Category: Uncategorized

  • Fizi: Intambara, ubuhunzi n'inzara bikomeje guhitana abaturage #rwanda #RwOT

    Teritware ya Fizi, iherereye mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeje kunyura mu bihe bikomeye by'umutekano muke n'ibibazo by'ubutabazi byugarije abaturage. Imirwano ihuza ingabo za Leta (FARDC) n'imitwe yitwaje intwaro ikomeje gusenya ubuzima bw'abasivili, ituma benshi bahunga, abandi bagatakaza icyizere cyo kubaho neza.

    Nyuma y'imirwano iherutse, Ibitaro Bikuru bya Fizi byakiriye abarwayi barenga 100 bakomerekejwe n'intambara, nyamara bifite ubushobozi bw'ibitanda 25 gusa. Ibi byashyize abaganga n'abaforomo mu kazi katoroshye, aho bamwe mu barwayi babura serivisi z'ubuvuzi zikwiye. Ubuyobozi bw'ibitaro bwasabye inkunga yihutirwa y'imiryango mpuzamahanga, by'umwihariko CICR, kugira ngo hafashwe abakomeretse.

    Ikibazo cy'ubuhunzi n'inzara na cyo kirakabije. OCHA itangaza ko muri Kivu y'Amajyepfo hari abimuwe barenga miliyoni 1.5, benshi muri bo bakaba bari muri Fizi. Abenshi babayeho badafite ibiribwa bihagije, amazi meza n'ubuvuzi. Abana ni bo bibasirwa cyane, aho abarenga 1,800 bafite imirire mibi ikabije.

    Intambara yahagaritse ubuhinzi n'ubucuruzi, bituma ibiciro by'ibiribwa by'ibanze bizamuka cyane. Fizi ikomeje kuba isibaniro ry'amakimbirane, abaturage bayo bahorana ubwoba, inzara n'ubukene bukabije.

    Fizi: Intambara, ubuhunzi n'inzara bikomeje guhitana abaturage

    Source : https://kasukumedia.com/fizi-intambara-ubuhunzi-ninzara-bikomeje-guhitana-abaturage/

  • Burya indyo nziza niyo soko y'ubuzima buzira umuze #rwanda #RwOT

    Byinshi utari uzi burya indyo nziza niyo soko y'ubuzima buzira umuze, kandi guhitamo aho ufatira amafunguro n'icyo kunywa niyo ntambwe ikomeye iganisha ku mibereho myiza. Abantu benshi bajya bibaza aho bakura amafunguro meza, ateguwe kinyamwuga, afasha umubiri gukomera kandi akaryohera ururimi. Igisubizo cy'icyo kibazo ni Ti'Amo Lounge i Remera, imbere ya Gare, hafi ya station ya ORYX.

    Ti'Amo Lounge ni Bar & Restaurant yitaye ku buzima bw'abakiriya bayo, igashyira imbere isuku, ubuziranenge n'ubuhanga mu gutegura amafunguro. Aha ni ho usanga amafunguro atandukanye, ateguwe n'abatekera babifitiye ubumenyi n'uburambe, bakita ku bipimo bikwiye by'intungamubiri, bakirinda ibintu bishobora kwangiza ubuzima bw'abantu. Kuva ku mafunguro ya kinyarwanda aryoshye, kugera ku mafunguro mpuzamahanga ateguwe ku rwego rwo hejuru, Ti'Amo Lounge iguha amahitamo ajyanye n'icyo ukeneye n'icyo ukunda.

    Si amafunguro gusa, ahubwo n'ibinyobwa biba byatoranyijwe neza, haba ibidasembuye n'ibisembuye, byose byujuje ubuziranenge kandi bigatangwa mu buryo bw'umwuga. Aho wicaye wumva utuje, umuziki mwiza uba ucurangirwamo, n'akazi k'abakozi bakwakira neza bigatuma ifunguro rirusha kuryoha.

    Niba ushaka aho waruhukira n'inshuti, umuryango cyangwa abo mukorana, ukishimira amafunguro meza n'ibinyobwa byiza mu mwuka mwiza, Ti'Amo Lounge i Remera ni ho ugomba kwerekeza. Aha si aho gufatira amafunguro gusa, ni naho wakwidagadurira kuko bagufitiye na club.

