Category: Uncategorized

  • Nairobi United yatakagije Hakizimana Muhadjiri #rwanda #RwOT

    Nairobi United yahaye ikaze umukinnyi w’umunyarwanda, Hakizimana Muhadjiri ivuga ko ba myugariro bo muri shampiyona ya Kenya bagomba kuba biteguye.

    Ni nyuma y’uko uyu mukinnyi wari umaze iminsi nta kipe afite, mu minsi yashize yagiye muri Kenya kurangizanya n’iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere.

    Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, bavuze ko uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu agiye kubafasha byinshi.

    Ati “Twishimiye kubamenyesha isinya ry’umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Hakizimana Muhadjiri.”

    “Mwarimu w’ahazaza, umuremyi w’ibitego, umugabo uzi gutatanya ubwugarizi bukomeye. Muhadjiri atuzaniye ubunararibonye mu kibuga hagati. Imihanda ya Nairobi igiye umutangabuhamya wabyo. Ikaze mu muryango Muhadjiri.”

    Hakizimana Muhadjiri akaba yinjiye muri iyi kipe iri no mu matsinda ya CAF Confederation Cup asanzemo undi munyarwanda, Buregeya Prince iheruka no gusinyisha umugande Kizza Mustafa.

    Muhadjiri yahawe ikaze muri Nairobi United

    Source : http://isimbi.rw/nairobi-united-yatakagije-hakizimana-muhadjiri.html

  • Papa Cyangwe yihanganishije Yampano #rwanda #RwOT

    Umuraperi Papa cyangwe yifatanyije n’umuhanzi Yampano mu bihe bikomeye ari kunyuramo nyuma yo guhishura ko yamaze gutandukana n’umukunzi we.

    Ku munsi w’ejo ni bwo Yampano yahamirije ISIMBI ko yamaze gutandukana n’umukunzi we Uwineza Diane bari mu rukundo ndetse wanagaragaye mu mashusho y’urukozasoni yakwirakwiye mu mpera za 2025.

    Yampano wihariye imitwe y’ibitangazamakuru byo mu Rwanda muri 2025 ahanini kubera inkuru mbi zamwandikwagaho nyuma y’ishyirwa hanze ry’aya mashusho, yanashimangiye ko n’umubano usanzwe hagati ye na Uwineza utagihari.

    Mu butumwa yanyujije ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha 24 ku rukuta rwe rwa Instagram, Abijuru King Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe yaragagaje ko yifatanyije na Yampano muri ibi bihe ari kunyuramo.

    Papa cyangwe yanditse ati 'Ntakitagira iherezo muvandimwe Yampano wanyuze muri byinshi bikomeye humura n’ibi urabicamo Imana irahari kandi iracyagufiteho imigambi myiza.'

    'Satani n’abakurwanya bose bazatsindwa mu izina rya Yesu. Komeza kwihangana ukore ukomeze ukore akazi kawe neza kuko twe abafana bawe, inshuti n’umuryango wawe turahari ku bwawe Kandi turagukunda cyane.'

    Muri 2025 aba bahanzi bahuriye mu ndirimbo yakunzwe cyane bise 'Ngo’ yarebwe n’abarenga miliyoni eshanu ku rubuga rwa YouTube.

    Papa Cyangwe yihanganishije inshuti ye Yampano

    Source : http://isimbi.rw/papa-cyangwe-yihanganishije-yampano.html

  • Rayon Sports ntiyagiye ku isoko ishaka kwemeza bakazayemeza? Aho ntiyamanitse agati yicaye? #rwanda #RwOT

    Benshi batunguwe n’uburyo Rayon Sports yagiye ku isoko ry’abakinnyi, aho yasinyishije abakinnyi benshi kandi itagize icyo yitaho, hategerejwe kureba niba bose bazayihira cyangwa bamwe bazayihombera cyane ko hari n’abataherukaga mu kibuga bakaba banahenze.

    Ntibikunze kubaho kubona ikipe yasinyishije abakinnyi barenze 3 mu isoko rito (ryo mu kwa Mbere) ahanini biterwa n’uko ikipe iba yariyubatse ijya gutangira umwaka w’imikino, noneho isoko rito ryafungurwa bakareba ahari ibihanga bakaba ari ho bagenda baziba.

