Category: Uncategorized

  • Perezida Tshisekedi agiye gusubira muri Congo igitaraganya adasoje uruzinduko i Burayi – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwa X, Ibiro bya Perezida wa RDC byatangaje ko Perezida Tshisekedi yanzuye ko agomba kugaruka mu gihugu muri izi mpera z'icyumweru, kuko hari abaturage be benshi bahitanywe n'icyo gisasu

    Nyuma y'uko iyo nkambi iguyemo icyo gisasu mu gitondo cyo ku wa Gatanu, AFC yatangaje ko ingabo za RDC ari zo zakirashe kandi ko 'hapfuye, hanakomereka benshi'.

    Umuvugizi w'izi ngabo mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko yavuze ko cyarashwe na M23, 'cyica batanu barimo abana bakinaga', ubwo zagabaga ibitero ku birindiro byawo biri mu nkengero za Sake.

    Iri huriro ryatangaje ko bimaze kumenyerwa ko iyo ingabo za RDC ziri gutsindwa na M23, zirasa mu basivili, zikabeshyera uyu mutwe. Ryatanze urugero ku byabaye muri Kibumba, Kibirizi, Mweso, Karuba, Mushaki na Kilolirwe.

    Ryagize riti 'AFC irasaba Leta ya Kinshasa gukura ingabo mu mujyi wa Goma wose kuko ibikorwa bigize icyaha by'iri huriro ry'abagizi ba nabi rimaze amezi menshi ritwara ubuzima bw'abawutuye.'

    AFC yatangaje ko ingabo za Leta ya RDC zashinze imbunda hagati mu baturage no mu nkambi z'abahunze intambara, yibutsa ko iki gikorwa gihanwa n'itegeko mpuzamahanga rigenga intambara. Iti 'Izi ntwaro zigomba kwimurwa mu rwego rwo gukura abaturage mu byago.'

    Tshisekedi ugiye gusubira uri RDC adasoje uruzinduko rwe, yari amaze iminsi azenguruka mu bihugu byinshi by'I Burayi, asabira u Rwanda ibihano, nubwo ibihugu bisa n'ibyanze kumutega amatwi.

    Perezida Tshisekedi agiye gusubira mu gihugu cye igitaraganya adasoje uruzinduko i Burayi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-tshisekedi-agiye-gusubira-mu-gihugu-cye-igitaraganya-adasoje

  • Hasinywe amasezerano azafasha Abanyarwanda kujya gukarishya ubumenyi muri Canada mu bijyanye na AI – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yagaragaje ko ayo masezerano basinyanye azatuma abanyeshuri bo mu Rwanda bajya kongera ubumenyi muri Canada mu bijyanye na AI n'irindi koranabuhanga rikomeje gutezwa imbere ku Isi.

    Ati 'Aya masezerano tumaze gusinya, ni abanyeshuri bazajya kwiga muri Kaminuza zo muri Canada, bakiga ku bijyanye n'ikoranabuhanga ariko cyane cyane mu birebana n'ubwenge bw'ubukorano(AI).'

    Yakomeje agira ati 'Ni ibice bishya turi gukoraho bifite akamaro kandi turifuza ko n'Abanyarwanda batasigara inyuma, ni yo mpamvu dushimira ikigo cy'ubushakashatsi cya Quebec na Kaminuza y'u Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa.'

    Muri ayo masezerano biteganyijwe ko u Rwanda ruzajya ruhitamo abanyeshuri hakurikijwe ibyo bagiye kwiga ndetse n'ubumenyi basanzwe bafite bushingiye ku byo bize muri Kaminuza kuko areba ibyiciro byisumbuyeho.

    Ati 'Ntabwo abo banyeshuri tubasabira ikintu kidasanzwe cyangwa kibashyira hasi y'abandi banyeshuri, bagomba gusaba iyo myanya bakayitsindira hanyuma Leta y'u Rwanda ifatanyije n'icyo kigo cyo muri Quebec dufatanya kubishyurira kandi amasezerano twagiranye ni uko bazajya bishyura nk'ayo umunyagihugu hariya yishyura.'

    Minisitiri Twagirayezu yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye ayo masezerano kandi bifuza ko yatangira gukurikizwa vuba mu gutanga umusaruro ngo u Rwanda rugire abahanga mu bijyanye n'ikoranabuhanga.

    Kugeza ubu Abanyarwanda barindwi bari kwiga muri Canada ibijyanye n'ikoranabuhanga ryisumbuye rya 'quantum computing' barimo abari mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza n'abari mu cyiciro cy'Ikirenga.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Siyansi mu ntara ya Quebec muri Canada akaba no mu bagize Inama y'Ubutegetsi ya Kaminuza y'u Rwanda, Prof Remi Quirion, yashimangiye ko gutanga amahirwe yo guteza imbere ikoranabuhanga ari igisobanuro cyiza cyo kumenya uruhare rwaryo mu iterambere ry'igihugu.

    Yavuze ko muri ayo masezerano inzego zombi zashyizeho umukono azafasha abanyeshuri b'abanyarwanda kuvoma ubumenyi nabo bakazabusangiza abandi.

    Ayo masezerano yashyizweho umukono mu gihe i Kigali hari hateraniye inama ihuza abo mu rwego rw'uburezi, abo mu nzego zifata ibyemezo, muri dipolomasi no mu rwego rw'abikorera baturutse mu bihugu 65 mu 160 bigize Ihuriro ry'Abajyanama ba za Guverinoma muri Siyansi, INGSA.

