Category: Uncategorized

  • Nyabugogo: Umuzunguzayi yateye icyuma umuguzi nyuma yo kumuca amafaranga menshi umuguzi nawe akamusubiza bijyanye nayo yari afite birangira abizize – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyabugogo: Umuzunguzayi yateye icyuma umuguzi nyuma yo kumuca amafaranga menshi umuguzi nawe akamusubiza bijyanye nayo yari afite birangira abizize.

    Saa tanu z'amanywa mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge umuzunguzayi yateye icyuma umugore utuye mu Murenge wa Muhima ahazwi nko muri Dobandi nyuma yaho uyu muzunguzayi amuciye amafaranga ibihumbi 30 ku myenda yacuruzaga ariko uwo mugore akamusibiza ko atamurengereza inote y'igihumbi ibi byatumye bashyamirana bikomeye ariko bakizwa n'abantu baraho.

    Gusa uyu muzunguzayi uzwi nka Rasita ntabwo yigize yishimira umubare w'amafaranga uyu mubyeyi yari amasubije kugezaho yagiye gushaka icyuma bikarangira acyimuteye mu mugongo mu gihe abantu bari baziko byari byarangiye.

    Uyu mubyeyi watewe icyuma yajyanywe kwa Muganga mu gihe umuzunguzayi yatawe muri yombi n'urwego rw'Ubugenzacyaha RIB ikorera mu Murenge wa Muhima.

     

    Source : https://yegob.rw/nyabugogo-umuzunguzayi-yateye-icyuma-umuguzi-nyuma-yo-kumuca-amafaranga-menshi-umuguzi-nawe-akamusibiza-bijyanye-nayo-yari-afite-birangira-abizize/

  • Abasore bazabasaza! Umukobwa ararira ayo kwarika agasaba n’ubufasha kubera ibyo umukunzi we yamukoreye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasore bazabasaza! Umukobwa ararira ayo kwarika agasaba n'ubufasha kubera ibyo umukunzi we yamukoreye

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho y'umukobwa ukiri muto wo muri Ghana ari gutakambira Abanye-Ghana bose ngo bamufashe kongera kubona umukunzi we.

    Uyu mukobwa avuga ko atazi icyatumye umukunzi we amwanga dore ko batanabwiranye ko batandukanye.

    Uyu mukobwa akomeza avuga ko umukunzi we yagiye muri Amerika ndetse agahita aboroka nimero ye, akanga no kumuha iyo asigaye akoresha.

    Uko uyu mukobwa yagaragaraga, byerekana ko yakora icyo aricyo cyose agasubirana n'umukunzi we, dore ko ubu yatangiye no gukoresha uburyo bwo ku mbuga nkoranyambaga.

    Source : https://yegob.rw/abasore-bazabasaza-umukobwa-ararira-ayo-kwarika-agasaba-nubufasha-kubera-ibyo-umukunzi-we-yamukoreye/

  • Yari yambaye nk'umuraperi ! Amafoto ya Papa Sava akomeje ku rwaza benshi imbavu #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya kabuhariwe Niyitegaka Gratien wamamaye nka Papa Sava akomeje kurwaza Abanyarwanda imbavu kubera uburyo yifotoje yambaye nk'abahanzi baririmba injyana ya Hip Hop.

     

    Uyu mugabo umaze kugira amazina nk'ay'imarabiti, akomeje gutangaza benshi dore ko kuri ubu noneho yahawe izina ry'umuraperi abandi bamwita Burna Boy , [Kuri Instagram ye ], kubera imyambarire yagaragaje ubwo yashyiraga hanze amafoto adasanzwe.

     

    Uyu mugabo anyuze kuri Konti ye ya Instagram yabanje gushyiraho ifoto imwe agira ati:'Ngo afotora ibirori neza cyane'.Ubwo yahise ashyiraho ifoto yambaye inkweto yo mu bwoko bwa Timba, amasogizi arimo amabara higanjemo umweru, ikabutura y'ikoboyi , umupira w'abaraperi n'amadarubindi gusa ifotoye mu buryo budasanzwe.

     

    Nyuma y'aho yashyizeho indi foto , yambaye Bandana mu mutwe, afashe radio 2 ahagaze nk'abastari.Mu bitekerezo byatanzwe, Papa Sava yahawe amashyi gusa bibaza ibibaye, uwitwa 250Chris ati:'Uti Burna Boy wo mu Rwanda'.Undi witwa Bana ati:'Mfite amatsiko y'iyi Episode gira udutemo n'ubundi turabawe hh'.

