Category: Uncategorized

  • Menya imitoma y'agatangaza usabwa gutera uwo wihebeye mu masaha y'umugoroba mu kibyuka #rwanda #RwOT

    Gutereta niko kazi gakomera cyane ku isi.Umuntu utemeranya n'iyi ngingo biramugora ndetse ni umwe uzasanga imyaka imubanye myinshi byaranze kubera kutabyitaho agatekereza ko byoroshye kandi nyamara bisaba kwiyuha icyuya kugira ngo wemeze runaka kuba uwawe ajye agusaba uruhushya aho agiye hose.

     

     

    Kubera ko uwo wihebeye ariwe gisubizo cy'ibyisihimo byawe ni nangombwa ko buri munsi , buri saha , na buri munota ugira amagambo umugenera kugira ngo akomeze abone ko urukundo rwawe kuri we rufite intego.

     

     

    Umukunzi wawe yiriwe mukazi , yananiwe kandi akeneye kumva amagambo yawe meza akuvuye kumutima.

     

     

    1.Mukunzi mwiza , nshuti y'ubuzima bwanjye, dore umugoroba urageze, ngaho reka dutekereze hamwe ibyo tuzakora ejo.Ijoro ryiza mukunzi.

     

    2.Uyu mugoroba ukubere mwiza, ukubere uw'umugisha maze nibigera nijoro ukaryama urote Imana yonyine nanjye kuko aritwe tukwifuriza ibyiza byinshi.

     

    3.N'ubwo tutari kumwe ariko uri hano hafi yanjye mukunzi ndagukunda cyane.Umugoroba mwiza wuzuye inseko n'akanyamuneza.

     

    4.Twirirwanye ariko uburyo wansuhuje ntabwo ndimo kubihaga , impumuro y'ibiganza byawe yanze kumva mu mazuru nanze gukaraba ndetse ndaryama gutya kuko muri wowe harimo amafunguro n'ibindi nakenera.

     

    5.Mukunzi ubu burije , nagerageje gusohoka kugira ngo mbare umubare w'inyenyeri ziri hejuru yanjye ariko umucyo wawe uri gutuma ntazibona.Amaso yanjye yahawe umugisha wo kwakira umucyo wawe mukunzi.Uzi ! Ubu abandi bararyamye baziko bwije ariko njye ni kumanywa y'ihangu kuko wambereye byose Wera wanjye.

     

    6.Roho we ! Buriya ntabwo narinziko urukundo rubaho kugeza duhuye.Nukuri narakunze cyane ndongera ndagukunda , turakomeza turakundana.Umugoroba ukubere mwiza nk'uko nawe uri cher !

     

    7.Mbega urukundo mfite hano udahari ! Ese kuko natinze kuza kugusaba iwanyu ? Umbabarire nubwo ntahari ngo duhoberane butane, ambara wamwambaro nakuguriye maze wicare hamwe tuganire.Uri byose byanjye mutoni wanjye.Ndagukunda.

     

    8.Navukiye kukwitaho no kugukunda.Uyu mugore ntabwo turi kumwe ariko nzi neza ko ahazaza iminsi yose tuzayimarana.Ngaho komeza ugubwe neza rukundo rw'imbavu zanjye mwuka mpumeka.

     

    9.Buriya cher, igihe cyo kwibagirwa ibyakubabaje byose ni iki.Ngaho turiza mu rukundo rwanjye wiheshe amahoro.Ndagukunda cyane ntuhangayike.

     

    10.Izuba rirenga ritwibutsa ko dukundana kandi rikatwibutsa ko dukwiriye gukundana cyane.

     

    Amagambo watura uwo wihebeye yo nimenshi kandi ntabwo Wabash kuyarondora, rero shyira umutima hamwe , wubahe uwo mukundana, umuhe ibyo uzi neza ko akeneye kuko ni wowe nshuti afite.

     

    Iyi nkuru nuyikunda uyisangize inshuti zawe nazo zitunguro abo bakundana nk'uko urimo kubikora.

