Category: Uncategorized

  • APR FC yatsinze Gorilla FC ikomeza agahigo #rwanda #RwOT

    APR FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-0, ikomeza gahigo ko kuba itaratsindwa muri shampiyona ya 2023-24.,

    APR FC yari yakiriye Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24.

    Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gicurasi 2024, Gorilla FC ni yo yari ifite icyo irwanira, kureba ko gutsinda gutuma yizera kuguma mu cyiciro cya mbere kuko yari itarizera kukigumamo.

    APR FC nubwo yari yaramaze gutwara igikombe cya shampiyona ariko yarwanaga n’uko yasoza shampiyona idatsinzwe, kuko nta mukino n’umwe yari yagatsinzwe.

    APR FC wabonaga umutoza Thierry Froger yari yagiye akora impinduka zimwe na zimwe, umunyezamu Pavelh Ndzila, Nshimiyimana Yunusu, Ishimwe Christian bari bicaye hakina Ishimwe Pierre, Rwabuhihi Aime Placide na Niyomugabo Claude bakibanzamo.

    Gorilla FC iba yabonye igitego cya mbere ku munota wa 6 ubwo barobaga Ishimwe Pierre ariko Niyomugabo Claude umupira akuwukuriramo ku murongo.

    Gorilla FC yakomeje gusatira ishaka igitego, wabonaga ko ari yo iri mu mukino, yaje no kubona penaliti ku munota wa 35 ku ikosa Rwabuhihi Aime Placide yakoreye Irakoze Darcy.

    Iyi penaliti yaje guterwa na Muhamed Bobo Camara ariko umunyezamu Ishimwe Pierre awukuramo.

    APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 40, Ruboneka Bosco yateye ishoti rikomeye maze umunyezamu Yves awukuramo ariko usanga Victor Mbaoma aho ahagaze ahita ashyira mu izamu n’umutwe.

    Ku munota wa 45 Iradukunda Simeon yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Ishimwe Pierre awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Igice cya kabiri cy’umukino, Gorilla FC yashatse uko yishyura iki gitego ariko biranga ahubwo Mugisha Gilbert ashyiramo icya kabiri ku munota wa nyuma. Umukino urangira ari 2-0.

    Gutsindwa uyu mukino byatumye Gorilla FC igomba gutegereza umukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona izakinamo na Mukura VS kugira ngo yizere kuguma mu cyiciro cya mbere.

    Undi mukino w’umunsi wa 29wabaye, Kiyovu Sports yatsinze Etincelles FC 3-2. Ejo Marines FC yari yatsinze Musanze FC 1-0.

    APR FC yatsinze Gorilla FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsinze-gorilla-fc-ikomeza-agahigo

  • Kwibuka30: Ibisigo 10 bigaruka ku mateka ya J… – #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe cy'iminsi 100 u Rwanda n’Isi bakomeje kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasizi bakomeje kugira uruhare runini mu gusana imitima y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko na none bigisha amateka abavutse nyuma y'icyo gihe.

    Dore bimwe mu bisigo bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi:

    1.     Kera cyane turi abana — Nyiranyamibwa Suzanne

    Umuhanzikazi akaba n’umusizikazi uzwi cyane mu bihangano byifashishwa mu bihe byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Suzane Nyiranyamibwa yashyize hanze ‘Kera cyane turi abana,’ igisigo kivuga uko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwari rutekanye.

    “>

    2.     Wihogora Ndahari — Umusizi Tuyisenge

    Umusizi w’umuhanga kandi umaze igihe muri uyu mwuga, Tuyisenge Olivier nawe yakoze mu nganzo maze ahumuriza u Rwanda rwahuye n’amage, ashimangira ko ahari ngo atange umusanzu we mu kongera kwiyubakira igihugu kizira urwango mu gisigo yise ‘Wihogora Ndahari.’

    “>

    3.     Nguhoze — Umusizi Murekatete

    Umusizikazi Murekatete Claudine uri mu bakobwa bamaze kwandika izina mu busizi nyarwanda, yahojeje u Rwanda rwacuze imiborogo mu 1994 ubwo Abatutsi bicwaga umusubirizo, mu gisigo yise ‘Nguhoze.’

    “>

    4.     Where Are You — Saranda Poetess ft Junior Rumaga

    Umusizikazi Saranda yahuje imbaraga na Junior Rumaga umaze kubaka ibigwi mu busizi maze bibaza byinshi ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, baganiriza abishwe bazira uko bavutse.

    “>

    5.  Ndahari – Mukuru w’Ikaramu

    Umusizi wiyise Mukuru w’Ikaramu yakoze mu nganzo agaruka ku bihe by’umwijima byaranze u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko nubwo atari ahari icyo gihe ariko ubu ahari ngo afatanye n’abandi banyarwanda mu kubaka igihugu.

    “>

    6.     Intashyo — Clenia Dusenge

    Dusenge Clenia umenyerewe nka Madedeli muri Sinema nyarwanda, yafashe umwanya akora igisigo gikubiyemo intashyo z’abarokoye abanyarwanda barangajwe imbere n’Inkotanyi, ndetse n’iz’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, banze guheranwa n’agahinda bakiyemeza kwiyubaka.

