Category: Uncategorized

  • Bwiza witegura gusohora album agiye kuzenguruka Isi #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Bwiza yateguje abakunzi be urugendo rw’ibitaramo bizenguruka hirya no hino ku Isi mu kumenyekanisha album ye ya gatatu.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama 2026 ni bwo umuhanzikazi Bwiza Emmerance yifashishije urukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram mu kurarika abakunzi be bari hirya no hino ku isi.

    Urugendo rw’ibitaramo byiswe 'Home World Tour 2026′ bitezwe ruzarangwa n’ibikorwa byo gutaramira abakunzi n’uyu muhanzikazi baherereye ku mugabane w’u Burayi, Africa, Canada ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Uhujimfura Jean Claude usanzwe areberera inyungu z’uyu muhanzikazi yagaragaje ko urugendo rw’ibitaramo rugiye gikorwa mu rwego guteguza abakunzi be album nshya bagiye gushyira hanze yanitiriwe ibi bitaramo.

    Aho yagize ati 'Iyi tour igamije gutuma abantu bitegura album yacu ya gatatu yitwa 'Home’, tukaba dushaka guhuza abakunzi ba Bwiza n’ibihangano bye aho bari hose ku Isi.'

    Claude yanongeyeho ko nubwo kugeza ubu batari bahitamo itariki nyirizina yo gutangira uru rugendo rw’ibitaramo gusa ko andi makuru baza kuyashyira hanze vuba aha.

    Home izaba ibaye album ya gatatu ya Bwiza nyuma y’uko mu mwaka ushize yasohoye iyitwa '25 Shades’ yakunzwe cyane.

    Bwiza Emerence agiye kuzenguruka Isi akora ibitaramo

    Source : http://isimbi.rw/bwiza-witegura-gusohora-album-agiye-kuzenguruka-isi.html

  • Rayon Sports yamaze kugura myugariro mushya #rwanda #RwOT

    Uwumukiza Obed wakiniraga ikipe ya Mukura VS yamaze kugurishwa muri Rayon Sports aho aje kuyifasha mu bwugarizi uhereye mu mikino yo kwishyura ya 2025-26.

    Nyuma y’uko kapiteni w’iyi kipe, Serumogo Ali agiye gukina muri Sudani mu ikipe ya Al Merreikh Bentiu, Rayon Sports yasigaye ishakisha umusimbura we.

    Yahise ijya gukomanga mu ikipe ya Mukura VS ivuga ko ishaka myugariro wabo ukina ku ruhande rw’iburyo, Uwumukiza Obed.

    Uyu mukinnyi umwe mu bakinnyi bahagaze neza ku mwanya wabo mu Rwanda, we yababwiye ko nibumvikana nta kibazo afite yiteguye kuba yasinyira iyi kipe ifte abafana benshi mu gihugu.

    Amakuru avuga ko impande zombi zicaye zikaganira maze zumvikana ko uyu mukinnyi agomba gutangwaho miliyoni 15 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Obed aje yiyongera kuri Mugisha Didier waraye utangajwe, Kwizera Olivier, Yannick Bangala, Tshimanga, Lakau Kitoko, Ben Aziz Dao na Bienvenu Joachim Vigninou baje muri uku kwezi kwa Mutarama 2026.

    Uwumukiza Obed yamaze kerekeza muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yamaze-kugura-myugariro-mushya.html

  • Chelsea yahungabanyijwe no kumva ko Fermin Lopez agiye kongera amasezerano muri Barcelona #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yongeye guhura n'inkuru itayishimishije, nyuma yo kumva ko umukinnyi Fermin Lopez ari hafi kongera amasezerano mashya muri FC Barcelona, ibintu byahise bisenya icyizere bari bafite cyo kongera kugerageza kumugura muri iyi mpeshyi iri imbere.

