Category: Uncategorized

  • Cristiano Ronaldo yafatiye selfie muri White House nyuma yo gusura Perezida Donald Trump #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ibihe byose, Cristiano Ronaldo, yongeye gutuma Isi yose ivuga ubwo yashyiraga hanze ifoto ya 'selfie' yafatiye muri White House nyuma yo guhura na Perezida Donald Trump ku wa kabiri nimugoroba. Ni urugendo rutunguranye rwatumye imbuga nkoranyambaga zose zivumera, cyane cyane kubera abantu bari bamuherekeje nyuma y'iyi nama yihariye.

    Nyuma yo kugirana ibiganiro byihariye na Trump ku bijyanye n'imishinga y'iterambere ry'urubyiruko, siporo n'imishinga mpuzamahanga, Ronaldo yahise asohoka asanga abandi banyacyubahiro bari bamutegereje hanze ya White House. Aha ni ho yahise afata 'selfie' yatumye isi yose ikangarana.

    Mu bari kumwe na we, harimo umuherwe Elon Musk, Perezida wa FIFA Gianni Infantino, ndetse n'umukunzi we Georgina Rodriguez wagaragaye asa n'usuhuza imbaga y'abafana bari hanze. Ifoto yabo bose hamwe yagaragaje umunezero, urwenya no gutanga isura nshya ku rugendo rudasanzwe uyu mukinnyi w'ibihe byose yagiriye muri Amerika.

    Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bahise bibaza niba uru ruzinduko rutari rugamije ibimererwa by'ahazaza ha Ronaldo mu bikorwa bya siporo cyangwa mu mishinga mishya ya business ari gutegura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gusa mu butumwa bwasize amatsiko menshi, Ronaldo yavuze ko 'ari umunsi udasanzwe kandi uteye ishema.' Ifoto ye muri White House yakwirakwijwe bikomeye, iba imwe mu mafoto avuzwe cyane muri iki cyumweru.

    Cristiano Ronaldo afatiye selfie muri White House nyuma yo gusura Perezida Donald Trump

    Source : https://kasukumedia.com/cristiano-ronaldo-afatiye-selfie-muri-white-house-nyuma-yo-gusura-perezida-donald-trump/

  • Ubwo imyaka 8 y'ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n'ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), rwatangaje ko ku bwumvikane, amasezerano rwari rufitanye na Arsenal binyuze muri Visit Rwanda, azarangira muri Kamena 2026, bivuze ko nyuma y'icyo gihe atazongerwa.

    RDB yatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe muri gahunda yayo yo kwagura ibyo ikora ahanini mu bufatanye bwayo bushingiye kuri siporo, ireba cyane andi masoko mpuzamahanga n'amahirwe y'ishoramari.

    Itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko Arsenal na RDB byarenze intego byari byihaye ubwo imikoranire yatangiraga, arizo zo guteza imbere ubukerarugendo, guharanira ko abakunzi b'umupira w'amaguru bamenya u Rwanda bakanarusura no gushyira umusingi ufatika ugamije iterambere ry'ubukerarugendo.

    Ubu bufatanye RDB isobanura ko bwagaragaje ubwiza karemano bw'u Rwanda ndetse bugira uruhare mu iterambere ry'ubukerarugendo. Isobanura ko ba mukerarugendo basura u Rwanda biyongereyeho miliyoni 1,3 mu 2024 ndetse umubare w'amafaranga ava mu bukerarugendo ukazamukaho 47% ugereranyije n'uko byari bihagaze mbere y'uko imikoranire itangira.

    Bimwe mu bihe bitazibagirana RDB isobanura ko byabayeho muri ubu bufatanye harimo kugaragaza umuco w'u Rwanda kuri Emirates Stadium, hamwe no kuba abakinnyi n'abahoze aribo ba Arsenal baragiye basura u Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Abo barimo Alex Scott, Mathieu Flamini, Bacary Sagna, Jurrien Timber, Caitlin Foord, Katie McCabe na Laia Codina. Mu ngendo zabo mu Rwanda, basuraga ibice bitandukanye by'igihugu nka Pariki n'ibindi ndetse bakagira n'umwanya wo guha impanuro Abanyarwanda bakiri bato bakunda umupira w'amaguru.

    Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yagize ati 'Twishimiye ibyo ubu bufatanye bwagezeho mu myaka y'imikoranire bumaze. Bwagaragaje urundi rwego rw'ubukerarugendo mu bice bitandukanye by'Isi, bwongera abasura u Rwanda ku rwego uburyo busanzwe butari kugezaho. Mu gihe turajwe ishinga no kongera ubukerarugendo bushingiye kuri siporo ahantu hashya, turashimira Arsenal ku bufasha, ubufatanyabikorwa n'ibindi yafatanyijemo n'u Rwanda mu myaka umunani ishize.'

    Yongeyeho ati 'Twiteguye gukomeza umubano wacu na Kroenke Sports C Entertainment Group binyuze mu bufatanye duheruka kugirana na LA Rams na So-Fi Stadium muri Los Angeles ndetse dukomeje ubufatanye n'amakipe ya Arsenal y'abagabo n'abagore mu gihe gisigaye ngo uyu mwaka w'imikino urangire. Bose turabifuriza ibyiza mu gukomeza guharanira intsinzi mu mezi ari imbere.'

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa bya Arsenal, Richard Garlick, yavuze ko gukorana na Visit Rwanda nk'umuterankunga wabo wa mbere bambaye ku kuboko, byari urugendo rudasanzwe.

    Yongeyeho ati 'Mu myaka myinshi, twafatanyije kuzamura ubukerarugendo bw'u Rwanda ngo bumenyekane ku Isi no kwita ku nyamaswa, kandi duhura n'abafana bacu bo muri Afurika. Imikoranire n'ubufasha bwa Visit Rwanda binyuze muri ubu bufatanye bwagize umumaro ukomeye mu kuzamura intego zacu, bidufasha gushora mu ntego yacu y'igihe kirekire yo gutwara ibikombe bikomeye no mu buryo bw'amikoro. Turashimira RDB ku bufatanye n'ibyo twagezeho hamwe.'

    Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y'imipira, aho yambara 'Visit Rwanda' ku kuboko kw'ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy'abagore n'iz'abato.

    Aya masezerano yatangiye kubahirizwa mu mwaka w'imikino wa 2018/19 watangiye muri Kanama 2018, bivuga ko yagombaga kurangirana n'umwaka w'imikino wa 2020/21 washyizweho akadomo muri Gicurasi 2021.

    Ku wa 18 Kanama uwo mwaka, RDB yatangaje ko nyuma y'imyaka itatu y'imikoranire yatanze umusaruro, mu 2019, impande zombi zanzuye ko zakongera igihe amasezerano yari kumara.

    Byari nyuma y'uko umusaruro w'ubukerarugendo bw'u Rwanda wiyongereyeho 17% ukagera kuri miliyoni 498$ mu 2019 uvuye kuri miliyoni 425$ mu 2018.

    Uruhare rwa Arsenal mu kumenyekanisha u Rwanda kuva mu 2018

    Arsenal ni imwe mu makipe 10 akunzwe ku Isi, ibyo bikagaragarira mu mubare w'abayikurikira ku mbuga nkoranyambaga, umutungo ifite, agaciro kayo n'umubare w'imyambaro y'abakinnyi igurisha buri mwaka.

    Mu mikoranire yaranze u Rwanda na Arsenal mu myaka isaga irindwi ishize, harimo ko uretse kwambara VISIT RWANDA ku myambaro yayo no kuyishyira ku byapa byamamaza muri Emirates Stadium, iyi kipe yo mu Bwongereza yakunze kumenyekanisha ibyiza bitatse u Rwanda na bimwe mu bigize umuco Nyarwanda yifashishije abakinnyi bayo, ikabinyuza ku mbuga nkoranyambaga zayo ikurikirwaho n'abagera kuri miliyoni 100.

    Kuva mu 2018, hari abanyabigwi n'abakinnyi benshi bakomeye b'amakipe ya Arsenal mu bagabo n'abagore bagiye mu Rwanda.

    Muri ubu bufatanye kandi, abatoza bo muri Arsenal barimo Simon McManus na Kerry Green, bahuguye ab'Abanyarwanda mu kubafasha kubatoza umupira mwiza ugezweho nk'uwo iyi kipe ikina.

    Buri mwaka iyi kipe kandi yifatanyaga n'Abanyarwanda mu muhango wo Kwita Izina abana b'ingagi.

