Category: Uncategorized

  • HOWO(HOHO) ishobora kuba atari ikibazo, ahubwo abazitwara-ACP Boniface Rutikanga #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga avuga ko nubwo atari umuvugizi w'uruganda rukora ubwoko bw'izi modoka za HOWO/HOHO zikunze gushyirwa mu majwi na benshi mu gukora no gukoresha impanuka, kuri we ngo ikibazo abantu bavuga ko zifite bakwiye kukirebera ahandi nko mu bazitwara kuko ikoranabuhanga zifite bashobora kuba batarizi.

    Mu kiganiro ACP Boniface Rutikanga aherutse kugirana n'itangazamakuru hatangizwa gahunda ya 'TURINDANE' ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo, aho yatangirijwe ahazwi nka Bishenyi mu Murenge wa Runda ya Kamonyi, yavuze ko izi modoka zikunze gushyirwa mu majwi mu gukora no guteza impanuka atazi icyo abazishyira mu majwi bapfa nazo kuko atari nazo mu Gihugu ziza ku mwanya wa mbere mu mpanuka. 

    Yagize ati' HOWO, izi modoka! Impanuka zose ziba mu Gihugu, zishobora kuba impanuka zakozwe na HOWO zitageze no kuri 2% k'impanuka zose. Sinzi icyo mupfa nazo. Ntabwo ndi umuvugizi w'iyi sosiyeti ikora bino binyabiziga, wenda ni uko ari ikinyabiziga kinini, gifite uko gisa, gifite uko giteye ariko mbabwije ukuri ko hari izindi modoka ziri mu bwoko(categories) bwa HOWO zitwara ibicuruzwa n'ibintu zikora impanuka cyane no kuyirusha ariko zo ngira ngo nti zikora inkuru'.

    Akomeza agira ati' Muzabaze abahanga bose bazi iby'imodoka akubwire HOWO uburyo yubatse! Ni imwe mu modoka zibashije Terrain (ikirere cg imihanda) yacu. Itwarwa n'umuntu, ikibazo ni ukumenya ngo yikorera ibingana iki, ifite ikoranabuhanga rimeze rite, ese ndarizi(uyitwara)?'.

    Yifashishije urugero rw'ibiherutse kuba ku mushoferi wari utwaye imodoka kabuhariwe iterura izindi ifite ikoranabuhanga ariko uyitwaye ataryumva, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko ubwo uyu mushoferi yarimo aterura ikinyabiziga cyari cyaguye ahantu, ikoranabuhanga ry'iyi modoka kuko nayo ubwayo yari yahengamye bitewe n'imiterere y'aho yari iri, ryanditse ribaza, ribwira umushoferi(mu cyongereza) ko ikodoka atwaye igiye kugwa, rimubaza niba ashaka gukomeza, aho kuvuga 'OYA' avuga/akanda 'YEGO'.

    Aha, niho ACP Boniface Rutikanga yahereye avuga ko uyu mushoferi ahagarariye abandi benshi bameze nkawe mu kutumva no kutamenya imiterere y'Imodoka batwaye cyane mu ikoranabuhanga yifitemo, ariko kandi no kutamenya ururimi kuko zimwe mu modoka zizana ikoranabuhanga aho ibanza no ku kuburira mbere y'uko haba ikibazo.

    Yagize kandi ati' Muri izi modoka mubona ziza, zigezweho! Zifite ikoranabuhanga. Ku bantu benshi batunze ibinyabiziga cyangwa se uwagitunze, muzabaze imodoka yakozwe muri 2009, 2010 kuzamura…Ni imodoka zisohoka ubu! Bazakubwira itandukaniro. Noneho iyo zije ari izi nini bwo! Zifite Tekinoloji nkeka ko abashoferi bacu benshi batamenyereye, batazi'.

    ACP Boniface Rutikanga, mu gusobanura byimbitse kandi atanga umucyo ku bakunze kwikoma HOWO/HOHO, yatanze urugero rufasha abantu kurushaho kumva ko ikibazo atari izi modoka, ko ahubwo kiri mu bazitwara. Ati' Muzarebe mu masosiyete y'Abashinwa akora hano mu Rwanda, mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, aho bubaka Umuhanda, aho bubaka Ingomero z'amashanyarazi, ni ziriya modoka bakoresha. Uzambarize izimaze kugwa!?'.