    Kuri ubu Rayon Sports yongeyemo abakinnyi batandatu barimo batanu b’abanyamahanga, basanga abandi bagera kuri 12 yari ifite.

    Kongeramo aba bakinnyi si ikibazo kuko yari ibakeneye bitewe n’abo yari isanganywe, gusa nubwo umunyarwanda yavuze ngo nta wuvuma iritararenga ariko wakwibaza ku rwego rw’abakinnyi yongeyemo.

    Iyi kipe iyobowe na Komite y’Inzibacyuho yasimbuye ubuyobozi bwa Twagirayezu Thaddee, ishobora kuba yaragiye ku isoko ishaka kwerekana ko ubuyobozi basimbuye ntacyo bwakoze mu bijyanye no kugura abakinnyi ariko ntibarebe ku bindi bibazo byateza ikipe.

    Iyo urebye muri aba bakinnyi batandatu bongewemo usanga byibuze bane nta kipe bari bafite, hari n’abari bamaze umwaka urenga badakina.

    Umukinnyi wa mbere bigaragara ko yakinaga ni Faustin Lakau Kitoko ukomoka muri DR Congo, uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati akaba yakiniraga ikipe ya Flambeau du Centre FC y’i Burundi.

    Mu bandi yasinyishije harimo umunyezamu Kwizera Olivier. Uyu munyezamu yaherukaga mu ikipe ya Al Kawkab yo muri Saudi Arabia, bakaba baratandukanye muri Kamena 2025, kuva icyo gihe akaba nta kipe yari afite.

    Uretse kuba ari umunyarwanda ariko iyo urebye abanyezamu Rayon Sports ifite, nka Pavelh Ndzila nta kintu amurusha ndetse n’amakosa bakora mu kibuga aba ari amwe, gusa uvuze ko Ndzila ubu ari hejuru ye ntabwo waba wibeshye.

    Rayon Sports kandi yasinyishije myugariro ukomoka muri DR Congo, Yannick Bangala wakiniye amakipe nka Azam FC na AS Vita Club yagezemo mu mwaka w’imikino wa 2024-25.

    Uyu myugariro nubwo bavuga ko yakinaga muri AS Vita Club ariko iyo urebye urutonde iyi kipe yatangaje ko izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2025-26, ntaho izina rye rigaragara, bivuze ko byibuze yari amaze amezi atari munsi ya 6 adakina.

    Gikundiro kandi ikaba yaramaze kwibikaho myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso ukomoka muri Burkina Faso, Ben Aziz Dao. Ni umukinnyi wari umaze igihe adakina kuko tariki ya 1 Nyakanga 2024 yatandukanye FC Nouadhibou yo muri Mauritania. Kuva icyo gihe uyu mukinnyi wakiniye amakipe nka AS Douanes yo muri Senegal, Accra Lions yo muri Ghana, Mosta FC yo muri Malta nta kipe yongeye gukinira.

    Rutahizamu Bienvenu Vigninou ukomoka muri Benin, ni undi mukinnyi Rayon Sports yazanye yakinaga kuko yakiniraga Loto FC y’iwabo, batandukanye mu mpera z’umwaka ushize nyuma yo gusoza amasezerano.

    Myugariro Ramazani Tshimanga Tshilembi ukomoka muri DR Congo, yakiniye amakipe nka Cape Twon yo muri Afurika y’Epfo, yaje muri Rayon Sports amaze umwaka adakina kuko muri Mutarama 2025 ni bwo yatandukanye na Real Kashmir yo mu Buhinde.

    Rayon Sports ntiyaba yamanitse agati yicaye?

    Rayon Sports ishobora kuzagongwa n’ikibazo cy’amikoro, nubwo n’ubundi itari yorohewe ariko ubu bigiye kurushaho kuko umushahara w’aba bakinnyi baje uri hejuru cyane.

    Amakuru avuga ko nka Kwizera Olivier umushahara we ari ibihumbi bibiri by’amadorali y’Amerika ndetse n’aba bakinnyi bandi bakaba bahenze, ibintu bituma amafaranga Rayon Sports izajya ihemba ahita yiyongera.