    Ti'Amo Lounge ni Bar & Restaurant yitaye ku buzima bw'abakiriya bayo
    Bagufitiye aho wafatira ifunguro hasa neza

    Indyo nziza niyo soko y'ubuzima buzira umuze

    Source : https://kasukumedia.com/burya-indyo-nziza-niyo-soko-yubuzima-buzira-umuze/

  • Imyaka itandatu irihitse Kobe Bryant n'umukobwa we Gianna bitabye Imana #rwanda #RwOT

    Imyaka itandatu irashize Isi yose iguye mu kantu, abakunzi b'umukino wa Basketball bakubiswe n'inkuru y'inshamugongo y'urupfu rwa Kobe Bryant, icyamamare gikomeye mu mukino wa Basketball, we n'umukobwa we Gianna Maria-Onore Bryant. Byabaye ku wa 26 Mutarama 2020, umunsi wabaye ikimenyetso cy'akababaro ku bakunzi ba siporo n'abatari bake ku Isi yose.

    Iyo mpanuka yabaye mu masaha ya mu gitondo, mu Ntara ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gace ka Calabasas. Indege ntoya (helicopter) bari barimo yagize impanuka ikomeye, ihitana abantu icyenda bose bari bayirimo, nta n'umwe warokotse. Muri abo, harimo Kobe Bryant wari ufite imyaka 41, n'umukobwa we Gianna wari ufite imyaka 13 y'amavuko, wari ufite impano idasanzwe muri Basketball.

    Kobe Bryant yari icyitegererezo ku bakiri bato benshi, azwi cyane ku mateka akomeye yagize mu ikipe ya Los Angeles Lakers, aho yatwaye ibikombe bitanu bya NBA, akanahabwa ibihembo byinshi by'icyubahiro. Uretse kuba yari umukinnyi w'indashyikirwa, yari n'umubyeyi wuje urukundo, wagaragarizaga Isi yose ko siporo n'umuryango bishobora kujyana.

    N'ubwo imyaka itandatu ishize, izina rya Kobe Bryant riracyumvikana mu mitima ya benshi. Umurage yasize wo kwitanga, gukunda akazi no kutiganyira uracyigisha abakiri bato, cyane cyane abakiri bato, ko inzozi zishoboka iyo ziherekezwa n'umurava n'indangagaciro nzima.

    Imyaka itandatu irihitse Kobe Bryant n'umukobwa we Gianna bitabye Imana

    Source : https://kasukumedia.com/imyaka-itandatu-irihitse-kobe-bryant-numukobwa-we-gianna-bitabye-imana/

  • Massamba Intore yahishuye urukumbuzi afitiye inganzo ya Miss Jojo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’inararibonye mu muziki gakondo, Massamba Intore, yongeye gukangura amarangamutima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda nyuma yo kugaragaza ko akumbuye ibihangano by’umuhanzikazi Miss Jojo, wagize izina rikomeye mu myaka yashize.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Massamba wasangije abamukurikira ubutumwa bwuzuyemo amarangamutima, yifashishije amagambo agaragaza ko akumbuye cyane umusanzu wa Uwineza Iman Josiane wamamaye nka Miss Jojo mu nganzo.

    Mu butuma yaherekesheje indirimbo ya Miss Jojo yise '’Bareke Bige”, uyu mutoza mu itorero ry’igihugu yanditse ati 'Oh! Miss Jojo ndagukumbura mu nganzo nkakubura!”

    Nubwo yari akunzwe cyane, Miss Jojo yafashe icyemezo gikomeye mu 2012 cyo gushyira ku ruhande ibikorwa by’umuziki n’ibitaramo, ahitamo kwitangira ibikorwa by’iterambere bifasha abagore n’abakobwa batishoboye.

    Icyo gihe, yibumbiye hamwe n’abandi b’Abayisilamukazi bashinga ishyirahamwe rigamije guteza imbere imibereho myiza y’abagore n’abakobwa, ryibanda ku kubaha ubujyanama n’ubumenyi bubafasha kwiyubaka.

    Uyu muhanzikazi yagiye asobanura kenshi ko n’ubwo atakiri mu ruhando rw’umuziki nk’uko byari bisanzwe, atigeze awuvamo burundu n’ubuhanzi.

    Yagaragaje ko rimwe na rimwe yandika indirimbo igihe abonye umwanya, ariko akemeza ko umwanya munini yawuhariye imishinga ifitiye sosiyete akamaro, ndetse no ku nshingano ze nk’umubyeyi.

    Mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu we, Miss Jojo yanatangije gahunda izwi nka 'Igikari Events’, igamije guha urubyiruko, by’umwihariko abakobwa, umwanya wo kuganira ku bibazo by’ubuzima, indangagaciro n’iterambere, mu bwisanzure no mu ibanga.

    Miss Jojo azwi nk’umwe mu bagize uruhare rugaragara mu guteza imbere umuziki nyarwanda, cyane cyane mu kuwugeza ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo no mu mikoranire n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo.

