Category: Uncategorized

  • APR FC yanyagiriwe mu Misiri (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yanyagiriwe na Pyramids FC 3-0 ihita inayisezerera mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League ku giteranyo cy’ibitego 5-0.

    Hagize umukunzi wa APR FC wari kwihandagaza akavuga ko yari gusezerera Pyramids FC yari kuba abeshye icya semuhanuka bitewe n’uko umukino wabereye i Kigali yabatsinze 2-0.

    Icyizere cyayoyotse burundu ku mbere y’amasaha make ngo umukino ube ubwo hajyaga hanze amakuru y’uko Seidu Yussif Dauda umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu kibuga hagati na Mamadou Sy badakina kubera imyitwarire mibi.

    APR FC wabonaga ishaka igitego ndetse mu mbaraga nke igerageza gusatira ndetse iba yanabonye igitego ku mupira Togui yateye ariko unyura hanze gato y’izamu.

    Nta mahirwe menshi APR FC yigeze irema nubwo hari inshuro nke yagiye igera imbere y’izamu.

    Pyramids FC yagiye icara cara inshuro nyinshi imbere y’izamu rya APR FC ariko Ishimwe Pierre n’ubwugarizi babaza kwihagararaho.

    Akagozi kaje gucima ku munota wa 43 ubwo Mostafa Ziko ubwo yatsindiraga Pyramids FC igitego cya mbere maze bajya kuruhuka ari 1-0.

    Ahmed Atef yake gutsindira Pyramids FC igitego cya kabiri ku munota wa 61 mu gihe Mohamed Hamdi yayitsindiye icya gatatu ku munota wa 63.

    Umukino warangiye ari bitatu ku busa maze APR FC isezererwa itarenze umutaru ku giteranyo cy’ibitego 5-0.

    APR FC yasezerewe itsinzwe ibitego 5-0

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11989

  • Rubavu: Umugabo yasanzwe muri Lodge amanitse mu mugozi yapfuye – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa gatandatu, tariki 4 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Bugoyi ho mu Mudugudu wa Nyakabungo ku isaha ya saa 10h20' z'amanywa.

    Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga kuri Lodge yitwa Iwacu SunSet land umukozi uhakora yavuze ko atavugisha itangazamakuru.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine, yahamirije IGIHE aya makuru, avuga ko ba nyiri Lodge bakoze amakosa akomeye cyane kuko umuntu bamwakiriye ntibamwandike mu bitabo ntibanamutange muri raporo.

    Ati 'Uyu muntu utaramenyekana imyirondoro wasanwe yapfuye twabwiwe ko yageze muri iyi maison de passage mu ijoro rya tariki 3 Ukwakira 2025 bakora amakosa yo kutamwandika mu bitabo ndetse ntibanamutanga muri raporo.'

    Avuga ko inzego z'ubuyobozi zahageze ziri kumwe na RIB, ndetse iperereza rigikomeje.

    Akomeza asaba abantu bose bafite inzu zicumbikira abantu kwirinda amakosa yo kutandika mu bitabo imyirondoro y'ababagana, aboneraho no kubibutsa kujya babatanga muri raporo.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko iyi Logde yahise ifungwa n'Ubuyobozi bw'Umurenge.

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Gisenyi.

    Umurambo wa Nyakwigendera wasanzwe amanitse mu cyumba cy’inyuma aho yari yaraye

    Lodge yasanzwemo umuntu amanitse mu mugozi bikekwa ko yiyahuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umugabo-yasanzwe-muri-lodge-amanitse-mu-mugozi-yapfuye

  • OIF yohereje mu Rwanda abarimu 50 b'Igifaransa – #rwanda #RwOT

    Ni abarimu bo mu bihugu 15 bitandukanye birimo ibyo muri Afurika n'ahandi ndetse abenshi ni ubwa mbere bari bakandagiye mu Rwanda.

    Mu 2020 ni bwo gahunda yo kohereza abarimu b'Igifaransa mu bihugu binyamuryango bya OIF yatangiye ihera mu Rwanda.

    Umuyobozi muri OIF ushinzwe ibijyanye no kwigisha no kumenyekanisha Igifaransa, Dr. Rennie Yotova, yabwiye RBA ko bashima umusaruro iyo gahunda imaze gutanga mu burezi bw'ururimi rw'Ifaransa mu Rwanda.

    Ati 'Dushima cyane umusaruro uva muri iyi gahunda dufatanya haba twe, Minisiteri y'Uburezi n'ikigo REB dufatanya. Amakuru ava mu bayobozi, b'ibigo by'amashuri abarimu bakorana n'abakorerabushake bacu hamwe n'abanyeshuri atwereka umusaruro mwiza kandi ufatika.'

    Dr. Rennie kandi yavuze ko kuba u Rwanda rufite indimi enye zemewe n'amategeko ari amahirwe y'iterambere by'umwihariko ku rubyiruko.