    “>

    7.     Holding Onto The Wind- Essy Williams ft Saranda Poetess

    Abasizikazi Saranda Poetess na Essy Williams bahuje imbaraga bakora igisigo kiri mu ndimi ebyiri; Icyongereza n’Ikinyarwanda. Muri iki gisigo, bagaruka ku ngaruka zavuye mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’igisobanuro cyo Kwibuka.

    “>

    8.  We lost when we forgot – Malaika Uwamahoro

    Mu 2020, umunyarwandakazi Malaika Uwamahoro yakoze igisigo kiri mu rurimi rw’Icyongereza kigaruka ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni mu minsi 100 gusa, atanga ubutumwa buvuga ko abanyarwanda bakwiye guhora bibuka aya mateka mabi kugira ngo atazongera kubaho ukundi.

    “>

    9.     Nyobora ku Isoko — Bahati Innocent

    Nyobora ku Isooko, ni umuvugo umusizi Bahati Innocent yakoze ku bufatanye na Masharika, ukaba ubumbatiye inama nziza n’umurage urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwifuza ku babyeyi mu rwego rwo kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma Jenoside yongera kuba aho ari ho hose ku isi.

    Muri uyu muvugo hari aho Bahati agira ati: “Nyobora isooko imwe imara inyota ituma nibuka niyubaka aho kwibuka niyahura, nyobora isooko imwe imara inyota nyobora none nyobora Dawe.”

    “>

    10. Strength in the Struggle By Angel Uwamahoro & Ines Giramata

    Muri iki gisigo, abasizikazi Uwamahoro Angel na Ines Giramata bashimiye Inkotanyi zaraye amajoro zitekereza uko zarokora u Rwanda n’Abatutsi bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaragaza ko nubwo rwari urugamba rutoroshye ariko babashije kurutsinda none ubu abanyarwanda bakaba bakomeje urugendo rwo kwiyubaka kandi batekanye.

    “>
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142617/kwibuka30-ibisigo-10-bigaruka-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-video-142617.html

  • Umwana wiga mu mwaka wa Gatutu w'amashuri abanza ‘P3’ yagiye ku ishuri yambaye impuzankano y'ishati ya Polisi avuga ko ari iyo se yambara nijoro akagenda batazi aho agiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi 2024, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hasakaye ifoto yatangaje benshi y'umwana wiga mu mwaka wa Gatutu w'amashuri abanza kuri EP Gatenzi, wagiye ku ishuri yambaye impuzankano(uniform) y'ishati ya Polisi.

    Uyu mwana yageze ku ishuri yabajijwe aho yakuye iyo shati maze avuga ko ari iyo se yambara nijoro akagenda batazi aho agiye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemeje aya makuru avuga ko uyu mwambaro utagikoreshwa na Polisi, gusa ariko Se arakorwaho iperereza ngo hamenyekanye ayo yayikuye n'icyo ayimaza.

    Yagize ati'' Ni umwana wiga mu mwaka wa Gatatu kuri EP Gatenzi waje ku ishuli yambaye impuzankano y' ishati ya Polisi ariko itagikoreshwa ubungubu. Ubuyobozi bw'ishuli bwatumenyesheje, tukaba twatangiye iperereza ngo tumenye uko yayibonye.''

    Source : https://yegob.rw/umwana-wiga-mu-mwaka-wa-gatutu-wamashuri-abanza-p3-yagiye-ku-ishuri-yambaye-impuzankano-yishati-ya-polisi-avuga-ko-ari-iyo-se-yambara-nijoro-akagenda-batazi-aho-agiye/

  • Ubukana bwa Jenoside ku Ibambiro i Nyanza, 'ahiciwe abagore n'abana' – #rwanda #RwOT

    Aho ' ku Ibambiro batwiciye,' nk'uko Kayitesi abivuga iyo asubiramo iyo nzira y'inzitane yanyuzemo, hari inzu yahurijwemo abagore n'abana bahigwaga bo muri Kibilizi n'amayaga yose, bizezwa ko bo batazicwa, birangira bahiciwe urw'agashinyaguro nta kirengera, harokoka ngerere.

    Ubukana Jenoside yakoranywe aho ku Ibambiro burenze ukwemera, iyo abaharokokeye, barimo Kayitesi, bagusubiriramo uko byabagendeye, wumva ikiniga, ukibaza uburyo byashobotse kugira ngo umuntu abashe kuharokokera, kuko abicanyi ntibatinyaga umwana, umwangavu, umugore cyangwa umukecuru.

    Ku i Bambiro ni mu yahoze ari Komine Muyira, Segiteri Matara, Serire Rugunga; ubu ni mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibilizi, Akagali ka Cyeru mu Mudugudu wa Rutete.

    Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye mu gihugu ku itariki ya 07 Mata 1994, ntabwo yahise ihagera bafashe igihe cyo kuyicengeza no gushishikariza abaturage kubyumva ndetse no kuyikora.

    Kibilizi ngo ni yo yari izingiro ry’Amayaga kuko kera hahoze isoko rikomeye, abantu baho ngo bamye babana neza bihinduka nyuma

    Gahima François , umusaza w'imyaka 74 wavukiye i Kibilizi ku ngoma y'Umwami Rudahigwa, yavuze ko Kibilizi yateye imbere cyera, yari ihuriro ry'ibintu byinshi.

    Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gahima yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yatinze gucengera mu Banyamayaga kuko no muri za 1959 na 1960 ubwo hamwe na hamwe Abatutsi bicwaga abandi bakameneshwa, ku Mayaga yo ntibyahageze ahubwo ngo bakiriye benshi bahahungiye.

    Gusa ngo ibyo si ko byaje kuguma kuko nyuma yaho gato, Abahutu bo mu Mayaga na bo batangiye gucengezwamo ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze mu cyiswe 'kuzibura'.

    Ati 'Hari ibintu bitaga kuzibura Abanyamayaga, ni ukubumvisha igihe aho kigeze n'ibyo barimo na gahunda zabo. Bakoreshaga inama bakazana abantu bavuye ruguru iyo nyine b'Aba-Parmehutu n'Aba-Prosoma, bakaza kujijura abanyamayaga.'

    'Ni ukuvuga ngo bajijuraga Abahutu bo ku Mayaga, bati mwa bicucu mwe, ahandi abantu barakora, abantu babonye ubwigenge, namwe musigaye mutegereje umwami wagiye muzamukuru he?'

    Gahima yakomeje avuga ko n'ubwo muri ibyo bihe ibintu byatangiye gusa n'ibihinduka n'Abatutsi bamwe bagatangira kwibasirwa, ariko ngo si ibintu byakomeye cyane mu Mayaga kuko bakomeje kubana neza nk'abaturanyi.

    Ibintu byaje guhinduka mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo hatangiraga kujya habaho inama byavugwaga ko ari izitegura Jenoside no mu mashuri abana batangira kujya bavangurwa babazwa ubwoko bwabo.

    Mu gace k'Amayaga, by'umwihariko mu Murenge wa Kibirizi, Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye gukorwa mu matariki ya 19 Mata 1994 nyuma y'imbwirwaruhame Perezida Sindikubwabo yakoreye i Butare avuga ko abantu bigize ba ntibindeba.

    Kayitesi Alice wibuka ibyabaye icyo gihe nk'ibyabaye ejo, yavuze ko mu ishuri batangiye kujya babahagurutsa bavuga ngo Abatutsi bahaguruke ariko 'Bamwe na bamwe nyine kuko twari abana tukababwira tuti ntabwo njye nzi ubwoko bwanjye,'

    Yakomeje ati 'Nyuma yabyo habayeho inama, abantu bakuru bakajya bakora inama hariya ku isoko ahantu hari igiti cy'umunyinya kinini […] Ariko baratubwiraga abantu bakuru ngo biriya ni ibitegura Jenoside.'

    Kayitesi yavuze ko izo nama ari zo zavuyemo gutangira kubwira abantu kujya gufata intwaro (imihoro) kugira ngo bazatangire kujya kwica Abatutsi.

    Ati 'Ubwo rero igihe cyarageze abantu bamwe bafata izo ntwaro, bamaze gufata intwaro, baje kugira ubwo batangira, tukajya kubona ku misozi hacumbye imiriro, batwitse inzu ya nyakatsi batwikiraho abantu, ubwo rero noneho natwe turirukanka turahunga.'

    Kayitesi avuga ko guhiga bukware Abatutsi byakomeje ariko bigeze hagati abicanyi bayobya uburari batanga amatangazo ko hatanzwe ihumure, ko abagore n'abana cyane cyane ab'abakobwa batagomba kwicwa, ko bagomba guhurira ku Ibambiro bakaba ari ho barindirwa.

    Ibyo byatumye abari bafite aho bihishe basohoka maze bose bajya ku Ibambiro ndetse bamwe bambika abana bato b'abahungu udukanzu tw'abakobwa kugira ngo biyoberanye.

    Kubera ko bagiye ku Ibambiro bazi neza ko bagiye kuharindirwa umutekano, bivugwa ko byageze ku itariki ya 01 Gicurasi 1994 hari umubare w'abagore n'abana basaga 454 bahahuriye.

    Iyi nzu yubatswe n’Umwami Rudahigwa, bayibambagamo impu z’inka mbere yo kuzigurisha, mu 1994 hiciwe abagore n’abana basaga 400

    Ku Ibambiro bahiciwe urw'agashinyaguro

    Kayitesi avuga ko bahuriye aho ku Ibambiro ari abagore n'abakobwa b'abana bato benshi, bakamara iminsi mike bafite agahenge, hari abagiraneza babagemurira, ariko ntibyateye kabiri kuko abicanyi batangiye gufatamo bamwe bakababohoza (bakajya kubasambanya ku gahato).

    Umwe muri abo babohojwe aho ku Ibambiro wabashije no kurokoka, wari ufite imyaka 26, avuga ko abicanyi baje bakamutoranyamo we n'abandi bakobwa bato bakabashyira ku ruhande mbere y'uko batangira kwica.

    Avuga ko yajyanywe n'umugabo umwe wari ufite n'undi mugore akamugira umugore n'igikoresho, bamara kwica abo ku Ibambiro bagakomezanya bahungira i Burundi, kugeza ubwo umugore w'uwo mugabo amugiriye inama yo guhunga kuko yabonaga ko amaherezo azamwica.

