Category: Uncategorized

  • Morocco yasabiye Senegal kwamburwa Igikombe iheruka kwegukana cya Afurika #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Morocco ryagejeje ikirego ku nzego zireberera ruhago ku Mugabane wa Afurika, risaba ko ikipe y'igihugu ya Senegal yamburwa Igikombe cya Afurika iheruka gutwara. Iri shyirahamwe rivuga ko Senegal yakoze amakosa akomeye mu mukino wahuje impande zombi, aho bivugwa ko abakinnyi bayo bigeze kuva mu kibuga bagahagarika umukino mu gihe cy'igihe gito.

    Nk'uko Morocco ibitangaza, yifashishije amategeko agenga amarushanwa ya CAF, by'umwihariko ingingo ya 82, isobanura ko ikipe ifata icyemezo cyo kuva mu kibuga idasoje umukino ihita iterwa mpaga. Abareze bavuga ko n'ubwo abakinnyi ba Senegal baje kugaruka mu kibuga, icyo gikorwa cyagize ingaruka mbi ku mukino, cyane cyane ku bakinnyi ba Morocco.

    Morocco ivuga ko guhagarika umukino byahungabanyije imitekerereze n'imyitwarire y'abakinnyi bayo, bituma batitwara uko byari byitezwe mu minota yakurikiyeho. Ibyo bivugwa ko byagize uruhare mu myanzuro y'ukuntu umukino wagenze n'uko warangiye.

    Iri shyirahamwe risaba CAF gusuzuma neza ibyabaye, ikareba niba amategeko yarubahirijwe uko bikwiye, bityo hakafatwa icyemezo gishingiye ku mategeko n'uburinganire bw'amakipe yose. Ku ruhande rwa Senegal, ntiharasohoka itangazo rirambuye risubiza ibi birego, ariko biteganyijwe ko CAF izatangaza umwanzuro wayo nyuma yo gusesengura ibirego byatanzwe n'impande zombi.

    Iyi dosiye ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mateka y'iri rushanwa, bitewe n'icyemezo kizafatwa n'inzego zibishinzwe.

    Morocco yasabiye Senegal kwamburwa Igikombe iheruka kwegukana cya Afurika

    Source : https://kasukumedia.com/morocco-yasabiye-senegal-kwamburwa-igikombe-iheruka-kwegukana-cya-afurika/

  • Bruce Melodie yasubije The Ben wise ‘ibihuha’ ibyo gukorana na we ibitaramo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie yashimangiye ko nta gisibya The Ben ahari mu bitaramo bye bizazenguruka igihugu bizaba mu mpeshyi y’uyu mwaka.

    Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo Bruce Melodie abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko mu mpeshyi y’uyu mwaka azakora ibitaramo bizenguruka igihugu yise ‘2026 Summer Country Tour’ aho azafatanya n’umuhanzi The Ben, gusa yongeyeho ko “amakuru arambuye azasohoka vuba.”

    Iyi ‘graphic’ ivuga ko bafitanye ibitaramo ni yo The Ben yifashishije ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 maze agira ati “Ni ibihuha”.

    Gusa nyuma y’amasaha yaje guhita asiba ubu butumwa, benshi bakeka ko yaba yisubiyeho.

    Mu kiganiro Amahumbezi, Bruce Melodie yavuze ko hashobora kuba harabayeho gutanga amakuru nabi mu bagize ikipe ya The Ben bayamuha ariko baricaye barabikemura ubu nta kibazo gihari The Ben azaboneka.

    Ati “Twaravuganye ahubwo nkeka ko ikibazo kiri mu bashinzwe itumanaho mu ikipe ya The Ben, bashobora kuba bataramubwiye uko bikwiye ariko ibintu byose byari biri ku murongo biratunganyije kandi mwarabibonye ko ubutumwa yahise abusiba ubwo ahari yari amaze kubona amakuru yose, ibitaramo birahari kandi na The Ben arahari nta kibazo gihari.”