    Intego nyamukuru yayo ni ugushaka ibisubizo bishingiye kuri siyansi, by'ibibazo bibangamiye Isi birimo ibyatewe n'icyorezo cya Covid-19, ihindagurika ry'ibihe n'ibyerekeye ku ikoranabuhanga ritera imbere byihuse.

    Prof Romain Murenzi wigisha mu ishuri rikuru ry'ubumenyi ngiro rya Worcester Polytechnic Institute muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wanabaye minisitiri w'Uburezi mu Rwanda, yagaragaje ko gushora mu ikoranabuhanga biza ku isonga mu guteza imbere igihugu.

    Yasabye abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda kubyaza umusaruro amahirwe babona ndetse no kurushaho kwimakaza ikoranabuhanga mu byo babakora.

    Yabasabye kandi kurushaho kurangwa n'imyitwarire myiza mu myigire yabo no gukomeza kuzirikana akamaro k'ikoranabuhanga mu guteza imbere igihugu.

    Aya masezerano yitezweho gufasha Abanyarwanda guteza imbere ikoranabuhanga

    Minisitiri Twagirayezu ashyira umukono kuri ayo masezerano

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Siyansi mu ntara ya Quebec muri Canada akaba no mu bagize Inama y'Ubutegetsi ya Kaminuza y'u Rwanda, Prof Remi Quirion, ashyira umukono ku masezerano

    Abanyarwanda bagiye koroherwa kwiga muri Canada

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasinywe-amasezerano-azafasha-abanyarwanda-kujya-gukarishya-ubumenyi-muri

  • Lyn Maline yasubiranyemo ubuhanga Wahinduye… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi akaba n'umusizikazi Lyn Maline yagaragaje impano idasanzwe ubwo yasubiragamo indirimbo ikunzwe n'abatari bacye 'Wahinduye Ibihe' y'umuramyi Chryso Ndasingwa witegura gutaramira muri BK Arena.

    Ubusanzwe, yitwa Tuyishimire Maline akaba yifashisha amazina ya Lyn Maline mu myuga akora irimo ubusizi n'ubuhanzi. Uyu mukobwa ukiri muto wiga ibijyanye n'ubuvuzi mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza y'u Rwanda, akomoka mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Lyn Maline usengera muri Kiliziya Gatolika, yatangaje ko yahisemo gusubiramo indirimbo yitwa 'Wahinduye Ibihe' ya Chryso Ndasingwa kuko asanzwe akunda injyana uyu muramyi aririmbamo n'imyandikire ye y'indirimbo ze yuje ubuhanga.

    Yagize ati: 'Kuva namumenya yanteye imbaraga mu byo nkora ambera n'icyitegererezo. Ubusanzwe, ndi umuntu ufite ubushobozi bwo kwandika indirimbo zanjye kandi zikaba nziza gusa kubera ko nakunze ibihangano bye byatumye ntekereza gutangirira kuri 'cover' y'indirimbo ye izanjye zikazaza ziyikurikira.'

    Lyn wagaragaye mu ndirimbo zirimo iyitwa 'Mfura nagize bucura' yahuriyemo na Hug Keane ndetse n'iyitwa 'Dushime umucunguzi' ya VOCE DOLCE Group, yabwiye InyaRwanda ko gusubiramo indirimbo y'umuhanzi afata nk'icyitegererezo cye ari umugisha ukomeye yizeye ko uzamubera ikiraro gishobora kumugeza ku nzozi ze.

    Ati: 'Ni amahirwe akomeye cyane kandi bikaba n'umugisha kuba narabashije gukora indirimbo y'umuhanzi w'icyamamare nk'uyu. Ikindi, nizera ko ari ikiraro cyiza kizangeza ku inzozi zanjye zo kuba umuhanzi usakaza ubutumwa bwiza abinyujije mu ndirimbo.'

    Uyu muhanzikazi, yavuze ko abamufashije gutunganya iyi ndirimbo harimo Director Malvin Pro, Mbaga Tuzinde Uwitonze, The Winner Record Studio, na Director Jadish.

    Maline yasobanuye ko intego ye kugeza ubu ari ugukora umuziki ku buryo uzajya yumva ibihangano bye 'azajya agira icyo asigarana kandi cyamwubaka kikamuhindurira ubuzima.'

    Uyu muhanzikazi w'impano itangaje, yasabye abakunzi be kumuha ibitekerezo ku bihangano abagezaho, ibyiza bakabishima kandi bakamubwira n'icyo yakora ngo birusheho kugenda neza, ari nako bamubera intumwa nziza mu gutuma ibihangano bye bigera kuri benshi.

    Cryson Ndasingwa akaba agiye gutigisa BK Arena mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere ,mu gitaramo yise ”Wahozeho Album Launch” kizaba kuri iki Cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024.


    Lyn Maline yasubiyemo indirimbo ya Chryso Ndasingwa

    Asanzwe ari umuhanzikazi ubuhuza n’ubusizi

        
    Ni umukristo wa Kiliziya Gatolika, akunda no kwifashishwa mu ndirimbo z’amakorali menshi


    Yizeye ko gusubiramo indirimbo ya Chryso bizamugeza ku nzozi ze

    “>Kanda hano urebe indirimbo ‘Wahinduye Ibihe’ yasubiwemo na Lyn Maline

    “>

    “>Kanda hano urebe ‘Wahinduye Ibihe’ y’umwimerere yahimbwe na Chryso Ndasingwa

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142622/lyn-maline-yasubiranyemo-ubuhanga-wahinduye-ibihe-ya-chryso-ndasingwa-ugiye-gutigisa-bk-ar-142622.html

  • Bamwe mu bahoze bayobora Rayon sports barateranya Leta n'abaturage. #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ni imwe mu makipe afite izina rikomeye mu mupira w'amaguru mu Rwanda ndetse no mu karere. Ni ibigwi ikomora ku bikombe yatwaye mu myaka hafi 60 imaze ishinzwe, amazina akomeye y'abakinnyi yareze, n'ibindi biyihesha ishema mu ruhando rw'andi makipe.

