Category: Uncategorized

  • Yemeye ibyaha bibiri ibindi abitera utwatsi! DJ Toxxyk yongeye kugezwa imbere y’urukiko #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza nshinjabyaha ruregwamo Ishimwe Arnaud De Bosch wamenyekanye mu kuvanga imiziki nka DJ Toxxyk.

    Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bine birimo gukoresha ibiyobyabwenge, guhunga umaze guteza impanuka, kwanga gupimwa ibisindisha n’icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake.

    Urubanza rwabereye mu cyumba cya mbere cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, mu mutuzo n’umutekano ucungiwe hafi.

    Perezida w’inteko iburanisha yasobanuye ko uru rubanza rureba ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, atari urubanza mu mizi, asaba impande zombi kugaragaza impamvu zibishimangira.

    Imbere y’Urukiko, DJ Toxxyk yemeye ibyaha bibiri birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake no guhunga umaze guteza impanuka, ariko ahakana gukoresha ibiyobyabwenge no kwanga gupimwa ibisindisha.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ku wa 20 Ukuboza 2025, yagonze umupolisi kuri peyaje akamutwara mu mapine metero zigera kuri 50, mbere yo guhungira mu karere ka Karongi aho yafatiwe.

    Bwongeyeho ko mu rugo rwe hasanzwe udupfunyika tw’urumogi, ndetse ko yigeze kwemera mu Bugenzacyaha ko yatangiye kurukoresha kuva mu 2021.

    DJ Toxxyk yireguye avuga ko yahunze kubera impungenge z’umutekano we, anavuga ko atigeze yanga gupimwa kuko aho yafatiwe hapimwe basanga nta nzoga yari yanyoye. Yongeyeho ko ibyavuzwe ku biyobyabwenge yabihimbiwe, asaba ko yaburana adafunze.

    Abunganizi be bashimangiye ko ubusabe bw’uko ari uko umuntu waburana adafunze, basaba ko yakurikiranwa ari hanze hashyizweho amabwiriza arimo gufatirwa ibyangombwa no kutarenga akarere.

    Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwasabye ko yafungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho.

    Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwapfundikiye urubanza rutangaza ko icyemezo kizasomwa ku wa Gatatu tariki 21 Mutarama 2026 saa munani.

    Dj Toxxyk yemeye ibyaha bibiri mu byo aregwa

    Source : http://isimbi.rw/yemeye-ibyaha-bibiri-ibindi-abitera-utwatsi-dj-toxxyk-yongeye-kugezwa-imbere-y.html

  • Twinjirane muri filime 'The Battle of Bisesero' nyiramubande y’Isi ku byabereye mu Bisesero #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo ni bwo hamuritswe ku mugaragaro filime yiswe 'The Battle of Bisesero' igiye kongera gutuma Isi isubiza amaso inyuma ku gice kibabaje cyane mu mateka y’u Rwanda, yibanda ku bwicanyi bwabereye i Bisesero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iyi filime iteganyijwe gusohoka mu gihe kiri imbere, ikaba iri gukorwa n’abahanzi n’abakora sinema bo hirya no hino muri Afurika, igashyira imbere inkuru z’ubutwari, kwihangana no gukomeza kubaho n’ubwo habaye ibihe bikomeye.

    Agace ka Bisesero, kuri ubu gaherereye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, kazwi nk’akabereyemo ubwicanyi bukabije, ariko kandi kakaba n’ahagaragaye urugero rukomeye rw’Abatutsi bahisemo kwirwanaho aho gutegereza gupfa.

    Ku misozi ya Muyira n’ahandi, abarokotse barwanye inshuro nyinshi n’interahamwe mu gihe bari bategereje ubutabazi bw’Inkotanyi zagombaga kuva mu Burasirazuba zikajya mu Burengerazuba.

    Abatunganyije iyi filime bavuga ko intego nyamukuru ari ugukomeza guteza imbere inkuru zivugwa n’Abanyafurika ubwabo, bakagaragaza amateka mu kuri, mu bwitonzi no mu nshingano z’indangagaciro.

    Bifuza kandi ko urubyiruko rw’Abanyafurika rwumva ko ari rwo rukwiye kuba umurinzi w’amateka yarwo.