    Aba bombi baheruka guhurira mu gitaramo The Nu-Year Groove cyasize impaka nyinshi aho bamwe bavugaga ko The Ben yabapfunyikiye, ndetse na nyuma ku mbuga nkoranyambaga igitaramo cyari The Ben asa n’usebywa nubwo igitaramo cyari icye, amakuru aturuka hafi ya The Ben avuga ko byamubabaje cyane ku buryo yafashe umwanzuro wo kwikura muri iki gitaramo cya Melodie cyane ko yaketse ko ibyamubayeho bifite aho bihuriye na Melodie.

    Melodie yavuze ko ibi bitaramo bihari kandi azabikorana na The Ben

    The Ben yari yavuze ko ari amakuru y’ibihuha

    Source : http://isimbi.rw/bruce-melodie-yasubije-the-ben-wise-ibihuha-ibyo-gukorana-na-we-ibitaramo.html

  • Ni iki kiri kuba ku murongo wa Internet mu Rwanda muri iki gihe?

     

    Niba uri kwumva ko internet yawe iri kugenda buhoro cyangwa ikaba idakora neza muri iyi minsi mu Rwanda, si wowe wenyine ubyumva —  Abantu benshi mu gihugu baravuga ko bafite ibibazo bya internet, cyane cyane mu byumweru bishize. Dore ibisobanuro byimbitse ku bibazo biriho, impamvu zishoboka, n’icyo twakwitega mu gihe kiri imbere.


    📉 Abantu baratanga ubuhamya: abakoresha barumva ikibazo

    Ku mbuga nkoranyambaga no ku mbuga z’abaturage, abanyarwanda benshi baravuga ko internet yabo idakora neza, cyane cyane kuri bamwe mu batanga service bakomeye nka CanalBox. Bamwe bavuga ko connection yabo iri kugenda buhoro cyane, ikagorana, cyangwa ikageraho ivaho burundu. Hari n’abavuga ko ibi bibazo bitatangiriye ubu gusa, ahubwo bimaze icyumweru cyangwa ibindi byinshi.

    Abantu bamwe banavuga ko abenshi mu batanga internet mu Rwanda bakoresha umuyoboro umwe wo hanze (upstream). Iyo hari ikibazo kuri uwo muyoboro, bishobora kugera kuri benshi icyarimwe, bigatuma bigaragara nk’ikibazo cy’igihugu cyose.


    🌍 Ntabwo ari guhagarika internet ku gihugu cyose — ahubwo ni ibibazo bya tekinike

    Kugeza ubu, nta makuru yemewe avuga ko habayeho guhagarika internet mu gihugu cyose mu Rwanda. Bitandukanye n’ibihugu bimwe aho internet ihagarikwa ku mpamvu za politiki, ikibazo cya none gisa n’icyatewe n’ikibazo cya tekinike cyangwa ibikoresho.

    U Rwanda ruciye ku miyoboro y’isi yose y’itumanaho (cables sous-marines) binyuze mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Mu bihe byashize, gucika kw’ayo muyoboro byarateje ikibazo ku rwego rw’akarere kose, bikerekana ko umuyoboro ushobora guhungabana igihe igice kimwe cyangiritse.


    📊 Uburyo internet iri gukura mu Rwanda

    Kugira ngo dusobanukirwe impamvu ibibazo byigaragaza cyane, reka turebe uko ibintu bimeze muri rusange:

    • Kwinjira ku murongo wa internet mu Rwanda biracyiyongera, cyane cyane binyuze ku internet ya telefoni igendanwa.

    • Coverage ya 4G iragera henshi, kandi 5G iri kugeragezwa mu bice bimwe. Gusa internet y’umurongo uhagaze (fibre) iracyari mu nzira y’iterambere.

    • Hari imishinga y’itumanaho rya satellite n’iyagura fibre optique mu gihugu hagamijwe gukomeza kugirira akamaro abaturage.

    Ibi bivuze ko umuyoboro wa internet ukiri mu nzira y’iterambere, bityo ukaba ushobora guhura n’ibibazo mu bihe by’ingenzi cyangwa igihe hari ikibazo ku muyoboro wo hanze.