    Niyo bagira abo barekura, biragoye ko barekura abahembwa menshi kurusha abo bazanye, ikindi gusesa amasezerano nabo bisaba kubishyura bigendanye n’ibikubiye mu masezerano yabo.

    Ntizakora ikosa mu kwirukana?

    Amakuru yatangiye gukwirakwira ko iyi kipe ishobora gusezerera abakinnyi bagera kuri bane barimo umunyezamu Pavelh Ndzila, Niyonzima Olivier Seif, Adama Bagayogo na Harerimana Abdelaziz.

    Hari ugufata icyemezo cyo gusezerera aba bakinnyi ugasanga abo uzanye bari hasi yabo cyane ko byagaragaye ko benshi bamaze igihe badakina.

    Birasaba ubwitonzi n’ubushishozi mu gihe hazaba harimo gufatwa umanzuro w’abakinnyi iyi kipe igomba gusezera cyane ko bishobora kuzayihenda kuko ntiwasezerera umukinnyi utamwishyuye ibyo umugomba.

    Ubundi muri ibi bihe niho abaturanyi bo muri Tanzania bagucira umugani ngo 'Ukiona chungu kipya, usitupe cha zamani.'

    Kwizera Olivier yongeye kugaruka muri Rayon Sports

    Ben Aziz Dao yari amaze umwaka urenga adakina

    Tshimanga yari amaze umwaka nta kipe

    Bienvenu Vigninou rutahizamu mushya wa Rayon Sports

    Yannick Bangala yari amaze igihe adakina

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-ntiyagiye-ku-isoko-ishaka-kwemeza-bakazayemeza-aho-ntiyamanitse.html

  • Abatuye Kabungo barinubira ingamba zibabuza kwenga urwagwa #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Kabungo, mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, baravuga ko bahangayikishijwe n'ingamba zashyizweho zibabuza kwenga urwagwa, bavuga ko zibabangamiye mu mibereho yabo ya buri munsi. Aba baturage bavuga ko iyo hafashwe umuntu wenga urwagwa, ahita atabwa muri yombi akanacibwa amande, ibintu bavuga ko bibagiraho ingaruka zikomeye.

    Bamwe muri bo basobanura ko kwenga urwagwa byari bimwe mu bikorwa byabafashaga kubona amikoro yo gutunga imiryango yabo, cyane cyane ku batishoboye badafite indi mirimo ihoraho. Bavuga ko izi ngamba zabasanze batiteguye, bityo bamwe bakisanga batakibona uko babona ibibatunga.

    Umwe mu baturage yagize ati: 'Nari ntunze abana banjye nkoresheje urwagwa, none ubu ndabona bigoye kubona icyo mbaha. Iyo ufashwe bakubwira ko waciye ku mategeko, ugahita uhanwa.' Avuga ko icyifuzo cyabo atari uguhonyora amategeko, ahubwo ko basaba ko habaho ibiganiro n'ubuyobozi hakarebwa uko bakoroherezwa kubona indi mirimo.

    Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, bavuga ko izi ngamba zigamije kurengera ubuzima bw'abantu no kurwanya inzoga zitemewe, cyane cyane izigira ingaruka mbi ku buzima n'umutekano. Basobanura ko hashyizweho amahugurwa n'imishinga igamije gufasha abaturage kubona indi mirimo yemewe.

    Gusa abaturage bo barasaba ko izo gahunda zajya zimenyeshwa, kandi hagashyirwaho uburyo bubafasha kwimukira mu y'indi mirimo batabigizemo igihombo gikabije. Basaba ko ijwi ryabo ryumvwa, hakabaho ibiganiro byimbitse bigamije kubonera bose igisubizo kirambye.

    Abatuye Kabungo barasaba gusuzuma ingamba zibabuza kwenga urwagwa

    Source : https://kasukumedia.com/abatuye-kabungo-barasaba-gusuzuma-ingamba-zibabuza-kwenga-urwagwa/

  • U Rwanda rwinjiye mu myiteguro ya nyuma y'Igikombe cya Afurika cya Handball #rwanda #RwOT

    Mu gihe hasigaye iminsi 15 gusa ngo u Rwanda rwakire ku nshuro ya mbere Igikombe cya Afurika cya Handball, kizabera i Kigali kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 31 Mutarama 2026, imyiteguro irarushaho gufata indi ntera. Iri rushanwa rizakinwa ku nshuro ya 27, rikaba ritegerejweho byinshi n'abakunzi b'uyu mukino ku mugabane wa Afurika.

