Category: Uncategorized

  • AFC/M23 yashimangiye ko itazatezuka ku rugamba #rwanda #RwOT

    Ku munsi wo ku wa Mbere tariki ya 12 Mutarama 2026, mu mujyi wa Goma, habereye ibiganiro byahuje abayobozi bakuru b'ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) n'abantu batandukanye bafite ijambo mu mibereho y'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru. Ibi biganiro byibanze ku isesengura ryimbitse ry'ibibazo bya politiki, umutekano n'imibereho y'abaturage, bigamije gushimangira ubwiyunge, ubumwe n'imibanire ishingiye ku bwubahane.

    Muri iyo nama, abayobozi ba AFC/M23 bashimangiye ku mugaragaro ko batazigera bateshuka ku murongo w'urugamba, bagaragaza ko intego yabo ari uguharanira impinduka zifatika mu miyoborere y'igihugu no kugarura umutekano urambye. Umuhuzabikorwa wa gisirikare akaba n'Umugaba Mukuru wa ARC, Gen. Major Sultani Makenga, yatangaje ko urugamba rukomeje kandi ko rufite icyerekezo gihamye.

    Gen. Makenga yashimiye abaturage ku bufatanye n'ubwitange bakomeje kugaragaza, avuga ko ari bo nkingi y'imbaraga zose z'ihuriro. Yibukije ko umutekano ari ishingiro ry'iterambere, ashimangira ko nubwo hari ibitaragerwaho byose, intambwe igaragara imaze guterwa kubera ubufatanye bw'abaturage n'abari ku rugamba.

    Yanahamagariye Abanye-Congo bakiri mu mitwe yitwaje intwaro kwisubiraho, avuga ko benshi bakoreshwa mu nyungu za politiki zibatesha agaciro. Yabasabye kwifatanya n'ARC ifite indangagaciro, cyangwa bagahitamo gusubira mu buzima busanzwe bw'abasivili.

    Ubu butumwa bwatangiwe i Goma bugaragaza ko AFC/M23 ikomeje kwiyerekana nk'ihuriro rifite icyerekezo gishingiye ku mutekano, ubumwe n'icyizere cy'ejo hazaza h'igihugu.

    AFC/M23 yashimangiye ko itazatezuka ku rugamba

    Source : https://kasukumedia.com/afc-m23-yashimangiye-ko-itazatezuka-ku-rugamba/

  • Umutoza wa APR FC yashimye Omborenga Fitina na Aliou Suane #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Taleb Abdelrahim yavuze ko nubwo bari bamaze igihe badakina ariko Aliou Suane na Omborenga Fitina bitwaye neza cyane ku mukino batsinzemo Amagaju.

    Uyu mukino waraye ubereye kuri Stade ya Muhanga, warangiye APR FC itsinze igitego kimwe ku busa, ni igitego cya Omborenga Fitina.

    Taleb akaba yari yagiye akora impinduka aho yakoze impinduka 5 ugereranyije n’ikipe yatsinze Rayon Sports ariko muri izo mpinduka, Omborenga Fitina na Aliou Suane ni bo bakinnyi bajemo bafite imikino mike cyane kuko batehurukaga gukina.

    Abajijwe uko yabonye bitwaye, yavuze ko ari abakinnyi beza bagize umukino mwiza cyane ko nka Omborenga ari we umuhaye amanota atatu.

    Ati “Baravuga ngo ntabwo uhindura ikipe itsinda ariko na none utegura abandi, Aliou Suane yari hejuru afite amanota yose, Fitina yatsinze uyu munsi. Bari biteguye bameze neza, morale iri hejuru, buri wa Kabiri abakinnyi b’abasimbura bakina n’irerero ryacu, urumva ni nk’aho baba bari mu irushanwa.”

    “Uyu munsi Aliou (Suane) yakinnye neza agerageza kugira utuntu tumwe na tumwe ahindura by’umwihariko kuba mu mutwe yiteguye, ni umukinnyi mwiza, Fitina (Omborenga) yabaye umukinnyi w’umukino mwamubonye.”