    Ati 'Ndatekereza ko Igifaransa kigenda gitera imbere mu Rwanda kandi nanavuga ko u Rwanda ari urugero rwiza ku ikoreshwa ry'indimi nyinshi. Igifaransa ntigikwiye gusa kuba ururimi rwo mu ishuri kigomba kuba ururimi rufungura ejo hazaza mu rubyiruko. Gikwiye kuba kandi ururimi ruzabafasha guhanga udushya, gutangiza amishinga no kubona amahirwe mu Karere kandi u Rwanda rushobora kubikora.'

    Pelphide Tokpo ukomoka muri Bénin yavuze ko yasanze uko u Rwanda baruvugaga nta makabyankuru arimo.

    Ati 'Mu minsi ya mbere hano mu Rwanda navuga ko ibintu byose ari byiza. Nkomoka muri Bénin ariko nkiriyo ibyo numvaga bavuga ku Rwanda byose ni ko nabisanze. Bavugaga ko ari igihugu kikiyubaka, gikorana umuhate kandi kiri gutera imbere kandi ni ko nabibonye. Umujyi wa Kigali uracyeye cyane kandi n'abantu barubahana; ibintu utabona nko mu gihugu cyanjye.'

    Anne Vergnes Lepogam ukomoka mu Bufaransa, na we wari ugeze mu Rwanda bwa mbere yavuze ko yasanze ari ahantu heza ho gukorera by'umwihariko ashima isuku ndetse n'uburyo Abanyarwanda bakira abantu neza n'urugwiro.

    Guhunda ya OIF yo kohereza abalimu b'Igifaransa mu bihugu binyamuryango imaze kugezwa mu Rwanda, Ghana no muri Seychelles ndetse n'ibindi bihugu byatangiye kwandika gusaba kugezwemo iyo gahunda.

    OIF yohereje mu Rwanda abarimu 50 b'Igifaransa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/oif-yohereje-mu-rwanda-abarimu-50-b-igifaransa

  • Isesengura: Umuvuduko tubyaraho ujyana n'ibikorwaremezo abana bazakenera? – #rwanda #RwOT

    Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare izwi nka 'Rwanda Vital Statistics Report' igaragaza ko mu 2024 havutse abana 417.972 na ho mu 2023 bari 373.260.

    Imibare igaragaza ko Umunyarwandakazi abyara abana 3,6, ku rwego mpuzamahanga bakaba benshi ugereranyije n'impuzandengo mpuzamahanga ya 2,3.

    Imibare y'ibarura rusange igaragaza ko abana umugore abyara mu Rwanda bagabanyutse mu myaka myinshi ishize kuko bari 4,0 mu 2012, bakaba 5,9 mu 2002, bavuye kuri 6,9 mu 1991 na 8,6 mu 1978.

    Bimwe mu bihugu byo mu Karere nka Uganda aho umubyeyi abarirwa abana 4,2 na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abarirwa 6,0 kimwe n'u Rwanda bituma urubyiruko ruba rwinshi ariko n'ababeshejweho n'abandi bakaba benshi kurushaho.

    Urubyiruko rufite munsi y'imyaka 30 mu Rwanda ni 65,3% ndetse imibare y'abakeneye serivisi z'ubuvuzi, uburezi, akazi n'ibindi by'ibanze ikomeje kwiyongera.

    Ingingo ishimishije ni uko abana benshi batangiye kwitabira amashuri kuva ku y'incuke kugeza mu yisumbuye. Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko mu 2023/24 abana bigaga mu mashuri y'inshuke (bafite hagati y'imyaka itatu n'itanu) bageze kuri 44,7% bavuye kuri 24,2% mu 2021/22.

    Habariwemo abarengeje imyaka yo kwiga muri iki cyiciro, abana biga mu mashuri y'incuke bahita baba 59,5% bavuye kuri 53,1%.

    Mu mashuri abanza abafite imyaka 6-11 bigamo ni 95,0% bavuye kuri 87,3% mu 2021/22 na ho habariwemo n'abayirengeje biga muri iki cyiciro bahita bagera kuri 148,2% bavuye kuri 141,5% mu 2021/22.

    Icyiciro cy'amashuri abanza ni cyo kigaragaramo ubucucike ku rwego rwo hejuru kuko hari n'aho abanyeshuri barenga ku 110 mu ishuri rimwe. Ibi bituma hasubizwaho gahunda yo kwiga ingunga ebyiri ngo mwarimu ashobore gukurikirana abanyeshuri.

    Bigaragazwa ko mu mashuri yose harimo intebe miliyoni 1,8 mu gihe abanyeshuri barenga miliyoni 4. Impuzandengo y'abicara ku ntebe imwe mu mashuri ya Leta kimwe n'afatanya na Leta binyuze mu masezerano ni batatu, mu gihe mu yigenga bibarwa ko bicara ari babiri.

    Ibyumba by'amashuri bikomeje kuba bike…

    Mu Karere ka Rubavu baherutse gutangaza ko hakenewe ibyumba by'amashuri bishya 1360 byafasha kugabanya ubucucike mu mashuri.

    Ni ikibazo cyugarije uturere twose tw'igihugu nubwo Minisiteri y'Uburezi igira ibyo yubaka buri mwaka ariko bikaba agatonyanga mu nyanja.

