Category: Uncategorized

  • Amakipe abiri akomeye yo mu Butaliyani arifuza Umunyarwanda Hakim Sahabo #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’Umunyarwanda ukinira Standard de Liege mu Bubiligi, Hakim Sahabo arimo gukurikiranwa bya hafi n’amakipe abiri akina mu cyiciro cya mbere mu Butaliyani.

    Ikinyamakuru Football Italia, cyanditse ko ikipe ya Atalanta na Bologne zohereje abantu bashinzwe kuzishakira abakinnyi (Scouting Team) mu Bubiligi ngo bakurikirane uyu musore ukina mu kibuga hagati, barebe imikinire ye niba byashoboka ko bazamugura akajya gukina mu Butaliyani.

    Sahabo w’imyaka 20, aba barambarigiza aya makipe ngo bamaze kumureba inshuro nyinshi mu byumweru bitambutse, gahunda ni uko mu mwaka w’imikino utaha wa 2026-27 bikunze yakwerekeza mu Butaliyani mu cyiciro cya mbere 'Serie A’.

    Sahabo wakuriye mu irerero ya Standard de Liege, yakiniyeho Lille yaje kumutiza Beerschot VA mbere y’uko muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-26 agaruka aho yakuriye muri Standard de Liege.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu, ni umukinnyi ubanzamo bihoraho mu ikipe ya Standard de Liege aho muri uyu mwaka amaze kuyikinira imikino 15.

    Hakim Sahabo akaba ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, nubwo yavukiye akanakurira i Burayi yahisemo gukinira u Rwanda aho nyina akomoka, ubu amaze gukinira Amavubi imikino 9.

    Si aya makipe gusa amwifuza kuko ikinyamakuru L’Avenir Sports cyanditse ko hari n’andi nka Eintracht Frankfurt and TSG Hoffenheim zo mu Buddage na Leicester City yo mu Bwongereza.

    Hakim Sahabo yabengutse n’amakipe akomeye i Burayi

    Source : http://isimbi.rw/amakipe-abiri-akomeye-yo-mu-butaliyani-arifuza-umunyarwanda-hakim-sahabo.html

  • Kamonyi: RIB yafunze uwiyitaga Umutoza w'ikipe y'Abana, azira gutwara Miliyoni z'Ababyeyi babo #rwanda #RwOT

    Ntibishimirwa Patrick ari mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha/RIB, aho akurikiranyweho gutwara amafaranga agera kuri Miliyoni 5 yahawe n'Ababyeyi bo mu Murenge wa Nyamiyaga ya Kamonyi abizeza ko ari umutoza kandi azatwara abana babo mu ikipe nto izwi nk'Akademi( Academy) ya APR.

    Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha/RIB yabwiye intyoza.com ko ibyo uyu Ntibishimirwa Patrick akurikiranyweho, byabereye mu Murenge wa Nyamiyaga w'Akarere ka Kamonye nyuma y'uko tariki ya 18 Nzeli 2025 RIB yakiriye ikirego kiregwamo uyu Patrick ko yagiye yakira amafaranga y'ababyeyi abizeza ko azajyana abana babo mu ikipe y'abato y'APR (INTARE FC).

    Hanyuma, uyu Ntibishimirwa Patrick amenye ko ashakishwa yahise atoroka, ariko kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2025 aza gutabwa muri yombi. Yakoraga nk'Umutoza w'Ikipe y'Abana ariko utabifitiye uruhushya rwo gutoza(License).

    Dr Murangira B Thierry, avuga ko Iperereza rigaragaza ko Ntibishimirwa Patrick yari yarasabye ikibuga cyo gutoza abana; Umurenge wa Nyamiyaga ukakimwemerera ndetse yerekwa Ubuyobozi bw'Umurenge nk'Umutoza wafasha Abana kandi uzakoresha icyo kibuga.

    Mu bwumvikane bw'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyamiyaga nawe, bivugwa ko yabizezaga ko icyo kibuga azajya agitunganya mu buryo bw'Amasuku kandi akamenya n'Umutekano wacyo.

    Ntibishimirwa Patrick, nyuma yo gufatwa agashyikirizwa RIB, yemera ko yatwaye Amafaranga y'Ababyeyi ariko agasobanura ko yabaga yagiranye nabo Amasezerano n'ubwo yakoraga nk'Umutoza udafite ibyangombwa.

    Dr Murangira B Thierry, yabwiye intyoza.com ko uyu Ntibishimirwa Patrick afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge ho mu Karere ka Kamonyi aho akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya.

