Category: Uncategorized

  • Iby'abapfu biribwa n'abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y'ibigarasha n'interahamwe ngo aje kuba Perezida w'u Rwanda! #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha abahoze mu kiryabarezi'Ishema Party' , Thomas Nahimana yita ishyaka, ndetse n'abo bahoranye mu ikinamico uwo murwayi wo mu mutwe yita' guverinoma yo mu buhungiro', aravuga ko Thomas Nahimana yubuye bwa butekamutwe bwe, bwo gukusanya udufaranga tw'injiji zishukika byoroshye, ngo afite imishinga izateza imbere ibigarasha n'Interahamwe.

    Nyuma yo kubeshya abarwayi bagenzi be ko leta abereye 'Perezida' yabakoreye Pasiporo yo kwifashisha mu ngendo, pasiporo itazwi n'igihugu na kimwe ku isi, akabakubita ikinyoma cy'irimbi rya'online' ngo bazajya bashyingurwaho hifashishijwe ikoranabuhanga ry'IYAKURE, ariko bakaza gusanga bararohaga mu nda y'isiha rusahuzi, ubu noneho arasaba 'impamba' ngo izamuherekeza ubwo azaba aje kwiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2024. Aranabizeza ashize amanga rwose ko nta kabuza azatsinda ayo matora, akaba Perezida w'u Rwanda!

    Babivuze ukuri rero, iby'abapfu biribwa n'abapfumu koko. Abo dukesha aya makuru baduhaye urwenya, ubwo baduhishuriraga ko hari abamaze kugwa muri uwo mutego wa Thomas Nahimana, bakongera kumuha amafaranga, biyibagije ayo yabariye mu mishinga ye ya baringa. Ibyo binyoma yanabishwaniyemo n'indindagire ngenzi ze, bamaze kunanirwa kugabana ibisahurano, zirimo Nadine Kasinge, Jean Paul Ntagara, umusazi-nshinzi Mukankiko Sylvia, n'abandi bibutse ibitereko basheshe, kuko bakangutse Nahimana yaramaze kuboreka mu manga.

    Abo twashoboye kumenya bamaze guha Nahimana udufaranga twakabasunitse mu bujyahabi bwo mu buhunzi, harimo ibigarasha n'abajenosideri bo muri FDU-FDLR, imisanzu iva muri iki kiguri cy'abagome Nahimana akaba asigaye ayigabana na Ingabire Victoire, we usanzwe akusanyirizwa 'impamba' buri kwezi.

    Hari kandi amafaranga Nahimana agenda ahabwa n'abanyamahanga basanzwe banga u Rwanda , abayoboke ba Jambo asbl biganjemo abakomoka ku babyeyi b'abajenosideri, n'izindi nkorabusa zihora zifuriza u Rwanda inabi, ariko nazo zitiretse. Urutonde rw'abaha Nahimana imisanzu tuzarubagezaho mu minsi iri imbere.

    Aba bose ngo bumva Thomas Nahimana azaba Perezida w'u Rwanda, maze abajenosideri, abajura n'abandi bagizi ba nabi bagasubirana ijambo.

    Ibyo batashoboye byo gufata ubutegetsi banyuze mu nzira y'intambara, bararota kubigeraho binyuze muri Nahimana nawe utibashirije.

    Si ubwa mbere Thomas Nahimana atetse umutwe akakira imisanzu y'abatareba kure, dore ko no mu mwaka wa 2016 yabashingujemo akayabo ngo aje gufata icyicaro mu Rugwiro, nyamara yagera ku kibuga cy'indege cya Nairobi muri Kenya, akisubirira gutungwa n'ibisabano mu Burayi, adakojeje n'ikirenge mu Rwanda. Aho i Nairobi yari kumwe n'ihabara rye,Nadine Kasinge, umugore gito wari wataye umuryango, akishora mu bikorwa by'urukozasoni. Byatumye umufasha wa Kansinge basigaye bamwita'Bagabobarabona'

