Category: Uncategorized

  • Yambwiye ko ashonje – Motari watwaye IshowSpeed akinitwa maneko yagarutse ku bihe byiza bagiranye (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umumotari Bizumuremyi Saadi wamamaye nka 'Your Motari' cyangwa Motari Wawe ku mbuga nkoranyambaga yahishuye uburyo yatwayemo ibyamamare ku Isi nka IshowSpeed na Shenseea benshi bakaba basigaye bamwita Maneko.

    Your Motari umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga ndetse anakunze kumvikana ashishikariza abamotari bagenzi be gukurikiza gahunda za leta, akaba amaze iminsi mu mitwe ya benshi nyuma y’uko atwaye kuri moto ye ibyamamare byaje mu Rwanda mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mutarama 2026.

    Muri byo harimo umuhanzikazi ukomoka muri Jamaica, Shenseea ndetse n’umunyamerika uzwi cyane kuri Youtube, IshowSpeed wari mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, agaruka ku bantu bamwita Maneko, yagize ati 'Hari nk’umuntu ubona ubwiye nk’abantu ni urugero ba motari bagenzi banjye duse neza mu kazi dukora biduheshe ishema, twambare casque tuzihe n’abagenzi tunazisukure, tugendere ku muvuduko wagenwe, twubahirize ibyapa, dutware neza mu muhanda, agahita avuga ngo polisi yagutumye.'

    'Umuntu wese uzavuga ikintu gifitiye rubanda umumaro uzavuga ngo yishyuwe ngo avuge ibyo? None se uruhare rwawe ni uruhe mu gufasha Sosiyete? Niba uri umuntu utagira icyo ukora ngo ufashe sosiyete gukemura ibibazo na we uri mu bibazo Isi ifite.'

    Yakomeje agira ati 'Ibyo ntabwo njya mbyitaho mba numva ko ntabayeho nkajye ubwanjye ahubwo mbereyeho rubanda, ejobundi nzapfa ariko ibikorwa byanjye bizasigara.'

    Yakomeje avuga ko ubutumwa anyuza ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko afasha abantu gutembera i Kigali ari byo byamuhesheje gutwara ibi byamamare, aho yavuze ko nubwo asanzwe agira isuku ariko umunsi ajya gutwara Shenseea yayitunganyije bitabaho.

    Ati 'Nk’umunsi njya gutwara Shenseea, niteguye nk’amasaha abiri mbere, moto narayogeje nyitera n’imibavu isaha bampaye yageze mpari ntegereje, abantu bari mu ikipe ye barambwiye ngo agiye kuza umutembereze abantu bashobora kumufata amafoto birasaba kugenda witonze.'

    'Naramutwaye tugezeyo aranshimira, abantu bari batangiye kubibona ariko bataramenya ko ari njye, mfata amafoto ndayapositinga bavuga byinshi ariko urumva niba umuntu nk’uwo aje ashaka gutembera kuri moto, wa mumotari uhora wigagaragaza, ugira isuku unavuga icyongereza ni we bazareba.'

    Yakomeje avuga ko na IshowSpeed aza, haje abantu bakamubwira ko IshowSpeed azamutwara kuri moto kuko azasura u Rwanda kandi azaba ari kumwe n’ikipe ngari.

    Ati 'Ejobundi nabwo haza abantu barambwira ngo IshowSpeed azasura u Rwanda, wamutwara kuri Moto, azaba ari kumwe n’ikipe ngari ugomba gushaka abamotari bagenzi ba we b’abanyamwuga mukazamutwara.'

    'Nari nsanzwe muzi IshowSpeed ariko sinari nzi ko afite abantu bangana kuriya no mu Rwanda numvaga ari ibintu bisanzwe kuko abanyarwanda tudakunda gushamaduka cyane, yaraje mbona abantu ni benshi, ndi ku gitutu cya bagenzi banjye kuko ninjye wabazanye, ngomba kuba niteguye yamvugisha nkamusubiza, yambaza nkamusubiza.'

    Yavuze ko yishimiye cyane kumutwara abantu bakamwishimira cyane, akaba yarakoranye n’itsinda rigari ry’abamotari bagera hafi kuri 20.