    Iyi filime iyobowe n’umunya-Afurika y’Epfo Mandla Dube, uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga.
    Umunyarwanda Joël Karekezi, wamamaye kubera filime 'The Mercy of the Jungle 'yatsindiye igihembo muri FESPACO, na we yagize uruhare mu kwandika inyandiko shingiro yayo afatanyije n’Umunya-Nigeria Ema Edosio-Deelen.

    Inkuru igaruka ku mukobwa muto n’umubyeyi we, bagaragaza urugamba rwo kubaho mu bihe by’akaga.

    Umukinnyi w’icyamamare Wale Ojo wahawemo izina rya Aminadabu Birara akina nk’ intwari nyakuri yayoboye Abatutsi b’i Bisesero bahisemo kwirwanaho n’ubwo bari bake kandi badafite intwaro zihagije.

    Hagiye gusohoka filime ‘Battle of Bisesero’

    Source : http://isimbi.rw/twinjirane-muri-filime-the-battle-of-bisesero-nyiramubande-y-isi-ku-byabereye.html

  • Ibyo FERWAFA ishinja Adel Amrouche byanatumye yirukanwa #rwanda #RwOT

    Uretse umusaruro mubi, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryananiwe kwihanganira umutoza Adel Amrouche kuba hari abakinnyi yaciye mu ikipe y’Igihugu no kuba igihe kinini aba atari mu Rwanda ngo akurikirane abakinnyi muri shampiyona ngo amenye abo azahamagara, bahitamo kumusezerera.

    Mu itangazo FERWAFA yashyize ahagaragara mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko Adel Amrouche 'yahagaritswe mu nshingano ze nk’umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo.'

    Yakomeje igira iti 'Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryimbitse, nyuma haza gusangwa ko Adel atubahirije amasezerano y’akazi nk’uko biteganywa mu ngingo ya 17.2 y’amasezerano y’umurimo.'

    FERWAFA ivuga kandi ko 'Amrouche yahawe igihe gihagije cyo gukemura ibi bibazo mbere y’uko hafatwa iki cyemezo' ndetse iri Shyirahamwe ryijeje gutanga 'andi makuru arebana n’iyi ngingo mu gihe nyacyo.'

    Kuva FERWAFA ibonye ubuyobozi bushya mu mpera za Kanama 2025, mu mezi abiri yakurikiyeho byatangiye kuvugwa ko Amrouche azirukanwa, ariko hakavugwa ko mu masezerano ye harimo ko umusaruro we ugomba gutangira kurebwaho mu mwaka wa kabiri.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko atigeze ahuza ba Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice cyane ko nyuma y’umukino wa kabiri yatoje yahise avuga ati “Hari ibyo tutazihanganira bigomba guhinduka.”

    Aha harimo imipangire y’Ikipe y’Igihugu ndetse no kuba hari abakinnyi yaciye mu Mavubi barimo Hakim Sahabo na Samuel Gueulette.

    Bivugwa ko kandi ikindi FERWAFA itishimiye ari uburyo uyu mugabo igihe kinini aba atari mu Rwanda ahubwo aba yigendeye akagaruka aje guhamagara ikipe y’Igihugu, mu gihe yakabaye ahari ngo anakurikirane abakinnyi.

    Amrouche yagizwe Umutoza w’Amavubi muri Gashyantare 2025, ahawe amasezerano y’imyaka ibiri ndetse kuva icyo gihe yatsinze umukino umwe mu gusa wa Zimbabwe muri Nzeri.

    Ibyo byatumye u Rwanda rusoreza ku mwanya wa gatanu mu Itsinda C yasanze ruyoboye mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

    Uyu mutoza wari wasimbuye Frank Torsten Spittler utarongereye amasezerano, yirukanywe mu gihe Ikipe y’Igihugu izakina imikino ya gicuti ya FIFA Series izabera i Kigali muri Werurwe naho amatsinda yo gushaka itike ya CAN 2027 agakurikiraho nyuma muri uyu mwaka.

