Category: Uncategorized

  • Abakunzi b'umupira w'amaguru bahora bibaza uko byari kugenda iyo Pogba yerekeza i Madrid #rwanda #RwOT

    Paul Pogba yongeye gukurura amarangamutima y'abakunzi b'umupira w'amaguru nyuma yo gutangaza ko mu 2016 yari hafi kwerekeza muri Real Madrid, ariko umutima we ukamuganisha kongera gusubira muri Manchester United. Ibi yabitangaje mu kiganiro Beyond the Pitch podcast, aho yavuze ko Real Madrid yamwifuzaga bikomeye, ndetse we ubwe akaba yarabitekerezagaho cyane.

    Pogba yagize ati: 'Real Madrid kuri njye natekerezaga kujyayo, ariko nanone ntekereza Manchester United. Umutima wanjye wambwiye gusubira i Manchester. Sinzi impamvu nyayo, ariko ni ho nahisemo, kandi sinabyicuza na rimwe.' Aya magambo agaragaza ko icyemezo cye kitari gishingiye gusa ku mafaranga cyangwa ku bikombe, ahubwo yari impamvu y'umutima nama we.

    Icyakora, abakunzi b'umupira bagifite amatsiko yo kwibaza uko byari kugenda iyo Pogba ajya muri Real Madrid. Tekereza hagati mu kibuga hari Pogba afatanya na Luka Modrić na Toni Kroos ubuhanga, imbaraga n'uburambe byose bigahurira hamwe. Byari kuba ari amateka adasanzwe mu mupira w'i Burayi.

    Uyu munsi, amateka yongeye guhura n'ukuri. Pogba, ubu ukinira ikipe ya AS Monaco, ari buze gusura Santiago Bernabéu ahura na Real Madrid. Ni umukino ufite igisobanuro gikomeye, wibutsa amahirwe yigeze kubaho ariko ntagerweho. Nubwo atigeze yambara umwambaro w'i Madrid, izina rya Pogba riracyafite umwihariko mu mateka y'umupira w'amaguru, kandi amahitamo ye akomeza kuba isomo ku bakinnyi benshi akizamuka.

    Abakunzi b'umupira w'amaguru bahora bafite amatsiko yo kwibaza uko byari kugenda iyo Pogba ajya muri Real Madrid icyo gihe

    Source : https://kasukumedia.com/abakunzi-bumupira-wamaguru-bahora-bibaza-uko-byari-kugenda-iyo-pogba-yerekeza-i-madrid/

  • Uhora wibaza aho wafatira amafunguro n'icyo kunywa kandi biteguwe kinyamwuga? #rwanda #RwOT

    Ese uhorana ikibazo cyo kumenya aho wafatira amafunguro meza, ateguye neza kandi afite ubuziranenge? Wikomeza guhangayikishwa nibyo, kuko Bar&Resto Ti'Amo Lounge i Remera niho wasanga indyo nziza cyangwa icyo kunywa wifuza cyose. Ti'Amo Lounge iherereye imbere ya Gare impande ya station ORXY, Ti'Amo Lounge ni ihuriro ry'abakunda ibiryo byujuje ubuziranenge kandi biteguye mu buryo butangaje.

    Aha ni ho uzabona amafunguro atetse neza, ibinyobwa bitandukanye kandi byuzuye icyanga, byose bikozwe ku buryo buhuza icyanga, uburyohe, n'umuco wo gufata amafunguro mu mahoro. Burgers zabo, ku rugero rwiza rw'ubuzima, ni zishyushye, zifite isura nziza kandi zujuje icyanga, ku buryo buri wese ugera aho atabona gusa ibiryo, ahubwo n'amarangamutima y'icyo kurya neza.

    Si amafunguro gusa; ni uburyo bwo kwishimira ibihe byiza hamwe n'inshuti cyangwa umuryango. Ibiryo bya Ti'Amo Lounge biba biteguwe ku buryo buri kintu cyose, kuva ku mboga, ku nyama, kugera ku by'inyongera, bihuriza hamwe uburyohe n'ubuziranenge. Kunywa cyangwa gufata amafunguro Ti'Amo Lounge, uba uri mu rugendo rwo kwiyitaho no kwishimira ibyiza wagezeho.