    Yabaye kandi umwe mu bahanzikazi b’intangarugero, watinyuye abakobwa benshi kwinjira mu buhanzi, mu bihe byari bikigoye ko umukobwa ahabwa umwanya uhagije mu muziki.

    Miss Jojo yahagaritse umuziki agikenewe na benshi

    Massamba yagaragaje urukumbuzi amufitiye

    Source : http://isimbi.rw/massamba-intore-yahishuye-urukumbuzi-afitiye-inganzo-ya-miss-jojo.html

  • Umusobanuzi wa filime PK yakoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Karemera Hassan wamamaye mu gusobanura filime nka PK Production yakoze ubukwe na Murekatete Diane bamaze igihe bakundana.

    Ni ubukwe bwabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mutarama 2026 bubera Ahava River Kicukiro.

    Ukaba wabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa aho mu basore bari bagaragiye PK bari biganjemo ibyamamare barimo na Savimbi na we uzwi mu gusobanura filime.

    Ni mu gihe Chita ari we wari umusangiza w’amagambo (MC). Nyuma yo gusaba no gukwa haraba umuhango wo gushyingirwa ukaba na wo ubera Ahava River.

    Ubu bukwe bubaye nyuma y’uko tariki ya 15 Mutarama 2026 bari bakoze ubukwe imbere y’idini ya Islam ibyo bita “Kufunga Ndoa”.

    Murakatete byamurenze

    Byari ibyishimo kuri PK na Diane

    Bari bamaze igihe bakundana

    Source : http://isimbi.rw/umusobanuzi-wa-filime-pk-yakoze-ubukwe.html

  • Kajala anyuzwe n’urujijo ruri mu bantu ku rukundo rwe na Harmonize #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’amafilimi muri Tanzania, Kajala Masanja, yatangaje ko yishimiye kuba magingo aya abantu benshi bakiri mu rujijo ku bijyanye n’urukundo rwe n’umuhanzi Harmonize.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Mwanaspoti, Kajala yavuze ko abantu benshi bari basanzwe bazi ko we na Harmonize bari baratandukanye kera, ndetse buri wese akajya kubaho mu buzima bwe.

    Icyakora, ku wa 21 Mutarama 2026, benshi batunguwe ubwo Kajala yashyiraga ifoto ya Harmonize ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram, bituma bongera kwibaza ku mubano wabo.

    Kajala yagize ati 'Abantu benshi bari mu rujijo ku bijyanye nanjye na Harmonize, kandi numva bikunze byaguma gutyo. Si ngombwa ko buri kintu cyose cyo mu buzima bwacu kigomba kumenywa na buri wese, cyane cyane ko mu minsi ishize twari twashyize umubano wacu ku mugaragaro.'

    Uyu mugore ukunzwe muri sinema ya Tanzania yanibukije ko ku wa 30 Ukuboza 2025, Harmonize yamwambitse impeta y’urukundo, ibintu byongeye gukurura ibiganiro byinshi ku mbuga nkoranyambaga.

    Ibi byabaye nyuma y’uko bombi bari batangaje ko basubiranye ku munsi wa Noheli, mu gitaramo Harmonize yakoreye i Zanzibar.
    Umubano wa Kajala na Harmonize watangiye kuvugwa mu mpera za 2020, Harmonize afite imyaka 35 naho Kajala afite 43, nyuma y’uko uyu muhanzi atandukanye n’Umutaliyani Sarah Michelotti bari barashakanye.

    Gusa, mu ntangiro za 2021, aba bombi baratandukanye nyuma y’amezi abiri gusa, biturutse ku myitwarire ya Harmonize wavugwaga mu bikorwa byo gutereta Paula Kajala, umukobwa wa Kajala, ubu washakanye n’umuhanzi Marioo.

    Nyuma yo gusaba imbabazi, Harmonize yasubiranye na Kajala muri Kamena 2022, ariko umwaka urangira batandukanye nanone ,icyakora, muri Gicurasi 2025, aba bombi bongeye gusubirana, Harmonize anaha Kajala impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Defender.

    Kajala yavuze ko ubanye na Harmonize ntawe bagomba ubusobanuro

    Source : http://isimbi.rw/kajala-anyuzwe-n-urujijo-ruri-mu-bantu-ku-rukundo-rwe-na-harmonize.html

  • U Rwanda rwananiwe kugera muri 1/4 cy’Igikombe cya Afurika #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu ya Handball mu bagabo yatsinzwe n’iya Nigeria ibitego 30-20, inanirwa gukora amateka yo kurenga amatsinda y’Igikombe cya Afurika ndetse izahura na Uganda muri 'Presidential Cup’ yo guhatanira imyanya, kuva ku wa cyenda kugeza ku wa 16.

