Category: Uncategorized

  • Uwera Jean Maurice yahaye isezerano Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Uwera Jean Maurice yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuba yamugiriye icyizere amusezeranya kutazamutenguha.

    Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ejo hashize tariki ya 28 Mutarama 2026, byashyize abayobozi mu myanya itandukanye, Uwera Jean Maurice usanzwe ari umunyamakuru agirwa Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Uwera Jean Maurice yashimiye bikomeye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye, amusezeranya ko atazamutenguha.

    Ati “Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere mwangiriye mumpa inshingano zo kuba umuvugizi wungirije wa Guverinoma. Ndabizeza gutanga umusanzu wanjye mu guharanira icyateza imbere Abanyarwanda no gushyira umuturage ku isonga.”

    Agiye kuri izi nshingano asimbura Alain Mukuralinda witabye Imana muri Mata 2025 azize uburwayi bwo guhagarara k’umutima.

    Muri Mutarama 2025 ni bwo mukuru w’umuraperi Jay Polly, Uwera Jean Maurice wamenyekanye nk’umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), by’umwihariko mu biganiro nka 'Waramutse Rwanda’ n’amakuru ya Televiziyo y’u Rwanda, byavuzwe ko yahawe akazi ko kuyobora SK FM.

    Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika @PaulKagame ku cyizere mwangiriye mumpa inshingano zo kuba umuvugizi wungirije wa Guverinoma. Ndabizeza gutanga umusanzu wanjye mu guharanira icyateza imbere Abanyarwanda no gushyira umuturage ku isonga. pic.twitter.com/UgRLAOztC1

    — UWERA Jean Maurice (@UweraJeanMauice) January 28, 2026

    Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame

    Source : http://isimbi.rw/uwera-jean-maurice-yahaye-isezerano-perezida-kagame.html

  • Micky yabeshyuje iby’umwuka mubi hagati ye na Mutesi Scovia (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Micky yahaye umurongo ibihuha byari bimaze iminsi bikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga byavugaga ku kuba yarubahutse Mutesi Scovia.

    Asifiwe Mukobwajana wamamaye muri sinema nka Micky yasobanuye ko umugore uvugwa yigeze kumvikana yiyama kubera kumugendaho cyane atari umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Abanyaamakuru Bigenzura (RMC) ndetse na nyir’igitangazamakuru cyitwa 'Mama Urwagasabo’,Mutesi Scovia.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Micky yemeje ko umugore wo mu Rwanda ukora ibiganiro bica kuri YouTube bigaruka ku nkuru zirebana n’intambara ikomeje kuyogoza uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yumvikana aha gasopo ntaho ahuriye na Scovia nubwo bose bakora ibiganiro bimwe.

    Ati 'Mutesi Scovia ndamwubaha, ntabwo tuziranye ntacyo naba mushakaho. Navugaga undi mugore ukora ibiganiro byo muri Congo nawe ugira umunwa muremure.'

    Uyu mukinnyi wa filime unitegura gukora ubukwe mu mpera z’iki cyumweru
    ashinja uyu mugore utuye mu gace kitwa Norvège gaherereye mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali kumwinjirira mu buzima bwite kugeza ku kwangisha abantu kutagana saloon itunganya imisatsi ya marraine we.

    Yakomeje avuga ko nubwo aya makimbirane yigeze kubaho ariko kuri ubu bamaze kwiyunga.

    Tariki ya 27 Ugushyingo 2025 nibwo AG Promoter yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we w’igihe kirekire Micky, mu birori byabereye mu Murenge wa Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.

    Uyu muhango wo gusezerana ubaye nyuma y’iminsi micye AG Promoter yambitse impeta Micky dore ko byabaye ku wa 09 Ugushyingo 2025 bibera i Rebero mu karere ka Kicukiro.

    Micky yavuze ko atigeze avuga Mutesi Scovia

    Source : http://isimbi.rw/isimbi-rw-micky-yabeshyuje-iby-umwuka-mubi-hagati-ye-na-mutesi-scovia-video-html.html

  • Mu mukino waranzwe n’amahane menshi Rayon Sports yatsinzwe na Police FC #rwanda #RwOT

    Police FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari cya 2026 nyuma yo gutsinda Rayon Sports 1-0 mu mukino waranzwe n’amahane menshi.

