Category: Uncategorized

  • Uko Theo Bosebabireba yagiye kubikira inshuti ye urupfu rwa nyina ahubwo akamushinyagurira (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Theo Bosebabireba yahishuye uko yamaze ukwezi kose agira inzozi mbi kubera akababaro yatewe n’inshuti ye yagiye kubikira urupfu rw’umubyeyi we akamwitura kumushinyagurira.

    Uwiringiyimana Theogene yavuze ko ubwo yari akiri umusore akora akazi kagayitse karimo no gucukura imisarane y’abaturage yaje guhura n’igikomere cy’amarangamutima yatewe n’uwo yari yitezeho amakiriro hanyuma akaza kumutenguha.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Theo Bosebabireba yatangaje ko ibi byabaye ubwo umubyeyi we yitabaga Imana amufite mu ntoki ndetse biba mu gihe nta muntu mukuru wari uhari kuko abenshi bari bagiye mu nteko rusange y’akagari bari batuyemo.

    Uyu muhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza ngo yahise yiyambaza umugabo wari inshuti ye gusa ashengurwa n’uko yahise atangira kumubarira mu maso amafaranga asaga ibihumbi ijana yari afite arangije aho kuyamuha amubwira amagambo atajya yibagirwa.

    Ati 'Namubikiye urupfu rwa mama gusa nsanga bamaze kumuha amafaranga ibihumbi ijana by’inka ye yari amaze kugurisha.”

    'Icyo yakoze yaje imbere yanjye ayambarira mu maso arambwira ngo 'dore sha! Ibi ni ibihumbi ijana iyo ubifite uba uri umukandida wo kugira miliyoni ahita ayashyira mu mufuka we aragenda.'

    Yakomeje ashimangira ko yamaze igihe kirenga ukwezi kose agira inzozi mbi zerekeye uyu mugabo wamufatanyije n’agahinda ko kubura umubyeyi yarimo anyuramo hanyuma akumusuzugurira ubukene yari afite.

    'Namaze nk’ukwezi kose numva iryo ijwi rimbwira ngo 'iyo ufite ibihumbi ijana ni itangiriro rya miliyoni.’ Naricuraga nkababara cyane kubera uwo mugabo.'

    Theo Bosebabireba anaherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Nubundi Barabizi’ imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi cumi na bitandatu mu gihe kitageze ku cyumweru ishyizwe kuri shene ye ya YouTube.

    Theo Bosebabireba yababajwe n’umuntu yagiye kubikira urupfu rwa nyina akamushinyagurira

    Source : http://isimbi.rw/uko-theo-bosebabireba-yagiye-kubikira-inshuti-ye-urupfu-rwa-nyina-ahubwo.html

  • Madebeats yatashye mu Rwanda burundu #rwanda #RwOT

    Prodcer Madebeats yagarutse gutura mu Rwanda mu buryo bwa burundu nyuma y’imyaka isaga itatu n’igice yibera mu Bwongereza.

    Mucyo David wamamaye mu gutunganya umuziki nka Madebeats yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama 2026.

    Uyu mugabo w’imyaka 28 yabwiye itangazamakuru ko agiye gukomeza ibikorwa bye byo gutunganyiriza umuziki mu Rwanda.

    Yagize ati 'Ngaruwe no gukora imiziki, iyo mu Rwanda no mu Bwongereza ni inzira ebyiri ubona ko zitandukanye, hari ukuntu wakurikira ibya hariya ugasanga ibya hano wabitaye. Ngarutse kugira ngo nkomeze ibyo nari narubatse.'

    Muri 2022 nibwo Madebeats yimukiye mu gihugu cy’u Bwongereza nyuma yari amaze kugira izina rinini muri uyu mwuga mu Rwanda.

    Madebeats yagarutse gutura mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/madebeats-yatashye-mu-rwanda-burundu.html

  • Tanzania idahari ntawatureba nk’uku – Bruce Melodie #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje ko igihugu cya Tanzania gifite uruhare runini mu gutuma umuziki wo muri Africa y’Iburasirazuba utumbagira by’umwihariko mu kurebwa ku mbuga mpuzamahanga ziwucuruza .

    Itahiwacu Bruce uri kubarizwa mu gihugu cya Tanzania kuri ubu yavuze ko kimwe mu bituma abahanzi bo mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba bashobora kwinjirizwa agatubutse n’ibikorwa by’umuziki bakora bifitwemo uruhare n’umubare w’ababireba batuye iki gihugu gikora ku nyanja y’Abahinde.