    Uyu mukino usoza iy’amatsinda wabereye muri BK Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Mutarama 2026.

    Ikipe y’u Rwanda yasabwaga gutsinda kugira ngo irenge amatsinda y’iri rushanwa ku nshuro ya mbere. Ni mu gihe Nigeria na yo yari ikeneye intsinzi ituma ikomeza kuba iya mbere.

    Abakinnyi b’u Rwanda bari bahagaze neza mu minota 10 ya mbere yarangiye ari ibitego 4-4 ku mpande zombi, ndetse umunyezamu Kwisanga Peter abigiramo uruhare kubera imipira yakuragamo.

    Gutakaza imipira bya hato no hato no kutugurarira uko bikwiye byatumye Nigeria ibona ibindi bitego bitatu mbere y’uko umutoza wayo asaba akaruhuko gato ko kuganiriza abakinnyi be.

    Rwamanywa Viateur, Mbesutunguwe Samuel na Kayijamahe Yves bafashije u Rwanda kugabanya ikinyuranyo kiva ku bitego bitanu kiba bitatu (13-10) ubwo hari hasigaye iminota ibiri ngo 30 y’igice cya mbere irangire.

    Umunyezamu Kwisanga Peter yongeye gukuramo imipira itatu ikurikiranye, ariko Nigeria itsinda igitego kimwe mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego 14-10.

    Nshimiyimana Alex yahushije penaliti u Rwanda rwabonye mu minota ibiri ya mbere y’igice cya kabiri, ibyatumye indi yabonetse nyuma y’umunota ihabwa Kayijamahe Yves anayinjiza neza.

    Guhera ku munota wa kane w’igice cya kabiri, u Rwanda rwakinishaga abakinnyi bane gusa imbere mu kibuga kuko Hagenimana Fidèle yahanwe iminota ibiri ku ikosa yakoze, maze na Akayezu André na we ahanwa iminota ibiri nyuma yo kwinjira nabi mu kibuga.

    Ibi byatumye Nigeria yongera kuzamura ikinyuranyo, kigera ku bitego bitanu (16-11) mbere y’uko Mbesutunguwe Samuel agabanyaho kimwe.

    Akayezu André yibwiraga ko agabanyije ikinyuranyo cy’ibitego bitandatu byarimo ubwo Nigeria yari ifite 18-12 ku munota wa 11 w’igitego cya kabiri, ariko abasifuzi banzura ko Hagenimana Fidèle 'Machine’ yabanje gukora ikosa ndetse bamuhagarika iminota ibiri ku nshuro ya kabiri.

    Habura iminota 13 ngo umukino urangire, Akayezu yahawe ikarita itukura nyuma yo guhanwa iminota ibiri ku nshuro ya gatatu. Nigeria yahise ibona penaliti yatumye ikinyuranyo kizamuka kiba ibitego icyenda (22-13).

    Umukino warangiye Nigeria itsinze u Rwanda ibitego 30-20, isoza ku mwanya wa mbere mu Itsinda A, imbere ya Algeria, u Rwanda na Zambia.

    Umukinnyi w’umukino yabaye umunyezamu wa Nigeria, Michael Samson, wakuyemo imipira myinshi yatewe n’abakinyi n’u Rwanda.

    Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda ruri gukina Igikombe cya Afurika cya Handball. Mu 2024, ubwo irushanwa ryari ryabereye mu Misiri, na bwo rwabaye uwa gatatu mu itsinda, irushanwa rirangira rwegukanye umwanya wa 14 mu bihugu 16.

    Urugendo rwo guhatanira imyanya mu irushanwa ry’uyu mwaka, guhera ku mwanya wa cyenda kugeza ku wa 16, ruzatangira ku Cyumweru Saa 11:30 muri Petit Stade aho u Rwanda ruzahura na Uganda yabaye iya nyuma mu Itsinda B.

    Source : http://isimbi.rw/u-rwanda-rwananiwe-kugera-muri-1-4-cy-igikombe-cya-afurika.html

  • Ibyamamare byitabiriye ubukwe bwa Nana (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime nyarwanda ugezweho, Umurerwa Nene Aziza Naila uzwi nka Nana, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Bigirimana Jean Paul.

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026 ubera mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Rugalika.

    Nana wakunzwe cyane muri filime “My Heart” akaba yari yaherekejwe na bamwe mu byamamare byiganjemo ibyo muri Sinema nka Killaman, Nyambo Jesca, Micky n’abandi.

