Category: Uncategorized

  • Bruce Melodie yerekeje i Nairobi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie ari kubarizwa muri Kenya, aho yagiye muri iki gihugu mu rwego rwo gukomeza urugendo rwo kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise 'Pom Pom' ku rwego mpuzamahanga.

    Mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu, Bruce Melodie n’itsinda rimufasha rya 1:55 AM Ltd bahagurutse ku Kibuga cy’Indege cya Kigali berekeza mu mujyi wa Nairobi, aho ateganya kugirana ibiganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Kenya.

    Intego nyamukuru y’uru rugendo ni ugushyira indirimbo 'Pom Pom' ku rwego mpuzamahanga, ikarushaho kumenyekana mu karere no hanze yako.

    Nyuma ya Kenya, biteganyijwe ko Bruce Melodie azakomereza uru rugendo mu bindi bihugu birimo Uganda, Tanzania ndetse n’Ubwongereza, mu rwego rwo kwagura isoko ry’umuziki we.

    Ku bunani bwa 2026 ni bwo Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo 'Pom Pom', yakoranye n’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika ,Diamond Platnumz ndetse na Brown Joel wo muri Nigeria.

    Iyi ndirimbo yakiriwe neza cyane n’abakunzi b’umuziki, by’umwihariko kubera umwihariko wayo wo kuririmbwamo indimi gakondo z’aba bahanzi, bikaba byarashimishije benshi.

    Ubuyobozi bwa 1:55 AM Ltd, buherutse gutangaza ko iyi ndirimbo yatwaye asaga ibihumbi 100 by’amadolari ya Amerika, arenga miliyoni 140 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Bwitsa cyane ku kwemeza ko iryo shoramari rikomeye ryakozwe hagamijwe gushyira umuziki wa Bruce Melodie ku ruhando mpuzamahanga no kuwugeza ku bantu benshi batari mu Rwanda.

    Mu buryo bw’amajwi, indirimbo 'Pom Pom' yakozwe na C-Tea Beat, mu gihe amashusho yayo yakozwe ku bufatanye bwa Sasha Vybz wo muri Uganda na Fayzo wo mu Rwanda.
    Kugeza ubu, iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 4.3 kuri YouTube mu byumweru bitatu gusa imaze isohotse.

    Bruce Melodie yerekeje muri Kenya kumenyekanisha indirimbo ye Pom Pom

    Source : http://isimbi.rw/bruce-melodie-yerekeje-i-nairobi.html

  • Umuziki dukora ni ishoramari rinini – Tom Close ku cyatindije igitaramo cye #rwanda #RwOT

    Tom Close yaragaraje amikoro nk’imwe mu mpamvu zatumye habaho ugutinda mu gutegura igitaramo cyo kumurikira abakunzi be album ye yise 'Essense’ iri mu zakunzwe cyane.

    Muri 2023 nibwo Dr. Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close yasohoye album ya cyenda yise 'Essence’ aca agahigo mu ruganda rw’umuziki Nyarwanda ko kuba umuhanzi ushyize hanze album nyinshi.

    Iyi album yaje no kwegukana igihembo cy’album nziza yari yosohotse muri uyu mwaka mu bihembo bya Isango na Muzika.

    Ubwo yasubizaga ku cyatumye igitaramo cyo kumurika album ye kitaba, Tom Close yatangaje ko abantu bakwiye gufata umuziki nk’ubundi bwoko bw’ishoramari rikorwa mu buzima busanzwe risaba amafaranga atubutse kandi rimwe na rimwe kuyakusanya biba bitoroshye.

    Ati 'Niba igitaramo nka 'Nu-Year Groove’ gishobora gushorwamo miliyoni zisaga 100 z’amafaranga y’u Rwanda, birerekana ko umuziki ari ikintu gisaba igishoro kinini kandi cyakuwe ahantu hagutse.”

    'Igitaramo cyanjye cyatindijwe n’ubushobozi bugikusanywa ariko inkono ihira igihe.' Nk’uko yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Ally Soudy.

    Tom Close yavuze ko yiteguye kwakira abashoramari bashaka gutera inkunga iki gitaramo mu rwego rwo kwihutisha igihe cyagombaga kuzabera.