     

    Uretse kuba byafatwa nko gutebya ubusanzwe Papa Sava azwiho urwenya na cyane ko amazina yaherewe muri filime yakinnye nawe ubwe ashobora kuba atayibuka kuko filime yose akinnyemo birangira ariwe bayitiriye.

    The post Yari yambaye nk'umuraperi ! Amafoto ya Papa Sava akomeje ku rwaza benshi imbavu appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/yari-yambaye-nkumuraperi-amafoto-ya-papa-sava-akomeje-ku-rwaza-benshi-imbavu/

  • JP Bimeni uri mu bakomeye i Burayi yaje gutar… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wamamaye mu muziki wo mu bwoko bwa 'Classic Soul' yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 9 Ugushyingo 2023.

    Aherutse gukorera igitaramo gikomeye mu Burundi cyari cyateguwe na Dj Paulin, ari nawe wateguye igitaramo uyu muhanzi azakorera kuri Century Park i Nyarutarama ku wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023.

    Yabwiye InyaRwanda ati 'Mfite umuryango hano, mfite inshuti, rero ni ibintu binshimishije kuba ngarutse mu rugo, nakundaga kuhaza mu bikorwa binyuranye. Mu gitaramo nzakora nizeye ko kizaba cyuzuyemo amarangamutima, kuko abantu benshi duherukana cyane, imiryango duherukana cyera. Kubabona nzishima.”

    JP Bimeni yavukiye i Burundi mu 1976. Nyuma, kubera intambara yabaye muri iki gihugu mu 1993 yaje guhungira muri Kenya akomereza mu Bwongereza ari naho abarizwa muri iki gihe.

    Avuga ko ubuzima bwo guhunga bwamwigishije gushikama ku Mana, kuko yabayeho ubuzima bwiza n'ububi, ariko yakomeje gushikama ku Mana yamenye.

    Agira inama n'abandi bari mu buzima nk'ubwe gukomera. Yavuze ati 'Ni ukwemera Imana, kutanyeganyega mu kwemeza. Mu buzima urazamuka cyangwa ukamunaka, ibintu birahinduka, ntugire umutima uhangayitse, ahubwo wumve ko Imana ikora, ukomeze gusenga, ugire inshuti, urangwe n'urukundo byose ubicamo.'

    Bimeni avuga ko hari imyaka yabayemo ku buryo yumvaga ubuzima bugiye kwanga, ariko ko yakomeje umutsi bitewe n'uko hari ibindi bihe yanyuzemo bikomeye.

    Uyu mugabo avuga ko iyo ari kunyura mu bihe 'bikomeye' yisunga gitari, agacuranga indirimbo zinyuranye. Ati 'Kenshi usanga umuziki umvuye ntagiye gutesha umwanya umuntu, ndabishima ko Imana yanshyize umuziki mu buzima bwanjye.'

    Bimeni avuga ko n'ubwo ariwe wamenyekanye mu muryango we mu bakora umuziki, afite abavandimwe n'abandi bakora umuziki ariko impano z'abo zitamenyekanye nk'uko impano ye yamenyekanye. Ati 'Hari ibyo byinshi dukora bihurira n'urukundo rw'umuziki.'

    Asobanura ko gukunda umuziki byatumye 'nyura mu buzima bukomeye'. Ati 'Ni ukwisuzuma ukumva ko ibikomere byashize. Gitari n'umuziki ni umuti ukomeye, kandi uwufate neza, uwufashe neza urakuvura, uwufashe nabi urakwica.'

    Bimeni avuga ko igitaramo cye kizarangwa n'urukundo hagati y'Abanyarwanda n'Abarundi, kandi kizahuza abavandimwe benshi bafite 'indoto nyinshi muri aka kare tuvukamo'.

    Uyu muhanzi yavuze ko mu rugendo rwe i Kigali anateganya kugirana ibiganiro n'abahanzi barimo Gael Faye, Michael Makembe na Samy bakaba bakorana indirimbo.

    Yavuze ati 'Ni icyifuzo gikuru kandi birimo! Ndi mu biganiro n'abahanzi barimo Gael Faye numvise ko ari hano, Samy na Makembe bari hano. No kwicarana gusa, tugatera inkuru, tugateka, tureba ibyo twakora n'ibizakurikiraho, tumenyanye, tuganire, kuko ibiganiro bibyara ibintu byinshi cyane.'