    Ariko se koko, uretse no gusahura imisanzu y'impunzi, ubundi si n'agasuzuguro gajabije ku Banyarwanda, kumva umusazi nka Nahimana, umunyamafuti kurusha ingurube, umuswa wujuje ibisabwa, atinyuka kuvuga ko yayobora u Rwanda? Mu gihe tugezemo koko bihemu warumbiye Imana n'abantu ni uwo kuyobora Igihugu? Abakristu kiliziya yamushinze se bakimwibeshyaho ngo bafite za maseseridoti, ntiyababereye shitani- muntu? Abo atasambanyije ndetse akanababyaraho abana yanze no kurera, ntiyabajujubije abasahura utwabo?

    Bwana Sekikubo Barafinda Fred, wasanzwemo uburwayi bwo mu mutwe

    Thomas Nahimana ntaho atandukaniye na Sekikubo Barafinda nawe wigeze kwaduka ngo arashaka kuba Perezida w'u Rwanda, ariko abavuzi bakaza kumutahuraho uburwayi bwo mu mutwe.

    Nahimana rero nawe akwiye ubutabazi bwihuse, akavurwa amadayimoni amuvugisha amateshwa, ariko najya kwirogoza ntazasige abamuri inyuma ngo bamwizeyemo umucunguzi, kuko barembye kumurusha.

    The post Iby'abapfu biribwa n'abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y'ibigarasha n'interahamwe ngo aje kuba Perezida w'u Rwanda! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibyabapfu-biribwa-nabapfumu-koko-nahimana-thomas-yongeye-gukusanya-imisanzu-yibigarasha-ninterahamwe-ngo-aje-kuba-perezida-wu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibyabapfu-biribwa-nabapfumu-koko-nahimana-thomas-yongeye-gukusanya-imisanzu-yibigarasha-ninterahamwe-ngo-aje-kuba-perezida-wu-rwanda

  • Kureba ubukwe bwa The Ben na Pamela ibiciro byakubiswe ishoka #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko abantu binubiye igiciro umuhanzi The Ben na Uwicyeza Pamela bashyizeho kugira ngo abantu barebe ubukwe bwa bo, ubu ibiciro byahananuwe biva ku bihumbi 50 Frw bigirwa ibihumbi 10 Frw.

    Umuhanzi Mugisha Benjamin na Uwicyeza Pamela bafite ubukwe buzaba tariki ya 15 Ukuboza 2023 ahazaba imihango yo gusaba no gukwa.

    Tariki ya 23 Ukuboza 2023 ni bwo bazasezeranira imbere y’Imana ndetse habe n’umuhango wo gushyingirwa aho bizabera muri Kigali Convention Centre.

    Muri Convention Centre hakaba hazajyayo abafite ubutumire ni mu gihe abandi bifuza gukurikira ubu bukwe mu buryo bwa ‘Live’ bashyiriweho Website ya www.thebenandpamela.com bazabukurikiraniraho.

    Gukurikirana ubu bukwe bikaba atari ubuntu aho hari ikiguzi bisaba. Mbere bakibitangaza bari bashyizeho ko igiciro cyo gukurikirana ubu bukwe ari ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Ni inkuru itarakiriwe neza aho ugendeye ku mbuga nkoranyambaga wasangaga abantu bibaza kuri iki giciro gihanitse cyane, bibaza impamvu yo gucuruza ubu bukwe bwe, hari abatebyaga bavuga ko yakennye akeneye amafaranga yo gusohora indirimbo dore ko igihe kibaye kirekire abandi bakavuga ko ari ukwiyemera.

    Kuri ubu iyo usuye uru rubuga, ugakanda akadirishya ko kugira ngo uzarebe ubu bukwe, usanga igiciro cyagabanutse aho cyavuye ku bihumbi 50 kikaba ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Bagiye gukora ubukwe nyuma y’uko mu Kwakira 2021 The Ben yambitse Pamela impeta ya fiançailles amusaba kuzamubera umugore undi aremera maze muri Kanama 2022 basezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Kimihurura.

