Category: Uncategorized

  • Kwizera Olivier ntacyiri kamara! Amavubi yahamagaye umuzamu ukina mu ikipe yo mu kiciro cya mbere i Burayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kwizera Olivier ntacyiri kamara! Amavubi yahamagaye umuzamu ukina mu ikipe yo mu kiciro cya mbere i Burayi.

    Umunyezamu Maxime Wenssens wa Union Saint-Gilloise yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi yahamagawe bwa mbere mu Amavubi. Ikipe y'Igihugu iri kwitegura imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Source : https://yegob.rw/kwizera-olivier-ntacyiri-kamara-amavubi-yahamagaye-umuzamu-ukina-mu-ikipe-yo-mu-kiciro-cya-mbere-i-burayi/

  • Umukinnyi w’icyatwa niwe ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gusimbuza abarimo Youseff Rharb ndetse na Abkar Mugadam hashobora kwiyongeraho na Ojera ushobora kugenda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'icyatwa niwe ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gusimbuza abarimo Youseff Rharb ndetse na Abkar Mugadam hashobora kwiyongeraho na Ojera ushobora kugenda

    Ikipe ya Rayon Sports muri iyi minsi irimo kuvugwa cyane nyuma y'amakuru arimo kuyivugwamo harimo abakinnyi ishobora gutandukana nabo ndetse nabo ishobora kugura kugirango ikomere kurushaho.

    Amakuru ahari aravuga ko iyi kipe yatangiye ibiganiro n'umukinnyi witwa Hamis Cedric wanayikinnye kugirango aze ayifashe mu mikino isigaya kugirango Shampiyona urangire.

    Uyu mukinnyi yakinaga mu gihugu cya Saudi Arabia mu ikipe yahembwaga asaga Milliyoni 40 ariko kubera ibibazo yagiranye n'iyi kipe bigatuma kubona indi bigorana cyane ari nacyo Kirimo guha amahirwe Rayon Sports ku kuba yamwegukana kuko arimo gushaka ikipe muri iyi minsi cyane ndetse akaba anabatizwa hano mu Rwanda.

    Hamis Cedric agiye gusimbura abarimo Youseff Rharb ndetse na Abkar Mugadam, ndetse kandi bivugwa ko iyi kipe izanatandukana na Ojera hamwe na Luvumbu bashobora kwerekeza mu yandi makipe hatagize igihinduka.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wicyatwa-niwe-ubuyobozi-bwa-rayon-sports-bugiye-gusimbuza-abarimo-youseff-rharb-ndetse-na-abkar-mugadam-hashobora-kwiyongeraho-na-ojera-ushobora-kugenda/

  • Hamenyekanye abakinnyi ba Kiyovu Sports bamaze kumenyesha bagenzi babo ko batazagaruka muri iyi kipe kubera inzara irimo kubakata amara kandi ubuyobozi ubona ko butiteguye kubirangiza vuba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hamenyekanye abakinnyi ba Kiyovu Sports bamaze kumenyesha bagenzi babo ko batazagaruka muri iyi kipe kubera inzara irimo kubakata amara kandi ubuyobozi ubona ko butiteguye kubirangiza vuba

    Hashize iminsi bivuzwe ko mu ikipe ya Kiyovu Sports harimo ikibazo gikomeye cy'inzara nyuma yaho iyi kipe ifashwe na Ndorimana jean Francois Regis uzwi nka General ndetse ubuyobozi ntibugire icyo bubitangazaho dore ko n'umutoza Koukours yabigarutseho mu minsi ishize ariko agahita acecekeshwa.

    Ibi byongeye kugaruka nubwo ubu buyobozi bwari bumaze iminsi burimo gutanga agahimbazamusyi ku bakinnyi uko babaga batsinze umukino ariko ntabwo abakinnyi bamwe babyumva. Amakuru ahari kugeza ubu ni uko umutoza Petros Koukourus ndetse n'abamwe mu bakinnyi ngo batiteguye kugaruka mu kazi nkuko bisanzwe hatagize igikorwa.