    Akomeza avuga ko imwe mu mpamvu abona ituma izi modoka(HOWO/HOHO) n'abazitwara aho Abashinwa bakorera nta bibazo ziteza ari uko bo iyo bahaye umushoferi iyi modoka bafata igihe bakamwigisha uko iteye, uko ikora( bakamuha Kataloge yayo), akaba ayumva, ayisobanukiwe neza ku byo yikorera, uko ayitwara ahamanuka, ahaterera n'ibindi kuri yo bimufasha kuba ayumva neza kandi bakanamukurikirana bareba uko ayikoresha.

    Ikibazo cya Afande ACP Boniface Rutikanga cyaje kigira kiti; Ese Abashoferi dufite ikinyabiziga yigiyeho gutwara nicyo atwara? Ese Ikoranabuhanga Imodoka atwaye ifite ararizi, Ese yumva ururimi cyangwa abasha gusoma no kumva icyo imubwira haba ku nyandiko, amajwi cyangwa se ibimenyetso imuha atwaye?, Azi uko ahinduranya amavitensi yayo n'igihe cya ngombwa bitewe n'imiterere y'aho ageze?.

    ACP Boniface Rutikanga, avuga ko mu mezi atatu ashize uhereye mu kwezi kwa Munani(Kanama) mu Ntara y'Amajyepfo igizwe n'Uturere 8 habaye impanuka zikomeye 65. Muri izi mpanuka, 17 zingana na 26% zabereye mu karere ka Kamonyi. Ni impanuka zahitanye ubuzima bw'abantu 53 aho Akarere ka Kamonyi kihariye 15,9(16) bangana na 30%. Abakomeretse bose ni 43, muri bo 9 bangana na 20% ni Kamonyi.

    Soma hano inkuru y'itangizwa rya 'TURINDANE': Amajyepfo-Turindane: Kamonyi ku isonga mu mpanuka zirimo izihitana ubuzima bw'Abantu

    Théogène Munyaneza

    The post HOWO(HOHO) ishobora kuba atari ikibazo, ahubwo abazitwara-ACP Boniface Rutikanga first appeared on Intyoza.

    The post HOWO(HOHO) ishobora kuba atari ikibazo, ahubwo abazitwara-ACP Boniface Rutikanga appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/11/18/howohoho-ishobora-kuba-atari-ikibazo-ahubwo-abazitwara-acp-boniface-rutikanga/

  • Ykee Benda akomeje guterwa imijugujugu #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo muri Uganda, Ykee Benda akomeje guterwa imijugujugu aho bivugwa ko ari kwishyura igiciro cy’ubukwe buhenze aherutse gukora nyuma yo kwemera kwamamaza ishyaka NRM rya Perezida Museveni.

    Wycliff Tugumawa wamamaye nka Ykee Benda aherutse gushyira hanze ubutumwa bwerekana bimwe mu bitaramo yakoreye mu turere dutandukanye two muri iki gihugu, hanyuma abuherekeresha amagambo agira ati 'Mu cyumweru gishize, ubwo twari twagiye gushyigikira Nyakubahwa Kaguta Museveni.'

    Nubwo ishyaka rya NRM ryamwakiranye yombi ryishimira ubufatanye bwe, ku mbuga nkoranyambaga si ko byagenze.

    Abaturage benshi, cyane cyane abakurikira ibibera muri politiki ya Uganda, bahise basakaza ibitekerezo byuzuyemo amagambo akomeye Kandi amunenga.

    Uwiyise Jjingo Paul ku rubuga rwa x yanditse ati 'Ntabwo nashyigikira Bobi, ariko ubwo twashyinguraga nyakwigendera Kato Lubwama, yavuze ko muri aba bahanzi harimo abasabirizi, wowe Benda ntabwo wiha agaciro, ndakubwira ko ibi byari bikwiye kuba byarabaye kera.'

    Undi witwa Emma Ssenyonga, yagize ati 'Ufite uburenganzira bwo gushyigikira uwo ushaka Ykee, ariko ntukwiye kwicarana n’uwo ugomba kuzatora kuko ariho iyezandoke ihera iziramo.'

    Pius Zlatan yanditse ati 'Ntabwo binantunguye kuba warakoze ubukwe buhenze muri uyu mwaka. Ubu tumenye uwabuteguye.'

    Kugeza ubu, Ykee Benda nta kintu na kimwe aragira icyo atangaza kuri ibyo byose ndetse akomeje kwitabira ibikorwa bya NRM.

    Mu gihe bamwe bamubonamo umuntu uri gushakisha amahirwe mu buryo bwe, abandi babibona nk’ukwigizayo no kwihenura kubababazwa n’imiyoborere iriho.