    Byari ibihumbi 50

    Ubu ni ibihumbi 10

    Kurebe ubukwe bwa The Ben na Pamela birasaba kuzishyura ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kureba-ubukwe-bwa-the-ben-na-pamela-ibiciro-cya-kubiswe-ishoka

  • Amakipe 6 yamaze kubona itike ya ⅛ muri UEFA Champions League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid na Manchester City ni amwe mu makipe yamaze kubona itike ya ⅛ kuri UEFA Champions League nubwo habura imikino ibiri yo mu matsinda.

    Kuva tariki 19 Nzeri, ku mugabane w'i Burayi hatangiye gukinwa imikino ya Champions League 2023-2024.

    Kuva icyo gihe mu matsinda yose 8 buri kipe imaze gukina imikino 4, ariko Hari amakipe yamaze kubona tike ya ⅛ mu gihe hakibura imikino ibiri ngo imikino y'amatsinda irangire.

    Mu itsinda A, Bayern Munich yo mu Budage yamaze kubona itike ya ⅛ nyuma y'uko itsinze imikino yose 4 imaze gutsinda. Iki gihangange cyo mu Budage gifite amanota 12.

    Real Madrid nayo yamaze kubona itike ya ⅛ muri UEFA Champions League nyuma y'uko ubu ifite amanota 12 mu itsinda C.

    Mu itsinda D ho byamaze gusobanuka kuko Inter Milan yo mu Butaliyani na Real Sociedad yo muri Espagne zamaze kugera muri ⅛ kuko zifite amanota 10/12.

    Mu itsinda G, ikipe ya Manchester City ibitse igikombe giheruka nayo yamaze kugera muri ⅛ kuko ubu ifite amanota 12/12. RB Leipzig yo mu Budage nayo yabonye itike ya ⅛ n'amanota 9 mu itsinda G.

    Tariki ya 28-29 Ugushyingo nibwo imikino ya UEFA Champions izagaruka hakinwa imikino y'umunsi wa 5.

    Source : https://yegob.rw/amakipe-6-yamaze-kubona-itike-ya-%E2%85%9B-muri-uefa-champions-league/

  • Agezweho muri Siporo: Umuzamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi warutegerejwe yamaze kugera mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Agezweho muri Siporo: Umuzamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi warutegerejwe yamaze kugera mu Rwanda.

    Umuzamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Ntwari Fiacre ukinira ikipe ya TS GALAXY FC yo muri Afurika y'Epfo yamaze kugera mu Rwanda aho yahise asanga bagenzi be kugira ngo bakomeze kwitegura umukino u Rwanda rufitanye n'ikipe y'igihugu ya Zimbabwe.

    Fiacre aje mu Rwanda ari mu bihe byiza cyane kubera ko amaze iminsi afasha ikipe ye ya TS GALAXY FC kubona intsinzi binyuze muri we.

    Uyu musore ukiri muto kandi aje nyuma yo kwitwara neza cyane mu mukino we wa mbere wa shampiyona y'igihugu cya Afurika y'Epfo ikipe ye yatsinzemo Moroka Swallows 1-0.

    Source : https://yegob.rw/agezweho-muri-siporo-umuzamu-wikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-warutegerejwe-yamaze-kugera-mu-rwanda/

  • Musore menya ubwenge: Abantu 4 abakobwa baba bashaka gukorwa n’abasore ariko bakaba batabibabwira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakobwa bakunda gukorwaho gusa si buri hose baba bashaka gukorwaho kuko hari aho batajya bishimira gukorwaho.

    Muri iyi nkuru tugiye kukwereka ahantu 4 abakobwa bakunda ko abasore babakobwa.