    Iyo rero 'Gikundiro'( akabyiniriro yahawe n'inkoramutima zayo) idatwara ibikombe, kandi siyo kipe yonyine inyuzamo ikagira ibihe by'umusaruro muke, bamwe mu bakunzi bayo bashaka uwo begekaho impamvu, aho kwisuzuma ngo barebe niba mu by'ukuri uruhare runini rutarabaye urwabo.

    Rayon Sports yazahajwe cyane n'ibihe bya Covid-19, ingaruka zayo ziza ziyongera ku bindi bibazo by'ingutu iyo kipe yari isanganywe, birimo ubukene n'imiyoborere idahwitse.

    Ibi si umwihariko wayo gusa, kuko usanga amakipe menshi mu Rwanda abayeho byo kurenza umunsi, ariko byageze kuri Rayon Sports bihumira ku mirari, kuko amikoro ahanini iyakesha abakunzi bayo.

    Mu gihe nibura ayandi makipe afite inkunga iva muri Leta, birumvikana ko kuba Covid-19 yarajegeje ubukungu bw'abafashaga Rayon, byayigizeho ingaruka zihariye.

    Abasangiye ubusa rero koko bitana ibisambo. Ubukene buturutse ahanini kuri icyo cyorezo bwanakuruye amacakubiri, maze kuva ku bafana kugeza no ku bayobozi barashyamirana hagati yabo, hafi guterana ibyuma. Byasabye ko inzego nkuru z'Igihugu zihagurukira ibibazo bya Rayon Sports, ngo zitabare uwo muryango w'abaturage benshi.

    Ni uko Perezida wa Repubulika yashinze Minisitiri w'Imikino gusesengura no gukemura ibibazo bya Rayon Sports, maze, mu gushaka umuti urambye, Minisitiri Aurore Munyangaju nawe yiyambaza Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, cyane ko ari narwo rufite mu nshingano imiryango nka Rayon Sports.

    Nyuma y'ubusesenguzi bwimbitse, byaje kugaragara ko ikibazo nyamukuru cy'iyi kipe gishingiye ku miyoborere mibi n'amategeko atari akijyanye n'ibihe.

    Komisiyo y'abanyamuryango ba Rayon Sports(yari iyobowe na Murenzi Abdallah wigeze no kuba Perezida w'iyi kipe) yashyizweho, ihabwa inshingano zo kuvugurura ayo mategeko, ndetse no gutegura amatora y'ubuyobozi bushya, bwagombaga gusubiza ibintu mu buryo. Uko niko muw'2020 hashyizweho Komite nshya ya Rayon Sports, iyobowe na Perezida Jean-Fidèle UWAYEZU.

    Iyi Komite yagombaga guhangana n'uruhuri rw'ibibazo, birimo kunga 'abareyo', kwishyura imyenda ikabakaba miliyari, kugarura ubumwe bw'abareyo, no guca akajagari kari karabaye akarande mu miyoborere ya Rayon Sports.

    Nubwo intego zitaragerwaho 100%, abazi neza Rayon Sports yo hambere, bishimira ko ubu iyi kipe ari intangarugero mu gukorera mu mucyo, ndetse byatangiye no gutanga umusaruro, nko kongera umubare w'abafatanyabikorwa (sponsors), guhembera abakozi ku gihe, kwirinda imanza zishingiye ku kwica amategeko, n'ibindi byiza buri wese mu bakunda umupira w'amaguru bashima.

    Burya rero hari abantu bagorwa no kwakira vuba impinduramatwara, cyane cyane abumva yarabakuye amata mu kanwa. Ntawe utazi ko hari abatishimiye ko akajagari mu mikoreshereze y'umutungo wa Rayon kacitse( cyangwa kagabanutse), kuko hari abo kagaburiraga.

    Nk'uko twabivuze haruguru, amakipe yose siko buri mwaka atwara ibikombe. Hari n'ayo tuzi mu Rwanda no mu mahanga baturusha ibigwi muri ruhago, amaze imyaka itabarika atazi igikombe. Nyamara ntibiba intandaro y' umwiryane, nk'uwo tubona muri Rayon iyo itabaye iya mbere muri shampiyona, nk'uko biyigendekeye muri iyi myaka 5 ishize.

    Aho gushyira mu gaciro ngo barebe impamvu zo kubura ibyo bikombe, zirimo bwa bukene twavuze, ndetse na bamwe mu bakunzi ba Rayon bayitereranye(simvuze abayigambanira), hari abashaka uwo bagerekaho umutwaro, bikababaza kurushaho iyo hagaragayemo n'ababaye mu buyobozi bw'ikipe, kandi bo nibura bagombye kuba bazi ibisabwa ngo wegukane igikombe.

    Urugero rwa hafi, ni amagambo uwitwa Saïd HABIYAKARE, wabaye Visi-Perezida wa Rayon Sports, yavugiye mu kiganiro cy'imikino kuri Radiyo FINE FM, kuri uyu wa gatanu tariki 03 Gicurasi 2024, aho yunze mu ry'abavuga ngo' RGB na Minisport bambuye Rayon Sports ba nyirayo'! Bwana Habiyakare yagize ati:' Uko Rayon sports iyobowe ubu n'ibibazo ifite, niko babyifuza, kandi nibabishaka bazabikemura'.