    Source : https://rushyashya.net/ubwo-imyaka-8-yubufatanye-hagati-ya-visit-rwanda-nikipe-ya-arsenal-yo-mu-bwongereza-azaba-arangiye-aya-amasezerano-ntazongerwa-ibyayaranze/

  • RDB yemeje ko igiye gutandukana Arsenal #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka 8, Arsenal yamamaza Ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri 'Visit Rwanda’, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Interambere (RDB) cyatangaje ko amasezerano ahari atazongerwa.

    Amasezerano ahari hagati y’impande zombi akaba azarangira muri Kamena 2026, RDB ikaba yemeje ko ubwo azaba arangiye nta kuyongera kuzigera kubaho.

    RDB ivuga ko intego yari yihaye yarenze igipimo yari yiteze aho ubu bufatanye bwakuruye abantu benshi amamiliyoni n’amamiliyoni bamenya u Rwanda baranarusura.

    Mu mwaka wa 2024 ba mukerarugendo bageze kuri miliyoni 1.3 aho binjije agera ku bihumbi 650 by’amadorali aho yiyongereyeho 47% kuva ubu bufatanye bwatangira kubaho.

    Bimwe mu bihe by’ingenzi byagaragaye mu bufatanye harimo umunsi w’Umurage w’u Rwanda kuri Stade ya Emirates (Stade ya Arsenal), harimo kandi gusurwa n’abagize umuryango mugari wa Arsenal barimo Alex Scott, Mathieu Flamini, Bacary Sagna, Jurrien Timber, Caitlin Foord, Katie McCabe na Laia Codina.

    Bagize amahirwe yo kumenye bimwe mu bigize Umuco nyarwanda aho basuye Ingagi, basura Akagera, kugenda kuri 'Canopy’ muri Pariki ya Nyungwe, kwidagadura ku Kiyaga cya Kivu, kwitabira umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina Abana b’Ingagi.

    Ubu bufatanye kandi bwashyigikiye icyifuzo n’inyota by’u Rwanda rwari rufite byo kuba igicumbi cy’imikino ku rwego mpuzamahanga muri Afurika no kwakira amarushanwa atandukanye yo ku rwego mpuzamahanga, guhera mu bakiri bato byafashije abakinnyi n’abatoza babarirwa mu magana kuzamura ubumenyi bwabo no gushishikariza abantu kwitabira siporo mu gihugu hose.

    Umuyobozi wa RDB, Jean-Guy Afrika yagize ati 'Twishimiye ibyo ubu bufatanye bwagezeho mu myaka y’imikoranire bumaze. Bwagaragaje urundi rwego rw’ubukerarugendo mu bice bitandukanye by’Isi, bwongera abasura u Rwanda ku rwego uburyo busanzwe butari kugezaho. Mu gihe turajwe ishinga no kongera ubukerarugendo bushingiye kuri siporo ahantu hashya, turashimira Arsenal ku bufasha, ubufatanyabikorwa n’ibindi yafatanyijemo n’u Rwanda mu myaka umunani ishize.'

    'Twiteguye gukomeza umubano wacu na Kroenke Sports C Entertainment Group binyuze mu bufatanye duheruka kugirana na LA Rams na So-Fi Stadium muri Los Angeles ndetse dukomeje ubufatanye n’amakipe ya Arsenal y’abagabo n’abagore mu gihe gisigaye ngo uyu mwaka w’imikino urangire. Bose turabifuriza ibyiza mu gukomeza guharanira intsinzi mu mezi ari imbere.'

    Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara 'Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy’abagore n’iz’abato.

    Aya masezerano yatangiye kubahirizwa mu mwaka w’imikino wa 2018/19 watangiye muri Kanama 2018, bivuga ko yagombaga kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2020/21 washyizweho akadomo muri Gicurasi 2021.

    Ku wa 18 Kanama uwo mwaka, RDB yatangaje ko nyuma y’imyaka itatu y’imikoranire yatanze umusaruro, mu 2019, impande zombi zanzuye ko zakongera igihe amasezerano yari kumara.

    Byari nyuma y’uko umusaruro w’ubukerarugendo bw’u Rwanda wiyongereyeho 17% ukagera kuri miliyoni 498$ mu 2019 uvuye kuri miliyoni 425$ mu 2018.

    Ubufatanye bwa Arsenal n’u Rwanda buzarangira umwaka utaha

    Source : http://isimbi.rw/rdb-yemeje-ko-igiye-gutandukana-arsenal.html

  • Papa cyangwe yahishuye icyamuteye gutumira Minisitiri mu gitaramo cye #rwanda #RwOT

    Umuraperi Papa cyangwe uri mu myiteguro y’igitaramo cyo kumurika alubumu ye no kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki yashyize hanze impamvu yamuteye gutumira Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima.

    Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru ISIMBI, Papa Cyangwe yatubwiye ko iki gitaramo ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma hakishimirwa intambwe imaze guterwa uvuye kuri King Lewis wo mu myaka yo muri 2019 kugera kuri Papa Cyangwe imaze gushinga imizi mu muziki nyarwanda kugeza ubu.

    Papa cyangwe yanagaragaje ko gutumira Minisitiri w’urubyiruko n’ubuhanzi Dr. Utumatwishima Abdallah ari amahirwe akomeye cyane yari akeneye kandi ko bifite kinini bivuze ku migendekere myiza y’igitaramo cye.

    Ati 'Minisitiri Utumatwishima nari mukeneye kubera ko ndi urubyiruko kandi nkaba ndi n’umuhanzi, urumva ko mbaririzwa mu gisata ayobora. Nanatekereza ko kuhagaragara kwe, kuba yaduha umwanya wo kuganira nawe ari by’ingenzi kandi nari nkeneye.'

    Uyu muraperi unaherutse guhishura ko yamaze kurushinga yasobanuye ko impamvu yahisemo umuhanzi Yampano akaba ari we muhanzi utari umuraperi ugaragara mu bamaze gutangazwa nk’abazataramira muri iki gitaramo bifitanye isano n’umubano usanzwe uri hagati y’aba bahanzi.

    Ati 'Nubwo hari n’abandi nzongerano nyuma, Yampano ari kuri iyi lineup nk’umuhanzi mwiza twakoranye indirimbo 'Ngo’ yakunzwe cyane ariko ni inshuti yange kuva kera.'

    Ku itariki ya 22 Ugushyingo nibwo Papa cyangwe uherutse gushyira hanze alubumu ye yise 'Now or Never’ azakora iki gitaramo kizabera muri Kigali Universe, aho azakorana n’abahanzi barimo B They, Riderman, Yampano n’abandi.

    Papa Cyangwe yatumiye Minisitiri Utumatwishima

    Papa Cyangwe agiye kumurika Album

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/papa-cyangwe-yahishuye-icyamuteye-gutumira-minisitiri-mu-gitaramo-cye.html

  • Iyo aba umuhanzi injyana yari kuririmba, abahanzi batanu nyarwanda akunda – Muhire Kevin #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Jamusi FC yo muri Suandi y’Epfo, Muhire Kevin yavuze ko iyo aba umuhanzi yari kuririmba injyana ya R&B bitewe n’uko yigeze kumara igihe yumva indirimbo za Dream Boys na Urban Boys.

    Ni mu kiganiro uyu mukinnyi umwe mu bakinnyi batajya babura mu ikipe y’Igihugu Amavubi yahaye ISIMBI cyagarutse hanze y’ikibuga ku bintu bijya bimuruhura.

    Kevin wamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports avuga ko nta gushidikanya iyo aba umuhanzi yari kuririmba R&B (injyana imenyerewe mu ndirimbo z’urukundo), yayikunze akiri mu Irerero ry’Isonga kuko ari zo bumvaga gusa.

    Ati 'Nari kuririmba R&B. Urumva kera nakundaga Urban Boys cyane, bakoraga indirimbo nziza bo na Dream Boys, bariya bantu nakundaga kumva indirimbo zabo, tukiba mu Isonga nta zindi ndirimbo twumvaga, ni Urban Boys, ni Dream Boys kongeraho na Riderman ukumva ni Isi.'

    Kuri ubu avuga ko abahanzi akunda mu Rwanda bagera kuri 5 umubwiye kukubwira abari munsi yabo waba umugoye kuko hari n’ababa bahanganye kandi bombi abakunda.

    Ati 'batatu se ko ari bake? Nkunda abahangana kandi muri abo bahangana bose ndabakunda. nkunda Bruce Melodie, nkunda The Ben, nkunda Meddy, nkunda ba Kenny Sol, Platini.'

    Yongeyeho ati 'Umuhanzi wese ukora neza ndamukunda. Nkunda Nkunda kubivuga ntabwo abo bahanzi tujya dukunda guhura cyokora Platini turahura, Bruce Melodie rimwe na rimwe turahura ariko abandi bose ntiduhura ntabwo tuba tuziranye, abo nkubwiye nibwo nziranye nabo ariko ntabwo bivuze ko abandi mbanga, nk’ubu nkubwiye Kenny Sol ariko si inshuti yanjye ntitunavugana ariko akora neza.'

