Category: Uncategorized

  • APR yatunguwe na Tigers iyitwara igikombe cya Super Cup #rwanda #RwOT

    APR BBC ntabwo yahiriwe n’ijoro ryakeye kuko yatunguwe n’ikipe ya RSSB Tigers BBC ikayitwara igikombe kiruta ibindi mu gihugu 'Super Cup' iyitsinze amanota 78-68.

    Ejo ni bwo hakinwaga umukino wo guhatanira Super Cup 2026 mu bagabo n’abagore muri Basketball, uhuza ikipe yatwaye Shampiyona n’iyatwaye Rwanda Cup.

    Mu bagabo APR BBC yegukanye Shampiyona yakinaga na RSSB Tigers yatwaye Rwanda Cup, ni umukino benshi bumvaga ushobora kuza korohera APR ariko siko byagenze.

    RSSB Tigers ubona ko yiyubatse ndetse ishaka gutanga akazi aho yasinyishije abakinnyi nka; Anthony Tarke, Albert Odero, Antino Jackson, Hagumintwari Steven, Shyaka Olivier, Nyamwasa Bruno na Bizimungu Paul.

    Aba bakaba baraje biyongera kubo iheruka kongera amasezera nka Pitchou Manga, Ishimwe Lars, Irutingabo Fiston na Icyishatse Herve.

    Aba bakinnyi bafite inararibonye bakaba bagoye APR BBC cyane ko abenshi bajyaga bahangana bari muri REG na Patriots, bayifashije kwegukana agace ka mbere ifite amanota 25-22.

    Antino Alvalezes Jackson wahuraga n’ikipe yahozemo, Odero Albert Einstein ni bamwe mu bakomeje gufasha Tigers maze bajya kuruhuka ari 47 kuri 44 ya APR BBC.

    APR BBC yagerageje gushaka uko yakuramo aya manota ariko ahubwo ikinyuranyo gikomeza kugenda kizamuka, Tigers ibatsinda 78-68 yegukana iki gikombe ku nshuro ya mbere, cyakinwaga ku nshuro ya 2 cyane ko umwaka ushize APR BBC yari yacyegukanye itsinze REG BBC.

    Igikombe cya Super Cup mu Bagore cyegukanywe na APR WBBC yatsinze REG WBBC amanota 75-62.

    REG WBBC ntabwo yorohewe na APR WBBC

    APR WBBC yigaranzuye REG WBBC yegukana igikombe cya Super Cup

    Tigers BBC yatsinze APR BBC

    APR BBC mu gahinda bambaraga imidali

    Byari ibyishimo bikomeye kuri RSSB Tigers

    Source : http://isimbi.rw/apr-yatunguwe-na-tigers-iyitwara-igikombe-cya-super-cup.html

  • Ngoma: Umusore yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukecuru ku ngufu #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Ngoma haravugwa inkuru ibabaje y'umusore watawe muri yombi n'inzego z'umutekano akekwaho gusambanya umukecuru ku ngufu, bikaba byateye impungenge n'agahinda mu baturage.

    Amakuru aturuka mu nzego z'ibanze avuga ko ibi byabereye mu Murenge umwe wo muri aka Karere, aho uwo mukecuru w'imyaka irenga 70 bivugwa ko yatewe n'uwo musore nijoro, amusanze mu rugo rwe, akamusambanya ku ngufu mbere yo guhunga. Abaturanyi bavuga ko batabashije gutabara ako kanya kubera ko byabaye mu masaha y'ijoro n'aho uwo mukecuru atuye hatuwe bake.

    Nyuma yo gutabaza, inzego z'umutekano zahise zitangira iperereza, bituma uwo musore afatwa mu masaha make yakurikiyeho. Uwo mukecuru yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima aho ari kwitabwaho n'abaganga, ndetse anahabwa ubufasha bwihariye mu by'ubuzima n'ihungabana.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma bwamaganye byimazeyo iki gikorwa cy'ubugome, busaba ko uwagikoze abiryozwa mu mategeko by'intangarugero. Bwibukije abaturage ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose ridakwiye kwihanganirwa, bityo bagasabwa gutanga amakuru ku gihe mu gihe habaye icyaha nk'iki.

    Polisi y'u Rwanda yatangaje ko iperereza rikomeje, isaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurengera abakene n'abageze mu zabukuru, kuko ari inshingano za buri wese kurinda ubuzima bw'abandi.