    Taleb yavuze ko umukino ukurikiraho wa Al Merreikh ku Cyumweru, bagiye kwicara bakiga ikipe bakemenya uburyo bazakinamo kuko nubwo ari ikipe nziza ariko na none ntabwo ari ikipe idatsinda.

    Aliou Suane yitwaye neza yanyuze umutoza Taleb Abdelrahim

    Omborenga Fitina ni we watowe nk’umukinnyi w’umukino

    Source : http://isimbi.rw/umutoza-wa-apr-fc-yashimye-omborenga-fitina-na-aliou-suane.html

  • Hari n’abagiye mu buraya burabahombera babitwegekaho – Mutako Sonia ku bamusiga icyaha #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Filime, Mutako Sonia yatangaje ko impamvu y’imyumvire iri muri benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga inatuma bakunze kumubeshyera ko akora umwuga wo kwicuruza ahanini iterwa no kugereranya ubuzima bwabo n’ubwe.

    Ubwo yaganiraga na ISIMBI, Mutako yagaragaje agahinda aterwa no kuba haba we n’abandi bakobwa bari mu ruganda rw’imyidagaduro bakunze kwifatirwa ku gahanga ko nta kintu kibyara inyungu bakora ingana n’uko babayeho bigatuma benshi muri bo babeshyerwa ko bashobora kuba basambana n’abagabo ku bw’amaramuko.

    Ati 'Muri iyi minsi kuri interineti usanga hari abantu babeshejweho no gusebya abantu ko nta kintu bakora kandi nabo ntacyo bakora usibye kwicara bakirirwa bareba ibyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga.”

    'Ntabwo ushobora kwishimira ko umuntu yageze ku kintu gishimishije ahubwo uhita uvuga ngo 'ubu yagiye mu buraya.’ Erega hari n’ababugiyemo burabahombera.'

    Mukwerekana ko abantu ari ba ntamunoza, Mutako yatanze urugero kuri Isimbi Vestine wamamaye nka Isimbi Model uherutse kwibaruka nyuma y’igihe yarabuze urubyaro agashima Imana ndetse akagaragaza ko ntacyo Imana itakorera umuntu ariko abantu bakaza bamutuka bamubwira nabi.

    Ati 'Isimbi Model yaje avuga ibyo Imana yamukoreye, abwira abantu ko nta kure utava cyangwa utagera ariko njyewe natunguwe no kubona hari abantu baje bamubwira bati 'ubwo urugo rurakunaniye’.'

    Uyu mukobwa yanavuze ko iyi myitwarire y’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwo gucira urubanza abo babonyeho bataziye amavu n’amavuko aribyo byatumye agira igiterekerezo cyo gutangiza ikiganiro yise 'Dark Side’ kigiye kujya gitambuka kuri shene ya Youtube.

    Ashimangira ko iki kiganiro kigamije kuvanamo abantu imyumvire yo kumva umuntu yaciye mu nzira y’ubuzima igororotse itarimo ibibazo ahubwo ko hari uruhande rimwe na rimwe adashyira hanze rwuje umwijima w’ibizazane byamugoye kubyigobotora mu buzima bwe .

    Mutako yavuze ko hari n’abagiye mu buraya bikabahombera

    Source : http://isimbi.rw/hari-n-abagiye-mu-buraya-burabahombera-babitwegekaho-mutako-sonia-ku-bamusiga.html

  • APR FC yatsinze Amagaju ifata umwanya wa kabiri #rwanda #RwOT

    APR FC yatsinze Amagaju 1-0 cya Omborenga Fitina mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona ku ruhande rwa APR FC ihita ifata umwanya wa kabiri inyuma ya Police FC ibarusha 2.

    APR FC yakinaga umukino w’umunsi wa 15 mu gihe Amagaju yaherukaga kunyagirwa na Al Hilal 8-0, yo yakinaga umunsi wa 17 ari na wo usoza imikino ibanza yayo.

    APR FC yari mu byishimo byo gutsinda Rayon Sports 4-1 ikanayitwara igikombe cya Super Cup, umutoza Taleb Abdelrahim yari yakoze impinduka zitandukanye aho nka Byiringiro Gilbert, Niyigena Clement, Memel Dao, Mugisha Gilbert na William Togui Mel mu gihe Omborenga Fitina, Aliou Suane, Ruboneka Bosco, Mamadou Sy na Denis Omedi bari bagarutse muri 11.