    Yavuze ko kimwe mu bintu yamubwiye barimo bagenda yageze ati 'yarambwiye ngo ndashonje. Ndamubwira aho tugiye kuri hoteli barakwakira kandi abanyarwanda bateka neza.'

    Ikindi yamubwiye ni uko yatangariye Stade Amahoro, ati 'Twinjiye muri Stade Amahoro aratangara ngo ni nini, naramubwiye ngo byibuze yakira ibihumbi 45, aratangara cyane ngo ntibishoboka.'

    Ikindi yavuze cyamushishije kuri ibi ni uburyo n’umuhanzi Davido yamupositinze kuri Instagram, byamweretse ko ibyo akora bigera kure kandi hari n’ababibona.

    Motari watwaye IshowSpeed yavuze ko byamushimishije cyane

    Wari umunsi w’amateka kuri Motari Saadi

    Source : http://isimbi.rw/yambwiye-ko-ashonje-motari-watwaye-ishowspeed-akinitwa-maneko-yagarutse-ku-bihe.html

  • Eddy Kenzo yasubiye ku ntebe y'ishuri #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare wo muri Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko nyuma y'igihe kirekire atiga, yongeye gufata icyemezo cyo gusubukura amasomo ye, aho kuri ubu ari kwiga muri Kaminuza. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, ashimangira ko kwiga ari urugendo rw'ingenzi yafashe ku bushake bwe, atagamije inyungu za politike nk'uko bamwe babivuga.

    Eddy Kenzo yavuze ko hari abagiye bagaragaza ko gusubira kwiga kwe bifitanye isano n'imigambi ya politike ashobora kuba afite mu gihe kiri imbere. Icyakora, yateye utwatsi ayo makuru, avuga ko adafite gahunda yo kwinjira muri politike, kandi ko abantu batagomba kumushyiraho ibyo atigeze ategura.

    Ati: 'Ntabwo ndi kwitegura politike mu by'ukuri. Abantu ntibakwiye kunyitegaho ibyo.' Yakomeje asobanura ko icyamuhatiye gusubira mu ishuri ari uko ari umushoramari, bityo akaba akeneye ubumenyi bwimbitse bumufasha mu micungire n'iterambere ry'imishinga ye itandukanye. Yanavuze ko kwiga ari ingenzi cyane mu buzima, kandi ko yifuza kubera icyitegererezo abana be, kugira ngo bakure basobanukiwe neza akamaro ko gushaka ubumenyi.

    N'ubwo yemeje ko ari kwiga muri Kaminuza, Eddy Kenzo yirinze gutangaza ishami cyangwa amasomo yihariye ari gukurikirana, avuga ko ik'ingenzi kuri we ari urugendo yatangiye, n'umwanzuro yafashe wo gukomeza kwiyungura ubumenyi, aho kwibanda ku byo abantu bavuga.

    Iyi ntambwe ye yakiriwe neza n'abakunzi be, benshi babona ko ari urugero rwiza rw'uko kwiga bitagira igihe.

    Eddy Kenzo yasubiye ku ntebe y'ishuri

    Source : https://kasukumedia.com/eddy-kenzo-yasubiye-ku-ntebe-yishuri/

  • Corneille Nangaa yatangaje ko Joseph Kabila ari mu gihugu imbere #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ku mugaragaro ko uwahoze ari Perezida w'iki gihugu, Joseph Kabila Kabange, ari imbere mu gihugu.

    Ibi Nangaa yabitangaje ku wa 12 Mutarama 2026, mu nama yahuje ubuyobozi bukuru bwa AFC/M23 n'abavuga rikumvikana bo mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru. Muri iyo nama, yavuze ko hari igihe Joseph Kabila azongera kugaragara mu ruhame agahura n'abaturage.

    Yagize ati: 'Dufite umushyitsi udasanzwe hano, uwahoze ari Perezida wa Repubulika, Joseph Kabila. Ari hano rwose. Hari umunsi tuzamuzana, akabaganiriza. Ni Senateri ubuzima bwe bwose nk'uko Itegeko Nshinga ribiteganya, ariko yakuwe muri Sena.'

