Category: Uncategorized

  • Lynda Priya yashyize hanze itariki y’ubukwe bwe #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime nyarwanda, Lynda Priya, yashyize ahagaragara itariki y’ubukwe bwe n’umusore bakundana Irenge Christian, nyuma y’amezi asaga abiri yambitswe impeta y’urudashira.

    Ni inkuru yishimiwe cyane n’abakunzi ba sinema nyarwanda ndetse n’inshuti za hafi z’aba bombi, cyane ko urukundo rwabo rwari rumaze iminsi rutangiye kuvugwaho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

    Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 10 Ukwakira 2025, nibwo Lynda yambitswe impeta, mu muhango wabereye mu muhezo ukitabirwa n’inshuti nke za hafi.

    Nyuma yaho, uyu wamenyekanye mu mafilime atandukanye, yashimangiye ko Irenge ari we mugabo w’imbonekarimwe wihariye umutima we.

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Lynda yatangaje ko we n’umukunzi we bamaze igihe kitari gito bakundana.

    Ati 'Tumaranye umwaka n’igice kuko twatangiye gukundana mu 2023. Iby’ubukwe byo turi kubitegura umwaka utaha.'

    Kuri ubu, tariki ya 08 Gashyantare 2026 yamaze kwemezwa nk’izaberaho ibirori by’ubukwe bw’aba bombi, mu gihe umuhango wo gufata irembo wabaye ku wa 27 Ukwakira 2025.

    Usibye kuba Lynda Priya ari izina rizwi muri sinema nyarwanda ryamenyekanye mu mafilime yakunzwe nka 'Love and Drama’ n’izindi zinyuranye ; uyu mukobwa yanahatanye mu marushanwa ya Miss Rwanda 2021 na 2022.

    Ku rundi ruhande, uyu mukunzi we witwa Irenge Christian ni umusore umaze igihe mu bikorwa bigamije guteza imbere urubyiruko no kunoza imiyoborere, akaba asanzwe akora mu mishinga ifite aho ihurira n’iterambere ry’imibereho myiza.

    Mbere yo guhura na Irenge, Lynda yari yaravuzwe mu rukundo na Zaba Missedcall, bigeze gukinana filime zitandukanye ariko bakaba baratandukanye mu 2022.

    Lynda yavuze igihe azakorera ubukwe

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/lynda-priya-yashyize-hanze-itariki-y-ubukwe-bwe.html

  • Butera Knowless yafashije umukinnyi kwerekeza muri Amerika #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Nyarwanda, Butera Knowless na KEFA Sports bafashije umukinnyi wa Basketball y’abafite ubumuga bakina bicaye mu ntene “Wheelchair Basketball”, Munyaneza Dieudonne kujya kwihugura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ni mu butumwa uyu muhanzi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ko nyuma yo kubona umuhate we, ko kubufatanye bwa Butera Cares Foundation (umuryango we) na Sosiyete yo mu Rwanda imenyerewe mu kubaka ibibuga bya Basketball, KEFA Sports Ltd, byabateye imbaraga zo kumufasha.

    Ati “Umuhate w’uyu mukinnyi ukiri muto, wadukoze ku mutima. Binyuze muri KEFA Sports na Butera Cares Foundation, twashimishijwe no kumufasha buri kimwe yari akeneye kugira ngo akomereze urugendo rwe rwa Basketball ndetse anabone amahirwe yo gukorera imyitozo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

    Munyaneza Dieudonne akaba yari asanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya Bugesera Wheelchair Basketball Club.

    Yamaze gufata rutimikirere yerekeza muri Amerika aho agiye kwihugura no kongera ubumenyi akorerayo imyitozo.

    Munyaneza Dieudonne yerekeje muri Amerika

    Butera Knowless na KEFA Sports bamufashije

    Ubwo bari bamuherekeje ku kibuga cy’indege

    Akinira Bugesera Wheelchair Basketball Club

    Source : http://isimbi.rw/butera-knowless-yafashije-umukinnyi-kwerekeza-muri-amerika.html

  • Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010 #rwanda #RwOT

    Mu mwaka wa 2022, Perezida Tshisekedi yakiriye impapuro za Agricole Ntirampeba Mwamba zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Burundi nka Ambasaderi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ndayishimiye kandi yahise azamura Agricole Ntirampeba Mwamba ku ipeti rya Major General. Uku kuzamurwa ipeti bigaragaza uruhare rwe mu gukomeza ubufatanye bw'ibanga mu bya gisirikare hagati ya Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) mu kurwanya AFC/M23.

    Ntirampeba, wagizwe ambasaderi mu 2022, azwiho kuba afite umubano udasanzwe na FDLR umaze igihe, umutwe w'iterabwoba ugizwe n'abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
    Uyu mubano we wagize uruhare mu koroshya itumanaho hagati ya Perezida Tshisekedi na FDLR, bityo bigafasha ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n'ingabo za DRC, iza Burundi, ndetse n'imitwe ya FDLR mu kurwanya abarwanyi ba AFC/M23.

    Raporo ya 2009 y'Itsinda ry'Impuguke rya Loni (UNGoE) yagaragaje uruhare rwa Ntirampeba n'umuyobozi we icyo gihe, Lieutenant General Adolphe Nshimirimana, wari uyoboye ibiro by'ubutasi bya Burundi, mu gutanga intwaro n'inkunga z'ubuvuzi kuri FDLR. Iyo raporo yagaragaje amatelefoni hagati ya Ntirampeba n'abasirikare ba FDLR, ndetse n'ubufatanye mu bikoresho n'ubuvuzi.

    Raporo yanditse iti: 'Itsinda ryabonye amatelefoni agaragaza ibiganiro 13 hagati ya Colonel Agricole, umuyobozi w'abakozi ba General Nshimirimana, na Major Mazuru wa FDLR hagati ya Kamena na Kanama 2009.'

