Category: Uncategorized

  • Umunyamakuru Phil Peter yagabiye Niyo Bosco inka mu bukwe bwe bikora ku mitima ya benshi #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru, Umu-Dj akaba n’umuhanzi, Phil Peter yaraye agabiye Niyo Bosco inka mu bukwe bwe bikora ku mitima ya benshi.

    Ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026 ni bwo Niyo Bosco yakoze ubukwe na Irene Mukamisha.

    Ni ubukwe bwabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye Kaleb Garden, Rebero.

    Ni n’aho basezeraniye imbere y’Imana maze indi mihango y’ubukwe (Gushyingirwa) nayo ikomereza muri ubu busitani bwa Kaleb Garden.

    Ni ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye uretse Nyambo Jesca na Bwiza bari bamwambariye hari kandi n’abahanzi nka Bruce Melodie wamuririmbiye, Aline Gahongayire na Dorcas nabo baririmbye, Umunyamakuru Murindahabi Irene wahoze arereberera inyungu z’uyu muhanzi, Phil Peter n’abandi.

    Ubwo yari afashe umwanya ngo avuge, Phil Peter yavuze ko yishimye ku bw’intambwe Niyo Bosco yateye kuko ari umuhanzi wakuze amureba akaba amufata nk’umuhungu we.

    Ati “Nishimiye intambwe umuvandimwe wacu yateye, kuri njyewe Niyo Bosco ni nk’umuhungu wanjye kuko nshobora kuba umuhamya w’imikurire ye muri uyu mwuga we w’umuziki, ndakwishimiye wowe n’umufasha wawe.”

    Yakomeje avuga ko Niyo Bosco akunze kumuba hafi, bityo akaba we n’umugore we abagabiye inka.

    Ati “Usibye ibyo Niyo Bosco ni umuntu umba hafi mu kanjye kose nkora yaba ak’itangazamakuru cyangwa ak’ubu-Dj, iyi ntambwe yateye ni intambwe nziza kandi ndifuriza umuryango we kuzahorana amata ku Ruhimbi, ni yo mpamvu nifuje no kuboroza, mbagabiye inka Niyo Bosco.”

    Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025 ari bwo Niyo Bosco yasezeranye imbere y’amategeko na Mukamisha Irene bemeranya kuzabana akaramata aho bazatandukanywa n’urupfu, ni mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

    Hari nyuma y’uko uyu muhanzi yambitse impeta ya fiançailles Mukamisha Irene muri La Palisse Gashora ku wa 17 Nzeri 2025.

    Bamufashije gutaka cake ikoze muri piano

    Phil Peter yagabiye Niyo Bosco inka

    Bwari ubukwe bwiza cyane

    Source : http://isimbi.rw/umunyamakuru-phil-peter-yagabiye-niyo-bosco-inka-mu-bukwe-bwe-bikora-ku-mitima.html

  • Arishyuza arenga miliyoni 500 Frw! Ari FERWAFA na Adel Amrouche ni inde wigiza nkana? #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ritangaje ko ryamaze gutandukana n’umutoza w’ikipe y’igihugu, Adel Amrouche, yahise agana FIFA aho ashaka ko yishyurwa amezi yose yari asigaye ku masezerano.

    Tariki ya 13 Mutarama 2026 ni bwo FERWAFA yasohoye itangazo rivuga ko yatandukanye na Adel Amrouche kuko hari ibyo atubahirije.

    Icyo gihe yagize iti “yahagaritswe mu nshingano ze nk’umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo.'

    Yakomeje igira iti 'Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryimbitse, nyuma haza gusangwa ko Adel atubahirije amasezerano y’akazi nk’uko biteganywa mu ngingo ya 17.2 y’amasezerano y’umurimo.'

    FERWAFA ivuga kandi ko 'Amrouche yahawe igihe gihagije cyo gukemura ibi bibazo mbere y’uko hafatwa iki cyemezo' ndetse iri Shyirahamwe ryijeje gutanga 'andi makuru arebana n’iyi ngingo mu gihe nyacyo.'