    Joseph Kabila aheruka kugaragara mu ruhame mu kwezi kwa Kamena 2025, mu bice bigenzurwa na AFC/M23, aho yamaze iminsi aganira n'Abanye-Congo bo mu byiciro bitandukanye, agamije gushakira igihugu amahoro n'ubwiyunge. Icyakora icyo gihe yari yarashinze ibiro by'agateganyo mu gace ka Kinyogote, mu Burengerazuba bw'Umujyi wa Goma, aho yakiriraga abantu baganira ku hazaza ha RDC.

    Ibi bikorwa byatumye Ubushinjacyaha bwa Repubulika butangira kumukurikirana, bumurega kugambanira igihugu no kwinjira mu mutwe w'ingabo utemewe n'amategeko. Yaje gukatirwa igihano cy'urupfu adahari n'Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Kinshasa.

    Nyuma y'icyo cyemezo, Kabila yakomeje ibikorwa bya politiki mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Kenya, aho yashinze ihuriro rya politiki ryitwa Sauvons le RDC. Aya makuru akomeje gukurura impaka ku hazaza ha politiki n'umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Corneille Nangaa yatangaje ko Joseph Kabila ari mu gihugu imbere

    Source : https://kasukumedia.com/corneille-nangaa-yatangaje-ko-joseph-kabila-ari-mu-gihugu-imbere/

  • Uko Rayon Sports yihanaguye kuri miliyoni 10 Frw yatsindiye muri Super Cup #rwanda #RwOT

    Nubwo yegukanye umwanya wa 2 kuri Super Cup, Rayon Sports ntabwo yahawe amafaranga yatsindiye kuko yari yaramaze kuyatangamo ingwate muri FERWAFA.

    Rayon Sports yakinnye umukino wa Super Cup na APR FC tariki ya 10 Mutarama 2026, APR FC yegukanye igikombe itsinze ibitego 4-1.

    Gusa Rayon Sports y’abagore yo yaje kwegukana igikombe itsinze Indahangarwa WFC bari bahuriye kuri iki gikombe bagihanganiye.

    Byari biteganyijwe ko ikipe yegukana Super Cup yaba mu bagabo n’abagore yagombaga guhabwa miliyoni 20 Frw mu gihe iya kabiri yari guhabwa miliyoni 10 Frw (ni nako byagenze).

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rayon Sports yagize ikibazo cy’amafaranga yo kwandikisha abakinnyi bashya 5 b’abanyamahanga yaguze yifuzaga ko bakina uyu mukino.

    Ubu kwandikisha umukinnyi umwe w’umunyamahanga bisaba kwishyura miliyoni 2 Frw, Rayon Sports yahise yigira inama yo kujya kwinginga FERWAFA.

    Yagiye ibwira FERWAFA ko byibuze yizeye kuzegukana miliyoni 20 Frw mu mikino ya Super Cup kuko ifitemo amakipe abiri iy’abagabo n’abagore mu gihe yombi yaba yatsinzwe.

    Yasabye ko babafasha bakandika abakinnyi bashya yaguze hanyuma Super Cup yarangira baba batsinzwe ntibazagire icyo babaza kuko bihura n’izo miliyoni 10 Frw agomba guhabwa ikipe yatsinzwe itatwaye igikombe, mu gihe batsinda bagahabwa miliyoni 10 Frw.

    Rayon Sports ikaba izahabwa miliyoni 20 Frw zatsindiwe na Rayon Sports WFC, ni mu gihe aya Rayon Sports y’abagabo yo agomba kwishyura ideni yafashe muri FERWAFA.

    Rayon Sports y’abagabo nta mafaranga ya Super Cup izabona

    Source : http://isimbi.rw/uko-rayon-sports-yihanaguye-kuri-miliyoni-10-frw-yatsindiye-muri-super-cup.html

  • Diamond Platnumz arashinjwa gutererana uwamugiraga inama uri mu mage #rwanda #RwOT

    Umugore w’uwahoze ari umujyanama w’umuhanzi, Diamond Platnumz, witwa Said Mkubwa Fella, aramushinja kumutererana nyuma y’uko umugabo we atangiye guhangana n’indwara ikomeye.

