Category: Uncategorized

  • Umukunzi wa Rayon Sports wiyahuye kubera umukino wa APRFC, azashyingurwa ejo #rwanda #RwOT

    Umukunzi wa Rayon Sports uheruka kwitaba Imana yiyahuye, Alexandre Nizeyimana azashyingurwa ku munsi w’ejo ku wa Kabiri.

    Uyu mukunzi wa Rayon Sports w’imyaka 26 yasanzwe yimanitse mu nzu aho yabaga, bikekwa ko yazize agahinda yatewe n’intsinzwi ya Rayon Sports yatsinzwe na APR FC 4-1 mu mukino wa Super Cup wabaye ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2026.

    Uyu musore wari utuye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, aho yiyahuriye bahasanze urupapuro yandikiye perezida wa Rayon ari n’aho bikekwa ko yiyahuye kubera Rayon.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ku wa Gatandatu yagiye kureba umukino wa Rayon Sports na APR FC, akaba yaratahanye agahinda gakomeye ndetse bukeye bwaho ku Cyumweru yiriwe yumva Radio agahinda kamwishe, bakaba bamusanze yimanitse.

    Alexandre Nizeyimana wari umukunzi wa Rayon Sports warebaga imikino myinshi y’iyi kipe, akaba azashyingurwa ejo i Kayonza mu Irimbi rya Rwamuhama.

    Yiyahuye kubera umukino wa Rayon Sports na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/umukunzi-wa-rayon-sports-wiyahuye-kubera-umukino-wa-aprfc-azashyingurwa-ejo.html

  • 5K Etienne yerekanye umukunzi we mu mboni za rubanda #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya ukunzwe cyane mu Rwanda, Iryamukuru Etienne uzwi ku izina ry'iritazirano 5K Etienne, uri mu bagize itsinda ry'urwenya Bigomba Guhinduka, yatunguye abakunzi be n'abakurikiranira hafi ibikorwa bye, nyuma yo kwerekana ku mugaragaro umukunzi we witwa Uwizeyimana Josiane, banatangaza ko bari mu myiteguro yo kurushinga.

    Ibi 5K Etienne yabigaragaje mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2026, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yashyizeho amafoto agaragaza uyu mukobwa bari kumwe, ayaherekeza amagambo yuzuyemo urukundo n'amarangamutima akomeye. Ubutumwa bwe bwagaragaje ko uyu mukunzi ari umuntu umuha amahoro n'imbaraga mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Mu magambo yuje urukundo, 5K Etienne yavuze ko gutekereza Josiane bimugira mushya, ko kumurota bimufasha gusinzira neza, naho kuba bari kumwe bikamwongerera imbaraga zo kubaho no guharanira ejo heza. Yongeyeho ko amukunda byimazeyo, atarinze kugereranya urukundo rwabo n'urw'abandi, kuko kuri we buri munota w'umunsi awumarana n'uwo akunda ufite agaciro gakomeye.

    Yanasabye Imana ko igihe cyagenda gahoro, kugira ngo abashe kumarana igihe kinini n'uwo umutima we wahisemo. Iyi nkuru yakiriwe neza n'abakunzi be, benshi bamwifuriza ibyiza mu rugendo rushya rwo kwitegura gushinga urugo.

    5K Etienne yerekanye umukunzi we bafitanye umushinga wo kurwubakana
    5K Etienne, uri mu bagize itsinda ry'urwenya Bigomba Guhinduka, yatunguye abakunzi be n'abakurikiranira hafi ibikorwa bye, nyuma yo kwerekana ku mugaragaro umukunzi we
    Uwizeyimana Josiane umukunzi wa 5k Etienne

    Source : https://kasukumedia.com/5k-etienne-yerekanye-umukunzi-we-mu-mboni-za-rubanda/

  • U Burundi bwohereje ingabo nyinshi i Kalemie, umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC urushaho kuzamba #rwanda #RwOT

    Umutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ukomeje guhungabana, nyuma y'uko u Burundi bwohereje ingabo nyinshi mu ntara ya Tanganyika, by'umwihariko mu mujyi wa Kalemie. Amakuru aturuka mu nzego z'umutekano avuga ko iri yoherezwa ryakozwe mu ibanga rikomeye, ahanini mu masaha y'ijoro, hifashishijwe ubwato bwo mu kiyaga cya Tanganyika n'imodoka za gisirikare zinyuze ku kivuko cya Rumonge.

