Category: Uncategorized

  • Yubatswe narenga Miliyoni 13 Frw ! Byinshi… – #rwanda #RwOT

    Ku itariki 03 Ugushyingo 2023 nibwo hashyizwe hanze iyi Website iriho inkuru mpamo y'inzira y'urukundo rwa Mugisha Benjamin na Uwicyeza Pamella. Kuva iyi Website yajya hanze ababa mu myidagaduro batangiye impaka zibaza akamaro k'iriya kayo  n'ikiguzi cyagenwe cyo kuzareba buriya bukwe buzaba ari ubw'amateka mu myidagaduro yo mu Rwanda.

     

    Inkuru y'urukundo rwabo handitseho ko yatangiye ku itariki 24 Ugushyingo 2019 I Nairobi muri Kenya. Pamella avuga ko bahuye ari ku wa Gatatu ubwo yari mu mwiherero wa Miss Africa. Nyuma y'imyaka ibiri mu munyenga w'urukundo The Ben yambitse impeta Pamela. Iki gikorwa nacyo cyaciye igikuba mu myidagaduro dore ko cyari igikorwa kiri mu bihenze bitewe n'ikirwa byabereyeho. The Ben yasabye Uwicyeza kuzamubera umugore [ibimaze kumenyerwa nko gutera ivi] ku Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021, igikorwa cyabereye mu Birwa bya Maldives aho bombi bri bamaze iminsi baragiye kuruhukira. 

    Ku itariki 31 Kanama 2022 The Ben na Pamela basezeraniye mu Murenge wa Kimihurura bahamya isezerano ryo kubana mu mategeko nk'umugabo n'umugore.

    Ku itariki 15 Ukuboza 2023 hafi ya Intare Conference Arena hazabera umuhango wo gusaba no gukwa. Ni mu gihe ku itariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center hazabera indi mihango izaba isigaye irimo gusezerana imbere y'Imana no kwakira abatumirwa.

     

    Kubera iki hakozwe Website?

     

    The Ben ni umuhanzi mukuru mu gihugu no mu Karere ndetse no ku Isi muri Rusange . Afite abafana benshi kandi bifuza kumutwerera. Igitekerezo cyo gushyiraho Website amakuru InyaRwanda ifite ahamya ko byatewe n'umubare mwinshi w'abafana bakunda The Ben ariko bakaba badafite amahirwe yo kuza muri ubu bukwe.

    Ababa i mahanga 'Diaspora' bakunda The Ben bakaba bari mu batekereshejweho kuko bifuza kudacikwa na buriya bukwe. Kuba ubukwe buzabera i Kigali bukazatahwa n'umubare mbarwa nabyo biri mu bizafasha abakunda The Ben kubukurikira bakoresheje uburyo bw'ikoranabuhanga bwashyizweho burimo iriya Website.

     

    Gutwerera ni Umuco nyarwanda


     Mu muco nyarwanda iyo umuntu afite ubukwe inshuti n'abavandimwe barihuza bakamushyigikira mu buryo bw'amikoro n'ibitekerezo bikubiyemo impanuro zizafasha urugo rushya rukazaba guhirwa muri byose. The Ben rero nk'icyamamare nawe akwiriye gutwererwa kuko afite inshuti n'abavandimwe bagomba kugira uruhare mu igenda neza ry'ubukwe bwe ‘nkuko n’ubundi hajya habaho amatsinda ya za Whatsap usanga aba arimo abantu bitanga kugirango ubukwe bugende neza. 

     

    Website yubatswe n'asaga Miliyoni 13 Frw


    Umuhanga wubatse iriya Website ni umwe mu bahanga bari mu Rwanda mu gutegura umushinga wa Website. Amakuru InyaRwanda ifite yemeza ko iriya Website yubatswe mu mezi asaga 6 kandi ijyaho $10,500 asaga Miliyoni 13 Frw. Uwaduhaye amakuru  yasobanuye ko na nyuma y'ubukwe iyi Website izajya icaho amakuru, ubuzima bwa buri munsi bwa The Ben na Pamella.