    Igice cya mbere cy’umukino nta mahirwe afatika yabonetse ku mpande zombi uretse amahirwe Mamadou Sy yabonye na Omborenga Futina ariko imipira bakayitera inyuma y’izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Memel Dao yinjira mu mwanya wa Dauda.

    APR FC wabonaga ishaka igitego yagerageje ariko umunyezamu abanza kubabera ibamba.

    Ku munota wa 63, Ruboneka Bosco yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu Clement awushyira muri koruneri itagize icyo atanga.

    Ku munota wa 64, Uwizeyimana Daniel yateye ishoti rikomeye Ishimwe Pierre ariko awukuramo ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

    Omborenga Fitina akaba yaje gutsindira APR FC igitego cya mbere ku munota wa 65 ku burangare bwa ba myugariro b’Amagaju.

    Amagaju yahise akora impinduka umunyezamu Clement yahaye umwanya Jacques. Muri iyi minota APR FC yashakaga ibitego cya kabiri ariko Jacques ababera ibamba aho yakuyemo imipira ibiri ikomeye ya Cheikh Djibril Ouatara na Ronald Ssekiganda. Umukino warangiye ari 1-0. APR FC ikaba yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 32 mu gihe Police FC ya mbere ifite 34

    APR FC yishimira igitego yatsinze

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yatsinze-amagaju-ifata-umwanya-wa-kabiri.html

  • Zuchu yageneye nyina imodoka y’akataraboneka #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi wo muri Tanzaniya, Zuchu yongeye gushimangira urukundo afitiye umubyeyi we Khadija Kopa kandi ko ari ntagereranywa, ni nyuma yo kumuha impano y’imodoka nshya y’akataraboneka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser Prado.

    Zuhura Othman uzwi nka Zuchu yateguye iki gikorwa mu ibanga rikomeye, aho imodoka yavuye ku isoko ry’imodoka muri Tanzaniya igashyikirizwa nyina, nawe wigeze kuba umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Taarab atabizi na gato.

    Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, Zuchu agaragara ari kumwe n’abandi bantu bo mu muryango we, basohokanye Kopa hanze y’urugo rwe hanyuma bakamutunguza iyi modoka.

    Kopa yafunguwe amaso asanga imbere ye imodoka y’umukara, ifite plaque yihariye yanditseho izina rye 'Kopa’, yahise atungurwa cyane ararira, ananirwa kuvuga.

    Zuchu yamubwiye amagambo amwibutsa ko yari yarigeze kumubwira ko imodoka ye ishaje, imaze kumunanira, kandi ko yifuzaga Prado.

    Ati 'Mama, wifuzaga Prado, none ngiyi. Ni iyawe.'

    Kopa yashimiye Imana n’umukobwa we, amusabira imigisha n’uburinzi, anamusabira kuramba.

    Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Zuchu yagize ati 'Nta munezero uruta kubona mama yishimye. Ibi si ibintu bito kuri njye nk’umwana wiyemeje gukora cyane.'

    Yashimiye kandi umugabo we Diamond Platnumz ku nkunga ahora amuha mu nzozi ze. Iyo modoka byemezwa ko ifite agaciro kari hafi miliyoni 106 z’amashilingi ya Tanzaniya, ikaba ifite ibikoresho bigezweho birimo imyanya itanga ubwinyagamburiro budasanzwe, sisiteme y’umutekano n’umuziki wo ku rwego rwo hejuru.

    Source : http://isimbi.rw/zuchu-yageneye-nyina-imodoka-y-akataraboneka.html

  • U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica gufasha gusana ibyangijwe n'inkubi y'umuyaga 'Melissa' #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwohereje itsinda ry'abasirikare muri Jamaica, bagiye gufasha iki gihugu mu gusana no kongera kubaka ibikorwaremezo byangijwe n'inkubi y'umuyaga ikaze yiswe Melissa iherutse kucyibasira. Aba basirikare bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali ku wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, nk'uko byemejwe n'ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda (RDF).

