Category: Uncategorized

  • Kamonyi-Rugalika: Hasojwe icyumweru cy'Umuryango hasezerana abarimo umaze imyaka 50 #rwanda #RwOT

    Ku Gihango cy'Urungano imbere y'ibiro by'Akagari ka Kigese kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2025, Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo hamwe n'ubw'Akarere ka Kamonyi bifatanije n'Abaturage b'Umurenge wa Rugalika gusoza icyumweru cyahariwe Umuryango. Hasezeranijwe imiryango 9 yabanaga nta sezerano, irimo umwe umaranye imyaka 50 nta tegeko ribazi nk'Umugabo n'Umugore, Hatanzwe imashini zidoda ku basoje amasomo y'Ubudozi, hatangwa inama n'Impanuro.

    Mu nama n'impanuro za Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika wasezeranije imiryango yabanaga nta sezerano, yasabye abafashe icyemezo cyo Gusezerana byemewe n'amategeko kumenya ko Urugo ari urwa babiri kandi ko rukomezwa no Kubaha Imana(Gusenga), Gushyira hamwe, Guca bugufi no Kubabarira, ariko byose biherekejwe n'Urukundo.

    Yibukije abasezeranye kubana byemewe n'Amategeko ko nubwo basezeranye nk'Umugabo n'umugore umwe ariko ko mu kuri, umwe arimo benshi kandi buri wese akwiye kwitegura kubana n'uwo muntu afite wigaragaza mu ishusho ya benshi.

    Kuri iyi ngingo, yibukije ko mu guhura kwa buri wese n'undi, uko umwe yabonye mugenzi we akwiye kuzirikana ko uwo yabonye bwa mbere atariwe cyangwa atariko azahora amubona, ko kandi bitari kuri umwe, ahubwo bose.

    Avuga ko uwo wabonye cyangwa wahuye nawe none ari inzobe mutarabana, ejo azaba ari igikara, uwo wabonye none aseka ejo uzamubona arakaye cyangwa ababaye, uwo wabonye none afite ukuguru, ukuboko ejo uzamubona afite ubumuga, Uwo yabonye none akize, akennye ejo mubana uzamubona mu yindi sura y'Ubukire cyangwa se Ubukene n'ibindi.

    Yibutsa buri wese ko akwiye gusanga uwo bazabana yiteguye kumubanira no kumukunda muri ayo mabara yose atigeze amubonamo batarabana, ko kandi ikirenze icyo mu bishyingiranwa(umukobwa) cyangwa mu ntwaro(umusore) yitwaza akwiye kujyana Kubabarira ariko kandi n'agatambaro gahanagura kuko kubabarira bitajyana no kwibutsa ko wababariye.

    Yagize kandi ati' Kuganira mu rugo, Gusabana Imbabazi, Kubabarira no gusiba mugakurikizaho Gusenga kuko Isengesho naryo rishobora gufasha mu kubaka Urugo'. Yakomeje abibutsa ko ibyo byose bijyana no kubaha no gukurikiza Amategeko y'Igihugu by'Umwihariko Irigenga Abantu n'Umuryango.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Marie Josée Uwiringira, avuga ku bikorwa byakozwe mu cyumweru cyahariwe Umuryango, Yavuze ko nk'Ubuyobozi basuye imiryango(Ingo) itandukanye baraganira, bajya mu Madini n'Amatorero, mu Nteko z'abaturage n'ahahurira abantu benshi bagamije ku ganira no kwibutsa buri wese ko Umuryango ariwo shingiro ry'Ubuzima, ko buri wese akwiye kuwubaha no kuwuha agaciro.

    Yavuze kandi ko mu bindi byakozwe harimo; Gusura no kuganiriza Imiryango Ibana mu makimbirane, Gusezerana no Kwigishwa kw'Imiryango yabanaga idasezeranye, hakozwe Ubukangurambaga mu gukumira ibyaha bitandukanye biba mu muryango bishingiye ku nzoga z'inkorano zitemewe ndetse n'Ubusinzi. Harebwe kandi ibibazo bitandukanye bibangamiye Imibereho myiza y'abaturage n'ibindi.