    Mu kiganiro yagiranye na radiyo yo muri iki gihugu yitwa Crown Fm, Bruce Melodie yagize ati 'Njyewe naje gusanga imibare y’abareba ibihangano by’abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba ushobora kugabanuka mu buryo budasanzwe mu gihe waba ukuyemo ababireba bari muri iki gihugu.'

    Bruce Melodie avuga ko kuba iki gihugu aricyo gifatiye runini umuziki wo mu karere bituruka ku muco w’abagituye wo gukunda umuziki biza byiyongera ku mubare wabo n’uburyo kubona ihuzanzira rya murandasi bisa n’ibyoroshye kandi bihendutse ugereranije na byinshi mu bindi bihugu byo mu karere.

    Ati 'Usibye kuba abatuye Tanzania ari benshi interineti iri hose ariko kandi bakunda umuziki bidasanzwe ku buryo hari utubyiniro dutarama ku wa mbere ibintu utazigera ubona i Kigali.'

    Bruce Melodie uri muri Tanzania mu ruzinduko rwo gukora umuziki we by’umwihariko kumenyekanisha indirimbo Pom Pom aheruka gukorana n’abarimo Diamond Platinumz uvuka muri icyo gihugu, yanateye utwatsi amakuru amaze igihe avugwa ko hari amafaranga yishyuye uwo muhanzi kugira ngo bakorane bakorane iriya ndirimbo.

    Iyi indirimbo yashyizwe hanze tariki ya 2 Mutarama 2026, ubwo yari avuye ku rubyiniro mu gitaramo The New year Groove yahuriyemo na The Ben,yayihuriyemo na Diamond Platinumz na Brown Joel, ikaba imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 4 mu gihe cy’ibyumweru bine gusa.

    Bruce Melodie asanga Tanzania ifite uruhare runini mu kurebwa k’umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba

    Source : http://isimbi.rw/tanzania-idahari-ntawatureba-nk-uku-bruce-melodie.html

  • Kapiteni w’Amavubi yatandukanye n’ikipe ye, Sahabo atandukana Standard de Liege #rwanda #RwOT

    Abakinnyi babiri b’abanyarwanda, Bizimana Djihad wakiniraga Al Ahli Tripoli na Hakim Sahabo wakiniraga Standard de Liege, batandukanye n’aya makipe.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kapiteni w’Igihugu y’u Rwanda, Bizimana Djihad yasezeye kuri Al Ahli Tripoli ikina icyiciro cya mbere muri Libya nyuma y’umwaka umwe ayikinira.

    Ati “Ndashaka gushimira buri wese muri iyi kipe ku mahirwe nahawe yo kuba umwe muri yo. Byari byiza kubana n’abakinnyi b’abahanga, abatoza ndetse n’abafana b’igitangaza.'

    'Nshimira ubufasha mwampaye, amasomo, ubunararibonye nungutse mu gihe nari hano. Nifurije ikipe ibyiza mu gihe kuzaza.'

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi wo mu kibuga hagati wayigiyemo avuye muri Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine atishimiye umwanya ahabwa wo gukina.

    Bizimana Djihad yakiniye Amakipe arimo Etincelles, Rayon Sports, APR FC zo mu Rwanda, Waasland-Beveren na KMSK Deinze zo mu Bubiligi.

    Ku rundi ruhande, umukinnyi w’umunyarwanda wakiniraga Standard de Liege mu Bubiligi, Hakim Sahabo yamaze gutandukana n’iyi kipe ayo agiye gukina mu Bugereki (Greece).

    Uyu mukinnyi watangiye uyu mwaka w’imikino akina akaza guhura n’imvune ikamusubiza inyuma, yahisemo gutandukana n’iyi kipe ikina icyiciro cya mbere mu Bubiligi.

    Sahabo akaba yamaze kugera muri Greece aho agiye kurangizanya AEK Athens ikina mu cyiciro cya mbere muri Greece aho yamutanzeho miliyoni 1.5 by’Amayero.