    Umutoza w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu bagabo, Umunya-Tunisia Hafedh Zouabi, yatangaje urutonde rw'abakinnyi 18 yahamagaye mu mwiherero wa gatatu, ugamije kunoza imyiteguro ya nyuma mbere y'iri rushanwa rikomeye. Uyu mwiherero wibanze ku kongera imbaraga z'umubiri, kunoza amayeri yo mu kibuga no gukosora amakosa agaragara mu mikino ya gicuti imaze gukinwa.

    Zouabi yashimangiye ko guhitamo aba bakinnyi kwashingiye ku mikorere yabo mu myitozo, ubunararibonye bafite, ndetse n'ubushake bwo guhagararira igihugu neza. Yavuze ko nubwo u Rwanda ruri kwakira iri rushanwa ku nshuro ya mbere, intego atari uguhagarara gusa, ahubwo ari ugutanga ishusho nziza no guhatana ku rwego rwo hejuru.

    Abakinnyi bahamagawe barimo abakina imbere mu gihugu n'abandi bakinira amakipe yo hanze, bikaba biteganyijwe ko bazakora imyitozo ikomeye izabera mu ngoro zitandukanye z'imikino i Kigali. Abayobozi ba FERWAHAND n'abafatanyabikorwa batandukanye bakomeje kwizeza abakunzi ba handball ko imyiteguro yose igamije gutuma iri rushanwa rigenda neza kandi rigasiga isura nziza ku Rwanda nk'igihugu cyakira amarushanwa mpuzamahanga.

    Igikombe cya Afurika cya Handball kizaba ari amahirwe adasanzwe ku Rwanda yo kwerekana ubushobozi bwarwo mu kwakira amarushanwa akomeye, no kuzamura urwego rwa handball mu Karere no ku mugabane muri rusange.

    U Rwanda rwinjiye mu myiteguro ya nyuma y'Igikombe cya Afurika cya Handball

    Source : https://kasukumedia.com/u-rwanda-rwinjiye-mu-myiteguro-ya-nyuma-yigikombe-cya-afurika-cya-handball/

  • Ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi bwahagaritse gucuruza ibigori bibisi #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi bwafashe icyemezo cyo guhagarika igura n'igurisha ry'ibigori bibisi bigurishwa ku bashaka kubyotsa cyangwa kubiteka bitogosheje, hagamijwe kurengera inyungu z'abahinzi no gukumira umwanda uterwa n'ibi bikorwa ku mihanda no mu isoko.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusanga gucuruza ibigori bikiri bibisi bituma abahinzi bahomba cyane, kuko bagurishwa ku giciro gito ugereranyije n'igihe byasaruwe byumye. Yavuze ko hari aho ibigori byari kuzatanga umusaruro ungana na 300 Frw bigurishwa bibisi bigatanga 100 Frw gusa, bigasigira umuhinzi igihombo kinini.

    Yakomeje asobanura ko hanashyizweho itangazo ku rwego rw'Akarere, by'umwihariko mu Murenge wa Rubengera uzwiho guhinga ibigori byinshi. Abaturage bategetswe guhagarika gusarura ibigori bibisi, ahubwo bagategereza bigasarurwa byumye.

    Abahinzi bo mu Karere ka Karongi bakiriye neza iki cyemezo, bavuga ko kizabafasha kongera umusaruro no kugabanya ubujura bw'ibigori byibwaga mu mirima bikajyanwa ku muhanda kotswa. Bamwe bagaragaje ko gusarura ibigori byumye bituma babona umusaruro mwiza kandi ubyara inyungu.

    Mu Karere ka Karongi, ibigori byahinzwe kuri hegitari 3,282, hakaba hateganyijwe umusaruro uri hagati ya toni 2 na 3 kuri hegitari. Icyakora, uyu musaruro witezwe uri munsi y'ibyari byateganyijwe kubera imvura nke yaguye mu ntangiriro z'igihembwe hateganyijwe umusaruro mwiza.