    Ku wa Gatandatu tariki 13 Nzeri 2025 nibwo Ykee Benda yasabye anakwa umukunzi we Emilly Nyawira.

    Ni ibirori byitaburiwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Eddy Kenzo n’umugore we Nyamutoro, B2C, Levixion n’abandi benshi.

    Ykee Benda akomeje guterwa imijugujugu

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/ykee-benda-akomeje-guterwa-imijugujugu-12222.html

  • RGB na MINISPORTS bagiye gukora inama yiga ku bibazo bya Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Inzego nkuru za Leta, zigiye kongera kwinjira mu kibazo cya Rayon Sports kirimo gufata indi ntera umunsi ku munsi, bakivugutire umuti.

    Hari umwanditsi w’ibitabo w’Umunya-Nigeria, Chinua Achebe mu 1958 yigeze kwandika igitabo acyita “Things Fall Apart”, mu kinyarwanda cyiza wacyita “Byacitse” cyangwa se “Byadogereye”.

    Ibi rero nibyo birimo kuba mu ikipe ya Rayon Sports, umunsi ku munsi birimo kugenda bidogera, ndetse byanafashe indi ntera batangiye gutukana mu ruhame.

    Nta muntu uzi icyabaye nyir’izina ngo abaje bashyize hamwe bidateye kabiri batangire kuryana.

    Umwaka urashize abari barigijwe ku ruhande bongeye gusubizwa ikipe yabo, byari nk’amata yabyaye amavuta kuko Aba-Rayon bumvaga ibintu bisubiye mu buryo, ubumwe bugarutse cyane ko mbere yo gushyiraho ubuyobozi wabonaga bashyize hamwe.

    Tariki ya 16 Ugushyingo 2024 amatora yarabaye maze Twagirayezu Thaddée atorerwa kuyobora Komite Nyobozi ya Rayon Sports mu gihe Paul Muvunyi yatorewe kuyobora Inama y’Ubutegetsi igizwe n’abahoze bayobora iyi kipe.

    Bidateye kabiri hatangiye kuzamuka uruntu runtu hagati ya Komite Nyobozi n’Inama y’Ubutegetsi ariko bakagerageza kubihisha, ahanini byari bishingiye ku kugongana kw’inzego, batumvikana ku wugomba gufata umwanzuro, Thaddée ati “Ninjye”, Inama y’Ubutegetsi iti “nitwe”.

    Muri make kumenya icyo Komite imwe ishinzwe n’icyo indi ishinzwe byabaye ingorabahizi.

    Iyi mikoranire yarakomeje kugeza noneho aho buri rwego ruvuga ko ari rwo ruyoboye ikipe.

    Twagirayezu Thaddée aheruka kuvuga ko icyo yapfuye na Board ari uko “nanze kuba igikoresho cyabo”.

    Ubwo byari bigitangira Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwabagiriye inama yo gushyiraho urwego rumwe ndetse n’amategeko akavugururwa.

    Ibi nibyo Twagirayezu Thaddée yifuje ko byakwihutishwa mu gihe board yo yabonaga hakwiye kwihutira gushyiraho CEO ariko Twagirayezu Thaddée ababera ibamba, bagerageje no kumushyiraho ku ngufu biranga.

    Impande zombi zakomeje kugongana mu gufata ibyemezo, mu mishinga ibyara inyungu aho board yazanye umushinga w’akanyenyeri ariko Komite Nyobozi ikamera nkitawushyigikiye, ibi byatumye aka kanyenyeri karimo umwenda wa miliyoni 80 nk’uko amakuru abivuga.

    Muvunyi akaba yari yatumije Inama y’Inteko Rusange yagombaga kuba ku wa Gatandatu tariki ya 22 Ugushyingo 2025 ariko aza kuyisubika.

    Impamvu nta yindi ni uko yabonye ibimenyetso ko hashobora kuzaberamo ibintu bitari byiza abantu bakaba barwana bitewe n’inama bari bamaze gukora ku Cyumweru tariki 16 Ugushyingo.

    Umwuka mubi warakomeje, gushyamirana n’imvugo zitari nziza aho Rutangambwa Martin, ukuriye Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane muri Rayon Sports, ejo yavugiye kuri Radio Rwanda ko agatsiko k’amabandi, ibisambo ari bo bayoboye Rayon Sports.