    Amakuru YEGOB dukesha Fine FM avuga ko uwitwa Emmanuel Karyowa agiye gusaba amezi 4 agasesa amasezerano na Kiyovu Sports dore ko bivugwa ko n'amafaranga yaguzwe atarayahabwa yose. Undi mukinnyi bivugwa ko agiye ni Sharif Bayo ukina mu kibuga hagati, Fofo Chabungula, ndetse n'abandi bakinnyi b'inkingi za mwamba muri Kiyovu Sports bafashe umwanzuro wo kudakomeza akazi.

    Kugeza ubu ikipe ya Kiyovu Sports ifite amanota 15, ubona ko abakinnyi bihanganye bagakomeza guhatana ariko inkuru yamaze kumenyekana ko bigiye guhindura isura mu gihe abakinnyi ndetse n'abatoza ngo inzara ibageze ahabi.

     

    Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-abakinnyi-ba-kiyovu-sports-bamaze-kumenyesha-bagenzi-babo-ko-batazagaruka-muri-iyi-kipe-kubera-inzara-irimo-kubakata-amara-kandi-ubuyobozi-ubona-ko-butiteguye-kubirangiza-vuba/

  • Ntacyo batakoze ngo babone intsinzi: Abasore b’ikipe y’igihugu Amavubi bagaritswe na Tanzania bakomeza urugendo rubaganisha mu mazi abira  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntacyo batakoze ngo babone intsinzi: Abasore b'ikipe y'igihugu Amavubi bagaritswe na Tanzania bakomeza urugendo rubaganisha mu mazi abira.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yabaterengeje imyaka 15 y'amavuko yatsinzwe umukino wayo wa kabiri n'ikipe y'igihugu ya Tanzania ibitego 2-1 ibi byatumye aba basore bakiri bato b'ikipe y'igihugu bisanga mu mazi abira kubera ko umukino ubanza batsinzwe nk'abadahari n'ikipe y'igihugu ya Zanzibar ibitego 3-0.

    U Rwanda ruri mu itsinda B rukaba rukomeje guherekeza andi makipe ni mu gihe rusigaje umukino umwe ruzakina tariki 11/11/2023 n'ikipe y'igihugu ya Somalia.

    Ibitego bibiri by'ikipe y'igihugu ya Tanzania byatsinzwe na Peter Andrew ku munota wa 35 w'umukino ndetse no ku munota wa  49 w'umukino mu gihe igitego kimwe cy'Amavubi cyatsinzwe na Niyongabo Patrick ku munota wa 89 w'umukino.

    Source : https://yegob.rw/ntacyo-batakoze-ngo-babone-intsinzi-abasore-bikipe-yigihugu-amavubi-bagaritswe-na-tanzania-bakomeza-urugendo-rubaganisha-mu-mazi-abira/

  • Kanimba na Soleil bamamaye muri filime Bamen… – #rwanda #RwOT

    Soleil yemereye InyaRwanda ko kuri iriya tariki azatangira urugendo rushya n’umukunzi we rwo kubana byemewe n’amategeko n’imbere y’Imana nk’umugabo n’umugore, nyuma y’imyaka irenze ine bahuriye muri filime yatumye amazina y’abo akomera.

    Kanimba yanditse kuri konti ye ya Instagram asaba abafana be n’abakunzi ba filime muri rusange kuzabashyigikira mu rugendo rw’urugo bagiye gutangira. Yavuze ati ‘Kubana natwe ni inkunga ikomeye cyane. Tariki 17 Ugushyingo 2023.’

    Aba bombi basanzwe banahurira muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Ganza’. Soleil wabaye umunyamakuru mu myaka ya 2017, we yanditse kuri konti ye ya Instagram agira ati ‘Mwese muratumiwe.’

    Mu bitekerezo birenga 200 yakiriye, harimo ababifurije kurushinga rugakomera n’abandi bashidikanya bavuga ko ‘byaba ari ibizagaragara muri filime ‘Bamenya‘.

    Ukoresha izina rya Nadine yagize ati ‘Burya koko muri abakunzi bya nyabyo? Muri beza, musa neza, Nyagasani azabubakire abahe n’ibijyanye n’urugo byose, umunezero, ubwumvikane n’ubutunzi bufatika n’ibindi byinshi byiza. Kandi n’ibibi muzahabwe imbaraga zo kubinesha.’