    📶 Kuki biboneka cyane muri iki gihe?

    Uko abantu benshi bakoresha teletravail, videoconference, streaming, na serivisi z’ishyirwa ku murongo, ubushobozi buke bw’umuyoboro bugaragara cyane. Urupapuro rutuzuye, videwo zigahagarara, guhamagara kuri internet bikagenda buhoro, byose ni ibimenyetso by’umuyoboro uri ku gipimo cy’ikirenga.


    💡 Icyo wakora muri iki gihe

    Niba uri guhura n’ikibazo:

    • Gerageza gusimburanya Wi-Fi n’internet ya telefoni urebe icyiza kurusha ikindi.

    • Reba niba ukanze router cyangwa modem — kenshi birakemura ikibazo.

    • Hamagara umukoresha wawe wa internet (ISP) urebe niba hari maintenance cyangwa ikibazo bazi.

    • Irinde gukoresha ibintu bikoresha internet nyinshi cyane mu gihe cy’amasaha ya peak.


    🚀 Ejo hazaza

    U Rwanda rurimo gukomeza gushyira imbaraga mu miyoboro y’ikoranabuhanga, hagamijwe kuzamura coverage, umuvuduko, n’imikorere ya internet. Intego ni ugukora umuyoboro ukomeye ushobora guhangana n’ibibazo bya tekinike n’ibyifuzo by’abakoresha.

    Mu gihe dutegereje ibi, internet ishobora gukomeza kugenda buhoro cyangwa guhagarara igihe gito, cyane cyane mu bihe bya peak cyangwa igihe hari ikibazo ku muyoboro w’isi.

    Internet yizewe ni ingenzi mu kazi, mu mashuri, mu bucuruzi no mu kwidagadura. Kumenya impamvu y’ibi bibazo bizadufasha kubyitwaramo neza no gukomeza gukurikirana uko iterambere ry’ikoranabuhanga rihagaze mu Rwanda.

  • Perezida wa Rayon Sports yijeje abafana igikombe cya shampiyona #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yavuze ko yizeye kuzegukana igikombe cya Shampiyona ya 2025-26 nubwo ikipe itari mu bihe byiza.

    Yabigarutseho mu Kiganiro yagiranye na Radio Rwanda aho uyu muperezida w’inzibacyuho yavuze ko igikombe bagifite mu ntoki zabo.

    Ati “Icyo nabwira abakunzi ba Rayon Sports ni uko igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda tugifite mu biganza byacu, tugiye kugiharanira kugeza tukibonye.”

    Yanavuze ko n’Igikombe cy’Amahoro bizeye kuzacyegukana, bakaba biteguye kugihatanira.

    Ati “N’igikombe cy’Amahoro, ibikombe byombi amakipe tubihanganiye dukuyemo ayo mu mahanga, tuzakomeza guhatana ku buryo muri Gicurasi, Shampiyona izajya kurangira amahirwe tuzaba tuyafite ahagije.”

    Avuze ibi mu gihe ikipe idahagaze neza aho itsindwa buri gihe kandi wanareba abakinnyi ifite, nta cyizere batanga ko yazahatanira ibi bikombe.

    Mu mikino 15 ya shampiyona imaze gukina yatsinze 7, itsindwa 5 inganya 3 ikaba yaratsinzwe igitego 18 nayo itsinda 18. Ubu iri ku mwanya wa 9 n’amanota 24, Al Hilal ya mbere ifite 35, Police FC 34 na APR FC ikagira 33.

    Murenzi Abdallah yavuze ko bazegukana shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/perezida-wa-rayon-sports-yijeje-abafana-igikombe-cya-shampiyona.html

  • Igitaramo 'TAKEOVER' kiraba kirimo umunezero udasanzwe iri joro Ti'Amo i Remera #rwanda #RwOT

    Mu Mujyi wa Kigali, ahazwi cyane mu myidagaduro n'imyemerere y'ijoro rigezweho, Tiamo Lounge i Remera irongera yerekane impamvu ikomeje kuvugwa n'abatari bake. Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 21 Mutarama 2026, hateganyijwe igitaramo kidasanzwe cyiswe TAKEOVER, kiraba ari ijoro ryo kwishimira umunsi wo kuri uyu wa Gatatu doreko Imana iba ikomeje kudutiza iminsi yo kubaho.