    Adel Amrouche yirukanywe, ntakiri umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/ibyo-ferwafa-ishinja-adel-amrouche-byanatumye-yirukanwa.html

  • Papa wa Queen Cha wari umaze imyaka 30 avura Rayon Sports yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Mugemana Charles, se w’umuhanzikazi Queen wari umaze imyaka 30 ari umuganga wa Rayon Sports yitabye Imana azize uburwayi.

    Iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026.

    Mugemana Charles akaba yari amaze igihe arwariye mu bitaro bya CHUK kuva muri Nzeri 2025.

    Mugemana Charles yatangiye kuvura Rayon Sports mu 1995 bakaba baranatwaranye ibikombe bitandukanye birimo n’Igikombe cya CECAFA cyo mu 1998 yakuye hanze akaba ari nayo kipe yonyine rukumbi yo mu Rwanda yabikoze.

    Muri Werurwe uyu mwaka wa 2025, ubwo APR FC yari yakiriye Rayon Sports, Gikundiro yashimiye Mugemana Charles ku myaka 30 amaze ayivura.

    Mugemana Charles yari amaze imyaka 30 avura Rayon Sports

    Yagize amahirwe yo guhura na Perezida Kagame

    Yari umubyeyi w’umuhanzikazi Queen Cha

    Source : http://isimbi.rw/papa-wa-queen-cha-wari-umaze-imyaka-30-avura-rayon-sports-yitabye-imana.html

  • Uko Nicole Musoni yagowe n’umukunzi we Misteak #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Nicole Musoni, umaze kumenyekana cyane mu gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi, yahishuye ko bitari byoroshye kuri we guhuza n’umukunzi we Mistaek mu mushinga w’album bahuriyeho, bitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.

    Ibi Musoni yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse ku miyoboro yabo ya YouTube, aho bombi bari bagamije gusubiza ibibazo by’abafana babo, by’umwihariko ibirebana n’urukundo rwabo ndetse n’ibikorwa by’umuziki wabo.

    Muri icyo kiganiro, Mistaek yabajije Musoni uko yabonye gukorana na we kuri album yabo, undi ashimangira ko byamusabye kwihangana no kwiga byinshi bishya.

    Musoni yavuze ko impamvu nyamukuru byamugoye ari uko we asanzwe akora injyana zitandukanye n’iz’uyu muhanzi wanyuze mu Ishuri rya Muzika ry’u Rwanda, uzwi cyane mu njyana ya Hip Hop na Rap.

    Yagize ati 'Wowe wari umuraperi, njyewe nsanzwe nkora izindi njyana. Byabanje kungora kuko byansabaga igihe kinini cyo kubimenyera, ariko na none byampaye amahirwe yo kubona umuziki mu bundi buryo. Gusa nyuma y’igihe narabikunze cyane.'

    Iyi album aba bombi bari mu myiteguro yo gushyira ahagaragara bayise 'Twins', bikaba biteganyijwe ko izajya hanze vuba.

    Nicole Musoni yatangiriye umuziki we muri Canada, akaba ari umukobwa wa Evariste Musoni, umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe nka Sinarinzi n’Amayobera.

    Mistaek, akaba yaramenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo 'Ku Cyaro' yakunzwe cyane mu Rwanda no hanze muri 2022.

    Urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa mu mwaka ushize nyuma yuko bari bamaze igihe bagaragara bari kumwe mu bikorwa bitandukanye by’umuziki.

    Nicole Musoni yavuze ko yagowe n’umukunzi we Mistaek

    Source : http://isimbi.rw/uko-nicole-musoni-yagowe-n-umukunzi-we-misteak.html

  • Umutima wanjye waguhisemo, ijuru rirabyemeza – Nkomezi Prosper nyuma yo kwambika impeta umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’irindirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi yambitse impeta umukunzi Retina Nkurunziza bitegura kurushinga.

    Mu mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n’uyu mukunzi we bari ahantu ku kirwa, yagaragaje ko yamaze kumwambika impeta ya fiançailles.

    Aya mafoto yaherekejwe n’amagambi agira ati 'Umutima wanjye waguhisemo, ijuru rirabyemeza. Ndagukunda.' Ni amagambo uyu muhanzi yakurikije utumenyetso tw’umutima.

