Category: Uncategorized

  • Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore mu Rwanda yahinduriwe izina n’ibirango #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze guhindura izina ry’Icyiciro cya mbere mu bagore aho ryiswe ‘Rwanda Women’s Super League’.

    Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026 ku cyicaro gikuru cya FERWAFA.

    Nikita Gicanda yavuze, Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore, yavuze ko impamvu bahisemo guhindura ibirango n’izina ahanini byatewe no gushaka kumenyekanisha cyane umupira w’abagore abantu bakawumenya aho yanatanze urugero ko kuba utavugwa cyane ari yo mpamvu ituma n’abayobozi b’ibitangazamakuru batohereza abanyamakuru kujya kubera umupira w’abagore.

    Shema Fabrice, perezida wa FERWAFA yavuze ko babinduye ibi birango n’izina kugira ngo n’amakipe yumve ko ko agaciro k’ibyo bakora kiyongereye.

    Ati “Buri cyiciro twagiye tugishakira izina, tugiha logo (ikirango) cyayo kugira ngo bumve ko bifite agaciro.”

    “Ubu icyiciro cya mbere cyitwaga D1 Women cyabaye Rwanda Women’s Super League. Icyiciro cya kabiri ni Championship. Icya gatatu ni Regional Champions League.”

    Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice kandi yavuze ko iyi shampiyona izajya igaragara kuri FIFA Plus kandi ku buntu ku muntu uzajya ushaka kuyireba.

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu bagore ikinwamo n’amakipe 12, hakazajya hahembwa amakipe atandatu ya mbere.

    FERWAFA yahinduye izina n’ibirango bya shampiyona y’abagore

    Ni mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha umupira w’abagore

    Ni mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha umupira w’abagore

    Source : http://isimbi.rw/shampiyona-y-icyiciro-cya-mbere-mu-bagore-mu-rwanda-yahinduriwe-izina-n.html

  • Weasel Manizo yemeje ko Teta Sandra yamutaye #rwanda #RwOT

    Urugo rwa Weasel Manizo n’umugore we Teta Sandra rwongeye kumvikanamo umwiranye ukomeye nyuma y’uko uyu muhanzi wo muri Uganda yemeje ko yatanywe abana n’uyu munyarwandakazi.

    Mu gihugu cya Uganda, kuri ubu havugwa umwuka mubi wongeye kwadika mu rugo rw’umuhanzi Weasel Manizo n’umugore we Teta Sandra.

    Ibi byongeye kugarukwaho nyuma y’amashusho Weasel yifatiye ari kumwe n’abana be, akajya hanze agasakazwa ku mbuga nkoranyambaga.

    Aya mashusho yasakajwe bwa mbere n’umukoresha w’imbuga nkoranyambaga uzwi muri Uganda witwa José da Blogga, ahita yakirwa ubwuzu n’ibitangazamakuru bikurikirana imyidagaduro muri iki gihugu.

    Mu mashusho yagiye hanze, Weasel agaragara ari kumwe n’abana be, abaza niba bakumbuye nyina, anavuga ko yabasize akagenda yanyweye, amagambo yafashwe na benshi nk’agaragaza intimba n’agahinda.

    Weasel kandi muri ayo mashusho yagarutse ku kuba Teta Sandra yaragiye ajyanye na telefone ye ngendanwa, ibintu byakomeje guteza urujijo mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza ku byabaye hagati yabo.

    Nubwo aya mashusho yakomeje kuvugisha benshi, yaba Weasel cyangwa Teta Sandra nta n’umwe uragira icyo atangaza ku mugaragaro ku kibazo bagiranye.

    Ibi bibaye nyuma y’igihe gisa n’agahenge cyari kimaze kitumvikana inkuru z’induru cyangwa amakimbirane hagati yabo, nyamara umubano wabo umaze igihe waranzwe n’ibibazo bitandukanye.

    Aya makuru yongeye kwaduka nyuma y’uko muri 2025, inkuru zabo zongeye gufata indi ntera ubwo Teta Sandra yagongaga Weasel, bikamuviramo kujyanwa kwa muganga kwivuza ibikomere.