    Ni igitaramo kirasusurutsa benshi, kikaba kirasusurutswa n'umuziki uvanze neza, urab uri gucurangwa na DJ Joo, umwe mu ba DJ bazwiho gutuma ijoro riba iridasanzwe kubera umuziki avangavanga. Ku ruhande rw'uyobora ibirori, QUEEN Runner araba ari we mc, akazamura ibyishimo by'abitabiriye, abinyujije mu magambo aryoshye n'imiyoborere irimo ubunararibonye.

    Tiamo Lounge ikomeje kwigaragaza nk'ahantu hatandukanye n'ahandi, si mu muziki gusa, ahubwo no muri serivisi nziza, ibinyobwa byateguwe mu buryo buhanitse, n'amafunguro kandi aryoshye bituma uhagenda wumva wisanze iwanyu. Ni ho hantu hahurira abakunda umuziki mwiza, n'abashaka kuruhuka mu buryo bw'akataraboneka hagati mu Cyumweru.

    Igitaramo cyiswe TAKEOVER Wednesday Night ni ijoro ryo kwitandukanya na stress, ukanezerwa n'uko Imana ikomeje kugutiza ubuzima muri iy'Isi, ukanishimira injyana ziryoheye amatwi.

    Igitaramo 'TAKEOVER' kiraba kirimo umunezero udasanzwe iri joro Ti'Amo i Remera

    Source : https://kasukumedia.com/igitaramo-takeover-kiraba-kirimo-umunezero-udasanzwe-iri-joro-tiamo-i-remera/

  • Mozambique: Mu ntara ya Maputo, abantu barenga ibihumbi 36 bagizweho ingaruka n'imyuzure #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imvura nyinshi idasanzwe, intara ya Maputo muri Mozambique yibasiwe n'imyuzure ikomeye yarenze inkombe z'inzuzi igatwarira abaturage ubutaka n'ibikorwaremezo. Ku rwego rw'igihugu, abantu barenga 100 bamaze guhitanwa n'ingaruka z'iyi mvura kuva igihe cy'imvura cyatangira mu Ukwakira, mu gihe abarenga igice cya miliyoni bagizweho ingaruka.

    Mu ntara ya Maputo, abantu barenga ibihumbi 36 bagizweho ingaruka n'imyuzure, aho imihanda y'ibilometero  byinshi yasenyutse bigatuma ubutabazi butinda kugera aho bukenewe. Rosita Augusto, umwe mu baturage bo muri Maputo, avuga ko bamaze iminsi bafatiwe ku ruhande rumwe rw'amazi bagerageza gutaha n'ubwo bibatera ubwoba. Ati: 'Dutinya kwambuka aya mazi ariko dushaka gutaha. Twahisemo gufata icyemezo n'ubwo kirimo ibyago.'

    Guverineri w'intara ya Maputo, Manuel Tule, yatangaje ko hakiri ikibazo cy'amakuru adahagije ku byangiritse byose, ariko ko hateganywa ibikorwa byo kugera mu bice byugarijwe n'abantu bategereje gutabarwa. Ku rundi ruhande, abatavuga rumwe na Leta banenga ubuyobozi kuba butarateguye bihagije ibikorwaremezo birwanya imyuzure.

    UNICEF ivuga ko iyi myuzure yahindutse ikibazo gikomeye cyane ku bana, kubera amazi mabi, indwara n'imirire mibi, cyane ko Mozambique yinjiye no mu gihe cya serwakira (cyclone). Abayobozi batinya ko umubare w'abahitanwa n'iyi mvura wakomeza kwiyongera mu minsi iri imbere.