    Mu mpeshyi ishize, Chelsea yari yagaragaje ubushake bukomeye bwo gushaka uyu mukinnyi ukiri muto, nyuma y'uko yari amaze kugaragaza impano idasanzwe mu kibuga hagati muri Barcelona. Gusa icyo gihe, ibiganiro byarangiye nta mwanzuro ufashwe, bituma iyi kipe yo mu Bwongereza isubira inyuma by'agateganyo. Nubwo byagenze bityo, amakuru yavugaga ko Chelsea itigeze icika intege, ahubwo yari yiteguye kongera kugaruka ifite imbaraga nyinshi muri iyi mpeshyi.

    Icyakora, ibintu byafashe indi ntera nyuma y'uko amakuru yizewe atangiye kuvuga ko Fermin Lopez yamaze kumvikana na FC Barcelona ku masezerano mashya y'imyaka itanu. Aya masezerano ateganyijwe gusinywa mu minsi ya vuba, akaba ari ikimenyetso cy'uko ubuyobozi bwa Barcelona bushaka kumwubakiraho ahazaza h'ikipe.

    Ku ruhande rwa Barcelona, kongera amasezerano ya Fermin Lopez bifatwa nk'intambwe ikomeye mu kubaka ikipe ifite ahazaza heza, cyane cyane hashingiwe ku kuba uyu mukinnyi ari umwe mu bakiri bato bagaragaje kwitwara neza mu marushanwa atandukanye. Kuri Chelsea ho, ni inkuru ibabaje, kuko bisa n'aho inzozi zo kubona uyu mukinnyi mu mabara yabo zamaze kuba amateka.

    Chelsea yahungabanyijwe no kumva ko Fermin Lopez agiye kongera amasezerano muri Barcelona

    Source : https://kasukumedia.com/chelsea-yahungabanyijwe-no-kumva-ko-fermin-lopez-agiye-kongera-amasezerano-muri-barcelona/

  • Rayon Sports yatiye rutahizamu Police FC #rwanda #RwOT

    Police FC yamaze gutiza Rayon Sports, rutahizamu Mugisha Didier utarimo ukoreshwa muri iyi minsi.

    Mu itangazo Rayon Sports yashyize hanze yavuze ko uyu mukinnyi ari uwa Rayon Sports mu gihe kingana n’amezi 6..

    Aje nyuma y’uko nyuma yo kongera amasezerano atigeze yisanga mu mikinire y’umutoza Ben Moussa.

    Akaba yarahisemo kuzana Rudasingwa Prince avuye muri AS Kigali akaba yabisikanye na Mugisha Didier wagiye muri Rayon Sports.

    Mugisha Didier akaba aheruka kongera amasezerano y’imyaka 2 muri Police FC akaba amaze kuyikinira amezi 6, akaba asigajemo umwaka n’igice akaba agiye gukina amezi 6 muri Rayon Sports azayigarukamo mu mwaka utaha w’imikino.

    Rayon Sports yakiriye Mugisha Didier

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yatiye-rutahizamu-police-fc.html

  • Ibyishimo byari byose kuri Cardi B ubwo yashyigikiraga umukunzi we Stefon Diggs #rwanda #RwOT

    Umuraperi w'icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Cardi B, yari mu byishimo ubwo yari ari ku ruhande rw'ikibuga, ashyigikira umukunzi we Stefon Diggs, wari uri mu mateka yo kugera kuri Super Bowl ye ya mbere mu mwuga we wa NFL. Ibi byabaye mu ijoro ryakeye, mu mukino ukomeye wahuje New England Patriots na Denver Broncos, warangiye Patriots begukanye AFC Championship.

    Cardi B, uzwiho kugaragaza amarangamutima ye adahishira, yagaragaje ibyishimo n'urukundo rudasanzwe, agaragariza afana yishimira buri gikorwa cyiza cy'ikipe n'umukunzi we by'umwihariko. Amaso ye n'amarangamutima ye byari byerekeje ku kibuga, bigaragaza ko atari umuhanzi gusa, ahubwo ari n'umufana w'ukuri w'umukunzi we.

    Stefon Diggs na we ntiyahishe ibyishimo, kuko kugera kuri Super Bowl bwa mbere ari intambwe ikomeye cyane mu buzima bw'umukinnyi wese wa NFL. Uyu mukino wagaragaje ubunyamwuga, ukwihangana n'ubufatanye bw'ikipe ya Patriots, byatumye batsinda Broncos mu mukino wari urimo ishyaka n'ihangana rikomeye.