    Amateka ya Ntirampeba n'ishyaka FDLR atangira akiri muto. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari impunzi I u Rilima, Bugesera, aho hamwe nizindi mpunzi z'Abarundi, zafashaga gushyira hamwe umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi
    Nk'uko abandi benshi bari mu byaha bya jenoside babigenje, nyuma yaho yahunze ajya muri DRC aho yaje kwinjira mu Ngabo Zihariye za FDLR mu 1998, akorera mu Ishami rya 108 ryayobowe na Col. François-Xavier Birikunzira.

    Mu myaka yakurikiyeho, Ntirampeba yagiye afata imyanya myinshi muri FDLR, yitabira ibikorwa byayo kandi akomeza gutera imbere binyuze mu myitozo ya gisirikare.

    Mu 2000, yagiye ku mahugurwa y'ubutasi yateguwe n'inzobere za gisirikare za Zimbabwe. Mu mwaka umwe, we n'abandi Banyarwanda bari barinjiriye muri FDLR, binjiye mu mutwe wa CNDD-FDD wari uyobowe na Col. Jean-Bosco Ndayikengurukiye i Lubumbashi, aho yayoboye iby'ububiko n'ibikoresho.

    Uyu murimo we wagize uruhare mu kwimura ibikoresho bya gisirikare bivuye muri DRC bijya mu mitwe ya CNDD-FDD yo muri Burundi kugeza igihe yinjijwe mu ngabo za leta mu 2003.

    Mu 2005, Ntirampeba yabaye mu buyobozi bw'ibiro by'ubutasi bya Burundi (SNR) byari biyobowe na Gen. Adolphe Nshimirimana.

    Ubu, Ntirampeba akomeza kugirana umubano ukomeye na FDLR, umutwe ukomeza gushyigikirwa na Perezida Tshisekedi na Ndayishimiye mu guteza umutekano muke mu Rwanda.

    Mu kwezi kwa mbere 2024, Ndayishimiye, aganira n'urubyiruko rurenze 500 i Kinshasa, mu izina ry'Afurika yunze Ubumwe yashishikarije urubyiruko rw'u Rwanda 'gushyira igitutu ku bayobozi babo,' arusaba guhangana na leta y'u Rwanda no kuyisimbura.

    Guhitamo Ntirampeba, umuntu ufite aho ahuriye na FDLR , nk'ambasaderi we i Kinshasa, byari uburyo bwo gushyigikira ubufatanye bwa gisirikare n'ubutegetsi na Tshisekedi no gushyigikira gahunda yo gukwirakwiza ingengabitekerezo y'ishyaka rya FDLR no kurwanya u Rwanda muri aka karere.

    Source : https://rushyashya.net/uhagarariye-ndayishimiye-i-kinshasa-afitanye-amateka-yihariye-na-fdlr-guhera-mbere-ya-2010/

  • IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuwa gatanu w'iki cyumweru turi dusoje Kayumba Nyamwasa yagaragaye kuri Twitter Space mu kiganiro cyari kiyobowe Spokesperson wa RNC, Ignace Rusagara, yihinduye umugabo w'intangarugero uvuga demokarasi, imiyoborere myiza, n'amahoro mu karere. Mu magambo ye, yagerageje kwerekana ko ari 'umunyapolitiki wakuze,' 'intwari yo guharanira impinduka,' ndetse 'umwe mu barwanya akarengane.'
    Ariko inyuma yayo magambo abwira abatamuzi ni umugabo wahamwe n'ibyaha by'iterabwoba n'ibindi byaha binyuranye, Muri iyi nkuru turababwira Kayumba Nyamwasa uwariwe ndetse n'ibibazo nyamukuru yari kubazwa

    1. Urupfu rwa Ben Rutabana

    Rutabana Ben ni umwe mu bantu Kayumba yigeze kongera ko ari 'umuvandimwe,' 'umunyabwenge,' 'umukada w'igihangange.' Ariko ubwo Rutabana yahishuraga ko hari ugutoneshwa gushingiye ku miryango muri RNC, gukoresha amafaranga ku buryo butazwi bikozwe na Kayumba Nyamwasa no gukoresha RNC mu nyungu bwite za Kayumba Nyamwasa, Rutabana yahindutse umwanzi aburirwa irengero bivugwa ko Kayumba Nyamwasa yamwohereje muri Congo akaba ariyo yamwamburiye ubuzima.
    Ni iki Kayumba avuga ku rupfu cyangwa kuburirwa irengero rye?
    Ni iki yakoze nk'umuyobozi ngo arenganure uwarwaniraga ishyaka rye?
    Ni iki yumva kimusobanura imbere y'umuryango wa Rutabana?
    Mu kiganiro kuri Twitter Space, nta n'umwe wari kubibaza kuko yabazwaga ibibaz yateguriwe bisebya Leta yu Rwanda

    2. P5: Abasore yohereje gupfira mu mashyamba ya Congo.
    Niba hari umugome wa mbere ni Kayumba Nyamwasa kuko yateguye ingabo arangije sintsinzwe arazihakana. Uyu mutwe yawushinze yizeye gukuraho ubutegetsi bwa Kigali ariko yabukoresheje mu nyungu ze bwite. Abenshi bahasize ubuzima nka Capt Charles Sibo wari wungirije Major Habib Mudathiru wari uyoboye ingabo agafatwa akoherezwa mu Rwanda.