    Source : https://kasukumedia.com/ubuyobozi-bwakarere-ka-karongi-bwahagaritse-gucuruza-ibigori-bibisi/

  • Rayon Sports yerekanye abakinnyi batatu bashya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze kwemeza ko yasinyishije abakinnyi batatu b’abanyamahanga ndetse bakaba bahise batangira imyitozo mu Nzove.

    Aba bakinnyi bageze mu Rwanda mu rukerera rw’uyu munsi ku wa Mbere tariki 5 Mutarama 2026, uwabimburiye abandi gusinya ni rutahizamu ukomoka muri Benin w’imyaka 23, Bienvenu Joachim Vigninou.

    Uyu mukinnyi akaba yarakiniye amakipe nka Loto FC y’iwabo yavuyemo yerekeza muri Israel mu ikipe ya Maccabi Herzliya.

    Iyi kipe kandi yemeje isinya rya myugariro Ramazani Tshimanga Tshilembi w’imyaka 23 wari umaze umwaka udafite ikipe, ni nyuma yo gutandukana na Real Kashmir yo mu Buhinde. Yanakiniye kandi amakipe nka Cape Town yo muri Afurika y’Epfo na AS Vita Club yo muri DR Congo aho akomoka.

    Umukinnyi wa nyuma yemeje uyu munsi ni umunya-Burukina Faso w’imyaka 26 ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, Ben Aziz Dao.

    Aba bakaba biyongereye ku bakinnyi nka Yannick Bangala Litombo, Faustin Likau Pizzalo Kitoko na Kwizera Olivier bamaze gusinyira iyi kipe.

    Ben Aziz Dao yamaze gusinyira Rayon Sports

    Ramazani Tshimanga Tshilembi myugariro mushya wa Rayon Sports

    Bienvenu Joachim Vigninou umukinnyi mushya wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yerekanye-abakinnyi-batatu-bashya-amafoto.html

  • Uko inzozi zo kuzayobora umuziki nyarwanda zaviriyemo Shemi EP #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Shemi yagaragaje uko inyota ye yo gushaka gukabya inzozi zo kuba umuhanzi uri ku gasongero ku ruganda rw’umuziki nyarwanda byamuviriyemo inganzo yo gukora EP nshya yise 'Nzabikora.’

    Shema Mico Gibril wamamaye mu muziki nka Shemi yasobanuye ko igitekerezo cyo gukora iyi EP kitavuye ku butumwa yifuzaga gutanga mu buryo busanzwe, ahubwo ko bwari ubumugenewe n’undi muntu wese ufite icyizere cy’uko ibyo akora azagera kure hashoboka muri byo.

    Ubwo yaganiraga na ISIMBI, Shemi yagize ati 'Byari ubutumwa nashakaga kwiha mvuga ngo uyu muziki nzawuyobora umunsi umwe kandi nzabikora. Ntabwo ari njyewe gusa kuko iyi EP nanayigeneye buri muntu wese wifuza kandi wizeye kugera kure mu byo akora ndetse akunda.'

    Uyu muhanzi uri mu bari kuzamuka neza mu muziki kuri ubu, yanemeje ko kuba umwaka wa 2025 utaramugendekeye nk’uko yabishakaga harimo impamvu zimwe zitamuturutseho ndetse atashoboraga no gukumira, gusa ariko ko hari n’ibyo yari afitiye ubushobozi bwo gukumira ariko ntabyiteho.

    Shemi washyize hanze indirimbo imwe yonyine utabariyemo iyi EP yagiye hanze mu mpera z’umwaka ushize, yavuze ko byamubereye isomo rikomeye agiye kugenderaho muri uyu mwaka yifuzamo kuzakora byinshi birimo n’imishinga n’abahanzi bakomeye mu gihugu.

    Ati 'Nibaza ko muri 2025 bitagenze neza nk’uko nabiteganyaga kuko nasohoyemo indirimbo 6 zirimo iyitwa ‘Ntibanyurwa’ na Ish Kevin na Bulldog na EP gusa urumva ntabwo byagenze uko nabishakaga. Byampaye amasomo akomeye cyane ngiye kugenderaho nkora cyane muri uyu mwaka.'