    Kayitesi Alice, Guverineri w'intara y'Amajyepfo yashimiye ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi n'Abafatanyabikorwa bako ku bikorwa byakozwe mu cyumweru cyahariwe umuryango bigamije kubaka Umuryango utekanye kandi uteye imbere.

    Yabwiye abitabiriye isozwa ry'iki cyumweru cyahariwe Umuryango ko nta kudohoka, ko ahubwo ari inshingano ya buri wese mu gukomeza kubaka Umuryango mwiza, utekanye kandi ushoboye buri wese abigizemo uruhare.

    Umusaza Innocent Ndisabiye n'Umukecuru Sipesiyoza Kamanzi bamaranye imyaka 50 babana ariko bitemewe n'amategeko, bavuga ko kubana kwiza, kurambana n'uwo mwashakanye biva mu; Kubahana, Kumva no kumenya ko urugo ari urwanyu mwembi babiri, Guca bugufi, Kwakirana nyuma yo kubana kuko ngo mwe ba mbere atariko muzakomeza kuba, Gusabana imbabazi no Kubabarira, ariko kandi no kwibuka ko buri wese abasha gutsitara, ko nta Malayika ubarimo bityo ko kubabarirana bifasha mu kubaka urugo.

    Mbere y'ibirori nyirizina byo gusoza Icyumweru cyahariwe Umuryango, Abashyitsi batandukanye barimo Guverineri w'Intara y'Amajyepfo babanje gutambagira basura ibikorwa bitandukanye byamuritswe byiganjemo iby'Ubuhinzi, Ubudozi n'ibindi, baha Abana indyo yuzuye n'Amata.

    Ku myaka 50 bamaze babana, nibwo Amategeko abamenye nk'Umugabo n'Umugore.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Rugalika: Hasojwe icyumweru cy'Umuryango hasezerana abarimo umaze imyaka 50 first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Rugalika: Hasojwe icyumweru cy'Umuryango hasezerana abarimo umaze imyaka 50 appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/11/15/kamonyi-rugalika-hasojwe-icyumweru-cyumuryango-hasezerana-abarimo-umaze-imyaka-50/

  • Zeo Trap yaciye amarenga y’abanyereza ibyo leta ibagenera #rwanda #RwOT

    Umuraperi Zeo Trap yatangaje ko impamvu abona amafaranga asohoka mu ngengo y’imari yo gufasha ababarizwa mu gisata cy’ubuhanzi atajya abageraho biterwa n’uko bayaha abantu bamaze igihe kinini baravuye mu muziki bakayanyereza.

    Umuraperi Byiringiro Francois wamenyekanye nka Zeo Trap uri mu bagezweho ndetse banigaruriye imitima y’abatari bake muri iyi minsi yaragaraje ko nk’abahanzi bakizamuka amafaranga agenerwa ababarizwa muri uyu mwuga atajya abageraho bijyanye n’uko abakayahawe ataribo bayahabwa.

    Mu kiganiro yagiranye na shene ya Youtube yitwa 'The Barbershop Talk, Zeo Trap yagize ati 'Abantu bagenera umuziki ingengo y’imari, babimenye ntabwo itugeraho rwose. Ni gute ushobora kugenera amafaranga umuntu uheruka gucuruza umuziki muri 2005, twebwe tuwurimo twakagombye gufashwa n’ayo mafaranga ntabwo bitugeraho .'

    Zeo Trap yasabye Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi kubanza kumanuka hasi mu bahanzi bakamenya neza abo amafaranga akwiye mbere yo kuyatanga ku bantu rimwe na rimwe batakibarizwa mu muziki kandi hari urubyiruko rumaze imyaka irenga itanu rukora umuziki ariko rwabuze ubu bufasha rugenerwa na leta.