    3. Miliyoni 1.5 y'amadorali yanyerejwe na Kayumba Nyamwasa yari yakusanyijwe kugurira P5 intwaro

    Mu rubanza rw'iterabwoba rwaregwagamo Paul Rusesabagina na Callixte Sankara na bagenzi be, babwiye Sankara yatangaje ko Kayumba Nyamwasa yakiriye amafaranga arenga miliyoni n'igice y'amadorali yo kugura intwaro maze umwana wumuhungu ayakubita umufuka agura imodoka 8 za Mercedes-Benz Actros akuraho telephone. Kugura intwaro,

    4. Gukoresha RNC nk'akarima ke

    Hari ibintu bitatu bikomeye byavuzwe n'abantu babaga mu buyobozi bwa RNC: 1) RNC yahindutse isambu yo mu rugo kwa Kayumba 2) Imyanya yose ikomeye iba mu muryango 3) Abagerageza kuvuga ukuri baracibwa cyangwa bakicwa.

    Urugero rukomeye:

    • Ben Rutabana yaburiye irengero nyuma yo kuvuga imyitwarire mibi ya Kayumba,
    • Abandi nka Mukashema, Mugenzi, n'abandi batemeraga politics ya kayumba bararenganyijwe,
    • Hari abata Umutwe bigendera bavuga 'nta politiki nzima ihari, ni business.'
    Iki kibazo gikomeye cy'itonesha nticyigeze kibazwa muri space.
    Kayumba Nyamwasa yohereje Abasore mu mashyamba ya RDC bari kurwana n'inzara, malaria, n'ibindi bitero, naho Kayumba we:
    o Yabaga mu mahoteli yo mu rwego rwo hejuru muri Kampala, na Pretoria
    o Agakoresha amamodoka agezweho muri Pretoria,
    o Akishyurwa na diaspora yo mu Burayi n'Amajyepfo ya Afurika.

    Abamufashaga bakavuga bati:

    'Twatangiye politiki twizeye umuyobozi, tuza gusanga ari umugabo w'ubucuruzi.'
    Iki ni ikindi kibazo nticyigeze kibazwa
    6: Ubucuruzi bwa Kayumba Nyamwasa mu bihugu bitandukanye

    Birazwi ko:

    • Kayumba afite ubushabitsi bwa transport muri Mozambique, Angola na Afurika y'Epfo,
    • Afite amaduka n'isoko rinini muri Maputo,
    • Afite inzu zihenze muri Pretoria no mu yindi mijyi.
    Amakuru y'imbere muri RNC avuga ko:
    • Ibicuruzwa byinshi byazamuwe n'amafaranga RNC yakusanyaga yitwaje intwaro zitigeze zigurwa kugurwa,
    Ese ko muri Twitter Space batigeze bamubaza imvano yuwo mutungo?

    Muri make mu kiganiro cya Twitter Space, Kayumba yirinze ibintu byose bimurega:
    • Ntiyasobanuye ibura rya Ben Rutabana,
    • Ntiyasubije ku rupfu rw'abarwanyi boherejwe muri DRC,
    • Ntiyasobanuye $1.5 million z'intwaro,
    • Ntiyasobanuye uko RNC yabaye akarima k'umuryango we,
    • Ntiyasobanura impamvu yihishaga abanyamuryango bamubaza amafaranga,
    • Ntiyigeze avuga impamvu yoherezaga urubyiruko gupfa mu mashyamba we yicaye mu mahoro ya Pretoria.

    Source : https://rushyashya.net/ibyo-kayumba-nyamwasa-yari-kuba-yarabajijwe-muri-twitter-space-iyo-umurongo-uba-ufunguye-ku-bantu-bose/

  • Imbarutso yatumye Paul Muvunyi asubika Inteko Rusange ya Rayon Sports yatumije #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, Paul Muvunyi yamaze kumenyesha abakunzi b’iyi kipe ko Inama y’Inteko Rusange yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yasubitswe.

    Tariki 14 Ugushyingo 2024 nibwo Paul Muvunyi yari yatumijeho Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe y’Umuryango wa Rayon Sports.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ugushyingo 2025 nibwo Paul Muvunyi yasohoye itangazo rigira riti “Ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports buramenyesha abanyamuryango bawo ko Inama y’Inteko Rusange yari iteganyijwe tariki ya 22/11/2025 isubitswe. Indi tariki izakorerwaho muzayimenyesha mu minsi iri imbere.”

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko impamvu yasubitswe ari uko batinye ko hazavukamo akavuyo.

    ISIMBI yamenye ko haraye habaye inama yahuje abo mu Nama y’Ubutegetsi na Komite Nyobozi habaho kutumvikana, byahise binabaha ishusho y’uko Inteko Rusange ishobora kuzaba akavuyo.

    Ibi byatumye Paul Muvunyi afata umwanzuro wo gusubika Inteko Rusange ahubwo amakuru avuga ko baba banamaze kumenyesha inzego za Leta ku buryo no mu gihe izaba yasubukuwe hazaza hari inzego z’ubuyobozi bwa Leta.

    Iyi Nteko Rusange yagombaga kubera kuri Delight Hotel, mu ngingo zari zatanzwe zari kuganirwaho harimo kurebera hamwe 'uko umuryango uhagaze n’icyakorwa mu gushaka umuti w’ibibazo bihari.'

    Paul Muvunyi yasubitse Inteko Rusange idasanzwe yari yatumije

    Source : http://isimbi.rw/imbarutso-yatumye-paul-muvunyi-asubika-inteko-rusange-ya-rayon-sports-yatumije.html

  • Azawi yinangiye kwamamaza Perezida Museveni #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi wo muri Uganda, Azawi yagaragaje ko adateze kwivanga mu bikorwa bya politiki birimo no kwamamaza Perezida Museveni, ibi bikomeje gukurura benshi mu bahanzi bo muri iki gihugu kiri mu myiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri 2026.

    Azawi yasobanuye ko yahisemo kuguma ku murongo wo kutagira aho abogamira no kwirinda kugwa mu mutego wo kuzagira uruhande urwo ari rwo rwose rwa politiki.