    Nyuma y’uko APR FC yari yaraye igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari itsinze AS Kigali, uyu munsi yagombaga kumenyekana indi iyisangayo hagati ya Rayon Sports na Police FC.

    Igice cya mbere cy’uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium hagati ya Police FC na Rayon Sports, cyaranzwe n’amakosa menshi.

    Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa nyuma y’uko batabashije kubyaza umusaruro amahirwe babonye muri iki gice cya mbere.

    Uyu mukino warimo amahane menshi cyane ku mpande zombi kubera gukanirana cyane, waje guhagarara ugeze ku munota wa 62.

    Ni nyuma ya kufura yari itewe na Lague maze umukinnyi wa Police FC ashyiraho umutwe ariko myugariro wa Rayon Sports, Tshimanga Tshilemb awukuramo n’amaboko.

    Hahise havuka akavuyo gakomeye cyane, nyuma yo kuganira kw’abasifuzi, umusifuzi, Celestin yatanze penaliti ku munota 68 yahise yinjizwa neza na Byiringiro Lague.

    Rayon Sports yahise ishaka unuryo bwo kwishyura iki gitego ndetse inabona amahirwe ariko ntiyayabyaza umusaruro amahirwe babonye umukino urangira ari 1-0.

    Tariki ya 1 Gashyantare ni bwo hazaba umukino wa nyuma uzahuza Police FC na APR FC kuri Stade Amahoro.

    Police FC yatsinze Rayon Sports

    Bishimira igitego Lague yatsinze

    Source : http://isimbi.rw/mu-mukino-waranzwe-n-amahane-menshi-rayon-sports-yatsinzwe-na-police-fc.html

  • U Rwanda ntirwabashije gutsinda Gabon mu gikombe cya Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwananiwe kujya mu makipe 2 ahantanira Igikombe cya Perezida “President Cup” mu gikombe cya Afurika cya Handball kirimo kubera mu Rwanda, ni nyuma yo gutsindwa na Gabon.

    Guhera tariki ya 21 Mutarama mu Rwanda harimo kubera Igikombe cya Afurika kirimo kuba ku nshuro ya 27.

    Ntabwo U Rwanda rwagize amahirwe yo kurenga itsinda, rukaba ahubwo rwarisanze mu makipe ahataniye Igikombe cya Perezida “President Cup” (umwanya 9-16).

    Rwatsinze Uganda na Zambia, rukaba rwahuye na Gabon aho rwasavwaga gutsinda kugira ngo ruge mu makipe abiri ahatanira umwanya wa 9-10 ari nayo avamo itwara President Cup.

    Mu mukino wabaye uyu munsi muri Petit Stade ikaba yaje gutsindwa na Gabon ibitego 32-28.

    U Rwanda rwatangiye neza ndetse ruyoboye umukino aho amakipe yagiye kuruhuka ruri imbere n’ibitego 18-14.

    Gabon yagarutse mu gice cya kabiri ishyiramo imbaraga birangira Gabon itsinze ibitego 32-28.

    Bivuze ko Ganon yatsinze u Rwanda ari yo ijya guhatanira iki gikombe na Cameroun yatsinze Congo Brazzaville.

    U Rwanda ejo ruzahura na Congo mu guhatanira umwanya 11-12, Bénin izahura na Zambia batanira unwanya wa 13-14 ni mu gihe Uganda na Kenya zizahatanira 15-16.

    Misiri yageze ku mukino wa nyuma itsinze Cape Verde ikaba izahura n’itsinda hagati ya Tunisia na Algeria. Itsindwa izahura na Cape Verde bahatanira umwanya 3-4, Nigeria izahura na Angola bahatanira umwanya wa 5-6 mu gihe Moroc na Guinea bazahatanira 7-8.

    Source : http://isimbi.rw/u-rwanda-ntirwabashije-gutsinda-gabon-mu-gikombe-cya-afurika-amafoto.html

  • Mbiyame ntabwo umugabo wanjye namukurikiyeho visa – Nana #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa sinema nyarwanda, Nana yashyize hanze agahinda akomeje guterwa n’abantu bari kumuharabika ko yashatse umugabo ukuze amukurikiyeho ubutunzi.

    Umurerwa Aziza Naila ukina nka Nana muri filime zitandukanye yavuze ko nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko n’umugabo we Bigirimana Jean Paul yatangiye kwibasirwa mu buryo bukomeye ku rwego byamwangije mu marangamutima.