    4. Mu biganza: Abakobwa bakunda ko abasore babakora mu biganza cyane.

    3. Ku rutugu: muri mu muhanda ukamufata ku rutugu, aranezerwa cyane kuko aba yumva atari wenyine mu nzira.

    2. Kumufata mu nda: aha abikunda iyo umuturutse inyuma.

    1. Ku misatsi no mu isara: muri kuganira ukamukora kuri ibyo bice ndetse ukabiheresha amagambo meza, araryoherwa cyane.

    Source : https://yegob.rw/musore-menya-ubwenge-abantu-4-abakobwa-baba-bashaka-gukorwa-nabasore-ariko-bakaba-batabibabwira/

  • Dore uburyo umusore ugira isoni yakoresha akabasha kwegera umukobwa #rwanda #RwOT

    Hari ubwo umusore akunda umukobwa rwose , akamwimariramo ariko yajya kumwegera bikanga, akabura imbaraga zimumugezaho neza neza.Ese birakwiye ?

     

    Mu by'ukuri wowe musore ukeneye ibintu byinshi bitandukanye kugira ngo ubashe gushiruka ubute nk'uko tugiye kubigarukaho muri iyi nkuru.

    1. Irememo icyizere: Kugira ngo umusore abashe kwegera umukobwa bimusaba kubanza kwigirira icyizere muri rusange.Ibi ningombwa kubikora mbere yo kwegera uyu mukobwa.

     

    2.Tangira umureba maze useke [ Umwenyure ]: Musore niba ugira isoni ukaba ushaka kwegera umukobwa , niba umukubise amaso murebe ubundi useke.Uku guseka ku ikubitiro ni uburyo bwawe bwo kwizamurira icyizere.

     

    3.Hitamo ahantu heza muhurira: Burya n'aho guhurira hagira akamaro gakomeye cyane mu gihe usanzwe ugira isoni.

     

    4.Shaka aho urahera ikiganiro cyanyu: Burya byaba byiza ushatse aho ikiganiro cyawe akaba ariwowe ugitangiza kugira ngo bigende neza.

     

    5.Itoze gutega amatwi: Burya biba byiza kwitoza kumva no guyeka amatwi neza.

    6.Koresha imitoma neza: Mbere yo kumutera umutoma banza umenye uburyo urawukoresha.

     

    7.Byitoze kenshi: Mera nk'umuririmbyi uri mu myitozo ubundi witoze kahave.Mbere yo kumugera imbere banza ukore imyitozo ihagije.

     

    Kwegera umukobwa kandi usanzwe ubatinya biragoye, ariko uko urushaho kubyitoza ninako urushaho kuba umuhanga muri byo.Ibukako kubaha ari ingenzi ndetse ko bifasha.

    Isoko: Fleekloaded

    The post Dore uburyo umusore ugira isoni yakoresha akabasha kwegera umukobwa appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/dore-uburyo-umusore-ugira-isoni-yakoresha-akabasha-kwegera-umukobwa/

  • Intego ni ugutsinda buri mukino – Frank utoza… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje mu Kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, kuri Hotel ya Sainte Famille ari naho ikipe iri kuba. Abajijwe ku ntego azaniye ikipe y’igihugu, uyu mutoza yavuze ko Amavubi ari ikipe ikeneye kwiyubaka kandi yiteguye kubikora.

    Yagize ati”Urebye ku rutonde rwa FIFA aho Amavubi aherereye, ubona ko ari ikipe ikeneye iterambere. Ntabwo nzi umutoza Amavubi yari afite mbere, ariko imyaka 20 ishize u Rwanda ruvuye mu gikombe cya Afurika, ubona ko ibihe byahindutse. Ubu igikenewe ni ugukorera hamwe tureba ko twatsinda buri mukino”.

    Torsten Spittler kandi yakomeje avuga ko mbere y’uko afata akazi ko gutoza Amavubi yabanje kureba uko bakina, asanga bikinira ‘gipira ndaguteye.’