    Muri filime ‘Bamenya’, Soleil akina ari umugore wa Kanimba kuva itangiye kugeza aho igeze ubu. Akina nk’umugore w’umunyamahane, kandi utorohera umugabo we bitewe n’uko mu bihe bitandukanye agaragaza ubushake bwo kumuca inyuma.

    Kanimba akina nk’umugabo uhagaragara ku makosa ye! Mu bihe bitandukanye aca inyuma umugore we Soleil, akazana mu rugo Kecapu babyaranye, Keza bacuditse muri iki gihe kandi agenda amwereka ko ari we mugore mu rugo muri iki gihe.

    Mu bice bishya by’iyi filime, Kanimba aha rugari umukozi we Bamenya nawe agatangira kubaho nk’umunyamafaranga bituma nyirabuja Soleil atamwishimira.

    Muri filime, Soleil yigeze kumara imyaka ibiri atagaragaramo, ntiyigeze kandi abyarira Kanimba biri mu bituma umugabo we rimwe na rimwe amuhoza ku nkeke. Ni mu gihe Kecapu wazanwe mu rugo na Bamenya, yabyariye Kanimba.

    ‘Bamenya’ iri muri filime zamenyekanye cyane mu gihe cya Covid-18. Benimana Ramadhan [Bamenya] wayihanze agaragaza ko yamuciriye inzira mu buzima bwe.

    Uyu musore avuga yashoye Miliyoni imwe muri filime ya ‘Bamenya’ nabwo yikandagira, ikagaruza ya mafaranga yose yari yarashoye muri filime zabanje.

    Yigeze kuvuga ati ‘Mu myaka mike ishize ni bwo nagize igitekerezo cya Bamenya. Ni filime nashoyemo miliyoni imwe nabwo nikandagira kubera ibihombo byinshi nari naragiye mpura nabyo. Ariko mu cyumweru kimwe nari maze kugira abantu ibihumbi 100 bankurikira.’

    Uwase Delphine ‘Soleil’ na Kanimba batangaje ko ku wa 17 Ugushyingo 2023 bazakora ubukwe


    Mazimpaka Wilson yagize izina rikomeye muri cinema abicyesha filime ‘Bamenya’ inyura ku muyoboro wa Youtube


    Muri filime ‘Bamenya’, Soleil akina ari umugore wa Kanimba

    Uwase ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga, umucuruzi wanabyize muri Kaminuza, umu sportif ubirambyemo ndetse unafite umukandara w’umukara muri karate (Ceinture Noire)

    Muri filime Bamenya, Kanimba akian acuditse n’abagore barimo Kecapu na Keza kandi bose akabazana mu rugo 

    REKA HANO AGACE GASHYA KA FILIME ‘BAMENYA’ KAGARAGARAMO KANIMBA NA SOLEIL

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136307/kanimba-na-soleil-bamamaye-muri-filime-bamenya-bagiye-gukora-ubukwe-136307.html

  • CedrickQueen, ‘Couple’ ya mbere yinjiye mu m… – #rwanda #RwOT

    Biyongereye ku rutonde rw'abanyamuziki barimo James na Damiella, Ben na Chance, Papy Clever na Dorcas, Tracy Agasaro na Rene Patrick n'abandi bakora umuziki mu buryo bw'umwuga kandi bakundana/babana nk'umugabo n'umugore.

    Itandukaniro ririmo ni uko Cedrick na Queen bazajya bakora indirimbo zisanzwe zizwi nka ‘Secullar’, ni mu gihe amatsinda yamamaye cyane mu Rwanda ari abakora indirimbo za ‘Gospel’.

    Iyi ndirimbo y'iminota 3 n'amasegonda 26' Cedrick na Queen basohoye yitsa ku rugendo rw'urukundo rw'aba bombi, imibanire y'abo ya buri munsi n'imitoma itangaje iranga urukundo rwabo. Nko mu gitero cya mbere baririmba bagira inama abakundana, kutemerera buri wese washaka kwitambika urukundo rw'abo.