    Ati 'Njyewe umushoramari ubyifuza cyangwa undi muntu wibera hanze y’u Rwanda ushaka gutera inkunga iki gitaramo niteguye kumuha ikaze tukabiganiraho, yanyandikira tukabipanga kandi byagenda neza aho gutegereza igihe kirekire.'

    Tom Close ahamya ko iyi album yagizweho uruhare n’abantu benshi barimo Producer Knox wayikoze, Bob Pro watunganyije amajwi yayo na Ishimwe Clement wakurikiranaga ikorwa ryayo.

    Tom Close watangiye umuziki mu 2005, aho yakoze indirimbo 'Mbwira’ yari kuri album yise 'Kuki’ yasohoye mu 2008, nyuma yaje gukora izindi album zirimo ‘Sibeza’, ‘Ntibanyurwa’, ‘Komeza Utsinde’, ‘Ndakubona’, ‘Isi’, ‘Igikomere’ na ‘So Fine’.

    Tom Close yavuze ko amikoro ari yo yatumye adasohora album ye

    Source : http://isimbi.rw/umuziki-dukora-ni-ishoramari-rinini-tom-close-ku-cyatindije-igitaramo-cye.html

  • Muyango Claudine avuga ko yazinutswe urukundo, asigaye yita ku mafaranga gusa #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe kirekire humvikana inkuru z'uko urugo rwa Muyango Claudine na Kimenyi Yves rutameze neza, ubu byongeye gufata indi ntera nyuma y'amagambo yagiye hanze ya Muyango avuga ko yamaze kuzinukwa iby'urukundo n'ishaka ry'abagabo, ahubwo agashyira imbaraga ze mu gushaka amafaranga no kwiyubaka.

    Izi nkuru zatangiye kuvugwa mu mpera za 2024, ubwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiraga kugaragara ibimenyetso byatumaga abantu bakeka ko mu rugo rw'aba bombi hari ikibazo. Nubwo byavugwaga gutyo, bombi bakomeje kugaragara bagaragaza ko urugo rwabo ruhamye, bakavuga ko ari amagambo y'abantu babashakiraho kwamamara.

    Mu mwaka wa 2025, ibi bihuha byarakomeje, igitutu kiriyongera. Abakurikiranira hafi ubuzima bwabo batangiye kubona impinduka, cyane cyane kuba Muyango yaragaragaye henshi wenyine, n'amagambo babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga agenda agabanuka.

    Icyongeye gutuma abantu bibaza byinshi ni umunsi wahariwe abakundanye, ku wa 14 Gashyantare, aho mu myaka yashize bajyaga basangira ubutumwa bwuje urukundo, ariko mu 2025 ntihagira n'umwe wifuriza undi uwo munsi.

    Ibi byose byatumye benshi bavuga ko umubano wabo waba wararangiye. Nyuma y'igihe gito, hagiye hanze amajwi ya Muyango Claudine avuga ko yahisemo kuva mu by'urukundo, akavuga ko ubu icyo yitayeho ari gushaka amafaranga no kwiyubaka ku giti cye, ibintu byongeye gushimangira ibyo abantu bamaze igihe bakeka.

    Muyango Claudine avuga ko yazinutswe urukundo, asigaye yita ku mafaranga gusa

    Source : https://kasukumedia.com/muyango-claudine-avuga-ko-yazinutswe-urukundo-asigaye-yita-ku-mafaranga-gusa/

  • Ti'Amo Lounge ikomeje guca impaka muri uyu Mujyi wa Kigali #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ry'akataraboneka ry'iganjemo imyidagaduro, Ti'Amo Lounge i Remera iragutumiye mu gitaramo kidasanzwe cyiswe 'Pulse Saturday', kizaba ku wa Gatandatu, taliki ya 24 Mutarama 2026. Iki gitaramo cyateguwe mu buryo bujyanye n'igihe, kikaba kigamije guhuza abakunzi b'umuziki yaba n'abakunda agasembuye, ndetse n'umwuka mwiza w'akanyamuneza mu kabari kamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Mujyi wa Kigali.