    Nana avuga ko benshi mu bari kumusebya bavuga ko kuba yarashatse umugabo udafite uburanga yifuza ndetse usa nk’aho akuze kugira ngo amuvaneho inyungu z’ubutunzi zirimo no kumusanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

    Ubwo yaganiraga na ISIMBI, uyu mugore yavuze ko afite izindi ngingo yashingiyeho ubwo yahitagamo umugabo we kuruta gushaka ibyangombwa bimwemerera gutura muri Amerika.

    Ati 'Kuba namukurikiraho visa byo ntabwo ari byo rwose pe kuko sindibubyuke mvuga ngo ndagiye. Hari n’igihe twapanga nkakomeza gukorera mu Rwanda ahubwo we akajya aza kundeba.'

    Uyu mukinnyi wa filime yakomeje asaba abantu kumuvugaho wenyine ariko bakareka umugabo we kuko adasanzwe amenyereye inyifato zo ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati:'Ndabinginze njyewe mumvuge uko mushaka pe ariko we mumureke kuko ntabwo abimenyereye kandi Umugabo wanjye ntabwo akuze nk’uko bivugwa pe ari mu myaka nka 35,37,gutyo.'

    Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026 nibwo Nana wakunzwe cyane muri filime “My Heart” yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Jean Paul mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Rugalika mu Karere ka Kamonyi.

    Nana yiyamye abita umugabo we umusaza

    Source : http://isimbi.rw/mbiyame-ntabwo-umugabo-wanjye-namukurikiyeho-visa-nana.html

  • Impamvu 3 APR FC ikwiye kurekura Niyigena Clement akajya muri Al Hilal #rwanda #RwOT

    Bisa n’aho isinya rya Niyigena Clement muri Al Hilal byasubiye inyuma, ni nyuma y’uko ikipe y’Ingabo z’Igihugu akinira anafitiye amasezerano y’amezi 6 ibyo kumurekura itarabyumva neza yifuza kumugumana.

    Mu byumweru bibiri bishize ni bwo inkuru yatangiye gusakara ko Niyigena Clement ashobora kwerekeza muri Al Hilal yo muri Sudani ikina icyiciro cya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda.

    Mu gitondo cy’ejo hashize ku wa Kane ni bwo haje inkuru y’uko uyu myugariro y’inkingi ya mwamba muri APR FC yamaze gusinyira Al Hilal amasezerano y’imyaka 3.

    Umuyobozi wa APR FC, Bri Gen Deo Rusanganwa akaba yarabwiye ISIMBI ko bitararangira kuko ku wa Gatatu ari bwo babonye ubusabe bwa Al Hilal bwifuza Niyigena Clement ariko bari bataricara ngo bige kuri ubu busabe bamenye niba babwemera cyangwa babwanga.

    Mu kiganiro n’Itangazamakuru gitegura umukino wa Mamelodi Sundowns, umutoza wa Al Hilal yavuze ko bamaze kumvikana na Niyigena Clement.

    Gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko APR FC ibyo kugurisha Clement irimo ibigendamo gake ndetse ikaba yifuza kumwongerera amasezerano bakamuha ibyo Al Hilal yifuza kumutangaho.

    Impamvu 3 APR FC ikwiye kurekura Niyigena Clement

    Umutima we ntabwo ukiri muri APR FC

    Abegereye uyu mukinnyi bakubwira ko we yifuza gusohoka akajya gukina mu ikipe yisumbuye kuri APR FC kuko abona ari byo byamufasha gutera imbere mu rugendo rwe rwa ruhago.

    Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, Niyigena Clement yifuje kuba yasohoka akajya gukina hanze aho hari amakipe nka CS Sfaxien yamwifuzaga ariko APR FC yanze kumurekura.

    Ibi ni bimwe mu bintu byamubabaje cyane ndetse amakuru aturuka ku bamwegereye ni uko yavuze ko atari we uzarota asoza amasezerano y’umwaka yari asigaje atakongera andi.

    Byamukozeho ndetse bisa n’ibimusubiza inyuma mu mikinire, ngira ngo mwibuka ukuntu yatangiye shampiyona akina nabi, ariko yaje kubirenga agaruka mu bihe bye.