    Nana na Jean Paul bakaba biyemeje kuzatandukanywa n’urupfu, ni nyuma y’igihe kinini aba bombi bakundana.

    Nana na Jean Paul basezeranye imbere y’amategeko

    Micky na Nyambo bari baje gushyigikira mugenzi wabo

    Killaman na we yari ahari

    Source : http://isimbi.rw/ibyamamare-byitabiriye-ubukwe-bwa-nana-video.html

  • Rayon Sports n’i Muhanga byanze #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ikomeje gukina ubute n’amanota 3, ni nyuma y’uko inaniwe gutsinda Mukura VS mu mukino usoza imikino ibanza ya shampiyona ya 2025-26.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026, Mukura VS yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade ya Muhanga.

    Ni umukino Rayon Sports idahagaze neza muri iyi minsi yasabwaga gutsinda kugira ngo yicume imbere ku rutonde rwa Shampiyona ariko ntibyakunda kuko banganyije 1-1.

    Igice cya mbere cy’umukino wabonaga buri ruhande rufite inyota y’igitego yaba Ndikumana Asman wagerageje uburyo bwinshi ku ruhande rwa Rayon Sports na Iradukunda Elie Tatou na Boateng Mensah ba Mukura ariko nta cyavuyemo bagiye kuruhuka ari 0-0.

    Mukura VS yagarutse mu gice cya kabiri ishaka igitego maze ku munota wa 47 Iradukunda Elie Tatou atsinda icya mbere kuri kufura.

    Cyaje guhita cyishyurwa na Emery Bayisenge ku munota wa 49 ku mupira wari uvuye kuri kufura yari itewe na Aziz Dao. Umukino warangiye ari 1-1.

    Gikundiro yasoje imikino ibanza ifite amanota 26 ku mwanya wa karindwi, irushwa amanota icyenda na Al-Hilal SC ya mbere (yo ifite ibirarane bibiri).

    Ni mu gihe Mukura VS yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 27.

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-n-i-muhanga-byanze.html

  • Joshua Baraka arembejwe n’umugore wiyita nyina #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’Umunya-Uganda Joshua Baraka yatunguye benshi mu bakunzi be nyuma yo gutangaza ko hari umugore ukomeje kumujujubya amubwira ko ari nyina ndetse akamwandikira ubutumwa bwinshi kuri WhatsApp.

    Uyu muhanzi yashyize hanze ayo makuru ku mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 23 Mutarama 2025 abinyujije ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Snapchat, asangiza abamukurikira amafoto y’ibiganiro (screenshots) byerekana uwo mugore wamwandikiye akamubwira ko ari umwana we yari amaze igihe kirekire ashakisha.

    Muri ubwo butumwa, uwo mugore utashyiriwe hanze imyirondoro yasabaga Joshua Baraka kuzashaka umwanya akajya kumusura, amubwira ko ahora amubona kuri televiziyo kandi ko amwibutsa cyane undi mwana we.

    Yakomeje amwita amazina arimo 'mwana wanjye mwiza', ibintu uyu muhanzi yavuze ko bimutesha umutwe kandi bimubera nk’ibidasanzwe mu kubyiyumvisha.

    Joshua Baraka yagaragaje ko yagerageje inshuro nyinshi kumusobanurira ko ibyo avuga atari byo, akamuhakanira ko atari umubyeyi we, ariko byose bikaba byarabaye nk’umuti udakora ku ndwara kuri uyu mugore.

    Uwo mugore yakomeje kumwandikira nk’aho atigeze yumva ibisobanuro bye, akomeza kumuhamagarira kumwemera no kumufata nka nyina.

    Uyu muhanzi yavuze ko ibi bintu abona bidasanzwe cyane, ndetse ko bitangiye kumutera impungenge, cyane cyane bitewe n’uko uwo mugore akomeza kumwiyegereza mu buryo adasobanukiwe.

    Nubwo Joshua Baraka atigeze atangaza niba yarafashe ingamba zo kubimenyesha inzego zibishinzwe, abafana benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje impungenge zabo ndetse bamugira inama yo kwitonda no kurinda umutekano we bwite.

    Uyu muhanzi wahishuye ko afite inkomoko mu Rwanda Joshua ni Umu-Samia bumwe mu bwoko bwo muri bubarizwa mu gice cy’Iburasirazuba bwa Uganda, ahitwa i Busia hafi n’umupaka wa Kenya.

    Baraka ahangayikishijwe n’ukomeje kwiyita nyina

    Source : http://isimbi.rw/joshua-baraka-arembejwe-n-umugore-wiyita-nyina.html