    Umufasha wa Mkubwa Fella, Sweet Fella ni we watangaje aya makuru, avuga ko yafashe icyemezo cyo kubivugira mu ruhame nyuma yo kubona ko abantu benshi bari barigeze kugirana umubano wa hafi n’umugabo we bamwihoreye burundu.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru Mwananchi, Sweet yagize ati 'Abenshi batekereza ko Diamond Platnumz ari we uri kwita kuri byose, nyamara si byo. Nahisemo kuvuga ibi kugira ngo abantu bamenye ko ndi kurwana jyenyine ngo umugabo wanjye abone ubuvuzi bukwiye.'

    Ku bijyanye na Diamond Platnumz, Sweet Fella yemeye ko yamufashije mu rugendo rwo kujya kwivuriza mu Buhinde umwaka ushize, agaragaza ko amushimira byimazeyo kuri iyo nkunga.

    Ariko avuga ko nyuma yaho nta yindi mfashanyo yongeye kuboneka. Ati 'Diamond azi neza ko Fella arwaye. Yadufashije kugera mu Buhinde, ariko nyuma haciyeho yaracecetse pe. Numvaga hari ibirenzeho byashobokaga.'

    Sweet Fella yanagarutse ku bihe byashize, agaragaza itandukaniro rikomeye hagati y’igihe umugabo we yari muzima neza n’ubu arwaye.

    Yagize ati 'Ubwo yari muzima telephone ye ntiyigeze iceceke gusona. Bamuhamagara nijoro, bakamuhamagara mu rukerera. Iyo batamubonaga, bahamagaraga nanjye ngo mumukangure. Ubu byose byarahindutse, nta n’umwe ukimuhamagara.'

    Yongeyeho ko ubu ari we witanga wenyine ikiguzi cyose cy’ubuvuzi bwa Mkubwa Fella, nubwo uyu mugabo yagize uruhare runini mu guteza imbere impano n’imyuga y’abantu batandukanye mu ruganda rw’imyidagaduro muri Tanzania.

    Uyu muryango usaba inkunga n’ubufatanye bw’abafite umutima mwiza, kugira ngo Mkubwa Fella akomeze kubona ubuvuzi bukenewe muri ibi bihe bikomeye.

    Said ararembye

    Diamond Platnumz arashinjwa gutererana uwari umujyanama we

    Source : http://isimbi.rw/diamond-platnumz-arashinjwa-gutererana-uwamugiraga-inama-uri-mu-mage.html

  • Theo Bosebabireba yasobanuye impamvu yaririmbye 'Pom Pom’ ya Melodie yatumye atukwa #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba yavuze ko atazi icyo Pom Pom bisobanuye ahubwo yatunguwe no kubona abantu bamutuka kubera iyi ndirimbo.

    Tariki ya 2 Mutarama 2026 ni bwo Bruce Melodie yasohoye indirimbo yakoranye na Diamond Platnumz bise 'Pom Pom’, indirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’uyu muhanzi.

    Hagiye habaho 'Challenge’ abantu bakifata amashusho barimo baririmba iyi ndirimbo, benshi baje gutungurwa no kubona Theo Bosebabireba ari muri abo bantu bayiririmbye.

    Muri aya mashusho yashyize kuri Tiktok, abantu baramututse bamubaza uburyo umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ashobora kuririmba indirimbo z’Isi noneho zinarimo ibishegu.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Theo Bosebabireba yavuze ko we yumvise iryoshye ahitamo na we kuyiririmba ariko akaba atari azi icyo bisobanuye.

    Ati 'Njye nta nubwo, none se Pom Pom ni uruhe rurimi? Ni ikinyarwanda? Mu ndimi ziri ku Isi ni uruhe? Njye naririmbye umuziki kuko nkunda umuziki numvise ako kantu karyoshye, ngo 'Niwemera Pom Pom’, numva kararyoshye ariko si nari nzi icyo bisobanura pe, noneho mbishyize kuri Tiktok yanjye mbona abantu bari kuntuka ariko bantuka nkabna ibitutsi biriyongera n’abankurikira (followers) bariyongera.'

    Yakomeje avuga ko we atari azi icyo isobanura yumva arayikunze kimwe n’uko yumva indirimbo ya Rihanna ikarangira kandi atumva icyongereza.