    Mu 2021/22 hari ibyumba by'amashuri 77.629 byigirwagamo bigera mu mwaka w'amashuri wa 2023/24 bigeze kuri 86.780. Impuzandengo y'abanyeshuri bicara mu cyumba cy'amashuri ni 52.

    Magingo aya 29% by'abiga mu mashuri abanza bayasibiramo hakiyongeraho abarenga ibihumbi 350 bashya binjira mu mashuri buri mwaka bituma ibyumba by'amashuri biba bike, n'abarimu bakaba bake.

    Kuri ubu hariho gahunda yo kubaka amashuri ageretse nibura gatatu kuko ari yo ashobora gutuma ku kibanza hajya ibyumba byinshi by'amashuri.

    Amashuri ageretse yaba kimwe mu bisubizo ku buso buto u Rwanda rufite

    Abakeneye amacumbi biyongera ku bwinshi…

    Icyerekezo 2050 kigaragaza ko u Rwanda rukeneye amacumbi ahendutse ibihumbi 150 buri mwaka kuva mu 2020 kugira ngo abarenga miliyoni 22 bazaba barutuye bazabone aho kuba.

    Magingo aya abatunze inzu zabo batuyemo mu Rwanda ni 72,4%, abarenga 21,3% barakodesha mu gihe 5,6% bacumbikiwe mu nzu z'abandi ku buntu.

    Mu 2024, Minisiteri y'Ibikorwaremezo yatangaje ko hakenewe miliyari 150$ kugira ngo haboneke amacumbi ahendutse Abanyarwanda bakeneye kugeza mu 2050.

    U Rwanda rugaragaza ko hamaze kubakwa inzu zigurishwa kandi zihendutse binyuze mu bufasha bwa Leta zigera kuri 7.884 mu gihe mu myaka itanu iri imbere hazubakwa 1.405 muri icyo cyiciro.

    Kugeza mu 2024, inzu 20.643 zubakiwe abantu bari batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, mu gihe mu myaka itanu iri imbere hazubakwa 6.089.

    Biteganyijwe ko mu 2050 u Rwanda ruzaba rutuwe mu buryo bucucitse ku buryo abagera kuri 903 bazaba bari kuri kilometero kare imwe bavuye kuri 503 mu 2022.

    Abafite inzu zabo mu Rwanda ni 72,4%, muri Kigali ho ni 34,2%

    Amavuriro arushaho kwiyongera

    Gahunda ya Leta yo kunoza ubuvuzi kuva mu myaka mike ishize yagezweho kuko ubu ibigo nderabuzima bigera mu mirenge hose mu gihugu kuko birenga 520, mu gihe ibitaro bigeze kuri 57 mu gihugu, na ho amavuriro y'ibanze akaba 1280.

    Ikibazo gisigara ku mubare w'abaganga bagomba gutanga serivisi z'ubuvuzi kuko ubu mu Rwanda hari umuganga umwe ku baturage 1000.

    U Rwanda rwatangiye gahunda ya 4×4 (Kane Gukuba Kane) igamije gukuba kane umubare w'abaganga igihugu gifite kugeza mu 2028 ku buryo abaturage 1000 bazaba bitabwaho n'abaganga bane. Iyi gahunda izashorwamo arenga miliyoni 395$.

    Amavuriro akomeje kwiyongera mu Rwanda, ubu igisigaye ni ugukemura ikibazo cy’ubuke bw’abaganga

    Ubuhinzi n'ingendo mu kaga…

    Ubwiyongere bw'abaturage ku ruhande rumwe ni bwiza kuko igihugu kiba kibona abagikorera uko ibihe bizajya biha ibindi.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare igaragaza ko mu 2050, umubare w'Abanyarwanda uzava kuri miliyoni zirenga gato 14,1 uriho ubu ukagera ku barenga miliyoni 22 nyamara ubuso bw'igihugu bwo buzakomeza kuba bwabundi.

    Muri iki gihe ahantu hubatse inzu nyinshi zo guturamo ni ahahoze hera ibihingwa bitandukanye birimo amasaka, ibijumba, ibishyimbo n'ibigori, bamwe bakabigenderaho bavuga ko ari yo mpamvu buri wese arya ahashye byinshi mu biribwa by'ibanze.

    Imibare igaragaza ko nk'akawunga abaturarwanda bakenera kari hagati ya toni ibihumbi 600 na toni ibihumbi 800, ariko iyo batunganya ntirenga toni ibihumbi 500. Ibi bivuze ko hari indi iva hanze kugira ngo Abanyarwanda babashe kubona ingano y'akawunga ibahaza.

    Bimeze bityo kandi ku isukari, amavuta yo guteka, umuceri n'ibindi biribwa bitumizwa hanze ku bwinshi.

    Muri rusange imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko kwihaza mu biribwa mu Rwanda bigeze kuri 83%, kandi hakenewe nibura miliyari 1,3$ kugira ngo bigere kuri 100%, na bwo mu gihe abaturage batakomeza kwiyongera cyane.