    Uyu muhanzi ni bwo bwa mbere ashyize hanze umukobwa bakundana kuva yamenyekana. Amakuru ahari avuga ko uyu yerekanye ari umu-diaspora.

    Gusa, mu minsi yashize yari yaketswe amababa ku mubano uri hagati ye na Miss Muheto Nshuti Divine.

    Ubwo yamurikaga album ye nshya yise 'Warandamiye' Nkomezi yabajijwe iby’umubano we n’uyu mukobwa cyane ko bari bamaze iminsi bavugwa mu rukundo ku mbuga nkoranyambaga mu gusubiza ati 'Ni inshuti yanjye yari yaje [mu gikorwa cyo kumurika album ye], nari natumiye inshuti na we rero yari yajemo. Iby’inkuru z’urukundo muzisibe rwose ntabwo ari byo.'

    Prosper Nkomezi wavutse mu 1995, azwiho ubuhanga mu gucuranga piano. Yatangiye umuziki mu 2017 ubwo yasohoraga indirimbo yise 'Sinzahwema’ yamamaye nka 'Amamara’.

    Nkomezi Prosper yambitse umukunzi we impeta ya fiançailles

    Source : http://isimbi.rw/umutima-wanjye-waguhisemo-ijuru-rirabyemeza-nkomezi-prosper-nyuma-yo-kwambika.html

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryamuritse ku mugaragaro inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2026, irushanwa riteganyijwe kuba rifite udushya twinshi, turimo gukinira mu Karere ka Rubavu iminsi itatu ikurikiranye no kongera gusorezwa i Nyamirambo nyuma y'imyaka itandatu hadakorerwa.

    Tour du Rwanda 2026 izakinwa kuva tariki ya 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2026, imaze iminsi umunani, ikaba igiye kuba ku nshuro ya 18 kuva yaba mpuzamahanga ndetse n'inshuro ya munani iri ku rwego rwa UCI 2.1.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, FERWACY yatangaje ko iri siganwa rizaba rifite intera y'ibilometero 993, rikaba riri mu marushanwa maremare cyane kuva ryazamurwa mu cyiciro cya 2.1, aho riza ku mwanya wa kabiri mu burebure.

    Mu byihariye by'uyu mwaka, Akarere ka Rubavu kazakira isiganwa iminsi itatu ikurikiranye. Abasiganwa bazahagera baturutse i Karongi mu gace ka kane, bukeye bwaho bazakina agace kazenguruka Umujyi wa Rubavu, mbere yo kuhava berekeza i Musanze mu gace ka gatandatu.

    Harimo kandi kugaruka kw'agace kazasorezwa i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ahaherukaga kwakira Tour du Rwanda mu 2020.

    Iri rushanwa rizitabirwa n'amakipe 18, aho 16 yamaze gutangazwa ku mugaragaro. Harimo amakipe atandatu y'abato b'amakipe akomeye ku rwego rw'Isi (World Tour Development Teams) nka UAE Team Emirates, Movistar, Soudal Quick-Step na Lotto Intermarché.

    Harimo kandi amakipe y'ibihugu arimo Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Eritrea, Afurika y'Epfo na Ethiopia, hiyongereyeho amakipe yo ku mugabane wa Afurika (Continental Teams) nka Team Amani, Benediction Kitei Pro 2020, May Stars na Madar.

    Agace karekare muri Tour du Rwanda 2026 kazaba ari aka mbere, kazakinwa ku munsi wo gufungura, aho abakinnyi bazahagurukira i Rukomo mu Karere ka Gicumbi bagasoreza i Rwamagana ku ntera ya kilometero 174.

    Udace umunani tugize Tour du Rwanda 2026:

    • Agace ka 1 (22/02): Rukomo — Rwamagana (174 Km)

    • Agace ka 2 (23/02): Nyamata — Huye (135 Km)

    • Agace ka 3 (24/02): Huye — Rusizi (144 Km)

    • Agace ka 4 (25/02): Karongi — Rubavu (127 Km)

    • Agace ka 5 (26/02): Kuzenguruka Rubavu (82 Km)

    • Agace ka 6 (27/02): Rubavu — Musanze (84 Km)

    • Agace ka 7 (28/02): Musanze — Kigali Pelé Stadium (147 Km)

    • Agace ka 8 (01/03): Kuzenguruka Kigali (99 Km)

    Tour du Rwanda iheruka mu 2025 yegukanywe n'Umufaransa Fabien Doubey ukinira ikipe ya TotalEnergies.

