Category: Uncategorized

  • APR WFC yibitseho umunyezamu wa AS Kigali #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kutanyurwa n’umusaruro n’umunyezamu wabo, ikipe ya APR FC y’abagore yamaze gusinyisha umunyezamu wa AS Kigali WFC, Uwamahoro Diane.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iki gitekerezo cyaje nyuma y’uko APR WFC yanganyije ibitego 2-2 na Forever Girls Football Club mu mukino wabaye tariki ya 6 Ukuboza 2025, ibintu bashinja umunyezamu wabo Maombi Joanna utarasoje uyu mukino kuko yaje guhita asimbuzwa nyuma yo gutuma ikipe yishyurwa ibitego bibiri.

    Abatoza ba APR WFC barimo umutoza mukuru Robert Mayanja ndetse n’umutoza w’abanyezamu, Ndoli Jean Claude baricaye batekereza ku bisubizo babona basanga Uwamahoro Diane ari we wabafasha.

    Bahise batangira ibiganiro n’uyu munyezamu ndetse barumvikana, ejo hashize ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026 ni bwo uyu munyezamu yabonye urupapuro rumurekura 'Release letter’, ubu akaba ari umukinnyi wa APR FC.

    Ikipe ya APR WFC ikaba yarasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa 5 n’amanota 18 mu gihe Police WFC ya mbere ifite 27.

    Diane yerekeje muri APR WFC

    Source : http://isimbi.rw/apr-wfc-yibitseho-umunyezamu-wa-as-kigali.html

  • Uwabaye nyampinga wa Uganda yijunditse icyemezo cyo kuvanaho interineti #rwanda #RwOT

    Uwabaye Nyampinga wa Uganda, Oliver Nakakande, yagaragaje agahinda n’impungenge atewe no kuba atabasha kuvugana n’umuryango we uri muri Uganda, bitewe n’ihagarikwa rya interineti ryashyizweho mu gihugu hose mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu.

    Nakakande, wegukanye ikamba rya Miss Uganda mu mwaka wa 2022, kuri ubu atuye mu mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Mu butumwa yanyujije kuri Instagram kuri uyu wa Kane, yavuze ko uko kuvanwaho kwa interineti bimwibutsa ibihe bya kera.

    Yanditse ati 'Bimeze nk’aho twasubiye mu myaka ya za 1950.'

    Yongeyeho ko kutamenya amakuru y’umuryango we ari ikibazo gikomeye kimuteye impungenge, asaba Imana gutabara igihugu cye.

    Internet muri Uganda yahagaritswe guhera ku wa 13 Mutarama 2026 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

    Ikigo gishinzwe itumanaho muri Uganda (UCC) cyatangaje ko iyo ngamba yafashwe hagamijwe kubungabunga umutekano rusange mu gihe cy’amatora.

    Icyakora, imiryango itandukanye irengera uburenganzira bwa muntu n’abasesenguzi mu bya politike y’Akarere bagaragaje ko izi ngamba zazamuye impungenge z’itotezwa n’igitugu.

    Aya matora abaye mu gihe Perezida Yoweri Museveni, umaze hafi imyaka 40 ku butegetsi, ashaka kongera kuyobora iki gihugu. Arimo guhangana cyane n’umuhanzi wahindutse umunyapolitiki, Bobi Wine, uvuga ko yiyamamariza kurwanya kudahana no gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

    Hari kandi n’abandi bakandida batandatu bahatanira uwo mwanya. Raporo zitandukanye zivuga ko abashyigikiye opozisiyo benshi bafashwe, hakoreshejwe amasasu n’imyuka iryana mu kwitambika ibikorwa byo kwiyamamaza.

    Nakakande ahangayikishijwe n’ibura rya interineti muri Uganda

    Source : http://isimbi.rw/uwabaye-nyampinga-wa-uganda-yijunditse-icyemezo-cyo-kuvanaho-interineti.html

  • Umuti urinda kwandura Virusi itera Sida uzatangira gukoreshwa mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2026 #rwanda #RwOT

    U Rwanda ruzatangira gukoresha umuti mushya wa Lenacapavir, uzwi ku izina rya Yeztugo, mu kurinda abantu kwandura Virusi itera Sida (HIV), guhera muri uyu mwaka wa 2026. Uyu muti wakozwe n'Ikigo cy'Amerika gikora inkingo, Gilead Sciences, kandi ubushakashatsi bwerekanye ko urinda umuntu ku rugero rwa 99,9%.