    Yagize ati “Hari abantu b’ibisambo bitwa ba Claude Mushimire, abantu bashyize ibifu imbere batagira indangagaciro n’imwe. Bakaba bari kumwe n’abandi bantu A, B, C, D, uzabona abitwa ba Eto’o bigeze kwirukanwa muri APR.'

    'Ni agatsiko k’amabandi. Ako gatsiko k’ayo mabandi ni ko kafashe Thaddée, baragenda birukana abantu bose bari bashinzwe kuyoborana. Uyu munsi ni bo bayoboye ibikorwa byose bya Rayon Sports.'

    Ibi bikiyongera ku magambo Habiyakare Saidi aherutse gutangariza SK FM ko hari uwamubwiye ko nta muntu utukura i Nyanza cyangwa mu Ruhango uzayobora Rayon Sports.

    Uko bigenda bifata indi ntera ni nako no mu nzego nkuru za Leta bigerayo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) na Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) bamaze gutegura gukora inama vuba bakiga ku kibazo kiri muri Rayon sports bakagiha umurongo.

    Ubwo RGB na MINISPORTS baheruka gufatanya bakagakemura ikibazo cya Rayon Sports, hari 2020, nibwo bafashe umwanzuro wo kwigizayo abahoze bayobora iyi kipe, bagaruwe muri 2024.

    Muri Rayon Sports ntabwo ibintu byoroshye, irimo iragana mu bibazo

    Source : http://isimbi.rw/rgb-na-minisports-bagiye-gukora-inama-yiga-ku-bibazo-bya-rayon-sports.html

  • Urubyiruko rw'abakobwa n'abahungu rwiyemeje kwinjira mu gisirikare cya Leta mu rwego rwo kurengera igihugu #rwanda #RwOT

    Agace ka Kabalekatambe, gaherereye muri Teritware ya Nyiragongo, kakiriye itsinda rya komisiyo y'intara ishinzwe gukangurira urubyiruko kwinjira mu ngabo za Leta (FARDC), mu rwego rwo gufasha mu bikorwa byo kurinda igihugu no kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

    Nk'uko byatangajwe na Minembwe Capital News (MCN), nibura urubyiruko rugera ku bantu barenga icumi, barimo abakobwa batari bake, rwiyandikishije ku bushake kugira ngo rufatanye n'ingabo za Leta mu rugamba rwo kurengera igihugu, cyane muri ibi bihe by'umutekano muke.

    Aba basore n'inkumi bavuze ko biyemeje kuba igisubizo mu bibazo by'umutekano byugarije igihugu cyabo. Umwe muri bo yagize ati:

    'Turashaka kurengera igihugu cyacu. Turambiwe kubona gitotezwa n'abanyamahanga. Twiyemeje kuba igisubizo.'

    Abagize komisiyo y'intara bashimiye ubu bwitange bw'urubyiruko, bavuga ko ari ikimenyetso cy'ubushake n'ubutwari mu gihe benshi bamaze kurambirwa ubwigunge n'intambara zimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo.

    Ibi bikorwa byo gushishikariza urubyiruko kwinjira mu ngabo bibaye mu gihe intambara ikomeje gukara hagati y'ingabo za Leta (FARDC) n'imitwe yitwaje intwaro irimo M23 na Twirwaneho, mu ntara za Kivu y'Amajyaruguru n'Amajyepfo.

    Leta ya Kinshasa ikomeje gukangurira urubyiruko kwifatanya n'ingabo, hagamijwe kugarura amahoro arambye n'ubusugire bw'igihugu. Ariko ku rundi ruhande, hari n'urubyiruko ruri kwifatanya n'imitwe yitwaje intwaro, ruvuga ko rurambiwe ubutegetsi bwa Leta bushinjwa ruswa, ubwicanyi no gusahura abaturage.

    Amakuru atangwa n'abatuye mu burasirazuba agaragaza ko ingabo za FARDC n'abafatanyabikorwa bazo (Wazalendo) zikomeje gushinjwa ubwicanyi n'iyicarubozo ryibasira abasivili, cyane cyane mu duce twa Minembwe n'ahandi. Byemezwa ko muri ibyo bice, inka zibarirwa mu bihumbi amagana atanu zanyazwe, naho abasivili bo mu bwoko bw'Abanyamulenge babarirwa mu bihumbi bishwe barashwe n'ingabo za Leta, iza Wazalendo ndetse n'iz'u Burundi.