    Mu nshuro zirindwi ziheruka, Abanya-Eritrea bayitwayemo inshuro enye barimo Merhawi Kudus (2019), Natnael Tesfazion (2020 na 2022) na Henok Mulubrhan (2023).

    Umunya-Espagne Cristian Rodriguez ni we wegukanye Tour du Rwanda 2021, mu gihe Umwongereza Joseph Black ari we wayitwaye mu 2024.

    Kuva iri siganwa ryashyirwa ku rwego rwa 2.1, Mugisha Moïse ni we Munyarwanda rukumbi wabashije kwegukana agace muri Tour du Rwanda, mu gihe kugeza ubu nta Munyarwanda uraryegukana ku rutonde rusange.

    Source : https://rushyashya.net/ferwacy-yatangaje-inzira-za-tour-du-rwanda-2026-rubavu-yakira-isiganwa-iminsi-itatu-nyamirambo-iragaruka/

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabivuze kuri uyu wa Gatanu, ubwo yari muri Stade Amahoro, gutangiza gahunda yo guhuriza hamwe abana bato hagamijwe ubusabane no kwidagadura binyuze mu gukina umupira w'amaguru, izwi nka FIFA Football Clinic/Festival.

    Ati 'Tekereza, Noheli yagombaga kuba ari kumwe n'umuryango we, kuba bari ahandi hatari hano, ariko bahisemo kuza hano gusangira Noheli namwe, mu mwuka w'umupira w'amaguru. Wakoze Gianni.'

    Gahunda ya FIFA Football Clinic/Festival, isanzwe iba hirya no hino ku Isi, mu gukundisha abana bato umupira w'amaguru.

    Kuri iyi nshuro, iyi gahunda yahuriranye n'uruzinduko rwa Perezida wa FIFA, Gianni Infantino ari kugirira mu mu Rwanda nyuma yaho mu minsi ishize yari muri Morocco ahari kubera imikino y'igikombe cya Afurika.

    Muri iyi gahunda abana bayitabiriye bahawe ibihembo birimo imipira yo gukina mu rwego rwo kubifuriza kugira iminsi mikuru isoza umwaka myiza.

    Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA, ritangaza ko binyuze muri iyi gahunda ya FIFA Football Clinic/Festival, hazatangwa imipira yo gukina ku bana bose bo mu Gihugu.

    Biteganyijwe ko kuri uyu munsi, hatangwa imipira 250, aho buri mwana wese witabiriye ahabwa uwe ndetse nyuma hazatangwa imipira yo gukina igera kuri 5000.

    Muri uyu muhango, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, kuri iyi gahunda ndetse n'izindi zigamije guteza imbere umupira w'amaguru zirimo kubaka ibikorwaremezo mu mashuri no gutoza abakiri bato.

    Ati 'Umupira w'amaguru ni ho kwigirira icyizere bitangirira, ni ho ubucuti butangirira. Ni yo mpamvu uyu munsi ari ingenzi, mwakoze kubana natwe.'

    Perezida w'Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, Gianni Infantino, yijeje abana bafite impano by'umwihariko mu mupira w'amaguru ko FIFA izakomeza gufatanya n'u Rwanda mu kububakira ibikorwaremezo no kubaha ibikoresho bifashisha.

    Ati 'Turakomeza gusangiza ballon, gutanga ibi bikoresho kugira ngo abana bazavemo abantu beza, ibiremwamuntu byiza kuko iyo ukinnye umupira w'amaguru wiga byinshi, wiga kuba umuntu, ugatangira kwitegura gutsinda. Muri ahazaza h'iki gihugu cyiza cy'u Rwanda kandi turi hano ngo dusangire ibihe byiza.'

    Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yashimye Perezida Kagame ku bwo kubaka ibikorwaremezo bya siporo birimo Stade Amahoro bifasha abafite impano kuziteza imbere.

    Ati 'Twizihiza mwe, twizihiza abana b'u Rwanda, abana b'Igihugu cyiza. Uyu munsi turatanga imipira y'amaguru 1000, tuzubaka izindi FIFA Arena mu mashuri tuzakomeza kwagura imishinga ku bana b'u Rwanda, abana b'Igihugu cyanjye.'

    Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yabwiye abakiri bato ko umupira bakina [ballon] atari ikintu gisanzwe, ahubwo ari icyizere cy'ahazaza.

    Ati 'Murabona iyi ballon, ariko iyo utangiye kuyihereza umuntu ahita aseka. Ni igikoresho gihindura buri mwana, umwana wishimye, umuntu wishimye.'

    Source : https://rushyashya.net/perezida-kagame-yashimye-perezida-wa-fifa-gianni-infantino-wahisemo-kwizihiriza-noheli-mu-rwanda-mu-buryo-budasanzwe/

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye #rwanda #RwOT

    Jenerali Alain Guillaume Bunyoni, wahoze ari Minisitiri w'Intebe w'u Burundi nyuma agakekwaho kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Évariste Ndayishimiye, yimuriwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2025 avanywe mu bitaro bya Gitega ajyanwa i Bujumbura mu bitaro byigenga bya Kira Hospital. Iyi kwimurwa yakozwe mu ibanga rikomeye kandi iherekezwa n'umutekano ukaze, bikomeza kongera kwibaza ku miterere y'ubuzima bwe n'uburyo arimo kwitabwaho.

    Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye yemeza ko Jenerali Bunyoni yari amaze igihe ari mu bitaro bya Gitega kuva ku wa 9 Ukwakira 2025, aho yari yarajyanywe nyuma y'impuruza nyinshi zagaragazaga ko afite ibibazo bikomeye by'ubuzima bwo mu mutwe. Abatangabuhamya bo muri icyo gihe bavugaga ko yari agaragaza ibimenyetso bikomeye birimo kutavuga igihe kirekire, kutamenya aho ari n'igihe ariho, ndetse n'imyitwarire idasanzwe irimo kwihisha munsi y'uburiri igihe yasurwaga.

    Mu minsi ishize ariko, hari amakuru yavugaga ko ubuzima bwe bwari butangiye kugaragaza impinduka nkeya, aho ngo yashoboraga kongera kurya—by'umwihariko imineke—kandi rimwe na rimwe akavuga amagambo make, nk'uko byatangajwe n'abantu bake bemerewe kumwegera.

    Nubwo bimeze bityo, kugeza ubu nta tangazo ryemewe ryigeze ritangwa risobanura impamvu nyakuri y'iyo kwimurwa i Bujumbura. Ntiharamenyekana niba byatewe n'uko ubuzima bwe bwongeye kuzamba, cyangwa niba byatewe n'uko i Gitega hatari ibikoresho bihagije by'ubuvuzi bwihariye akenera.

    Amakuru aturuka hafi y'iki kibazo agaragaza ko iyi gahunda yo kumwimura yari yarateguwe mbere. Mu cyumweru cyabanje, itsinda ry'abayobozi bakuru ririmo ushinzwe umutekano wa Perezida, abayobozi b'inzego z'iperereza n'abapolisi bakuru, bivugwa ko bari bagiriye uruzinduko Kira Hospital bagamije gusuzuma aho yakwitabwaho.

    Nk'uko andi makuru abivuga, Jenerali Bunyoni yinjiye muri ibyo bitaro anyuze mu muryango wihariye, hatari rubanda, maze acumbikirwa mu byumba byo hejuru bizwi nka VIP, bikunze kugenewe abantu bakomeye kandi bikora mu buryo bwigenga. Aho hantu hashyizweho umutekano wihariye kandi ukomeye.

    Kubera ko nta rwego rwa Leta ruragira icyo rutangaza ku mugaragaro, impamvu n'ibisobanuro by'iyi kwimurwa bikomeje kuba urujijo, bigasigira rubanda n'abakurikirana politiki y'u Burundi ibibazo byinshi bikiri mu kirere.