    Hari ubwoba ko mu gihe bamwangira ko ajya muri Al Hilal bishobora kongera kumusubiza inyuma ndetse n’ayo meze 6 asigaje akaba nta musaruro yabaha cyane ko we nyuma y’uyu mwaka atibona ngo yongeye gukinira APR FC.

    APR FC ntiyabaho idafite Clement? Kutagenda kwe hari igihombo byayiteza?

    Nubwo ntabushakashatsi bwakozwe ariko Niyigena Clement ni umukinnyi mwiza uwanavuga ko ari muri 3 beza ku mwanya we muri shampiyona y’u Rwanda ntabwo yaba abeshye, APR FC kuba yamwizirikaho birumvikana ndetse cyane.

    Gusa iyo ugiye kureba ishobora kuba itabona umusimbura we aka kanya ariko na none ifite abakinnyi beza bayifasha gutwara shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro irimo ihatanira, kuko n’ubundi ashobora kutazayongerera amasezerano yagakwiye gutangira gutekereza kubaho itamufite ahubwo aya mezi 6 bagashaka umusimbura we wazabafasha mu mikino Nyafurika umwaka utaha kuko Shampiyona abakinnyi ifite bayitwara.

    APR FC ishobora guhomba kabiri, umukinnyi akanga kongera amasezerano agategereza ko amasezerano ye arangira ndetse no kubera kudahita abyakira ntabe yatanga umusaruro mu kibuga.

    Ibi bivuze ko aho kugira ngo azagendere ubuntu, yakwemeye igafata ibihumbi 120 by’Amadorali Al Hilal irimo gutanga ubundi bakaba bashakamo undi mukinnyi na we akajya aho yumva yishimye.

    Ntacyo atahaye APR FC

    Niyigena Clement mu myaka 4 yakiniye iyi kipe, ntacyo atayihaye kereka icyo atari afite. Yayihaye ibikombe 3 bya Shampiyona, yayihaye Super Cup n’Igikombe cy’Amahoro, Igikombe cy’Intwari. Ibi nibyo bikombe bikomeye bikinirwa mu Rwanda.

    Ntabwo yabashije kuyigeze mu matsinda y’Imikino Nyafurika, ariko ubwo ibyo yakoze ni byo yari ashoboye, bakamwumvise bakaba batandukana neza ahubwo bakareba ko babona umukinnyi uri ku rwego rurenze urwe wakora ibyo atakoze.

    Niyigena Clement arifuzwa na Al Hilal

    APR FC ntabwo yifuza kumutakaza

    Ntacyo atahaye APR FC

    Amakuru avuga ko yifuza gutandukana na APR FC akajya gushakira ahandi

    Source : http://isimbi.rw/impamvu-3-apr-fc-ikwiye-kurekura-niyigena-clement-akajya-muri-al-hilal.html

  • Mama Sava aricuza amakosa ya cyana yatumye asenya (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Mama Sava yavuze ko yicuza kuba kubura ukwihangana kubera kudakura mu mitekerereze ndetse n’amakuru adahagije yari afite byaratumye atandukana n’uwari umugabo we mu myaka irenga 11 itambutse.

    Umunyana Analyssa wamamaye muri sinema nka Mama Sava, yavuze ko uruhurirane rw’impamvu zirangajwe imbere no kuba yari akiri muto mu mitekerereze ari zo zatumye asenya.

    Uyu mukinnyi wa filime yerekanye ko icyo gihe atarafite ubushobozi bwo gutekereza kure, kwifatira icyemezo by’umwihariko mu gihe cy’uburakari ndetse no kwihanganira ibikorwa by’uwari umugabo we bitamunyuraga.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI yagize ati 'Kimwe mu byatumye nsenya ni uko kiriya gihe nari nkiri umwana utarashoboraga gutekereza kure, nari muto ku rwego ntashoboraga kumenya icy’ingenzi cyabesha umugore mu rugo kirekire.'

    Mama Sava avuga ko yababajwe no gutandukana n’umugabo yakundaga agasenya akiri muto, nyuma yo gushaka bitunguranye akinjira mu nshingano zo kuba umubyeyi w’abana babiri nta bushobozi buhagije.

    Kurundi ruhande ariko, Mama Sava yashinze agati ku kwemeza ko muri iyi myaka yose ishize amaze adafite umugabo yihayemo umukoro wo kumenya iby’ibanze mu mibanire y’abantu atarafite birimo no kwihangana, yiteguye kuzakosora mu gihe yazongera gukora ubukwe.