    The post Menya imitoma y'agatangaza usabwa gutera uwo wihebeye mu masaha y'umugoroba mu kibyuka appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/menya-imitoma-yagatangaza-usabwa-gutera-uwo-wihebeye-mu-masaha-yumugoroba-mu-kibyuka/

  • Uwahoze ari umugore wa Kanye West yavuze ko afite Tattoo ahantu hibanga atajya yereka abantu #rwanda #RwOT

    Kim Kardashian wamamaye cyane binyuze mu kiganiro The Kardashians , ninaho yanyuze avuga ko afite Tattoo ahantu hibanga adashobora kwereka abantu.

     

     

    Kim Kardashian yagereranyije iyi Tattoo nk'icyapa cya Bumper kuri Bentley.Uyu mugore yamennye iri banga muri Episode ya The Kardashians Reality Show nk'uko Enews babitangaza.

     

    Mu kiganiro na Chris Appleton usanzwe amufasha gutunganya umusatsi we, Kim yagaragaje ko kand afite ikimenyetso gikomeye mu kanwa ke hagati y'amenyo yashyizeho muri 2021 mu ijoro rya Hosting Debut.Kim Kardashian yagize ati:'Erega mwa bantu mwe mushobora gusanga mutanzi neza, njye n'inshuti zanjye dufite Tattoo zisa kandi buri umwe wese ayifite ku kiganza gusa numvaga ntazigera mbyishyiraho.

     

    Muri iki kiganiro bagaragaza amashusho ya Kim Kardashian n'inshuti ndetse na Kloe Kardashian umuvandumwe we arangije agira ati:'Ubu rero namaze gushyira icyapa kuri Bentley'.Kim agaruka kuyindi Tattoo ye, yavuze ko nta muntu numwe uyibona ati:' Nta numwe ushobora kuyibona kandi ntawe ubizi ko nyifite  ndetse nanjye hari ubwo nibagirwa ko nyifite  gusa nanone no mu menyo harimo akantu'.

     

    The post Uwahoze ari umugore wa Kanye West yavuze ko afite Tattoo ahantu hibanga atajya yereka abantu appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/uwahoze-ari-umugore-wa-kanye-west-yavuze-ko-afite-tattoo-ahantu-hibanga-atajya-yereka-abantu/

  • RIB yemeje amakuru y'uko Yaka Mwana wamamaye muri Cinema Nyarwanda yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB , rwatangaje ko rwataye muri Yombi Yaka Mwana wamamaye muri Cinema Nyarwanda ndetse no mu rwenya , ukurikiranyweho gukomeretsa k'ubushake.

     

     

    Ifungwa rya Gasore Pacifique wamamaye nka Yaka Mwana ryavuzwe kuri uyu wa Gatatu  tariki 08 Ugushyingo 2023, aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavugaga ko uyu mu kinnyi wa Filime akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku rugomo.

     

     

    Umuvugizi wa RIB , Bwana Murangira B Thierry, asubiza ubutumwa bw'umwe mu bari babajije niba ayo makuru ari ukuri anyuze kurubuga rwa X, yagize ati:'Ni byo koko Gasore Pacifique uzwi ku izina rya Yaka Mwana arafunze akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake.'

     

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha , RIB Murangira B Thierry kandi avuga ko Yaka Mwana afungiye kuri RIB sitasiyo ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

     

    Yaka yamamaye muri Filime ndetse no mu rwenya ndetse no mu biganiro bitandukanye bicishwa kuri Youtube.

    Isoko: Radio/TV10

    The post RIB yemeje amakuru y'uko Yaka Mwana wamamaye muri Cinema Nyarwanda yatawe muri yombi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/rib-yemeje-amakuru-yuko-yaka-mwana-wamamaye-muri-cinema-nyarwanda-yatawe-muri-yombi/

  • Rwatubyaye Abdul yavuze ku mutoza mushya n’ingaruka zo guhindagura abatoza mu Ikipe y’Igihugu #rwanda #RwOT

    Rwatubyaye Abdul avuga ko umutoza w’Umudage Torsten Frank Spittler uheruka kugirwa umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi ari umutoza mwiza abona azafasha muri byinshi.