    Ati”Narebye imikino y’ikipe y’igihugu mbona abakinnyi bose bakina gipira ndaguteye nta guhererekanya. Gipira ndaguteye, ni igihe umukinnyi usanga afite umupira ariko atazi aho ari buwutange, hanyuma abakinnyi b’indi kipe bamara kumwuzura akawohereza aho ashaka.

    Kandi ibi ntacyo byagufasha mu mupira w’amaguru kuri ubu, niyo mpamvu tugomba kwicara tugategura imikinire. Nafashe umwanzuro wo kuzana umugore wanjye kuko ndashaka kumara igihe hano ntabwo nje kumara ibyumweru bitatu, ariko n’ubundi igihe kizatubwira.”

    Umutoza w’ikipe y’igihugu yemeye ko amaze igihe ari umutoza wo mu gice cy’iterambere, ariko anavuga ko aribyo Amavubi akeneye 

    Abajijwe ku byavuzwe ko hari abakinnyi bashobora kongerwamo, uyu mutoza yabihakanye avuga ko abakinnyi yahamagaye ari 30 kandi nta wundi ateganya kongeramo, ahubwo avuga ko bazakomeza gushaka izindi mpano n’abakinnyi uko iminsi izagenda yicuma.

    Rwatubyaye Abdul umwe mu bakinnyi bari muri iyi kipe bamazemo igihe, yabwiye itangazamakuru ko bafite iminsi mike ariko bazayikoresha neza.

    Yagize ati: “Dufite iminsi itarenga 12 kandi dufite umutoza mushya, ni ibintu bitoroshye ariko tuzagerageza, dukoreshe imbaraga zose n’iz’umutima kugira ngo ibintu bigende neza ijana ku ijana.”

    Rwatubyaye yakomeje avuga ko umutoza mushya bamwishimiye kandi bagomba gukomeza kumva ibyo ababwira kugira ngo bazabone umusaruro.

    Rwatubyaye Abdul yemeye ko bamaze igihe batitwara neza, ariko avuga ko kuri iyi nshuro bishobora guhinduka

    Tariki 15 Ugushyingo, u Rwanda ruzakira Zimbabwe kuri sitade mpuzamahanga y’akarere ka Huye, tariki 21 nabwo bakire Afurika y’Epfo kuri iyi sitade, imikino yose ikaba igamije gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico na Canada.

    Muhire Kevin yasabye abanyarwanda kuza kubaba inyuma nabo bagakora ibishoboka 

    Muhawenayo Gad ukinira Musanze FC, yatangaje ko ubwo yamenyaga ko yahamagawe mu Amavubi bwa mbere yashimye Imana 

    Iradukunda Elie Tatou umukinnyi wahamagawe mu Amavubi akiri muto, yatangaje ko biteguye gushyiramo akabaraga bakitangira u Rwanda 

    KANDA HANO WUMVE IMBAMUTIMA Z’ABAKINNYI B’AMAVUBI 


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136334/intego-ni-ugutsinda-buri-mukino-frank-utoza-amavubi-yavuze-ibyo-ahishiye-abanyarwanda-amaf-136334.html

  • Taylor Swift uherutse kuzenguruka Isi mu bitaramo yabaye umuhanzi w'umwaka wa Apple Music #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guca agahigo umuhanzikazi Taylor Swift yagizwe umuhanzi w'umwaka wa Apple Music

     

    Taylor Swift yaciye uduhigo dutandukanye aho indirimbo ze zumviswe cyane ku rubuga rwa Apple Music , mu bitaramo Taylor Swift byagaragaye ko yahize bagenzi be , Uburyo abafana be bagiye bamwereka urukundo binyuze mu mikufi bambaraga byaje gutuma ajya kugasongero uyu mwaka.

     

    Muri aya mezi 10 ashize, indirimbo 60 za Taylor Swify zageze mu 100 za mbere zumviswe cyane kurubuga rwa Apple Music agahigo katari karakorwa n'undi muhanzi.Ubwo yabwirwaga aya makuru , Taylor Swift yagize ati:'Ntewe icyubahiro no kuba ndi umuhanzi w'umwaka wa Apple Music .