    Umuziki uzaba uri kuvangwa n'aba DJ bakunzwe cyane, DJ Brian na DJ Peks, bazwiho gususurutsa imbaga aho banyuze hose. Ibyo bazanye muri Pulse Saturday ni injyana zitandukanye zirimo Afrobeat, Amapiano, Hip Hop n'izigezweho zituma uhaguruka aho wicaye hose ukinjira mu munyenga w'ibyishimo. Ni ijoro ritandukanye n'andi, aho umuziki uhuza abantu, inseko zikiyongera, n'igihe kigahita utabizi.

    Nk'inyongera idasanzwe, Ti'Amo Lounge yabashyiriyeho promotion ya 20% kuri Don Julio na Hennessy, izatangira guhera ku isaha ya 10:00 z'ijoro (10:00pm). Ibi ni amahirwe adasanzwe ku bakunda inzoga z'akataraboneka, bakifuza kuzinywa ku giciro cyagabanyijwe mu mwanya mwiza kandi utekanye.

    Muri Ti'Amo Lounge, abatabonye umwanya wo kwisanzura ntibibatera impungenge; uhagera wese ahabwa serivisi yihuse kandi inoze. Abakozi bahora biteguye kukwakira, kugutegurira icyo wifuza, bakakuzanira amafunguro n'ibinyobwa aho wicaye bitagutwaye umwanya. Ibi ni bimwe mu byatumye Ti'Amo ikomeza kuvugwa cyane nk'ahantu heza ho kwidagadurira.

    Niba ushaka ijoro ryihariye, rifite umutekano, umuziki mwiza n'ibyishimo bisendereye, Pulse Saturday muri Ti'Amo Lounge i Remera ni ho ugomba kubarizwa. Tangira witegure wowe n'abawe, kuko iri joro ntirizagucika.

    Umuziki uzaba uri kuvangwa n'aba DJ bakunzwe cyane, DJ Brian na DJ Peks, bazwiho gususurutsa imbaga aho banyuze hose

    Source : https://kasukumedia.com/tiamo-lounge-ikomeje-guca-impaka-muri-uyu-mujyi-wa-kigali/

  • Bite bya Yannick Mukunzi muri Rayon Sports? #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko Yannick Mukunzi uheruka gutandukana na Sandvikens IF yo muri Sweden ashobora gusubira gukina hanze aho gusinyira Rayon Sports.

    Inkuru ya Yannick Mukunzi muri Rayon Sports, ni imwe mu nkuru zimaze iminsi zivugwa cyane ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ko ashobora kuyerekezamo kugeza umwaka w’imikino wa 2025-26 urangiye.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ibiganiro byabayeho hagati y’impande zombi ndetse buri ruhande rwari rwiteguye gukorana n’urundi.

    Gusa amakuru ISIMBI yamenye akesha umwe mu bantu bari hafi y’impande zombi, avuga ko umurindi byari bifite wagabanutse nyuma y’uko Yannick Mukunzi atangiye kubigendamo biguru nteke kubera ko hari ikipe yo hanze y’u Rwanda barimo kuvugana ndetse na we akaba yumva amahitamo ya mbere ari ukongera gusohoka, rero ashobora kuterekeza muri Murera.

    Yannick Mukunzi utarahiriwe kubera imvune, mu Kuboza 2025 ni bwo yatandukanye na Sandvikens IF nyuma y’imyaka itandatu yari ayimazemo.

    Yannick Mukunzi yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, aza kuzamurwa mu ikipe nkuru yaje gutandukana nayo muri 2017 yerekeza muri Rayon Sports yavuyemo 2019 ajya muri Sandvikens.

    Yannick Mukunzi yavugwaga muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/bite-bya-yannick-mukunzi-muri-rayon-sports.html

  • Jose Chameleone yafunguye Radio i Bujumbura #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’umunyabigwi wanditse izina muri Afurika ukomoka muri Uganda, Jose Chameleone yafunguye Radio i Burundi.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko ubu yamaze gufungura Radio izajya ivugira mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi yise “Chameleone FM Bujumbura.”