    Uyu muhanzi asobanura ko mu 2018 yashyize hanze album yise 'Free Me' iriho indirimbo zatumye amenyekana cyane mu bihugu bitandukanye mu Burayi.

    Ni mu gihe mu 2022 yasohoye Album yise 'Give me Hope' yitsa cyane ku ndirimbo zubakiye ku cyizere bitewe n'ibihe yanyuzemo mu buzima bwe. 


    Bimenyi [Uwa gatatu uvuye ibumoso] ari kumwe n’abamufashije gukorera igitaramo i Kigali

    JP Bimeni yaje gukorera igitaramo i Kigali nyuma ya Album ze zakunzwe mu buryo bukomeye


    Bimeni [Uri iburyo] yamenyekanye ku mazina ya Mudibu mu muziki, kandi mu 2021 yakoreye ibitaramo bikomeye mu Burundi


    Muri Gashyantare 2022 nibwo Label ya 'Lovemonk' JP abarizwamo yasohoye album yise 'Give Me Hope'


    Album ye yise 'Free Me' yegukanye ibikombe birimo BBC 6 Music nka Album y'umwaka


    Dj Paulin wamamaye mu gutegura ibitaramo i Burundi ari kumwe na JP Bimeni yatumiye


    Kwinjira muri iki gitaramo cya JP Bimeni ni ukwishyura 50 Frw 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘FOUR WALLS’

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘GIVE ME HOPE’

    “>

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘THE BLACK BELTS’ YA J.P BIMENI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136341/jp-bimeni-uri-mu-bakomeye-i-burayi-yaje-gutaramira-i-kigali-ahishura-gukorana-nabarimo-gae-136341.html

  • Patoranking na King Promise bari mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, umuhanzi Patrick Nnaemeka Okorie w’imyaka 33 uzwi ku mazina ya Patoranking uheruka mu Rwanda umwaka ushize, yatangaje ko yamaze gusesekara mu Rwanda.

    Uretse Patoranking ukomoka mu gihugu cya Nigeria, King Promise wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Terminator nawe yamaze gusesekara i Kigali mu Rwanda nk’uko nawe yabitangaje akoresheje urubuga rwa Instagram. 

    King Promise ni ubwa mbere ageze ku butaka bw’u Rwanda bushobora kuzaba ubutagatifu igihe Grammy Awards yaba ibereye i Kigali nk’uko biromo bivugwa ko u Rwanda arirwo ruhabwa amahirwe. 

    Patoranking we si ubwa mbere dore ko n’umwaka ushize yari mu Rwanda ari kumwe n'umunya-Zimbabwe Mukudzeyi Mukombe uzwi nka Jah Prayzah, batumiwe mu gitaramo kizaherekeza Inama nyafurika y'Urubyiruko izwi nka “Youth Connekt Africa Summit.”

    Aba bahanzi bombi baje mu nama ya Qatar Business Africa Forum yatangiye mu mwaka wa 2022 kuri ubu ikaba irimo kubera i Kigali aba bahanzi bo bakaba barageze mu Rwanda ku munsi w’ejo. 

    King promise yageze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere


    King promise yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Terminator


    Patoranking yaherukaga mu Rwanda umwaka ushize


    Ubwo Patoranking aheruka mu Rwanda yahuye na Perezida Paul Kagame

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136340/patoranking-na-king-promise-bari-mu-rwanda-136340.html

  • Biramushimisha ! Umukobwa wanze kogosha umusatsi wo mu kwaha kuva yavuka yabaye isomo kuri bagenzi be #rwanda #RwOT

    Amashusho y'umukobwa utari wogosha mukobwa kuva yavuka akomeje kuvugisha benshi gusa we akagaragaza ko ntacyo bitwaye yambara uko abonye.

     

    Uyu mukobwa yifashe amashusho arimo kubyina indirimbo ya Kizz Daniel ndetse ashyira hanze amaboko yose ndetse n'igice cyo mu kwaha cyari cyuzuye ubwoya bigaragara ko atigeze yogosha kuva yavuka.

     

    Benshi bakibona aya mashusho bemeje ko uyu mukobwa ashobora kuba amaze amezi menshi atogosha mu kwaha ndetse bakavuga ko nawe ubwo bishobora kuba bimubangamira.