    Tariki ya 1 Ugushyingo 2023 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryemeje Torsten Frank Spittler nk’umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu Amavubi.

    Ku wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo 2023 ni bwo yahise atangira imyitozo yitegura imikino 2 yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 izakinamo na Zimbabwe na Afurika y’Epfo.

    Rwatubyaye Abdul agaruka kuri uyu mutoza yavuze ko ari umutoza mwiza ufite imyumvire iri hejuru abona hari icyo bizafasha Amavubi.

    Ati 'Navuga ko umutoza imyumvire ye iri hejuru, arashaka ko twiga, arashaka kutwereka uburyo umupira w’amaguru wubatse kugira ngo duhere kuri ibyo ng’ibyo tugira ibyo twakubaka mu ikipe y’igihugu, ni amahirwe kuri twe kuba dufite umutoza nk’uyu umaze igihe yigisha umupira nkeka ko hari byinshi azatugezaho.'

    Ku kuba ikipe y’Igihugu ikunda guhindura abatoza cyane, yavuze ko nta ngaruka nini abona bitera kuko n’ubundi abakinnyi bahura gake mu Mavubi.

    Ati 'Ni ibintu biba ku Isi hose ntabwo ari mu Rwanda gusa, kuba abatoza bahindagurika ntabwo umutoza aza ngo atoze imikino 2 agende, navuga ko umutoza ashobora gutoza ijonjora ryose, agatoza imikino yose umusaruro utaba mwiza akumvikana n’igihugu bagatandukana, kuri twebwe ntabwo bitugiraho ingaruka cyane kubera ko ntabwo duhura kenshi cyangwa ngo tube tumeze nka club kubera ko duhura igihe gito cyane, ibyumweru bibiri, ibyumweru bitatu tukongera guhamagarwa hashize amezi 5.'

    Amavubi azakira Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo ni mu gihe tariki ya 21 Ugushyingo izakira Afurika y’Epfo mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ni imikino yose izabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

    Rwatubyaye Abdul yavuze ko umutoza Frank ari umutoza mwiza uzafasha muri byinshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-abdul-yavuze-ku-mutoza-mushya-n-ingaruka-zo-guhindagura-abatoza-mu-ikipe-y-igihugu

  • Umutoza mushya w’Amavubi yavuze intego, abakinnyi bashya bashobora kuza n’urwego rw’abakinnyi afite #rwanda #RwOT

    Umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Umudage Tosten Frank Spittler yavuze ko intego ari ugutsinda umukino ku mukino kuko nabigeraho ari byo bizatuma u Rwanda rubona itike y’Igikombe cy’isi cyangwa icy’Afurika azaba arimo guhatanira.

    Tariki ya 1 Ugushyingo 2023 ni bwo FERWAFA yemeje uyu mutoza ugiye gutoza Amavubi ahereye ku ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru yakoze uyu munsi, Frank Torsten yavuze ko u Rwanda ari ikipe irimo itera imbere, yirinze kuvuga byinshi ku ntego yahawe ariko avuga ko we icyo ashaka ari ugutsinda umukino ku mukino.

    Ati 'Rimwe na rimwe tuba dukwiye kuvugisha ukuri, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iri ku mwanya w’140 mu bihugu 207 ku rutonde rwa FIFA, U Rwanda ni ikipe irimo kugenda yiyubaka, ndi hano gutsinda buri mukino, nidutsinda imikino yose tuzabona itike, nzinjira mu mukino ndetse n’uwa kabiri wa Afurika y’Epfo nshaka gutsinda, nta mutoza uzagusezeranya gutsinda imikino yose.'