    Binajyana n'urwego rw'ubwikorezi rusange kuko umuvundo w'imodoka ugaragara mu mihanda y'i Kigali no mu nkengero zayo ugaragaza ko ubwiyongere bw'abantu busaba igihugu guhora cyagura imihanda, gare no gukoresha bisi rusange nini kurushaho.

    Hari abasanga gisubizo kiri mu kubyara abo bashobora kurera, no guteza imbere ibyatuma umusaruro umuturage yinjiza wiyongera kugira ngo mu myaka iri imbere igihugu kitazamera nk'u Buyapani, aho abarenga 30% barengeje imyaka 65.

    Ubwiyongere bw’abaturage busaba ko ibikorwaremezo nk’imihanda byongerwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuvuduko-tubyaraho-ujyana-n-ibikorwaremezo-abana-bazakenera

  • Mu Rwanda hamuritswe ishuri rigendanwa ryiswe 'DigiTruck' – #rwanda #RwOT

    'DigiTruck', izajya izenguruka mu mashuri yo mu turere 30 tw'u Rwanda ataragerwaho n'amashanyarazi, ikazifashishwa mu kwigisha no guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga.

    Iri shuri rigenda ryifashishwa ingufu z'amashanyarazi. Yashyizwemo za mudasobwa, internet yihuta n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga bigezweho bifasha abana kunguka ubumenyi mu by'ikoranabuhanga rigezweho.

    Uretse abanyeshuri 'DigiTruck' izajya inafasha mu guha ubumenyi mu by'ikoranabuhanga abandi baturage basanzwe nk'urubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga, abana b'abakobwa abahinzi n'abandi.

    Gusoza igice cya mbere cya 'Rwanda Smart Education', byabereye kuri Kagarama Secondary School iherereye mu Karere ka Kicukiro.

    Ni umushinga u Rwanda rwafatanyijemo n'u Bushinwa by'umwihariko Banki y'u Bushinwa itera inkunga ubucuruzi mpuzamahanga, Export-Import Bank of China, yatanze miliyoni 30$.

    Ibigo by'amashuri byahawe internet muri uyu mushinga ni iby'abanza, ayisumbuye na kaminuza, igafasha abarimu n'abanyeshuri kwigisha no kwiga neza.

    Uyu mushinga wanafashije u Rwanda mu gushyiraho ibigo by'amakuru bibiri bikomeye bifata amakuru (data centers), ndetse ufasha mu kubaka umurongo udasanzwe w'itumanaho ugenewe abo mu burezi, hagamijwe guteza imbere imyigishirize n'imyigire hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihugu hose.

    Bamwe mu banyeshuri biga muri Kagarama Secondary School bavuga ko umushinga wa Smart Education ubwabo wabafashije gusobanukirwa neza imikoreshereze y'ikoranabuhanga, bikaba biri kubafasha cyane mu kunoza amasomo yabo no gutegura neza ahazaza habo hubakiye ku ikoranabuhanga rigezweho.

    Umwe muri bo ati 'Muri iki gihe twiga ibintu byinshi mu gihe kihuse, mu gihe kera bitabaga ariko bimeze.''

    Mugenzi we agaragaza ko iri koranabuhanga ribafasha ku kugera ku bumenyi buhambaye haba mu Mibare, Ubutabire, Ibinyabuzima n'ibindi, kuko internet ibageza ku isoko y'amakuru menshi, bikanatuma bakora ubushakashatsi bwimbitse.

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph yashimiye bafatanyabikorwa b'u Rwanda by'umwihariko Huawei Technologies n'Ikigo cy'u Bushinwa gishinzwe iterambere Mpuzamahanga byagize uruhare ngo uyu mushinga ushoboke.

    Ati 'Ibi bigira uruhare mu cyerekezo cy'u Rwanda cya 2050 ndetse na gahunda ya kabiri yo kwihutisha Iterambere (NST2). Binyuze mu kubakira abari mu burezi ubushobozi no kugeza kuri bose uburezi bwisunga ikoranabuhanga, turi gushyira igihugu cyacu ku rwego rw'Isi nk'igihugu kirajwe ishinga no kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi.'

    Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko mu cyiciro cya kabiri cya Rwanda Smart Education, hazibandwa ku kugeza internet yihuta ku bigo 2500 ndetse hashyizweho ibyumba by'amashuri agezweho (smart classrooms) 100.

    Muri iki cyiciro kandi no gutangiza urubuga (cloud platform) rushinzwe ikoranabuhanga mu burezi, mu rwego rwo kongera umusingi uhamye w'uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga.

    Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko u Rwanda rwishimira ishuri rigenda rya DigiTruck', ko iri mu murongo w'intego y'u Rwanda yo guha abangana na miliyoni ubumenyi mu by'ikoranabuhanga.

    Ati 'Mu myaka itatu, abarenga 5000 bazungukira muri uyu mushinga, hamagijwe gufasha abatagerwaho n'ibikoresho by'ikoranabuhanga na bo bahabwe ubumenyi bugezweho.'

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yagaragaje ko igihugu cye kizakomeza ubufatanye n'u Rwanda mu mishinga itandukanye, cyane cyane mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu burezi.