    Nyuma yo gutabaza, inzego z'umutekano zahise zitangira iperereza, bituma uwo musore afatwa mu masaha make yakurikiyeho.

    Source : https://kasukumedia.com/ngoma-umusore-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanya-umukecuru-ku-ngufu/

  • Urubanza rwa Turahirwa Moses ruzaburanishwa mu bujurire ku wa 16 Gashyantare 2026 #rwanda #RwOT

    Urukiko Rukuru rwa Kigali rwatangaje itariki yo kuburanishaho mu bujurire urubanza rwa Turahirwa Moses, wari wahamijwe icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, agahanishwa igifungo cy'umwaka umwe. Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026, aho byemejwe ko urubanza ruzaburanishwa ku wa 16 Gashyantare 2026, mu gihe hatagize igihinduka.

    Turahirwa Moses yari yarakatiwe n'urukiko ku cyaha cyo kunywa cyangwa gufatanwa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw'urumogi, ndetse n'icyaha cyo gutunda no kubika ibiyobyabwenge. Ubushinjacyaha bwari bwamushinje ibyaha bibiri birimo gukoresha ibiyobyabwenge no kubigira mu bubiko bwe, bikaba byari byagaragajwe nk'ibyaha bihanwa n'amategeko y'u Rwanda.

    Nyuma yo gukatirwa igihano cy'igifungo cy'umwaka umwe, Turahirwa Moses yahisemo kujurira icyo cyemezo, asaba ko cyasubirwamo. Ikirego cye cyakirwaga n'Urukiko Rukuru rwa Kigali ku wa 29 Ukuboza 2025, nyuma y'uko cyari cyatanzwe ku wa 28 Ukuboza 2025.

    Urubanza rwe mu bujurire rutegerejweho gusuzuma niba igihano cyatanzwe mbere cyubahirije amategeko, no kureba niba hari impamvu zatuma gihindurwa cyangwa kigumaho. Abasesenguzi mu by'amategeko bagaragaza ko uru rubanza rushobora gutanga ishusho y'uko inkiko zifata ibyaha bifitanye isano n'ibiyobyabwenge, cyane cyane ku bantu bazwi mu ruhame.

    Kugeza ubu, Turahirwa Moses ategereje umunsi w'urubanza mu bujurire, aho azaba ahabwa amahirwe yo kongera kwisobanura imbere y'Urukiko Rukuru rwa Kigali.

    Urubanza rwa Turahirwa Moses ruzaburanishwa mu bujurire ku wa 16 Gashyantare 2026

    Source : https://kasukumedia.com/urubanza-rwa-turahirwa-moses-ruzaburanishwa-mu-bujurire-ku-wa-16-gashyantare-2026/

  • Minisitiri Ingabire Paula yasobanuye impamvu mu Rwanda imbuga nkoranyambaga zitaratangira guhemba abazikoresha mu buryo bwa Ads #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa kabiri w'Inama y'Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 20, umuhanzi Bruce Melodie yagaragaje impungenge ku kuba Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga batinjiza amafaranga nk'uko bimeze mu bindi bihugu, asaba ko hashyirwaho uburyo bwo kuziha agaciro katuma zitangira guhemba abazikoresha.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yasobanuye ko u Rwanda rwakoze ibisabwa byose ku ruhande rwarwo, ariko hakiri inzitizi zituruka ku bigo bikora izo mbuga nkoranyambaga birimo Meta, YouTube na TikTok. Yavuze ko ibyo bigo bigendera ku bipimo bitatu mbere yo kwemerera igihugu gutangira kwinjiza amafaranga avuye ku mbuga byabo.

    Icya mbere, Minisitiri Ingabire yavuze ko bareba ibijyanye n'umutekano n'ububiko bw'amakuru, imisoro n'ibikorwa remezo by'ikoranabuhanga, aho u Rwanda rwamaze kubyuzuza byose. Icya kabiri, bareba umubare w'abamamaza, bisaba ko igihugu kiba gifite ubushobozi bwo gushora hagati ya 500,000$ na 1,000,000$ mu kwamamaza kuri izo mbuga, binyuze mu kugura amatangazo (ads).