    Aha ni ho uzabona amafunguro atetse neza, ibinyobwa bitandukanye kandi byuzuye icyanga

    Source : https://kasukumedia.com/uhora-wibaza-aho-wafatira-amafunguro-nicyo-kunywa-kandi-biteguwe-kinyamwuga/

  • Kendrick Lamar yanditse amateka mu bihembo bya Grammy Awards #rwanda #RwOT

    Mu muhango w'ibihembo bya Grammy Awards 2026, umuraperi w'Umunyamerika Kendrick Lamar yanditse amateka, aba umuhanzi wa Hip-hop wegukanye ibihembo byinshi kurusha abandi bose mu mateka y'ibi bihembo bikomeye ku Isi. Lamar yahise aca agahigo kari gafitwe na Jay-Z, wari ufite ibihembo 25 bya Grammy, maze Lamar agera kuri 27.

    Ibi Lamar yabigezeho nyuma yo kwegukana igihembo cya Best Rap Album abikesha album ye yise GNX. Uyu muraperi kandi yatwaye ibihembo bitanu muri uyu muhango, birimo Record of the Year abikesha indirimbo Luther yakoranye na SZA, Best Rap Song na Best Rap Album, bituma akomeza gushimangira umwanya we mu mateka y'umuziki wa Hip-hop.

    Mu ijambo yavuze amaze kwakira kimwe mu bihembo bye, Kendrick Lamar yagize ati: 'Hip-hop izahora ihari. Tuzakomeza kuba hano, turi kumwe n'abacu kandi turi kumwe n'umuco wacu.' Iri jambo ryashimangiye uruhare rukomeye Hip-hop ikomeje kugira mu muco w'Isi.

    Ku rundi ruhande, Billie Eilish yatwaye igihembo cya Song of the Year abikesha indirimbo Wildflower, asaba abantu gukomeza kwamagana akarengane no kurengera uburenganzira bwa buri wese. Igihembo cya Best New Artist cyegukanywe na Olivia Dean, wavuze ku mateka y'imiryango yimukiye mu bindi bihugu.

    Lady Gaga yatwaye ibihembo bya Best Pop Vocal Album na Best Dance-Pop Recording, mu gihe Lola Young yatunguye benshi atsinda ibihangange nka Lady Gaga na Justin Bieber muri Best Pop Solo Performance.

    Kendrick Lamar yanditse amateka mu bihembo bya Grammy Awards 2026

    Source : https://kasukumedia.com/kendrick-lamar-yanditse-amateka-mu-bihembo-bya-grammy-awards/

  • Taylor Swift arimo! Urutonde rw’ibyamamare 10 byateye ishoti Grammy Awards 2026 #rwanda #RwOT

    Mu gihe ibihembo bya Grammy Awards 2026 byatangirwaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikanitabwirwa n’abahanzi benshi b’ingeri zose, ISIMBI twaguteguriye urutonde rw’abahanzi 10 batunguranye ntibabyitabire kandi bari batumiwe.

    Mu byamamare bitagaragaye harimo Gracie Abrams, nubwo yari yarigeze gutangazwa mu bahataniye ibi bihembo [Nomination] inshuro nyinshi mu myaka yashize, amakuru dukesha ikinyamakuru Variety yemeza ko kuba atarabonye amahirwe mu guhatana mu byiciro bikomeye birimo indirimbo y’umwaka byatumye asiba kwitabira uyu muhango.

    Umuhanzikazi Role Model na we ntiyagaragaye, ahanini bitewe n’uko atabonye nomination n’imwe muri uyu mwaka, nubwo yari afite indirimbo nyinshi zamenyekanye cyane.