    Nubwo uyu mugore yari yabanje gutabwa muri yombi, Weasel yaje kumusabira imbabazi, Polisi iramurekura.

    Weseal yavuze ko umugore we Teta Sandra yamutaye

    Source : http://isimbi.rw/weasel-manizo-yemeje-ko-teta-sandra-yamutaye.html

  • Umutoza wa Rayon Sports yavuze ku bakinnyi badahari ku mukino wa APR FC #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry yavuze ko abakinnyi bose bashya uko ari batandatu bose biteguye umukino wa APR FC ejo.

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026 mu myitozo ya nyuma itegura umukino wa Super Cup.

    Uyu mukino uzahuza APR FC na Rayon Sports ejo ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026 kuri Stade Amahoro.

    Bruno Ferry ubwo yari abajijwe niba abakinnyi bashya batandatu yaguze bahari, yavuze ko bose biteguye.

    Ati “Yego, ndumva bose bahari kandi biteguye, nta kibazo bafite.”

    Abakinnyi bashya Rayon Sports yaguze barimo Kwizera Olivier, Tshimanga Tshilemb, Yannick Bangala, Aziz Ben Dao, Likau Kitoko na Bienvenu Vigninou.

    Rayon Sports imaze guhura na APR FC inshuro 2 kuri Super Cup izo nshuro zose APR FC yaratsinzwe, 2017 Rayon Sports yabatsinze 2-0 n’aho 2023 ibatsinda 3-0.

    Umutoza wa Rayon Sports yavuze ko abakinnyi bose bahari

    Source : http://isimbi.rw/umutoza-wa-rayon-sports-yavuze-ku-bakinnyi-badahari-ku-mukino-wa-apr-fc.html

  • Umutoza wa APR FC yashyushye umutwe #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Taleb ari mu ihurizo rikomeye ryo kumenya abakinnyi agomba kubanza mu mukino wa Rayon Sports ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu.

    Ejo tariki ya 10 Mutarama 2026 ni bwo hari umukino wa Super Cup wa 2025 uzahuza APR FC na Rayon Sports saa 18h30′ kuri Stade Amahoro.

    Kugeza ubu umutoza wa APR FC yashyushye umutwe yibaza uburyo azahagarika ikipe ye mu kibuga kuri uyu mukino w’amakipe y’abakeba mu Rwanda.

    Muri rusange bakubwira ko mu yindi myanya nta kibazo gihari ahubwo yageze mu kibiga hagati maze umutwe urashyuha yibaza batatu bazabanzamo mu gihe afite bane bameze.

    Ubu aribaza hagati ya Ronald Ssekiganda, Seidu Yussuf Dauda, Memel Dao na Ruboneka Bosco ugomba kujya hanze.

    Mu mukino uheruka guhuza aya makipe ntabwo Dao yari ahari kandi baratsinze aribaza niba atakwicara gusa hakaba ikibazo ko ari we mukinnyi ikipe ifite ushobora kurema uburyo bwinshi.

    Taleb arimo gutekereza kuba yakinisha Ruboneka Bosco ku ruhande nk’uko bajya bamuhengeka, byaba bivuze ko Mugisha Gilbert yajya ku ntebe y’abasimbura.

    Abandi bakinnyi bo ni abasanzwe Isimwe Pierre, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Ssekiganda Ronald, Dauda Yussif, Memel Dao, William Togui Mel na Cheikh Djibril Ouattara

    Taleb afite ihurizo ku bakinnyi azakinisha mu kibuga hagati

    Source : http://isimbi.rw/umutoza-wa-apr-fc-yashyushye-umutwe.html

  • Gabon yatsinze u Rwanda hitegurwa igikombe cya Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu ya Gabon yaraye itsinze u Rwanda ibitego 31-29 mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika cya Handball kizabera mu Rwanda muri uku kwezi.