    Ati ' Umuntu wese ubarizwa muri iyo komite igira uruhare mu itangwa ry’ayo mafaranga ndetse Minisiteri itureberera, bagomba kumanuka bakareba urubyiruko ruri gukora umuziki muri aka kanya, mukaba ari bo mufasha … Ikindi mujye mubishinga abantu babarizwa umunsi ku munsi mu gisata cy’imyidagaduro .'

    Uyu wamenyekanye mu ndirimbo yise 'Umwanda’ yanarenzeho agereranya ikibazo bafite n’ibindi bikigaragara mu zindi nzego z’imitangire ya serivisi, aho yatanze urugero rw’aho usanga umuntu aba akuriye nka serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange ariko amaze nk’imyaka nk’itanu ataratega moto cyangwa imodoka rusange, ibi we abona nk’ibikibangamira ireme ry’imyanzuro imwe n’imwe ifatwa.

    Binyuze mu Inteko y’Umuco, inganda Ndangamuco n’iz’ubuhanzi (Creative Industry) zigenerwa ingengo y’imari yo gukoresha n’ubwo hari ababarizwa muri iyi ngeri y’ubuhanzi bagaragaza ko aya mafaranga atabageraho. Iyi ngengo y’imari igenda ihinduka bitewe n’igihe.

    Itangwa hagamijwe gufasha abahanzi no gufasha mu kurema imirimo mishya ishingiye ku bahanzi akaba atangwa na Minisiteri iba ifite mu nshingano ubuhanzi.

    Ku rundi ruhande ariko amakuru twaje kumenya ni uko aya mafaranga ashyirwa mu Nganda Ndangamuco n’Inteko y’Umuco, akoreshwa cyane mu bikorwa bigirira akamaro abahanzi bose muri rusange.

    Aho akunze kwifashishwa cyane mu gutegura inkunga ibikorwa bizamura impano z’abahanzi nka ArtRwanda-Ubuhanzi, ibitaramo, gutegura amarushanwa yo guhimba indirimbo n’imivugo n’ibindi. Ntabwo ahabwa umuntu ku giti cye, ahubwo akoreshwa mu bikorwa bibyarira inyungu umubare munini.

    Zeo Trap yavuze ko amafaranga bagenerwa atabageraho

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/zeo-trap-yaciye-amarenga-y-abanyereza-ibyo-leta-ibagenera.html

  • Amalon ntazasohora indirimbo afitanye na Pallaso kubera ibyo yemeranijwe na DJ Pius #rwanda #RwOT

    Amalon yahishuye ko hari indirimbo ze zirimo n’izo yakoranye n’abahanzi barimo Pallaso na Winnie Nwagi atemerewe gushyira hanze bitewe n’amasezerano y’imikoranire yasinye mu gihe cyatambutse agikomeje kumutambamira.

    Amalon uri kwitegura gushyira hanze Alubumu ye ya mbere yatangaje ko hari ibihangano bye birimo ibyo yakoranye n’abahanzi mpuzamahanga atazigera agira amahirwe yo gushyira hanze cyangwa abigireho ubundi burenganzira busanzwe bugirwa n’umuhanzi ku gihangano cye nyuma yo gutandukana n’inzu ya 1K Entertainment yamurebereraga inyungu isanzwe iri mu biganza bya DJ Pius.

    Uyu muhanzi ukunzwe cyane muri iyi minisi nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye yise 'N’Imana’ yatangarije ibi mu kiganiro yagiranye na SK FM , aho yemeje ko imiterere y’amasezerano yari afitanye n’inzu yamurebereraga inyungu yagenaga ko ibihangano byose ahakoreye nta bundi burenganzira abifiteho usibye kubyitirirwa nk’umuhanzi wabyanditse akanabiriramba.