    Abari bakurikiye uyu mukino ku mbuga nkoranyambaga babonye Cardi B agaragaza urukundo rwe mu buryo bwihariye, bituma benshi bamushima kuba ari umufasha w'ukuri mu rugendo rwa Stefon Diggs. Ibi byishimo by'urukundo n'iby'umwuga byahuriranye, bikora amateka mashya ku mpande zombi.

    Ubu amaso yose ahanzwe kuri Super Bowl iri imbere, aho Stefon Diggs azaba ashaka kwandika amateka mashya, mu gihe Cardi B akomeje kumuba hafi, nk'umufana n'umukunzi icyarimwe.

    Ibyishimo byari byose kuri Cardi B ubwo yashyigikiraga umukunzi we Stefon Diggs

    Source : https://kasukumedia.com/ibyishimo-byari-byose-kuri-cardi-b-ubwo-yashyigikiraga-umukunzi-we-stefon-diggs/

  • Abimuwe i Mazane na Sharita barasaba koroherezwa kororera amatungo magufi #rwanda #RwOT

    Abaturage bimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita, bagatuzwa mu Mudugudu w'icyitegererezo, baravuga ko ingamba zashyizweho zibabuza kororera amatungo magufi mu nzu bahawe, doreko biri kubagiraho ingaruka zikomeye ku mibereho yabo ya buri munsi. Bavuga ko ayo matungo yari inkingi ikomeye y'iterambere ry'imiryango yabo, bityo kubuzwa kuyitaho bikaba bibasubiza inyuma mu rugendo rwo kwigira.

    Bamwe muri bo basobanura ko amatungo magufi nk'inkoko, ingurube n'ihene byabafashaga kubona ifumbire yo mu mirima, indyo yuzuye ku bana ndetse n'amafaranga make yabunganiraga mu bindi bikenewe by'ibanze. Kuri ubu, bavuga ko kubura ayo mahirwe byatumye bamwe batangira kugorwa no kubona amafunguro ahagije, bikaba bitera impungenge ku nzara n'ubukene bukabije.

    Abo baturage bavuga ko bashima kwimurwa bagahabwa amacumbi meza kandi batekanye, ariko bagasaba ko amategeko abayagenga baborohereza, hakabaho uburyo bwo kororera ayo matungo mu buryo bujyanye n'isuku n'umutekano by'aho batuye. Bongeraho ko iterambere ridashobora kugerwaho mu gihe abaturage bambuwe uburyo busanzwe bubafasha kwiteza imbere.

    Basaba inzego bireba ko zabumva, zigashaka ibisubizo byatuma babasha kongera korora amatungo magufi mu buryo butabangamira gahunda z'umudugudu w'icyitegererezo, bityo bakabasha kwiteza imbere no kwirinda inzara n'ubukene.

    Abimuwe i Mazane na Sharita barasaba koroherezwa kororera amatungo magufi

    Source : https://kasukumedia.com/abimuwe-i-mazane-na-sharita-barasaba-koroherezwa-kororera-amatungo-magufi/

  • Niwe bireba – Spice Diana ku gusaba uwamurebereraga inyungu gusiba tattoo ye #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi wo muri Uganda, Spice Diana, yavuze ko nta kibazo afite kuba uwamurebereraga inyungu, Lubega Roger, agifite ku mubiri we tattoo yanditseho izina rye nibwo bombi batandukanye mu kazi.

    Mu kiganiro yagiranye na radiyo yo muri Uganda, Spice Diana yavuze ko adafite ikibazo na gito kuri iyo tatou, agaragaza ko atari ibintu bimubangamira na gato.

    Yasobanuye ko Roger yayishyizeho bitewe n’urukundo yari amufitiye, kandi ko kuba batagikorana bitamuha uburenganzira bwo kumutegeka icyo akora ku mubiri we.

    Aho yagize ati 'Ni icyemezo cye. Iyo wakoze ikintu ugikoreye urukundo ufitiye umuntu kandi uwo muntu atarakubabaje, urukundo ntiruhita rushira.'