    Cedrick yabwiye InyaRwanda ko yiyemeje gukorana umuziki n'umukunzi we kubera ko yujuje ibisabwa nk’umuhanzi wese. Ikirenze kuri ibyo, biri mu murongo wo gushimangira urukundo bakundana.

    Yavuze ati 'Kuba nkora umuziki si ukwishimisha ndawukunda kandi kurundi ruhande ni akazi, gusa impamvu yo kuba umukunzi wanjye ari nawe mugore wanjye kuba narahisemo ngo dufatanya muri uru rugendo rwa muzika n'uko umukunzi wanjye yujuje ibisabwa mu bijyanye n'umuziki, ikindi kandi akaba ari imbaraga nungutse.'

    Akomeza ati 'Abenshi dukunda guhisha ntidushime ibyo dufite ariko njye nahisemo gushima nogushimangira ko umukunzi wanjye ari imbaraga zanjye akaba umujyanama wanjye kuba rero twaba itsinda nk'uko bigaragara ari nako kuri nuko duhuje kandi dushyigikirana, rero kuba turi kumwe no kuba dukorana n'uko duhuje byaba urukundo rwacu ndetse n'impano yacu kandi nkeka nkanizera ko ari umugisha dufite byaba none cyangwa ejo hazaza.'

    Asobanura ko kwandika indirimbo 'Turaberanye' biri mu rugendo rwo gushyira itafari ku rugendo rw'umuziki w'u Rwanda no kugaragaza impano ibarimo.

    Kandi avuga ko bayanditse bagendeye ku mibanire mu rukundo rw'abo. Akomeza ati 'Ikindi ni uko twanditse ino ndirimbo tugendeye ku rukundo rwacu uko dukundana ndetse tukareba no ku bandi bantu bo hirya no hino bakundana tuvugamo ibibazo abantu bahura nabyo mu rukundo rwabo tubahumuriza ndetse natwe ubwacu tugira duti turaziranye.'

    Cedrick asobanura ko hamwe n'umukunzi we Queen bazakomeza gukoresha impano Imana yabahaye, mu gutanga ubutumwa bw'urukundo no mu ndirimbo zihimbaza Imana.

    Amani Cedrick usanzwe ari mu babyinnyi b'Itorero Inganzo Ngari, yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise 'Neza' yatumye umukunzi we amuha impano ya moto.

    Asobanura ko hari byinshi yashingiyeho mu guhitamo Queen, kuko mu kubyiruka kwe yifuzaga umuntu yakunda bya nyabyo ku buryo 'ntamuhemukira'. Yumvikanisha ko gushaka uwo muzabana, ukwiye gushaka 'uwo utahemukira kuruta uko washaka utaguhemukira'.

    Cedrick avuga ko urukundo rwe na Queen rwanakomejwe no kuba yarabanje kuvugana nawe kuri telefoni mu bihe bitandukanye no mu biganiro, mbere y'uko batangira urugendo rwo gukundana.

    Asobanura umukunzi we nk'umuntu ukunda umuziki cyane, kandi ukunda ahantu harimbishijwe. Avuga ko ubwo yiyemezaga kumwambika impeta, yatekereje kuri buri kimwe gisabwa ariko ntiyasiga inyuma guhimbira indirimbo umukunzi we.    

    Ku wa 6 Mutarama 2023, ni bwo uyu musore yambitse impeta umukunzi we, nyuma bahamya urukundo rwabo imbere y'amategeko.

    Uyu musore anavuga ko umukunzi we ari umuntu ugira urukundo rwinshi cyane, ku buryo agukunda akaba 'yanakurwanirira'. Kandi agatinya kubeshya umuntu akunda. 

    Cedrick yatangaje ko yiyemeje gukorana umuziki n'umukunzi we Queen kubera ko yujuje buri kimwe gikenewe ku munyamuziki


    Cedrick na Queen bakoranye indirimbo 'Turaberanye' bashingiye ku nkuru y'urukundo rw'abo


    Cedrick avuga ko imyaka ine ishize ari kumwe na Queen yaranzwe n'ibihe by'urwibutso


    Cedrick na Queen bavuga ko bashaka gushyira itafari ry'abo ku rugendo rw'umuziki


    Cedrick asanzwe ari umwarimu wigisha kubyina umuco Nyarwanda

    KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TURABERANYE' YA QUEEN NA CEDRICK

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136305/cedrickqueen-couple-ya-mbere-yinjiye-mu-muziki-windirimbo-zisanzwe-video-136305.html

  • Amavubi yasezerewe muri CECAFA (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Amavubi y’abatarengeje imyaka 15 yasezerewe muri CECAFA atageze muri 1/2, ni nyuma yo gutsindwa na Tanzania 2-1.