    Ati 'Yego, hari indirimbo nari mfitanye na Winnie Nwagi, Pallaso n’abandi benshi ariko izo zose ni iza 1K ntabwo ari izange …Amasezerano yacu yavugaga ko bazajya banyishurira byose bigenda ku ndirimbo, bakanyishyura hanyuma ibihangano bigahita biba ibyabo mu buryo busesuye .'

    Uyu muhanzi w’imyaka 29 y’amavuko nubwo impamvu yo kuba yari akisuganya nyuma yo gutandukana na 1K Entertainment yayishyize mu byatumye asa nk’uwacecetse, yanasabye abanyarwanda guhindura imyumvire bafite ijyanye n’icyo bita kubura cyangwa kuzima.

    Ati 'Abantu bakwiye guhindura imyumvire ntabwo umuziki ukorwa nk’uko umuntu yakora ibintu bimusaba guhora aboneka imbere y’abafana be, buri muhanzi agira igihe cye …Rero iyo numva abantu bavuga ngo 'umuhanzi yarazimye’ birantangaza cyane kuko ntekereza ko nta muntu wava mu kazi, ibyo mwita kuzima ngo aze yongere gusubira ku gasongero yahozeho .'

    Amalon nubwo yemeje ko hasigaye ibyumweru bibiri agashyira hanze indirimbo ya kabiri kuri alubumu nyuma ya N’Imana gusa ngo ariko ko bitarenze muri Mutarama 2026, azaba yamaze gushyira hanze Album yose iyi ikaba ni iya mbere ya ye kuva yatangira umuziki.

    Amalon watangiye umuziki muri 2018 asohora indirimbo ya mbere yise 'Yambi’ igahita iba ikimenyabose yanemeje ko iyi Alubumu yise MVP (Most Valuable Player) izaba igizwe n’indirimbo 12.

    Amalon yavuze ko hari indirimbo yakoranye na Pallaso itazigera isohoka

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/amalon-ntazasohora-indirimbo-afitanye-na-pallaso-kubera-ibyo-yemeranijwe-na-dj.html

  • Byahuriranye? Rayon Sports yatandukanye n'umutoza Afahmia Lofti, Paul Muvunyi atumiza inama y'intekorusange #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Ugushyingo 2025, ni bwo icyemezo cyafashwe cy'uko Rayon Sports itakiri kumwe n'umutoza Afahamia Lotfi  nk'uko byatangajwe n'iyi kipe binyuze ku mbuga nkoranyambaga z'ikipe.


    Gusa nubwo gutandukana byemejwe na Rayon Sports, ku ruhande rwa Lotfi haracyari ikibazo kuko bavuga ko bo batarahabwa ibyo bagombwa.

    Biravugwa ko Gikundiro ishaka kumwishyura amezi abiri, nyamara we akifuza amafaranga yose y'amasezerano bitewe no kutubahiriza ibyo amasezerano ateganya.


    Ibi biramutse bitagenze nk'uko uruhande rw'umutoza rubyifuza, ngo bashobora kurega iyi kipe ko yaba itarubahirije ibyo impande zombi bumvikanye.

    Kugeza ubu nyuma yo gutandukana n'umutoza mukuru n'uwungirije, iyi kipe irakomeza gutozwa na Haruna Ferouz imaze igihe ayobora iyi kipe nyuka yaho bari barahagaritse aba batoza.

    Mu rwego rwo gushaka umuti w'ibibazo birimo gututumba muri Rayon Sports, Muvunyi Paul, Umuyobozi w'Urwego rw'Ikirenga rw'iyi kipe, yatumije Inteko Rusange Idasanzwe izaba ku wa 22 Ugushyingo 2025 kuri Delight Hotel.

    Ibi bikaba bigaragara mu ibaruwa itumira abanyamuryango yanditswe ku wa 14 Ugushyingo 2025, imenyesha ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, n'ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere mu Rwanda, RGB.


    Mbere y'uko iyi nama y'intekorusange iba, hari amakuru avuga ko Muvunyi Paul ashobora kwegura bitewe n'umwuka mubi uri hagati ye na Perezida Twagirayezu, batumvikana ku byemezo bikomeye bifatirwa ikipe, birimo no guhagarika Lotfi n'umwungiriza we Azouz.


    Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iri muri gahunda yo gushakisha umutoza mukuru uzaza agakomezanya n'uwungurije uhariZ

    Nyuma y'umunsi wa 7 wa Shampiyona y'u Rwanda, ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 13.

    Source : https://rushyashya.net/byahuriranye-rayon-sports-yatandukanye-numutoza-afahmia-lofti-paul-muvunyi-atumiza-inama-yintekorusange/

  • Ruhango-Kabagali: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho Ubujura bw'Intsinga z'Amashanyarazi yari atwaye #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kabagali, ku bufatanye bw'Inzego z'Ibanze n'Abaturage, Polisi y'u Rwanda ikorera muri aka Karere yafashe Umugabo w'Imyaka 42 y'amavuko ukekwaho ubujura bw'Insinga z'Amashanyarazi zipima Metero 40,(40m) z'Uburebure. Uwatawe muri yombi, intsinga yari azihetse ku igare zihishe mu mufuka yatangiye kuzishishura.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko kumenyekana kw'aya makuru byaturutse ku baturage bamaze kumva no gusobanukirwa uruhare rwabo mu Gukumira no kurwanya ibyaha batanga amakuru ku gihe kandi vuba.

    Avuga ko akimara gufatwa yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabagali mu gihe Ubugenzacyaha/RIB bwahise butangira iperereza ku byaha uyu mugabo akurikiranyweho kugira ngo ashyikirizwe Amategeko.

    CIP Kamanzi, avuga ko Polisi iburira buri wese ugifite Imitekerereze n'Imigirire igayitse, igamije kwangiza ibikorwa remezo by'Intsinga n'ibindi kubizibukira kuko ari icyaha gihanwa n'Amategeko. Yibutsa buri wese ko uzajya abifatirwamo wese amategeko azajya abimuhanira.

    Polisi, irashimira Abaturage benshi bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu Bufatanye n'Imikoranire myiza na Polisi batanga Amakuru neza kandi ku gihe kugirango bifashe mu gukumira no kurwanya ibyaha. Barasabwa gukomereza aho ndetse bakaba ba Nkore neza bandebereho, barwanya Ikibi n'Abagikora.
    intyoza.com

    The post Ruhango-Kabagali: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho Ubujura bw'Intsinga z'Amashanyarazi yari atwaye first appeared on Intyoza.

    The post Ruhango-Kabagali: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho Ubujura bw'Intsinga z'Amashanyarazi yari atwaye appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/11/14/ruhango-kabagali-umugabo-yatawe-muri-yombi-akekwaho-ubujura-bwintsinga-zamashanyarazi-yari-atwaye/

  • U Rwanda rwisanze mu itsinda rya mbere mu Gikombe cy’Afurika #rwanda #RwOT

    Tombola y’Igikombe cy’Afurika cya Handball cya 2026 kizabera mu Rwanda, yasize u Rwanda rwisanze mu itsinda A ririmo na Nigeria.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ugushyingo 2025 ni bwo muri Stade Amahoro habereye tombola y’Igikombe cy’Afurika cya Handball.

    Iki gikombe kizabera mu Rwanda kuva tariki ya 21-31 Mutarama, kizakinwa n’amakipe 16.

    Itsinda A cyangwa itsinda rya mbere ririmo u Rwanda, Nigeria, Algeria na Zambia.

    Itsinda B ririmo Misiri ifite igikombe giheruka, Angola, Uganda na Gabon.

    Itsinda C ririmo Tunisia, Guinee, Cameroon na Kenya.

    Itsinda D ari naryo rya nyuma ririmo Cape Verde, Morocco, Congo na Benin.

    Iki gikombe kigiye kuba ku nshuro ya 27, igeruka cya 2024 cyabereye mu Misiri yaje no kucyegukana itsinze Algeria ku mukino wa nyuma, Tunisia yabaye iya gatatu itsinze Cape Verde.