    Bizimana Djihad yasezeye kuri Al Ahli Tripoli

    Hakim Sahabo yatandukanye na Standard de Liege

    Source : http://isimbi.rw/kapiteni-w-amavubi-yatandukanye-n-ikipe-ye-sahabo-atandukana-standard-de-liege.html

  • Dj Brian na Nicolas Peks ni bamwe mu bari bususurutse igitaramo 'PULSE SATURDAY' #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Mutarama 2026, abakunzi b'imyidagaduro barahurira ahantu hamwe mu gitaramo cyihariye cyiswe 'PULSE SATURDAY', kiraza kubera muri Ti'Amo Lounge i Remera, ahazwiho guhuza umuziki mwiza, serivisi zinoze n'ikirere cyuje umunezero. Iki gitaramo kiraba cyitabiriwe n'abavanga imiziki bakunzwe cyane, barimo Dj Brian na Nicolas Peks, baraba bafite imiziki itandukanye ituma ijoro riza kuba ryiza.

    Dj Brian, umaze kumenyekana mu kuvanga imiziki igezweho irimo Afrobeat, Amapiano na Hip-Hop, araza gushyushya abantu no kubashyira ku murongo w'umunezero. Ku rundi ruhande, Nicolas Peks arongeramo akanyamuneza ke kazwi mu guhuza imiziki ya Electro, House n'izindi zibyinitse, bizagutuma 'PULSE SATURDAY' iba ijoro ridasanzwe.

    Ti'Amo Lounge ikomeje kubaka izina mu gutegura ibitaramo bikurura abantu b'ingeri zose, by'umwihariko urubyiruko n'abakunda gusohokera ahantu hatekanye kandi h'icyubahiro. Uretse umuziki, abari bwitabire bararyoherwa n'ibinyobwa bitandukanye, amafunguro meza atuma umunyu yisanga mu munezero udasanzwe.

    Abategura iki gitaramo barasaba abakunzi b'imyidagaduro kwitabira ari benshi, bakahagera hakiri kare kugira ngo batabura umwanya. 'PULSE SATURDAY' ni ijoro ryo kwidagadura by'ukuri, guhuza inshuti no kurema memories zidashira.

    Source : https://kasukumedia.com/dj-brian-na-nicolas-peks-ni-bamwe-mu-bari-bususurutse-igitaramo-pulse-saturday/

  • APR FC yanyagiye AS Kigali (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari nyuma yo kunyagira AS Kigali 3-0.

    Ni umukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026 kuri Kigali Pelé Stadium.

    Nubwo APR FC yagerageje gusatira mu gice cya mbere ariko nta mahirwe afatika yabonye kimwe na AS Kigali wabonaga iri hasi. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    APR FC yagarutse mu gice cya kabiri ishaka igitego yaje no kukibona ku munota wa 60 cyatsinzwe na Hakim Kiwanuka ku mupira yari ayahawe na Ssekiganda Ronald maze agacenga akinjira mu rubuga rw’amahina maze ahita atsinda.

    Ku munota wa 65, William Togui Mel yatsindiye APR FC igitego cya kabiri nyuma yo gucenga ubwugarizi bwa AS Kigali.

    Nyuma yo gukinana neza hagati y’abakinnyi ba APR FC, Ruboneka yatsindiye APR FC agashinguracumu maze umukino urangira ari 3-0.

    APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari ikaba izahura n’ikipe izatsinda hagati ya Rayon Sports na Police FC ejo.

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yanyagiye-as-kigali-amafoto.html

  • Mukuru wa Jay Polly, Uwera Jean Maurice yagizwe Umuvugizi wungirije guverinoma #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi wa Radio SK FM, Uwera Jean Maurice yagizwe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda.

    Ni umwe mu mwanzuro wafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026 aho Jean Maurice Uwera akaba umuvandimwe wa Nyakwigendera Jay Polly yagizwe Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije.

    Akaba yasimbuye Alain Mukuralinda witabye Imana muri Mata 2025 azize uburwayi bwo guhagarara k’umutima.

    Muri Mutarama 2025 ni bwo Uwera Jean Maurice wamenyekanye nk’umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), by’umwihariko mu biganiro nka 'Waramutse Rwanda’ n’amakuru ya Televiziyo y’u Rwanda, byavuzwe ko yahawe akazi ko kuyobora SK FM.

    Uretse kuba umuyobozi wa radiyo, amakuru ahamya ko Uwera yakoraga ikiganiro cya mu gitondo cyagarukaga ku ngingo zitandukanye.