    Boherejwe binyuze mu masezerano y'ubufatanye asanzwe hagati y'u Rwanda na Jamaica, aho baturuka muri brigade y'Ingabo z'u Rwanda ishinzwe imirimo y'ubwubatsi. Uyu mutwe ufite ubumenyi n'ubunararibonye mu gusana ibikorwaremezo byangijwe n'ibiza no mu bikorwa by'ubutabazi.

    Mbere yo guhaguruka, aba basirikare bahawe impanuro n'Umuyobozi wa Diviziyo irwanisha Imodoka za Gisirikare, Brig Gen Faustin Tinka, wabagejejeho ubutumwa bw'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda. Yabasabye kuzakoresha neza ubumenyi n'ubunyamwuga bafite, bagasohoza inshingano zabo mu buryo bwubahiriza icyizere bagiriwe.

    Brig Gen Tinka yashimangiye ko ibikorwa bazakora bigomba kugira ingaruka nziza ku baturage ba Jamaica bagizweho ingaruka n'iki kiza, anibutsa aba basirikare indangagaciro ziranga Ingabo z'u Rwanda, zirimo imyitwarire myiza, ubunyamwuga n'ubunyangamugayo.

    Inkubi y'umuyaga Melissa yibasiye Jamaica ku wa 28 Ukwakira 2025, cyane cyane mu bice bya St Elizabeth na Black River. Yari ifite umuvuduko ugera kuri kilometero 298 ku isaha. Abantu 45 bahasize ubuzima, abandi barenga 15 baburirwa irengero. Ibigo by'amashuri 450 n'inzu zirenga ibihumbi 120 byarangiritse, mu gihe abaturage ibihumbi 626 bagizweho ingaruka. Banki y'Isi yagaragaje ko ibyangijwe bifite agaciro kari hagati ya miliyari 8.8 na 15 z'Amadolari ya Amerika.

    Source : https://kasukumedia.com/u-rwanda-rwohereje-abasirikare-muri-jamaica-gufasha-gusana-ibyangijwe-ninkubi-yumuyaga-melissa/

  • Ndimbati ari mu gahinda gakomeye, nyuma yo gupfusha nyina umubyara #rwanda #RwOT

    Uwihoreye Jean Bosco uzwi cyane ku izina rya Ndimbati, umwe mu bakinnyi ba sinema bamenyekanye cyane mu Rwanda, ari mu gahinda gakomeye nyuma y'urupfu rwa nyina umubyara witabye Imana kuri uyu wa 14 Mutarama 2026.

    Ibi byemejwe na Ndimbati ubwe, aho yavuze ko ayo makuru ababaje ari ukuri. Nubwo yari mu bihe bikomeye, yagerageje gutanga ibisobanuro bigufi, avuga ko umubyeyi we yitahiye Imana ari mu rugo iwe, aho yari amaze iminsi ahatuye. Yagize ati: 'Ni byo koko, umubyeyi wanjye yitahiye Imana yari mu rugo iwanjye, aho yari amaze iminsi.'

    Ndimbati ntiyigeze ajya mu bisobanuro birambuye ku cyateye urupfu rw'umubyeyi we, ashimangira ko ari igihe cyo guhumuriza umuryango no kwakira ibyabaye mu mutuzo.

    Amakuru yizewe avuga ko uyu mubyeyi yaguye mu rugo ruherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kigali, mu gace kazwi nka Norvège, aho Ndimbati atuye. Urupfu rwe rwabaye ku manywa yo kuri uyu munsi, bikaba byashenguye cyane umuryango n'inshuti.

    Mu mwaka wa 2023, Ndimbati yari yarerekanye nyina mu itangazamakuru ubwo yitabiraga igikorwa cyo kwibuka se umubyara, wari umaze imyaka 11 yitabye Imana. Icyo gihe, benshi bari bashimishijwe no kubona umubano mwiza yagiranye n'umubyeyi we.

    Ndimbati azwi cyane muri sinema y'u Rwanda, by'umwihariko muri filimi 'Papa Sava' ya Niyitegeka Gratien, yamugize icyamamare mu gihugu. Ubu, abakunzi be n'abakurikiranira hafi sinema y'u Rwanda bakomeje kumwihanganisha muri ibi bihe bikomeye arimo.