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Adel Amrouche ashinjwa guta akazi akigira iwabo nk’aho yakabaye ari mu Rwanda akurikirana abakinnyi bakina muri shampiyona, ikindi ni uko hari raporo y’akazi atigeze atanga.

    Abegereye uyu mutoza ukomoka muri Algeria, bavuga ko we ntacyo yishinja ko ibyo yakoze byose bikurikije amategeko, ngo ntabwo yigeze ata akazi ahubwo bari bamusohoye mu nzu ndetse agerageza kugira bamwe mu bakoresha be abimenyesha ariko ntibyagira icyo bitanga ahitamo kwigendera, anavuga ko yahembwaga nabi atahemberwaga ku gihe.

    Akaba yamaze gutanga ikirego muri FIFA aho aregera imishahara y’amezi 14 yari asigaye ku masezerano y’imyaka 2 yasinye muri Gashyantare 2025.

    Amakuru avuga ko umushahara we wari ibihumbi 25 by’amadorali ni ukuvuga arishyuza ibihumbi 350 by’amadorali, ni arenga miliyoni 500 Frw aya ashobora kwiyongeraho n’indishyi z’akababaro kubera kwirukanwa binyuranyije n’amategeko.

    Muri 2018, FERWAFA yategetswe na FIFA kwishyura Jonathan McKinstry miliyoni 150 Frw kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

    Adel Amrouche arishyuza arenga miliyoni 500 Frw

    Source : http://isimbi.rw/arishyuza-arenga-miliyoni-500-frw-ari-ferwafa-na-adel-amrouche-ni-inde-wigiza.html

  • Niyo Bosco yasabye anakwa umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukunzwe na benshi, Niyo Bosco yasabye anakwa umukunzi we Irene Mukamisha mu birori byari bibereye ijisho byanitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye.

    Ni mu muhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026 ubera Rebero mu Busitani bwa Kaleb (Kaleb Garden).

    Niyo Bosco akaba yari yambariwe na bamwe mu bantu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro hano mu Rwanda barimo Nana, Nyambo Jesca n’umuhanzikazi Bwiza Emerence.

    Biteganyijwe ko nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, basezerana imbere y’Imana nyuma abatumiwe mu muhango wo gushyingirwa bakakirirwa n’ubundi muri Kaleb Garden.

    Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025 ari bwo Niyo Bosco yasezeranye imbere y’amategeko na Mukamisha Irene bemeranya kuzabana akaramata aho bazatandukanywa n’urupfu, ni mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

    Hari nyuma y’uko uyu muhanzi yambitse impeta ya fiançailles Mukamisha Irene muri La Palisse Gashora ku wa 17 Nzeri 2025.

    Bwiza na Nyambo mu bari bambariye Niyo Bosco

    Niyo Bosco n’abasore bamugaragiye

    Byari ibyishimo kuri Niyo Bosco na Irene Mukamisha

    Source : http://isimbi.rw/niyo-bosco-yasabye-anakwa-umukunzi-we-amafoto.html

  • Menya byinshi ku gitaramo 'UNTAMED SATURDAY' kitezwemo umunezero udasanzwe #rwanda #RwOT

    Tiamo Lounge i Remera ikomeje kwandika amateka mashya mu myidagaduro yo muri uyu Mujyi wa Kigali, aho yahindutse igicumbi cy'umunezero, umuziki mwiza na serivisi ziri ku rwego rwo hejuru. Abatari bake bayivugaho cyane bayishimira uburyo ihuza ibyishimo n'ubwiza bw'ahantu, ikaba ari ho benshi bahurira bashaka kuruhukira, gusangira no kwidagadurira mu buryo bugezweho.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama 2026, Tiamo Lounge hazaba hari igitaramo gikomeye cyiswe UNTAMED SATURDAY, kizaba cyuzuyemo, umuziki uvanze neza kandi ususurutsa abitabiriye mu buryo budasanzwe. Ni igitaramo kizahuza abakunzi b'umuziki n'imyidagaduro.

    Umuziki uzavangwa n'abavanga umuziki bakunzwe cyane barimo Tasha The Deejay, DJ Caspi, DJ Kiss na DJ Crush, bose bazaba bari kumwe mu rugendo rumwe rwo gususurutsa abitabiriye iki gitaramo. Ibi byose bizaba biyobowe n'abashyushyarugamba Tania, Nilas na Zebby, bazatanga umwihariko mu gutuma ibyishimo bigera kuri buri wese ku rwego rwo hejuru.