    Uwera Jean Maurice yagizwe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/mukuru-wa-jay-polly-uwera-jean-maurice-yagizwe-umuvugizi-wungirije-guverinoma.html

  • Shaddyboo yavuze nyuma y’impaka ndende ku mashusho ye #rwanda #RwOT

    Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Shaddyboo, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kuvuga ku mashusho amugaragaza ari kubyina mu kabari yakwirakwiye gusa hakagarukwaho cyane ubwoko bwa telefone yari afite.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa kane tariki ya 29 Mutarama 2026, Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo yagaragaje ko ayo mashusho atari mashya, kuko yafashwe mu 2018, anenga uburyo yakomeje gusakazwa no kugirwaho ibitekerezo bigamije gusebanya aho kuganisha ku nyungu rusange.

    Mu butumwa bwe, Shaddyboo yagaragaje ko gusoma ibitekerezo by’abantu byerekana neza uko sosiyete imeze n’imitekerereze iyigize.

    Yavuze ko hari imyitwarire imwe n’imwe ihabwa umwanya nk’aho ari yo shingiro ry’uruganda rw’imyidagaduro, nyamara mu by’ukuri ari yo irusenya buhoro buhoro.

    Yagize ati 'Niba ushaka gusobanukirwa icyica intege sosiyete yacu, rimwe na rimwe uba ukeneye kureba imyitwarire imwe n’imwe gusa. Gusoma ibitekerezo by’abantu birahagije, bigaragaza byinshi ku bihe turimo.'

    Yongeyeho ko hari ibintu byinshi byakagombye guhabwa agaciro kuko byubaka, bigahuza abantu kandi bigatanga icyizere, aho kwibanda ku bitarufitiye akamaro.

    Shaddyboo yasobanuye ko kwibaza ku bwoko bwa telefone yari afite icyo gihe bidakwiye guhabwa umwanya munini kurusha ubutumwa nyabwo n’icyo uruganda rw’imyidagaduro rukwiye kuba ruharanira.

    Uyu mubyeyi w’abana babiri yanibukije ko atari ibintu byose biba ku mbuga nkoranyambaga bikwiye gusangizwa cyangwa gukomeza guhererekanywa, cyane cyane iyo bidafasha mu iterambere.

    Yasoje agaragaza ko we yahisemo gutuza no kuguma ku murongo uhamye, ashimangira ko kwitwararika no kwibanda ku byubaka ari byo byafasha uruganda rw’imyidagaduro rw’u Rwanda gutera imbere.

    Uyu wakunze kitwa umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga avuze ibi nta gihe kinini gitambutse yongeye kwihanangiriza abantu bakomeje kwibasira amahitamo ye yitsa cyane ko ari nawe ari umuntu ukuze ufite uburenganzira bwo kwifatira imyanzuro byumwihariko irebana n’imikoreshereje y’umubire we.

    Shaddyboo yavuze ko amashusho ari aya kera

    Source : http://isimbi.rw/shaddyboo-yavuze-nyuma-y-impaka-ndende-ku-mashusho-ye.html

  • Ntituramenya niba tubyemera cyangwa tubyanga – Chairman wa APR FC ku igenda rya Niyigena Clement muri Al Hilal #rwanda #RwOT

    Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko bakiriye ubusabe bwa Al Hilal yifuza myugariro wayo Niyigena Clement ariko bataricara ngo bafate umwanzuro.

    Hamaze iminsi inkuru mu itangazamakuru ko uyu myugariro ufatiye runini APR FC yifuzwa bikomeye n’iyi kipe yo muri Sudani ikina muri Shampiyona y’u Rwanda.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo habyutse amakuru ko yamaze gusinyira iyi kipe amasezerano y’imyaka 3, ni mu gihe yari asigaje amasezerano y’amezi 6 gusa muri APR FC.

    Mu kiganiro Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yahaye ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko bakiriye ubusabe bwa Al Hilal ejo hashize ariko bataricara ngo bafate umwanzuro.

    Ati “Oya ntaho arajya. Twakiriye ubusabe bwa Al Hilal ejo hashize ariko ntabwo turicarana n’abatekinisiye ngo turebe niba tubyemera cyangwa tubyanga. Ubuyobozi nibumara kwicarana bukabyigaho ni bwo tumenya icyo gukora.”

    Niyigena Clement usigaranye amezi 6, amakuru avuga ko atifuza kongera amasezerano muri iyi kipe, akaba bivugwa ko Al Hilal yiteguye kumutangaho agera ku 120 by’amadorali.

    Niyigena Clement mu muryango winjira muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/ntituramenya-niba-tubyemera-cyangwa-tubyanga-chairman-wa-apr-fc-ku-igenda-rya.html