    U Rwanda rwisanze mu itsinda C

    Source : http://isimbi.rw/u-rwanda-rwisanze-mu-itsinda-rya-mbere-mu-gikombe-cy-afurika.html

  • Umuhanzikazi Adele yateye umugongo umuziki #rwanda #RwOT

    Adele Laurie Blue Adkins wamamaye mu muziki nka Adele yateguje abakunzi be ko agiye kwinjira mu mwuga wo gukina amafilimi ndetse agafata akaruhuko k’igihe kirekire mu muziki we nyuma y’imyaka irenga icumi yigaragaje nk’umwe mu baririmbyi bakomeye ku Isi.

    Nkuko byamaze kwemezwa n’uruhande rwa Tom Ford, wamamaye mu kumurika imideli no gutunganya sinema, ni uko uyu muhanzikazi w’icyamamare wo mu Bwongereza agiye kugaragara bwa mbere muri filimi yitwa 'Cry to Heaven’, izashingira ku gitabo cya Anne Rice cyasohotse mu1982.

    Iyi filimi iteganyijwe gukinirwa mu mujyi wa Londres no muri Roma guhera muri Mutarama 2026, izaba ari iya gatatu Tom Ford akoze nyuma ya 'A Single Man’ na 'Nocturnal Animals’, zamuhesheje ishimwe rinini mu ruhando mpuzamahanga rwa sinema.

    Ford aherutse gutangaza ko yavuye mu mwuga wo kumurika imideli kugira ngo yibande ku gukora filimi, aho mu kiganiro aherutse kugirana na Variety, yagize ati: 'Nshaka imyaka yanjye isigaye nyimarane umunezero wo gukora sinema.'

    Cry to Heaven izaba ari inkuru ihera mu kinyejana cya 18 mu Butaliyani, yibanze ku buzima bw’abahanzi b’abasore bazwi nka ba 'castrati', abagabo bakoreshejwe ndetse bagahatirizwa kuvuga amajwi nk’aya abakiri bato kugira ngo bazabe abaririmbyi bakomeye.

    Ni Isi yuzuye amabanga, amarangamutima akomeye n’impaka nyinshi, nk’uko abasesenguzi b’ibitabo bayisobanura. Anne Rice yayanditse ashingiye ku buzima bw’abaririmbyi babayeho, ikaba yaramamaye ku buryo yafashije cyane kumenyekanisha uwo muco wa kera utari uzwi na benshi.

    Adele azakina ari kumwe n’abakinnyi bakomeye barimo Nicholas Hoult, Aaron Taylor-Johnson, Colin Firth, Paul Bettany, Ciarán Hinds, George MacKay, Mark Strong, Hunter Schafer na Thandiwe Newton.

    Nubwo kugeza ubu hataratangazwa neza uruhare Adele azakina muri iyo filimi, amakuru yemejwe n’inzu ifasha Ford avuga ko ari umwe mu bakinnyi b’imena.

    Si ubwa mbere bivuzwe ko Adele ashobora gukina filimi, kuko na mbere yigeze kuvuga ko yishimiye gukorana na Xavier Dolan wakoze amashusho y’indirimbo ye yise 'Hello’ kandi ko yemeye ko yazamwemerera gukina muri filimi ye igihe cyose yaba abyemeye.

    Adele kandi yari anaherutse gutangaza ko agiye gufata ikiruhuko kirekire muri muzika nyuma y’ibitaramo bikomeye yakoreye i Munich, avuga ko akeneye umwanya wo 'gukora ibindi bintu by’ubuhanzi bitandukanye'.