    Mozambique: Mu ntara ya Maputo, abantu barenga ibihumbi 36 bagizweho ingaruka n'imyuzure

    Source : https://kasukumedia.com/mozambique-mu-ntara-ya-maputo-abantu-barenga-ibihumbi-36-bagizweho-ingaruka-nimyuzure/

  • IShowSpeed uheruka mu Rwanda yahishuye agahinda yatewe no kwamamara #rwanda #RwOT

    IShowSpeed, yatangaje ko kwamamara byamushyize mu bihe bikomeye by’ihungabana ry’amarangamutima, kubera ko izina afite ritamwemerera kugirana umubano usanzwe n’abantu.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Darren Watkins Jr. wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka IShowSpeed yavuze ko yumva atakibasha kwegera abantu cyangwa kuganira na bo mu bwisanzure, kuko buri gihe babifata mu yindi sura bitewe n’uko azwi.

    Yagize ati 'Sinshobora gufasha umuntu, sinshobora kuganira n’umuntu ngo bibe nk’ibisanzwe, buri wese ahora atekereza ibindi.'

    Ibi Speed yabivuze nyuma y’aho hakwirakwiye amashusho yafashwe mu rugendo rwe aherutse kugirira mu gihugu cya Maroc, aho yagaragaye aganira n’umugore w’umuzungu wari wishimiye imyambaro ya gakondo yari yambaye.

    Mu buryo busa n’urwenya, Speed yamusabye nimero ya telefone, ariko uwo mugore yahise abyanga, atekereza ko ashaka kumutereta.

    Nyuma yaho, Speed yasobanuye ko atashakaga kumutereta, ahubwo yarimo agerageza kureba niba hari umuntu wamufata nk’umuntu usanzwe, aho kumubona nk’icyamamare gifite indi migambi irimo no kwifashisha izina rye mu gushaka ko baryamana.

    Uyu musore unaheruka mu Rwanda yavuze ko hari abantu bamwe bamwe bamusanga bashaka kumukuraho izina cyangwa kwamamara, mu gihe abandi bantu beza bamwirinda, batinya ko kuganira na we byasobanurwa na rubanda nabi.

    Uyu musore w’imyaka 21 yemeye ko ubu buzima bwo kwamamara bwamugizeho ingaruka zikomeye byumwihariko ku gice cy’amarangamutima, nubwo ku ruhande rumwe akomeje kugaragara nk’umuntu wishimye kandi ufite igikundiro akura mu biganiro bye bya 'live streams’.

    Mu rugendo rwe muri Maroc, IShowSpeed yakomeje kugaragaza ubugiraneza bwe, aganira n’abantu batandukanye, agura ibintu bitandukanye anatanga impano zirimo iPhone yahaye umufana ufite ubumuga bwo kutabona.

    IShowSpeed yavuze ihungabana yatewe no kwamamara

    Source : http://isimbi.rw/ishowspeed-uheruka-mu-rwanda-yahishuye-agahinda-yatewe-no-kwamamara.html

  • Element agiye gutaramira mu Buholandi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Element Eleeeh yatangaje ko yitegura kwerekeza mu mujyi wa Amsterdam mu Buholandi mu gitaramo gikomeye azahakorera giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama.

    Iki gitaramo kizatangira saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, kikazahuza abakunzi b’uyu muhanzi nyarwanda baba muri iki gihugu n’inshuti zabo.

    Nk’uko uyu muhanzi yabitangaje mu butumwa yanyujije ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha 24 ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram, iki gitaramo kizabera ahazwi nka Zaal Ephesus, ku muhanda wa Rhoneweg 12—14 mu mujyi wa Amsterdam, ahazwi cyane ku kwakira ibitaramo byitabirwa n’abantu benshi muri iki gihugu.

    Muri iki gitaramo, Element Eleeeh waherukaga muri iki gihugu muri Gashyantare 2025 azafatanya n’abandi bavanga imiziki bazwi barimo DJ Lovins, DJ Onex na DJ Joyce Sando, bazafasha mu gutuma iri joro rirushaho kuryoha no gususurutsa abazitabira.

    Uyu muhanzi anaherutse kongera kwandika amateka, yegukana igihembo cy’Utunganya Imiziki wahize abandi (Producer of the Year) mu bihembo bya AFRIMA Awards 2026, byatangiwe muri Nigeria mu ijoro ryo ku wa 11 Mutarama, ku nshuro yabyo ya cyenda.