    Lenacapavir Yeztugo ni umuti uterwa rimwe buri mezi atandatu, bivuze inshuro ebyiri mu mwaka, ugereranyije n'indi miti yari imenyerewe mu Rwanda, harimo ibinini umuntu afata buri munsi cyangwa urushinge rutanga ubwirinzi bw'amezi abiri.

    Dr. Nzeyimana Zephanie, umukozi wa RBC, yavuze ko mbere y'uko uyu muti utangizwa, hazakorwa igenzura ry'ibigo by'ubuvuzi kugira ngo byite ku bantu bafite ibyago byo kwandura HIV, barimo ab'igitsina gore bakora uburaya n'abagabo baryamana n'abo bahuje igitsina, ndetse n'abafite virusi itera Sida.

    Uyu muti uzatangirwa ubuntu, hamwe na serivisi zindi zijyanye nawo zifashwa n'ubwishingizi burimo na mituweli. Nubwo nta ngaruka zikomeye uzana, abazawuhabwa bazahabwa inama ku myitwarire n'uburyo bwo gutanga amakuru mu gihe habonetse ibimenyetso bidasanzwe.

    Ibihugu byinshi muri Afurika, nka Zambia, Zimbabwe, Afurika y'Epfo na Eswatini, byamaze kwemeza uyu muti, mu gihe Botswana, Malawi, Tanzania na Uganda nabo bamaze kubyemeza, naho Kenya na Namibia bari mu byiciro bya nyuma byo gutangira gutanga uyu muti.

    Umuti urinda kwandura Virusi itera Sida uzatangira gukoreshwa mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2026

    Source : https://kasukumedia.com/umuti-urinda-kwandura-virusi-itera-sida-uzatangira-gukoreshwa-mu-rwanda-muri-uyu-mwaka-wa-2026/

  • ‘Bus’ irahari si igihuha – Perezida w’Amagaju yavuze imbogamizi bahuye nayo ituma bus y’abakinnyi itaza #rwanda #RwOT

    Nshimiyumuremyi Jean Paul, perezida w’ikipe y’Amagaju yavuze ko imodoka izajya itwara abakinnyi b’iyi kipe ihari atari igihuha ahubwo barimo gushaka amafaranga yo gusora.

    Kuva 2024 ni bwo amakuru yagiye hanze ko Amagaju yaguze ‘bus’ izajya itwara abakinnyi, gusa benshi bakomeje kubifata nk’imikino bumva ko atari byo.

    Ibi bigatizwa umurindi no kuva icyo gihe kugeza ubu itaragaragara mu muhanda.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, perezida w’Amagaju, Nshimiyumuremyi Jean Paul yavuze ko imodoka ihari ndetse igisigaye ari umusoro wayo barimo gushaka ngo isohoke.

    Ati “Bus irahari, igisigaye ku bushobozi bwacu turimo gushaka amafaranga yo gusora, nitugira amahirwe ubushobozi tugaterateranya amafaranga yo gusora akaboneka bus irahari ntabwo ari igihuha, nongere mbihemye 100% mu gihe cya vuba turaba dufite bus yacu.”

    Amagaju FC nazana bus azaba yiyongereye kuri APR FC iheruka kugura imodoka nshya itwara abakinnyi yatangiye kugendamo tariki ya 10 Mutarama 2026.

    Amagaju mu minsi mike araba afite imodoka

    Source : http://isimbi.rw/bus-irahari-si-igihuha-perezida-w-amagaju-yavuze-imbogamizi-bahuye-nayo-ituma.html

  • Carvajal yisegu ku bafana ba Real Madrid, nyuma yo gutsindwa #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsindwa gutunguranye na Albacete, kapiteni wa Real Madrid, Dani Carvajal, yohereje ubutumwa bukomeye, bwuje ukuri n'inyota yo kwisubiraho, bugenewe abafana b'iyi kipe ikomeye ku Isi. Mu magambo ye yuzuye kwicisha bugufi, Carvajal yatangaje ko ikipe igeze ku rwego rwo hasi cyane, aho yavuze ko 'bageze hasi cyane kurusha uko byari byitezwe.'

    Carvajal yasabye imbabazi abafana ba Real Madrid, avuga ko inshingano zose z'iki kibazo ziri ku bakinnyi ubwabo. Yagize ati: 'Ababigizemo uruhare ni twebwe, abakinnyi. Ntabwo turi ku rwego rujyanye n'ibyitezwe kuri Real Madrid, nanjye ubwanjye ndi uwa mbere ubigiramo uruhare.' Aya magambo agaragaza kapiteni wumva inshingano ze, wemera amakosa ye atabanje kuyashakira impamvu hanze.