    Ni mu mukino wa kabiri w’itsinda B wabereye kuri FUFA Technical Centre mu gace Njeru muri Uganda yakiriye iri rushanwa.

    Nyuma yo gutsindwa na Zanzibar 3-0, u Rwanda rwakinnye umukino wa 2 kuri uyu wa Gatatu na Tanzania.

    Amavubi U15 yasabwaga gutsinda ubundi akazategereza umunsi wa nyuma ariko ntibyaje gukunda kuko Tanzania yatsinze 2-1.

    Ibitego bya Tanzania byatsinzwe na Peter Arbogasti ku munota wa 35 na 48 ni mu gihe igitego cy’impozamarira cyabonetse ku munota wa 89 gitsinzwe na Niyongabo Patrick ku mupira wavuye muri koruneri.

    U Rwanda ruzasoza imikino yo mu itsinda ku wa Gatandatu rukina na Somalia umukino udafite icyo uvuze kuko ibi bihugu byombi byamaze gusezererwa.

    Ingimbi z’u Rwanda ntako zitagize

    Tanzania yabonye intsinzi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yasezerewe-muri-cecafa-amafoto

  • Amakipe 10 arimo atanu y'Abagabo n'atanu y'Abagore niyo azitabira irushanwa ryateguwe na Rwanda Revenue Authority #rwanda #RwOT

    Impera z'iki icyumweru harakinwa 'Tax Payers Appreciation Volleyball Tournament' izahuza amakipe y'ikiciro cya mbere mu bagabo n'abagore.

    Ni irushanwa ritegurwa n'ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro, Rwanda Revenue Authority, ku bufatanye n'ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volleyball mu Rwanda bateguye irushanwa rizamara iminsi ibiri.

    Nk'uko byatangajwe n'abategura iri rushanwa mu kiganiro bagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane, Bayisabe Paulin Komiseri muri RRA yavuze ko bateguye iri rushanwa mu rwego rwo gushimira abasora neza.

    Iri rushanwa rigiye gukinwa ku ncuro ta Gatatu, rirahuza amakipe 10 yo mu Rwanda atarimo REG VC iheuka gutwara iki gikombe umwaka ushize wa 2022.

    Mu bagabo, amakipe azitabira ni APR VC, Police VC, Gisagara VC ; aya yiyongeraho amakipe mashya yanasabye ko yazakina shampiyona y'umwaka utaha, ayo ni Kepler VC na East African University VC.

    Mu bagore amakipe azitabira ni Rwanda Revenue Authority WVC, APR WVC, Police WVC, Ruhango WVC na IPRC Kigali WVC.

    Iyi mikino iteganyijwe kubera muri BK Arena guhera kuri uyu wa wa Gatandatu tariki ya  14 Ugushyingo kugeza kuya 15 Ugushyingo 2023.

    Mu isozwa rya TaxPayers Appreciation Volleyball Tournament, hazahembwa abakinnyi bazahiga abandi kuri buri mwanya (Individual Awards).

    Hazahembwa kandi  ikipe ya mbere aho izahabwa miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda, iya kabiri ihabwe Miliyoni imwe n'igice naho iya Gatatu ihabwe miliyoni imwe.

    Umwaka ushize wa 2022, igikombe mu bagabo cyatwawe na REG VC naho mu bagore gitwarwa na APR WVC.