    Iki gihembo yagikesheje indirimbo ye 'Tombe' yanikoreye, aho yahigitse abatunganya imiziki bakomeye barimo Tempoe, Hezer na Progrex.

    Element anazwi mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Tombe Tombe, Fou De Toi, Maaso, Kashe, Milele n’izindi nyinshi zagize uruhare runini mu kumenyekanisha izina rye.

    Itike yo kwinjira muri iki gitaramo iri kugura amayero 40 ikagurirwa ku rubuga rwa Sosiyete ya Joyful Events iri no gutegura iki gitaramo.

    Element Eleéeh agiye gutaramira mu Buholandi

    Source : http://isimbi.rw/element-agiye-gutaramira-mu-buholandi.html

  • FERWAFA irimo gushaka umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryasohoye itangazo rivuga ko ryifuza umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu.

    Ni nyuma y’uko tariki ya 14 Mutarama 2026 yasohoye itangazo rivuga ko yamaze gutandukana n’Umunya-Algeria wayitozaga, Adel Amrouche.

    Mu itangazo yasohoye yagize iti “Turimo gutanga akazi. Waba ufite ibisabwa ngo ube umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi?”

    Bahise bashyiraho uburyo bwo gusaba aho ari ukubikora mu buryo bwa Online.

    Inshuro Amavubi aheruka gushaka umutoza muri ubu buryo hari 2016 maze mu ntangiriro za 2017 bemeza Umudage Antoine Hey, yatwaye Amavubi muri CHAN 2018 yabereye muri Maroc avamo aterenze itsinda, ntiyanagarukanye nayo mu Rwanda.

    WE ARE HIRING.

    AMAVUBI MEN SENIOR NATIONAL TEAM HEAD COACH.

    Applications now open via FIFA Jobs & Careers Page: https://t.co/Hflo0TKbz0 pic.twitter.com/ZgfCgrTZp1

    — Rwanda FA (@FERWAFA) January 20, 2026

    Amavubi arimo gushaka umutoza mushya

    Source : http://isimbi.rw/ferwafa-irimo-gushaka-umutoza-mushya-w-ikipe-y-igihugu.html

  • RDC yafunguriye Abanyamerika amarembo y'ishoramari mu mabuye y'agaciro #rwanda #RwOT

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafunguye amarembo y'ishoramari ku bashoramari b'Abanyamerika, ibashyira imbere mu bucukuzi no gutunganya amabuye y'agaciro afitiye igihugu n'Akarere akamaro kanini mu iterambere rirambye.

    Ibi byemejwe n'abayobozi bakuru bo muri RDC, bavuze ko urutonde rw'amabuye y'agaciro yatoranyijwe rwoherejwe muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington, mu Cyumweru gishize. Iyi gahunda igaragaza ubushake bwa Kinshasa bwo kongera ubufatanye bw'ubukungu.

    Mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda, RDC na Amerika bashyizeho komite ihuriweho igizwe na ba Minisitiri b'ingenzi barimo uw'Ubukungu, uw'Ububanyi n'Amahanga, uw'Imari, hamwe n'Umuyobozi Mukuru wa ARECOMS, izajya ikurikirana ibyemezo byose bijyanye n'ishoramari.

    Amabuye yatoranyijwe harimo zahabu, lithium, cuivre, cobalt na manganese, akenerwa cyane mu nganda z'ikoranabuhanga n'izimodoka zikoresha amashanyarazi. Abashoramari b'Abanyamerika bemerewe gukorera mu birombe bya Kisenge na Mutoshi muri Lualaba, Moto muri Haut-Uélé, Kilo muri Ituri, Kivu zombi ndetse no muri Maniema.

    RDC yafunguriye Abanyamerika amarembo y'ishoramari mu mabuye y'agaciro

    Source : https://kasukumedia.com/rdc-yafunguriye-abanyamerika-amarembo-yishoramari-mu-mabuye-yagaciro/