    Muhire Kevin akaba inshuro yakinnye mu Rwanda mu bihe bitandukanye yarakiniye ikipe ya Rayon Sports byanatumye benshi banamwita umwana wayo. Ayiherukamo mu mwaka w’imikino wa 2024-25 bakaba bataratandukanye neza aho bamushinje kubagambanira nawe akaba abashinja kumwambura.

    Meddy nubwo yahinduye akajya muri Gospel ariko ngo akunda ibihangano bye

    Muhire Kevin ni umufana ukomeye w’umuziki wa The Ben

    Platini P ni umwe mu bahanzi yishimira ibihangano bye

    Akunda Kenny Sol nubwo atamuzi, ngo aririmba neza

    Source : http://isimbi.rw/iyo-aba-umuhanzi-injyana-yari-kuririmba-abahanzi-batanu-nyarwanda-akunda-muhire.html

  • Urupfu rwa Captain wa FARDC rwatumye Col. Gapanda yitaba ubuyobozi #rwanda #RwOT

    Colonel Gapanda, uyobora imwe mu maregima y'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu Ntara ya Ituri, yitabye ubuyobozi bwa Secteur i Bunia mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 18 Ugushyingo 2025, nyuma y'uko hagaragaye amakuru akomeye akiri gukorwaho iperereza.

    Ibi byakurikiye urupfu rutunguranye rwa Captain wari ukuriye kompanyi, wahitanwe n'igico cy'abarwanyi ba CODECO hamwe n'abandi basirikare barindwi bari kumwe, umwe rukumbi ni we warokotse.

    Amakuru agera mu nzego z'umutekano avuga ko uyu Captain aherutse kuva mu yindi regima aho yari yagiye gutanga ubutabazi, mbere yo kunga imbaraga mu ya Col. Gapanda. Ku munsi w'ihohoterwa, ngo yari yahamagawe n'abashinzwe imicungire y'ifaranga mu ngabo (S4) kugira ngo aze gufata amafaranga y'abasirikare yari ayoboye.

    Umwe mu bayobozi yavuze ati: 'Yari yagiye gufata amafaranga y'abasirikare be. Akimara kuyahabwa, yahise afata inzira agaruka ku kazi ke, ariko ahura n'igico cya CODECO gihita kimuhitana.'

    Uwarokotse muri icyo gitero yatangaje ko bagiye bahamagawe n'ubuyobozi bwa regima ya Col. Gapanda. Ariko amakuruKasuku Media yabonye yemeza ko ubwo uriya Captain yahamagarwaga, Col. Gapanda ubwe atari abizi, ndetse ntiyanabashije kumubona uwo munsi.

    Nyuma y'urupfu rwatangiye gukekwa ko rushobora kuba rufite imvano mu micungire y'amafaranga y'abasirikare, bamwe mu basirikare bashinzwe guhemba muri iyo regima bahise bahamagazwa i Bunia kugira ngo bisobanure. Ni na byo byatumye Col. Gapanda asabwa kwitaba ubuyobozi bwa Secteur mu rwego rwo gutanga ibisobanuro.

    Hari amakuru yari yatangiye guhwihwiswa ko ashobora kuba yahamagawe i Kinshasa, ariko inzego z'umutekano zashimangiye ko ibyo atari byo, ko ahubwo yitabye ubuyobozi bwa Secteur i Bunia nk'uko inzego z'ingabo zibyemera mu mikorere isanzwe.

    Kugeza ubu, iperereza rirakomeje mu gihe ubuyobozi bw'ingabo mu Ntara ya Ituri burimo gushaka kumenya neza impamvu nyayo y'uru rupfu rutunguranye n'ikoreshwa ry'amafaranga y'abasirikare yari acunzwe.