    Ati 'Ubufatanye bw'u Bushinwa n'u Rwanda, bugamije gukomeza gushyigikira uburezi bufite ireme. Twatanze uyu musanzu kugira ngo abana bose bagerweho n'ikoranabuhanga, kandi twiteguye gukomeza gufatanya n'u Rwanda muri byinshi.''

    ‘DigiTruck', izubakira abanyeshuri bo mu bigo bitagerwaho n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bihagije ubumenyi mu by’ikonabuhanga bugezweho

    ‘DigiTruck', yashyizwemo musabobwa zifite internet yihuta

    Mudasobwa zashyizwe muri ‘DigiTruck', zakozwe n’Uruganda rwa Huawei

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph bitabiriye isozwa ry’igice cya mbere cya Rwanda Smart Education

    Igice cya mbere cya Rwanda Smart Education cyasojwe, hishimirwa ibigo 1500 byegejejwemo internet yihuta

    U Rwanda rwamuritse ‘DigiTruck' ikamyo izajya yifashishwa mu gutanga amasomo y’ikoranabuhanga ku bigo bitagerwaho n’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga

    Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yavuze ko ‘DigiTruck' izafasha abantu 5000 mu myaka itatu iri imbere

    Amashuri agezweho (smart classrooms) yatangijwe mu Rwanda akomeje gufasha abanyeshuri kunguka ubumenyi mu bijyanye n’ikotanabuhanga rigezweho

    Abayobozi beretswe uburyo abana b’u Rwanda bahabwa ubumenyi mu by’ikoranabuhanga hisunzwe ibyumba by’amashuri bigezweho

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yatangaje ko igihugu cye kizakomeza gufatanya n’u Rwanda mu mishinga itandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-1500-yahawe-internet-yihuta-n-ishuri-rigendanwa-umusaruro-wa-rwanda

  • Politiki y'itangazamakuru ishaje mu bikibangamiye uburenganzira bwa muntu mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu nama yamurikiwemo raporo y'isuzuma ry'imyanzuro ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu u Rwanda rwahawe n'Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu.

    Ni imyanzuro 260 u Rwanda rwiyemeje gushyira mu bikorwa kuva mu 2021 kugeza mu 2025, ikubiyemo ingingo zinyuranye zijyanye n'uburenganzira bwa muntu.

    Muri iyo myanzuro Minisiteri y'Ubutabera igaragaza ko yashyizwe mu bikorwa ku kigero kirenga 95%, gusa ingingo ijyanye no kuvugurura amategeko agenga itangazamakuru yo ntiyigeze ishyirwa mu bikorwa.

    Umuhuzabikorwa w'Umuryango w'Abanyamakuru baharanira Amahoro (Pax Press), Albert Boduin Twizeyimana, yavuze ko kuva mu 2021 inzego zitandukanye zahuye zitegura ibikubiye muri politiki nshya y'itangazamakuru ariko kugeza ubu ntiremezwa.

    Ati 'U Rwanda rwahawe imyanzuro 160, ni yo rwari rwemeye harimo iby'uko bavugurura amatageko agenga itangazamakuru cyane cyane kubanza gushyiraho politiki igenga itangazamakuru. Kuva mu 2021 politiki igenga itangazamakuru, abanyamakuru n'abahanga mu itangazamakuru twagiye dufatanya kuyikoraho, ubu iri mu biro bya Minisitiri w'Intebe.'

    Twizeyimana yavuze ko iyo politiki ikwiye kwihutishwa kuko ikubiyemo impinduka nyinshi zatuma itangazamakuru rikora neza kandi rikigenzura.

    Ati 'Iyo politiki ni yo yatuma amategeko avugururwa kuko dufite itegeko ryo mu 2011 ribura ibintu byinshi. Ni yo yatuma amategeko n'amabwiriza agenga itangazamakuru ahinduka ikanatuma ribona amafaranga kuko iteganya uko ryayabona ngo rikore neza […]. Izagena kandi uko abakora itangazamakuru bahabwa uburyo bakora bikazamura ubwisanzure bwabo.'

    Twizeyimana yongeyeho ko kuba u Rwanda rugiye gutanga raporo y'ibyo rwiyemeje gukora ku burenganzira bwa muntu mu myaka ine ishize, ariko ingingo yo kuvugurura itangazamakuru itarakozwe, bizereka inzego za Leta bireba ko ikeneye kwihutishwa.

    Umujyanama Mukuru mu Biro bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu Buhuzabikorwa bw'Amashami ya Loni mu Rwanda, Ngabirano Michael, we yavuze ko itangazamakuru rikeneye umurongo utuma ritangirwamo ibitekerezo byose mu gihe bikozwe kinyamwuga.

    Ati 'Ibijyanye n'itangazamakuru, umuntu ashobora gushaka kwandika cyangwa gutangaza kuri radiyo ariko akavuga ati 'ibi sinabivuga bishobora kunzanira ikibazo'. Abanyamakuru bafite uburenganzira mu gihe nta muntu batutse cyangwa itegeko bishe, ndumva wabareka bagakora akazi kabo wenda ukababeshyuza niba babeshye.'