    Ibi abitangaje mu gihe muri iki gihugu hari kugaragara inkubiri y’abahanzi benshi bari kwiyegereza ishyaka riri ku butegetsi rya NRM, hamwe na Perezida Yoweri Museveni.

    Abahanzi barimo Ronald Mayinja, Jose Chameleone, Alien Skin, Catherine Kisasira, Lil Pazo na Weasel Manizo bamaze iminsi bagaragara mu bikorwa byo kwiyamamaza no gususurutsa imbaga mu birori bya NRM.

    Bikanavugwa ko ibikorwa byo guhuza umuziki w’aba bahanzi na politiki biri guhurizwa hamwe na Bebe Cool ndetse n’umuyobozi w’Ihuriro ry’Abahanzi muri iki gihugu, Eddy Kenzo.

    Nubwo bimeze bityo, Azawi ubarizwa muri Swangz Avenue, avuga ko adashyigikiye na gato iyo nzira.

    Avuga ko hari itandukaniro rinini hagati yo gukora indirimbo nk’umwuga no kwinjizwa mu ruhande rwa politiki runaka. Ku bwe, gushyigikira politiki ntibijyanye n’icyubahiro n’ubunyamwuga ashaka kubakiraho umuziki we.

    Yagize ati 'Njyewe sinshyigikiye politiki runaka. Nta muntu nigeze nizeza ko ngomba kumwamamaza. Sinshaka guhinduka ikiraro cya politiki.'

    Yongeye gushimangira ko atirinda gukorana na Leta, ariko ko ibyo byose bigomba gushingira ku masezerano asobanutse, yemewe kandi y’ubunyamwuga.

    Ati 'Nshobora gukorana na Leta nibampamagara, bakambwira indirimbo bashaka ko mbakorera, bakampa igiciro cyayo mu mucyo. Ibyo nta kibazo mbifiteho.'

    Cyokora, yerekanye ko kujya mu bikorwa byo kwamamaza politiki ari ibintu atakwemera na rimwe kubera ko abibona nk’ibisuzuguza umuhanzi, ndetse bikagusha umuntu ku rwego rwo kuba igikoresho cya Leta.

    Ati 'Ariko kujya kwiruka mu bikorwa Leta iguha amafaranga adasobanutse, ibyo sibyo. Ibyo bituma uba umuntu uciriritse uhakirwira ubutegetsi.'

    Ayo magambo ye yahise aba izingiro ry’impanga ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bayashyigikiye bavuga ko umuhanzi adakwiye gutakaza ubunyamwuga bwe yinjira mu bukangurambaga bwa politiki mu buryo budasobanutse.

    Abandi na bo bakavuga ko kuba umuhanzi ari umuturage nk’abandi, bityo ko kuba yakorana na Leta cyangwa ayishyigikira na byo bikwiye kwemerwa.

    Azawi yavuze ko atazivanga mu bikorwa bya politiki

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/azawi-yinangiye-kwamamaza-perezida-museveni.html

  • Babiri batawe muri yombi bakekwaho gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko rwataye muri yombi Ishimwe Patrick [Pazzo] na Kalisa John [K John] bakurikiranyweho gushyira hanze amashusho ya Yampano arimo gukora imibonano mpuzabitsina.

    Ni nyuma y’uko Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki atanze ikirego muri RIB ngo ikore iperereza hamenyekane uwashyize hanze amashusho ye n’umugore we Uwineza Diane bakora imibonano mpuzabitsina.

    Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB yemeje ko batawe muri yombi kandi iperereza rigikomeje maze buri wese ubifitemo uruhare abiryozwe.

    Ati 'Nyuma y’ikirego Yampano yatanze ku wa 9 Ugushyingo 2025, babiri bakekwaho uruhare mu gukwirakwiza amashusho ye bamaze gutabwa muri yombi, muri aba harimo Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man wafashwe ku wa 11 Ugushyingo 2025 na Kalisa John uzwi nka K.John watawe muri yombi ku wa 14 Ugushyingo 2025.'

    Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo hagiye hanze amashusho ya Yampano arimo akora imibonano mpuzabitsina n’umugore we.

    Nyuma y’aya mashusho, Yampano yagiye yumvikana avuga ko uwayashyize hanze amuzi ari Pazzo babanaga mu nzu wababajwe n’uko yamwirukanye mu nzu kuko yari amaze gushaka umugore abona batakomeza kubana.

    Pazzo ni we Yampano yashyiraga mu majwi ko yashyize hanze aya mashusho

    K John na we yamaze gutabwa muri yombi

    Yampano yatanze ikirego avuga ko bashyize hanze amashusho ye y’urukozasoni

    Source : http://isimbi.rw/babiri-batawe-muri-yombi-bakekwaho-gusakaza-amashusho-y-urukozasoni-ya-yampano.html

  • Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy'Ubutabera bw' u Rwanda nk'abandi nkawe #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean-Damascène, yanenze icyemezo cy'Urwego rw'Umuryango w'Abibumbye rushinzwe imirimo y'insigarira y'inkiko mpanabyaha mpuzamahanga, IRMCT, cyo kutohereza Kabuga Félicien mu Rwanda.

    Abacamanza ba IRMCT bayobowe na Iain Bonomy ku wa 14 Ugushyingo 2025 basobanuye ko bashingiye kuri raporo z'abahanga barimo abaganga no muri kasho Kabuga afungiwemo, basanze uyu Munyarwanda atashobora kugendera mu ndege imucyura mu Rwanda kubera ko arwaye kandi urugendo ari rurerure.

    Aba bacamanza bagaragaje ko bitewe n'iyi mpamvu, Kabuga azakomeza gufungwa by'agateganyo mu gihe atarabona ikindi gihugu cyemera kumwakira.