    'Turimo kwitegura bishoboka byose, inzozi zacu ni ukubona itike ariko ntabwo inzozi zose ziba impamo ariko turimo gukora ku nzozi zacu.'

    Abajijwe ni ba hari abakinnyi ashobora kongeramo mu mikino 2 afite muri uku kwezi uretse abo yahamagaye, yavuze ko hagize uboneka byaba ari byiza.

    Ati 'Iri jonjora rifite intego 2, intego ya mbere ni ukwitegura imikino neza tukayitsinda indi ntego ni ukureba abakinnyi bakiri bato twazifashisha mu gihe kizaza, bibaye ari ibishoboka tukagira umukinnyi twinjizamo ubu, ni byiza kubera ko byadufasha kureba niba uwo mukinnyi twazamuhamagara mu mikino iri imbere.'

    'Tuzakoresha iyi mikino nk’uko nabivuze tureba niba twakwinjizamo abakinnyi babiri cyangwa batatu bakina i Burayi ku rwego rwiza turebe niba hari itandukaniro batanga.'

    Agaruka ku bakinnyi afite kuri ubu barimo gukorana imyitozo, yavuze ko mu Rwanda hari impano gusa na none ngo hari abakinnyi bigaragara ko bashobora kuba bataranyuze mu makipe y’abato.

    Amavubi azakira Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo ni mu gihe tariki ya 21 Ugushyingo izakira Afurika y’Epfo mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ni imikino yose izabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

    Frank Spittler yavuze ko intego ze ari ugutsinda umukino ku mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-mushya-w-amavubi-yavuze-intego-abakinnyi-bashya-bashobora-kuza-n-urwego-rw-abakinnyi-afite

  • Mutabaruka yakatiwe n’urukiko ageze muri gereza ya Karubanda iramwanga asubizwa muri Kasho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mutabaruka yakatiwe n'urukiko ageze muri gereza iramwanga asubizwa muri Kasho.

    Uwitwa Mutabaruka Paulin ari gusabirwa ubutabera nyuma y'uko yoherejwe muri gereza n'urukiko gusa ariko gereza ikaza kumwanga.

    Iki ni ikibazo cyagaragajwe n'umwe mu bakoresha urubuga rwa X witwa Theoneste.

    Yagize ati: 'Abo mu karere ka Nyamagabe baratabariza Mutabaruka Paulin kuko yafunzwe n'urukiko rwa Kaduha Gereza ya Karubanda iramwanga asubizwa i Kaduha muri Kasho .Abo bireba nimumurenganure kuko Iki cyaha aregwa cyari cyarashyinguwe burundu 1998.'

    Source : https://yegob.rw/mutabaruka-yakatiwe-nurukiko-ageze-muri-gereza-ya-karubanda-iramwanga-asubizwa-muri-kasho/

  • Umutoza wa APR FC yamaze kumvikana na Simba Sc yo muri Tanzania iherutse gutandukana n’umutoza mukuru Robertinho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC yamaze kumvikana na Simba Sc yo muri Tanzania iherutse gutandukana n'umutoza mukuru Robertinho.

    Adel Zrane wari usanzwe ari fitness coach wa APR FC yamaze kumvikana na Simba Sc yo muri Tanzania.

    Bumvikanye ku masezerano azageza muri Kamena 2026.

    Kuri ubu igisigaye ni uko APR FC yarekura uyu mutoza uyimazemo igihe kingana n'amezi atatu.

    Adel azaba umutoza mushya wa Simba SC womgerera imbaraga abakinnyi ba Simba SC.

    Uyu munya-Tunisia, Dr Adel Zrane, azayifasha mu kongerera imbaraga abakinnyi nk'uko yabikoraga muri APR FC.