    Ubushakashatsi bw'Urwego rw'Igihugu cy'Imiyoborere (RGB) bwo mu 2024 bwagaragaje ko igipimo cy'ubushobozi n'ubunyamwuga bw'itangazamakuru ari cyo cyaje inyuma aho buri kuri 60,7%.

    Isesengura ry'abadepite bagize Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore ryagaragaje ko itangazamakuru rifite ikibazo cyo kutagira politiki yo kugenderaho n'umurongo unoze w'aho ribarizwa n'inzego za Leta zirireberera.

    Ku itariki 28 Mata 2025, abadepite basabye ibiro bya Minisitiri w'Intebe kwihutisha politiki y'itangazamakuru iri kuvugururwa mu gihe kitarenze amezi atandatu.

    Politiki y'itangazamakuru ishaje mu bikibangamiye uburenganzira bwa muntu mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/politiki-ishaje-y-itangazamakuru-mu-bikibangamiye-uburenganzira-bwa-muntu-mu

  • Abohereza ikawa y'u Rwanda mu mahanga bakiranye yombi amasezerano y'u Rwanda na LA Clippers – #rwanda #RwOT

    Ku wa 29 Nzeri 2025, ni bwo Visit Rwanda yatangaje ko yatangiye ubufatanye n'amakipe akomeye yo muri Amerika, ari yo Los Angeles Clippers ikina muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) na Los Angeles Rams ikina muri NFL (National Football League), bugamije ahanini kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by'u Rwanda.

    Ni ubwa mbere u Rwanda rwinjiye ku isoko ryo kwamamariza muri siporo yo muri Amerika nyuma y'imyaka myinshi rukorana n'amakipe yubatse izina mu mupira w'amaguru ku mugabane w'i Burayi nka Arsenal FC, Paris Saint Germain na FC Bayern Munich.

    Muri bimwe mu bikumiye mu masezerano Visit Rwanda yagiranye na LA Clippers, harimo ko Arena nshya y'iyo kipe yitwa 'Intuit Dome', Visit Rwanda izajya igaragara kuri écrans n'ahakirirwa abakinnyi, kandi u Rwanda rukazakorana n'iyi kipe mu bikorwa by'iterambere no mu kwamamaza kawa y'u Rwanda, ikajya inahacuruzwa.

    Intuit Dome, ni Arena yatashywe mu 2024, aho yahise iba kimwe mu bikorwa bya siporo bifite ikoranabuhanga rihambaye ku Isi, ikaba yakira abantu bagera kuri 18.000.

    Bamwe mu bohereza ikawa y'u Rwanda mu mahanga bakiranye urugwiro aya masezerano y'u Rwanda na LA Clippers ku bijyanye n'ikawa, bagaragaza ko bizafasha ko ikawa y'u Rwanda irushaho kugaragara muri Amerika ndetse bitume n'isoko ryayo ryaguka.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Rwanda Trading Company yohereza ikawa muri Amerika, Aziya n'u Burayi, Jean Jacques Ndayisenga, yabwiye The New Times ko aya masezerano yitezweho byinshi.

    Yagize ati 'Ntabwo turamenya ubwoko bw'ikawa izoherezwa binyuze muri aya masezerano, niba ari imbisi cyangwa ari iyumye, ariko kuba izagaragarayo ni cyo cy'ingenzi. Ukurikije ubwiza bw'ikawa y'u Rwanda, twiteze ko isoko rizaba rinini.'

    Ndayisenga yavuze ko kuri ubu sosiyete yabo yohereza kontineri zigera kuri 200 buri mwaka, aho buri imwe iba itwaye byibuze toni 19,2, mu gihe kimwe cya kabiri cyazo zijya ku isoko rya Amerika. Yavuze ko ubu bufatanye na LA Clippers buzatuma abakiliya babo bo muri Amerika biyongera kurushaho.

    Rulinda Emmanuel, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Silverbacks Coffee Ltd, iherereye mu Karere ka Musanze, yavuze ko Amerika yamye ari isoko ry'ikawa y'u Rwanda, aho ari yo yoherezwamo 40% y'ikawa yose u Rwanda rwohereza mu mahanga, ibarirwa hagaiti ya toni 10 na 40 ku mwaka.

    Ati 'Ubu bufatanye burerekana ko ikawa y'u Rwanda itanga icyizere. Nubwo tutari mu masezerano mu buryo butaziguye, ariko abari muri uru rwego bose bazagerwaho n'ibyo byiza.'

    Yavuze ko uretse kuba isoko rya Amerika risaba ikawa nziza, ni rimwe mu yishyura ku giciro cyiza.

    Rubanzangabo David ukorera mu Karere ka Huye na we akaba yohereza ikawa mu bihugu bitandukanye cyane cyane u Bushinwa, akaba yohereza toni nibura 58 ku mwaka, yavuze ko aya masezerano azatanga umusaruro mu bari muri urwo rwego bose.