     

    Izina ry'umuhanzi riramutunga

     

    Mu gucuruza ibikorwa by'umuhanzi bikabyara inyungu akenshi inaha i Kigali usanga umuhanzi n'ikipe ye batazi uko babyaza umusaruro izina ry'icyamamare mu buryo burenze gucuruza umuziki. Umuhanzi umaze imyaka 15 mu muziki aba yarubatse umubare munini ku buryo izina rye rikwiriye kumubyarira umusaruro mu buryo bw'ubucuruzi.


    Umufana rero niwe uba ugomba gutunga umuhanzi kuko umufana aba atunzwe n'ibihangano bya wa muhanzi mu buryo bw'umunezero, kwivura agahinda, indirimbo z'imitoma zifasha abakundana, ingo zibana gukomeza kuryoherwa n'umunyenga w'urukundo.


     Mu bihugu byateye imbere usanga ikintu cyose umuhanzi akojejeho ikiganza kimubyarira amafaranga. Imyambaro yambara ikaba ari iy'uruganda bafitanye amasezerano, aho akorera imyitozo ngororamubiri bakamwishyura, Hoteli asohokeramo zikamwishyura, kumva, kureba ibihangano bye akishyurwa ndetse n'ibindi bikorwa byose agiramo uruhare usanga abafana bitanga kuko nawe aba amara igihe kinini abakorera imiziki bazumva, bazareba igihe cyose yaba ahari cyangwa se yaratabarutse.


    Umuhanzi ufite ibigwi mu muziki aba akwiriye kurenga gutungwa n’ibitaramo gusa dore ko binaba gake kandi usanga hari uburyo bwinshi yakoresha akabyaza umusaruro izina, abafana, igikundiro aba afite.


    Mu Rwanda dufite ingero z'amakipe atunzwe n'abafana nka Rayon Sports kuko itanga ibyishimo. Ni narwo rugero abahanzi nyarwanda bakarebeyeho bakabyaza umusaruro igikundiro baba bafite kuko hari abajejetafaranga baba bifuza kubatera inkunga bakabura uburyo babikoramo. I Burundi InyaRwanda yari ihari ubwo The Ben yari ku rubyiniro umukire akazamuka akamusanga. Uyu muherwe yari yitwaje igifurumba cy'amadolali ayanyanyagiza kuri The Ben.


    The Ben amanutse ku rubyiniro yasanze wa mukire amutegereje amuha andi madolali menshi. Umukire nk'uyu kimwe na bagenzi be bakunda The Ben biragoye kubona uko bamutwerera usibye kwifashisha uburyo bwa Website bagashyigikira umuhanzi bikundira.


    Iyi Website yatekerejwe’design& Concept’ n’umuhinde Sapeans. Ad uri mu bahanga bari i Kigali mu mishinga ya za website. Yakozwe ‘Developed’ na Rwejo Tek, ikaba iri mu biganza bya Country Records


    Aho waba uri hose ku isi wakoresha iyi Website ukereka urukundo The Ben na Pamella

    WEBSITE YA THE BEN NA PAMELA

    THE BEN YAHAWE IGIFURUMBA CY’AMADOLALI

    KUREBA UBUKWE BWA THE BEN NA PAMELA BIRASABA KWISHYURA 50 Frw

    THE BEN NA PAMELA BASEZERANYE MU MATEGEKO I KIMIHURURA

    THE BEN AFITE ABAFANA BAMUKUNDA HIRYA NO HINO KU ISI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136322/yubatswe-narenga-miliyoni-13-frw-byinshi-kuri-website-the-ben-na-pamella-yateje-impaka-136322.html

  • REG VC yakubise ahababaza Gisagara VC #rwanda #RwOT

    Ikipe ya REG VC yakubise ahababaza ikipe ya Gisagara VC iyitwara abakinnyi babiri b’inkingi za mwamba.

    Muvara Ronard na Ndayisaba Sylvestre basanzwe ari abakinnyi ngenderwaho muri Gisagara VC, bitwikiriye ijoro maze basinyira REG VC amasezerano y’imyaka 2 buri umwe.