    Intego nyamukuru y'izi ngabo bivugwa ko ari ugushimangira umutekano w'ibice bifatwa nk'ingirakamaro, cyane cyane mu guhangana n'imitwe yitwaje intwaro irimo AFC/M23, ikomeje kwagura ibikorwa byayo mu Burasirazuba bwa RDC. Kalemie ifatwa nk'umujyi w'ingenzi mu kurinda intara ya Tanganyika, ari na yo mpamvu yitabweho byihariye.

    Si Kalemie gusa izi ngabo zoherejwemo, kuko amakuru yemeza ko hari izageze no mu bice bya Baraka, Bibogobogo ndetse no kuri Point Zero muri Kivu y'Amajyepfo. Ibi byiyongeraho ibitero bikomeje kugabwa ku ngabo za Leta ya Kongo (FARDC), cyane cyane n'umutwe wa Bakata Katanga, aho raporo zitandukanye zivuga ko hari abasirikare n'abaturage bahasize ubuzima.

    N'ubwo hari imbaraga mpuzamahanga zigamije gushakira akarere amahoro, umutekano wo mu Biyaga Bigari uracyari ikibazo gikomeye. Izi mvururu zikomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage, harimo n'impunzi z'Abanyekongo zikomeje guhungira mu Burundi, ibintu bikomeza gukurura ibibazo by'ubutabazi n'imibereho mibi y'abaturage.

    U Burundi bwohereje ingabo nyinshi i Kalemie, umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC urushaho kuzamba

    Source : https://kasukumedia.com/u-burundi-bwohereje-ingabo-nyinshi-i-kalemie-umutekano-wo-mu-burasirazuba-bwa-rdc-urushaho-kuzamba/

  • Umukobwa w'imyaka 20 witegura kuzaba Umwamikazi wa Espagne #rwanda #RwOT

    Princess Leonor ufite imyaka 20 y'amavuko, ari mu rugendo rwo kwitegura inshingano zikomeye zo kuzayobora igihugu cye nk'Umwamikazi. Ibi ni amateka mashya muri Espagne, kuko azaba ari Umwamikazi wa mbere uyoboye igihugu ku giti cye (Queen Regnant) mu gihe kirenze imyaka 150 ishize. Uwa nyuma wabigezeho ni Umwamikazi Isabella II, wategetse mu kinyejana cya 19.

    Leonor ni imfura y'Umwami Felipe VI n'Umwamikazi Letizia, akaba ari na we uzaragwa ingoma hakurikijwe amategeko y'igihugu. Kuva akiri muto, yagiye ategurwa buhoro buhoro inshingano z'ubwami, binyuze mu masomo yihariye, imyitozo ya gisirikare, ndetse no kwitabira ibirori n'ibikorwa by'igihugu bigamije kumumenyereza inshingano azahabwa.

    Umuryango w'abami wa Espagne, uzwi nk'aba Bourbon, umaze gutegeka igihugu kuva mu ntangiriro z'ikinyejana cya 18. Uyu muryango washinze ubutegetsi bwawo nyuma y'intambara yo guharanira ingoma ya Espagne, maze uba inkingi ikomeye mu mateka n'imiyoborere y'iki gihugu.

    Mu 1975, Espagne yinjiye mu kindi gihe cy'amateka yayo, nyuma y'urupfu rwa Francisco Franco wari warayoboye igihugu mu butegetsi bw'igitugu imyaka igera kuri 40. Umwami Juan Carlos I ni we wasubijeho ubwami, anashyira igihugu mu nzira ya demokarasi n'ubwiyunge. Mu 2014, yeguye ku ngoma ayisigira umuhungu we Felipe VI, ari na we se wa Princess Leonor.

    Uyu mukobwa akomeje gufatwa nk'icyizere gishya cy'ubwami bwa Espagne n'ahazaza h'igihugu mu miyoborere ihuza amateka n'igihe cya none.

    Umukobwa w'imyaka 20 witegura kuzaba Umwamikazi wa Espagne

    Source : https://kasukumedia.com/umukobwa-wimyaka-20-witegura-kuzaba-umwamikazi-wa-espagne/

  • Sadate yahishuye uko yatashye ukubiri n’umugore anagenda yihisha we kubera APR FC #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate, yahishuye ko nyuma yo gutsindwa na APR FC, yatashye mu rukerera mu gihe umuryango we bari bajyanye wari watashye kare.

    Hari mu mukino wa Super Cup, wabaye ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2026 maze Rayon Sports itsindwa na APR FC 4-1.

    Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, yavuze ko uriya munsi wamubanye muremure ndetse ataha ukubiri n’umuryango we.