    Yashyizeho amashusho arimo ikirango cy’iyi Radio gikozwe mu ishusho ry’Urunyaruvu, amajwi yumvikanamo inyuma avuga ko izajya ivugira muri 94.9 FM.

    Iyo urebye usanga uyu murongo wari ufitwe n’indi radio yitwa Black FM, ashobora kuba yaraguze umurongo wayo nubwo nta makuru menshi ajyanye nabyo arajya hanze.

    Jose Chameleone akaba kuva mu mwaka ushize yaragiye asura u Burundi cyane kubera uyu mushinga, akaba yaranabonanye Perezida w’iki gihugu, Ndayishimiye Evariste.

    Jose Chameleone akaba ari umwe mu bahanzi bakomeye bafite ibendera ry’umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba aho yamamaye mu ndirimbo nka “Badilisha”, “Shida za Dunia”, “Bei Kali” n’izindi.

    Jose Chameleone yafunguye Radio i Burundi

    Radio yafunguye i Bujumbura

    Source : http://isimbi.rw/jose-chameleone-yafunguye-radio-i-bujumbura.html

  • Ishimwe Vestine nyuma y’igihe yatoboye aravuga #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , Ishimwe Vestine yasabye abakunzi be kwirinda kuyobywa n’amakuru amuvugwaho atangazwa n’abiyitirira amazina ye, ni nyuma y’igihe acecetse.

    Vestine wari umaze igihe acecetse yaba ku mbuga nkoranyambaga ndetse atanagaragara mu ruhame kuva hatambuka kuri Instagram ye amakuru asa n’aca amarenga ko yatandukanye n’umugabo, abakunzi bari bafite amatsiko y’icyo azavuga bwa mbere.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Mutarama 2026 ,ni bwo uyu mugore ubarizwa mu itsinda rya 'Vestine na Dorcas’ yifashishije urukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram mu kumenyesha abafana be kuba amaso mu gushaka amakuru amuvugwaho mu gihe hirya no hino hakomeje kugaragara benshi bamwiyitirira.

    Muri ubu butumwa,Vestine yerekanye ko hari umuntu washinze urukuta rwa Instagram rwa yise 'Vestine_and Quedraogo _Family’ atambutsaho amakuru y’ibihuha amwerekeyeho ndetse n’umugabo we Idrissa Jean Luc Quèdraogo.

    Uru rukuta ruri muri nyinshi zimwiyitirira rufite abarukurikira barenga ibihumbi bitatu magana inani mirongo inani naho urwa Vestine nyakuri rufite abasaga ibihumbi ijana na mirongo irindwi barukurikirana.

    Uyu mugore atangaje ibi mu gihe mu mpera z’umwaka ushize yari yigaruriye myinshi mu mitwe y’ibitangazamakuru by’imyidagaduro mu Rwanda nyuma yo gutangaza amagambo akomeye yacaga amarenga y’umwuka mubi wari mu rugo rwe.

    Mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu mugore wumvikanaga nk’uwicuza cyane, yavuze ko niyongera kugira amahitamo y’umugabo bazabana, azaba ari uwo azi neza.

    Icyo gihe yagize ati 'Ubutaha ninjya guhitamo umugabo tuzabana, azaba ari uwo tuziranye neza, nzi umuryango we ndetse na buri kimwe kuri we. Nta muntu uzongera kunkoresha ukundi.'

    Gusa nyuma yaho, hari andi makuru yaje kujya hanze yavugaga ko ubu butumwa bwaba bwaranditswe n’undi muntu winjiriye uyu muramyikazi.

    Vestine yari amaze igihe acecetse

    Ubutumwa bwa mbere yahise atanga

    Source : http://isimbi.rw/ishimwe-vestine-nyuma-y-igihe-yatoboye-aravuga.html

  • U Rwanda rwatangiye neza Igikombe cya Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwatangiye neza Igikombe cya Afurika cya Handball rutsinda Zambia ibitego 30-19, ni Igikombe cyatangiye tariki ya 21 kikazarangira 31 Mutarama 2026, kirimo kubera mu Rwanda.

    Uyu mukino wabereye muri BK Arena, watangiye Saa Mbiri z’umugoroba, aho wakurikiye ibirori byo gufungura ku mugaragaro iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 27 ndetse rikaba ryarahuje ibihugu 16.