    Amakuru intyoza.com yamenye ni uko ibi bijya guturika bikajya hanze, hari tariki ya 10 Nzeri 2025 ubwo Abana bari batoranijwe bazindukiye kuri Sitade ya Ngoma ho muri Nyamiyaga, bavuye iwabo bapfunyikiwe nk'abitegura kugenda nkuko bari babyijejwe, ariko bageze kuri Sitade basanga batekewe imitwe, babura imodoka ibatwara ndetse na Ntibishimirwa Patrick baramubura basubira iwabo uko baje. Aha niho Ukuri nyako kwagiye hanze.
    intyoza.com

    The post Kamonyi: RIB yafunze uwiyitaga Umutoza w'ikipe y'Abana, azira gutwara Miliyoni z'Ababyeyi babo first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi: RIB yafunze uwiyitaga Umutoza w'ikipe y'Abana, azira gutwara Miliyoni z'Ababyeyi babo appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/11/20/kamonyi-rib-yafunze-uwiyitaga-umutoza-wikipe-yabana-azira-gutwara-miliyoni-zababyeyi-babo/

  • Gutsindwa kwa Rayon ni ibisanzwe, ubwo ni intare 2 zakomeretse – Umutoza wa AS Kigali #rwanda #RwOT

    Umutoza wa AS Kigali, Mbarushimana Shabani yavuze ko kuba Rayon Sports iheruka kunyagirwa na APR FC atari iturufu Gikundiro izitwaza ku mukino bafitanye kuko nabo bamaze iminsi batitwara neza, ngo zizaba ari Intare 2 zakomeretse.

    AS Kigali ikomeje imyiteguro yitegura umukino w’umunsi wa 8 iyi kipe ifitanye na Rayon Sports ku Cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025.

    Umutoza wa AS Kigali, Shabani akaba avuga ko biteguye neza uyu mukino kandi bizera ko bazawitwaramo neza kuko abakinnyi be ubushobozi barabufite rero nta kintu kizababuza kuba bakwegukana amanota 3.

    Shabani avuga ko Rayon Sports ari ikipe nziza ifite abakinnyi beza nubwo bishobora kubaho igasitara ariko iri mu makipe ahatanira igikombe cya shampiyona.

    Ati “Rayon Sports ntabwo ari ikipe mbi ushobora kuyitsinda cyangwa ikagutsinda ariko iyo urebye umukinnyi ku mukinnyi ntabwo wavuga ko ari abakinnyi babi, wenda bari bafite n’izindi mvune ariko amakuru mfite ni uko bashobora kuba baragarutse byaba ari byiza kuri bo kuko bazabafasha no mu mikino iri imbere, ni ikipe nziza ishobora gusitara ariko iri mu makipe ahatanira shampiyona muri iki gihugu.”

    Ku kuba adatewe ubwoba n’uko Rayon Sports iheruka gutsindwa na APR FC 3-0 izaza ifite umujinya ishaka kuwubatura, yavuze ko gutsindwa kwa Rayon Sports ari ibisanzwe kuko nabo bamaze iminsi batitwara neza bityo bazahangana.

    Ati “Kuba yaratsinzwe ibyo ni ibintu bisanzwe kuko natwe aho turi ntabwo tuhishimiye, niba Intare yakomeretse ubwo ni Intare ebyiri zakomeretse rero uzaba ari umukino mwiza icyo twifuza ni amanota 3, uzaba ari umukino mwiza twese twifuza gutsinda.”

    Yavuze ko kandi abakinnyi afite muri iyi kipe bahoze bakinira Rayon Sports barimo Tuyisenge Arsene, Rudasingwa Prince na Mitima Isaac ari bamwe mu ntwaro azifashisha kuko bazaba bakeneye kwereka aho bavuye ko bagishoboye.

    Nyuma y’imikino y’umunsi wa 7, Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 n’amanota 13 aho yatsinze imikino 4 ikanganya 1 igatsindwa 2, ni mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa 14 n’amanota 5 aho yatsinze umukino 1 ikanga 2 igatsindwa 4.

    AS Kigali izakira Rayon Sports mu mukino ukomeye

    Source : http://isimbi.rw/gutsindwa-kwa-rayon-ni-ibisanzwe-ubwo-ni-intare-2-zakomeretse-umutoza-wa-as.html

  • Harmonize akomeje kwatswaho umuriro kubera Perezida Samia #rwanda #RwOT

    Abanyakenya bakomeje kugaragaza kutishimira urugendo rw’umuhanzi Harmonize muri iki gihugu ndetse bari gupanga kutitabira ibitaramo agiye kuhakorera, ni nyuma yo kumushinja gushyigikira Perezida Samia Suluhu mu matora y’umukuru w’igihugu yaranzwe n’imvururu.