    Uyu musore wamamaye mu ndirimbo 'Peace Of Mind’ yakoze muri 2022 yatangaje ko uburyo ibihangano biri kuri iyi EP bizakirwa n’abakunzi b’umuziki we ari byo bizamuha imbaraga zo kubikorera amashusho nubwo we kugeza ubu ataragira umupangu uhamye n’ubushobozi bwo kubikorera amashusho.

    Shemi yifuza kuyobora umuziki nyarwanda

    Source : http://isimbi.rw/uko-inzozi-zo-kuzayobora-umuziki-nyarwanda-zaviriyemo-shemi-ep.html

  • Rwanda's Youth Urged to Seize Investment Opportunities at Capital Market Youth Forum 2025 #rwanda #RwOT

    Driven by Rwanda's strategy to raise a financially empowered generation, the Capital Market Authority (CMA) in collaboration with the Rwanda Stock Exchange (RSE) and the Rwanda National Investment Trust (RNIT) organised the inaugural Capital Market Youth Forum 2025 at the Kigali Convention Centre. The event gathered university students from across the country, alongside policymakers, CEOs, business leaders, government officials, and development partners to advance financial literacy and inspire young Rwandans to join the capital market as investors.

    The forum marked the climax of the Capital Market University Challenge, a national competition where students tested their knowledge of capital markets through quizzes and presentations. Out of hundreds of contestants, seven finalists advanced to present their investment proposals before a panel. Five winners received shares in listed companies, while Didier Abimana Rutazuyaza claimed the top prize with shares valued at Frw 600,000.

    The Chief Executive Officer of the Capital Market Authority, Thapelo Tsheole stressed that 'Through national outreach, competitive pitches, and internships, we move beyond theory and give young people an actual stake in Rwanda's financial future,' he said. This year's edition attracted over 2,700 students, with 571 taking part in the competition, adding to a growing network of more than 10,000 young Rwandans engaged since the programme began.

    The Minister of State for Public Investment and Resource Mobilisation, Mutesi Rusagara reaffirmed the government's commitment to expanding financial access for the youth. 'Economic growth carries true meaning when it leads to prosperity for every citizen. Strong markets depend on trust, accountability, and equal opportunityespecially for our young people,' she said.

    The Chef Executive Officer of the Rwanda Stock Exchange, Pierre Celestin Rwabukumba encouraged the youth to adopt a savings culture early in life. 'Investing in the stock market transforms you from a consumer into an owner who contributes directly to Rwanda's economic development,' he noted.

    The Permanent Secretary in the Ministry of Youth and Arts, Dr. Brave Ngabo Olivier said that the role of investment in personal empowerment and national progress. 'When young people invest, they build a foundation for self-reliance and strengthen Rwanda's path toward sustainable development,' he said.

    One of the winners, Edwin Chancelin Nahimana from the City of Kigali, reflected on the value of the experience. He stated that the competition opened his eyes, alongside fellow participants, to the opportunities within Rwanda's capital market and motivated them to invest for their personal growth and to support Rwanda's broader development.

    The Capital Market Youth Forum 2025 equipped the young generation with the knowledge, confidence, and practical tools to actively participate in the capital market, laying a solid foundation for the country's long-term prosperity.

    The post Rwanda's Youth Urged to Seize Investment Opportunities at Capital Market Youth Forum 2025 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2025/06/25/rwandas-youth-urged-to-seize-investment-opportunities-at-capital-market-youth-forum-2025/

  • Urubyiruko rw'u Rwanda Rurasabwa Kubyaza Umusaruro Amahirwe yo Gushora Imari mu Isoko ry'Imari n'Imigabane #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo kubaka urubyiruko rufite ubushobozi bwo kwiteza imbere binyuze mu ishoramari, Urwego rw'u Rwanda Rushinzwe Isoko ry'Imari n'Imigabane (CMA), ku bufatanye n'Isoko ry'Imari n'Imigabane rya Rwanda (RSE) n'Ikigega RNIT Iterambere bateguye ku nshuro ya mbere Ihuriro ry'Urubyiruko ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ryabereye muri Kigali Convention Centre. Iki gikorwa cyahurije hamwe abanyeshuri baturutse mu gihugu hose, abayobozi mu nzego za Leta, abikorera, abayobozi b'ibigo bikomeye n'abafatanyabikorwa mu iterambere, bose bagamije kongerera urubyiruko ubumenyi n'ubushobozi bwo kwinjira mu isoko ry'imari nk'abashoramari.