    Ibi birori byitabiriwe n’abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire; Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi; Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball muri Afurika (CAHB), Dr. Mansourou Aremou na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, Twahirwa Alfred.

    Ni umukino utagoye ikipe y’u Rwanda cyane kuko yawutangiriye hejuru, byatumye iminota 10 ya mbere irangira rufite ibitego 7-1.

    Ikipe ya Zambia yitwaye neza mu minota yakurikiyeho itsindamo ibitego bine, u Rwanda rutsindamo bitanu, byatumye umukino winjira mu minota 10 ya nyuma y’igice cya mbere ari ibitego 12-5.

    Muri iyo minota yari isigaye, u Rwanda rwongeye kuzamuka rutsindamo ibitego bitanu mu gihe Zambia yatsinzemo ibitego bitatu, igice cya mbere kigizwe n’iminota 30 kirangira ruyoboye n’ibitego 17-8.

    Kugeza icyo gihe, nta mukinnyi wari wakoze ikosa rituma ashyirwa hanze iminota ibiri mu gihe Hagenimana Fidèle ari we wenyine wihanangirijwe ahabwa ikarita y’umuhondo.

    Nyuma yo kubona ko Zambia idakanganye cyane, dore ko u Rwanda rwayitsinze no mu Gikombe cya Afurika giheruka kubera mu Misiri mu 2024, abatoza b’Ikipe y’Igihugu bakuriwe na Fayedh Zouabi batangiye gutekereza umukino wa Algeria uzakurikiraho, baruhutsa bamwe mu bakinnyi barimo Mbesutunguwe Samuel na Kayijamahe Yves.

    Iminota 10 ya mbere y’igice cya kabiri yarangiye habonetsemo ibitego bitanu ku mpande zombi, birimo bitatu by’u Rwanda na bibiri bya Zambia, u Rwanda ruyoboye n’ibitego 20-10.

    Gukinisha ikipe imeze nk’iya kabiri ku ruhande rw’u Rwanda byatumye Zambia izamura urwego, umukino winjira mu minota 10 ya nyuma ari ibitego 24-14.

    Nyuma yo kubona ko Zambia itangiye kuzamuka, ikinyuranyo kikaba ibitego umunani, Kayijamahe Yves, Akayezu André 'Kibonge’ na Kubwimana Emmy basubiye mu kibuga, bafatanya n’abandi bakinnyi bose bahawe amahirwe yo kwigaragaza, umukino urangira ari ibitego 30-19.

    Umukinnyi w’umukino yabaye Kayijamahe Yves watsinze ibitego 10, aho yakurikiwe na Rwamanywa Viateur na Nshimiyimana Alexis batsinze ibitego bitanu. Ni mu gihe uwatsinze ibitego byinshi ku ruhande rwa Zambia ari Syakwayi Prichard watsinze ibitego bitandatu.

    Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatatu, Algeria iri mu zihabwa amahirwe yo gutwara igikombe yatsinzwe na Nigeria ibitego 25-23, Misiri itsinda Gabon 36-25, Guinea itsinda Kenya 36-27, Angola itsinda Uganda 37-21, Cap-Vert itsinda Congo Brazzaville 34-28, Maroc itsinda Bénin 52-28 mu gihe Tunisia yatsinze Cameroun ibitego 41-22.

    Ku wa Kane, tariki ya 22 Mutarama 2026, hateganyijwe imikino itanu muri BK Arena n’itatu muri Petit Stade guhera Saa Yine za mu gitondo. Ikipe y’u Rwanda izakina na Algeria guhera Saa 19:00 muri BK Arena.

    Source : http://isimbi.rw/u-rwanda-rwatangiye-neza-igikombe-cya-afurika-amafoto.html

  • Burera: Inzego z'umutekano ziri gushakisha umugabo ukekwaho kwica umugore we #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) batangiye iperereza n'igikorwa cyo gushakisha umugabo wo mu Murenge wa Nemba, mu Karere ka Burera, ukekwaho kwica umugore we amuteye umuhini, bikamuviramo urupfu.