    Mu mezi ashize, u Rwanda n’ibihugu bituranyi byakurikiranaga uko muri Tanzania habaga imyigaragambyo ikomeye mu gihe cy’amatora yaje guhagarikwa n’inzego z’umutekano, bikavugwa ko abantu benshi bahasize ubuzima.

    Uyu muhanzi uzwi nka Konde Boy, yigeze kwitabira ibikorwa by’ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) mu gihe cy’amatora, ndetse anashishikariza abafana be gutora Samia, ibintu bitakiriwe neza n’abatari bake muri iki gihugu.

    Ibyo byabaye intandaro y’uburakari bw’abaturage ku bahanzi bashyigikiye ubutegetsi, harimo na Harmonize ubwe.

    Hari n’aho ibikorwa by’ubucuruzi bw’abahanzi bagenzi be bwahungabanyijwe, ibi birimo nko gutwika iduka ry’umuraperi Billnass, ndetse hari na bamwe mu baturage bagaragaraga bemeza ko bifuza kugirira nabi Diamond Platnumz na Ali Kiba.

    Kuwa Kabiri, tariki 18 Ugushyingo, nibwo Harmonize yageze i Nairobi, ariko aho kwakirwa neza, yahasanze amagambo akomeye amushinja kuba yaracecetse igihe abaturage bo mu gihugu cye bari mu bibazo.

    Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yamwerekanye ari mu modoka ya Mercedes-Benz G-Wagon y’akataraboneka, aherekejwe n’izindi G-Wagon ebyiri na Toyota Land Cruiser, avuye ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta.

    Nubwo atigeze icyo atangariza itangazamakuru ku mushinga mushya wa album ye, gusa mbere yaho yari yavuze ko umwaka wamugoye cyane kubera ibikorwa byo kwamamaza n’amatora yabaye mu gihugu cye.

    Abanyakenya benshi bahise batangaza ko bashobora kutitabira ibitaramo bye nk’uburyo bwo kugaragaza ko baharanira uburenganzira bw’abaturanyi babo bo muri Tanzania.

    Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagize bati 'Ntitwemera abaza hano nyuma yo guceceka igihe abantu babo bicwaga.'

    abandi bongera bati 'Kenya ntikwiye kuba ubuhungiro bw’abahanzi batatinyutse guhagarara ku ruhande rw’abaturage babo.'

    Hari n’abavuze ko kuba Harmonize yaje muri Kenya ari uko adashobora gutaramira iwabo nyuma y’amatora.

    Gushyigikira Samia Suluhu, byatumye Harmonize arimo kwibasirwa muri Kenya

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/harmonize-akomeje-kwatswaho-umuriro-kubera-perezida-samia.html

  • Hari igihe Rayon itsinda igitego Police FC ukabona umupolisi arishimye – Umuvugizi wa Polisi ku bapolisi bafana andi makipe #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko nta gitangaza kirimo kuba umupolisi yaba afana indi kipe kuko bijya binabaho cyane ko yavutse benshi hari izo bihebeye.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yabajijwe niba n’abapolisi baba bemerewe gufana andi makipe cyangwa baba bategetswe gufana Police FC n’andi makipe ya Polisi.

    ACP Rutikanga Boniface yavuze ko hari igihe umupolisi ayifana kuko ari ye ariko afite n’indi kipe yihebeye cyane ko bijya bibaho, Police FC bakayitsinda igitego ukabona umupolisi arishimye ariko agahita yigarura.

    Ati “Hari igihe uyifana kuko ari iyawe ariko Police FC ishobora kuba yaraje hari abamaze gufata izo bafana. Rero ntibigutangaze kuba mwaba mwicaye aha Police FC irimo ikina na Rayon, Rayon yatsinda ukabona umwe muri mwe arasimbutse agahita yibuka ati ‘eeeh’.”

    Yavuze ko nta kibazo kibirimo kuba umupolisi yafana indi kipe yakuze akunda bitewe n’icyamukuruye kuri yo ubundi Police FC yo baguhuzwa no kuba ari ikipe y’igipolisi.