    Ati 'Maze imyaka irenga 10 niga kubana n’abantu ku rwego rw’uko hari ibintu kera ntashoboraga kwihanganira birimo nko kurara mu kabari no kunca inyuma ariko ubu niteguye kubana nabyo.'

    Uyu mukinnyi wa filime wamamaye muri filime nka Papa Sava kugeza ubu ni umubyeyi w’abana babiri wakunze kuvugwa mu nkuru zitandukanye z’urukundo.

    Mu 2023 Mama Sava yemeje ko yatandukanye na Nshuti Alphonse benshi bamenye nka Alpha bari bamaze umwaka urenga bakundana.

    Mama Sava yicuza amakosa yakoze agatuma asenya

    Mama Sava yavuze ko yamaze gufata amasomo ku buryo niyubaka bizamufasha

    Source : http://isimbi.rw/mama-sava-aricuza-amakosa-ya-cyana-yatumye-asenya-video.html

  • Uko Manishimwe Djabel yababajwe n’umutoza waciriye mu maso mugenzi we bari muri APR FC #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Police FC, Manishimwe Djabel yavuze ko mu buzima bwe nta muntu uramukorera ikintu ngo kimubabaze ariko yababajwe n’agasuzuguro kakorewe umwe mu batoza waciriwe mu maso na mugenzi we ubwo yari muri APR FC.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Djabel yavuze ko mu buzima bwe nta muntu wamubabaje cyane ku buryo yahora yibuka ibyo yamukoreye, ibyabaye ni ibisanzwe birangira.

    Gusa yakomeje avuga ko yanga agasuzuguro n’umuntu wasuzugura undi aba yumva nta kintu baba bakwiye kuganira cyangwa kuvugana.

    Ni ho yahise avuga ko mu buzima bwe yababajwe n’uko ubwo yari muri APR FC hari umutoza wamennye amazi akanacira mugenzi we mu maso, gusa yirinze kuvuga uwabikoze.

    Ati 'Njye nta kintu umuntu arankorera ngo gipfe kumbabaza cyane, ariko akenshi iyo umuntu agiriye nabi mugenzi wanjye nkabibona bitewe n’agasuzuguro kuko njye ntabwo nkunda ibintu by’ubwibone, ni ikintu kimbabaza.'

    'Muri rusange ikintu cyambabaje, twari dufite umutoza umwe muri APR FC ntabwo ndibuvuge izina rye, amena amazi mu maso mugenzi we anamucira mu maso turi mu rwambariro, ni ikintu cyambabaje kuko yabikoze umuntu umuruta kandi mukuru, sinabikunze.'

    Manishimwe Djabel wirinze kuvuga izina ry’uyu mutoza, yavuze ko yabikoze muri ubwo bari bagiye gukina na RS Berkane mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League, akaba ari n’umukino APR FC yari yabanje igitego ariko byarangiye batsinzwe 2-1.

    Manishimwe Djabel yavuze ko kubona umutoza amena amazi kuri mugenzi we akanamucira byamubabaje cyane

    Source : http://isimbi.rw/uko-manishimwe-djabel-yababajwe-n-umutoza-waciriye-mu-maso-mugenzi-we-bari-muri.html

  • Ti'Amo Lounge ikomeje kwigwizaho igikundiro cy'abakunda serivisi nziza #rwanda #RwOT

    Ibiciro babikubise ishoka, nyuma y'aho bamaze kwikubiraho abakiriya, Ti'Amo Lounge i Remera ikomeje kwigwizaho igikundiro ku rwego rudasanzwe, doreko ikomeje guhinduka ahantu hahurira abantu benshi baba bashaka kurira indyo nziza, kuruhukira no kwishimira serivisi itandukanye n'ahandi. Iyi lounge yamenyekanye cyane kubera uburyo ihuza ubwiza bw'aho ikorera, kwakira neza abakiriya, n'ubuhanga mu gutegura amafunguro aryoshye kandi ahendutse ugereranyije n'ubwiza bwayo.

    Mu byo kurya bikomeje gutuma Ti'Amo Lounge ivugwa cyane, harimo Burger ziteguye kinyamwuga, zifite umwimerere wihariye ku bakunda ifunguro ryihuse kandi ryiza. Hari kandi Goat Leg itogosheje neza, ikundwa n'abakunda inyama ziteguye mu buryo bwa kinyafurika kijyanye n'igihe. Platter zitandukanye zituma abakiriya basangira mu byishimo, cyane cyane mu matsinda y'inshuti cyangwa imiryango.

