa 16h mu gihe igitaramo cyari giteganyijwe gutangira saa 18h, saa 19h46′ ni bwo Israel Mbonyi yinjiye ku rubyiniro.

    Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo ye Uri Yaaa yakiranywe urugwiro rwinshi, abantu ntibaba bongeye kwicara kubera kuryoherwa n’igitaramo.

    Yakurikijeho indirimbo ‘Yaratwimanye’ abantu bari muri Kigali Arena, barasimbuka ibintu bihindurira isura.

    Yakurikijeho ‘Ku Migezi’, ‘Ku Marembo Y’Ijuru’, “Ndakubabariye”, 'Unkebuke’, ‘Ndakubabariye’, “Ndashima”, ‘Urwo Rutare’, ‘Nzibyo Nibwira’.

    Israel Mbonyi yafashe akaruhuko agaruka ku rubyiniro saa 22:06′, ni nyuma y’iminota hafi 35 Pasiteri Ruhimbya Aaron yigisha ijambo ry’Imana.

    Yaririmbye indirimbo 'Hobe’ yitiriye Album ye ya gatanu yamuritse mu Ukwakira uyu mwaka.

    Yaririmbye kandi 'Ibihe', 'Karame', “Sitamuaca”, “Sinzibagirwa”, ‘Nina Siri’ yahinduye ibintu muri Arena.

    Yahise akurikizaho indirimbo “Baho” mbere yo kuririmba “Number One” yitiriye Album ye ya mbere yamuritse mu 2014.

    Yaririmbye indirimbo ‘Icyambu’ yitiriye iki gitaramo ni mu gihe iki gitaramo kitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Mutesi Scovia, Intore Massamba, Muyoboke Alex, Kevin Kade n’abandi yagisoje saa 00:07′ zo ku wa 26 Ukuboza 2025, yagisoroje ku ndirimbo “Hari Ubuzima”.

    Yakoze igitaramo cy’amateka

    Arena yari yuzuye…

    Muyoboke Alex na Massamba Intore bari bahari

    Mutesi Scovia yacinye akadiho biratinda

    Bafashijwe

    Bamporiki Edouard na we yitabiriye iki gitaramo

    Source : http://isimbi.rw/israel-mbonyi-yongeye-kuzuza-arena-ku-nshuro-ya-4-reba-uko-ibyamamare.html

  • Polisi y'u Rwanda yagiriye inama abagenzi bakora ingendo muri iyi minsi mikuru #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda irashishikariza abagenzi bafite ingendo zerekeza mu ntara muri ibi bihe by'iminsi mikuru kwitwararika no gutegura ingendo zabo hakiri kare, birinda gutinda no guhurira mu muvundo ugaragara cyane mu mpera z'umwaka. Ibi ni mu gihe umubare w'abagenda wiyongera, cyane cyane abava mu Mujyi wa Kigali berekeza mu ntara zitandukanye z'Igihugu.

    Abayobozi muri Polisi bavuga ko kimwe mu bibazo bigaragara muri ibi bihe ari uko bamwe mu bagenzi batinda kugera aho bategera imodoka, bigatuma bahura n'ingorane zo kubona izibajyana aho bagana. Bagaragaza ko ari ngombwa ko umugenzi amenya neza aho ategera imodoka ijyanye n'icyerekezo cye, kuko buri terminal cyangwa parikingi iba ifite aho imodoka zijya mu ntara runaka zihagarara.

    Polisi y'Igihugu cy'u Rwanda yakomeje gusaba abagenzi kuzinduka kare, bakihanganira gahunda zo kugenzura umutekano, kandi bakirinda kugenda bihutira kwinjira mu modoka zitujuje ibisabwa. Abatwara abagenzi nabo basabwa kubahiriza amategeko y'umuhanda, birinda gutwara birenze umubare wemewe, umuvuduko ukabije n'imyitwarire ishobora gushyira ubuzima bw'abantu mu kaga.