    Habiyakare Saïd kandi yongeyeho ko nta kuntu Perezida wa Repubulika yaba atazi neza ikibazo cya Rayon Sports, kandi 'aramutse abishatse nta nubwo byamutwara amasegonda 30 ngo agikemure,abonye kibangamiye abaturage. That's it'.

    Ibi bisobanuye ko ubuyobozi butakemuye ibibazo bya Rayon Sports, ahubwo bwayishyize mu maboko mabi, ndetse bukaba bwishimiye ibibazo ifite, kuko '.muri bariya bise ntawe umusonga ubuza gusinzira iyo Rayon Sports yatsinzwe'.

    Basomyi ba Rushyashya, hari uguteranya ubuyobozi n'abakunzi batabarika ba Rayon Sports kuruta uku?

    Nibyo, Rayon Sports ntiyahiriwe n'uko yari yateguye gahunda cyane cyane muri uyu mwaka w'imikino wa 2023/2024. Impamvu zashakirwa ku kuba yaratakaje abakinnyi benshi bakomeye kandi hagati mu irushanwa. Utaribwa ntamenya kurinda, kandi ndahamya ko Abakunzi n'abayobozi ba Rayon bashobora kuba bahakuye isomo, kuko ingorane zigisha gushaka ibisubizo.

    Birashoboka ko Habiyakare Saïd yarenzwe n'amarangamutima, akitwara nk'umufana wifuriza kipe guhora ku isonga.Yewe biranashoboka ko yagize igihunga cya micro akavuga ibyo atateguye, cyane ko ngo yashubije abanyamakuru avuye mu bitotsi. Twese turi abantu, kunyerera ku ijambo ntawe bitabaho.

    Ariko se koko, umuntu w'inararibonye nka Saïd Habiyakare wabaye mu nzego z'ubuyobozi, (umusirikari mu Ngabo z'Igihugu, Konseye wa Nyamirambo mu bihe bitanoroshye, Perezida w' inama y'ubutegetsi ya Banki y'Abaturage ya Nyamirambo twese tuzi uburyo gucunga amafaranga bigorana, …) niwe utazi ko ubuyobozi bw'u Rwanda budashobora kugambirira igikorwa kibangamiye abaturage?

    Nka bundi buhe se yumvise Perezida Kagame yamenye igihangayikishije Umunyarwanda akacyirengagiza?

    Bwana Habiyakare, tugusabye guca bugufi ugasaba imbabazi abo wateranyije na rubanda, bitaba ibyo, amagambo wavugiye kuri Fine FM tukayafata nk'ihame wemera.

    The post Bamwe mu bahoze bayobora Rayon sports barateranya Leta n'abaturage. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bamwe-mu-bahoze-bayobora-rayon-sports-barateranya-leta-nabaturage/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bamwe-mu-bahoze-bayobora-rayon-sports-barateranya-leta-nabaturage

  • Perezida Kagame yakiriye Prof Romain Murenzi na Prof Remi Quirion – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byasobanuye ko Perezida Kagame n'aba bahanga baganiriye ku buryo bwo kwagura ubujyanama kuri guverinoma mu bijyanye na siyansi mu gihe i Kigali hari kubera inama y'Ihuriro ry'Abajyanama ba za Guverinoma muri Siyansi, INGSA.

    Byagize biti 'Kuri iki gicamunsi kuri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Prof Romain Murenzi wigisha muri Worcester Polytechnic Institute na Prof Remi Quirion, Umuyobozi ushinzwe siyansi muri Quebec, baganira ku kwagura ubujyanama muri siyansi buhabwa guveronoma mu gihe ihuriro INGSA riri gukorera inama i Kigali.'

    Iyi nama yatangijwe na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, tariki ya 1 Gicurasi 2024. Iri guhuza abo mu rwego rw'uburezi, abo mu nzego zifata ibyemezo, muri dipolomasi no mu rwego rw'abikorera baturutse mu bihugu 65 mu 160 bigize iri huriro. Ni ubwa mbere ibereye ku mugabane wa Afurika.

    Intego nyamukuru yayo ni ugushaka ibisubizo bishingiye kuri siyansi, by'ibibazo bibangamiye Isi birimo ibyatewe n'icyorezo cya Covid-19, ihindagurika ry'ibihe n'ibyerekeye ku ikoranabuhanga ritera imbere byihuse.

    Prof Murenzi (ubanza ibumoso) yigisha mu ishuri rikuru rya Worcester

    Prof Remi Quirion ashinzwe siyansi mu ntara ya Quebec


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-prof-romain-murenzi-na-remi-quirion

  • Nyanza: Umukingo wagwiriye inzu umusaza wari uyirimo arapfa – #rwanda #RwOT

    Uyu mukingo wagwiriye inzu uyu musaza w'imyaka 80 wari ufite abana bane yari aryamyemo, aho iherereye mu Mudugudu wa Kavumu B, mu Kagari ka Nyarusange.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko inzu uyu musaza yarimo yagwiriwe n'umukingo ubwo umugore we yari atetse ndetse ari na we wahise atabaza abaturanyi bahita bamutabara ariko basanga itaka ryarengeye inzu ndetse uyu musaza yamaze gushiramo umwuka.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, we yavuze ko hamaze iminsi muri aka Karere hagwa imvura ashimangira ko umuntu umwe ari we wagwiriwe n'inzu ndetse hari izindi nzu zagiye zigwa ndetse hari imyaka yatwawe n'imyuzure, aboneraho gusaba abaturage batuye mu nzu zitameze neza kuzivamo mu kwirinda ingorane.