    Amakuru yizewe atangwa n'abaturage bo muri uwo Murenge avuga ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane, ahanini ashingiye ku businzi bw'uwo mugabo. Abaturanyi bavuga ko intonganya zari zimaze iminsi zigaragara, aho kenshi hageraga ku magambo akomeye n'imirwano, ariko ntibyitabwaho uko bikwiye.

    Bamwe mu baturage baganiriye na Kasuku Media bavuze ko icyaha cyabaye mu masaha y'umugoroba, ubwo intonganya zaje gufata indi ntera, umugabo akagirira umugore we nabi amukubita umuhini. Umugore yahise agira ibikomere bikomeye, nyuma aza gushiramo umwuka mbere y'uko agezwa kwa muganga.

    Nyuma y'ibi byabaye, uwo mugabo yahise ahunga, bituma inzego z'umutekano zitangira igikorwa cyo kumushakisha kugira ngo ashyikirizwe ubutabera. Polisi n'abagenzacyaha ba RIB bemeza ko iperereza rikomeje, banasaba abaturage gutanga amakuru yose yafasha mu kumenya aho ucyekwaho icyaha aherereye.

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwihanangirije abaturage kwirinda amakimbirane ashingiye ku businzi n'ihohoterwa ryo mu ngo, bushimangira ko ayo makimbirane akenshi aganisha ku byaha bikomeye n'ingaruka zikomeye ku miryango n'umuryango mugari muri rusange.

    Inzego z'umutekano ziri gushakisha umugabo ukekwaho kwica umugore we

    Source : https://kasukumedia.com/burera-inzego-zumutekano-ziri-gushakisha-umugabo-ukekwaho-kwica-umugore-we/

  • Abarimo Dj Kiss, Dj Lou, Dj Pinky, Dj Benda, na Jesca ni bamwe mu bazasusurutsa igitaramo 'SOCIAL THURSDAY' #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali ukomeje gutera imbere mu myidagaduro, Ti'Amo Lounge i Remera ikomeje kwigaragaza nk'ahantu hihariye hahurira umunezero, umuziki mwiza ndetse na serivisi zinoze. Abahageze barabyemeza: Ti'Amo ni isibaniro ridasanzwe rikomeje kuvugwa n'abatari bake kubera uko ryakira neza abashyitsi n'uburyo ritegura ibyishimo by'ijoro.

    Ku wa Kane tariki ya 22 Mutarama 2026, Ti'Amo Lounge yaguteguriye igitaramo cyihariye cyiswe 'SOCIAL THURSDAY', kizaba cyuzuyemo ibyishimo n'umunezero urenze ibisanzwe. Ni ijoro rigenewe abakunda gusabana, kuruhuka no kwishimana n'inshuti n'abo bakunda.

    Umuziki uzaba uri kuvangwa na Dj Kiss, Dj Lou, Dj Pinky na Dj Benda, aba-DJ bamenyerewe gutuma abantu banezerwa mu buryo buhebuje, bakavanga injyana zigezweho n'izikunzwe. Ibyishimo bizayoborwa na Jesca, uzagira uruhare rukomeye mu kwakira abashyitsi no gutuma ijoro rigenda neza mu mwuka w'ubusabane.

    Ti'Amo Lounge si umuziki uharangwa gusa , ni n'ahantu hazwi cyane kubera ibinyobwa byiza bitegurwa kinyamwuga, amafunguro aryoshye kandi ateguwe neza, ndetse n'abakozi bafite urugwiro. Ni ho hantu heza ho kubarizwa nk'umuntu wese ushaka kwidagaduro gufite ireme. Tangira witegure wowe n'abawe, kuko ubuze mu gitaramo 'SOCIAL THURSDAY' wazicuza by'iteka.

    Abarimo Dj Kiss, Dj Lou, Dj Pinky, Dj Benda, na Jesca ni bamwe mu bazasusurutsa igitaramo 'SOCIAL THURSDAY'

    Source : https://kasukumedia.com/abarimo-dj-kiss-dj-lou-dj-pinky-dj-benda-na-jesca-ni-bamwe-mu-bazasusurutsa-igitaramo-social-thursday/