    Uretse umuziki, Tiamo Lounge ikomeje kuba icyitegererezo mu gutanga serivisi nziza zirimo ibyo kunywa n'ibyo kurya byujuje ubuziranenge, mu mwuka mwiza w'ahantu hihariye kandi hatekanye. Niba ushaka ahantu heza ho kumara ijoro rya Gatandatu mu munezero usesuye, Tiamo Lounge i Remera ni ho ugomba kuba uri kubarizwa. Untamed Saturday, aho umunezero urekurwa nta mipaka.

    Menya byinshi ku gitaramo 'UNTAMED SATURDAY' kitezwemo umunezero udasanzwe

    Source : https://kasukumedia.com/menya-byinshi-ku-gitaramo-untamed-saturday-kitezwemo-umunezero-udasanzwe/

  • Urukiko rw'Ikirenga rwemeye kwakira ikirego cya Ingabire ku ngingo ya 106 #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ikirenga rw'u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kwakira no gusuzuma ikirego cyatanzwe na Ingabire Victoire Umuhoza, aho agaragaza ko ingingo ya 106 y'itegeko rigenga imiburanishirize y'imanza nshinjabyaha inyuranye n'ibiteganywa n'Itegeko Nshinga.

    Iki kirego cyatanzwe na Ingabire Victoire Umuhoza, umwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi, gishingiye ku kuba iyo ngingo ivugwa itubahiriza uburenganzira bw'ibanze buteganywa n'Itegeko Nshinga, cyane cyane ingingo ya 29 agace ka (b), ingingo ya 61 n'izindi zirebana n'uburenganzira bw'umuturage mu butabera no mu miburanishirize iboneye.

    Mu kirego cye, Ingabire agaragaza ko ingingo ya 106 ishobora gutuma hari uburenganzira bw'abaregwa budahabwa agaciro uko bikwiye, bigatuma habaho imbogamizi mu kubona ubutabera busesuye kandi buboneye. Asaba Urukiko ko iyo ngingo yakurwaho cyangwa igasuzumwa ku buryo ihuzwa n'ibiteganywa n'Itegeko Nshinga, mu rwego rwo kurinda amahame y'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu.

    Icyemezo cy'Urukiko rw'Ikirenga cyo kwakira iki kirego kigaragaza ko kizagisuzuma mu mizi, kikareba niba koko hari aho ingingo ya 106 ihabanye n'Itegeko Nshinga, ndetse kikazafata umwanzuro hashingiwe ku mategeko n'amahame agenga igihugu.

    Iki kirego gitegerejweho gutanga umucyo ku mikoreshereze y'amategeko mu miburanishirize y'imanza nshinjabyaha, bikaba byatanga icyizere ku Banyarwanda ku ruhare rw'inkiko mu kurengera Itegeko Nshinga n'uburenganzira bwabo.

    Urukiko rw'Ikirenga rwemeye kwakira ikirego cya Ingabire ku ngingo ya 106

    Source : https://kasukumedia.com/urukiko-rwikirenga-rwemeye-kwakira-ikirego-cya-ingabire-ku-ngingo-ya-106/

  • Ambasaderi Joseph Nzabamwita yashyikirije Perezida Putin impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Burusiya #rwanda #RwOT

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Burusiya, Maj Gen Joseph Nzabamwita, yashyikirije Perezida w'iki gihugu, Vladimir Putin, impapuro zimwemerera guhagararira Repubulika y'u Rwanda mu Burusiya, mu muhango wabereye mu Ngoro ya Perezida i Moscow, Kremlin.

    Uyu muhango wabaye mu buryo busanzwe bwubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga umubano w'ibihugu, aho ambasaderi mushya ahawe amahirwe yo gutangira ku mugaragaro inshingano zo guhagararira igihugu cye mu kindi. Perezida Putin yakiriye Maj Gen Nzabamwita amwizeza ubufatanye bukomeje hagati y'u Burusiya n'u Rwanda, ashimangira ko u Burusiya bushishikajwe no gukomeza guteza imbere umubano mwiza n'ibihugu bya Afurika.