     

    Buri umwe wese muri mwe ndamushimiye kuko mwatumye uyu mwaka uba udasanzwe, w'ibyishimo ,ndetse uba umwaka wo kwishimiramo cyane.Biturutse mukumva umuziki wanjye mu buryo butarangira , ndetse tugasakuriza hamwe mu bitaramo , tukabyina, tukajyana ahareberwa filime, … Rero ibi ntamuntu wari bubigereho atabafite.Ndabashimiye cyane'.

     

    Mu rwego rwo kumuha aka gahigo , Apple Music yibanze ku bitaramo Taylor Swift yari amaze igihe akora ndetse no ku ndirimbo ze zahahise ariko zumviswe cyane uyu mwaka.Bagaragaje ko kandi , Taylor Swift ari we wumviswe cyane kuma Radio atandukanye.

     

    Eras Tour ibitaramo bya Taylor Swift nibyo bimuhaye amahirwe yo kuba uwa mbere agahembwa na Apple Music.

     

    Indirimbo za Taylor Swift zamugize izambere harimo; Blank Space , Bad Blood, Style, Shake it Off,Wildest Dreams, ndetse 'All Of The Girls You loved Before' dore ko arizo zumviswe cyane kurubuga rwa Apple Music Chart.

     

    Umuzingo yise 'LOVER' yasohoye muri 2019 nayo yamuhaye andi mahirwe na cyane ko ariyo Album yumviswe cyane.Album yitwa 'Midnight' nayo iyobeye izindi muri Album z'abagore zumviswe cyane.

     

    Talor Swift niwe muhanzi w'Igitsina gore wumviswe cyane kuri Apple Music uyu mwaka.

     

    Biteganyijwe ko Taylor Swift azahabwa igihembo kumugaragaro kubera uduhigo yaciye kugeza abaye umuhanzi wayo w'umwaka.

    The post Taylor Swift uherutse kuzenguruka Isi mu bitaramo yabaye umuhanzi w'umwaka wa Apple Music appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/taylor-swift-uherutse-kuzenguruka-isi-mu-bitaramo-yabaye-umuhanzi-wumwaka-wa-apple-music/

  • Yaka ashobora gufungwa imyaka 3 #rwanda #RwOT

    Gasore Pacifique uzwi nka Yaka Mwana yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuntu ku bushake.

    Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, abinyujije ku rubuga rwa Twitter aho yavuze ko uyu musore yatawe muri yombi ndetse afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

    Yaka Mwana akaba arimo gukorwaho iperereza kugira ngo dosiye ye ishyikirijwe Ubushinjacyaha.

    Gasore Pacifique wamamaye cyane muri filime Gatarina, naramuka ahamijwe iki cyaha azahanwa n’ingingo ya 121 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya igifungo cy’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

    Nahamwa n’icyaha ashobora gufungwa imyaka 3

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yaka-ashobora-gufungwa-imyaka-3

  • Bahavu ashobora kwamburwa imodoka yatsindiye… – #rwanda #RwOT

    Byose byatangiye ku wa 14 Nzeri 2023, ubwo Iradukunda Josiane [Mushiki wa Ndoli waguze imodoka yahawe Bahavu mu mazina ye] yandikirwaga ibaruwa amenyeshwa 'gusesa amasezerano y'ubugure bw'imodoka yakozwe ku wa 14 Ukwakira 2022 ku bw'impamu yo kutubahiriza ibyumvikanywe muri ayo masezerano.'

    InyaRwanda ifite kopi y'amasezerano igaragaza ko iyi modoka yahawe Bahavu ari iyo mu bowoko bwa KIAJK6 ifite Plaque RAF95Q. Iyi modoka yakozwe mu 2011, kandi ifite Nimero ya Chassis KNAGN4168CA239749.