    Muvara na Ndayisaba bagarutse i Kigali nyuma y’uko bari bahavuye muri 2019, ubwo Ndayisaba Sylvestre ukina ari ‘Setter’ yatandukanye na REG VC yerekeza muri Gisagara, ni na bwo kandi Muvara Ronard yatandukanye APR VC yerekeza mu Magepfo.

    Gisagara iheruka kwegukana shampiyona, yatakaje aba bakinnyi nyuma y’uko yari imaze gutakaza undi mukinnyi ukomeye, Niyonshima Samuel (Sammy) wamaze gusinyira APR VC.

    Muvara Ronard yasinyiye REG VC

    Ndayisaba yasubiye muri REG VC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/reg-vc-yakubise-ahababaza-gisagara-vc

  • Champions League: Manchester United yabohewe… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu ni bwo imikino ya Champions League yakomeje gukinwa nyuma yuko imwe ibaye ejo kuwa Kabiri. 

    Saa moya n’iminota 45 ni bwo iya mbere yakinwe aho mu itsinda C, Napoli yari yakiriye Union Berlin kuri Diego Armando Maradona banganya 1-1 naho Real Sociedad yari yakiriye Benfica kuri Reale Arena mu itsinda D iyitsinda 3-1.

    Saa yine z’ijoro mu itsinda A, FC Bayern Munich yari yakiriye Galatasaray kuri Allianz Arena iyitsinda ibitego 2 bya Harry Kane kuri 1 cya Bakambu ndetse ihita inakatisha itike ya 1/8 . Muri iri tsinda kandi FC Copenhagen yari yakiriye Manchester United kuri Parken. 

    Umukino warangiye ikipe y’amashitani atukura ihuriye n’ibibazo muri Denmark ihatsindirwa ibitego 4-3, ibi bitego bya Copenhagen byatsinzwe na Elyounoussi, Gonçalves, Lelager na Bardghji naho ibya Manchester United bitsindwa Rasmus Hoejlund watsinze 2 ndetse na Bruno Fernandes kuri penariti.

    Mu itsinda B, Arsenal yatsinze FC Sevilla ibitego 2-0 bya Bukayo Saka na Leandro Trossard kuri Emirates Stadium ari nako ikatisha itike yo kuva mu matsinda naho PSV Eindhoven yo itsinda Lens 1-0.

    Mu itsinda C Real Madrid nayo yakatishaga itike ya 1/8 yihanangiriza SC Braga iyitsindira kuri Estadio Santiago Bernabeu ibitego 3-0 byatsinzwe na Brahim Diaz, Vinicius Junior ndetse na Rodrygo naho mu itsinda D, FC Salzburg yatsindiwe imbere y’abafana bayo na Inter Milan  1-0 cyatsinzwe na Lautaro Martinez kuri penariti. Iyi kipe yo mu Butaliyani yahise inakatisha itike yo gusohoka mu matsinda.

    Arsenal yatsinze Sevilla ibitego 2 bya Bukayo Saka na Leandro Trossard ndetse igahita inakatisha itike iva mu itsinda

    Manchester United yatsinzwe na Copenhagen ibitego 4-3

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136312/champions-league-manchester-united-yabohewe-muri-denmark-naho-real-madrid-na-arsenal-zirak-136312.html

  • Umujyi wa Kigali uramenyesha abawutuye ko bafunze umuhanda KN 3 Rd kuva ku wa 11/11/2023 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali uramenyesha abantu bose ko kuva tariki ya 11/11/2023 kugera tariki ya 02/12/2023 igisate cy'umuhanda wa Sonatubes -Prince House (KN 3 Rd) kizaba gifunze kubera imirimo yo kuwusana.

    Abakoresha uwo muhanda baragirwa inama yo gukoresha ikindi gisate cy'uwo muhanda wa Sonatubes — Prince House (KN3Rd) n'umuhanda wa Prince House-Gisimenti- Sonatubes (KN 5 RD-KG 1 Ave — KN 3 Rd) mu rwego rwo kwirinda umuvundo w'ibinyabiziga.