    Ati 'Turakangurira abaturage kureba inzu zimeze nabi kuzivamo kugira ngo zitazabagwaho kuko n'iriya ntiyari imeze neza.'

    Yongeyeho ko hari ubutabazi buri gukorwa kuko bari gufasha kuko bari kugenda bashakira abatuye mu nzu zitameze neza aho kuba hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    I Nyanza inzu yagwiriwe n’umukingo umusaza wari uyirimo ahita yitaba Imana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umukingo-wagwiriye-inzu-umusaza-wari-uyirimo-arapfa

  • Miss Naomie, Gahongayire na Bamenya mu banyot… – #rwanda #RwOT

    Kuva Chryso Ndasingwa yatangaza amatariki y'igitaramo cye yise 'Wahozeho Live Concert' kizabera mu nyubako ya BK Arena, abanyarwanda baba abatuye mu Rwanda n'ababarizwa mu mahanga by'umwihariko ab'ibyamamare mu nzego zose, bakomeje gushyira hanze amashusho agaragara ko bafite inyota yo kuzitabira iki gitaramo cyitezweho gusiga inkuru, ari na ko bashishikariza abandi kuzakitabira bagahurirayo.

    Muri abo, harimo abakinnyi ba filime nka Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya, Bahavu Tracy, Muvunyi Cyuzuzo Ange uzwi nka Mimi muri filim Indoto, Dogiteri Nsabi, Nyampinga w'u Rwanda wa 2020 Nishimwe Naomie, Kathia Kamali, ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga nka Mudakikwa Pamella, Kimenyi Tito;

    Abaramyi bakomeye barimo Aline Gahongayire, Dominic Ashimwe, Aime Uwimana, Uwineza Rachel, Gabby Kamanzi, Agasaro Tracy, Ben na Chance, Gentil Misigaro, Adien Misigaro, Prosper Nkomezi, Muhoza Maombi, Serge Iyamuremye;

    Abanyamakuru b'ibyamamare nka Egidie Bibio wa Televiziyo Rwanda, Blandy Star, Ally Soudy, Chita Magic, impanga zimenyerewe mu mbyino gakondo; Joselyne Mpinganzima na Ngwinondebe Josette [Jo Twins], n’abandi benshi.

    Umuramyi Ndasingwa Jean Chrysostome wamamaye nka Chryso Ndasingwa uri mu bahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gukorera igitaramo cye cya mbere mu nyubako ya mbere yakira abantu benshi mu Rwanda ya BK Arena.

    Ni intambwe ikomeye ateye mu muziki we kuko ateguye igitaramo kidasanzwe mu gihe gito cyane kingana n’imyaka itatu n’amezi macye amaze mu muziki. Abaye umuramyi wa kabiri mu Rwanda ukora umuziki ku giti cye uteguriye igitaramo muri BK Arena nyuma ya Israel Mbonyi umaze kuhataramira inshuro ebyiri.


    Chryso Ndasingwa umaze imyaka itatu mu muziki agiye gukora igitaramo gikomeye

    Chryso Ndasingwa akorera umurimo w’Imana muri New Life Bible Church Kicukiro. Yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akurira mu muryango w'Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu gihe cya Covid-19.

    Uyu musore wizihiza isabukuru y’amavuko buri tariki 03 Gicurasi, yatangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bw'umwuga mu bihe bya Covid-19, aho yagendaga aririmba indirimbo zo mu gitabo akazisubiramo mu buryo bugezweho. 

    Ni indirimbo zashyirwaga kuri YouTube ye, abenshi bakagaragaza ko afite impano kugeza ubwo nawe aje gushyira hanze indirimbo ye bwite yise 'Mubwihisho'.

    Tariki 05 Gicurasi 2024 ni bwo amaso yose y’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda azaba yerekejwe i Remera kuri BK Arena ahazabera igitaramo cy’amateka cy’umukozi w’Imana, Chryso Ndasingwa, aho azaba amurika umuzingo we wa mbere yise ‘Wahozeho’ ugizwe n’indirimbo 18 zatumbagije izina rye. 

    Ni igitaramo cyiswe “Wahozeho Album Launch” akaba ari na cyo cya mbere uyu muramyi uri no kuminuza muri tewolojiya azaba akoze mu mateka ye. Iki gitaramo yacyitiriye indirimbo ye yabaye intero n’inyikirizo ku bakunzi benshi b’umuziki wa Gospel, iyo akaba ari iyitwa “Wahozeho”. 

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Chryso Ndasingwa yabajijwe uko yiyumva kuba agiye gukorera muri BK Arena igitaramo cye cya mbere, asubiza ko ari inzozi ze zibaye impamo. Ati “Ndumva nezerewe cyane kuko cyari icyifuzo maranye iminsi myinshi, none ndashima Imana ko yaduciriye inzira”.

    Yavuze ko Album ye ya mbere “Wahozeho” agiye kumurika igizwe n’indirimbo 18 zikubiyemo ubutumwa bw’amashimwe menshi ku Mana nk’uko umwanditsi wazo abisobanura ati: “[Album] Isobanuye ikoraniro y'abantu batabarika bazanye intego imwe yo kuramya uwahozeho kandi uzahoraho”.

    Impamvu yahisemo inyubako ya BK Arena, Chryso Ndasingwa yavuze ko yabonye nta handi hantu habereye abakunzi b'umuziki we uretse muri iyi nyubako yabengutswe n'abantu bose mu bice byose. 