    Sandwiches na Pizza nabyo biri mu byihariye, bitegurwa ku buryo bujyanye n'uburyohe n'isuku, bikajyana neza n'ibinyobwa bitandukanye. Ku bakunda amafunguro yuzuye, Whole Chicken ndetse na Chicken with Rice byahindutse amahitamo akunzwe cyane, bitewe n'uko biba byateguwe neza kandi bigahaza.

    Mu gihe ibiciro byinshi byazamutse ahandi, Ti'Amo Lounge yahisemo korohereza abakiriya bayo, ikabaha serivisi nziza ku giciro giciriritse. Ibi byatumye ikomeza kwigarurira imitima ya benshi, ikaba ikomeje kwerekana ko ubuhanga, icyerekezo n'ubwitange bishobora gutuma ahantu hahinduka igicumbi cy'ibyishimo i Remera.

    Ti'Amo Lounge ikomeje kwigwizaho igikundiro cy'abakunda serivisi nziza
    Chicken with Rice yahindutse amahitamo y'indyo ikunzwe cyane, bitewe n'uko iba yateguwe neza kandi ihaza
    Ku mafaranga angana n'ibihumbi 25,000 FRW utegurirwa indyo nk'iyi
    Pizza nayo iri mu ndyo yihariye, itegurwa mu buryo bujyanye n'igihe
    Ku mafaranga ibihumbi 8,000 FRW

    Source : https://kasukumedia.com/tiamo-lounge-ikomeje-kwigwizaho-igikundiro-cyabakunda-serivisi-nziza/

  • Bruce Melodie yafashe rutemikirere yerekeza muri Tanzania aho ari mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo Pom Pom #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi yari amaze mu Gihugu cya Kenya, umuhanzi w'Umunyarwanda Bruce Melodie yafashe rutemikirere yerekeza mu Gihugu cya Tanzania, aho agiye gukomereza ibikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ye nshya 'Pom Pom' yakoranye n'icyamamare Diamond Platnumz. Uru rugendo ruri mu murongo wo kwagura izina rye ku ruhando mpuzamahanga, cyane cyane mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

    Ni urugendo ruteganyijwe kumara iminsi itatu, aho Bruce Melodie azazenguruka radiyo zikomeye kandi zikunzwe cyane muri Tanzania, zirimo izifite ijambo rikomeye mu guteza imbere umuziki no gutuma indirimbo zigera kure. Muri izo radiyo, biteganyijwe ko azatangaho ibiganiro, agasobanura umushinga wa 'Pom Pom', uko yakoranye na Diamond Platnumz ndetse n'icyerekezo cye mu muziki wo ku rwego mpuzamahanga.

    Uretse ibikorwa byo muri radiyo, Bruce Melodie azahura n'abahanzi batandukanye bo muri Tanzania barimo Diamond Platnumz, bafitanye umubano wihariye binyuze muri iyi ndirimbo. Ibi biganiro biteganyijwe ko bizanaganirwamo ku mishinga y'ahazaza ishobora kongera guhuza u Rwanda na Tanzania mu muziki.

    Azanahura kandi n'ababyinnyi b'abanyempano bo muri Tanzania, bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n'abakoresha izo mbuga bafite abakurikira benshi. Intego ni ugufatanya mu gukora amashusho, challenges n'ibindi bikorwa bigamije kurushaho gusakaza 'Pom Pom' ku mbuga zitandukanye zirimo TikTok, Instagram na YouTube.

    Ibi byose byerekana ko Bruce Melodie akomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere umuziki nyarwanda, awugeza ku rwego rwo guhatana ku isoko mpuzamahanga, binyuze mu bufatanye n'ibyamamare byo mu Karere.

    Nyuma y'iminsi yari amaze muri Kenya Bruce Melodie yafashe rutemikirere yerekeza muri Tanzania aho ari mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo Pom Pom

    Source : https://kasukumedia.com/bruce-melodie-yafashe-rutemikirere-yerekeza-muri-tanzania-aho-ari-mu-bikorwa-byo-kumenyekanisha-indirimbo-pom-pom/