    Icyo gikorwa cyo gushishikariza urubyiruko kwinjira mu ngabo za Leta kiragaragaza uruhare rukomeye rw'abasore n'inkumi mu rugamba rwo gushaka amahoro mu gihugu cyabo, ariko nanone kigaragaza urugero rw'uburemere bw'ikibazo cy'umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

    Abasesenguzi bavuga ko iyi gahunda ishobora kugira uruhare mu kongerera ingufu ingabo za Leta, ariko na none bagasaba ko ijyana n'uburemere bwo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kugira ngo ingabo zitazongera kugaragara mu bikorwa byo guhohotera abaturage nk'uko byakunze kugaragazwa.

    Hari kandi impungenge ko, mu gihe urubyiruko rudahabwa imyitozo ihagije n'inyigisho z'ubumuntu, rwakwifashishwa mu bikorwa bya politiki cyangwa ibihungabanya umutekano aho kuwukomeza.

    Abaturage bamwe bavuga ko amahoro nyayo azagerwaho ari uko Leta ishyize imbere ibiganiro n'imitwe yitwaje intwaro, aho gukomeza inzira y'intambara gusa, mu gihe abandi bashimangira ko gufata intwaro ari inzira yonyine yo kubohora igihugu.

    Source : https://kasukumedia.com/urubyiruko-rwabakobwa-nabahungu-rwiyemeje-kwinjira-mu-gisirikare-cya-leta-mu-rwego-rwo-kurengera-igihugu/

  • Vestine yaciye amarenga ko yatandukanye n’umugabo, avuga ko abayeho mu buzima bubi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’irindirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine uririmbana n’umuvandimwe we Dorcas, yaciye amarenga ko yaba yaramaze gutandukana n’umugabo we, Idrissa Jean Luc Ouédraogo ukomoka muri Burkina Faso.

    Ku wa Gatandatu tariki 5 Nyakanga 2025, mu Intare Conference Arena nibwo aba bombi bakoze ubukwe bemeranywa kubana akaramata.

    Vestine ubu uri muri Canada we n’umuvandimwe we Dorcas aho bagiye gutaramirayo, yatunguye benshi avuga ko ubuzima abayemo atigeze abuhitamo kandi ko nta mugabo uzongera kumushuka.

    Abinyujije kuri Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, Vestine yagize ati “Uyu munsi ubuzima mbayemo si bwo nahisemo. Mbayeho mu buryo bubi, ntabwo mbikwiriye.”

    Yakomeje avuga ko abizi ko yakoze amahitamo mabi ariko na none ngo hari igihe Imana yemera ko ibinti biba kugira ngo byigishe abantu.

    Ati “Ndabizi ko nakoze amahitamo mabi mu buzima bwanjye, gusa nta kibazo hari igihe Imana yemera ko ibintu biba kugira ngo twige. Nize byinshi. Nta mugabo uzongera kumbeshya ngo anyangirize ubuzima. “

    Yavuze ko kandi umugabo azongera guhitamo azabanza kumumenya neza.

    Ati “Umugabo nzahitamo kubana na we, nzabanza mumenye neza, menye umuryango we, menye buri kimwe kuri we, nta n’umwe uzongera kunkoresha.”

    Ishimwe Vestine tariki 22 Kamena 2025, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi abenshi bazi nka 'Bridal Shower’.

    Yakoze ibi birori mu gihe ku wa 15 Mutarama 2025, mu buryo bwatunguye benshi yasezeranye imbere y’amategeko na Ouédraogo, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

    Ubutumwa bwa Vestine bwatunguye benshi

    Vestine yaciye amarenga ko yaba yaramaze gutandukana n’umugabo we ukomoka muri Burkina Faso

    Source : http://isimbi.rw/vestine-yaciye-amarenga-ko-yatandukanye-n-umugabo-avuga-ko-abayeho-mu-buzima.html

  • Umwambari wa Parime Hutu Filip Reyntjens akomeje guhakana Jenoside no gukorana n'abayigizemo Uruhare: Ubuhamya bwerekana ubufatanye bwe na Hassan Ngeze #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutegura Itegeko Nshinga rya 1978 ryubakiye ubutegetsi bwa Habyarimana, ryahaye inzego z'ubutegetsi ububasha n'akarengane ku batutsi bwaje no kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umubiligi kivundaguzi Filip Reyntjens yakomeje ibikorwa byo guhakana no gusebya RPF kuva mu 1994 kugeza magingo aya.

    Dr. Jean Damascène Bizimana, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yagaragaje uburyo Reyntjens akomeje kwandika no gutangaza ibinyoma bigamije guhorera inshuti ze zishinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza ingengabitekerezo ya 'double génocide', hagamijwe gusibanganya ukuri no kugabanya uburemere bw'icyaha ndengakamere cyakozwe n'ubutegetsi bw'Interahamwe na Repubulika za mbere.