    Ni umukino waraye ubereye muri Petit Stade aho ibihugu byombi bishaka kwinjira mu irushanwa nyir’izina byariteguye bishoboka.

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iyobowe n’umutoza, Mr. Hafedh Zouabi ikaba yaranamaze kwinjira mu mwiherero, ntabwo yahiriwe n’uyu mukino kuko Gabon yamugiye imbere kugeza umukino urangiye.

    Igice cya mbere cyarangiye Gabon iyoboye n’ibitego 18-16 ni mu gihe umukino warangiye ari 31-29.

    U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku Cyumweru rukina umukino wa kabiri wa gicuti na Cameroun.

    Igikombe cya Afurika cya Handball kigiye kuba ku nshuro ya 27, kizabera mu Rwanda kuva tariki 21 Mutarama kugeza 31 Mutarama 2026.

    U Rwanda ruri mu itsinda A kumwe na Algeria, Nigeria na Zambia.

    U Rwanda rwatsinzwe na Gabon mu mukino wa gicuti

    Source : http://isimbi.rw/gabon-yatsinze-u-rwanda-hitegurwa-igikombe-cya-afurika-amafoto.html

  • Wasanga abakinnyi bashya ba Rayon boroshye kurusha abo isanganywe – Ishimwe Pierre #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre yavuze ko bubaha Rayon Sports batitaye ku by’abakinnyi bashya kuko wasanga ari n’abaswa kurusha abo isanganywe.

    Yabitangaje mu myitozo ibanziriza iya nyuma APR FC yakoze kuri uyu wa Kane yitegura umukino wa Super Cup izahuramo na Rayon Sports ku wa Gatandatu kuri Stade Amahoro.

    Ishimwe Pierre yavuze ko nka APR FC batitegura uyu mukino bitaye ku bakinnyi iyi kipe yaba yaraguze, ahubwo bubaha izina Rayon Sports gusa.

    Ati “Ntabwo tubizi, twebwe twubaha izina Rayon Sports. Twarabibonye baraje ariko wasanga boroshye kurusha abari bahasanzwe ariko twebwa tuzaba tugiye gukina na Rayon Sports ntabwo twitaye ku by’abakinnyi.”

    APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026 izakina na Rayon Sports mu mukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu “Super Cup”.

    Rayon Sports ishobora kuzakinisha abakinnyi bayo bashya yaguze batandatu nibaba babonye ibyangombwa.

    Abo bakinnyi ni Kwizera Olivier, Bienvenu Vigninou, Ramazani Tshimanga Tshilemb, Faustin Lakau Kitoko (yabonye ibyangombwa), Yannick Bangala na Ben Aziz Dao (yabonye ibyangombwa)..

    Ishimwe Pierre yavuze ko Rayon Sports iby’abakinnyi bashya batabyitayeho

    Source : http://isimbi.rw/wasanga-abakinnyi-bashya-ba-rayon-boroshye-kurusha-abo-isanganywe-ishimwe-12469.html

  • Mwami wanjye warakoze kuhaba – Isimbi Model yatomagije umugabo we #rwanda #RwOT

    Isimbi Vestine wamamaye nka Isimbi Model yashimiye byimazeyo umugabo we, Shaul Hatzir ku bwitange n’urukundo yamugaragarije mu gihe cyose bari biteguye kwakira umwana wabo w’imfura.

    Ibi yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yasangije abamukurikira amagambo yuzuye amarangamutima agaragaza uko uyu mugabo yamubaye hafi mu bihe bitari byoroshye.

    Mu butumwa bwe, Isimbi yavuze ko Shaul atigeze amushyiraho igitutu na rimwe, ahubwo yamubaye hafi, amuhumuriza kandi amwumva.

    Ati 'Mwami wanjye, warakoze kuhaba umugabo uruta abandi bose ku Isi. Nta na rimwe wigeze untesha umutwe muri iki gihe twari dutegereje. Wambaye hafi, umfata neza n’ubwo byari bigoye. Wahoraga umbwira ngo 'Mukundwa tuza, bizaba, nugabanya kubitekereza cyane’. Wari mu kuri.'