    'Ati wa mukobwa we twagukuye mu Rwanda, nushaka urebe ukuntu wigendera n'ubundi utazagwa inaha mu Burundi, umugabo wanjye urabona ko ameze nabi mu kwica abantu, n'ubwo yajyaga mu Kanyaru akagenda akica akagaruka,'

    'Ubwo narabibonye maze kubibona ndavuga nti reka nze ndebe ukuntu ngomba gucika […] ubwo noneho turaza ngeze mu rugo, ubwo nibwo nahise njya kwipimisha nsanga banyanduje Virusi itera SIDA.'

    Ku rundi ruhande Kayitesi na bagenzi be bari basigaye ku Ibambiro barimo bicwa urw'agashinyaguro batababariye umwana, umuto, umukecuru, bose bakusanyirijwe hamwe basohorwa mu nzu baryamishwa hanze mu kibuga.

    Abo bicanyi mbere yo gutangira kubica, barabanje bica umusaza witwa Diyonizi Nzaramba wari ukuze cyane bari barasize babishaka ngo azasigare ari icyigisho cy'uko Umututsi yasaga.

    Ni we babanje mu musarani babajugunyagamo kugira ngo bivure umwaku w'amaraso y'abagore n'abana b'Abatutsi ngo atazabasama, uwo ni we mugabo umwe rukumbi wiciwe aho.

    Ibyo byabaye ku itariki ya 3 Gicurasi 1994, ubwo abicanyi bafite intwaro gakondo z'ubwoko bwose, bambaye amakoma bavuza amafirimbi bagose iyo nzu barimo ku Ibambiro.

    Ati 'Bari badushyize hanze twese badusohoye, barasaka ufite amafaranga, ufite umwenda bakawumukuramo […] Baratangiye ufite icyo yambaye bakakimwambura, ababyeyi bagasigara bambaye ubusa, ukambara ubusa buriburi, ugasigara wambaye akantu gatoya, mbese hari ibintu by'urukozasoni byinshi bakoze,'

    'Ubwo nibwo batangiye kwica, baratubwiraga ngo nituryame twubitse inda, bafataga abantu batanu, hari harimo abandi bana, badufashe turi abana batanu, njye banshyize mu bana batanu ba mbere.'

    Kayitesi avuga ko babakubitaga ubuhiri mu mugongo no mu mutwe ubundi bakabaterura bakabaroha mu bwiherero bwari hafi aho bwari busanzwe bukoreshwa n'ishuri, bakabatsindagiramo bose abo bamaze kwica.

    Gusa Kayitesi we yagize amahirwe ajugunywamo atarashiramo umwuka, hanyuma abicanyi bamaze kwica, bari gusunikiramo aba nyuma no kurenzaho itaka, bumva akana kavugiramo ngo 'muri kudutera ibitaka mu maso.'

    Kayitesi ngo yarabinginze ngo bamukuremo arabaha amafaranga, kuko hari ayo yari afite yari yahawe na se wabo, abicanyi baremera bamukururamo arangije abaha 5.000 Frw yari afite n'ubwo yari yababwiye ko abaha 20.000 Frw, ariko babonye nta kundi bigira inama yo kumureka kuko babonaga n'ubundi asa n'uwapfuye.

    Ati 'Nari najandamye kubera ko nari nanyweye umwanda wose, wangiye mu kanwa, wangiye mu nda, mu mutwe hose mbese, nasibamye ari umwanda musa […] hano hari umugore witwaga Mukarugina aravuga ati ndaza mutore mwitwarire.'

    Yavuze ko uwo Mukarugina yamujyanye kwa mukuru we wari utuye hafi aho, bamwitaho n'ubwo yari yarashenjaguritse adashobora no kwiyegura, kugeza ubwo yabashije gutora agatege akongera akaba muzima.

    Kayitesi avuga ko ubwo bwicanyi yakorewe bwamusigiye ubumuga kuko ubu adashobora guhinga cyangwa guterura ibintu biremereye ndetse ko hari igihe ajya yumva asubiye inyuma ibyabaye ku Ibambiro bigasa n'ibimugarutsemo agata ubwenge.

    Yavuze ko n'ubwo bimeze bityo nyuma y'imyaka 30 yiyubatse ndetse afite icyizere cy'ubuzima uko byagenda kose.

    Ati 'Ubu numva ndiho nta kibazo […] ubu ndubatse mfite umugabo n'abana batandatu, ariko Imana igenda imfasha nta kibazo, nkumva niyongereye icyizere, nkumva mfite icyizere cyo kubaho, nzabaho n'abana bakure.'

    Gahima Francois avuga ko Abanyakibilizi batinze kwinjira muri Jenoside kugeza ubwo habaye ibyitwa kubazibura

    Kayitesi Denise yiciwe ku Ibambiro bamujugunya mu cyobo ataranogoka aza kurokoka ubu afite umugabo n’abana bane

    Iyi nzu yubatswe n’Umwami Rudahigwa, bayibambagamo impu z’inka mbere yo kuzigurisha, mu 1994 hiciwe abagore n’abana basaga 400


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bijejwe-ihumure-bahuhurirwayo-ubukana-bwa-jenoside-ku-ibambiro-ahabambirwaga

  • Abayobozi b'Akarere ka Rubavu bihimbiye itegeko, bima rwiyemezamirimo isoko binyuze kuri telefone – #rwanda #RwOT

    Isoko ryakozwemo ayo makosa ni iryo kugura ibikoresho bitandukanye birimo iby'isuku hamwe n'ibiribwa byagombaga kujyanwa ahari hatujwe abantu by'igihe gito 'transit center' mu karere ka Rubavu.