    Adele yafashe umwanzuro wo kuba ahagaritse umuziki akajya gukina filime

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/umuhanzikazi-adele-yateye-umugongo-umuziki.html

  • Riderman yasabye RIB guhagarukira abasakaza amashusho y’urukozasoni #rwanda #RwOT

    Umuraperi Riderman yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] gukarishya ibihano ku bantu bakomeje kugira uruhare mu gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni kuri interineti ndetse asaba urubyiruko kuzirikana ingaruka z’ibikorwa rukora uyu munsi ku hazaza habo.

    Gatsinzi Emery wamenyekanye nka Riderman yerekanye ko RIB igifite umukoro ukomeye cyane ugomba no kujyana amu gukaza ibihano bihabwa abafatwa bakomeza gukwirakwiza aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga rimwe na rimwe zikunzwe no gukoreshwa n’abatujuje imyaka y’ubukure.

    Mu kiganiro na SK FM, Riderman yashimangiye ko hakwiye guhagarukirwa icyo yise ingeso yeze muri iki gihe yo gukangisha gushyirira hanze umuntu amashusho ye y’urukozasoni kugira ngo akore icyo bifuza .
    Aho yagize ati ' Ku bahungu cyangwa abandi bantu bose bahoza abandi ku nkeke babakangisha ko bafite amavidewo zabo bazirikane ko icyo ari icyaha gihanirwa …. Kandi tunasabe na RIB mu gihe abo bantu bafashwe bajye bahanwa uko bikwiye nibiba ngombwa hazamurwe ubukana bw’ibihano kugirango abantu babicikeho burundu.'

    Uyu muraperi uherutse gushyira hanze indirimbo yakoranye na Marina yanakomeje agira inama urubyiruko by’umwihariko yo kwirinda kwifata ayo mashusho kuko ibikorwa bakora uyu munsi biba bizagira ingaruka ku hazaza habo ndetse n’abazabakomokaho.

    Ati 'Abantu bagomba kureka ibyo bikorwa kuko urumva ko iyo igeze hanze uba wangije ubuzima bwawe n’ubw’abazagukomokaho ubuziraherezo … kuko iyo videwo iyo yageze mu biganza by’undi, tunibuke ko interinete imira itajya iruka, rero ni ibintu biba bizahoraho ku buryo n’umwana wazabyara yazakubona wambaye ubusa.'

    Riderman atangaje ibi nta minsi myinshi itambutse imbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda zikubiswe n’inkubiri idasanzwe y’impaka ndende zakuriye ishyirwa hanze ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Yampano n’umukobwa basigaye babana bari mu gikorwa cy’abashakanye.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Igihe ku wa 11 Ugushyingo 2025, Yampano yahamije ko azi neza uwashyize hanze aya mashusho ndetse ntiyahisha kuvuga ko ari uwitwa Patrick Ishimwe wamenyekanye nka Pazzo.

    Uyu Pazzo azwi cyane muri sinema y’u Rwanda akaba n’umunyarwenya.Yampano yavuze ko kuva mu 2024 yatangiye kubana mu nzu na Pazzo wamufashaga mu kazi ka buri munsi k’umuziki, aho bari batuye mu Busanza mu Karere ka Kicukiro aha akaba ari naho yahereye yihereza aya mashusho yaje gushyira hanze.

    Nubwo ibi byabaye byamuhungabanyije, Yampano ntiyigeze ahagarika ibikorwa bye by’umuziki, ndetse kuri uyu wa Gatanu ubwo twateguraga iyi nkuru yari amaze gushyira hanze Extended Play (EP) ye ya mbere yise 'Inkanda Vibe’ .

    Riderman yasabye RIB gukurikirana ikibazo cy’abantu bashyira hanze amashusho y’urukozasoni

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/riderman-yasabye-rib-guhagarukira-abasakaza-amashusho-y-urukozasoni.html

  • APR na REG zageze muri 1/2 #rwanda #RwOT

    Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda mu mikino y’Akarere ka Gatanu (Zone 5) muri Basketball, APR WBBC na REG WBBC zageze muri 1/2.}}

    Aya makipe yombi akaba yazamutse ari aya mbere mu itsinda yari arimo.