    Ku itariki ya 4 Mutarama 2025, ni bwo inkuru yo kwibaruka kwa Isimbi Model yabaye kimomo nyuma y’igihe gito, we n’umugabo we batangaje ku mugaragaro bari mu byishimo byo kwakira uyu mwana wabo w’umukobwa.

    Uyu mwana ni uwa mbere kuri Shaul Hatzir, mu gihe kuri Isimbi ari ubuheta bwe.

    Nk’uko babitangarije mu kiganiro bagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI mu ntangiriro za 2025, inkuru y’urukundo rw’aba bombi ifite umwihariko kuko bijyanye n’uko bombi bahuye bwa mbere tariki 15 Mutarama 2018 kuri Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre.
    Icyo gihe Isimbi yari ategereje taxi nyuma y’inama yari avuyemo, mu gihe Shaul na we yari ahari mu yindi nama. Uyu mugabo ngo yahise akururwa n’ubwiza bwa Isimbi, amwibazaho byinshi mbere yo kugerageza kumuvugisha.

    Mu 2019, Shaul yambitse Isimbi impeta, maze mu Ugushyingo uwo mwaka amujyana muri Israel kumumenyesha umuryango we no kumutembereza.

    Mu 2021 baguze inzu yabo bwite banasezerana mu mategeko, naho tariki 20 Gashyantare 2022 bakora ubukwe bwabereye muri Kigali Convention Centre.

    Isimbi Model yashimiye umugabo we

    Source : http://isimbi.rw/mwami-wanjye-warakoze-kuhaba-isimbi-model-yatomagije-umugabo-we.html

  • Na M23 ifata Goma ntiyankanze nkanswe ibya Yampano _ Alyn Sano ku gutinyisha igihangano #rwanda #RwOT

    Alyn Sano yagaragaje ko atajya yita ku by’impungenge zo gutinya gushyira hanze igihangano cye mu gihe hari inkubiri y’andi makuru ari kuvugwa cyane atinya ko kitazarebwa.

    Mu kiganiro kirambuye yagiranye na ISIMBI, Aline Sano yavuze ko kuba atari umuhanzi ukora indirimbo zo kumvwa ako kanya gusa ari byo bimuha imbaraga zo gutera umugongo ibyo kuzitinyisha kugira ngo zitazarebwa cyane bitewe n’ikiri kwigarurira imitwe y’ibitangazamakuru muri icyo gihe.

    Ati 'Reka reka buriya nta kintu cyambuza gushyira hanze igihangano cyanjye kuko n’igihe M23 ifata Bukavu ntiyigeze imbuza nkanswe amashusho ya Yampano atamara n’iminsi ibiri.”

    'Impamvu mbyizera gutyo ni uko nyuma y’imyaka ingahe uzaza kureba cyangwa kumva ya ndirimbo ntazita ngo yasohotse ku gihe cy’amashusho y’urukozasoni ya Yampano.'

    Shengero Aline yanongeyeho ko abona umuhanzi ushingira inganzo ye ku bigezweho mu gihe runaka aba afite ibyago byinshi byo kuzima mu gihe adashyize imbere umwihariko we mu byo akora.

    Ati 'Umuhanzi ukurikira ibigezweho akaba ari byo aririmba gusa ntashyiremo bwa budasa bwe abantu bamumenyereyeho akiza aba ashobora kuzima mu gihe runaka by’umwihariko iyo Trend igeze ku musozo.'

    Uyu muhanzikazi yanemeje ko muri uyu mwaka yitegura kuzashyirira hanze album ye ya kabiri nyuma y’iyo yise 'Rumuri' yaherukaga gusohora.

    Kuri iyi album atarashyirira hanze izina yemeje ko izaba inagizwe na zimwe mu ndirimbo ze zamaze gusohoka zirimo 'Chop Chop’ yakoranye na Bensoul wahoze mu itsinda rya Sauti Sol, ‘Turn It Up’ na 'Fire’.