    Umuhanzi The Weeknd, wegukanye Grammy enye mu mateka ye, na we ntiyitabiriye kuko album ye nshya n’indirimbo yakoranye na Playboi Carti itigeze ihabwa agaciro n’akanama ka Grammy ibi ahurijeho na Lorde na we wasibye nyuma yo kudahabwa nomination kuri album ye ya kane yise 'Virgin’.

    Abahanzikazi bakomeye barimo Beyoncé na Taylor Swift nabo ntibagaragaye. Beyoncé yari yaratsindiye igihembo cya 'Album of the Year’ mu mwaka ushize, ariko iyi album ye ntiyari mu gihe cyemewe uyu mwaka ku buryo yashoboraga guhatana.

    Taylor Swift we ntiyari mu bahatanira ibihembo kandi amakuru avuga ko ari mu myiteguro y’ubukwe na Travis Kelce.

    Ariana Grande, nubwo yari yegukanye igihembo cya 'Best Pop Duo/Group Performance’ mu mwaka ushize, nawe yasibye kimwe na Cynthia Erivo wari uri mu birori by’ikinamico byabereye i London.

    Timothée Chalamet na we ntiyitabiriye kubera indi mihango yari yitabiriye mu Bwongereza, ibintu byatumye n’umukunzi we Kylie Jenner atagaragara.

    Mu bandi basibye harimo LISA wo muri Blackpink uri mu ifatwa ry’amashusho ya filime azagaragaramo riri kubera muri Koreya y’Epfo, ndetse na Halsey, wasohoye album ye hanze y’igihe cyemewe n’amategeko ya Grammy.

    Grammy 2026 yaranzwe n’intsinzi z’abahanzi bakomeye barimo umuraperi Bad Bunny wegukanye alubumu y’umwaka ,Kendrick Lamar, Lady Gaga, Billie Ellish ,Justin Bieber n’abandi .

    Taylor Swift na Travis bakwepye itangwa ry’ibihembo rya Grammy

    Source : http://isimbi.rw/taylor-swift-arimo-urutonde-rw-ibyamamare-10-byateye-ishoti-grammy-awards-2026.html

  • Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari itsinze APR FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari cya 2026 itsinze APR FC kuri penaliti 7-6, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 1-1.

    Kuri iki Cyumweru hakinwaga umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari wahuje APR FC yasezereye AS Kigali na Police FC yasezereye Rayon Sports.

    Uyu mukino wabereye muri Stade Amahoro, APR FC ni yo yabonye amahirwe menshi nk’abiri yo mu gice cya mbere ya William Togui Mel ariko umunyezamu Onesime akayakuramo, mu gice cya kabiri nabwo yakuyemo imipira ikomeye irimo iya Dauda, Mamadou Sy na Cheikh Djibril Ouatara.

    Gusa mu ntangiriro z’igice cya gatatu ku munota wa 53, APR FC yabonye igitego cyatsinzwe na William Togui Mel yikaraze mu kirere (bicycle kick) ku mupira wari uhinduwe na Hakim Kiwanuka.

    Police FC itigeze ibona amahirwe menshi yaje kwishyura ku munota wa 68 kubera ubwumvikane buke bwa Ishimwe Pierre wagiye gufata umupira wari uhinduwe na Kilongozi ariko Yunusu akamukoma, Gakwaya Leonard ahita atsinda. Umukino warangiye ari 1-1.

    Mbere y’uko umukino urangira Police FC yakoze impinduka ikuramo umunyezamu Twizerimana Onesime wagize umukino mwiza bazanamo Niyongira Patience ngo aze gukuramo penaliti, yanakoze akazi ke neza kuko yakuyemo 3.

    Bahise bitabaza penaliti aho 5 za mbere buri kipe yahushije imwe ku ruhande rwa APR FC yahushijwe na Seidu Yussif Dauda maze Ruboneka Bosco, Niyigena Clement, Mamadou Sy na Byiringiro Gilbert barazinjiza.

    Police FC kapiteni Nsabimana Eric Zidane ni we wayihushije mu hihe Ani Elijah, Byiringiro Lague, Ndayishimiye Dieudonne na Ishimwe Christian bazinjije.