    Ejo hashize ku wa Gatatu ni bwo hakinwaga imikino isoza amatsinda, APR yatsinze Kenya Ports Authority 81-71.

    APR ntabwo yorohewe n’umukino cyane ko yawutsinze mu gace ka nyuma kuko utundi duce twihariwe n’iyi kipe yo muri Kenya.

    Ibi byahise bishimangira ko itsinze imino 4 yose y’amatsinda aho yahereye kuri Gladiators ikayitsinda amanota 97-42. Yakurikijeho Fox Divas iyitsijds
    89-51, inatsinda Stormers amanota 70-50.

    REG WBBC nayo yitwaraga neza kuko yazamutse intsinze imikino yayo yose.

    Umukino wa mbere yatsinze Don Bosco Lady Lioness amanota 87-38, uwa kabiri itsinda Zetech University amanota 86-44, uwa gatatu yatsinze Les Hippos amanota 67-56.

    Mu mikino ya ½, REG WBBC izahura na KPA, mu gihe APR WBBC izahura na Les Hippos. Imikino yombi iteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 14 Ugushyingo 2025.

    Amakipe atatu ya mbere azabona itike yo kwitabira Imikino Nyafurika ya Africa Women’s Basketball League izabera i Cairo mu Misiri tariki ya 5 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2025.

    REG WBBC yazamutse iyoboye itsinda

    APR WBBC nayo yageze muri 1/2 idatsinzwe

    Source : http://isimbi.rw/apr-na-reg-zageze-muri-1-2.html

  • Stade Amahoro igiye kujya yigonderwa n’umugabo igasiba undi #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo yafashe umwanzuro wo gushyira Stade Amahoro mu biganza by’abikorera akaba ari bo bajya bayigenzura ndetse bakanayikodesha, bakaba bamaze kuzamura ibiciro byayo.

    Ubu Stade Amahoro iri mu biganza bya Kompanyi yitwa Q&A aho yanatangiriye ku mukino wa APR FC na Rayon Sports wabaye tariki ya 8 Ugushyingo 2025.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi Stade yari isanzwe ikodeshwa miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda, ubu iyi Kompanyi yamaze kuzamura ibiciro ku buryo bishobora kuzagora amakipe amwe n’amwe yifuza kuzajya ihakinira.

    Ikindi gisa n’aho amakipe ashobora kutazishimira ni andi mambwiriza bashyizeho bishobora kuba bimeze nk’igihombo ku makipe azajya aba yakodesheje.

    Zimwe mu mpinduka bazanye ni uko ikipe yakiriye, ni ukuvuga iyakodesheje Stade izajya iba itemerewe kugurisha imyanya ya ‘Sky Box’ ko iyo myanya izajya iba ari iy’iyi Kompanyi ari yo izajya iyigurisha.

    Ikindi ni uko iyi Kompanyi mu mikino izajya ibera muri Stade Amahoro ari yo yonyine izajya iba ifite uburenganzira bwo gucuruza. Ubusanzwe ikipe yakodesheje ikibuga ni yo yatangaga isoko ry’abantu baza gucuruza ariko ubu Kompanyi niyo izajya itanga iryo soko cyangwa nayo igacuruza.

    Nyuma y’imyaka irenga ibiri ivugurwa tariki ya 1 Nyakanga 2024 ni bwo Stade Amahoro yatashywe aho yari imaze kwagurwa ikava ku bihumbi 25 yakiraga ubu ikaba isigaye yakiraga ibihumbi 45.

    Gukodesha Stade Amahoro si igitekerezo gishya kuko no mu gihe yavugururwaga, Minisiteri ya Siporo yavuze ko nihaza abikorera bakumvikana bazayirekura bakayishyira mu biganza by’abikorera.

    Stade Amahoro izajya yigonderwa n’umugabo igasiba undi

    Source : http://isimbi.rw/stade-amahoro-igiye-kujya-yigonderwa-n-umugabo-igasiba-undi.html