    Ubushinjacyaha bwa Loni bwari bwasobanuriye uru rwego ko Kabuga yashobora kugera mu Rwanda mu gihe yaba aherekejwe n'abaganga, kandi ko uburenganzira bwe buzubahirizwa mu gihe azaba ari i Kigali nk'uko ubw'abandi bose bwubahirizwa.

    Minisitiri Bizimana yagaragaje ko nubwo icyemezo cy'uru rwego cyo kudacyura Kabuga mu Rwanda kitumvikana, dosiye ya Kabuga utakiburanishwa kuva muri Kanama 2023, ishimangira umutwaro w'amateka uri ku mutwe w'abateguye jenoside banze kwemera ibyaha byabo ngo bunge ubumwe n'abandi Banyarwanda.

    Ati 'Binyuze muri iki cyemezo kitumvikana, isomo rikomeye ry'amateka rikomeje kuremerera abateguye jenoside banze kwemera ibyaha byabo, ngo bajye muri gahunda y'ubumwe bw'Abanyarwanda.'

    Yatanze urutonde rurerure rw'Abanyarwanda bagize uruhare mu gutegura jenoside, barangije ibihano n'abagizwe abere ariko ibihugu bifuje ko byabakira bikabanga, bamwe muri bo bagapfira aho bari bafungiwe, bagashyingurwa mu ibanga.

    Muri abo harimo Protais Zigiranyirazo wapfiriye muri Niger muri Kanama 2025, umurambo we ugatwikirwa mu Bufaransa mu ibanga nyuma y'aho Meya w'Akarere ka Orléans, Serge Grouard, yanze ko ashyingurwa mu irimbi rinini ashingiye ku mateka mabi yaranze uyu Munyarwanda.

    Ati 'Benshi bakoze jenoside baburanishijwe cyangwa bakurikiranywe n'inkiko mpuzamahanga bashyinguwe mu mahanga kubera iyi mpamvu: kwangwa n'ibihugu byabo kubera ibyaha bya jenoside bakoreyeyo.'

    Minisitiri Bizimana yatangaje ko abakoze Jenoside barimo ababihamijwe n'inkiko, ubu bakaba baticuza, bakwiye gufatira isomo kuri dosiye ya bagenzi babo barimo Kabuga na Zigiranyirazo, kuko uticuza ntashobora kugira amahoro.

    Ati 'Icyo izi dosiye z'amasomo zikwiye kwigisha iri tsinda ry'abinangiye ni ukumva ko amaraso menshi bamennye mu Rwanda aha amahoro abihannye gusa, si abanze kwicuza. Urubanza rwa Kabuga ni urundi rugero.'

    Yakomeje ati 'Bagomba kwitekerezaho, bagafata icyemezo cya kigabo kandi cy'ingenzi, cyo guhagarika ingengabitekerezo ya jenoside, bagataha mu gihugu cyabo. Iki ni igikorwa cyiza kuri bo n'imiryango yabo.'

    Abacamanza ba IRMCT basobanuye ko Kabuga yasabye ibihugu bibiri by'i Burayi kumwakira ariko biramwanga, ikaba ari yo mpamvu hafashwe umwanzuro w'uko akomeza gufungwa by'agateganyo, keretse mu gihe byaba byisubiyeho, bikamwemera.

    Amakuru y'itabwa muri yombi rya Kabuga Félicien, ukekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, akanakekwaho kuba umwe mu baterankunga bayo bakomeye, yakiriwe neza n'Abanyarwanda batari bake, by'umwihariko n'Ubushinjacyaha.

    Kabuga yafashwe ku wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, afatirwa mu Bufaransa n'Igipolisi cyaho, nyuma yo kumushakisha ku bufatanye na Polisi y'u Bubiligi, u Bwongereza ndetse n'Urwego rwasigariyeho icyari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda na Yugoslavia (IRMCT).

    Ubuzima bwa Kabuga mu myaka 26 yashize bwaranzwe no kwihishahisha mu bihugu binyuranye, abifashijwemo n'inzego zitandukanye ndetse n'abana be.

    Mbere yo kuvuga ku buzima bwe, ubundi kabuga Felicien ni muntu ki?

    Amakuru make agaragara mu kirego cye, agaragaza ko Kabuga yavutse mu 1935, avukira ahitwa Mugina, mu cyahoze ari Komini Mukarange, Perefegitura ya Byumba.

    Abaturanyi bo mu muryango we mugari, babwiye Kigali Today / KT Press, ko ako gace ubu hasigaye ari mu Kagari ka Gatenga, Umurenge wa Mukarange, Akarere ka Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Kwitwa 'umuterankunga wa Jenoside', Kabuga yari umucuruzi ukomeye wabanaga bya hafi n'umuryango wa Habyarimana Juvenal wari Perezida w'u Rwanda. Yagize uruhare mu ishingwa rya komite y'agateganyo y'ikigega cy'umutekano w'igihugu ('Comité Provisoire du Fonds de Défense Nationale — FDN'), ayibera umuyobozi, ndetse anaba umuyobozi wa komite nyobozi ya radiyo/televiziyo RTLM.

    Kabuga kandi yari umurwanashyaka w'ishyaka ryari ku butegetsi (MRND), rya Perezida Habyarimana, ndetse n'umutwe w'urubyiruko wari urishamikiyeho waje no gushyira mu bikorwa Jenoside.

    Kabuga kandi yari umuterankunga w'imena w'iyo mitwe yose, ndetse n'umuterankunga w'ibikorwa byayo byo gutegura, gutera inkunga no gushyira mu bikorwa Jenoside, ibikorwa yahaye imbaraga cyane hagati ya 1990-1994.

    Inyandiko y'ikirego cye hari aho igira iti 'Mu bindi, uyu mugambi wabibye urwango, irondabwoko no gutsemba Abatutsi, gutoza umutwe witwaza intwaro, no gukora urutonde rw'abantu bagomba kwicwa.