    'Niba hari igihe byagera aho umubabaro utuma uyikuraho, na byo ni amahitamo yawe. Si njye wagombaga kubimutegeka kuko sinigeze mbyuka mu gitondo musabe gushyiraho iyo tatou.'

    Uyu muhanzikazi yanongeyeho ko kuba uyu mugabo yakiyandika ku mubiri we izina rye ari ikintu cyiza kandi gituruka ku mutima ukunze.Yagaragaje ko atabona impamvu byahinduka intandaro y’amakimbirane nyuma yo gutandukana mu kazi.

    Mu cyumweru gishize, nibwo Spice Diana yatangaje ku mugaragaro ko yatandukanye burundu na Manager Roger, bagabana imitungo n’uburenganzira ku bihangano byabo, anatangaza ko yamaze kubona ubuyobozi bushya buzamufasha gukomeza urugendo rwe rw’umuziki.

    Mu myaka ibiri ishize, Lubega Roger yari yarishushanyijeho izina rya Spice Diana ku kuboko kwe kw’ibumoso, akajya arigaragaza ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu mafoto n’amashusho yashyiraga hanze.

    Mu bihe bitandukanye kandi Spice Diana yagiye agaragara arimo kwerekana iyo tatou mu kiganiro, ayikoresha mu gusubiza abavugaga ko bafitanye amakimbirane mbere yuko batangaza ugutandukana kwabo.

    Gusiba iyi tatoo ngo ni we bireba

    Source : http://isimbi.rw/niwe-bireba-spice-diana-ku-gusaba-uwamurebereraga-inyungu-gusiba-tattoo-ye.html

  • Arsenal yarishije umunyarwenya arenga miliyoni 11 Frw #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Oga Obinna ari mu gihombo gikomeye nyuma yo gutakaza arenga Miliyoni 11 z’Amafaranga y’u Rwanda yari yateze ku mukino ukomeye wa Premier League ko Arsenal itsinda Manchester United birangira itsinzwe.

    Mbere y’uyu mukino wari witezwe cyane, Obinna umunyarwenya wo muri Kenya, yari yemeje ko azashyira amafaranga ye yose ku ikipe ya Arsenal kugira ngo itsinde Manchester United, nubwo we ari umukunzi wa Manchester.

    Yari yavuze ko icyemezo cye cyari cyashingiye ku nama yagiriwe n’abasesenguzi batatu b’umupira w’amaguru, bose bari bahurije ku kuba yaza gushetera Arsenal, kandi Obinna yavuze ko yari yizeye ko ashobora kubona inyungu ingana na Miliyoni 1.6 KSh iyo Arsenal iramuka itsinze ni mu gihe yari yashoye miliyoni 1 y’amashilingi ya Kenya ni ukuvuga miliyoni 11 n’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Arsenal yatangiye umukino neza, itsinda igitego cya mbere binyuze mu mupira washyizwe mu izamu na Jurrien Timber ariko ubanje gushotwa kuri Lisandro Martínez mu gice cya mbere.

    Nyuma y’iminota irindwi, Manchester United yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Bryan Mbeumo. Patrick Dorgu atera ishoti rikomeye cyane ashyiramo igitego cya kabiri hari mu ntangiriro z’igice cya kabiri.

    Arsenal yagerageje kongera kubona igitego cyo kunganya kugeza ku munota wa 84 binyuze kuri Mikel Merino watsinze igitego cyo mu kavuyo, ariko Manchester United iza kuyitsinda igitego cya nyuma mu munota wa 87 cya Matheus Cunha, ituma Obinna atakaza amafaranga yose yari yateze.

    Amashusho yashyizwe hanze mu masaha make ya nyuma y’umukino yagaragaje Obinna ari kureba uyu mukino mu kabari ari hamwe n’abandi bafana, asa nk’ususumira intoki.