    Theo Bosebabireba yavuze ko yaririmbye ‘Pom Pom’ ariko atazi icyo bisobanuye

    Source : http://isimbi.rw/theo-bosebabireba-yasobanuye-impamvu-yaririmbye-pom-pom-ya-melodie-yatumye.html

  • Isimbi Model yasabye abagore bategereje urubyaro gukomera bizeye #rwanda #RwOT

    Isimbi Model, yahumurije abagore bamaze igihe bategereje kubona urubyaro, abasaba kudacika intege no gukomeza kwizera isezerano ry’Imana ubwo yahishuraga ko yamaze imyaka irindwi arutegereje.

    Uyu mugore, umaze kumenyekana mu myidagaduro no ku mbuga nkoranyambaga, yanyujije ubutumwa bwe ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza ko nubwo yamaze imyaka irindwi, atigeze areka kwizera ko Imana izamusohoza isezerano yamuhaye.

    Yavuze ko uburambe yanyuzemo bumufasha gusobanukirwa n’agahinda, gushidikanya n’amarira abagore benshi bahura na byo mu rugendo rwo gutegereza urubyaro.

    Ati 'Ku bagore bagitegereje, ndababona. Nzi ububabare, ugushidikanya n’amarira muririra mu mitima. Ntimucike intege. Iyo Imana yashyize icyifuzo mu mutima wawe, ntabwo ijya ikwibagirwa.'

    Isimbi Vestine wamenyekanye cyane nka Isimbi Model yakomeje asobanura ko urugamba rwo kubura umwana rutari rworoshye, ariko yakomeje kugendana icyizere n’isezerano ry’Imana.

    Yavuze ko hari igihe yasengaga afite icyizere, akanarira mu bwiru, ariko mu ruhame agahagarara agaseka, agahitamo gukomeza kwizera nubwo hari ibihe byamugoraga.

    Ati 'Mu myaka irindwi nategereje, icyizere cyanjye cyarazamukaga kikongera kigabanuka, ariko byari bihagije. Nagendanye isezerano igihe kinini mbere y’uko ntwita uyu mwana, none ubu mpagaze hano mpanya icyo Imana ishobora gukora.'

    Yanasanishije ubuhamya bwe n’ijambo ryo muri Bibiliya Yera, mu Umubwiriza 3:11 rigira riti: 'Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo.' Asaba abagore batarabona urubyaro gukomeza gutegereza Imana batacitse intege, kuko gutegereza bayiringiye bitajya biba imfabusa.

    Isimbi yasabye abagore babuze urubyaro gutegereza bihanganye

    Source : http://isimbi.rw/isimbi-model-yasabye-abagore-bategereje-urubyaro-gukomera-bizeye.html

  • Real Madrid yemeje Álvaro Arbeloa nk'umutoza mushya asimbuye Xabi Alonso wamaze guhambira utwe #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid yatangaje ku mugaragaro ko Álvaro Arbeloa yagizwe umutoza mushya w'ikipe, asimbuye Xabi Alonso wari umaze iminsi avugwa mu makuru yo guhambirizwa n'andi makipe yo ku mugabane w'u Burayi. Iyi myanzuro yemejwe n'ubuyobozi bw'iyi kipe yo muri Espagne, bwavuze ko Arbeloa ari we wahawe inshingano zo gukomeza kubaka umushinga w'igihe kirekire w'iyi kipe.

    Álvaro Arbeloa ni izina rizwi cyane mu mateka ya Real Madrid, aho yayikinnyemo igihe kinini nka myugariro, akayifasha kwegukana ibikombe bikomeye birimo UEFA Champions League na La Liga. Nyuma yo guhagarika gukina umupira w'amaguru, Arbeloa yinjiye mu mwuga w'ubutoza, atangira akorera mu byiciro by'abato by'iyi kipe, aho yagaragaje ubushobozi bwo gutoza no kurera impano.

    Ubuyobozi bwa Real Madrid bwatangaje ko bwizeye ko Arbeloa azazana imbaraga nshya, ubunyamwuga n'indangagaciro z'iyi kipe, cyane cyane mu guha amahirwe abakinnyi bakiri bato no gukomeza umuco wo gutsinda. Bwavuze kandi ko ubunararibonye afite nk'uwabaye umukinnyi w'iyi kipe buzamufasha gusobanukirwa neza ibyo abafana n'ikipe bifuza.