    Bahise bakomeza gutera imwe, imwe, maze Togui arayihusha ni nako kuri Police FC, Ekeson yayihushije, Niyomugabo Claude na Nshimiyimana Yunusu bahise bazinjiza ku ruhande rwa APR FC, Kilongozi na Iradukunda Simeon nabo barazinjiza ku ruhande rwa Police FC, Ssekiganda Ronald yahise ayihusha maze David Chimezi wa Police FC arayinjizs bahita begukana Igikombe kuri penaliti 7-6.

    Source : http://isimbi.rw/police-fc-yegukanye-igikombe-cy-intwari-itsinze-apr-fc-amafoto.html

  • Rwamagana: Umugore yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we #rwanda #RwOT

    Inzego z'umutekano zataye muri yombi umugore utuye mu Murenge wa Muyumbu, mu Karere ka Rwamagana, ukekwaho kwica umugabo we amuteye ibyuma mu nda, mu byabereye mu rugo rwabo mu ijoro. Amakuru y'ibanze avuga ko uyu mugore yatawe muri yombi nyuma y'uko abaturage bumvise induru, bagahuruza inzego z'umutekano n'abayobozi b'inzego z'ibanze.

    Abatangabuhamya bavuga ko mu rugo rw'uyu muryango habanje kumvikana, nyuma hakumvikana induru ikomeye yatumye abaturanyi basohoka bihutira gutabara.

    Bageze aho byabereye basanga umugabo yakomeretse bikomeye mu nda, bivugwa ko yari yatewe ibyuma, bahita bamujyana ku kigonderabuzima kiri hafi, ariko aza kwitaba Imana bitarambiranye.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Muyumbu bwemeje ko iki kibazo cyabaye, buvuga ko inzego z'umutekano zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye aya mahano. Bwanasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango no gutangira amakuru ku gihe igihe habayeho kutumvikana.

    Polisi y'u Rwanda yatangaje ko ukekwaho icyaha yafashwe, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi akorerwa iperereza, mu gihe dosiye iri gutegurwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Yibukije abaturage ko gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro no gushaka ubufasha ku gihe ari ingenzi, aho kwishora mu ihohoterwa rishobora guteza ingaruka zikomeye zirimo no gutakaza ubuzima.

     

    Source : https://kasukumedia.com/rwamagana-umugore-yatawe-muri-yombi-akekwaho-kwica-umugabo-we/

  • Brig Gen Déo Rusanganwa yahaye impamba abakinnyi b'ikipe ya APR FC mbere yo guhura na Police FC #rwanda #RwOT

    Brig Gen Déo Rusanganwa yitabiriye imyitozo ya nyuma y'ikipe ya APR FC mbere y'umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Intwari izayihuza na Police FC kuri iki Cyumweru kuri Stade Amahoro saa 18:30. Uru ruzinduko rwabaye ikimenyetso gikomeye cy'inkunga n'icyizere ubuyobozi bufitiye abakinnyi n'abatoza b'iyi kipe ihagarariye Ingabo z'Igihugu.

    Mu butumwa yagejeje ku bakinnyi, Brig Gen Rusanganwa yabasabye gukina bafite ishyaka, n'ubwitange, bibuka ko bahagarariye izina rikomeye kandi rifite amateka mu mupira w'amaguru w'u Rwanda. Yabibukije ko Igikombe cy'Intwari ari irushanwa rifite igisobanuro cyihariye, kuko gishingiye ku ndangagaciro z'ubutwari, ubumwe n'igihugu.

    Yagize ati: 'Muzajye mu kibuga mwitange, mukine nk'ikipe imwe. Icyizere turagifite, mufite ubushobozi bwo kwegukana iki gikombe.' Aya magambo yakiriwe neza n'abakinnyi, bagaragaje akanyamuneza n'ishyaka rikomeye ryo guhesha intsinzi APR FC.