    Urupfu rwa Captain wa FARDC rwatumye Col. Gapanda yitaba ubuyobozi

    Source : https://kasukumedia.com/urupfu-rwa-captain-wa-fardc-rwatumye-col-gapanda-yitaba-ubuyobozi/

  • Hari igihe ikosa riruta icyaha – Umunyamakuru wa RBA #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’Ikigo y’Itangazamakuru (RBA) Ishami rya Huye akaba n’umuraperi uri mu bagezweho cyane muri iyi minsi, Polyvalent yagaragaje ko we abona uruhare runini mu gukwirakwira kw’amashusho y’urukozasoni ya bimwe mu byamamare byo mu Rwanda rugirwa nabo kurusha abayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI , Umunyamakuru wa RBA ukora mu biganiro by’imyidagaduro, Anicet Bibetyo wamamaye nka Polyvalent yavuze ko nubwo abasakaza amashusho y’urukozasoni baba bakoze icyaha ariko we ko umutwaro munini awushyira ku muntu wa mbere wemeye kwifata amashusho atazi icyo azakora mu gihe kizaza.

    Ati 'Hari igihe ikosa riruta icyaha. Ngewe nubwo abantu basakaza amashusho baba bakoze icyaha, ariko mbona hari igihe ikosa riba rinini kuruta icyaha. Ndabyemera uwoherereje amashusho mugenzi we aba yakoze icyaha gihanwa n’amategeko, ariko se ku rundi ruhande wowe uri umuntu w’umugabo, umugore cyangwa umukobwa wemeye ko bagufata amashusho uri muri ibyo bikorwa, wowe uba wumva bikwiye?'

    Uyu muraperi yatangaje ko abona igihe kigeze ngo abantu batangire bajijuke bamenye uburyo imbuga nkoranyambaga zikora kuko kuri ubu hasigaye hari ibyago byinshi byo kuba umuntu yakwinjira muri telephone yawe akihereza ayo mafoto.

    Ati ' Ntekereza ko bikwiye ko abantu batangira gutekereza no kuzirikana ku mikorere y’imbuga nkoranyambaga … Niba uri umukobwa cyangwa umusore ntukwiye kwemera ko bagufata amashuho uri gusambana kuko ugomba kuzirikana ko n’uwo muntu mushobora kuzashwana akayishyirira hanze cyangwa akaba yakinjirirwa bityo ugasanga urasebye.'

    Polyvalent uheruka kongera gushyira hanze indirimbo ye nshya 'Amayeri III' ; aho yemeje byose byaturutse ku busabe n’ibyifuzo by’abafana bari bamugaragarije urukundo rudasanzwe ku Amayeri I n’Amayeri II.

    Amayeri III yumvikanamo injyana nshya isa nk’aho ihurije hamwe Reggae na Drill nk’uko byari bimeze mu Amayeri II aho nabwo uyu muraperi yagarukaga ku nkuru zavuzwe cyane mu mwaka wa 2024 n’intangiriro za 2025.

    Polyvalent afite indi mishanga y’ibihangano byinshi yitegura gushyira hanze haba mu mpera z’uyu mwaka ndetse no mu ntangiriro za 2026 ariko by’umwihariko ari kwitegura gushyira hanze alubumu ye ya mbere nayo ishobora kuza muri iki gihe.

    Polyvalent abona abifata amashusho ari bo baba bafite ikibazo

    Asanzwe ari n’umunyamakuru wa RBA

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/hari-igihe-ikosa-riruta-icyaha-umunyamakuru-wa-rba.html

  • Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hongeye kugarizwa n'ibiza #rwanda #RwOT

    Nubwo ubuyobozi bw'Umujyi wa Kinshasa bwashyizeho amabwiriza abuza abaturage n'itangazamakuru gufotora cyangwa gufata amashusho y'ingaruka z'imvura nyinshi zabaye ku wa Kabiri, tariki ya 18 Ugushyingo 2025, amafoto akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko uyu murwa mukuru wa RDC ukomeje kurwana n'ibibazo bikomeye by'ibiza. Nubwo icyo ubuyobozi bwari bugamije kitaramenyekana mu buryo bweruye, harakekwa ko ari ugushaka gukumira isura mbi y'umujyi mu gihe imvura ikomeje gutera ibibazo bikomeye.

    Amafoto yashyizwe hanze n'umunyamakuru Nathanaël Milambo agaragaza ishusho ibabaje imenyerewe muri Kinshasa mu bihe by'imvura: imihanda yuzuye amazi atemba, imodoka ntizigenda, ndetse n'ibikorwa remezo bikomeye birimo imihanda, imiyoboro y'amazi n'ibikorwa remezo rusange birimo kuranga n'amazi.