    Ati “Ariko turabyemera biriho, ashobora kuba afana Police FC ariko afite n’indi kipe afana, APR FC, Rayon cyangwa Kiyovu Sports, ngira ngo izo 3 ni zo zikomeye, hari n’abafana Mukura VS bitewe n’amateka bafitanye nayo wenda bitewe n’aho bavuka. Ariko uwo mwanya tubana nabo ariko tubacungiye umutekano, ahari imyidagaduro tuhaba tubacungiye umutekano ariko tunidagadura.”

    Ngo kwidagadura biremewe muri Polisi ariko bigakorwa mu mwanya wabyo, ntawe bategeka ikipe agomba gufana cyangwa icyo akora kimushimisha.

    ACP Rutikanga Boniface yavuze ko umupolisi gufana indi kipe nta kibazo kirimo

    Source : http://isimbi.rw/hari-igihe-rayon-itsinda-igitego-police-fc-ukabona-umupolisi-arishimye.html

  • Umuvugizi wa Polisi yavuze ubwoko bw’indirimbo akunda, ubutumwa buba burimo (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yahishuye ko atari umukunzi w’indirimbo z’inkundo ahubwo ari umufana w’indirimbo zirimo ubutumwa bw’ubuzima zitera abantu imbaraga no kumva ko nta nzira y’ubusamo ibaho.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI cyagurutse ku bintu byinshi yaba imikorere ya Polisi y’u Rwanda, uburyo bakorana n’izindi nzego zirimo RIB n’ibindi.

    ACP Boniface Rutikanga avuga ko iyo ananiwe cyangwa afite ‘Stress’ akora Siporo, akajya muri Gym ariko na none anambara ‘headphones’ akumva indirimbo kuko biramufasha cyane.

    Muri iki kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko nubwo yumva indirimbo ariko na none adakunda indirimbo z’inkundo ahubwo iz’ubuzima.

    Ati “Numva abahanzi benshi pe, ariko ngira indirimbo zindyohera. Ntabwo nkunda indirimbo z’inkundo, oya ntabwo nzikunda ariko nkunda indirimbo zirimo ubutumwa bw’ubuzima.”

    Yahise atanga urugero rw’imwe mu ndirimbo akunda aho yavuze ku butumwa buri mu ndirimbo ‘Nywe’ ya Nel Ngabo.

    Ati “Injyana ishobora kuba Rap cyangwa ikaba Afro, ariko hari ukuntu ntabasha kubitandukanya ugasanga umuntu yavanze Rap n’indi njyana bibyaye umuziki mwiza, ariko reka nkuhe urugero rw’indirimbo imwe y’uyu musore, yitwa nde… Ariko reka nkubwire amagambo ayigize urahita umumenya.”

    “Indirimbo ndagira ngo wumve amagambo arimo, wumve umuziki nkunda ubutumwa buba burimo, yaravuze ati ‘twavuye ibyuya batureba, dutigita bo bakiryamye, iyi mihanda iradukanda turi gushaka imikanda none muravuga ngo nywe’. Urumva nta miteto iri muri iyo ndirimbo.”

    Yavuze ko akunda indirimbo nk’izo zirimo ubutumwa bw’ubuzima ariko ugiye kuvuga ngo “Ndagukunda nzapfa ejo, oya rwose ntabwo nzikunda.”

    Yanemeje ko Nel Ngabo yamwemeje kuko n’indirimbo ye yakoranye na Fireman yitwa ‘Muzadukumbura’ nayo yayikunze cyane kuko nayo harimo ubutumwa buri wese yakunda.

    ACP Rutikanga Boniface yavuze ko akunda kumva indirimbo z’ubuzima

    Nel Ngabo ni umwe mu bahanzi umuvugizi wa Polisi akunda kumva

    Source : http://isimbi.rw/umuvugizi-wa-polisi-yavuze-ubwoko-bw-indirimbo-akunda-ubutumwa-buba-burimo.html

  • RGB yabwiye Abadepite uko iteganya gukemura ikibazo cya Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB), Dr. Doris Uwicyeza Picard yabwiye Abadepite ko bagiye gukorana na Rayon Sports kugira ngo amategeko irimo kuvugurura azabe ahuye n’umurongo w’imiyoborere yayo.

    Byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Ugushyingo 2025 ubwo RGB yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi bayigezaho raporo y’ibikorwa y’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025/2026.

    Depite Nizeyimana Pie yabwiye RGB ko hakwiye kwitabwa ku bibazo bya Rayon Sports bimaze igihe biyivugwamo bikaba bihangayikishije benshi bikaba byavugutirwa umuti urambye.