    Umutoza w'ikipe yashimiye uru ruzinduko, avuga ko ubutumwa bahawe bubongereye imbaraga zo kwitwara neza ku mukino wa nyuma. Yongeyeho ko imyitozo ya nyuma yagenze neza kandi ko abakinnyi bose biteguye guhangana na Police FC mu mukino utegerejwe na benshi.

    APR FC igiye kuzakina uyu mukino ifite intego yo kongera kwegukana Igikombe cy'Intwari, ikomeza kwegukana amateka yayo muri iri rushanwa, mu gihe abafana bategereje umukino ukomeye uzabera kuri Stade Amahoro.

    Brig Gen Déo Rusanganwa yahaye impamba abakinnyi b'ikipe ya APR FC mbere yo guhura na Police FC

     

    Source : https://kasukumedia.com/brig-gen-deo-rusanganwa-yahaye-impamba-abakinnyi-bikipe-ya-apr-fc-mbere-yo-guhura-na-police-fc/

  • Kapiteni lan Kagame yitabiriye umukino wahuje ikipe asanzwe akinira ya Republican Guard yatsinzemo Special Operations Forces #rwanda #RwOT

    Kapiteni Ian Kagame yitabiriye umukino wa nyuma w'irushanwa ry'imikino ya gisirikare wahuje ikipe asanzwe akinira ya Republican Guard n'iya Special Operations Forces, warangiye Republican Guard itsinze igitego 1-0, igahita yegukana igikombe cy'iri rushanwa rikomeye rihuza inzego z'umutekano.

    Uyu mukino witabiriwe n'abayobozi batandukanye bo mu nzego za gisirikare, ndetse n'abandi bashyitsi b'icyubahiro. Kapiteni Ian Kagame, nk'umukinnyi ukomeye muri iyi kipe, yagaragaje ubuyobozi n'ubunararibonye ku kibuga, afasha bagenzi be mu kubafana, doreko wari umukino utoroshye.

    Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe mu gice cya kabiri, nyuma y'uko Republican Guard igaragaje ubuhanga mu gusatira, ikabyaza umusaruro amahirwe yabonye. Special Operations Forces nayo yagerageje kwihagararaho, ikina umukino wo kwirwanaho, ariko ntiyabasha kunganya.

    Iri rushanwa ry'imikino ya gisirikare rifatwa nk'urubuga rukomeye rwo guteza imbere siporo mu nzego z'umutekano, rikanateza imbere ubumwe, ubufatanye n'imibanire myiza hagati y'abasirikare. Abitabiriye uyu mukino bashimye uko waranzwe n'imiyoborere myiza n'umutekano usesuye.

    Gutsinda kwa Republican Guard byakiriwe n'ibyishimo byinshi, aho abafana n'abakinnyi bishimiye igikombe, bakavuga ko ari umusaruro w'imyitozo ikomeye, ubuyobozi bwiza n'ubufatanye hagati y'abagize ikipe. Kapiteni Ian Kagame yashimiwe by'umwihariko ku ruhare rwe n'umwete yagaragaje mu kubafana n'ubwo we atigeze akina.

    Kapiteni lan Kagame yitabiriye umukino wahuje ikipe asanzwe akinira ya Republican Guard yatsinzemo Special Operations Forces

    Source : https://kasukumedia.com/kapiteni-lan-kagame-yitabiriye-umukino-wahuje-ikipe-asanzwe-akinira-ya-republican-guard-yatsinzemo-special-operations-forces/

  • Misiri yanyagiye Tunisia yegukana Igikombe cya Afurika, u Rwanda rusoreza ku mwanya wa 12 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu ya Misiri yegukanye Igikombe cya Afurika cya Handball cyabaga ku nshuro ya 7 inyagiye Tunisia ibitego 37-24, u Rwanda rwasoreje ku mwanya 12.

    Uyu munsi tariki ya 31 Mutarama 2026 ni bwo hasojwe igikombe cya Afurika cya Handball cyaberaga kuva tariki ya 21 Mutarama.