    Source : https://yegob.rw/umujyi-wa-kigali-uramenyesha-abawutuye-ko-bafunze-umuhanda-kn-3-rd-kuva-ku-wa-11-11-2023/

  • Rutahizamu wazonze APR FC, igiye kumuzanira ubuntu ayishakire ibitego byarumbye muri iyi minsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wazonze APR FC, igiye kumuzanira ubuntu ayishakire ibitego byarumbye muri iyi minsi.

    Biravugwa ko ikipe ya APR FC igiye gusinyisha Rutahizamu ukomoka mu Bugande wahoze mu ikipe ya Kiyovu Sports.

    Amakuru agera kuri YEGOB.RW ni uko rutahizamu, Emmanuel Okwi ashobora kujya muri APR FC.

    Biteganyijwe ko uyu rutahizamu azajya muri APR FC mu kwezi kwa mbere nk'umukinnyi wigenga.

     

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wazonze-apr-fc-igiye-kumuzanira-ubuntu-ayishakire-ibitego-byarumbye-muri-iyi-minsi/

  • Umufana yinjiye mu kibuga mu mukino hagati wa Manchester United na Copenhagen maze aha Israel ubutumwa bukomeye cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umufana yinjiye mu kibuga mu mukino hagati wa Manchester United na Copenhagen maze aha Israel ubutumwa bukomeye cyane.

    Umukino wa Manchester United na Copenhagen wahagaze igihe cy'iminota 10 nyuma y'umufana waje kwinjira mu kibuga.

    Uyu mufana yinjiranye mu kibuga idarapo rya Palestine, aho ryari ririho ubutumwa busaba Israel kureka kwica abana muri Gaza.

    Source : https://yegob.rw/umufana-yinjiye-mu-kibuga-mu-mukino-hagati-wa-manchester-united-na-copenhagen-maze-aha-israel-ubutumwa-bukomeye-cyane/

  • Umugabo watemye umugore n’umwana we akabica baje kumwaka 1,000 cy’iposho, yireguye cyigabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo ukekwaho kwicisha umuhoro umugore we n'umwana we aho yakoraga akazi k'izamu mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, ubwo umugore we yamwakaga 1 000 Frw, yajyanywe kuburanishirizwa mu ruhame ahabereye icyaha, asabirwa gufungwa burundu.

    Ni icyaha cyabaye mu ijoro ryo ku ya 22 Nzeri 2023 saa munani z'ijoro, aho uyu mugabo witwa Iradukunda Jean Bosco yishyikirizaga Sitasiyo ya Polisi ya Karenge nyuma yo kwica umugore we n'umwana we, anemerera uru rwego ko yabishe.

    Urubanza rw'uyu mugabo rwabaye tariki 06 Ugushyingo 2023, mu Mugudugu wa Kanyangese mu Kagari ka Nyabubare mu Murenge wa Karenge, ahabereye iki cyaha mu ruhame, aho abaturage bo muri aka gace bari baje kumva imiburanishirize.

    Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Ngoma, bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, burega uyu mugabo icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku busaheke, bwamusabiye gufungwa burundu.

    Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo umugore w'uyu mugabo yajyaga kumwaka amafaranga igihumbi (1 000 Frw), yayamwimye bagatongana, ubundi agiye gutaha aramutemagura n'umuhoro, ahita yitaba Imana.

    Buvuga kandi ko ubwo uyu mugabo yatemaguraga umugore, umwana we yari yaryamishije hafi aho, yarize, na we agahita amutema, na we ahita yitaba Imana.

    Ni urubanza rwahise rupfundikirwa, aho Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwanzuye ko ruzasoma icyemezo cyarwo tariki 23 Ugushyingo 2023.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-watemye-umugore-numwana-we-akabica-baje-kumwaka-1000-cyiposho-yireguye-cyigabo/

  • Bidasubirwaho: Ikipe y’igihugu Amavubi yahise isezererwa muri CECAFA itarenze umutaru nyuma y’Imikino 2 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu Amavubi y'abatarengeje imyaka 15 yasezerewe mu irushanwa rya CECAFA atageze muri kimwe cya kabiri, ni nyuma yo gutsindwa na Tanzania 2-1 mu mukino wabereye kuri wa Gatatu tariki 8 Ugushyingo 2023.