    Ubufatanye bwa Reyntjens na Hassan Ngeze: Ikimenyetso cyerekana umugambi wo gusebya RPF

    Hassan Ngeze, wari umwanditsi mukuru wa Kangura, ikinyamakuru cyashyize hanze amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane 'Amategeko 10 y'Abahutu' (1990), yahamwe n'icyaha cy'ugutera no gushishikariza Jenoside mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR). Yahamijwe kandi icyaha n'ubutabera mpuzamahanga bwo gufasha ibikorwa by'ubwicanyi.

    Muri Gicurasi 1997, Prof. Reyntjens yandikiye Hassan Ngeze ibaruwa ifite intego imwe rukumbi: Gushaka ibimenyetso byo guharabika RPF no kuyishinja kurasa indege ya Habyarimana, nubwo yari azi neza ko Ngeze ari umwe mu bayobozi b'ingenzi b'iyicwarubozo ryakorewe Abatutsi muri Jenoside karundura yabarimbuyemo miliyoni irenga.

    Mu ibaruwa, Reyntjens ati: 'Byaba iby'ingenzi cyane kubona ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa RPF mu guhanura indege ya Perezida Habyarimana… Ndifuza no guhura n'umunyamakuru wa Kangura igihe cyose.'

    Ibi bishimangira ko Reyntjens: Yafataga Kangura ikinyamakuru cy'ubwicanyi, nk''umufatanyabikorwa' mu bikorwa bye.
    Yari azi neza ko Ngeze ari umugizi wa nabi, kuko mu 1992 Reyntjens ubwe yari yaranditse agaragaza uruhare rwa Ngeze mu kwica Abatutsi i Bugesera.

    Reyntjens yari azi neza ko Hassan Ngeze ari umunyabyaha kuva kera

    Mu nyandiko yanditse mbere ya Jenoside, Reyntjens ubwe yagaragaje ko:

    Ngeze yari mu bateguye kandi bakanashyira mu bikorwa ubwicanyi bwakorewe Abatutsi i Bugesera mu 1992.

    Kangura yakoreshejwe mu gutegura abaturage kwanga Abatutsi no kwitegura Jenoside.

    Ngeze yakoranaga n'abasirikare n'Interahamwe mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi.

    Uyu musesenguzi wari ufite amakuru yose ku ruhare rwa Ngeze mu bwicanyi, ni na we nyuma y'imyaka ibiri gusa wamwandikiye amusaba ubufatanye mu guhimba ibirego birega RPF.

    Ibi bigaragaza ko Reyntjens yari afite intego ndasumbwa yo Gusibanganya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Guhisha uruhare rw'inshuti ze zahoze mu butegetsi bwa Habyarimana, Gusingiza imvugo ya 'double génocide'.

    Impamvu Minisitiri Bizimana yagaruye ibi bisobanuro

    Dr. Bizimana yibukije ko: Kwemeza cyangwa kwamamaza ibinyoma by'abahakana Jenoside ari uguha agaciro abayikoze.

    Gukorana n'abantu nka Hassan Ngeze ni ukwitandukanya n'ukuri no gushyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Umurongo wa Reyntjens wo gusebya RPF ugamije gusubiza inyuma urugendo rw'ubumwe,ubwiyunge n'ukuri u Rwanda rwashyize imbere.

    Ibimenyetso byatanzwe bigaragaza ko Prof. Filip Reyntjens yakomeje kuba umwe mu banyamahanga bakomeye mu:guhakana Jenoside,kugoreka amateka, gusebya abahagaritse Jenoside, no gukorana n'abakoze cyangwa abashyigikiye Jenoside nka Jambo ASBL na ba Ingabire Victoire bahora iteka bifuza ko u Rwanda rusubira mu mage.

    Ubufatanye bwe na Hassan Ngeze, umwe mu bacurabwenge b'ingengabitekerezo ya Jenoside, ni ikimenyetso ntakuka cy'uruhare rwe mu guhimba ibinyoma bigamije gutesha agaciro ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gutera ubwoba abaharanira ukuri.

    Rushyashya izakomeza gutangaza ukuri no kurwanya ibisambo bishimuta amateka tuvomamo amasomo agomba kuduhuza nk'abanyarwanda kamerano batavangirwa n'izo mburamukora zo kwa Perode na Musenyeri Kilasi.