    Source : https://kasukumedia.com/ndimbati-ari-mu-gahinda-gakomeye-nyuma-yo-gupfusha-nyina-umubyara/

  • Kuri uyu wa Gatatu igitaramo cyiswe Takeover kiraca impaka i Timo Lounge #rwanda #RwOT

    Muri iri joro ridasanzwe ry'uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, Timo Lounge igiye guhinduka igicumbi cy'umunezero n'imyidagaduro binyuze mu gitaramo gikomeye cyiswe 'Takeover.' Ni ijoro rigenewe abakunda umuziki mwiza, n'ikirere gituje.

    DJ ni Joo, umwe mu ba DJ bakunzwe cyane kubera kuvanga umuziki ugezweho n'uwa kera mu buryo buhuje abantu bose, araba ayoboye urubyiniro.

    Ku rundi ruhande, iki gitaramo kirayoborwa na Queen Runner, uzwiho imiyoborere y'ubushabitsi irimo imbaraga, amagambo aryohereye n'ubushobozi bwo gufata amarangamutima y'abitabiriye igitaramo.

    I Timo Lounge, hara hameze neza haba ku kinyobwa no ku ifunguro. Kuza muri Takeover ni ukwinjira mu isi irimo ibinyobwa byateguwe kinyamwuga, amafunguro aryoshye atuma urushaho kwishimira ijoro, n'ahantu heza hatuma wicara wumva utuje kandi wishimye.

    Iki ni cyo gihe cyo guhamagara inshuti zawe, mugadangirira umunezero i Timo Lounge — Remera.

    Source : https://kasukumedia.com/kuri-uyu-wa-gatatu-igitaramo-cyiswe-takeover-kiraca-impaka-i-timo-lounge/

  • Yamaze imyaka 9 adahembwa avura Rayon Sports! Ibyihariye kuri Mugemana Charles witabye Imana #rwanda #RwOT

    Ntiruteguza ngo umuntu abe yiteguye, ntirwumvikana, ntirurya ruswa, iyo rwagushatse ntacyo wakora, urupfu ruragapfa ntirurobanura, rwateje umuborogo mu Isi ya sipro nyarwanda no mu myidagaduro ubwo rwatwaraga Mugemana Charles wari umuganga wa Rayon Sports wari umaze imyaka 30 ayivura.

    Mu ijoro ry’ejo hashize tariki ya 13 Mutarama 226 ni bwo iyi nkuru y’incamugongo ko se w’umuhanzikazi Queen Cha akaba n’umuganga wa Rayon Sports, Mugemana Charles yitabye Imana nyuma y’igihe arwariye mu Bitaro bya CHUK.

    Mugemana yari asanzwe ari umuganga aho uretse kuvura Rayon Sports yari anafite ivuriro rye ryitwa 'Hope Clinic’ riri i Nyamirambo hafi n’ahahoze isoko (ubu barimo kuhubaka isoko rya kijyambere).

    Yatangaiye kuvura Rayon Sports mu 1995, icyo gihe perezida w’iyi kipe yari Paul Ruhamyambuga ni na we wamusabye kuza kuba umuganga w’iyi kipe ikunzwe n’abantu benshi, umutoza yari Rudasingwa Longin.

    Mu minsi yashize mu kiganiro kirambuye yahaye ISIMBI ni uko yamaze imyaka 9 avura Rayon Sports adahembwa akaba yarahembwe bwa mbere muri 2004.

    Ati 'Urumva muri icyo gihe ntabwo ibintu byari byoroshye, amafaranga ntayo ikipe ifite, barabinsabye ngo mbafashe kuko nayifanaga, nakuze nyikunda, nahembwe bwa mbere muri Rayon mu mwaka 2004, namaze imyaka 9 nta mushahara.'

    Mu 2006 Les Citadins [yahindutse AS Kigali] yashatse kumuha akazi ndetse inamuhemba ibirenze ibyo Rayon Sports yamuhaga, ariko yabwiye perezida w’iyi kipe witwaga Saidi ko uretse kuba ari umuganga ahubwo ari n’umufana wayo bityo umufana akaba atagurwa kuko byazagera igihe barimo bakina na Rayon yatsinda akiterera ibicu kandi ari umukozi wa Les Citadins .