    Mu masezerano, Iradukunda Josiane waguze iriya modoka yagiranye na nyirayo Mfuranzima Eric, bemeranyije kumwishyura Miliyoni 11 Frw nk'igiciro cy'imodoka, amafaranga agacishwa kuri Compte iri muri ZIGAMA CSS iri mu mazina ya Mugisha Ndoli ariko 'ayo mafaranga ntago yigeze yishyurwa.'

    InyaRwanda ifite amakuru avuga ko ubwo Mugisha Ndoli yajyaga kuri ZIGAMA CSS kubikuza yasanze nta mafaranga ari kuri sheki yari yahawe, abajije muri Ndoli Safaris bamubwira ko bazamwishyura, arategereza kugeza ubwo ihawe Usanase Bahavu.

    Ubwo Iradukunda Josiane yohererezwaga iyi barurwa ijyanye no gusesa amasezerano yagiranye na Mfuranzima Eric, yabwiwe ko agomba guseswa bitarenze iminsi ibiri igira iti 'Uhereye igihe mwakiriye ibiri baruwa, maze imodoka ivugwa muri aya masezerano igasubizwa Mfuranzima Eric.'

    'Bitakurikizwa hakiyambazwa izindi nzira z'ubutabera, ndetse mukazirengera n'ikiguzi cyose kizaturuka mu ngamba zizakurikirwaho.'

    Ku wa 27 Nzeri 2023, Mfuranzima Eric yandikiye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) atanga ikirego cy'inshinjabyaha ku 'cyaha cy'ubuhemu cyakozwe na Iradukunda Josiane'.

    Muri iki kirego, asobanuramo uburyo yari yumvikanye na Josiane Iradukunda kumwishyura Miliyoni 11 Frw z'imodoka bari baguze mbere ya tariki 17 Ukuboza 2022.

    Avuga ati 'Ariko nyamara Iradukunda Josiane yanze kwishyura ayo mafaranga nk'igiciro cyari cyumvikanyweho cy'imodoka yari amaze kugura.'

    Iradukunda Josiane aregwa icyaha cy'ubuhemu giteganywa kandi kigahanwa n'ingingo ya 176 y'itegeko n0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Iyi ngingo ikaba igira iti 'Umuntu wese wahawe ikintu cyangwa wakirindishijwe kandi agomba kugisubiza cyangwa kugikoresha umurimo abwiwe, akacyigarurira, akakirigisa, akagitagaguza cyangwa akagiha undi muntu, aba akoze icyaha.'

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi Magana atana (500.000Frw) ariko atarenze Miliyoni imwe (1.000.000 Frw).

    Icyo uruhande rwa Bahavu ruvuga kuri iki ikibazo:

    Ndayirukiye Fleury 'Legend' [Umugabo wa Bahavu Usanase Jannet] yabwiye InyaRwanda  ko nta kibazo bafite ku modoka umugore we yatsindiye muri Rwanda International Movie Awards (RIMA).

    Yavuze ko bafite amasezerano bagiranye na Ndoli Safaris abahesha iriya modoka, kandi ko na Noteri wemewe na Leta yabishyizeho umukono.

    Ndayirukiye avuga ko amasezerano bagiranye asobanutse, kuko harimo ingingo ivuga imodoka izandikwa kuri Bahavu umwaka urangire, nyuma yo gufasha Ndoli Safaris mu bikorwa bijyanye no kwamamaza imodoka iyi sosiyete icuruza n'ibindi nk'uko babivuganye.

    Yavuze ati 'Imodoka twayihawe mu buryo bwemewe n'amategeko, kuko hari amasezerano yasinywe hagati ya Ndoli Safaris na Bahavu Jannet avuga ko imodoka ayihawe, kandi ko hazakorwa 'mutation' (kwandikwa ku modoka) nyuma y'umwaka.'