    Ambasaderi Joseph Nzabamwita na we yashimye uko yakiriwe, anageza kuri Perezida Putin indamukanyo za Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame. Yagaragaje ko u Rwanda rwifuza gukomeza gutsura umubano n'u Burusiya mu ngeri zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, ikoranabuhanga, umutekano n'ubufatanye mu bya dipolomasi.

    Uyu ambasaderi kandi yijeje ko azakora ibishoboka byose kugira ngo umubano w'ibihugu byombi urusheho gutera imbere, ashingiye ku bwubahane, inyungu zihuriweho n'amahame y'ubwigenge bwa buri gihugu.

    Uyu muhango wo gushyikiriza impapuro zemerera ambasaderi gutangira inshingano ze ni intambwe ikomeye mu gukomeza gukaza umubano wa dipolomasi hagati y'u Rwanda n'u Burusiya, umaze imyaka myinshi wubakiye ku bufatanye n'ubwumvikane.

    Ambasaderi Joseph Nzabamwita yashyikirije Perezida Putin impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Burusiya

    Source : https://kasukumedia.com/ambasaderi-joseph-nzabamwita-yashyikirije-perezida-putin-impapuro-zimwemerera-guhagararira-u-rwanda-mu-burusiya/

  • Lucas Paquetá yamaze gutangaza ko Flamengo ari yo kipe yonyine yifuza kwerekezamo #rwanda #RwOT

    Lucas Paquetá, umwe mu bakinnyi b'Abanya-Brazil bafite izina rikomeye i Burayi, yamaze gutangaza ku mugaragaro ko Flamengo ari yo kipe yonyine yifuza kwerekezamo, mu biganiro biri kubera hagati ye na West Ham United. Iyi nkuru yakiriwe neza n'abafana ba Flamengo, dore ko uyu mukinnyi yigeze kuhakinira kandi akahagarika imitima ya benshi kubera ubuhanga n'ubuhangange bwe mu kibuga.

    Amakuru yizewe aturuka hafi y'ibi biganiro avuga ko West Ham yemeye kugurisha Paquetá, ariko igashyiraho ibisabwa birimo ko uyu mukinnyi yakomeza kuyikinira kugeza mu kwezi kwa Kamena. Ku rundi ruhande, Flamengo yo ishimangira ko ishaka ko Paquetá yerekeza muri Brazil ako kanya, bityo ikamwifashisha vuba mu mishinga yayo yo kongera kuba igihangange ku mugabane wa Amerika y'Epfo.

    Icyatuma Flamengo igira icyizere kurushaho, ni uko Paquetá yamaze kumvikana ku masezerano ye bwite n'iyi kipe mu minsi ishize, ibintu byerekana ko umutima we wamaze gufata umwanzuro. Nk'uko byatangajwe n'abakurikirana hafi isoko ry'abakinnyi, Paquetá yabwiye West Ham mu magambo idaciye ku ruhande ko Flamengo ari yo yihariye umwanya wa mbere, nta yindi kipe ashaka kumva.

    Ibi biganiro biracyakomeje hagati y'amakipe yombi, ariko ikigaragara ni uko Paquetá itazigera ahindura icyerekezo. Abafana ba Flamengo barategereje, bafite icyizere ko uyu mwana wabo azagaruka vuba, akambika imyenda itukura n'umukara, maze akongera gutanga ibyishimo n'ibikombe.

    Lucas Paquetá yamaze gutangaza ko Flamengo ari yo kipe yonyine yifuza kwerekezamo

    Source : https://kasukumedia.com/lucas-paqueta-yamaze-gutangaza-ko-flamengo-ari-yo-kipe-yonyine-yifuza-kwerekezamo/

  • Ni udafite urya nk’umurwayi? Cyangwa inyungu za bamwe zishobora koreka Rayon Sports isinyisha umuhisi n’umugenzi? #rwanda #RwOT

    Kugeza aka kanya biragoye gusobanukirwa neza ibirimo kubera muri Rayon Sports cyane cyane ku isoko ry’abakinnyi irimo kongeramo, ubanza n’umuyobozi wayo uwamubaza icyo yagendeyeho atakikubwira.