    Ku ruhande rwa Xabi Alonso, Real Madrid yamushimiye umusanzu yatanze mu gihe yayitoje, imwifuriza amahirwe masa mu rugendo rushya rw'umwuga we. Abafana benshi bategereje kureba uko Arbeloa azitwara muri izi nshingano nshya, mu gihe iyi kipe ikomeje kwitegura amarushanwa ari imbere.

    Real Madrid yemeje Álvaro Arbeloa nk'umutoza mushya asimbuye Xabi Alonso wamaze guhambira utwe

    Source : https://kasukumedia.com/real-madrid-yemeje-alvaro-arbeloa-nkumutoza-mushya-asimbuye-xabi-alonso-wamaze-guhambira-utwe/

  • Ikipe ya AS Roma yamaze kwibikaho umusore w'imyaka 18 y'amavuko #rwanda #RwOT

    AS Roma ikomeje kwerekana intego zikomeye zo kubaka ikipe izahangana ku rwego rwo hejuru, nyuma yo kumvikana na Olympique Marseille ku igurwa ry'umusore w'imyaka 18 y'amavuko, rutahizamu Robinio Vaz, uri mu banyempano bari kuzamuka cyane ku mugabane w'u Burayi.

    Amakipe yombi yamaze kumvikana ku masezerano y'igura, aho Olympique Marseille izahabwa miliyoni €20 ako kanya, hiyongereyeho inyongera zishobora gutuma igiciro kigera kuri miliyoni €25 bitewe n'uko uyu mukinnyi azitwara n'ibyo azageraho mu gihe kiri imbere. Ibi byerekana icyizere gikomeye AS Roma ifitiye Robinio Vaz, uyu rutahizamu ukiri muto ariko umaze kugaragaza impano idasanzwe mu busatirizi.

    Ku ruhande rw'umukinnyi, ibiganiro biri kugenda neza ku masezerano ye bwite. Umuyobozi wa AS Roma ushinzwe imikino, Frederic Massara, yamaze guhura n'abahagarariye Robinio Vaz mu Bufaransa, bigaragaza ko Roma ishaka gusoza iyi dosiye vuba bishoboka. Amakuru avuga ko impande zombi ziri hafi kumvikana ku birambuye by'umushahara n'igihe azamara mu masezerano.

    Iki ni ikimenyetso gikomeye ku bakunzi ba AS Roma, kuko Robinio Vaz afatwa nk'igihe kizaza cy'ubusatirizi bw'iyi kipe y'i Roma. Umuvuduko, imbaraga n'ubushobozi bwo gutsinda ibitego bituma abafana batangira kurota ibihe byiza biri imbere.

    Ikipe ya AS Roma yamaze kwibikaho Robinio Vaz w'imyaka 18 y'amavuko

    Source : https://kasukumedia.com/ikipe-ya-as-roma-yamaze-kwibikaho-umusore-wimyaka-18-yamavuko/

  • Rutahizamu wa Rayon Sports yahagaritswe icyumweru #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Ndikumana Asman yahagaritswe n’umutoza icyumweru kubera kutumvikana n’umutoza Bruno Ferry.

    Iki ni icyemezo cyafashwe n’umutoza mukuru Bruno Ferry kubera ko uyu mukinnyi atumva ibyo amubwira gukina.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bombi batangiye gushwanira ku mukino batsinzwemo na APR FC 4-1 ku wa Gatandatu ikanabatwara Super Cup.

    Bivugwa ko uyu mukinnyi yagombaga gukina nka rutahizamu (typical striker) ariko agasaba kunyura ku ruhande umutoza aremera, bigeze mu mukino hagati yasabye gukina nka rutahizamu nabwo arabyemererwa, nyuma ngo yongeye gusaba guhindurirwa umwanya.

    Umutoza Bruno Ferry akaba atarashimishijwe n’iyi myitwarire ya Ndikumana Asman akaba yahise amuhagarika icyumweru cyose.

    Ndikumana Asman yahagaritswe icyumweru

    Umutoza Bruno Ferry yahagaritse Ndikumana Asman

    Source : http://isimbi.rw/rutahizamu-wa-rayon-sports-yahagaritswe-icyumweru.html