    Abaturage barasabwa kandi kwirinda gutwarwa n'abantu batemewe cyangwa imodoka zitanditse, ndetse bagatanga amakuru ku gihe mu gihe babonye ikintu cyahungabanya umutekano. Polisi y'u Rwanda yizeza abagenzi ko umutekano usesuye wateguwe mu gihugu hose, hagamijwe ko iminsi mikuru yizihizwa neza, ingendo zikaba amahoro, kandi nta mpanuka cyangwa akajagari gakomeye kagaragara mu mihanda.

    Polisi y'u Rwanda yagiriye inama abagenzi bakora ingendo muri iyi minsi mikuru

    Source : https://kasukumedia.com/polisi-yu-rwanda-yagiriye-inama-abagenzi-bakora-ingendo-muri-iyi-minsi-mikuru/

  • Kuri ubu abahanzi barimo Alyn Sano, Bushali, Deejay Pius bagiye gutaramira i Tiamo Lounge #rwanda #RwOT

    Muri iri joro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2025, Tiamo Lounge hahindutse isoko y'ibyishimo n'imyidagaduro, ubwo bimwe mu byamamare bikomeye mu muziki nyarwanda byahuriraga aho biri kwizihiza umunsi mukuru w'ivuka rya Yesu Kristu, uzwi nka Noheli.

    Abahanzi b'indirimbo, barimo Alyn Sano, Deejay Pius, Bushali n'abandi batandukanye bamenyekanye cyane mu ruganda rw'imyidagaduro barimo General Benda, Dj Caspi n'abandi, bagaragaye muri iyi Lounge bishimira umunsi mukuru w'ivuka rya Yesu mu buryo budasanzwe. Tiamo Lounge hitezwe ko haraba hari umunezero, indirimbo nziza n'ubusabane nk'ibisanzwe.

    Tiamo Lounge yiteguye iki gikorwa mu buryo bujyanye n'igihe, aho abayigannye bakomeje guhabwa serivisi zitandukanye zirimo ibinyobwa byujuje ubuziranenge, umuziki uvangwa n'abahanga mu kuvanga imiziki (DJs), ndetse n'ahantu hameze neza hahuriza abantu hamwe mu ituze n'ibyishimo. Ibi ni bimwe mu bikomeje gutuma Tiamo lounge hahitwamo nk'ahantu heza ho kumarana ibihe byiza n'abawe iminsi mikuru nka Noheli.

    Kuba ibyamamare byahisemo kwizihiriza uyu munsi mukuru muri iyi Lounge bikomeje gushimangira izina rya Tiamo Lounge nk'ahantu h'icyitegererezo mu myidagaduro yo muri uyu Mujyi wa Kigali, by'umwihariko ku minsi mikuru n'ibirori byihariye.

    Kuri ubu abahanzi barimo Alyn Sano, Bushali, Deejay Pius bagiye gutaramira i Tiamo Lounge
    Kuri ubu ibyamamare mu ruganda rw'imyidagaduro nyarwanda birimo DJ Caspi, General Benda, DJ Kiss, MC Pato, Jesca, Zebby biri gutaramira Tiamo Lounge

    Source : https://kasukumedia.com/kuri-ubu-abahanzi-barimo-alyn-sano-bushali-deejay-pius-bagiye-gutaramira-i-tiamo-lounge/

  • Rayon Sports yasinyishije Faustin Likua Kitoko Pizzalo amasezerano y'imyaka ibiri n'igice #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports FC ikomeje kwiyubaka mu mikino iri imbere, nyuma yo gusinyisha umukinnyi wo hagati Faustin Likua Kitoko Pizzalo, uvuye mu ikipe ya Flambeau du Center yo mu gihugu cy'u Burundi. Uyu mukinnyi yamaze gushyira umukono ku masezerano azamuhuza n'iyi kipe yo mu Nzove mu gihe cy'imyaka ibiri n'igice, mu rwego rwo gukomeza kongera imbaraga mu bakinnyi bayo.

