Category: Uncategorized

  • Mushiki wa Diamond Platnumz yavuze ko ukunda cyane Harmonize agaragaza ko yifuza ko babana #rwanda #RwOT

    Mushiki wa Diamond Platnumz badahuje ababyeyi bombi witwa Zubeda Juma uba mu Bwongereza yavuze ko yakunze Harmonize cyane yemeza ko afite ijwi ryiza.

     

    Ubwo yaganiraga n'umunyamakuru [ YouTuber ] Carry Mastory , yashyize ukuri kose hanze agaragaza ko akunda cyane umuhanzi Harmonize.Uyu mukobwa uvukana na Diamond yavuze ko iyo Harmonize aza kuba mu Bwongereza ngo baba barabanye kera.

     

    Yagize ati:' Uriya mwana azi kuririmba cyane rwose, namukunze kuva yashyira hanze indirimbo 'Am Single Again'. Sinari nahura nawe amaso ku maso ariko azi kuririmba pe, iyo aza kuba hano twari kwibanira'.

     

    Zubeda Juma, yemeza ko aho atuye abakobwa aribo basaba abasore ko bashakana , avuga ko iyo aza kuba yo yari kubimwisabira. Ati:' Iyo aza kuba hano nari gupfukama pe, twe hano abakobwa nibo bapfukamira abasore'.

     

    Zubeda Juma, yemeza ko Harmonize aramutse amwemereye urukundo , yamujyana mu Bwongereza akaba arinaho akomereza umuziki.

     

    Zubeda Juma yamenyekanye cyane mu 2019 ubwo yageraga muri Tanzania gufasha se Abdul Juma , nyuma yaho Diamond yari yanze kugira icyo amufasha.Muri iki kiganiro yagaragaje ko yishimiye uburyo se abayeho neza.

    The post Mushiki wa Diamond Platnumz yavuze ko ukunda cyane Harmonize agaragaza ko yifuza ko babana appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/mushiki-wa-diamond-platnumz-yavuze-ko-ukunda-cyane-harmonize-agaragaza-ko-yifuza-ko-babana/

  • Undi muhanzi ukomeye muri Afurika yatangaje ko ahagaritse umuziki ajya muri Siporo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ayodeji Ibrahim Balogun [ Wizkid ] yatangaje ko ahagaritse ibyo kuririmba avuga ko hari ibindi agiyemo birimo no gukina umupira.

     

    Wizkid uherutse gushyingura nyina mu cyubahiro mu cyumweru gishize yatangaje ko kuri ubu agiye kwerekeza mu mupira w'amaguru.

     

    Ibi yabitangaje nyuma y'aho umufana yari amubajije igihe azashyirira hanze indirimbo nshya anyuze k'ubutumwa uyu muhanzi yari yashyize kuri Instagram [ Story ].Wizkid mu gusubiza uyu mufana yamubwiye ko agiye kujya mu karuhuko ariko byumvikana nko gutebya.

     

    Ati:' Una Papa dey Holiday , make I enjoy'. Uyu muhanzi yakomeje avuga ko agiye kujya akina imikino itandukanye yitsa kuri Golf.Wizkid yihaye igihe kingana n'imyaka 4 kugeza kuri 5 agerageza n'izindi mpano afite by'umwihariko umukino wa Gold.

     

    Asa nutebya kandi Wizkid yashyizeho urutonde rw'imikino azakina irimo ; Football, Golf na FIFA hoe na Wrestling bitches.Ibi byatumye benshi bibaza impamvu nyamukuru yatumye Wizkid avuga atya.

    Ubusanzwe Wizkid ni umwe mu bahanzi bakomeye Isi ifite.Ni impano ya Afurika na cyane ko yagiye akora indirimbo zitandukanye zigahesha Nigeria na Afurika ikuzo i Mahanga.

    Benshi bemeza ko Wizkid yatangaje ibi kubera kwigunga no kuba agifite agahinda yatewe n'urupfu rw'umubyeyi b
    we, bemeza ko aramutse abonye inshuti ikamwigisha , ashobora guhindura intekerezo.Kuri Wizkid wari umaze kugera kuri byinshi mu gihe gito , abafana basanga atazapfa kubitera inyoni.

    Wizkid yatangiye umuziki mu 2001 arinabwo yakoze indirimbo ya mbere yise Lil Prinz yakoranye na Glorious Five.