    Akomeza ati 'Ni amasezerano yanemejwe na Noteli, kandi uruhande rwa Ishusho Ltd itegura Rwanda Movie Awards rwari ruhagarariwe. Rero, amasezerano twayagiranye na Ndoli Safaris ntabwo twayagiranye na Mfuranzima Eric. Ntekereza ko bakwiye kuvugana na Ndoli Safaris bagakemura ibyo bibazo bavuga bafitanye.'

    Amasezerano Bahavu yagiranye na Ndoli Safaris azarangira muri Mata 2024, ari nabwo biteganywa ko azandikwaho iyi modoka ikajya mu mazina ye.

    Hari amakuru agera ku  InyaRwanda avuga ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwamenyesheje Mfuranzima Eric kwitabaza urukiko kugirango ahabwe iriya modoka, kuko basanze nta cyaha Iradukunda Josiane yakoze, ahubwo atarubahirije amasezerano.

    Kwitabaza urukiko, bizabanzirizwa no gushaka umuhesha w'inkiko kugirango afatire iriya modoka mbere y'uko Mfuranzima Eric ajya mu rukiko gusaba ko urukiko rwategeka ko ahabwa imodoka ye.

    IMITERERE Y'AMASEZERANO Y'UBUGURE HAGATI YA MFURANZIMA ERIC NA IRADUKUNDA JOSIANE

    Njyewe Mfuranzima Eric utuye mu Rwanda, umujyii wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge ufite Nimero y'Irangamuntu…… ngurishije imodoka yanjye yo bwoko bwa KIAJK5 yakozwe mu mwaka w'ibihumbi bibiri na cumi na rimwe (2011), ifite numero ya chassis KNAGN4168CA239749, nimero y'icyapa kiyiranga RAF96Q.

    Nkaba nyigurishije Josiane IRADUKUNDA utuye mu Rwanda, Akarere ka Kicukiro ufite Nimero y'indangamuntu…….Akaba azanyishyura amafaranga y'u Rwanda MILIYONI CUMI N'IMWE (11,000,000Frw) mu kwezi k'Ukuboza 2022 bitarenze tariki 17 Ukuboza 2022.

    Njyewe MFURANZIMA ERIC nsabye ko amafaranga yacishwa kuri compte ya ZIGAMA CSS iri mu mazina ya MUGISHA NDOLI.

    Amafaranga azishyirwa azava kuri Compte ya ZIGAMA CSS ari mu mazina ya NDOLI SAFARIS LTD.

    Nk'uko tubyemeranyijwe azayishyura yose nta mwenda azasigaramo.

    Bikorewe i Kigali, ku wa 14 Ukwakira 2022.

    Impande zombi zashyizeho umukono nyuma yo kugirana amasezerano, ndetse Noteri Rugemintwaza Emmanuel arabyemeza.

    Inkuru bifitanye isano: Ibyishimo kuri Bahavu wahawe imodoka yatsindiye; yavuzeibitaramenyekanye

     

    Ku wa 15 Gicurasi 2023, nibwo Ndoli Safaris yashyikirije imodoka Bahavu nyuma yo guhiga abandi muri Rwanda International Movie Awards


    Umuyobozi wa Ishusho Ltd, Bwana Jackson Mucyo yari kumwe na Bahavu ubwo yahabwaga imodoka yatsindiye muri RIMA


    Umuyobozi wa Ndoli Safaris, Gaju Emile yemeranyije na Bahavu ko imodoka izamwandikwaho nyuma y'umwaka umwe


    Mfuranzima Eric aritegura kwitabaza inkiko kugirango asubizwe iyi modoka ye ifite agaciro ka Miliyoni 11 Frw


    Abiganjemo abanyamakuru bari ku cyicaro cya Ndoli Safaris mu ijoro ryo ku wa 15 Gicurasi 2023, ubwo Bahavu yashyikirizwaga imodoka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136329/bahavu-ashobora-kwamburwa-imodoka-yatsindiye-muri-rwanda-international-movie-awards-136329.html