    Yakomeje ashimangira ko nubwo batsinzwe, hari umwanya uhagije wo kwisubiraho. Yavuze ko buri mukinnyi agomba kwisuzuma ku giti cye, akareba aho yacitse intege n'icyo agomba gukosora. Ati: 'Ejo tuzaganira nk'ikipe, twicare hamwe dusuzume ikibazo mu buryo bwimbitse.'

    Carvajal yasabye buri mukinnyi wa Real Madrid kwireba mu ndorerwamo igihe kirekire, akiyibutsa ko kwambara umwambaro w'iyi kipe bisaba urwego rwo hejuru rw'imyitwarire n'umupira. Yasoje avuga ko batari beza bihagije, kandi ko ibisubizo bibi ari byo byabayeho.

    Ubu butumwa bwatumye benshi mu bafana bongera kugira icyizere, kuko bugaragaza ubushake bwo kwikosora no gusubiza Real Madrid ku mwanya wayo w'icyubahiro.

    Carvajal yisegu ku bafana ba Real Madrid, nyuma yo gutsindwa

    Source : https://kasukumedia.com/carvajal-yisegu-ku-bafana-ba-real-madrid-nyuma-yo-gutsindwa/

  • Ibitaramo ni byinshi byaguciyeho, iki cyo ntikigucike #rwanda #RwOT

    Timo Lounge irabatumiye mwese mu gitaramo cyiswe Social Thursday, ni igitaramo kidasanzwe giteganyijwe kuri uyu munsi wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026, aho umuziki mwiza, ibyishimo n'umwuka mwiza bihurira ahantu hamwe. Ni muri iri joro ryagenewe abantu bakunda gusohokana n'inshuti n'abavandimwe, bakishimira ibihe byiza mu buryo budasanzwe.

    Uyu mugoroba urasusurutswa n'abavanga imiziki b'inararibonye barimo DJ Caspi, General Benda, DJ Crush na DJ Pinky, biteguye kuguha umuziki mwiza. Ku ruhande rwo kuyobora ibirori, MC Pato na Jesa baraba bahari kugira ngo bongere akanyamuneza, n'imiyoborere y'iri joro ridasanzwe.

    Muri Timo Lounge, byose biba byateguwe neza: haba ku byo kunywa byujuje ubuziranenge, n'ibiryo binyuranye bitegurwa n'ababigize umwuga, biguhesha amahitamo atandukanye ajyanye n'icyo wifuza. Umutekano, isuku n'umwuka mwiza ni bimwe mu bituma Timo Lounge ikomeza kuba ahantu hihariye ho gusohokera muri uyu Mujyi wa Kigali.

    Ntucikwe n'iri joro rya Social Thursday. Zana inshuti n'abandimwe, musangire ibyishimo, umuziki n'urukundo rwo gusabana. Timo Lounge ni ho hantu ho gusangira n'abawe, ni ho hantu ho kuryoherwa n'ibihe byiza. Uje rimwe, uhava wifuza kugaruka.

    Ibitaramo ni byinshi byaguciyeho, iki cyo ntikigucike

    Source : https://kasukumedia.com/ibitaramo-ni-byinshi-byaguciyeho-iki-cyo-ntikigucike/

  • Perezida Évariste Ndayishimiye yavuze ko ejo hazaza h'umuntu hagenwa n'Imana, yirinda kwemeza ko aziyamamaza muri 2027 #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko atazi neza niba azongera kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2027, ashimangira ko ubuzima bw'umuntu butagenwa na we, kuko bishoboka ko yaba atazaba akiriho icyo gihe.

    Ibi yabivugiye mu muhango wo kumurika igitabo cyiswe 'Une Nation en Marche', wabereye muri hoteli Club du Lac Tanganyika, i Bujumbura, ku wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026. Uyu muhango wari witabiriwe n'abayobozi batandukanye, abanyapolitiki, abahagarariye inzego za Leta n'abandi bashyitsi batandukanye.

    Mu ijambo rye, Perezida Ndayishimiye yasubije abibaza ku byo kongera kwiyamamaza muri manda ya kabiri, avuga ko abantu bakwiye kumva ko ejo hazaza h'umuntu hagenwa n'Imana, atari ibyifuzo bye bwite. Yagize ati: 'Hari abibaza niba nzongera kwiyamamaza mu 2027. Ariko se mwebwe muzi neza ko nzaba nkiriho? Ubuse mpfuye uyu munsi, byagenda bite?'