    Kabuga avugwaho gutegura, gushishikariza no kwitabira ubwicanyi mu gusohoza uwo mugambi'.

    Ni yo mpamvu kuva muri Mata kugera muri Kamena, ku itegeko rya Kabuga, ku bufatanye na Guverinoma y'inzibacyuho, hamwe n'Interahamwe, bahagarikiye banagenzura abayobozi b'inzego z'ibanze hamwe n'abaturage bishe Abatutsi mu gihugu hose.

    Icyo kirego kiti 'Kuva muri Mata 1994, abo bayobozi hamwe n'uwo mutwe n'ingabo, bategetse banitabira ubwicanyi bwibasiye Abatutsi n'Abahutu batari bashyigikiye uwo mugambi mu Rwanda hose. Kabuga yari azi ubu bwicanyi ariko ntiyigeze akoresha imbaraga ze ngo abuhagarike'.

    Bigaragara ko Kabuga n'abo bari bafatanyije bari bafite uburyo bukomeye bwabafashaga gutanga amategeko akubahirizwa, ari bwo radiyo/televiziyo RTLM ndetse n'ikinyamakuru Kangura, bivugwa ko Kabuga ari we wari warabishoyemo imari.

    'Mu nama yo gukusanya imisanzu ya RTLM, Kabuga yavuze ko RTLM yagombaga kuba radiyo ya 'Hutu Power'. Mu Ugushyingo 1993, no muri Gashyantare 1994, Kabuga yahamagajwe n'uwari Minisitiri w'Itangazamakuru, amusaba guhagarika gukwirakwiza ubutumwa bugamije guhembera inzangano'.

    Bivugwa kandi ko kuva mu 1992, binyuze muri Kompanyi ya Kabuga yitwaga ETS, byavuzwe ko yatumije amatoni y'imihoro, amasuka ndetse n'ibindi bikoresho by'ubuhinzi, byakekwaga ko byari kwifashishwa nk'intwaro mu gihe cy'ubwicanyi.

    Hiyongeraho kandi ko Kabuga yaba yaratanze ibikoresho ku Nterahamwe, harimo gutanga intwaro, impuzankano, no kuzitwara mu modoka ze.

    Muri Werurwe 1993, bivugwa nanone ko Kabuga yatumije imihoro 5000 muri Kenya.

    Bivugwa kandi ko muri Jenoside hagati, Kabuga yakomeje gushka izindi nkunga, mu rwego rwo gukomeza umugambi we.

    Bivugwa ko Kabuga yayoboye komite y'ikigega gishinzwe umutekano w'igihugu, mu rwego rwo gushaka inkunga ya Leta y'inzibacyuho mu gutsemba Abatutsi. Icyo kigega cyashyizweho tariki 25 Mata 1994.

    Raporo ikubiyemo ikirego cye, ivuga ko icyo kigega cyari cyashyiriweho kugura intwaro, imyambaro ndetse n'imodoka byo gufasha Interahamwe, ndetse no gukwirakwiza intwaro hirya no hino mu gihugu.

    'Kabuga yagizwe umuyobozi wa komite y'agateganyo y'icyo kigega, ndetse ni nawe wari wemewe nk''umusinyateri' kuri konti z'ikigega'.

    Kwihisha imyaka 26

    Nkuko bigaragazwa n'inyandiko yemewe n'amategeko, Kabuga yasabye ubuhungiro mu Busuwisi ku itariki ya 22 Nyakanga 1994, kuri viza yemewe. Yaje kugarurwa mu Rwanda ku itariki ya 18 Kanama 1994, ariko abasha guhita ahungira i Kinshasa muri RDC, mnbere y'uko ihuriro ry'Abanyarwanda babaga mu Busuwisi ritanga ikirego kuri we.

    Igihugu cy'u Busuwisi cyishyuye urugendo rwe n'abana be barindwi, ku mafaranga 21,302 y'Amasuwisi.

    Raporo ivuga ko 'Uretse ibyo, mbere yo kwirukanwa, bigaragara ko yabashije kubona uko ajya muri banki yari iri i Geneve, abasha kubikuramo amafaranga'.

    Tariki ya 18 Nyakanga 1997, yacitse umukwabu wo kumuta muri yombi wari wiswe 'Naki', wakorewe ahitwa Karen mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi. Bivugwa ko umupolisi w'Umunyakenya yaretse Kabuga akigendera.

    Nkuko abagenzacyaha ba ICTR babivuga, Kabuga ngo yaba yarahawe umutekano n'uwari Perezida wa Kenya Daniel Arap Moi. Muri Mata 1998, bivugwa ko Kabuga yagaragaye mu nzu yari iya mwisywa wa Perezida Moi, yari yegeranye n'iy'umuhungu wa Moi.

    Raporo y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe gukurikirana intwaro zaguzwe n'umutwe witwaraga gisirikare wa Leta y'u rwanda, bivugwa ko Kabuga yagaragaye mu burasirazuba bwa Asia muri Nzeri 1998. Nyuma muri 2000, bivugwa ko yahise ajya mu Bubiligi, aho bivugwa ko umugore we atuye.

    Tariki ya 11 Kamena 2002, Leta zunze ubumwe za Amerika, zatangije ubukangurambaga mu itangazamakuru bwo guta muri yombi Kabuga, ndetse ubwo bukangurambaga bwaje no kugera ku gihembo cya ,iloyoni eshanu z'amadolari ya Amerika, ku muntu wari gutanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.