    Iri soko ryari ryapiganiwe na sosiyete zitandukanye zirimo na Amahirwe Meza ari na yo yari yatanze ibiciro bito ugereranyije n'abandi ariko isoko iraryimwa.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwitabye PAC, tariki 3 Gicurasi 2024 binyuze ku ikoranabuhanga, bwagaragaje ko iyi sosiyete yari yatanze ibiciro bito cyane ku bikoresho bitandukanye basanga aramutse arihawe atazabasha kurishyira mu bikorwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Rubavu, Olivier Ruhamyambuga yasobanuye ko nyuma yo gusuzuma ibiciro ku masoko bahamagaye sosiyete zose zapiganwe babereka ko ibiciro byabo ari bito ndetse na bo barabyemera.

    Ati 'Kompanyi ya Amahirwe Meza byagaragaraga ko ari yo ikwiye gutsindira ibyiciro byose uko ari bibiri, iravuga ngo reka nkore iri rijyanye n'ibiribwa kuko byo ibiciro biterwa n'uko umusaruro wabonetse cyangwa umuntu akaba yabigura mu mu bihugu duturanye ariko ku bijyanye n'ibindi bikoresho yari yatanze ibiciro bito cyane na we yiyemerera ko dushobora kutarimuha.'

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yahise abaza ati 'yabyemeye mu magambo? Ibyo biganiro mwagiranye bifite inyandiko? Wavuze ko mwahamagaye ba rwiyemezamirimo, ubundi murabahamagara, murabandikira kugira ngo muganire kuri ibyo biciro, mubigenza mute?'

    Ruhamyambuga yagaragaje ko mu gihe bafite icyo bagomba kuvugana n'abapiganiye amasoko babaganiriza ariko inyandiko zigashyirwa muri sisiteme.

    Gusa Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaza ko nta nyandiko yerekana uko sosiyete Amahirwe Meza yimwe isoko isoko ryo kugemura ibikoresho.

    Depite Bakundufite Christine we asanga kuba iyi sosiyete yarimwe isoko byaba byaratewe n'uko bari bafite undi bishakira kuriha kuko yari isanzwe itsindira amasoko aha mu Karere.

    Ati 'Yari asanzwe apiGanirwa amasoko akanayatsindira, ahubwo njye numva kuba yarashyizeho ibiciro bito ni umuntu mwari mumenyeranye wari uzi iby'ibi biciro…njye numva barahaye isoko umuntu bashakaga kuriha nubwo yari afite ibiciro biri hejuru.'

    Bihimbiye amategeko

    Depite Muhakwa yagaragaje ko 'ushinzwe amasoko mu karere natubwire uburyo arema amategeko atandukanye n'ayo RPPA yashyizeho.'

    Umukozi ushinzwe amasoko mu Karere ka Rubavu, yagaragaje bahamagaye uyu rwiyemezamirimo bitewe n'ibiciro bito yari yatanze ugereranyije n'ibiri ku isoko.

    Yabajijwe uburyo bakoresheje bahamagara arasubiza ati 'Twamuhamagaye kuri telefone. Ni ikosa twakoze ariko ntabwo tuzarisubira.'

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yibajije uburyo icyo kiganiro cyarakorewe kuri telefone cyari kubikwa cyangwa kigashyirwa muri sisiteme y'amasoko.

    Akarere ka Rubavu kagaragaza ko nyuma yo kumvikana n'uyu rwiyemezamirimo bakoze inyandikomvugo anayisinyaho ariko ntiyashyirwa muri sisiteme y'ikoranabuhanga itangirwamo amasoko.

    Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'amasoko ya muri RPPA, Arsene Rugamba yabwiye IGIHE ko amasoko iyo uwatanze isoko agize icyo ashaka kuvugana n'uwarihataniye binyuza muri sisiteme ya umucyo isanzwe ikoreshwa mu gutanga amasoko ya Leta.

    Ati 'Iyo hari ikintu urwego rwa Leta rushaka kubaza rwiyemezamirimo rubyandika mu 'umucyo rukabimubaza akagusubiza. Kuba rero urwego runaka rwavugana na rwiyemezamirimo ku kibazo kiri mu nyandiko z'ipiganwa ntabwo biba byemewe.'

    'Itegeko iyo ririho riba hari ibintu rikumira byakorwa nabi. Uvuga ngo ugiye guhamagara rwiyemezamirimo kuri telefone, ngo mugiye guhura muganire ni uburyo budakurikije amategeko, uba wihmbira itegeko.'

    Amategeko ateganya ko iyo urwego rwasanze hari ibikwiye gutangirwa ibisobanuro,rwiyemezamirimo yandikirwa, ibyo asubije bigasuzumanwa ubushishozi, harebwa niba byaherwaho ahabwa isoko cyangwa akaryimwa.