    Ati “Umunsi w’ejo wambereye muremure cyane ndetse natashye mu rucyerera nanga ko muri cartier bambona, navuye mu rugo n’umuryango wanjye twemye dutaha urusorongo kubera inkoni enye, ni mu gihe abandi intsinzi yabagejeje mu bicu.”

    Ni ku nshuro ya mbere ya APR FC yari itwaye Super Cup itsinze Rayon Sports kuko inshuro 2 zari zarabahuje kuri iki gikombe Rayon yabatsinze.

    2017 Rayon Sports yagitwaye itsinze APR FC 2-0 mu gihe 2023 yagitwaye itsinze APR FC ibitego 3-0.

    Umunsi w’ejo wambereye muremure cyaneeee ndetse natashye murucyerera nanga ko muri Quartier ba mbona, navuye mu rugo n’umuryango wanjye twemye dutaha urusorongo kubera inkoni enye, ni mugihe abandi INTSINZI yabagejeje mubicu. 🤔🤔🤔😪😪😪😴😴😴 pic.twitter.com/gqSWJDeLrC

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) January 11, 2026

    Munyakazi Sadate yavuze ko yatashye ukubiri n’umugore we

    Source : http://isimbi.rw/sadate-yahishuye-uko-yatashye-ukubiri-n-umugore-anagenda-yihisha-we-kubera-apr.html

  • Tchabalala yatanzweho akayabo yerekeza mu Al Merreikh #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’Umurundi wakiniraga ikipe ya Musanze FC, Shabani Hussein Tchabalala yamaze kwerekeza muri Al Merreikh yo muri Sudani y’Epfo ariko ikina shampiyona y’u Rwanda.

    Byemejwe n’ikipe ya Musanze FC yavuze ko yagurishije uyu rutahizamu uri mu bahagaze neza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Mu itangazo yasohoye yagize iti 'Twumvikanye na El Merriekh SC Bentiu ku igurwa rya Shaban Hussein.”

    Musanze FC ikaba yishyuwe miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo yemere kurekura inkingi ya mwamba mu busatirizi bwayo wari usigaranye amezi 6 ku masezerano ye.

    Tchabalala akaba yarakinnye umukino we wa nyuma muri Musanze FC ku Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2025 ubwo Musanze FC yatsindaga Marines FC 3-1, akaba yaratsinzemo ibitego 2.

    Shabani Hussein Tchabalala akaba amaze gukinira amakipe atandukanye mu Rwanda kuva 2016 yagera mu Rwanda, yakiniye Amagaju, Rayon Sports, Bugesera FC, AS Kigali na Musanze FC yakiniraga.

    Tchabalala yatandukanye na Musanze FC yerekeza muri Al Merreikh

    Source : http://isimbi.rw/tchabalala-yatanzweho-akayabo-yerekeza-mu-al-merreikh.html

  • Uko King James na Miss Jojo bashyize itafari riremereye ku nganzo ya Rlutta #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Rlutta yagaragaje uburyo King James na Miss Jojo bashyize itafari riremereye ku nganzo ye y’umuziki n’urugendo rurerure yaciyemo rwagizwemo uruhare n’amateka asharira kugeza ku kwisanga ari umuhanzi.

    Mu kiganiro kirambuye na ISIMBI, Alice Lambert Rutayisire uzwi nka Rlutta yatangaje ko yavukiye mu gihugu cya Tanzania nyuma y’uko nyirakuru ahungiyeyo mu mwaka wo mu 1969 ahunze politike y’ivanguramoko n’amacakubiri yari yarahawe intebe icyo gihe, byanatumye ababyeyi be bahitamo kuguma gutura muri iki gihugu kugeza ubwo bamubyaraga.

    Rlutta wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Umeze Bon?’ avuga ko ubwo yazaga kuba mu Rwanda byari mu gihe indirimbo z’abahanzi barimo King James na Miss Jojo zari zigezweho cyane ndetse nawe akazifashisha mu kwiga ururimi rw’ikinyarwanda binyuze mu kwihatira gusubiramo imirongo yazo.

    Ati 'Ubundi mu busanzwe ururimi rwanjye rwa mbere ni igiswahi nkakurikizaho icyongereza nakoresheje cyane ubwo nazaga hano. Ubwo nageraga mu Rwanda nigiye ikinyarwanda ku ndirimbo za King James na Miss Jojo bari bagezweho.'

    Uyu muhanzikazi yanakuye urujijo ku byavugwaga ko ubutumwa bukunze kumvikana mu ndirimbo ze by’umwihariko 'Umeze Bon’, ‘Never Mind’ na 'Hold My Hand’ bwaba bufite aho buhuriye n’ubuzima bwe bw’urukundo.