    Ubundi biragoye ko mu isoko ryo mu kwa Mbere ikipe ishobora kongeramo abakinnyi barenze batatu kandi bakaba bari basanzwe bakina kuko baba baje kongera imbaraga mu ikipe, Rayon siko bimeze kuko yo imaze kongeramo 6 kandi hari n’abandi batatu bashobora kwiyongera bakaba 9, icyo bahuriyeho ni uko bamaze igihe badakina.

    Ikibazo si uwo mubare, ikibazo ahubwo ni uko benshi bari bamaze igihe badakina kandi bagasinya igihe gito, amezi atandatu gusa.

    Mu bakinnyi imaze gusinyisha uretse Likau Kitoko wanasinye imyaka ibiri ni we wakinaga kuko bamukuye muri Flambeau du Centre i Burundi atanzweho ibuhumbi 15 by’Amadorali nk’uko amakuru abivuga.

    Abandi bakinnyi bose yaba Ben Aziz Dao, Yannick Bangala, Kwizera Olivier, Bienvenu Joachim Vigninou na Tshimanga bose bari bamaze amezi ari hejuru ya 6 badakina.

    Ibyo gutanga umusaruro tube tubishyize ku ruhande, yewe n’ikibazo kinini si uko bamaze igihe badakina ahubwo basinyishijwe igihe gito kuko abenshi ni amezi 6, bimeze nk’aho Rayon igiye kubafasha gusubira mu bihe byabo, igihe cyo gutanga umusaruro cyagera bagahita bigendera.

    Iyi migurire ni kwa Kundi udafite arya nk’umurwayi?

    Rayon Sports ishatse yicare isesengure neza umuntu yahaye ububasha bwo kuyigurira kuko ishobora kwisanga yayoretse ahantu itazikura ku nyungu ze bwite. Ikindi simpamya ko ari perezida Murenzi ubiri inyuma.

    Nta muntu utazi ko Rayon Sports ifite amikoro make, ariko uwavuga ko nayo ikabya ntiyaba abeshye, iyi migurire yo ntabwo wayigereka ku bukene ahubwo umuntu yashaka ikindi kibyihishe inyuma.

    Wakibaza imvura yari iguye ituma igura abakinnyi bangana uku banamaze igihe badakina, wanareba ntacyo barusha abari bahasanzwe cyane ko byanayishyize mu mibare itateguye yo gutanga amafaranga ku bakinnyi yasezereye ngo aba binjire. Yasezereye abarimo Pavelh Ndzila, Niyonzima Olivier, Musore Prince na Adama Bagayogo

    Yari kwitonda igashaka abakinnyi bake baza kongera imbaraga mu ikipe kandi yari kubabona aho gusa n’ugura ikipe yose.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nyuma yo kutanyurwa n’aba bakinnyi yaguze igiye kongeramo abandi bakinnyi batatu b’abanyarwanda, iyo uteye icyumvirizo usanga nabo bamaze igihe badakina nka Usengimana Faustin, Mugunga Yves, Kanamugire Roger na Yannick Mukunzi.

    Kwizera Olivier yari amaze iminsi adakina

    Aziz Ben Dao yaje muri Rayon Sports muri uku kwa Mbere

    Likau Kitoko umwe mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/ni-udafite-urya-nk-umurwayi-cyangwa-inyungu-za-bamwe-zishobora-koreka-rayon.html

  • Museveni ayoboye amatora ya Uganda mu mibare y'agateganyo #rwanda #RwOT

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora muri Uganda yatangaje imibare y'agateganyo igaragaza uko amatora ya Perezida wa Repubulika yagenze, yabaye ku munsi w'ejo. Iyo mibare igaragaza ko Perezida uri ku butegetsi, Yoweri Kaguta Museveni, ari we uri imbere mu majwi amaze kubarurwa, aho afite 76.2% by'amajwi kugeza ubu.