    Source : https://rushyashya.net/kabuga-yagakwiye-gusogongera-ku-cyanga-cyubutabera-bw-u-rwanda-nkabandi-nkawe/

  • Impamvu 7 Perezida wa Rayon Sports yatanze asaba isubikwa ryo gukorerwa igenzurwa #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yamaze gusubiza Komite Ngenzuzi y’iyi kipe ayimenyesha ko atiteguye gukorerwa igenzurwa (audite) mu gihe adahawe ibisonuro by’impamvu bije igitaraganya.

    Tariki ya 25 Ukwakira 2025, Komite Ngenzuzi ya Rayon Sports yandikiye Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée bamumenyesha ko tariki ya 13 Ugushyingo 2025 azakorerwa igenzura.

    Mu ibaruwa ISIMBI ifitiye Kopi yabasubije tariki ya 12 Ugushyingo, ni uko yabamenyesheje ko batiteguye mu gihe badasobanuriwe ibintu bigera kuri 7.

    Icya mbere yavuze ko iri genzura rigiye kuba nyuma y’amezi abiri gusa Inteko Rusange ya tariki 7 Nzeri 2025 ibaye kandi ubusanzwe riba mu gihe cyuzuye umwaka w’imikoreshereze y’umutungo cyangwa igihe cyuzuye cy’ubuyobozi (Mandant).

    Yasoje iyi ngingo agira ati “turifuza kumenya impamvu ya nyayo yatumye iri genzura ryihutishwa muri ubu buryo cyangwa icyo ryihutira gukemura hataragera igihe gisanzwe cy’igenzura ry’umwaka wose.”

    Ingingo ya kabiri yavuze ko ari ibijyanye n’ibyo bavuze ko bazagenzura aho asanga hari ibyo bashyizemo bitari mu nshingano za Komite Ngenzuzi kugira ngo bikorwe bisaba ibisobanuro birambuye.

    Akaba yabasabye ko mu rwego rwo kubahiriza imipaka y’inshingano n’uruhare rw’inzego hatangwa icyo iri genzura rizibandaho n’uburyo rizakorwa mu buryo butabangamiye uburenganzira n’inshingano za Komite Nyobozi cyangwa izindi nzego z’ubuyobozi bw’umuryango.

    Icya gatatu, yibukije ko nk’uko biteganywa n’amategeko agenga imiryango ya Siporo mu Rwanda no ku rwego Mpuzamahanga harimo FERWAFA, CAF na FIFA, igenzura ry’imbere (Internal Audit) rikwiye gukorwa rishingiye ku mategeko yihariye ku mirongo migari yemejwe n’Inteko Rusange no mu murongo w’Ubunyamwuga ugenwa na Komite Nyobozi, ni mu rwego rwo kwirinda kwivanga mu nshingano z’inzego zitandukanye, kwirinda ko inzego zinyuranamo cyangwa zikora imirimo itazireba no kubahiriza ubusugire n’ubwigenge bw’inzego buri umwe afite mu mikorere yayo.

    Indi ngingo yababwiye ko ubu bari mu bihe byo kuvugurura amategeko agenga Umuryango wa Rayon Sports nk’uko babisabwe n’Inteko Rusange ko “Iki gikorwa cyahabwa uburemere n’umwanya wihariye muri iki gihe. Iri vugururwa rikorwa mu gihe dusanzwe dufite inshingano zo gutegura no gushyigikira amakipe yacu y’abagabo n’abagore ari mu marushanwa atandukanye.”

    Yakomeje avuga ko amategeko azavugururwa ari amategeko shingiro, amategeko yihariye n’amategeko ngenga mikorere bizashyiraho imipaka ya buri rwego mu rwego rwo kwirinda gusubiranamo mu nshingano, biteganyijwe ko bizarangira muri Mutarama 2026 ubundi bigashyikirizwa Inteko Rusange ngo ibyemeze, bityo icyo gikorwa no gushyigikira amakipe bumva ari byo byihutirwa.

    Ikndi kiri muri iyi baruwa ni uko mu rwego rwo kwimakaza umucyo n’imiyoborere myiza, Umuryango wa Rayon Sports uzakomeza gushyira imbaraga mu gutegura no gutanga raporo y’igenzura ry’imbere zigaragaza ibikorwa n’imikoreshereze y’imari bikorwa neza kandi mu buryo buhamye.

    Icyo yasorejeho yasabye ko mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere ishingiye ku mategeko igenzura ryasubikwa by’agateganyo hakihutishwa ishyirwa mu bikorwa no kwemezwa kw’amategeko avuguruye azagena; uburyo igenzura rizajya rikorwa, igihe rizajya rikorwa, inzego zizabigiramo uruhare n’ububasha bwazo n’amabwiriza ngenderwaho yemewe n’Inteko Rusange.

    Yasabye kandi ko Komite Ngenzuzi yatanga ubusobanuro bw’impamvu igenzura yakoze tariki ya 4,5 na 6 Kamena 2025 Komite Nyobozi itahawe raporo yaryo ntinarigiremo uruhare.

    Impamvu bifuza ko hakorwa igenzura nyuma y’amezi abiri gusa habaye Inteko Rusange. Icyo iri genzura rije gukemura cyangwa impamvu ryihutishijwe.

    Uburyo rizakorwa ritabangamiye inzego cyangwa ngo rivogere inshingano z’amategeko ziteganywa n’amategeko agenga umuryango. Uko iri genzura rizahuzwa n’amavugururwa arimo gukorwa ku mategeko n’imikorere y’umuryango.

    Iyi baruwa kandi bakaba banabimenyesheje perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, Paul Muvunyi wanamaze gutumiza Inteko Rusange idasanzwe izaba tariki ya 22 Ugushyingo 2025.