    Ibi byongeye kuzamura impaka n'uruhurirane rw'ibitekerezo ku micungire y'umujyi n'uburyo ubuyobozi bwiteguye guhangana n'ibiza bikomeje kwiyongera. Abaturage bari mu bwigunge, bamwe bagasaba ibisubizo birambye aho guhora bahabwa amabwiriza abuza gutangaza uko ibintu byifashe.

    Ibi byose bikomeje gushyira igitutu ku buyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi, bukomeje kunengwa kudatanga ibisubizo bigaragara ku kibazo cy'imvura idasanzwe.

    Usibye n'ibyo, amakuru aturuka mu bice bitandukanye by'umujyi avuga ko amazu menshi yasenyutse naho abandi baturage benshi bakaba baburiwe irengero, nubwo umubare wabo utaramenyekana ku mugaragaro. Kinshasa ikomeje gukomanyirizwa n'imvura idasanzwe, mu gihe abaturage bifuza ko ubuyobozi bwashyira imbere kuvugurura ibikorwa remezo aho gushyira imbaraga mu guhagarika gutangaza amakuru.

    Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hongeye kugarizwa n'ibiza

    Source : https://kasukumedia.com/muri-repubulika-iharanira-demokarasi-ya-kongo-hongeye-kugarizwa-nibiza/

  • Kanogo: Ingabo z'u Burundi na Mai-Mai zikomeje gukaza umurego ku Banyamulenge #rwanda #RwOT

    Ingabo z'u Burundi zifatanyije n'abarwanyi ba Mai-Mai zakomeje kugaragara mu bikorwa bivugwaho kwibasira abaturage b'Abanyamulenge mu misozi ya Bijombo, muri Teritware ya Uvira, Intara ya Kivu y'Amajyepfo. Amakuru yakiriwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 14 Ugushyingo 2025, yemeza ko izo ngabo zashinze ibirindiro bishya mu muhana wa Kanogo, agace gatujwemo Abanyamulenge benshi kandi kazwiho kunga ubuzima bwabo bushingiye ku bworozi.

    Abaturage bahaye amakuru MCN bavuze ko ingabo z'u Burundi zinjiye mu Kanogo ari nyinshi, ziturutse mu bindi bice bya Grupema ya Bukombo, maze zihashinga ibirindiro bikomeye nk'aho zitegura ibikorwa byisubiramo. Ibi bibaye mu gihe hashize iminsi zikora ibikorwa bihungabanya umutekano w'abaturage, birimo ubusahuzi, kunyaga amatungo, gukandamiza abaturage no kurasa amasasu yo gukangisha abaturage mu ijoro no ku manywa.

    Ku wa Kane w'ejo, abarwanyi ba Mai-Mai bafitanye ubufatanye bwa hafi n'ingabo z'u Burundi bakekwaho kunyaga inka z'Abanyamulenge. Nubwo nyuma zabashije kugaruzwa n'abaturage babifashijwemo n'abasore b'inzego z'umutekano zo mu bwoko bwabo, ibyo bikorwa byongeye guteza ubwoba n'amakenga, bituma benshi bumva ko umutekano wabo urushaho kuba muke. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Mai-Mai yongeye kurasa amasasu menshi mu buryo bw'igitutu, ndetse ingabo z'u Burundi zirabasubiza, ibintu byashibutsemo ishusho yo gukangisha abaturage ngo bahunge, bityo hashobore gukorwa ibikorwa byo kubasahura no kubambura umutungo wabo wose.

    Mu myaka ishize, Abanyamulenge bahuye n'igihombo gikomeye kubera ibikorwa bya Mai-Mai byo kunyaga amatungo, by'umwihariko inka zirenga ibihumbi magana atanu (500.000+) zambuwe mu bice bitandukanye by'i Mulenge. Ibi byasize ingo nyinshi zisubira ku busa, bituma ubukungu bw'akarere bushingiye ku bworozi busubira inyuma mu buryo bukabije. Imiryango itari iya Leta ikorera muri ako gace ikomeje gutabariza aba baturage, ivuga ko ubufatanye bwa Mai-Mai n'ingabo z'u Burundi bugamije gukomeza kubahima no kubasiga mu buzima bwo guhunga no kubura ibibatunga.