    Ati 'Ibi ntibireba gusa abohereza [ikawa] mu mahanga. Abahinzi na bo bazunguka kuko uko ikawa izabona isoko rinini bizatuma igiciro cyiyongera, bitume benshi bayoboka iyo kuyihinga no kuyitunganya. Ikindi ni uko n'igihugu kizagaragara neza, kandi ibyo bitugeraho twese.'

    Umuyobozi wa Nyamurinda Coffee Growers ikorera i Nyamagabe, immaculée Mukamana, yavuze ko aya masezerano azarenga kugirira umumaro abakora ibijyanye n'ikawa gusa ahubwo ko n'abandi bakora ibya Made-in-Rwanda bazungukiramo, aho na bo bizabafasha kuhabona isoko ry'ibyo bakora.

    Intuit Dome yakira abantu ibihumbi 18


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abohereza-ikawa-y-u-rwanda-mu-mahanga-bakiranye-yombi-amasezerano-y-u-rwanda-na

  • Ibyo abarimu bishimira n'ibyo banenga ku mpinduka ziheruka gukorwa mu burezi – #rwanda #RwOT

    Izo mpinduka zatangajwe muri Nyakanga 2025 zigena ko amasomo mu mashuri abanza n'ayisumbuye atangira Saa Mbiri aho kuba Saa Tatu za mu gitondo, ndetse n'amashami yigwa mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye yaravuguruwe.

    Abayobozi batandukanye b'ibigo by'amashuri babwiye IGIHE uko izo mpinduka batangiye kuzishyira mu bikorwa kuva tariki ya 8 Nzeri 2025 batangiye umwaka w'amashuri wa 2025/26, ariko bagaragaza n'imbogamizi zirimo.

    Umuyobozi wa École Secondaire St. Jean Bosco mu Karere ka Huye, Nizeyimana Jean Damascène, yagize ati 'Umwana yigaga amasomo ya siyansi ariko yagera nko muri kaminuza ugasanga nko kwiga ubuvuzi biramusaba kuba yarize n'Ubugenge bikaba ikibazo. Hari n'abashakaga kwiga imyuga muri kaminuza bakazitirwa n'uko bize siyansi itarimo isomo ry'Imibare.'

    Pasiteri Bizimana Damascène uyobora École Secondaire Kagogo mu Karere ka Burera, yigisha amasomo ya siyansi n'indimi, yavuze ko uburyo amashami yahujwe babibonye nk'inyungu ku hazaza h'abanyeshuri.

    Ati 'Mu mpinduka zabaye amashami twari dufite ahuriye ku Butabire yarahujwe mu cyiswe Imibare na Siyansi, Icyiciro cya Mbere. Tubona ari byiza kuko umwana azajya asohoka azi siyansi yose mu buryo bwuzuye. Mu ndimi na ho bizabafasha kuko umwana azajya asohoka azizi zose.'

    Bizimana yongeyeho ko mu kigo ayoboye nta kibazo cy'abarimu bake kuko mu mpinduka nta wundi basanze ukenewe.

    Ikijyanye n'abarimu ariko si ko gihagaze mu bindi bigo kuko hari aho uburyo amashami bigishaga yahujwe basanze hakenewe abandi ariko ntibaraboneka.

    Karemangingo Luke uyobora G.S Gahini mu Karere ka Rwamagana, yagize ati 'Mu mpinduka zabaye mu mbumbe y'amasomo y'Ubumenyamuntu bongeyemo isomo ry'Iyigamitekerereze kandi nta barimu baryo twari dusanzwe dufite, ubu twatangiye kubashaka.'

    Mu bitaraboneka uko bikwiye kandi bihurizwaho n'abo bayobozi ni bimwe mu bitabo bijyanye n'integanyanyigisho nshya kuko hari ibyo REB yaboherereje kuri internet bifashisha, abandi bagatira mu bindi bigo.

    Gusa harimo ikibazo cy'uko kubyifotoreza ku buryo haboneka ibikwiye abanyeshuri n'abarimu bihenze kandi na byo bikenewe.

    Padiri Senyoni Théogène uyobora G.S Muhororo mu Karere ka Ngororero, ifite amashuri abanza n'ayisumbuye, yagize ati 'Mu mpinduka zakozwe twongerewemo Igifaransa ariko abarimu bacyo bitewe n'imyaka yari ishize kitigwa, abo dufite ntabwo bahagije.'

    Yongeyeho ko gushyira amasomo saa Mbiri byatumye abana bazinduka kuko babyuka baza kwiga nta yindi mirimo bakoze ariko asaba ko isomo ry'Iyobakamana mu mashuri abanza ryakongera gutekerezwaho kuko mbere ryigwaga ukwaryo ariko ubu ryagizwe igice cy'irindi somo.

    Hari abasaba ko abana bakwiga umunsi wose

    Muri aya mavugurura, REB yagennye ko abana biga kuva mu wa mbere kugera mu wa gatatu w'amashuri abanza ya Leta bose bazajya biga ingunga ebyiri. Ni ukuvuga ko bamwe biga igitondo abandi bakiga ikigoroba.