    Twagirayezu Thaddée yateye utwatsi ibyo gukorerwa igenzura

    Source : http://isimbi.rw/impamvu-7-perezida-wa-rayon-sports-yatanze-asaba-isubikwa-ryo-gukorerwa-igenzurwa.html

  • Impamvu 7 Perezida wa Rayon Sports yatanze yanga gukorerwa igenzurwa #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yamaze gusubiza Komite Ngenzuzi y’iyi kipe ayimenyesha ko atiteguye gukorerwa igenzurwa (audite) mu gihe adahawe ibisonuro by’impamvu bije igitaraganya.

    Tariki ya 25 Ukwakira 2025, Komite Ngenzuzi ya Rayon Sports yandikiye Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée bamumenyesha ko tariki ya 13 Ugushyingo 2025 azakorerwa igenzura.

    Mu ibaruwa ISIMBI ifitiye Kopi yabasubije tariki ya 12 Ugushyingo, ni uko yabamenyesheje ko batiteguye mu gihe badasobanuriwe ibintu bigera kuri 7.

    Icya mbere yavuze ko iri genzura rigiye kuba nyuma y’amezi abiri gusa Inteko Rusange ya tariki 7 Nzeri 2025 ibaye kandi ubusanzwe riba mu gihe cyuzuye umwaka w’imikoreshereze y’umutungo cyangwa igihe cyuzuye cy’ubuyobozi (Mandant).

    Yasoje iyi ngingo agira ati “turifuza kumenya impamvu ya nyayo yatumye iri genzura ryihutishwa muri ubu buryo cyangwa icyo ryihutira gukemura hataragera igihe gisanzwe cy’igenzura ry’umwaka wose.”

    Ingingo ya kabiri yavuze ko ari ibijyanye n’ibyo bavuze ko bazagenzura aho asanga hari ibyo bashyizemo bitari mu nshingano za Komite Ngenzuzi kugira ngo bikorwe bisaba ibisobanuro birambuye.

    Akaba yabasabye ko mu rwego rwo kubahiriza imipaka y’inshingano n’uruhare rw’inzego hatangwa icyo iri genzura rizibandaho n’uburyo rizakorwa mu buryo butabangamiye uburenganzira n’inshingano za Komite Nyobozi cyangwa izindi nzego z’ubuyobozi bw’umuryango.

    Icya gatatu, yibukije ko nk’uko biteganywa n’amategeko agenga imiryango ya Siporo mu Rwanda no ku rwego Mpuzamahanga harimo FERWAFA, CAF na FIFA, igenzura ry’imbere (Internal Audit) rikwiye gukorwa rishingiye ku mategeko yihariye ku mirongo migari yemejwe n’Inteko Rusange no mu murongo w’Ubunyamwuga ugenwa na Komite Nyobozi, ni mu rwego rwo kwirinda kwivanga mu nshingano z’inzego zitandukanye, kwirinda ko inzego zinyuranamo cyangwa zikora imirimo itazireba no kubahiriza ubusugire n’ubwigenge bw’inzego buri umwe afite mu mikorere yayo.

    Indi ngingo yababwiye ko ubu bari mu bihe byo kuvugurura amategeko agenga Umuryango wa Rayon Sports nk’uko babisabwe n’Inteko Rusange ko “Iki gikorwa cyahabwa uburemere n’umwanya wihariye muri iki gihe. Iri vugururwa rikorwa mu gihe dusanzwe dufite inshingano zo gutegura no gushyigikira amakipe yacu y’abagabo n’abagore ari mu marushanwa atandukanye.”

    Yakomeje avuga ko amategeko azavugururwa ari amategeko shingiro, amategeko yihariye n’amategeko ngenga mikorere bizashyiraho imipaka ya buri rwego mu rwego rwo kwirinda gusubiranamo mu nshingano, biteganyijwe ko bizarangira muri Mutarama 2026 ubundi bigashyikirizwa Inteko Rusange ngo ibyemeze, bityo icyo gikorwa no gushyigikira amakipe bumva ari byo byihutirwa.

    Ikndi kiri muri iyi baruwa ni uko mu rwego rwo kwimakaza umucyo n’imiyoborere myiza, Umuryango wa Rayon Sports uzakomeza gushyira imbaraga mu gutegura no gutanga raporo y’igenzura ry’imbere zigaragaza ibikorwa n’imikoreshereze y’imari bikorwa neza kandi mu buryo buhamye.

    Icyo yasorejeho yasabye ko mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere ishingiye ku mategeko igenzura ryasubikwa by’agateganyo hakihutishwa ishyirwa mu bikorwa no kwemezwa kw’amategeko avuguruye azagena; uburyo igenzura rizajya rikorwa, igihe rizajya rikorwa, inzego zizabigiramo uruhare n’ububasha bwazo n’amabwiriza ngenderwaho yemewe n’Inteko Rusange.

    Yasabye kandi ko Komite Ngenzuzi yatanga ubusobanuro bw’impamvu igenzura yakoze tariki ya 4,5 na 6 Kamena 2025 Komite Nyobozi itahawe raporo yaryo ntinarigiremo uruhare.

    Impamvu bifuza ko hakorwa igenzura nyuma y’amezi abiri gusa habaye Inteko Rusange. Icyo iri genzura rije gukemura cyangwa impamvu ryihutishijwe.

    Uburyo rizakorwa ritabangamiye inzego cyangwa ngo rivogere inshingano z’amategeko ziteganywa n’amategeko agenga umuryango. Uko iri genzura rizahuzwa n’amavugururwa arimo gukorwa ku mategeko n’imikorere y’umuryango.

    Iyi baruwa kandi bakaba banabimenyesheje perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, Paul Muvunyi wanamaze gutumiza Inteko Rusange idasanzwe izaba tariki ya 22 Ugushyingo 2025.

    Twagirayezu Thaddée yateye utwatsi ibyo gukorerwa igenzura

    Source : http://isimbi.rw/impamvu-7-perezida-wa-rayon-sports-yatanze-yanga-gukorerwa-igenzurwa-12211.html