    Yongeyeho ko iyi kipe ya Gikundiro ikunzwe n’abatari bake hakwiye kurebwa uko barindwa agahinda baterwa n’ibibazo biri mu ikipe yabo byabaye uruhuri.

    Umuyobozi wa RGB, Dr Doris Uwicyeza Pascard akaba yamusubije ko ikibazo cya Rayon Sports bakizi kandi ko yavuguruye amategeko bakaba barimo gukorana nayo ngo ahuzwe n’umurongo ngenderwaho wa RGB.

    Kugeza ubu muri Rayon Sports ntabwo ibintu bimeze neza aho inzego ebyiri ziyiyobora, Inama y’Ubutegetsi iyobowe na Paul Muvunyi ndetse na Komite Nyobozi iyobowe na Twagirayezu Thaddee zitarimo kumvikana aho buri rwego ruvuga ko ari rwo ruyoboye ikipe.

    Byatumye iyi kipe imera nk’aho icitsemo ibice bibiri ndetse bituma n’umusaruro ubura. Byageze aho banaterana amagambo mu ruhamwe banakoresha amagambo akomeye nk’aho Martin Rutagambwa uyobora akanama gashinzwe gukemura amakimbirana yavuze ko ikipe iyobowe n’amabandi, ibisambo.

    Nubwo ibyo byose biba Inama y’Ubutegetsi yagiye ishaka kugira ibyo ikora nko gushyiraho CEO ariko Twagirayezu Thaddee arabyanga ababwira ko icyihutirwa ari ukuvugurura amategeko hakanajyaho urwego rumwe nk’uko RGB yabibagiriyemo inama.

    RGB igiye gufatanya na Rayon Sports gukemura ikibazo kiyirimo

    Source : http://isimbi.rw/rgb-yabwiye-abadepite-uko-iteganya-gukemura-ikibazo-cya-rayon-sports.html

  • Mu marangamutima menshi Mahomed Chelly yashyize hanze icyatumye atandukana na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umunya-Tunisia wakinaga hagati muri Rayon Sports, Mohamed Chelly, yatangaje ko impamvu yatandukanye n’iyi kipe ari ku bw’ibibazo byihariye by’umuryango n’ubuzima bwe bwite byamusabye gufata umwanya wihariye wo kwitekerezaho.

    Uyu musore w’imyaka 24 wari umaze amezi atanu gusa muri Gikundiro kuva yasinya muri Kanama 2024, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko yafashe umwanzuro wo gusesa amasezerano ku busabe bwe, nyuma y’ibiganiro byuje ituze n’ubwumvikane byabaye hagati ye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.

    Ati 'Nyuma y’amezi atanu meza cyane muri Rayon Sports, nahisemo gusoza amasezerano yanjye ku bw’ubusabe bwanjye, byakuriye ibiganiro byiza na kumvikana n’ubuyobozi bwahaye agaciro ibihe bigoye byanjye n’umuryango ndimo gucamo muri ibi bihe.'

    Yakomehe avuga ko azaha agaciro buri umwe umwe wamweretse urukondo ubwo yari muri Rayon Sports harimo abatoza be.

    Ati 'Nzakomeza guha agaciro buri wese wampaye ubufasha muri uru rugendo cyane cyane abatoza bange; Lotfi Azouz na Lotfi Afhamia.'

    Chelly yanashimiye abafana ba Rayon Sports, abakinnyi bagenzi be n’abakozi b’ikipe kubera umwuka w’ubufatanye avuga ko wamusigiye urwibutso rwiza atazigera yibagirwa.

    Ubu butumwa bwaje bukurikira ubwo Rayon Sports yatangaje ku munsi w’ejo tariki ya 18 Ugushyingo 2025 bwemezaga ko yatandukanye n’uyu mukinnyi mu bwumvikane.

    Mu itangazo ryashyizwe ku rukuta rwa X, iyi kipe yambara ubururu n’umweru, yagize iti: 'Turashimira Mohamed Chelly uburyo yakoranye natwe mu bunyamwuga bwinshi n’imyitwarire myiza.'

    Chelly, yageze muri Rayon Sports avuye muri Océano Club de Kerkennah yo mu cyiciro cya kabiri muri Tunisia, aho yakinaga kuva mu 2022 kugeza mu 2025.

    Mbere y’aho, yakiniye Sfax Railway Sport kuva mu 2018 kugeza mu 2021, ndetse yigeze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ya Tunisia, 'Les Aigles de Carthage’.