    Museveni akurikiwe na Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, ufite 19.65% by'amajwi y'agateganyo. Undi mukandida, Mafabi Nandala, ari ku mwanya wa gatatu n'amajwi 2.08%. Iyi mibare yatangajwe mu gihe ibikorwa byo kubarura amajwi bikomeje mu bice bitandukanye by'Igihugu.

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatangaje ko kugeza ubu habaruwe 44% by'amajwi yose yaturutse mu matora, bityo ibisubizo bya nyuma bikaba bigitegerejwe mu masaha cyangwa iminsi iri imbere, bitewe n'uko igikorwa cyo kubarura kizagenda kirangira mu mucyo.

    Abayobozi ba Komisiyo bashimangiye ko bazakomeza gutanga amakuru ku gihe, basaba abaturage gutuza no kwirinda amakuru atizewe, bagategereza itangazwa ry'ibisubizo bya nyuma byemejwe n'inzego zibishinzwe. Banibukije ko amatora ari igikorwa cya demokarasi gisaba uruhare rwa bose n'icyizere mu nzego zibitegura.

    Mu gihe hagitegerejwe imibare yuzuye, impaka n'ibitekerezo by'abaturage n'abasesenguzi bikomeje kwibanda ku ruhare rwa buri mukandida n'icyerekezo Igihugu cyafata nyuma y'itangazwa ry'ibisubizo bya nyuma.

    Yoweri Kaguta Museveni, niwe uri wa Mbere mu majwi amaze kubarurwa, aho afite 76.2% by'amajwi kugeza ubu.
    Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine ni uwa Kabiri akaba afite 19.65% by'amajwi y'agateganyo.

    Source : https://kasukumedia.com/museveni-ayoboye-amatora-ya-uganda-mu-mibare-yagateganyo/

  • U Bushinwa bwasabye ITU uburenganzira bwo kohereza satellite zirenga ibihumbi 200 mu isanzure #rwanda #RwOT

    Igihugu cy'u Bushinwa cyasabye ubusabe ku ihuriro mpuzamahanga ry'Itumanaho (International Telecommunication Union — ITU) busaba uburenganzira bwo kohereza satellite zirenga ibihumbi 200 mu isanzure, mu gikorwa gishobora guhindura isura y'itumanaho n'umutekano wo mu kirere ku rwego rw'Isi.

    Amakuru yizewe agaragaza ko ku wa 29 Ukuboza 2025 ari bwo ibigo bibiri byo mu Bushinwa byagejeje kuri ITU ubu busabe, ITU ikaba ari ishami rya Loni rishinzwe kugenzura no guhuza ibijyanye n'itumanaho mpuzamahanga, harimo n'imikoreshereze y'isanzure.

    Muri ubwo busabe, u Bushinwa bwasobanuye ko izo satellite zigomba koherezwa mu byiciro bibiri byiswe CTC-1 na CTC-2, buri cyiciro kikazaba kirimo nibura satellite 96,714, zose zigashyirwa mu bice byo mu isanzure biri hejuru ya kilometero 3,660 uvuye ku Isi. Hanagaragajwe ko abandi bashaka kohereza satellite bagomba kugaragaza neza uko izabo zitazabangamira imikorere y'izi z'u Bushinwa.

    Ubu busabe buje mu gihe u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje guhangana mu bijyanye n'ikoranabuhanga rishingiye ku isanzure. Mu gihe bwakwemererwa, u Bushinwa bwaba busabye kohereza satellite zirenze kure izo SpaceX ya Elon Musk ifite gahunda yo kohereza, aho Starlink iteganya kugera kuri satellite zigera ku 49,000.

    Abahanga bavuga ko izi gahunda zishobora gutera impungenge ku mutekano, cyane ko Kaminuza ya Nanjing yemeza ko izi satellite zizibanda ku itumanaho, umutekano, ubwirinzi no kugenzura ikirere, bikaba byazaha u Bushinwa imbaraga zikomeye mu isanzure.

    U Bushinwa bwasabye ITU uburenganzira bwo kohereza satellite zirenga ibihumbi 200 mu isanzure

    Source : https://kasukumedia.com/u-bushinwa-bwasabye-itu-uburenganzira-bwo-kohereza-satellite-zirenga-ibihumbi-200-mu-isanzure/