    Mu kazi ke yakoraga yavuze ko muri 2003 bitamworoheye kuko yapfushije umukinnyi wari myugariro wo hagati witwaga Zigabe Jean Marie icyo bari bavuye muri Tunisia aza kugira uburwayi bwo mu nda, ntiyarwara igihe kinini buhita bumuhitana. Nyuma urupfu rw’Umunyezamu Mutuyimana Evaliste n’umutoza wari wungirije wakiniye Rayon igihe kinini, Ndikumana Hamad Katauti bitabye Imana muri 2017 byaramubabaje cyane.

    Mugemana kandi tariki 27 Ukuboza 1997 ni itariki y’amateka akomeye hagati ye na Rayon Sports kuko ari bwo iyi kipe yegukanye CECAFA muri Zanzibar nubwo abantu bakunda kubyita mu 1998. 2002 bagera ku munsi wa nyuma wa shampiyona bagiye guhura na APR FC ibarusha amanota abiri basabwa kuyitsinda bakegukana igikombe cya shampiyona, baje kubigeraho bayitsinze 4-1.

    Muri Werurwe 2025, ubwo APR FC yari yakiriye Rayon Sports, Gikundiro yashimiye Mugemana Charles ku myaka 30 amaze ayivura.

    Uretse kuba Mugemana Charles yari umuganga wa Rayon Sports yari inshuti y’abantu benshi by’umwihariko abasiporutifu, nta muntu wagiye amugana ngo amusubize inyuma, yari azi kujya inama, yakundwaga n’ingeri zose, Imana imuhe iruhuko ridashira.

    Yari amaze imyaka 30 avura Rayon Sports

    Yanahuye na Perezida Kagame

    Yari asanzwe afite ivuriro rye rya ‘Hope Clinic’

    Yahawe imidali myinshi

    Source : http://isimbi.rw/yamaze-imyaka-9-adahembwa-avura-rayon-sports-ibyihariye-kuri-mugemana-charles.html

  • Iyo hajemo ibyo gusinyira label z’ubu mbitekerezaho kabiri _ Okkama #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Okkama yatangaje ko bitewe n’ingorane zikomeye yahuye nazo mu gihe cyashize byatumye adashobora kongera kwirundurira mu byo gusinya muri label runaka.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Okkama yavuze ko niba hari ikintu cyo kwitondera muri iki gihe ku muhanzi harimo no gushyira umukono ku masezerano ya label (inzu ireberera inyungu z’abahanzi) runaka utabanje kureba neza intego zayo n’icyo izamugezaho bijyanye naho yifuza kugera.

    Ati “Label nabanje gusinyira mu gihe gito yampaye amasomo yo kuzagenderaho igihe cyose nkiri muri uru ruganda rw’umuziki. Niba hari ikintu cyo kwitondera ni ugusinya muri label kuko rimwe na rimwe wisanga yakudindije bitabaho.”

    'Label nyinshi zo mu Rwanda zifite amafaranga zakuzamura mu buryo by’amafaranga nabyo bidashamaje ariko urebye ibyo kuguteza imbere no kukumenyekanisha nk’umuhanzi usanga nta buryo buhamye buhari.'

    Uyu muhanzi yavuze ko nubwo atangaza ibi bidakuraho amahirwe yo kuba yasinya muri label mu gihe yaba abonye ihura n’ibyo yifuza bitamubuza kujya mu biganiro by’imikoranire nayo.

    Kuri ubu Okkama ufite itsinda bafatanya mu gukora umuziki we, ari mu bikorwa bisoza imyiteguro yo gushyira hanze indirimbo zose zigize EP ye yise 'Nyamabara’ yamaze gusohoka ndetse aherutse no kumvisha abakunzi be.

    Yaduhamirije ko mu ntangiriro za Gashyantare ari bwo azashyira ibihangano byose biyiriho ku zindi mbuga zicuruza umuziki.

    Okkama yavuze ko ibyo kujya muri label azatekereza kabiri

    Source : http://isimbi.rw/iyo-hajemo-ibyo-gusinyira-label-z-ubu-mbitekerezaho-kabiri-_-okkama.html