     

    Ikinyamakuru cyandikira muri Nigeria dukesha iyi nkuru aho uyu mukobwa avuka , cyavuze ko yatewe agahinda nuko yagiye kumurika imideri muri 'Agency' imwe ikamwanga bavuga ko atabishobora gusa we akemeza ko byatewe n'ubwo bwoya yari afite.

     

    Aya mashusho agaragaza uyu mukobwa nk'umusirimu ahubwo abantu bakibaza impamvu ashobora kuba yarateretse umusatsi wo mu kwaha nyamara akambara akambaro kamugaragaza wese.

    Ese birakwiye ko umukobwa amara igihe kirekire atogosha mu kwaha.

    The post Biramushimisha ! Umukobwa wanze kogosha umusatsi wo mu kwaha kuva yavuka yabaye isomo kuri bagenzi be appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/biramushimisha-umukobwa-wanze-kogosha-umusatsi-wo-mu-kwaha-kuva-yavuka-yabaye-isomo-kuri-bagenzi-be/

  • Niba umusore mukundana akora ibi bintu menya ko ari umubeshyi ubifitemo uburambe #rwanda #RwOT

    Umusore mukundanye neza uramubona ariko nanone umusore uri gushaka kukurusha ubwenge nawe uramubona.Urukundo ni ikintu gikomeye cyane hagati y'ababiri kandi gisaba kugira imbaraga zo gusunika ku mpande zombi.

     

    ESE UZABWIRWA NI KI KO UWO MUSORE ARIMO KUKUBESHYA KANDI KO ASHAKA KUKURUSHA UBWENGE ?

     

    Abahanga baravuga ngo 'Kuba umubeshyi kandi ukamenya kubeshya neza , ni impano, kuko bisaba imbaraga zidasanzwe kugira ngo ubashe kureba mu maso h'umuntu ubundi ukamubwira ibyo nawe uzi neza ko atari ukuri'.Ubushakashatsi bwakozwe , bwagaragaje ko umuntu udafite impano yo kubeshya ashobora kugenda abyiga umunsi ku munsi ndetse bemeza ko ababyiga cyane ari abari mu rukundo baba bari gukingana ibintu.

     

     

    Abahanga bemeza ko kandi byibura umuntu bwira abenshywe incuro zirenga 200.Uwitwa Noah Zanden yemeje ko hari ubwo umuntu adashobora kureba mu maso ya mugenzi we mu gihe arimo kubeshya ariko cyane cyane uyu mugabo yikije kubakundana aho ngo umusore urimo kubeshya umukobwa yirinda no kumureba mu maso.

     

     

    1.Umusore uri ku kuryarya  yikura mu biganiro byanyu mwembi.

    Uyu musore azahimba inkuru ariko atarimo nagato.Uyu mugabo twagarutseho witwa Zanden yasobanuye ko umubeshye w'umuhanga yikura muri buri nkuru yose ari kubara.

    2.Ahora agusaba imbabazi.

    Umusore ushaka kukurusha ubwenge, azahora agusaba imbabazi kandi nawe kuko yamaze kuguhuma amaso nawe uzahora umuha imbabazi kenshi.Mukobwa menya ubwenge mu gihe uwo musore mukundana yaba agusabye imbabazi incuro zirenze 5 mu cyumweru.

     

     

    3.Inkuru akubwira  ashaka kukujijisha  ntabwo zishinga.

    Kubera ko ntakintu aba aribuvuge ngo ucyumve kuko aba yishinja amakosa, ahitamo kuguhuza ariko wajya kumva inkuru ze ukumva ntabwo zumvikana.

     

     

    4.Yigira nk'uri kukubwira amakuru ukeneye kandi arimo kukujijisha.

    Urukundo rw'abantu babiri bakundana  by'ukuri ntabinyoma bibamo ndetse nabo ubwabo baharanira kugera kuri byinshi  ntabwo bahora bakina umukino w'injangwe n'imbeba babeshyana.

     

    The post Niba umusore mukundana akora ibi bintu menya ko ari umubeshyi ubifitemo uburambe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/niba-umusore-mukundana-akora-ibi-bintu-menya-ko-ari-umubeshyi-ubifitemo-uburambe/

  • The Ben na Pamella bakubise hasi igiciro cyo kureba bukwe bwabo kiva ku bihumbi 50 kigera kubihumbi 10 #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mugisha Benjamin na Miss Uwicyeza Pamella bakubise hasi ibiciro byo kureba ubukwe bwabo kuri Website yabo aho byavuye kubihumbi 50 bikajya ku 10.