    The post Undi muhanzi ukomeye muri Afurika yatangaje ko ahagaritse umuziki ajya muri Siporo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/undi-muhanzi-ukomeye-muri-afurika-yatangaje-ko-ahagaritse-umuziki-ajya-muri-siporo/

  • Igikoni.com: Revolutionizing E-commerce in Kigali #Rwanda #RwOT



    In the digital age, e-commerce has become an essential part of our lives, transforming the way we shop and conduct business. With convenience and accessibility at the forefront, consumers now demand seamless online experiences that cater to their specific needs. Igikoni.com, an innovative e-commerce app and website based in Kigali, Rwanda, has emerged as a trailblazer, revolutionizing the local retail landscape. In this article, we will explore the key features and reasons why Igikoni.com stands out as the best e-commerce platform in Kigali.

    User-Friendly Interface

    Igikoni.com boasts a sleek and intuitive user interface, ensuring a hassle-free shopping experience for customers. The platform is designed with a user-centric approach, making it easy to navigate, browse products, and complete purchases. From the moment users enter the website or launch the app, they are greeted with a visually appealing layout, showcasing popular products, exclusive deals, and personalized recommendations.

    Extensive Product Selection

    One of Igikoni.com’s standout features is its wide range of products, catering to diverse consumer preferences. Whether users are looking for the latest fashion trends, electronics, home appliances, or even groceries, the platform has it all. Partnering with numerous local and international brands, Igikoni.com ensures that customers can find everything they need in one convenient location, eliminating the need to visit multiple physical stores.

    Secure Payment Options

    When it comes to e-commerce, security is paramount, especially when handling sensitive banking information. Igikoni.com excels in providing a secure and trustworthy payment system, safeguarding customers’ personal and financial details. With multiple payment options available, including mobile money services, credit/debit card payments, and cash on delivery, Igikoni.com ensures that customers have the flexibility to choose a method that suits them best, bolstering their confidence in online transactions.

    Seamless Delivery and Exceptional Customer Service

    Prompt and reliable delivery is key to any successful e-commerce platform. Igikoni.com recognizes the importance of timely deliveries and has established a robust logistics network that ensures efficient dispatch and swift order fulfillment. Customers can easily track their orders in real-time, enhancing the transparency of the entire process.

    In addition to efficient delivery, Igikoni.com provides exceptional customer service. Their dedicated support team is readily available through various communication channels, offering assistance, addressing queries, and resolving any issues that may arise. This commitment to customer satisfaction sets Igikoni.com apart from its competitors.

    Promotions and Loyalty Programs

    Igikoni.com continuously offers exciting promotions, discounts, and loyalty programs to reward its customers. From seasonal sales to exclusive offers for loyal shoppers, the platform goes the extra mile to provide added value and incentivize customers to choose Igikoni.com for their e-commerce needs. By doing so, they foster long-term customer loyalty and create a thriving community of satisfied shoppers in Kigali.

    Igikoni.com has set a high standard for e-commerce in Kigali, combining an intuitive user interface, extensive product selection, secure payment options, seamless delivery, exceptional customer service, and enticing promotions. By embracing the evolution of online retail, Igikoni.com has become the go-to platform for convenient, safe, and reliable shopping experiences. Whether you are a tech enthusiast, a fashionista, or simply seeking everyday essentials, Igikoni.com is undoubtedly the best e-commerce app and website in Kigali, ensuring your needs are met with utmost satisfaction.

  • Andi makuru mashya kuri wa mumotari uherutse gukubitwa n’ibisambo bikamukura amenyo atandatu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Nshimyumuremyi Bienvenue wari usanzwe ari umumotari mu mujyi wa Kigali akomeje gusaba ubutabera nyuma yo kumara ukwezi akubiswe n'itsinda ry'abajura bamutegeye mu nzira bakamwambura telefone ndetse ku buryo yakutse amenyo atandatu.

    Nshimyumuremyi avugako yimwe ubutabera kuko nyuma yo kwamburwa ibye akanakubitwa yahise yibwa moto ye gusa atungurwa nuko ababikoze bafunzwe iminsi mike bahita barekurwa.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yamaze impungenge uyu musore kuko yatangaje ko ibirego bye bizwi n'uru rwego ndetse kandi n'aba bakekwaho ku mwiba no kumukorera urugomo bari gukorwaho iperereza.