    REB yasobanuye ko ibyo byakozwe mu rwego rwo kujyanisha abo banyeshuri bose ntibasigane kuko hari bamwe bigaga umunsi wose bakabirangiza, abandi bakiga igice kandi babazwa kimwe.

    Byatumye hahindurwa amasaha yo gutangira amasomo aba kare ndetse n'amasomo muri icyo cyiciro aragabanywa, amwe yimurirwa mu myaka ikurikiraho.

    Gusa, Padiri Senyoni yavuze ko iyo umwana yize igitondo n'ikigoroba ari bwo aba yize byuzuye.

    Ati 'Nko mu mashuri yigenga abana biga umunsi wose. Biga mu gitondo nyuma ya saa Sita bagakora imyitozo. Ahari ibyumba n'abarimu bishobotse bareka bakajya biga umunsi wose kuko iyo abana batashye n'ubundi ntacyo baba bakora.'

    Nizeyimana yavuze ko indi mpinduka irimo imbogamizi ari ijyanye n'uko ubu abanyeshuri basigaye basanga abarimu mu ishuri aho kugira ngo umwarimu we ubasangamo.

    Ati 'Ubu buri mwarimu agomba kugira ishuri rye niba yigisha Imibare hakaba harimo ibikoresho byose noneho abana bakajya bamusangamo amasaha yabo yarangira bagasohoka hakaza abandi. Dufite ikibazo cy'abarimu batahise babona ibyumba byabo kuko ari bikeya'.

    Yongeyeho ati 'N'ibikoresho ntibyahise biboneka kuko buri cyumba kiba kigomba kubamo intebe ya mwarimu, akabati, ibyo akoresha yigisha n'ibindi bajyaga bahuriraho mu cyumba cy'abarimu ariko ubu buri wese agomba kugira ibye.'

    Abo bayobozi banahuriza ku kuba ababyeyi bagikeneye gusobanurirwa izo mpinduka kuko ubu bamwe batarumva neza ibyo abana basigaye biga ndetse hari n'abagihamagara ku bigo babaza niba bagifite amashami yigwaga.

    Hari amashuri yisumbuye asaba ko haboneka ibitabo bijyanye n’integanyanyigisho nshya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/birantega-mu-mpinduka-ziheruka-gukorwa-mu-burezi

  • Umuryango w'abanyarumogi! Umusore na nyina bafatanywe udupfunyika 2500 – #rwanda #RwOT

    Uru rumogi rwafatiwe mu nzu babamo nyuma y'uko abaturage batanze amakuru ko bamwe mu bagize uwo muryango bakora ibikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

    Rwafashwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge, aho bafatiwe mu Mudugudu wa Kiryi, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko ku bufatanye n'abaturage, ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n'ibyaha bitanga umusaruro.

    Ati 'Abaturage ni bo bafatanyabikorwa b'ibanze mu mutekano aho baduha amakuru adufasha gukumira no kurwanya ibyaha. Ni muri urwo rwego aba bantu bafashwemo. Abaturage bamaze kumenya ingaruka z'ibyaha ni yo mpamvu bagira n'uruhare mu kubirwanya.'

    Yakomeje avuga ko abishora muri ibi byaha byo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, bagomba kumenya ko amayeri bakoresha yatahuwe bityo babihagarika.

    Icyaha uyu mugore n'umwana we bakoze gihanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 Frw.

    Umubyeyi n’umwana we bafatanywe urumogi, abaturage bavuga ko gucuruza ibiyobyabwenge ari umwuga bari bamaze igihe bakora

    Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda ishyira urumogi mu cyiciro cy'ibiyobyabwenge bihambaye cyo kimwe na Cocaïne, héroïne na Mugo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuryango-w-abanyarumogi-umusore-na-nyina-bafatanywe-udupfunyika-2500

  • Rutahizamu wa APR FC Mugisha Gilbert yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Mugisha Gilbert yakoze ubukwe n’umugore we, Mpinganzima Josephine bamaze igihe bakundana.

    Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025.

    Bwabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye Romantic Garden, gusezerana imbere y’Imana bibera Romantic Church na yo iri ku Gisozi. Ni naho abatumiwe bari bwakirirwe.

    Kubera ubu bukwe, ntabwo Mugisha Gilbert yajyanye na APR FC mu Misiri aho iri bukine na Pyramids FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

    Muri Nzeri 2024 ni bwo Mugisha Gilbert yambitse Impeta ya Fiançailles umukunzi we Mpinganzima uba muri Canada ni mu gihe mu Kwakira 2024 basezeranye imbere y’amategeko.

    Mugisha Gilbert na Mpinganzima bakoze ubukwe nyuma y’imyaka myinshi bakundana cyane ko baziranye uyu rutahizamu agikina muri Pepiniere FC. Mpinganzima akaba asigaye aba muri Canada.

    Mugisha Gilbert nyuma y’ubukwe akaba azahita yitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura imikino ibiri isoza itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 bafitanye na Bénin na Afurika y’Epfo.

    Yakiniye amakipe atandukanye arimo Pepiniere FC yavuyemo ajya muri Rayon Sports batandukanye ajya muri APR FC akinira kugeza uyu munsi.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11987