    Oga Obinna yahiye miliyoni y’amashilingi ya Kenya kubera gushetera Arsenal

    Source : http://isimbi.rw/arsenal-yarishije-umunyarwenya-arenga-miliyoni-11-frw.html

  • Rudasingwa Prince yaba yaratekeye umutwe Police FC? #rwanda #RwOT

    Rutahizamu mushya wa Police FC ntabwo yemeranya n’abavuga ko yasinyiye Police FC afite imvune ayibeshya ko ari muzima, ngo ibijyanye n’ubuzima bwe yari ibuzi ndetse akaba ari bunatangire imyitozo uyu munsi.

    Ni nyuma y’uko avuye muri AS Kigali agasinyira Police FC aho agiye kuyifasha gukomeza guhatanira igikombe cya shampiyona, ni nyuma y’uko tariki ya 22 Mutarama 2026 yamutangaje.

    Kuva yatangazwa ntabwo yigeze akora imyitozo aho hatangiye kujya hanze amakuru y’uko yasinyiye iyi kipe afite imvune ndetse ashobora kuzamara hanze y’ikibuga amezi atari munsi y’abiri.

    Mu kiganiro kigufi yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Rudasingwa Prince yavuze ko atari byo, ko yasinyiye iyi kipe bazi uko ahagaze ndetse ko ibyo kumara ayo mezi atari yo ndetse atangira imyitozo uyu munsi.

    Ati “Nta byinshi navuga gusa ntabwo ari ukuri. Police FC nayisinyiye ibizi ko nkirutse imvune yari ibizi. Oya, uyu munsi ndatangira kwiruka narakize, ntabwo wahita ujya mu kibuga n’abandi kandi umaze iminsi udakora, rero ndatangira uyu munsi.”

    Rudasingwa Prince yakiniye amakipe atandukanye aho yakiniye Rayon Sports ayivamo yerekeza muri AS Kigali ari nayo yakiniraga kugeza ubu mbere yo kujya muri Police FC.

    Rudasingwa Prince biravugwa ko yasinyiye Police FC afite imvune

    Source : http://isimbi.rw/rudasingwa-prince-yaba-yaratekeye-umutwe-police-fc.html

  • Noneho APR FC iremera kwihagararaho n’iyo yazahomba? #rwanda #RwOT

    APR FC ntabwo irumva neza uburyo yarekura myugariro wayo igenderaho, Niyigena Clement akerekeza muri Al Hilal irimo gukora ibishoboka byose ngo ibe yamwegukana.

    Ubu inkuru igezweho ya Siporo muri Sudani, ni iya Niyigena Clement ukinira APR FC wifuzwa bikomeye na Al Hilal ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi yabengutswe n’iyi kipe ndetse yatangiye ibiganiro ngo irebe ko yamwegukana nubwo bitoroshye na APR FC idashaka kumurekura.

    ISIMBI yamenye amakuru ko Al Hilal yifashishije umwe mu bakinnyi bayo ngo abe yakumvisha Niyigena Clement ko kuyerekezamo nta gihombo kirimo, amwereka ubuzima babayemo ko nayo ari ikipe ihagaze neza ndetse ko ibyo abona muri APR FC muri Al Hilal biziyongera.

    Iyi kipe ikaba yifuza ko mu gihe byakunda yazanamukinisha ku mukino w’amatsinda wa Champions League bakiramo Mamelodie Sundowns i Kigali kuri Stade Amahoro.

    Niyigena Clement usigaje amasezerano y’amezi 6 muri APR FC, abamwegereye bavuga ko yifuza gusohoka muri APR FC ndetse ko mu gihe itamurekura uyu mwaka w’imikino nurangira azagendera ubuntu.

    Bivugwa ko muri APR FC hari ababyumva cyane cyane abashinzwe isoko ry’igura n’igurisha ariko ubuyobozi bukaba butabyumva neza.

    Amakuru adafitiwe gihamya ni uko no mu mikino ibiri iherutse atakinnye uw’Amagaju na Al Merreikh nta kibazo yari afite ahubwo bifitanye isano no kuba yifuzwa na Al Hilal.

    Niyigena Clement arifuzwa cyane na Al Hilal

    Source : http://isimbi.rw/noneho-apr-fc-iremera-kwihagararaho-n-iyo-yazahomba.html