    Igikombe cyaje kwegukanwa na Misiri itsinze Tunisia ibitego 37-24.

    Ni umukino watangiye ibihugu byombi byakaniranye aho igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 2:37′ ni mu gihe ikindi cyagiyemo ku munota wa 5 n’amasegonda 56′ nacyo cya Misiri, Tunisia nayo yahise itangira gutsinda.

    Misiri yakomeje kugenda irusha Tunisia umunota ku munota maze amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego 17 bya Misiri mu gihe Tunisia yari ifite 10.

    Misiri yakomeje kurusha cyane Tunisia iyitsinda ibitego byinshi mu gice cya kabiri aho umukino warangiye ari 37-24. Misiri ihita yegukana igikombe cya Afurika cya Handball cya 2026, ikaba ari nayo yari ifite igikombe giheruka.

    Uyu mukino w’umwanya wa nyuma ukaba wabanjirijwe n’uwo guhatanira umwanya 3 waje kwegukanwa na Cape Verde yatsinze Algeria ibitego 29-23.

    Angola yaje kwegukana umwanya 5 itsinze Nigeria ibitego 25-20. Maroc yegukanye umwanya wa 7 nyuma yo gutsinda Guinea kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko amakipe yombi yanganyije ibitego 33-33.

    Mu cyiciro cy’amakipe yahataniraga igikombe cya Perezida “President Cup” (umwanya wa 9-16) ari naho u Rwanda rwari ruri kuko rurabashije kurenga amatsinda, Gabon niyo yacyegukanye itsinze Cameroun.

    U Rwanda rwahataniraga umwanya wa 11, rwaje gusoza ku mwanya wa 12 nyuma yo gutsindwa na Congo Brazzaville.

    Bénin yasoje ku mwanya wa 13 nyuma yo gutsinda Zambia, ni mu gihe Kenya yasoje ku mwanya wa 15 nyuma yo gutsinda Uganda yasoje ku mwanya wa nyuma.

    Source : http://isimbi.rw/misiri-yanyagiye-tunisia-yegukana-igikombe-cya-afurika-u-rwanda-rusoreza-ku.html

  • Mu birori by’akataraboneka AG Promoter yasabye anakwa Micky #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu AG Promoter yasabye ndetse anakwa umukunzi we w’igihe kirekire, Micky mu birori byitabiriwe na benshi mu byamamare mu myidagaduro nyarwanda.

    Mu masaha make mbere y’uko ibi birori bitangira, AG Promoter yari yabanje gushyira hanze indirimbo yise 'Forever’ yakoreye umugore we.

    Uyu muhango wabereye mu busitani bwo kuri Romantic Gargen ku Gisozi hatangiye.

    Abitabiriye ibi birori basusurukijwe n’umuhanzi Victor Rukotana wasohoye umugeni.

    Ibyamamare byitabiriye ubukwe byari byiganjemo benshi mu bakinnyi ba sinema nyarwanda barimo Nyambo, Ikindi Aisha, Vava, Pelly, Buringuni na Burikantu, Papa Cyangwe, Soloba, Shakira Kay, Bamenya, DJ Benda n’abandi.

    Umunyamakuru Irene Murindahabi nawe yahawe impano irimo ingofero mu rwego kumushimira uruhare yagize mu iterambere ry’aba bombi.

    Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, basezeranye imbere y’Imana ndetse haraza kuba umuhango wo gushyingirwa nawo ukaba uri bubere Romantic Garden.

    Tariki ya 27 Ugushyingo 2025 aba bombi basezerana imbere y’amategeko, mu Murenge wa Nyarugenge wo mu Karere ka Nyarugenge.

    Gusa ibyo birori byo gusezerana imbere y’amategeko byagombaga kuba byarabaye muri Kanama 2025 ariko byahuriranye n’uko nta ndangamuntu Micky yari afite icyo gihe hanyuma babitera ipine.

    Source : http://isimbi.rw/mu-birori-by-akataraboneka-ag-promoter-yasabye-anakwa-micky.html