     

    Mu minsi yatambutse nibwo byabaye induru kumbuga nkoranyambaga abantu binubira uburyo The Ben yurije igiciro cy'ubukwe bwe bamwe bamushinja ubukene abandi bavuga ko ari ukugira ngo hatazagira ubasha kubureba.

     

    Ibyo kuriza ibiciro kwa Then n'umugore we ntabwo abantu babyishimiye na cyane ko ngo ubu bukwe bwabo buzabera muri Convention Center tariki 23 Ukuboza 2023.Uretse ababyise gukena no gucuruza ubukwe , abandi bavuze ko The Ben ashaka amafaranga yo gusohora indirimbo dore ko aherutse gutanga amahitamo kubafana be ariko bikaba ibyibura indirimbo bagategereza bagaheba.

     

     

    Kuri ubu rero usuye uru rubuga rwabo Rwa Thebenandpamella.com, usanga igiciro cyaganyutse kuva ku bihumbi 50 kugera ku 10 by'amafaranga y'u Rwanda.

     

    The Ben na Pamella bazakora imihango yo gusaba no gukwa tariki 15 Ukuboza 2023 naho tariki 23 Ukuboza 2023.The Ben na Pamella ni bamwe mu bagize ibihe byiza byo guteretana hagati yabo.

    The post The Ben na Pamella bakubise hasi igiciro cyo kureba bukwe bwabo kiva ku bihumbi 50 kigera kubihumbi 10 appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/the-ben-na-pamella-bakubise-hasi-igiciro-cyo-kureba-bukwe-bwabo-kiva-ku-bihumbi-50-kigera-kubihumbi-10/

  • Leandre Willy Essomba Onana ashobora kugaruka muri Rayon Sports kubera impamvu itarimo kuba umupira waramunaniye muri SIMBA SC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Leandre Willy Essomba Onana ashobora kugaruka muri Rayon Sports kubera impamvu itarimo kuba umupira waramunaniye muri SIMBA SC

    Rutahizamu w'ikipe ya SIMBA SC uheruka mu ikipe ya Rayon Sports Leandre Willy Essomba Onana, ibintu ntabwo bimeze neza mu ikipe ya SIMBA SC yo mu gihugu cya Tanzania.

    Uyu rutahizamu yerekeje muri SIMBA SC, avuye muri Rayon Sports ubona ko azi umupira mwinshi ariko kubera ko mu gihugu cya Tanzania bakina umupira wihita bituma gushobora imikinire yaho bimugora cyane kugeza aho yabuze umwanya wo gukina.

    Leandre Willy Essomba Onana mu kiganiro yagiranye na Television imwe hano mu Rwanda yatangaje ko impamvu adakinaga ari uko yari afitanye ibibazo n'umutoza Robertinho uheruka kwirukanwa ariko n'ubundi yo urebye imikinire ye biragoye ko yabona umwanya.

    Uyu munya-Cameroon biravugwa ko ashobora gusohoka muri SIMBA SC, bivuze ko ikipe ya Rayon Sports imwegereye ashobora kuyigarukamo nubwo we avuga ko arimo gutekereza amakipe yo muri Saudi Arabia ndetse no muri Omani.

     

    Source : https://yegob.rw/leandre-willy-essomba-onana-ashobora-kugaruka-muri-rayon-sports-kubera-impamvu-itarimo-kuba-umupira-waramunaniye-muri-simba-sc/

  • Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze guhitamo umutoza umwe mu batoza barenga 100 bashakaga akazi ko gutoza iyi kipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports Bwanzuyeko Umunya-Mauritanie Mohammed Wadee Agomba Gukomeza Gutoza iyi kipe Agasoza Imikino Ibanza ya Shampiyona 2023-2024.

    Bivuze ko mu batoza barenga 100 bamaze kwaka akazi ko gutoza iyi kipe, uzagahabwa azatangira imirimo yo gutoza imikino yo Kwishyura.

    Source : https://yegob.rw/ubuyobozi-bwa-rayon-sports-bwamaze-guhitamo-umutoza-umwe-mu-batoza-barenga-100-bashakaga-akazi-ko-gutoza-iyi-kipe/