    Yavuze ko ahanini akuru ibitekerezo mu kuganira n’abakobwa bagenzi be baba barahuye n’ibibazo nk’ibyo kubyeshwa n’abakunzi babo mu rukundo gusa ko ntaho bihuriye nawe ubwe.

    Ati 'Njyewe nk’umuhanzi nishyira mu myanya y’abandi bantu cyangwa nkumva ubuhamya bw’abandi bakobwa bahora banyandikira ku byababayeho mu rukundo gusa ntaho bihuriye nanjye ubwange, usibye kuri 'Umeze Bon’ bisa nk’ibyenda guhura n’ukuri kwange bwite.'

    Rlutta yanahishuye ko uyu mwaka yitegura gushyira hanze indirimbo nyinshi kurenza uko yabigenje muri 2025 ndetse ko arangamiye kwagura imbago z’umuziki we akawurenza ku mbibi z’ubutaka bw’u Rwanda.

    Ati '2026 turi mu kazi kose abafana banjye bitege indirimbo nshya ngiye kuzashyira hanze vuba aha, gusa nanone banitege ko hari imishinga ndi gutegurana n’abandi bahanzi bakomeye haba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.'

    Indirimbo 'umeze Bon’ imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi magana atatu na makumyabiri ku rubuga rwa Youtube mu gihe cy’amezi atatu imaze ishyizwe hanze.

    Rlutta yavuze ko King James na Miss Jojo ari bo bamusunikiye ku kuba umuhanzi

    Source : http://isimbi.rw/uko-king-james-na-miss-jojo-bashyize-itafari-riremereye-ku-nganzo-ya-rlutta.html

  • Chairman wa APR FC yanenze Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko ibintu Rayon Sports yakoze byo gukinisha abakinnyi 6 bashya batamenyeranye n’abandi atari byo, uretse ibitangaza nta kindi cyari gutuma itsinda.

    Ni nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 4-1 mu mukino w’Igikombe kiruta ibindi mu gihugu ‘Super Cup’.

    Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026 muri Stade Amahoro, Rayon Sports muri 11 yabannjemo abakinnyi 6 bashya bari bakoze imyitozo itageze no ku cyumweru kandi abenshi bari bamaze igihe badakina.

    Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko ibyo Rayon Sports yakoze bitabaho, aba bakinnyi yabihutishije cyane.

    Ati “Usibye ko tutiga, wategura abantu icyumweru kimwe cyangwa bibiri? Umupira niba dushaka kuwusesengura tujye dushyiramo akantu ko kumenya umupira, iyo umbwira ngo uzanye abakinnyi ibyumweru bibiri barakina derby, yego mu mupira bijya bibaho umuntu umwe gukora ibitangaza ariko ntabwo wambwira ngo barakina umupira bahuje (collective game).”

    Yakomeje avuga ko APR FC kuba imenyeranye byaboroheye cyane, n’aho Rayon Sports uretse ibitangaza nta kindi cyari gutuma itsinda.

    Ati “Wabonye ko byabananiye ariko APR FC kuko imaze igihe yitegura wabonye ko bakinnye umupira usukuye, bashyize hamwe, bariya rero bakinaga ku giti cyabo ntabwo watsinda, ntibishoboka kereka habaye ibitangaza by’umupira.”

    Abakinnyi batandatu bashya Rayon Sports yakinishije kuri uyu mukino harimo Likau Kitoko ni we wakinaga muri Flambeau du Centre abandi barimo Kwizera Olivier, Yannick Bangala, Tshimanga Tshilemb, Ben Aziz Dao na Bienvenu Vigninou bari bamaze igihe badakina.

    Chairman wa APR FC yavuze ko ibintu Rayon Sports yakoze atari byo

    Source : http://isimbi.rw/chairman-wa-apr-fc-yanenze-rayon-sports.html

  • Manchester United iri mu bihe bikomeye byo gufata ibyemezo bikomeye ku hazaza h'ikipe #rwanda #RwOT

    Manchester United iri mu bihe bikomeye byo gufata ibyemezo bikomeye ku hazaza h'ikipe, nyuma y'uko ibiganiro byayo na Michael Carrick bigaragaje icyizere n'umusaruro mwiza. Amakuru yizewe aturuka mu buyobozi bw'iyi kipe yemeza ko Carrick yiteguye kwakira inshingano zo gutoza Manchester United, nyuma yo kugirana ibiganiro byiza n'abayobozi b'iyi kipe yo mu Bwongereza.