    Chelly yasezeye kuri Rayon Sports nyuma yo gusaba gutandukana nayo

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/mu-marangamutima-menshi-mahomed-chelly-yashyize-hanze-icyatumye-atandukana-na.html

  • Taikun Ndahiro yasabye RIB n'inzego bireba kubaha no kurinda isura y'abahanzi #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba n'umunyarwenya Taikun Ndahiro yongeye kuvuga ku kibazo kimaze igihe kivugisha benshi mu ruganda rw'imyidagaduro, aho yasabye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n'izindi nzego z'umutekano n'ubuyobozi kwiga kubaha no kurinda isura y'abahanzi. Ibi yabivuze ku munsi w'ejo tariki ya 18 Ugushyingo 2025, abinyujije mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa instagram, aho yavuze ko igihe kigeze ngo inzego bireba zirusheho kumva no guha agaciro umuziki n'abawukora.

    Taikun yavuze ko kenshi abahanzi bahura n'ihohoterwa rishingiye ku myumvire itanoze y'abantu babafata nk'abantu badafite agaciro cyangwa batari uburere. Yavuze ko ibi bishobora gutuma impano zishya zicika intege ndetse n'ubuhanzi bw'u Rwanda bugahabwa isura itari yo.

    Yagaragaje ko abahanzi baba ari ba ambasaderi b'igihugu, bakwiye guhabwa agaciro no kurindwa nk'abandi bantu bose bafite uruhare mu kubaka igihugu. Ibyo yabivuze nyuma yo gushyira hanze post kuri instagram hanyuma agashyiramo indirimbo y'umuhanzi Bill Ruzima uherutse gutabwa muri yombi k'ucyaha ashinjwa cyo kunywa no kugurisha urumogi.

    Yongeyeho ko hari igihe abahanzi bafatwa nabi mu bihe by'iperereza cyangwa mu bikorwa bitandukanye bya polisi, ibintu avuga ko bikwiye gukosorwa vuba cyane kuko bishobora gutuma umuhanzi agira isura mbi kandi akenshi biterwa n'amakuru adafite ishingiro.

    Taikun yasabye ko inzego zishinzwe umutekano zatangira gukorana n'abahanzi mu buryo bunoze, bubahiriza uburenganzira bwabo kandi bugamije guteza imbere urwego rw'imyidagaduro. Yanibukije ko kurinda umuhanzi ari n'uburyo bwo kurinda isura y'igihugu.

    Taikun Ndahiro yasabye RIB n'inzego bireba kubaha no kurinda isura y'abahanzi

    Source : https://kasukumedia.com/taikun-ndahiro-yasabye-rib-ninzego-bireba-kubaha-no-kurinda-isura-yabahanzi/

  • Umunyamahirwe muri FORTEBET yateze ibiceri 200 gusa atsindira 2,465,813 #rwanda #RwOT

    Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe w'Umunyabwenge muri FORTEBET yateze ku gice cy'Umukino kibonekamo ibitego byinshi bimuhesha amahirwe yo gutsindira 2,465,813Frws.

    Ku biceri 200Frws byonyine mu mufuka, umunyamahirwe w'iki cyumweru ntabwo yadutengushye! Nyuma yo kureba ukuntu imikino itanu bagiye batsindana, uyu munyamahirwe yatsindiye amafaranga ye akoresheje uburyo; bw'igice cy'umukino kibonekamo ibitego byinshi ahitamo igice cya kabiri.

    Iyi tike yari ishamaje kuyireba! Mu mikino itanu, aho igikubo gitoya cyari 2.09. Gusa, yakomerejeho yongeraho n'ibikubo by'imikikino gutsindana mu rugo ndetse no hanze yo murugo.

    Iyi mikino yose yamuhaye igiteranyo cy'igikubo cya 13,698.85, ku biceri 200 FRW yonyine, ubundi atsindira 2,465,813Frws, aho bahise baya mwishyura ako kanya.
    Iyi ntsinzi yari ku itike ifite nimero 25320574537029.
    Sura: www.fortebet.rw
    Turakwishimiye!

    intyoza.com 

    The post Umunyamahirwe muri FORTEBET yateze ibiceri 200 gusa atsindira 2,465,813 first appeared on Intyoza.

    The post Umunyamahirwe muri FORTEBET yateze ibiceri 200 gusa atsindira 2,465,813 appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/11/19/umunyamahirwe-muri-fortebet-yateze-ibiceri-200-gusa-atsindira-2465813/