    The post Amakipe 10 arimo atanu y'Abagabo n'atanu y'Abagore niyo azitabira irushanwa ryateguwe na Rwanda Revenue Authority appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amakipe-10-arimo-atanu-yabagabo-natanu-yabagore-niyo-azitabira-irushanwa-ryateguwe-na-rwanda-revenue-authority/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amakipe-10-arimo-atanu-yabagabo-natanu-yabagore-niyo-azitabira-irushanwa-ryateguwe-na-rwanda-revenue-authority

  • Itsinda rya P-Unity bishongoye bavuga ko bimye Diamond Platnumz 'Collable' nyuma yo kubirukaho igihe kirekire #rwanda #RwOT

    Umwe mu basore bagize itsinda P-Unity, witwa Frasha yemeje ko bimye umuhanzi Diamond Platnumz 'Collable' yari yabasabye avuga ko we atigeze amenya uko byagenze.Uyu muhanzi yavuze ko byakozwe nabagenzi be.

     

     

    Mu kiganiro yagiranye na Nairobi News  kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2023 Frasha yavuze ko atigeze amenya ibyo bagenzi be bafatanyije itsinda rya P Unity   bakoze guhakanira Diamond Platnumz ubusabe bwe bwo gukorana indirimbo .

     

     

    Uyu muhanzi yagize ati:'Ntabwo nigeze menya uko byagenze gusa mu rugendo rwo kwiyubaka muri muzika uba ugomba kumenya neza uwo mu giye gukorana kandi ukitonda bihagije.Ubu rero ntagushidikanya ko afite abantu , ashobora kutemera gukorana natwe kubera urwego amaze kugeraho'.

     

    Uyu muhanzi Frasha yavuze ibi nyuma ya mugenzi we wo muri iri tsinda witwa Bon'Eye nawe yavuze uburyo birengagije ubusabe bw'umuhanzi ukomeye muri Tanzania Diamond Platnumz wabasabaga indirimbo.Mu kiganiro uyu musore Bon'EYE yagiranye na SPM Buzz  yavuze ko ubwo bari mu gitaramo muri Tanzania aribwo Diamond Platnumz yababonye akishimira gukorana nabo gusa ngo n'inkuru zitigeze zivugwa.

     

    Uyu muhanzi Bon'Eye , yavuze ko icyo gihe atari afite izina nk'iryo afite ubu  ndetse bemeza ko iyo bemeranya gukorana indirimbo byari kumufasha muri muzika ye.Bon'Eye yagize ati:'Twanze gukorana na Diamond Platnumz.Icyo gihe yari adutegereje cyane ubwo twari muri Dar es Salaam.Aradutegereza hafi amasaha 4 twe turi muri Hotel.Yashakaga ko dukorana ariko turamwangira'.

     

     

    Bon'Eye yemeza ko Diamond yashakaga gukorana nabo indirimbo yitwa 'Nitampata Wapi'ndetse abasaba ko binakunze indirimbo yaba iyabo nka P-UNIT aho kuba iya Diamond Platnumz'.Aba basore  bemeza ko aribo bahaye amahirwe  Diamond yo kuririmba Korasi y'indirimbo 'Kare' ya RickRoss ubwo bari i Lagos muri Nigeria mu bihembo bya MTV Awards agahura n'abafasha Rick Ross.

    Bon'Eye

    The post Itsinda rya P-Unity bishongoye bavuga ko bimye Diamond Platnumz 'Collable' nyuma yo kubirukaho igihe kirekire appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/itsinda-rya-p-unity-bishongoye-bavuga-ko-bimye-diamond-platnumz-collable-nyuma-yo-kubirukaho-igihe-kirekire/

  • Karim Benzema na N’Golo Kante Muri Saudi Arabia bari kwi papa baka ni mama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri Saudi Arabia, Karim Benzema, Fabinho na N'Golo Kante ntibagifite umutoza.

    Al Ittihad yirukanye umunya Portugal Nuno Esporito Santo nyuma yo gutsindwa imikino 2 ikurikirana; muri shampiyina na Al Shabab 1-0 ikarushwa amanota 11 na Al Hilal ya mbere.

    Muri Champions League ya Asia batsinzwe 2-0 na Al Quwa Al Jawiya yo muri Iraq nubwo bakiyoboye itsinda C.

    Source : https://yegob.rw/karim-benzema-na-ngolo-kante-muri-saudi-arabia-bari-kwi-papa-baka-ni-mama/