    Source : https://rushyashya.net/umwambari-wa-parime-hutu-filip-reyntjens-yakomeje-guhakana-jenoside-no-gukorana-nabahakanyi-bayo-ubuhamya-bwerekana-ubufatanye-bwe-na-hassan-ngeze/

  • Kitoko Bibarwa yavuze amagambo akomeye bitungura benshi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Kitoko Bibarwa yongeye gusiga imitima y’abakurikirana umuziki nyarwanda mu gutungurwa gukomeye nyuma yo gutangaza ko atapfa kwemerera umwana we gukora icyo yise kwishora mu muziki ndetse ko n’ubuzima bwe bwo kwamamara bumubera ikigeragezo gikomeye.

    Kitoko Bibarwa avuga ko impamvu atakwemerera umwana we kujya mu muziki ndetse no mu bindi bikorwa ibyo ari byose bifite aho buhurira n’ubwamamare ari uko bihita bituma ubuzima bwite bw’umuntu buba butagishobotse ndetse ko no kuba rubanda bakubanaho ikosa ari ibintu biba byoroshye.

    Mu kiganiro na Televiziyo y’Igihugu , Kitoko yagize ati 'Umusaruro w’ubuzima bwo kwamamara ntabwo mbukunda. Uyu munsi umwana wange aramutse ambwiye ko agiye kuba umuhanzi twabanza tukabiganiraho igihe kinini, sinzi niba napfa no kumwemerera kuko ni ibigeragezo.'

    Uyu ufatwa nk’impirimbanyi z’umuziki nyarwanda ugezweho yakomeje avuga ko uko umuhanzi cyangwa undi wese ufite izina rinini aguma imbere y’imbaga abazwa cyangwa asabwa kugira ibitekerezo atanga rimwe na rimwe bya buri kanya ko ari byo bivamo kwisanga yatannye cyangwa yavuze ibitekeranye bitewe n’intego z’abari kumubaza.

    Ati 'Ubu buzima bwo kwamamara ni ibigeragezo, uca ahantu hose bagusaba ko muganira ukibaza impamvu batareka ngo nibere mu buzima bwange kandi uko ugenda uganira ni nako bagenda bakubonamo imyenge cyangwa ibihanga uba utanazi ko ufite.'

    Kitoko yagiriye inama urubyiruko n’undi wese wifuza kugera ku kwamamara ko atari ikintu cyo kwihutira ndetse ko gisaba umuntu ugifite kugira ukundi kwitwararika kurusha mbere.

    Ati 'Kwamamara ntabwo ari ikintu umuntu agomba kwirukankira, ndabyumva niba agishaka cyangwa hari icyo kimumarira wenda byagira uruhengekero, gusa si ibintu nashishakariza umuntu, Njyewe nakoze umuziki mbere nywukora bitewe n’uko nywukunda ndetse igituma nguma guhatana nabyo ni uko mba mbizi ko buri kintu cyose kigira ingaruka mbi ndetse n’inziza.'

    Ku wa 9 Ugushyingo 2025 nibwo nyuma y’imyaka 12 abarizwa mu Bwongereza aho yari yaragiye kwiga no kuhatura, umuhanzi Kitoko Bibarwa yatashye mu Rwanda burundu.

    Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka 'Akabuto’ anategerejwe mu gitaramo kizahuriramo n’umuhanzi w’icyamamare Davido, kizabera i Kigali ku wa 5 Ukuboza 2025.

    Kitoko yavuze ko atakwemerera umwana we kuba umuhanzi

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/kitoko-bibarwa-yavuze-amagambo-akomeye-bitungura-benshi.html

  • Captain Regis yavuze ku gihe azakorera ubukwe, icyo yifuriza Micky (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Kwizera Jaden Martin wamamaye muri Sinema nka Captain Regis, yavuze ko ubu ameze neza mu rukundo kandi na gahunda y’ubukwe ihari.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko we n’umukunzi we bumvikana kandi bagafashanya.

    Ati “njyewe umukunzi wanjye turumvikana kandi tugafashanya. Tugerageza kubana neza, nta bantu batagirana ibibazo natwe turabigirana ariko turaganira bigakemuka.”

    Yakomeje avuga ko banafite ubukwe nubwo atahita atangaza itariki kuko batarayumvikanaho neza.

    Ati “ubukwe burahari. Dufite ubukwe. Ntabwo ndibutangaze itariki tutarumvikana ariko gahunda irahari n’inama z’ubukwe zaratangiye.”