    Akarere ka Rubavu ni ko konyine kitabye PAC mu Ntara y’Iburengerazuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-rubavu-bihimbiye-itegeko-bima-rwiyemezamirimo-isoko-binyuze-kuri

  • Amabanki yasabwe gushyiraho inguzanyo z'abakora ubuhinzi n'ubworozi bidatanga inyungu yihuse – #rwanda #RwOT

    Sibobugingo Evariste, ni rwiyemezamirimo ufite umushinga ujyanye no kongerera agaciro imyumbati, aho ibishishwa byayo bibyazwa amavuta nyuma agakorwamo amasabune. Yavuze ko kimwe mu bibakoma mu nkokora harimo no gukorana n'ibigo by'imari.

    Avuga ko nta banki ishobora kubizera bo baba bagitangira ngo ibahe inguzanyo ahubwo bakakwa ingate, bikabadindiza.

    Ati 'Nk'ubu urwego ngezeho ni urwo kubaka uruganda ndamutse mbonye amafaranga nahita mbyihutisha nkanazamura ibindi nkanahaza amasomo, ariko nta gishoro.'

    Si we gusa kuko na Kabatesi Solange, yagarageje ibyo banki igenderaho itanga inguzanyo bigonga abahinzi benshi birimo 'kureba ubwitabire mu gukoresha konti kandi abahinzi akenshi batitabira kuzigama mu ma banki ku rugero ruri hejuru'.

    Izi ni zimwe mu mpungenge zari zifitwe n'abashoramari bafite imishinga mito n'iciriritse y'ubuhinzi n'ubworozi cyangwa ifite aho ihuriye nabyo, ubwo bahuraga n'ibigo by'imari birimo n'amabanki anyuranye.

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane ku wa 02 Gicurasi 2024, cyateguwe n'Ikigo cy'Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga [USAID], binyuze muri gahunda yayo yashyiriweho guhangana n'inzara n'ibura ry'ibiribwa, Feed the Future.

    Iyi gahunda ihuriza hamwe imishinga inyuranye yagiye ishyirwaho mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi mu gihugu hose.

    Aba barwiyemezamirimo n'ibigo by'imari bahujwe gahamijwe kugaragaza amahirwe ari mu mikoranire y'inzego zombi ahanini hagambiriwe korohereza abafite imishinga mito kubona amafaranga mu buryo butabagoye yo kuyagura.

    Muri rusange abafite imishinga mito n'iciriritse bahurira ku ngorane zo kudahabwa inguzanyo na banki kuko baba bakiri bato cyangwa badafite ubushobozi bwo kugenzura ayo mafaranga, no kutagerwaho na serivisi za banki bitewe n'amerekezo yabo nk'uko byagiye bigaragazwa.

    Umuyobozi ushinzwe Ishoramari mu mushinga wa Hinga Wunguke ushamikiye kuri Feed the Future, Bayingana Michael, yavuze ko hateguwe uyu munsi mu rwego rwo guhuza abafite imishinga mito n'iciriritse ijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi kugira ngo bagaragariza izi banki imbogamizi bahura nazo, hanyuma nazo zibagaragarize amahirwe bafite yo gukorana.

    Ati 'Twabazanye kugira ngo turebe ko hari banki zatinyuka zigakora inguzanyo igendanye n'abantu bato bashoboka.'

    Yagaragaje ko ibi bigo by'imari bikwiye gushyiraho inguzanyo zijyanye n'imiterere y'ibyo umuntu akora cyane abakora umwuga w'ubuhinzi budahita butanga umusaruro w'ako kanya ndetse n'ubworozi.

    Ati 'Ikindi cy'ingenzi twifuzaga ko kigaragara ni inguzanyo z'abagore akenshi badakunda guhabwa amafaranga n'amabanki kandi ari bo biganje muri ya mirimo mito, nabo bagomba kwitabwaho.'

    Mu biganiro byabaye amabanki yamuritse zimwe muri serivisi zihariye zagenewe imishinga imwe n'imwe ijyanye n'inzego z'ubuhinzi n'ubworozi anerekana gahunda yo mu myaka iri imbere yo kuzishyigikira mu iterambere

    Jessica Spence, ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri USAID mu Rwanda, yashimiye iyi gahunda yo guhuza inzego zinyuranye, kuko izatuma hazamuka umusaruro uturuka mu buhinzi n’ubworozi no guteza imbere abikorera

    Imbande zombi zishimiye ibyavuye mu biganiro bemeranya ko bizatanga umusaruro ugaragara

    Amabanki yahawe umwanya wo kugirana ibiganiro birambuye na barwiyemezamirimo bakizamuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amabanki-yasabwe-gushyiraho-inguzanyo-z-abakora-ubuhinzi-n-ubworozi-bidatanga

  • Musanze: Abakoresha Irimbi rya Gacaca binubira ko nta bwiherero bwabateganyirijwe – #rwanda #RwOT

    Aba baturage basaba inzego bireba ko zabakemurira iki kibazo kuko iyo bakeneye kwiherera mu buryo bworoheje bajya mu bihuru naho ababikeneye mu buryo bukomeye bo bibagora cyane ndetse hari n'abadatinya no kubikemurira ku gasozi.