     

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-apr-fc-yamaze-kumvikana-na-simba-sc-yo-muri-tanzania-iherutse-gutandukana-numutoza-mukuru-robertinho/

  • Akabati kuzuye ibikombe! Nyuma yo gutaha ibiro bishya, Rayon Sports yamuritse umurundo w’ibikombe imaze kwibikaho (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi mike ibiro bya Rayon Sports byimukiye mu karere ka KICUKIRO, umurenge wa Kicukiro Kagali ka Gasharu hafi y'isoko rya Zinia, Ku muhanda wa KK10AVE 37, Rayon Sports yaburitse ibikombe imaze kwibikaho.

    Mu mashusho magufi ubuyobozi bwa Rayon Sports byashyize hanze, bagaragaje ibikombe bamaze gutwara.

     

     

    Source : https://yegob.rw/akabati-kuzuye-ibikombe-nyuma-yo-gutaha-ibiro-bishya-rayon-sports-yamuritse-umurundo-wibikombe-imaze-kwibikaho-videwo/

  • Imibare iramuvugira: Victor Mbaoma agiye kwegukana igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu UKwakira  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imibare iramuvugira: Victor Mbaoma agiye kwegukana igihembo cy'umukinnyi wahize abandi mu UKwakira.

    Igihembo cy'umukinnyi wahize abandi mu kwezi ku Ukwakira gitangwa n'InyaRwanda abakinnyi bane nibo bagihataniye gusa amahirwe menshi ari guhabwa rutahizamu wa APR FC Victor Mbaoma kubera umabare w'ibitego yatsinze.

    Abakinnyi bahataniye iki gihembo ni Umunyezamu wa Musanze FC Muhawenayo Gad, Hakizimana Muhadjir, Héritier Luvumbu na Victor Mbaoma.

    Dore uko imibare y'abakinnyi bane uko ihagaze mu kwezi ku Ukwakira:

    Source : https://yegob.rw/imibare-iramuvugira-victor-mbaoma-agiye-kwegukana-igihembo-cyumukinnyi-wahize-abandi-mu-ukwakira/

  • Niba ujya ubona ibi bintu ku mugabo wawe, menya ko umugabo wawe afite inshoreke – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba ujya ubona ibi bintu ku mugabo wawe, menya ko umugabo wawe afite inshoreke.

    Hari ibintu byinshi bishobora kukwereka ko umugabo wawe afite undi mugore bajya bagirana ibihe byiza. Bimwe muri ibyo bintu ni ibi bikurikira.

    1.iyo umugabo wawe aguca inyuma atangira kujya yitaba telefone za buri kanya kandi akaguhisha ibyo ari kuvugiraho

    2. Atangira kujya aguhisha ibintu byose byo muri telefone ye : ahita ahindura password ze z'ibintu byose muri telefone ugasigara utagifite uburenganzira bwo kureba muri telefone ye.

    3. Atangira kujya agira umujinya no gutongana cyane kandi atari abisangwanywe: iyo umugabo wawe afite undi muntu umwitayeho kurenza wowe, bituma atangira kugufata nabi, agakosa kose ukoze akagutonganya.

    4. Ntaba akigukunda nka mbere: iyo umugabo afite undi mugore umushimisha niwe amariraho urukundo rwose, wowe ntakwiteho ndetse ntakugaragarize urukundo nka mbere.

    5. Atangira kujya yigurira imyenda kandi ubundi wari usanzwe uyimugurira: ntugirengo iyo myenda niwe uba wayiguriye koko!! Ahubwo aba yayiguriwe n'inshoreke ye.

    6. Amafaranga yinjizaga mu rugo aragabanuka: akenshi aya mafaranga impamvu agabanuka ni uko aba yatangiye gushora mu wundi mugore.

    7. Atangira kugira ingendo za hato na hato atari asanzwe agira: ni kenshi cyane azakubwira ko ku kazi bamuhamagaye cyangwa ngo agiye muri misiyo za kazi cyangwa ngo agiye mu nama!!! Ariko iyo aguca inyuma akenshi aba yigiriye mu nshoreke ze.

     

    Source : https://yegob.rw/niba-ujya-ubona-ibi-bintu-ku-mugabo-wawe-menya-ko-umugabo-wawe-afite-inshoreke/