    Captain Regis uri mu rukundo na Queen Ringo (niyo mazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga), hari nyuma yo gutandukana na Micky.

    Aba banakoranaga habayeho gutukana buri umwe ashyira undi hanze.

    Abajijwe ikibazo nyamukuru yagiranye n’uyu mukobwa, Captain Regis yavuze ko nta kintu yabivugaho uretse kumwifuriza ibyiza.

    Ati “Nta kintu nabivugaho rwose, ntacyo ndibubivugeho. Ndifuza ko agira urugo rwiza, ndifuza ko we amera neza.”

    Micky wahise ujya mu rukundo na AG Promoter, baritegura no gukora ubukwe cyane ko mu minsi ishize ari bwo yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore undi aremera.

    Regis yavuze ko aryohewe n’urukundo

    Yifurije Micky urugo rwiza

    Source : http://isimbi.rw/captain-regis-yavuze-ku-gihe-azakorera-ubukwe-icyo-yifuriza-micky-video.html

  • AMAFOTO – APR FC idafite abakinnyi bari mu ikipe y'igihugu yasubukuye imyitozo yitegura umukino wa Musanze FC #rwanda #RwOT

    Abakinnyi batari mu ikipe y'igihugu, bongeye gusubukura imyitozo yo kwitegura umunsi wa munani wa shampiyona bazasuramo Musanze FC kuri uyu wa Gatandatu.

    Ni imyitozo yongeye gukorwa nyuma y'akaruhuko k'umunsi umwe ikipe yari yahawe ku Cyumweru, aho yari yiganjemo kongera kunanura imitsi no kugarura imbaraga.

    Imyitozo yo kuri uyu wa Mbere ntabwo yagaragayemo abakinnyi bari bagiye mu ikipe y'igihugu Amavubi, dore ko bahawe akaruhuko nyuma yo gukina umukino wa gicuti ku Cyumweru.

    APR FC izahura na Musanze nyuma yo gutsinda mukeba Rayon Sports ibitego 3-0,  mu mukino uheruka wa shampiyona watumye igera ku mwanya wa gatanu n'amanota 11 mu mikino itanu imaze gukina.

    Umukino nk'uyu umwaka ushize warangiye APR FC itsindiye mu Majyaruguru igitego 1-0 cyabonetse kuri penaliti ya Mugisha Gilbert.

    Biteganyijwe ko abakinnyi bari mu ikipe y'igihugu bazakorana imyitozo na bagenzi babo kuri uyu wa Kabiri, wongeyeho na Djibril Ouatarra utakoze imyitozo yo kuri uyu munsi aho akomeje kugaruka mu ikipe buhoro buhoro.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-apr-fc-idafite-abakinnyi-bari-mu-ikipe-yigihugu-yasubukuye-imyitozo-yitegura-umukino-wa-musanze-fc/

  • Habura iminsi 5 ngo inama y'intekorusange idasanzwe ya Rayon Sports ibe, Paul Muvunyi wari wayitumije yayisubitse #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Rayon Sports, Muvunyi Paul, yamenyesheje abanyamuryango bayo ko inama y'Inteko Rusange idasanzwe yari yatumijwe yasubitswe.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Ugushyingo 2025, ni bwo iyi baruwa yanditswe n'Ubuyobozi bw'Umuryango wa Rayon Sports yagejejwe ku banyamuryango bayo.


    Igira iti 'Ubuyobozi bw'Umuryango wa Association Rayon Sports buramenyesha abanyamuryango bawo ko Inama y'Inteko Rusange yari yatumiwe ku wa 22 Ugushyingo 2025 isubitswe. Indi tariki inama izakorerwaho muzayimenyeshwa mu minsi iri imbere.'

    Iyi nama yagombaga kwiga ku ngingo zirimo iyo kurebera hamwe uko umuryango uhagaze n'icyakorwa mu gushaka umuti w'ibibazo bihari, kandi uwari wayitumiwemo wese agomba kuyibonekamo kuko yari kuba ifite uburemere budasanzwe.


    Ni ibaruwa yari yamenyeshejwe kandi Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB).


    Iyi Nteko Rusange idasanzwe isubitswe mu gihe hakomeje umwuka mubi hagati ya Muvunyi Paul na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, badahuriza hamwe ku myanzuro n'ibyemezo bifatirwa ikipe.

    Source : https://rushyashya.net/habura-iminsi-5-ngo-inama-yintekorusange-idasanzwe-ya-rayon-sports-ibe-paul-muvunyi-wari-wayitumije-yayisubitse/