    Ati 'Ntabwo ari ubwa mbere nje gutaramira aha ariko ni ubwa mbere ngiye kuhakorera igitaramo cyanjye. Narebye ahantu hakwiriye mbona aha niho hantu heza cyane.'

    Agaruka ku bushobozi afite bwo kuzuza BK Arena, inyubako itinywa cyane n'abahanzi kubera ubunini bwayo, Chryso Ndasingwa yavuze ko nta mpungenge na nke afite zo kuba iyi nyubako itazuzura kuko urukundo yerekwa mu bihangano bye bigaragaza ko hari benshi bashyigikiye ibikorwa bye.

    Aha yatanze urugero ati 'None se niba indirimbo 'Wahozeho' imaze kurebwa n'abarenga 1,000,000 kandi ari abantu batandukanye, ubwo haburamo abantu 10,000 muri iyo Miliyoni baza kunshyigikira?'

    Muri iki gitaramo Chryso Ndasingwa azaba ari kumwe n’abaramyi basizwe amavuta y’Imana barimo Aime Uwimana, Josh Ishimwe, Papi Clever na Dorcas, True Promises Ministries, Himbaza Club na Asaph Music International. Imiryango izaba ikinguye kuva saa kumi z’umugoroba.

    Amatike yo kwinjira muri uyu mugoroba w’amashimwe uzayoborwa na Tracy Agasaro, ari hafi gushira, akaba aboneka kuri www.ticqet.rw. Ushobora no guhamagara nimero zikurikira bakagufasha kubona itike byoroshye; 0784237492; 0788838879; 0788622852.

    Abari kugura amatike mbere y’uko igitaramo kiba bari kubyungukiramo cyane kuko ibiciro biri hasi. Itike ya Silver [mu myanya isanzwe] iragura 5,000 Frw mu gihe ku munsi w’igitaramo izaba igura 10,000 Frw. Itike ya Premium iragura 10,000 Frw mu gihe ku ku muryango izaba igura 15,000 Frw.

    Itike ya Gold iragura 12,000 Frw mu gihe ku munsi w’igitaramo izaba igura 17,000 Frw. Platinum iragura 15,000 Frw mu gihe izaba igura 20,000 Frw ku munsi w’igitaramo. Itike ya Diomond wagereranya na VVIP iragura 20,000 Frw mu gihe ku munsi w’igitaramo izaba igura 25,000 Frw. Kanda HANO ugire itike zitarashira.



    Hasigaye amatike macye yo kwinjra muri “
    Wahozeho Album Launch”

    Igitaramo cya Chryso Ndasingwa kizabera muri BK Arena kuwa 05 Gicurasi 2024

    Apotre Masasu niwe uzigisha ijambo ry’Imana mu gitaramo cya Chryso Ndasingwa


    Ibyamamare mu ngeri zitandukanye binyotewe no kuzitabira igitaramo cya Chryso Ndasingwa


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142590/miss-naomie-gahongayire-na-bamenya-mu-banyotewe-nigitaramo-cya-chryso-ndasingwa-gisigaje-a-142590.html

  • Ikipe ya Police FC yegukana igikombe gikomeye hano mu Rwanda -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Police FC yegukanye Igikombe cy'Amahoro cya 2024 nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

    Police FC izahabwa miliyoni 12 Frw, izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2024/25.

    Bugesera FC yakinaga umukino wa nyuma bwa mbere mu mateka yayo, izahabwa miliyoni 5 Frw.

    Ni ubwa kabiri Police FC yegukanye Igikombe cy'Amahoro nyuma y'icya 2015 itsinze Rayon Sports.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-police-fc-yegukana-igikombe-gikomeye-hano-mu-rwanda-amafoto/

  • Icyuho mu miyoborere y'urwego rw'akagari – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu biganiro byabahuje na Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere ya Sena kuri uyu wa 3 Gicurasi 2024, bitegura gahunda yo kujya mu baturage gusuzuma uruhare rw'imihigo mu iterambere ry'abaturage.

    Umunyamabanga Mukuru wa RALGA, Ladislas Ngendahimana yagaragaje ko mu nzego z'ibanze hari ibyuho byinshi mu byerekeye imiyoborere ariko mu rwego rw'akagari hakwiye kugira igikorwa kugira ngo abakemura ibibazo by'abaturage mu buzima bwa buri munsi babe ari abantu bafite ubushobozi.

    Ati 'Ku rwego rw'akagari ni bo basabwa kubika amakuru yose no kwegera abaturage ariko hagize kuba abakozi bake ariko hagakurikiraho no kugira ubushobozi buke.'

    'Kubona muri iki gihugu umunyeshuri wize amashuri yisumbuye gusa ari we usabwa kuyobora urwego rw'akagari, ari we usabwa gukemura ibibazo byose by'abaturage, ari we usabwa guhuza gahunda zose za Leta kuri ruriya rwego tubona harimo ikintu gikwiye kunozwa.'

    Yagaragaje ko mu nzego z'ibanze kandi haba ikibazo cy'uko abaturage bagira uruhare mu gutanga ibitekerezo mu itegurwa ry'imihigo ariko ntibamenyeshwe ibyavuyemo.

    Ati 'Tubona abaturage badahabwa amakuru ku byavuye mu gutegura imihigo, batanga ibitekerezo mu gutegura imihigo ariko nyuma yo kuyitegura icyo guhabwa amakuru tubona bitanoze. Cyane cyane ku mihigo itarashyizwe mu bikorwa.'