    Source : https://rushyashya.net/u-burundi-jenerali-alain-guillaume-bunyoni-akomeje-kuremba-yimurirwa-mu-bitaro-bya-kira-i-bujumbura-mu-ibanga-rikomeye/

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n'ubutegetsi bwa Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Mu minsi ibiri ishize, Maj Gen Sylvain Ekenge, umuvugizi w'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yatangaje amagambo arimo ivangura rikabije ndetse yimakaza urwango ku Batutsi, agira inama Abakongomani ko kurongora abagore b'Abatutsikazi bagomba kubyitondera . Ibi byateje imvururu, ndetse n'ubuyobozi bw'ingabo bwa FARDC bumuhagarika mu inshingano kubera igitutu cyaturikaga ku isi yose.

    Ariko ikibazo nyamukuru si uko Ekenge yasubitswe, ahubwo ni uko ivangura, urwango n'ivanguramoko bigaragara mu mvugo n'imikorere ya bamwe mu bayobozi muri Congo byamaze igihe birangwa mu miyoborere yabo. Abasesenguzi n'impuguke mu by'imibanire y'abantu bavuga ko ibivugwa na Ekenge bitari impanuka cyangwa ijambo ry'umuntu ku giti cye, ahubwo byerekana ko hari imitekerereze yegamiye ku ivanguramoko kandi ishyigikiwe n'abayobozi bakuru.

    Urwango rukabije ruri gukwirakwira mu mvugo za politiki, aho bamwe batanga inyigisho zishingiye ku ivangura ry'Abatutsi, rikaba rishobora guteza ibibazo bikomeye mu muryango mu karere.

    Guhagarika Ekenge si igisubizo kirambye ku kibazo cy'urwango n'ivanguramoko, keretse niba abayobozi ba politiki n'inzego za leta muri Congo bemeye guhindura imitekerereze n'imiyoborere y'ibitekerezo by'urwango.
    Televiziyo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RTNC) yahagaritse by'agateganyo umunyamakuru witwa Joseph Oscar Mbal Kahij wakiriye Gen Maj Sylvain Ekenge ubwo yibasiraga Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi.

    KU wa 29 Ukuboza 2025, ubuyobozi bukuru bwa RTNC bwagize buti 'Umuyobozi ushinzwe isakazamakuru kuri televiziyo, Oscar Mbal Kahij, yahagaritswe by'agateganyo ku mirimo ye, kubera ko yemeye ko amagambo yibasira ubwoko bw'Abatutsi y'Umuvugizi wa FARDC, Gen Sylvain Ekenge Efomi, atambuka.'

    Kahij yakiriye Gen Maj Ekenge kuri televiziyo y'igihugu tariki ya 27 Ukuboza, mu kiganiro 'Plateau Special'. Yari yagiye gusobanura uko umutekano uhagaze mu burasirazuba bw'igihugu, cyane cyane mu bice biri kuberamo imirwano mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo.

    Aho kwibanda ku nsanganyamatsiko, Kahij na Gen Maj Ekenge bafashe umwanya munini bibasira Abanyarwanda n'Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi. Byageze aho uyu musirikare avuga ko gushaka umugore w'Umutsikazi bisaba kwitonda kuko ngo ntibabyarana n'abo badahuje ubwoko.

    Umugaba Mukuru w'ingabo za RDC, Lt Gen Jules Banza Mwilambwe, yaraye ahagaritse by'agateganyo Gen Maj Ekenge kubera aya magambo, nyuma y'igitutu cyaturukaga impande n'impande cy'abayamagana.

    Amagambo ya Gen Maj Ekenge agaragaza uburyo urwango Abatutsi bafitiwe muri RDC rwafashe intera ndende, nubwo ubutegetsi bw'iki gihugu bwari bumaze igihe kinini bugaragaza ko abaturage bose bafatwa kimwe.

    Source : https://rushyashya.net/ekenge-si-we-kibazo-nyamukuru-ikibazo-ni-urwango-rwigishwa-abakongomani-rwo-kwanga-abatutsi-rukorwa-nubutegetsi-bwa-tshisekedi/