    Bijya gutangira iri rimbi ryari rifite ubwiherero bw'ibyumba bibiri ku bagabo na bibiri ku bagore ndetse n'aho kwiherera byoroheje ku bagabo, ariko nyuma y'imyaka itagera kuri itatu burangirika kugeza n'ubwo ubu bidashoboka ko bukoreshwa.

    Aha niho abaturage bahera basaba ko bafashwa bukongera kubakwa kuko n'ubwo batahahora cyane usanga iyo hari abaherekeje ababo bagiye kubashyingura babangamirwa no kutagira aho kwiherera mu gihe bikenewe.

    Abaganiriye na IGIHE, umwe yagize ati “Ni ikibazo gikomeye kuko ubu twahageze Saa Tanu ubu bibaye hafi Saa Cyenda, ahantu hateraniye abantu bangana gutya mu kanya haraza abandi nta bwiherero birababaje. Urabona ko nk'ababyeyi biri kubagora abagabo bo tukikinga ku bihuru. Hakwiye ubwiherero rwose.”

    Undi nawe yagize ati “Hano mpaje nka kabiri ariko nta bwiherero buhari, bakwiye kuhubaka ubwiherero kuko n'ubundi irimbi tuba twaryishyuye ntibikwiye ko tubura aho kwiherera kuko ingo zihegereye ziri kure.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko iri rimbi ry'akarere risanzwe rikoreshwa rigiye gufungwa hagatangira irishya naryo rizaba riri mu Murenge wa Gacaca mu Kagari ka Kabirizi ari nabwo bazarishyira ku rwego rwiza rifite ibikenerwa byose.

    Yagize ati “Ubu ririya rimbi rya Cacaca twenda kurifunga kuko usibye ibyo bibazo n'umuhanda ujyayo ntutunganyije, dukoreshe irishya naryo rizaba riri muri Gacaca mu Kagari ka Kabirizi, aho rizimurirwa niho hazaba hujuje ibikenerwa byose n'ubwiherero buzahubakwa, ni vuba kuko rizatangira gukoreshwa muri Gicurasi ishyirwa Kamena kuko ibyasabwaga byose byararangiye.”

    Irimbi ry'Akarere ka Musanze rya Gacaca riherereye mu Mudugudu wa Mukungwa, ryatangiye gukoreshwa mu mpera za 2020 nyuma y'uko andi ya Nyamagumba, Bukinanyana na Kinigi yuzuye agafungwa.

    Abakoresha Irimbi rya Gacaca binubira ko nta bwiherero bwabateganyirijwe

    Ubwiherero bwakoreshwaga bwaruzuye burafungwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abakoresha-irimbi-rya-gacaca-binubira-ko-nta-bwiherero

  • Muhima: Batinze kumuvura amena ibirahuri by'imodoka – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ahagana Saa Sita z'amanywa yo ku wa Kane tariki ya 2 Gicurasi 2024.

    Abaturage babwiye IGIHE, ko uyu mugabo yafashe umwanzuro wo kumena ibirahuri by'imodoka nyuma y'uko yari amaze umwanya munini abaganga bo ku Bitaro bya Muhima batari kumwitaho.

    Habiyambere Emmanuel yagize ati 'Yaje batinda kumwakira bya bindi byo ku Bitaro bya Muhima nibwo yagize umujinya kubera uburyo yari arimo kuribwa ajya kumena ibirahuri by'imodoka z'ibitaro.'

    Umuyobozi w'Ibitaro bya Muhima, Dr Mugisha Steven, we yavuze ko uyu mugabo bahise bamushyikiriza sitasiyo ya Polisi ya Muhima.

    Ati 'Ahagana Saa Sita n'iminota nk'icumi hari umurwayi waje kwivuza hano witwa Ndagijimana Robert, yaje kwivuza bisanzwe nk'abandi barwayi bakirwa ava gufotoza ibyangombwa bye, mu gihe ategereje ko bamwakira kuko twari twagize ibibazo mu ikoranabuhanga dukoresha tuvura abarwayi rero yamaze nk'iminota 20.'

    Yakomeje avuga ko mu gihe uyu mugabo yari agitegereje ko yakirwa yagize umujinya, ajya kumenagura ibirahuri by'imodoka.

    Ati 'Ubwo abashinzwe kumwakira bari barimo kumusobanurira ko agomba kwihangana kugira ngo bamushyire mu ikoranabuhanga dukoresha bamuvura, ahita agira umujinya afata icyuma cyari aho imodoka zihagarara harimo imodoka ebyiri harimo iyi muri kubona iri inyuma yanjye y'ibitaro n'indi modoka y'Umushinga wa USAID yari izanye ibikoresho hano mu bitaro bya muhima ahita amenagura ibirahuri.'

    Yakomeje avuga ko bahise bagira amahirwe abacungagereza bari bazanye umugororwa kumuvuza bahita bamubafatira bamushyikiriza polisi ikorera mu Murenge wa Muhima.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhima-yagiye-kwivuza-ku-bitaro-batinze-kumuvura-amena-ibirahuri-by-imodoka

  • 1:55AM yavuze ku byo gutandukana na Producer Element #rwanda #RwOT

    1:55AM yavuze ko ikiri kumwe na Producer Element batigeze batandukana nk’uko byari byaketswe bitewe n’ubutumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga.