    Mu bindi bibazo yagaragaje harimo ko bizitira inzego z'ibanze mu miyoborere harimo kuba badafite uburyo burambye bwo kubika amakuru ku buryo hari uwo babaza amakuru y'ibyakozwe uyu munsi akayatanga ariko nyuma y'iminsi mike akazatanga anyuranye na yo rimwe na rimwe yaba ari imibare ikaba iri munsi y'iyatanzwe mbere.

    Yagaragaje jko mu gihe hagiye gusuzumwa ibyagezweho mu mihigo hakwiye kwinjizwamo njyanama y'umudugudu ku buryo bazajya kumenyesha abaturage ibyavuyemo.

    Mu Rwanda hari utugari 2,148 n'imidugudu 14,837.

    Ubuyobozi bwa RALGA bweretse Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere ya Sena ko hakenewe gukorwa byinshi ngo inzego z’ibanze zibashe gukora neza imirimo yazo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ralga-yagaragaje-icyuho-mu-miyoborere-y-urwego-rw-akagari

  • Abanyarwanda bategujwe gukirigita ifaranga mu nama ya 'Africa CEO Forum' itegerejwe i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni Inama izenguruka mu bihugu bya Afurika, aho yaherukaga mu Rwanda mu 2019, naho mu mwaka ushize ikaba yari yabereye muri Côte d'Ivoire.

    Abakuru b'ibihugu batanu, ba Minisitiri b'Intebe batatu n'abandi baminisitiri barenga 60 bazaba bari muri iyi nama, yatangiye kuba bwa mbere mu 2012.

    Ubushake bwo kwitabira iyi nama ku rwego mpuzamahanga buri hejuru cyane, dore ko ari yo ya mbere ihuza abikorera iri kuri uru rwego ku Mugabane wa Afurika wose.

    Ibigo byo mu mahanga bizayitabira ni ibifite imari shingiro itari munsi ya miliyoni 10 z'Amayero, cyangwa se arenga miliyari 12 Frw. Abayobozi bakuru b'ibyo bigo (CEO) cyangwa se ababishize (Founders), nibo bagomba kwitabira iyi nama.

    Aba bayobozi bakuru b'ibigo bizitabira iyi nama bo ubwabo barenga 1000, kandi bose bakaba abakire bari ku rwego rwo hejuru.

    Ibihugu 73 bizaba bihagarariwe, mu gihe abanyamakuru 200 baturutse imihanda yose y'Isi bazaba bateraniye i Kigali.

    Amakuru IGIHE yamenye avuga ko umubare w'abashaka kwitabira iyi nama uri hejuru cyane kuruta umubare w'ababa bateganyijwe kuyitabira, ibyumvikanisha inyota ifitiwe bitari mu Rwanda gusa, ahubwo no ku rwego mpuzamahanga.

    Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rusanzwe rugira uruhare mu gutegura iyi nama, rwahize ko nk'uko bisanzwe, u Rwanda rwiteguye kwakira abashyitsi ku buryo bazataha banyuzwe.

    Umuyobozi warwo, Francis Gatare, yavuze ko imyiteguro iri kugenda neza, kandi ko u Rwanda rumaze kubaka ubunararibonye buhambaye mu kwakira inama ziri kuri uru rwego.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, uyu Muyobozi yavuze ko Urwego ayoboye rwiteguye kwakira aba bashyitsi b'imena, icyakora avuga bitagomba kurangirira mu kubakira gusa.

    Ati 'Ni abashyitsi, ni abakerarugendo, baba baje bitwaje amafaranga menshi bakeneye gusiga mu gihugu cyacu, yaba ari mu macumbi, yaba ari 'taxi' bazakoresha, yaba ari mu mafunguro n'ibindi bazakoresha hano, ni amahirwe adasanzwe kuko baba baje bafite ubushobozi.'

    Abanyarwanda bitegure gukirigita ifaranga

    Inama nk'iyi ishobora gusiga akayabo mu gihugu, aka kayabo kakaribwa n'abashoramari bafite ibikorwa mu Rwanda, ariko nanone bakaba bazi neza ibyo barimo.

    Gatare yavuze ko 'Kuva [abashyitsi] bageze ku kibuga cy'indege bagafata 'taxi', kugera aho bajya gucumbika, aho bafungura na nyuma aho bajya gutemberera, kwidagadura… ibyo byose ni [amahirwe] ku bacuruzi.'

    Gusa uyu muyobozi yasobanuye ko aya mahirwe akeneye kuyakorera, ati 'Ariko noneho ni inshingano zacu twese tuba twahuye n'abo bashyitsi kugira ngo tubahe serivisi nziza, ibanogeye, ifite agaciro. Niba ufite 'taxi' ibe ari 'taxi' isukuye, isa neza, ifite ibisabwa byose itazazimira mu muhanda cyangwa se ngo imuteze ikindi kibazo cyatuma aseba cyangwa agasebya igihugu.'

    'Niba ari abantu batanga amafunguro, aho baje kuyakirira hagomba kuba hasukuye, bateguye ibintu byiza bishimishije kugira ngo [abo bashyitsi] bazagende banaranga aho bakiriwe ko baryohewe kandi ko bakiriwe bafitiwe urugwiro. Ni inshingano za buri wese kugira ngo serivisi dutanga ibe ihesha agaciro igihugu cyacu.'

    Uyu Muyobozi yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye gucuruza mu buryo bufatika, na cyane ko abashyitsi ari abatunzi bakomeye.