    Nyuma yo gutsindwa na Zanzibar 3-0, u Rwanda rwakinnye umukino wa 2 kuri uyu wa Gatatu na Tanzania.

    Aba basore b'Amavubi bazasoza iyi mikino yo mu itsinda ku wa Gatandatu bakina na Somalia umukino udafite icyo uvuze kuko ibi bihugu byombi byamaze gusezererwa.

    Source : https://yegob.rw/bidasubirwaho-ikipe-yigihugu-amavubi-yahise-isezererwa-muri-cecafa-itarenze-umutaru-nyuma-yimikino-2/

  • Juvénal yayisize muri Dumburi: Kiyovu Sports itakibarizwamo Mvukiyehe Juvenal igiye guhagarikwa na FIFA iminsi 1,095 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Juvénal yayisize muri Dumburi: Kiyovu Sports itakibarizwamo Mvukiyehe Juvenal igiye guhagarikwa na FIFA iminsi 1,095.

    Kiyovu Sports ishobora guhagarikwa imyaka 3 na FIFA nyuma yo kutishyura umugande Muzamiru Mutyaba babereyemo miliyoni 11.

    Ubusanzwe uyu mukinnyi yareze Kiyovu Sports ndetse anayitsinda tariki ya 25/08/2023, aho FIFA yahise iha Kiyovu Sports iminsi 45 yo kuba yishyuye uyu mukinnyi gusa iyo minsi yageze ntacyo Kiyovu Sports yabikozeho.

    Kuri ubu hategerejwe umwanzuro wa FIFA ku cyo izakorera Kiyovu Sports itari yashyira mu bikorwa ibyo yasabwe.

    Source : https://yegob.rw/juvenal-yayisize-muri-dumburi-kiyovu-sports-itakibarizwamo-mvukiyehe-juvenal-igiye-guhagarikwa-na-fifa-iminsi-1095/

  • Umukobwa aragisha inama nyuma yo  kwereka Ise umukwe, hanyuma Ise akamwaka akayabo k’inkwano ngo ni uko umukobwa yarangije kaminuza kandi umusore ari umuhinzi  – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ese nkurikize umuco negereze umuntu uzatanga amafaranga angana gutyo? Cyangwa nishyingire? ' Umukobwa aragisha inama nyuma yo  kwereka Ise umukwe, hanyuma Ise akamwaka akayabo k'inkwano ngo ni uko umukobwa yarangije kaminuza kandi umusore ari umuhinzi

    Umukobwa wo mu gihugu cya Kenya aragisha inama nyuma yuko Ise avuze ko nta muntu uzamukura aho atazanye million 50 z'amashiringi.

    Uyu mukobwa w'imyaka 29 yari afite umusore bakundana w'umuhinzi bifuzaga kurushinga gusa Ise aramunaniza kubera inkwano nyinshi ashaka.

    Uyu mukobwa yarangije kaminuza mubijyanye n'ubucuruzi, naho umusore we yagarukiye muri primary ahita agana iy'ubuhinzi.

    Kuri ubu umukobwa ari mu gihirahiro kubera Ise yamushyizeho million 50, kandi uwo musore akaba adafite ubushobozi bwo kuyabano.

    Umukobwa aribaza ati se nkurikize umuco negereze umugabo uzatanga izo nkwano!, cyangwa se nishyingire data mucike? Cyangwa nicare aho ngumirwe?.

    Ese wowe wamugira iyihe nama?.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-aragisha-inama-nyuma-yo-kwereka-ise-umukwe-hanyuma-ise-akamwaka-akayabo-kinkwano-ngo-ni-uko-umukobwa-yarangije-kaminuza-kandi-umusore-ari-umuhinzi/