    Alyn Sano yavuze ko nta cyamubuza gusohora indirimbo

    Source : http://isimbi.rw/isimbi-rw-na-m23-ifata-goma-ntiyankanze-nkanswe-ibya-yampano-_-alyn-sano-ku-gutinyisha.html

  • Rutahizamu wa APR FC yavuze ba myugariro 3 bamugora mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara yavuze ko kugeza ubu ba myugariro bamugora bakinana mu ikipe imwe, n’aho mu yandi makipe bahangana muri shampiyona ntabarimo.

    Uyu rutahizamu ukomoka muri Burkina Faso umaze umwaka umwe muri APR FC, yagaragaje ko ari inkingi ikomeye mu busatirizi bw’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rw’iyi kipe, Cheikh Djibril Ouattara yavuze ko muri uyu mwaka amaze akina muri Shampiyona y’u Rwanda nta myugariro uramugora uretse abo bakinana.

    Ati “Myugariro cyangwa bamyugariro bangora turabana, dukorana imyitozo muri APR FC, urugero naguha ni nka Clement (Niyigena), undi ni Souane (Aliou) na Yunusu (Nshimiyimana), ntekereza ko ari bo ba myugariro beza kurusha abandi mu Rwanda kandi abo turahorana.”

    Djibril Ouattara atangaje ibi mu gihe habura iminsi ibiri APR FC igacakirana na Rayon Sports mu mukino w’Igikombe kiruta ibindi mu gihugu.

    Cheikh Djibril Ouattara yavuze ko nta myugariro muri shampiyona y’u Rwanda barahura ngo amugore

    Niyigena Clement na Aliou Souane ni bo ba myugariro Djibril Ouattara yavuze bamugora

    Yunusu ni undi myugariro umugora mu myitozo

    Source : http://isimbi.rw/rutahizamu-wa-apr-fc-yavuze-ba-myugariro-3-bamugora-mu-rwanda.html

  • Nyuma ya Rivaldo, Rayon Sports yatandukanye n’abandi bakinnyi babiri #rwanda #RwOT

    Abakinnyi babiri Musore Prince na Niyonzima Olivier Seif ntabwo bazongera gukinira Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-26.

    Ni nyuma y’uko Gikundiro yongeyemo abakinnyi batandatu bazayifasha mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona ya 2025-26, rero bikaba biyisaba kugira abo isezerera.

    Umukinnyi wa mbere watandukanye na Rayon Sports ni Harerimana Abdelaziz uzwi nka Rivaldo we akaba ashobora kwerekeza muri Kiyovu Sports.

    Rayon Sports ikaba yamaze kumvikana na Niyonzima Olivier Seif wari usigaje amezi 6 ku masezerano ye aho yabasabye kumwishyura miliyoni 4.5 Frw zasigaye yongera amasezerano no kumwishyura imishahara y’amezi 3 muri 6 yari asigaranye ku masezerano ye.

    Seif uhembwa miliyoni 1 Frw, yabwiwe ko azishyurwa ukwezi kumwe ndetse akanahabwa amafaranga yasigaye yongera amasezerano. Seif akaba yamaze kubyemera.

    Umurundi ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, akaba yamaze gutirwa na AS Kigali ndetse amakuru avuga ko yasabye Rayon Sports kubanza kumwishyura miliyoni 9 Frw atahawe ubwo yasinyaga amasezerano y’imyaka 2.

    Rayon Sports kandi irimo gutekereza kurekura abandi bakinnyi barimo Adama Bagayogo ndetse n’umunyezamu Pavelh Ndzila we utabikozwa.

    Musore Prince na we Rayon Sports ishaka kumurekura ariko nk’intizanyo

    Seif yumvikanye na Rayon Sports gutandukana

    Rivaldo we yamaze no guhabwa urupapuro rumurekura

    Source : http://isimbi.rw/nyuma-ya-rivaldo-rayon-sports-yatandukanye-n-abandi-bakinnyi-babiri.html