    Ku mugoroba wo ku wa Gatatu ni bwo Element usanzwe ubarizwa mu inzu itunganya umuziki ikanareberera abahanzi ya 1:55AM, yagaragaje ko yasoje umushinga yari amaze imyaka 4 akoraho wo gutunganya injyana nshya ya “Afro Gako” (Afrobeats ivanze na Gakondo).

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyamba za yo, 1:55AM yashyizeho ubutumwa bwari bumeze nk’aho bashobora kuba batandukanye n’uyu mu-producer uri mu bagezweho, aho bavuze ko umwana yacutse ndetse bamwifuriza amahirwe masa.

    Bagize bati “Intangiriro yo kwinjira ni ugusohoka, imyaka ine yo gukora ku bihangano bimurika umuco wacu bikawagurira mu mico Nyafurika, igihe kirageze ngo umwana acuke. Genda wereke Isi imbaraga z’ubuhanzi buhawe igihe. Amahirwe masa Element.”

    Mu kiganiro Kenny Mugarura ushizwe gukurikirana ibikorwa by’abahanzi muri 1:55AM yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko bakiri kumwe na Element batigeze batandukana ahubwo bamwifurije amahirwe amasa kuko yinjiye mu mushinga mushya wo gukora injyana nshya.

    Ati “Amahirwe masa twamwifurije ni ay’injyana nshya agiye gutangira gukora, urumva ni njyana nshya yari amaze igihe akoraho, ntabwo ari uko twatandukanye, turacyari kumwe na we muri 1:55AM.”

    Producer Element wamenyekanye cyane ubwo yari muri Country Record, ari nabwo yatangazaga ko hari injyana ya Afro Gako agiye gushyira ku isoko.

    Yaje kuyivamo yerekeza muri 1:55AM, ari nabwo byatezaga impaka nyinshi, Country Records ivuga ko iyo njyana atari iye ahubwo ari umushinga wa bo.

    Element udakunze kuvuga cyane, ku wa Gatatu akaba yaratanze icyo umuntu yakwita gasopo ku bantu bose biyitiraraga iyi njyana ye yari amaze imyaka 4 akoraho.

    Element aracyari muri 1:55AM

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/1-55am-yavuze-ku-byo-gutandukana-na-producer-element

  • Ni nde uzabazwa ibya Hoteli ya FERWAFA yagaba… – #rwanda #RwOT

    Tariki 25/02/2017 nibwo Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yashyize ibuye ry'ifatizo ahagombaga kubakwa iyi Hoteli ya FERWAFA, ikaba yarubatswe ku nkunga ya FIFA.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 02 Gicurasi 2024, umuyobozi wa FERWAFA yagarutse ku makuru mashya y’iyi Hoteli ndetse avuga ko bari kumvikana n’abazaba bayishinzwe.

    Yagize Ati” Icyo navuga cyo akazi karakomeje ubu abazacunga hotel barabonetse kuko twe nka FERWAFA ntabwo twayicunga. Turi kunoza amasezerano y’abazaba bayifite mu biganza. Twamaze gutanga amasoko y’ibikoresho, ndetse mu mezi nk’abiri tuzatangira kubaka kiriya kibuga kiyiri imbere kugira ngo abazaba bacumbitsemo nibakenera gukora siporo babe bagikoresha.”

    Mu mwaka wa 2015 ubwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryatangazaga umushinga wo kubaka iyi Hoteli, ryari ryavuze ko iyi Hoteli izaba ifite ibyumba 88 ishobora kwakira nibura amakipe atatu.

    Nyuma y'uko hagiye haba ibibazo byatumye ibikorwa byo kubaka iyi Hoteli bidindira, byanatumye inyigo yayo ihindurwa, ubu ikaba yuzuye ifite ibyumba 42 bitandukanye n'uko mbere byari biteganyijwe.

    Iyi Hoteli yubatswe ku nkunga ya FIFA binyuze mu mushinga wayo uzwi nka FIFA Forward, aho yatanze inkunga ingana na Miliyoni 4.7 z'amadolari, ahwanye na Miliyari zisaga eshanu z'Amafaranga y'u Rwanda (5,125,119,700 Frws).

    Usibye ibyumba 42 ifite, iyi Hotel ifite ibyumba bibiri by'uruganiriro, ibyumba bibiri binini by'inama ndetse n'ibiro bitandukanye, ikazajya yakira amakipe y'igihugu y'u Rwanda y'abagabo n'abagore ndetse n'abakiri bato, ikazajya inifashishwa mu kwakira abashyitsi ba FERWAFA bitabira inama zitandukanye. 

    Muntangiriro z’umwaka ushize nibwo imirimo yo kubaka iyi Hoteli yasojwe 



    Mu 2017 nibwo umuyobozi wa FIFA Gianni Ifantino yashyize ibuye ry’ifatizo ahubatse iyi Hoteli

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142600/ni-nde-uzabazwa-ibya-hoteli-ya-ferwafa-yagabanyirijwe-ibyumba-142600.html