    Likua Kitoko Pizzalo ni umwe mu bakinnyi bagaragaje impano n'ubushobozi bwo gucunga umupira hagati mu kibuga, aho yakiniraga Flambeau du Center akitwara neza mu marushanwa atandukanye yo mu Burundi. Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagaragaje ko bwamubonye nk'umukinnyi uzafasha ikipe kongera uburinganire hagati yo gusatira no kugarira, cyane cyane mu mikino ya shampiyona n'iy'amarushanwa Nyafurika.

    Uyu mukinnyi ageze mu Rwanda mu gihe Rayon Sports ifite intego yo kongera guhatanira ibikombe, nyuma yo kwitwara neza mu mikino ibanza ya shampiyona. Abasesenguzi b'umupira w'amaguru bemeza ko Pizzalo ashobora kuzana ubunararibonye n'imbaraga, bitewe n'uko amaze igihe akinira amakipe akomeye mu Karere.

    Ku ruhande rwe, Faustin Likua Kitoko Pizzalo yashimiye ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamugiriye icyizere, avuga ko yiteguye gutanga umusanzu we wose kugira ngo afashe iyi kipe kugera ku ntego zayo. Yongeyeho ko yishimiye gukina muri shampiyona y'u Rwanda, azakora ibishoboka byose akanezeza abakunzi ba Rayon Sports.

    Rayon Sports yasinyishije Faustin Likua Kitoko Pizzalo amasezerano y'imyaka ibiri n'igice

    Source : https://kasukumedia.com/rayon-sports-yasinyishije-faustin-likua-kitoko-pizzalo-amasezerano-yimyaka-ibiri-nigice/

  • Uko ibyamamare byo hirya no hino ku Isi byizihije umunsi mukuru wa Noheli #rwanda #RwOT

    Mu gihe Abakirisitu ku Isi hose bari mu byishimo byo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, n'ibyamamare bitandukanye byahisemo kuwizihiza mu buryo butandukanye, buri wese agaragaza uko yawumvise n'uko yawubayemo. Abahanzi, abakinnyi ba filime, abanyamideli n'abakora siporo basangiye n'ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto n'amashusho agaragaza ibyishimo bya Noheli.

    Bamwe mu bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga bagaragaye bari kumwe n'imiryango yabo, barimbishije amazu yabo mu mabara ya Noheli, batunganya ibiti byayo, banahana impano. Hari abahisemo kwizihiriza mu ngo zabo mu bwisanzure, bagasangira amafunguro ya Noheli n'abo bakunda, bagasenga kandi bashimira Imana ku buzima yabahaye n'imyaka bagezeho.

    Abandi bo bahisemo kujya mu biruhuko byihariye, bajya ku nkombe z'inyanja cyangwa mu bihugu bifite ubukonje bwinshi, bagaragaza ko Noheli ari umwanya wo kuruhuka no kwiyitaho. Hari n'ibyamamare byakoresheje uwo munsi nk'umwanya wo kwita ku bababaye, batanga inkunga mu bigo by'imfubyi, abagizweho ingaruka n'ibibazo by'ubukungu cyangwa ababuze amacumbi.

    Ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram na X (Twitter) hakomeje gukwirakwiza amafoto y'imiryango n'ubutumwa bw'urukundo byari byinshi, bigaragaza ko Noheli atari ukwishimira ibintu gusa, ahubwo ari n'umunsi wo gusangira urukundo, imbabazi n'icyizere. Ibyamamare byagaragaje ko, nubwo bizwi kandi bifite byinshi, Noheli ibibutsa agaciro k'umuryango n'ubumwe bw'abantu bose.

    Uko ibyamamare byo hirya no hino ku Isi byizihije umunsi mukuru wa Noheli

    Source : https://kasukumedia.com/uko-ibyamamare-byo-hirya-no-hino-ku-isi-byizihije-umunsi-mukuru-wa-noheli/

  • RIB irihanangiriza abasindira mu ruhame, yibutsa ko ari icyaha gihanwa #rwanda #RwOT

    Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara ikibazo cy'ubusinzi bukabije, cyane cyane mu rubyiruko, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatanze umuburo ukomeye, rwibutsa ko gusindira mu ruhame ari icyaha gihanwa n'amategeko y'u Rwanda.