    Ati 'Dukwiriye gucuruza pe! Aba bantu baje bafite ubushobozi, bafite amafaranga menshi baratunze, ni abayobozi ndetse benshi batangije amasosiyete akomeye. Ubwo rero ni byiza ko tugira ibyo ducuruza byinshi, ndetse niba n'umuntu aguze kimwe ukamushishikariza gufata icya kabiri n'icya gatatu, tukamenya gucuruza kugira ngo amafaranga baba bazanye mu gihugu cyacu bayahasige bishimye ndetse batumizeho baboherereze n'ayandi.'

    Amahirwe ku bashoramari b'Abanyarwanda

    Nk'inama igiye kubera mu Rwanda, RDB yakoze ibishoboka byose kugira ngo umubare w'Abanyarwanda bazayitabire uzabe ari munini.

    Nibura 15% by'Abazitabira iyi nama ni Abanyarwanda, ndetse abifuza kwiyandikisha baracyafite ayo mahirwe kugera ku itariki ya 9 Gicurasi uyu mwaka, mu gihe kwiyandikisha ku banyamahanga byarangiye.

    Ibigo 120 byo mu Rwanda nabyo bizaba biri muri iyi nama.

    Gatare yavuze ko uretse kuba u Rwanda rukoresha uyu mwanya mu kwerekana amahirwe y'ishoramari rufite, aya ari andi mahirwe ku bashoramari b'Abanyarwanda kuko bashobora kubaka umubano n'abashoramari mpuzamahanga, ashobora kubaviramo amahirwe y'imikoranire.

    Mu 2023, u Rwanda rwakiriye ishoramari rifite agaciro ka miliyari 2.4$, inyongera ya 50% ugereranyije n'umwaka wari wabanje. Hamwe muho rituruka ni ku bashoramari bitabira inama nk'izi, bakerekwa amahirwe ari mu Rwanda.

    Gatare yashishikarije abashoramari bo mu Rwanda gufatirana aya mahirwe bakubaka umubano n'abashoramari mpuzamahanga, kuko rimwe na rimwe biba bishobora kubyara amahirwe yo gukorana

    Yagize ati 'Mu ishoramari [twakira] hari abatangira imishinga yabo ariko hari n'abatangira imishinga bafatanyije n'abo basanzwe mu gihugu.'

    Ku rundi ruhande, Abanyarwanda bashobora gusaba kuzahura n'abashoramari runaka bazitabira iyi nama, wenda bakaba baganira ku buryo bw'imikoranire.

    Abanyarwanda biteguye bate?

    Mu nama RDB yagiranye n'abashomari b'Abanyarwanda, bagaragaje ko bishimiye azaboneka muri iyi nama, ndetse ko bageze kure imyiteguro yayo.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuyobozi nshingwabikorwa w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda (PSF), Stephen Ruzibiza, yavuze ko bari kurushaho gukwirakwiza amakuru y'imyiteguro kuri iyi nama, ndetse bakaba bashobora no gufasha abashomari bo mu Rwanda guhura n'abashoramari bo mu bindi bihugu bazitabira iyi nama.

    Yongeyeho ko “Ubushake bwo kwitabira iyi nama [ku bashoramari bo mu Rwanda] buhari, abacuruzi bayitegerezanyije ubwuzu bwinshi.”

    Abayobozi bazitabira iyi nama, yaba mu nzego z'abikorera n'inzego za Leta, ni abayobozi bafite uruhare runini ku kugena amerekezo y'ubucuruzi ku Mugabane wa Afurika, cyane nko mu gushyira mu bikorwa Amasezerano y'Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA.

    Francis Gatare yavuze ko iyi nama itanga amahirwe mu kurushaho kurebera hamwe uburyo ibibazo bigituma aya masezerano adatanga umusaruro bitangira kwigwaho.

    Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, William Ruto wa Kenya, Filipe Nyusi wa Mozambique, Omar Guelleh wa Djibouti na Mokgweetsi Masisi wa Botswana ni bamwe mu bazitabira iyi nama, nubwo amakuru IGIHE yamenye avuga ko hashobora kuboneka abandi bayobozi 'babiri cyangwa batatu' bemeza kuzaboneka i Kigali.

    Minisitiri w'Intebe wa Côte d'Ivoire, Robert Beugré Mambé, uwa Guinea, Amadou Bah ndetse n'uwa São Tomé and Príncipe, Patrice Trovoada bazaba bari i Kigali.

    Abayobozi bafite ibigo bikomeye bifite ishoramari i Kigali nabo ntibazatangwa, barimo nka Paul Russo uyobora KBC Group Plc, Stephen Gitarama uyobora Nation Media Group Plc na Olivier Granet uyobora Kasada Capital Management bazaba babukereye.

    Bamwe mu banyarwanda bari mu bazatanga ibiganiro barimo Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Jean-Chrysostome Ngabitsinze, Clare Akamanzi uyobora NBA Africa, Dr. Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima na Francis Gatare uyobora RDB bose bazaba bahari.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga, Ingabire Paula, Beata Habyarimana uyobora Bank of Kigali Group, Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali na Jack Kayonga uyobora Crystal Ventures bose bazitabira iyi nama.

    Yvonne Makolo uyobora RwandAir, Kampeta Sayinzoga uyobora BRD na Michaella Rugwizangoga ushobora Ishami rishinzwe Ubukerarugendo muri RDB nabo bazaba bari mu bitabiriye iyi nama.

    Umuyobozi Mukuru wa RDB yasabye Abanyarwanda kwitegura neza kuzakira abashyitsi bazitabira ‘Africa CEO Forum’

    Ba rwiyemezamirimo bari bitabiriye iyi nama, basobanuriwe amahirwe izazana mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bategujwe-gukirigita-ifaranga-mu-nama-ya-africa-ceo-forum