    Source : https://yegob.rw/andi-makuru-mashya-kuri-wa-mumotari-uherutse-gukubitwa-nibisambo-bikamukura-amenyo-atandatu/

  • Nyabugogo ahazwi nko mu Mashyirahamwe, umugabo yagiye mu bwiherero maze abura igiceri cyo kwishyura bahitamo kumukubita bamugirira intere – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyabugogo ahazwi nko Mu Mashyirahamwe, Umugabo yagiye kwihagarika mu bwiherero rusange, yanga kwishyura igiceri cy'ijana baramukubita bamugira intere.

    Umubyeyi ucunga ubu bwiherero rusange, yavuze ko yishyuje igiceri 100 uyu mugobo wari umaze kwihagarika maze ngo amubwira ko yajya aho ari kunywera inzoga akamwishyura.

    Uyu mubyeyi wari uherutse umwana yakomeje avuga ko uyu mugabo yaje no kumurwanya maze amutura hasi bituma abari aho baramwahuka nawe baramukubita bamuhindura intere.

    Ambulance yaje kuhagera maze ajyanwa kwa muganga, ndetse n'inzego z'umutekano nazo zahise zihagera ku gira ngo abamukubise bakurikiranywe.

     

    Source : https://yegob.rw/nyabugogo-ahazwi-nko-mu-mashyirahamwe-umugabo-yagiye-mu-bwiherero-maze-abura-igiceri-cyo-kwishyura-bahitamo-kumukubita-bamugirira-intere/

  • UCL: Manchester United yakaranzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Manchester United FC yatsinzwe na Copenhagen ibitego 4-3, mu gihe ikipe ya Arsenal yatsindaga Sevilla ibitego 2-0 mu mikino y'umunsi wa 4 muri UEFA Champions League.

    Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 08 Ugushyingo, ku mugabane w'i Burayi hakinwaga imikino y'umunsi wa 4 muri UEFA Champions League.

    Amakipe atandukanye yari mu kibuga, Ikipe ya Manchester United mu itsinda A Saa 10: PM yari yerekeje muri Noruveje gukina na Copenhagen FC.

    Ni umukino watangiye Manchester United imaze neza kuko ku munota wa 3, rutahizamu wayo Rasmus Hojlund yatsinze igitego cya mbere ahawe umupira na Scot McTominay, ikizere ku bafana ba Manchester United kiba kinshi.

    Ku munota wa 28, Rasmus Hojlund yatsinze igitego cya Kabiri cya Manchester United ahawe umupira na Alejandro Garnacho.

    Mbere y'uko igice cya mbere kirangira, ku munota wa 42, Marcus Rashford wa Manchester United yahawe ikarita y'umutuku. Ibi byatumye Manchester United itangira kugorwa, maze ku munota wa 45, FC Copenhagen itsinda igitego cya mbere cyatsinzwe na Mohamed no ku munota wa 45+9 ibona igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Diogo Concalves kuri penaliti.

    Mu Igice cya Kabiri Manchester United yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Bruno Fernandes kuri penaliti.

    Ariko nyuma Copenhagen itsinda ibitego bibiri byatsinzwe na Lukas Lerager ku munota wa 83 na Ronny Bardghji ku munota wa 87. Umukino urangira Manchester United itsinzwe ibitego 4-3.

    MURI iryo Tsinda rya Mbere ikipe ya Bayern Munich ibifashwijwemo na Harry Kane yatsinze ibitego 2-1 cya Galatasaray.

    Source : https://yegob.rw/ucl-machester-united-yakaranzwe/

  • Clapton Kibonge yandikiye Manchester United umwanzuro yamaze gufata kubera gutsindwa kwayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Clapton Kibonge yandikiye Manchester United umwanzuro yamaze gufata kubera gutsindwa kwayo.

    Nyuma y'uko Manchester United itewe ibitego bine na Copenhagen mu mukino ya Champions League, umufana wayo w'imena Clapton Kibonge yamaze gufata akaruhuko.

    Kuri ubu uyu munyarwenya yamaze kwemeza ko yabaye ahagaritse gufana iyi kipe.

    Source : https://yegob.rw/clapton-kibonge-yandikiye-manchester-united-umwanzuro-yamaze-gufata-kubera-gutsindwa-kwayo/

  • Ese ni we gisubizo mu Mavubi atsindwa nk’umwana udakora étude: Hitezwe iki ku munyaburayi ugiye kuza gufatira ikipe y’igihugu Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amavubi yahamagaye umuzamu ukina mu ikipe yo mu kiciro cya mbere i Burayi.

    Umunyezamu Maxime Wenssens wa Union Saint-Gilloise yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi yahamagawe bwa mbere mu Amavubi. Ikipe y'Igihugu iri kwitegura imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Uyu mukinnyi azafasha byinshi ikipe y'igihugu Amavubi kuko yahuye na byinshi i Burayi aho akina.