    RIB ivuga ko ubusinzi bukabije butuma haduka imyitwarire itandukanye ibangamira ituze rusange, irimo urugomo, amakimbirane hagati y'abaturage, impanuka zo mu muhanda ndetse n'ibindi byaha bikomoka ku kudakoresha ubwenge neza. Ibi byose bigira ingaruka mbi ku mutekano w'abantu n'ibyabo, bikanabangamira gahunda z'iterambere igihugu kigenderaho.

    Nk'uko RIB ibitangaza, amategeko ateganya ko umuntu ugaragaye asindira mu ruhame, agateza imvururu cyangwa agahungabanya umutekano w'abandi, ashobora gufatwa agashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo abihanirwe. RIB ishimangira ko iki atari igihano kigamije guhohotera abaturage, ahubwo kigamije kurinda ituze rusange no gufasha abantu kubaho mu buryo buboneye.

    RIB kandi irasaba urubyiruko kwitandukanya n'imyitwarire ishobora kurugusha mu bibazo birimo gufungwa, gutakaza icyizere cy'imiryango yabo n'ejo hazaza habo. Ababyeyi, abafite utubari n'abandi bacuruza ibisindisha basabwe kugira uruhare mu gukumira iki kibazo, bakirinda guha inzoga abakiri bato no kubaha ku kigero kirenze urugero.

    Mu gusoza, RIB irakangurira buri wese kunywa ibisindisha mu bwitonzi, akirinda gusinda mu ruhame, bityo umutekano n'imibanire myiza bigakomeza gusigasirwa mu gihugu.

    RIB irihanangiriza abasindira mu ruhame, yibutsa ko ari icyaha gihanwa

    Source : https://kasukumedia.com/rib-irihanangiriza-abasindira-mu-ruhame-yibutsa-ko-ari-icyaha-gihanwa/

  • Bruce Melodie yongeye gucokoza The Ben akubita Igisamagwe urushyi ku kibuno #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura iminsi mike ngo The Ben na Bruce Melodie bahurira mu gitaramo ‘The Nu-Year Groove’, gushotorana bikomeje gufata indi ntera hagati y’aba bahanzi.

    Impaka z’umuhanzi mwiza hagati ya The Ben na Melodie ntabwo abantu babihuririzaho aho buri umwe aba avuga ko uwo akunda ari uwa mbere.

    Bruce Melodie aheruka kuzana ‘hashtag’ yitwa 001 asa n’uwumvikanisha ko ari we mu hanzi wa mbere ndetse n’ikiganiro n’itangazamakuru aheruka guhururiramo na The Ben yagize ati “ntabwo nterwa ipfunwe no kuvuga ko ndi umuhanzi wa mbere.”

    Mu ndirimbo kandi ‘Indabo Zanjye’ aheruka gusohora yacokoje Melodie hari aho yaririmbye ati “Yuhu, shut f**k”.

    Ubundi iri jambo ‘Yuhu’ rizwi cyane kuri Bruce Melodie nta ndirimbo ye utarisangamo, Aha The Ben asa n’uwavugaga ngo “Yuhu, ziba”.

    Iyo wumvise iyi ndirimbo wumva harimo rap, nyuma yo gusohora iyi ndirimbo Bruce Melodie yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 maze yandika ati “Abaraperi bari aba kera.”

    Bruce Melodie yongeye gucokoza The Ben wiyita Igisamagwe, yafashe amashusho afite igipupe gikozwe mu ishusho y’inyamaswa y’Igisamagwe maze ayikubita urushyi ku kibuno, ni ibintu byafashwe nk’ubushotoranye yakoreye The Ben.

    The Nu-Year Groove, ni igitaramo ngaruka mwaka cya The Ben, uyu mwaka akaba yari fashishije Bruce Melodie, iki gitaramo kizaba tariki ya 1 Mutarama 2026.

    Bruce Melodie yacokoje The Ben

    Source : http://isimbi.rw/bruce-melodie-yongeye-gucokoza-the-ben-akubita-igisamagwe-urushyi-ku-kibuno.html