    Michael Carrick, wahoze ari umukinnyi ukomeye wa Manchester United ndetse akanaba umutoza wungirije, ari imbere ya Ole Gunnar Solskjær mu guhabwa izi nshingano, cyane cyane nyuma y'uko ibiganiro bye n'ubuyobozi byagaragaje ubushake, ubunararibonye n'ubumenyi buhagije ku miterere y'iyi kipe. Carrick azwiho gusobanukirwa umuco wa Manchester United, kuba yarayikinnyemo imyaka myinshi, ndetse no kumenya neza abakinnyi n'imikorere y'imbere mu ikipe.

    Amakuru avuga ko Manchester United ishobora gutangaza umutoza w'agateganyo mushya mu masaha ari hagati ya 24 na 48 ari imbere, igihe icyemezo cya nyuma kizaba kimaze gufatwa. Abafana ba Manchester United hirya no hino ku Isi bari mu byishimo n'amatsiko menshi, bategereje kumenya uzayobora iyi kipe mu gihe cy'inzibacyuho, hagamijwe kongera icyizere, umusaruro n'imbaraga mu mikino iri imbere.

    Iyi nkuru iragenda ikomeza gukurikirwa cyane, kuko ishobora kuba intangiriro y'igihe gishya kuri Manchester United. Michael Carrick, ufite amateka akomeye n'iyi kipe, ashobora kuba igisubizo gishya abafana bamaze igihe bategereje. Abakunzi b'umupira w'amaguru barasabwa gukomeza gukurikirana amakuru mashya, kuko itangazo rikomeye rishobora gutangazwa mu gihe gito kiri imbere.

    Manchester United iri mu bihe bikomeye byo gufata ibyemezo bikomeye ku hazaza h'ikipe
    Manchester United igiye kugena Michael Carrick nk'umutoza mushya w'agateganyo

    Source : https://kasukumedia.com/manchester-united-iri-mu-bihe-bikomeye-byo-gufata-ibyemezo-bikomeye-ku-hazaza-hikipe/

  • IShowSpeed yatangarije Isi yose ko u Rwanda kiri mu bihugu bifite uburanga #rwanda #RwOT

    IShowSpeed, wagiriye ibihe byiza mu Rwanda, yakiriwe mu buryo budasanzwe n'ibihumbi by'Abanyarwanda mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali n'ahandi yasuye. Aho yanyuze hose, abaturage bagaragaje ibyishimo n'urukundo rwinshi, na we ntiyahwemye gushima u Rwanda, aruvuga nk'igihugu cyiza kurusha ibindi byose amaze gusura.

    IShowSpeed yabitangaje mu mashusho acisha kuri channel ye ya YouTube mu buryo bwa live, aho yagendaga yerekana urugendo rwe n'ibikorwa bitandukanye yarari gukorera mu Rwanda. Mu byo yakoze harimo gusura ingagi zo mu Birunga ari kumwe n'itsinda rye, nyuma yaho basura Gorilla Guardians Village, ahahoze hatuye abahigi none biyeguriye kubungabunga ibinyabuzima no gusobanura amateka n'umuco Nyarwanda.

    Nyuma y'ibi bikorwa, yerekeje mu Mujyi wa Kigali aho yasuwe cyane n'abafana be Zari Court, bakoranye imyidagaduro itandukanye irimo imyitozo ngororamubiri n'ibizamini by'imbaraga bitandukanye byashimishije benshi.

    IShowSpeed kandi yasuye restaurant izwi nka kwa Issa mu Biryogo, aho yasogongeye ku mafunguro gakondo arimo isombe, ubugali, umuceri w'ipilau na brochette. Aha ni ho yahuriye n'umukoresha w'imbuga nkoranyambaga Osmarito, bakinana umukino wo kumvana imbaraga (arm wrestling).

    Abajijwe igihe azamara mu Rwanda, IShowSpeed yasubije ko ntagihe ahafite, ndetse atangaza ko yahaguze inzu. Muri uru rugendo rwe, yagaragaye yambaye umupira w'ubururu wanditseho 'Rwanda' n'umubare 7, ujyanye n'urukundo afitiye Cristiano Ronaldo.

    IShowSpeed yatangarije Isi yose ko u Rwanda kiri mu bihugu bifite uburanga

    Source : https://kasukumedia.com/ishowspeed-yatangarije-isi-yose-ko-u-rwanda-kiri-mu-bihugu-bifite-uburanga/