    Aya magambo yagaragaje ko Perezida Ndayishimiye adashaka kwihutira gufata icyemezo ku byerekeye ejo hazaza he mu bya politiki, ahubwo ashimangira ko akomeje gushyira imbere inshingano yahawe n'abaturage muri manda ari gukoreramo ubu.

    Yakomeje avuga ko icy'ingenzi kuri we ari ugukora uko ashoboye kose kugira ngo u Burundi bukomeze gutera imbere, abaturage bagire imibereho myiza, n'igihugu kigakomera mu bumwe n'amahoro, aho kwibanda ku kibazo cy'amatora yo mu 2027 ataragera.

    Ibi byatangajwe mu gihe abakurikiranira hafi politiki y'u Burundi bakomeje gutekereza ku cyerekezo igihugu kizafata mu myaka iri imbere.

    Perezida Évariste Ndayishimiye yavuze ko ejo hazaza h'umuntu hagenwa n'Imana, yirinda kwemeza ko aziyamamaza muri 2027

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-evariste-ndayishimiye-yavuze-ko-ejo-hazaza-humuntu-hagenwa-nimana-yirinze-kwemeza-ko-aziyamamaza-muri-2027/

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire #rwanda #RwOT

    Abasabitswe n'ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n'urwango bishyize hamwe ngo bashyigikire Ingabire Victoire basangiye ingengabitekerezo aho biyemeje gukora imyigaragambyo ku munsi w'ejo tariki ya 16 Mutarama 2025 ndetse bakaba barakusanyije inkunga y'amafaranga. Ubu urutonde rugera kuri Rushyashya rukaba ruriho abantu 54. Muri abo hari amazina asanzwe amenyerewe mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Musabyimana Gasapard utangira urutonde watanze amayero 50, Rwalinda watanze amayero 100 Placide Kayumba washinze Jambo asbl ihuriwemo n'abana bakomoka ku bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi watanze 50 Mpozembizi nawe watanze 50 ndetse na Ndahayo watanze amayero 50.

    Kuri urwo rutonde rero hariho n'abahishe amazina yabo duhamya ko ari abari kurutonde rw'abashakishwa bagize uruhare muri Jenoside.

    Tariki ya 19 Kanama 2025 nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi Ingabire Victoire nyuma y'uko Urukiko Rukuru rusabye ko akorwaho iperereza ku byaha birimo kurema umutwe w'abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.

    Iki cyemezo cyo gukurikirana Ingabire Victoire cyafashwe nyuma y'aho urukiko rutanyuzwe n'ibisobanuro Ingabire yatanze ku ruhare avugwaho mu mahugurwa yahawe abahoze ari abanyamuryango ba DALFA-Umurinzi, ubwo yari yatumijwe muri uru rubanza ngo agire ibyo asobanura.

    Ubushinjacyaha bwasobanuye ko aya mahugurwa yari ajyanye no guhirika ubutegetsi binyuze mu bukangurambaga bwo kubwangisha abaturage.

    Ingabire yavukiye mu yahoze ari Komini Ngororero (ubu ni mu Karere ka Ngororero) mu 1968, akaba umukobwa wa Thérèse Dusabe wakatiwe n'Urukiko Gacaca rwa Butamwa igifungo cya burundu muri 2009 nyuma yo guhamwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu 1997, Ingabire yinjiye muri RDR, umutwe washinzwe n'Interahamwe hamwe n'abahoze muri Leta yakoze Jenoside mu Rwanda. Yabaye umuyobozi wa RDR ku Isi yose guhera mu 2000. Mu 2006, yayoboye FDU-Inkingi, ishyaka ryakomotse kuri RDR, rifite intego yo gukuraho ubutegetsi buriho no kugarura ingengabitekerezo ya Parmehutu yateguye, ishyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi.
    Ingabire victoire yagarutse mu Rwanda mu 2010 ashaka kwiyamamaza mu matora y'Umukuru w'Igihugu. Ageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yabajije impamvu hatibukwa n'Abahutu, byerekana imyumvire ye yo kuvuga ko habaye Jenoside ebyiri. Yasuye n'imva ya Dominique Mbonyumutwa, umwe mu bashinze Parmehutu.