    Kugeza ubu, icyongera kwibazwa ni intego n'icyo bigamije kuri iri kambika rishya ry'ingabo z'u Burundi mu Kanogo. Bamwe mu baturage bavuga ko bishobora kuba ari uburyo bwo kurushaho kugenzura imisozi ya Bijombo no gukomeza gukoresha ubugizi bwa nabi bugamije gusenya umuryango nyamwinshi w'Abanyamulenge. Abandi bo bavuga ko ibi biterwa n'ubushake bwa bamwe mu mitwe yitwaza intwaro yo gukomeza gucamo ibice abaturage no kubabuza amahoro kugira ngo bakomeze kubasahura.

    Mu gihe ibyo byose bikomeje, abaturage bo mu Kanogo no mu bice bya Bijombo bakomeje kubaho mu bwoba, mu gahinda no mu gihirahiro ku hazaza h'umutekano wabo. Ababyeyi bavuga ko abana batagishobora kwiga neza cyangwa gusohoka mu ngo kubera ubwoba bw'amasasu. Abagabo n'abasore bo bavuga ko gusohoka bagiye gushaka ibiribwa cyangwa kuvoma amazi nabyo byabaye ingorabahizi, kuko hari aho ingabo n'abarwanyi bombi bashyize utuzu n'ibirindiro bafatiraho abaturage babasaka cyangwa bakabambura.

    Aba baturage bakomeje gusaba Leta ya DR Congo, MONUSCO n'imiryango mpuzamahanga gushyira imbaraga mu kurinda ubuzima bwabo no gushyira igitutu ku ngabo z'u Burundi n'imitwe ya Mai-Mai kugira ngo bahagarike ibikorwa byose byo guhungabanya abaturage b'inzirakarengane. Bavuga ko amahoro ari cyo kintu cy'ingenzi bifuza, ndetse ko bakeneye kubona ibimenyetso simusiga ko hari ubuyobozi bwita ku mutekano wabo.

    Kanogo: Ingabo z'u Burundi na Mai-Mai zikomeje gukaza umurego ku Banyamulenge

    Source : https://kasukumedia.com/kanogo-ingabo-zu-burundi-na-mai-mai-zikomeje-gukaza-umurego-ku-banyamulenge/

  • Rayon Sports yahanye gatanya na Mohammed Chelly #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gutangaza ko yatandukanye n’umukinnyi wayo wo mu kibuga hagati, Mohammed Chelly, wari umaze igihe kitageze no ku mezi atanu ayisinyiye.

    Uyu musore ukomoka muri Tunisia yasinye muri Gikundiro muri Kanama 2024, aho yari afite amasezerano y’umwaka umwe, ariko impande zombi zikaba zemeje gusesa ayo masezerano mu bwumvikane.

    Mu itangazo Rayon Sports yashyize ku rukuta rwayo rwa X kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Ugushyingo 2025, yagize iti 'Rayon Sports na Mohammed Chelly batandukanye mu bwumvikane. Turamushimira uburyo yakoranye natwe mu buryo bwuje ubunyamwuga n’imyitwarire myiza.'

    Mohammed Chelly w’imyaka 24 yari yageze muri Rayon Sports avuye muri Océano Club de Kerkennah yo mu cyiciro cya kabiri muri Tunisia, ikipe yakiniraga kuva mu 2022 kugeza mu 2025.

    Mbere yaho, yakiniye Sfax Railway Sport y’iwabo kuva mu 2018 kugeza mu 2021, akaba kandi yarigeze kugirirwa icyizere n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 'Les Aigles de Carthage’.

    Nubwo atigeze amarana igihe kirekire na Gikundiro, Chelly yari yitezweho kongerera imbaraga aho yari agiye guhangana n’abarimo Rukundo Abdul Rahman, Ishimwe Fiston, Adama Bagayogo, Tambwe Gloire ndetse na Tony Kitoga .

    Gutandukana kwe kuje mu gihe Rayon Sports ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye ahanini bifitanye isano n’imyenda Rayon Sports ishinjwa ku rwego mpuzamahanga aho abahoze ari abakozi bayo barimo Robertinho, Adulai Jalo byanatumye ifatirwa ibihano n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi [FIFA] byo kutandikisha abakinnyi.

    Usibye ibyo kandi muri iyi kipe ikomoka I Nyanza haravugwamo ukutavugwa rumwe hagati ya perezida w’Inama y’Ubutegetsi, Muvunyi Paul na perezida w’Umuryango, Twagirayezu Thaddée, kwatangiye kugaragara ku mugaragaro.

    Mohamed Chelly yatandukanye na Rayon Sports

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yahanye-gatanya-na-mohammed-chelly.html