    Ukurikije umupira w'Afurika utandukana cyane n'uwa Banyaburayi kuko bo bari ku rundi rwego aho uyu mwana azagira umusanzu atanga mu Mavubi.

    Ikindi ni inyungu ihambaye ku Mavubi ndetse ni n'akazi gakomeye kuri Kwizera Olivier na Ntwari Fiacre bari bamaze gufata izamu ry'ikipe y'igihugu Amavubi.

    Source : https://yegob.rw/ese-ni-we-gisubizo-mu-mavubi-atsindwa-nkumwana-udakora-etude-hitezwe-iki-ku-munyaburayi-ugiye-kuza-gufatira-ikipe-yigihugu-amavubi/

  • Luvumbu na Mbaoma mu bakinnyi bahataniye igih… – #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 4 bahataniye igihembo cy’ukwezi k’Ukwakira ni Luvumbu Héritier ukinira Rayon Sport, umunyezamu wa Musanze FC Muhawenayo Gad, Victor Mboama rutahizamu wa Rayon Sports, na Hakizimana Muhadjri ukinira Police FC. 

    Luvumbu Héritier mu Ukwakira yakiniye Rayon Sports imikino yose ndetse atsindira iyi kipe ibitego 3 atanga n’imipira 2 ivamo ibitego.

    Muhawenayo Gad ni umunyezamu wa Musanze FC uri mu bakinnyi bari kuyifasha kuguma ku mwanya wa mbere muri shampiyona. Gad mu Ukwakira yakinnye imikino 4 muri 5 Musanze FC yakinnye aho yasibye umukino Musanze FC yatsinzwe na APR FC ibitego 2-1. 

    Umukino wa Rayon Sports, As Kigali, na Kiyovu Sports, yose Muhawenayo Gad yayishoje atinjijwe igitego.

    Victor Mboama ni rutahizamu wa APR FC witwaye neza mu Kwezi k’Ukwakira aho yakiniye iyi kipe imikino yayo yose 6, ayitsindira ibitego bigera kuri 4, harimo n’igitego yatsinze Mukura mu minota y’inyinga, APR FC itahana amanota 3

    Umukinnyi wa Kane, ni Hakizimana Muhadjri ukinira ikipe ya Police FC, uyu musore yagize uruhare rweruye, mu gufasha Police FC gutsinda imikino ine yose yo mu Ukwakira, aho yatsinze ibitego bibiri, atanga imipira 2 ivamo ibitego.

    Ushobora kugira uruhare mu gutora umukinnyi mwiza w’ukwezi uciye ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda.com.

    Umukinnyi w’ukwezi kwa nzeri yabaye Inemesit Sunday ukinira Etoile de L’est, mu gihe ukwezi kwa Kanama Peter Agblevor wa Musanze FC ariwe wari wegukanye iki gihembo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136306/luvumbu-na-mbaoma-mu-bakinnyi-bahataniye-igihembo-cyukwezi-kwa-10-136306.html

  • Musanze:Umukuru w’umudugudu yafashe umwanzuro ugayitse wo kwiyahura nyuma y’ibidahesheje Imana icyubahiro  umugore we yari amufatiye mo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukuru w'umudugudu yafashe umwanzuro ugayitse wo kwiyahura nyuma y'ibidahesheje Imana icyubahiro  umugore we yari amufatiye mo

    Mu karere ka Musanze, haravugwa inkuru y'Umukuru w'Umudugugudu wagerageje kwiyahura akoresheje ishuka, mu ijoro rishyira tariki 08 Ugushyingo 2023, abaturage baratabara.

    Ni umugabo w'imyaka 57, umukuru w'umwe mu midugudu y'Akagari ka Kabeza, aho bivugwa ko gutekereza kwiyahura byaturutse ku makimbirane yagiranye n'umugore we, nk'uko bamwe mu baturage babibwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru.

    Muri uko gushwana, ngo Mudugudu yafashe icyemezo cyo kwiyahura, mu gihe atangiye kwinigisha ishuka abaturage baramutesha, ndetse bamusaba kurara mu cyumba cye bategeka umuhungu we mukuru kurara amurinze.

    Source : https://yegob.rw/musanzeumukuru-wumudugudu-yafashe-umwanzuro-ugayitse-wo-kwiyahura-nyuma-yibidahesheje-imana-icyubahiro-umugore-we-yari-amufatiye-mo/