    Iri huriro ryasojwe n'irushanwa Capital Market University Challenge, aho abanyeshuri berekanye ubumenyi bafite ku isoko ry'imari banyuze mu bibazo n'ibiganiro by'ubusesenguzi. Mu banyeshuri 571 bitabiriye, barindwi babashije kugera mu cyiciro cya nyuma, batanu muri bo bahembwa imigabane mu masosiyete acuruza imigabane ku isoko, naho Didier Abimana Rutazuyaza yegukana igihembo cy'uwabaye uwa mbere kirimo imigabane ifite agaciro k'ibihumbi 600 by'amafaranga y'u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'u Rwanda Rugenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane, Bwana Thapelo Tsheole yashimangiye ko iyi gahunda itanga umusaruro ugaragara mu buzima bw'urubyiruko. Yagize ati: 'Binyuze mu bukangurambaga ku rwego rw'igihugu, amarushanwa y'ubusesenguzi no kwimenyereza akazi, twereka urubyiruko amahirwe yo kugana isoko ry'imari n'imigabane ndetse n'uruhare bagira mu bukungu bw'igihugu.' Kuri iyi nshuro, gahunda yitabiriwe n'abanyeshuri barenga 2,700, barimo 571 bagiye mu marushanwa nyirizina, biyongera ku bandi basaga 10,000 bamaze kwitabira iyi gahunda kuva yatangira.

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Mutesi Rusagara, yavuze ko Leta izakomeza kongerera urubyiruko amahirwe yo kugana isoko ry'imari n'imigabane ndetse no gushora imari. Ati: 'Ni ingenzi cyane no urubyiruko rukomeza kugira uruhare mu bukungu bw'igihugu, ndetse turashishikariza urubyiruko rwo mu ngeri zitandukanye gukomeza kugana iri soko ry'imari n'imigabane nk'abashoramari.'

    Umuyobozi Mukuru w'Isoko ry'Imari n'Imigabane rya Rwanda (RSE), Pierre Celestin Rwabukumba yasabye urubyiruko gutangira kwizigamira hakiri kare. Yagize ati: 'Kwiyemeza gushora imari mu isoko ry'imigabane bivana umuntu mu rwego rw'abaguzi bikamushyira mu rwego rw'abafite uruhare rugaragara mu bukungu bw'igihugu ndetse n'abashoramari.'

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Brave Ngabo Olivier yashimangiye ko ishoramari rifite uruhare rukomeye mu kwigira k'umuntu no guteza imbere igihugu. Ati: 'Iyo urubyiruko rushora imari rushyiraho umusingi wo kwigira no gutera imbere igihugu.'

    Umwe mu begukanye intsinzi ku rwego rw'intara, Edwin Chancelin Nahimana wo mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko iri rushanwa ryaberetse amahirwe atandukanye isoko ry'imari ritanga, bityo bafata icyemezo cyo gutangira gushora imari mu rwego rwo kwiteza imbere ndetse gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry'igihugu.

    Ihuriro ry'Urubyiruko ku Isoko ry'Imari n'Imigabane 2025 ryagaragaje ubushake bukomeye bw'u Rwanda bwo gukomeza guha urubyiruko ubumenyi mu kwiteza imbere no kubyaza umusaruro amahirwe atangwa n'igihugu.

    The post Urubyiruko rw'u Rwanda Rurasabwa Kubyaza Umusaruro Amahirwe yo Gushora Imari mu Isoko ry'Imari n'Imigabane appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2025/06/25/urubyiruko-rwu-rwanda-rurasabwa-kubyaza-umusaruro-amahirwe-yo-gushora-imari-mu-isoko-ryimari-nimigabane/