    Ntibitangaje kuba ashyigikiwe n'interahamwe ndetse n'abahakana bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsu no kurwanya ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Source : https://rushyashya.net/interahamwe-mu-burayi-zishyize-hamwe-ngo-zishyigikire-victoire-ingabire/

  • Abarimo DJ Caspi, DJ Lou, Chelina Doll na Jesa ni bamwe mu bazitabira 'First Class Friday' #rwanda #RwOT

    Tiamo Lounge i Remera ikomeje kwigaragaza nk'isibaniro nyakuri ry'imyidagaduro igezweho mu Mujyi wa Kigali, aho buri wese ahasanga umunezero, serivisi zinoze n'ikirere cyihariye. Ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, hateganyijwe igitaramo kidasanzwe cyiswe First Class Friday, kizahuriza hamwe abakunzi b'umuziki, imyidagaduro ku rwego rwo hejuru.

    Iki gitaramo kizaba kirimo bamwe mu byamamare muri iki gihugu cy'u Rwanda bazi kuvanga umuziki barimo DJ Caspi na DJ Lou. Ijoro rizaba rirushaho kuryohera abitabiriye bitewe n'uko abasanzwe bayobora ibitaramo barimo Chelina Doll na Jesa, abazwiho guha abitabiriye igitaramo akanyamuneza n'ingufu zidasanzwe, bigatuma buri wese yiyumva nk'uri mu kirere kidasanzwe.

    Tiamo Lounge yamamaye kubera serivisi nziza ikomeza gutanga haba umuziki uhabarizwa, ku byo kunywa byujuje ubuziranenge, no ku mafunguro ateguwe neza anyuze amaso n'akanwa. Ibi bituma buri mugoroba wose uhahurira n'abandi uba umwanya wo kuruhuka, kwishimira ubuzima no kwinezeza.

    'FirsT Class Friday' si igitaramo gisanzwe gusa, ni ubunararibonye bwuzuye umunezero, no kwidagadura ku rwego mpuzamahanga. Niba ushaka ahantu ho guhurira n'inshuti n'abavandimwe, kumva umuziki mwiza no kwiyumva nk'umunyacyubahiro, Tiamo Lounge i Remera ni ho ugomba kuba uri ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026.

    Abarimo DJ Caspi, DJ Lou, Chelina Doll na Jesa ni bamwe mu bazitabira 'First Class Friday'

    Source : https://kasukumedia.com/abarimo-dj-caspi-dj-lou-chelina-doll-na-jesa-ni-bamwe-mu-bazitabira-first-class-friday/

  • Amerika yahagaritse by'agateganyo gutanga Viza ku bihugu 75 birimo n'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zahagaritse by'agateganyo gutanga viza ku baturage b'abimukira baturuka mu bihugu 75, birimo n'u Rwanda. Icyo cyemezo cyatangajwe n'Urwego rushinzwe ububanyi n'amahanga (U.S. Department of State), kikaba kigamije gukumira imigezi y'abimukira bashobora kuzaba umutwaro ku bukungu n'imibereho y'igihugu.

    Nk'uko byatangajwe, izi ngamba zizatangira gushyirwa mu bikorwa ku mugaragaro guhera tariki ya 21 Mutarama 2026. Zireba cyane cyane viza zijyanye n'abimukira bashaka gutura burundu muri Amerika, mu gihe izindi viza zimwe z'igihe gito zishobora gukomeza gusuzumwa hashingiwe ku mpamvu z'umuntu ku giti cye.

    Mu bihugu byashyizwe kuri urwo rutonde harimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Nigeria, Ghana, Senegal, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Somalia, Misiri (Egypt), Ethiopia, Sierra Leone, Algeria n'ibindi bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika ndetse n'ahandi ku Isi.

    Abategetsi ba Amerika basobanuye ko iki cyemezo kitagamije guhana ibi bihugu, ahubwo kigamije kongera kunoza uburyo bwo gusuzuma abasaba viza, hagamijwe umutekano w'igihugu no kurinda ubukungu bwacyo. Banavuze ko ari icyemezo cy'agateganyo, gishobora guhinduka bitewe n'uko ibihugu birebwa bizaba byujuje ibisabwa mu mikoranire n'Amerika ku bijyanye n'abimukira n'umutekano.

    Ku ruhande rw'abaturage bo mu bihugu byibasiwe n'iki cyemezo, bamwe bagaragaje impungenge, cyane cyane abari bafite gahunda zo kwiga, gukora cyangwa gutura muri Amerika. Icyakora, inzego zibishinzwe zikomeje kuganira n'uruhande rwa Amerika harebwa icyakorwa kugira ngo ubufatanye bukomeze kubakwa mu mahoro.

    Amerika yahagaritse by'agateganyo gutanga Viza ku bihugu 75 birimo n'u Rwanda

    Source : https://kasukumedia.com/amerika-yahagaritse-byagateganyo-gutanga-viza-ku-bihugu-75-birimo-nu-rwanda/