    Icya gatatu, ni uburyo bwo kwishyurwa, aho Minisitiri yavuze ko nabwo bwamaze gutegurwa. Gusa ikikiri imbogamizi ni ukongera umubare w'abamamaza bakoresha izo mbuga nkoranyambaga.

    Perezida Paul Kagame yabajije icyakorwa kugira ngo abo bamamaza biyongere, Minisitiri asobanura ko bisaba ubukangurambaga bwo gukangurira ibigo n'abantu kwamamaza kuri izo mbuga.

    N'ubwo bimeze gutyo, hari Abanyarwanda bake bashobora kwinjiza amafaranga kuri YouTube, ariko bikaba bike cyane kuko ahemberwa ahanini ku barebye ibiriho bari mu bihugu byemerewe, rimwe na rimwe bigasaba kwiyandikisha mu mahanga.

    Guverinoma y'u Rwanda yashimangiye ko izakomeza gukorana n'ibigo by'imbuga nkoranyambaga kugira ngo Abanyarwanda batandukanye batangire kubona umusaruro usesuye w'imbuga bakoresha.

    Minisitiri Ingabire Paula yasobanuye impamvu mu Rwanda imbuga nkoranyambaga zitaratangira guhemba abazikoresha mu buryo bwa Ads

    Source : https://kasukumedia.com/minisitiri-ingabire-paula-yasobanuye-impamvu-mu-rwanda-imbuga-nkoranyambaga-zitaratangira-guhemba-abazikoresha-mu-buryo-bwa-ads/

  • Zari Hassan arifuza impano za miliyoni 67 frw kuri Saint Valentin #rwanda #RwOT

    Zari Hassan yashyize hanze urutonde rw’ibintu bifite agaciro ka miliyoni 67 z’amafaranga y’u Rwanda yifuza ko yazahabwamo impano ku munsi wahariwe abakundana wa Saint Valentin w’uyu mwaka wa 2026.

    Buri tariki ya 14 Gashyantare hizihizwa umunsi w’abakundana, Zari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa kaminuza Brooklyn City College iherereye muri Afurika y’Epfo ndetse akaba n’umwe mu bagore bafite izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga muri aka karere, yanyujije ubu butumwa kuri Instagram na Facebook, agaragaza ko impano yifuza zigizwe ahanini n’imyambaro n’ibikoresho by’imideli bihenze ku rwego mpuzamahanga.

    Agaciro k’ibi bintu byose hamwe gashobora kugera hafi kuri miliyoni esheshatu z’amashilingi ya Kenya aya akabakaba miliyoni 67 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu byagarutsweho cyane ku rutonde rwe harimo amasakoshi yo mu nzu zizwiho guhanga imideli ku isi nka Hermès na Louis Vuitton.

    Nubwo atigeze atangaza ubwoko bwihariye ashaka, amasakoshi aturuka muri izo nzu azwiho kuba ahenze cyane bitewe n’ibikoresho akorwamo n’umwihariko wayo, aho hari agura agera no kurenga miliyoni imwe y’amashilingi ya Kenya.

    Ikindi kintu cyihariye ku rutonde rwe ni imyambaro ya 'abaya’ igera kuri 20. Abaya ni umwambaro wambarwa cyane mu mico y’Abayisilamu, ariko umaze kubona isoko rinini mu mideli ya kijyambere ku rwego mpuzamahanga.

    Bitewe n’ubudodo, imyenda ikozweho n’uwawuhanze, iyi myambaro ishobora gutwara amafaranga menshi, bigatuma igira uruhare runini mu gaciro k’urutonde rwa Zari.

    Nubwo yagaragaje ibi byifuzo by’ibintu bihenze, Zari yibukije ko urukundo rutagarukira ku mpano, ashimangira ko icyubahiro n’urukundo nyakuri bigomba kugaragarira mu buzima bwa buri munsi, atari ku munsi umwe gusa.

    Zari Hassan arifuza impano zihenze kuri St Valentin

    Source : http://isimbi.rw/zari-hassan-arifuza-impano-za-miliyoni-67-frw-kuri-saint-valentin.html

  • Buriya nitwe Ngagi – Bruce Melodie mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano #rwanda #RwOT

    Bruce yatangaje ko abahanzi nyarwanda bifuza ko uruganda rw’umuziki rwakongerwa mu byo leta ifata nk’inkingi za mwamba mu bukerarugendo mu rwego kugira ngo barusheho kongera umutahe wabo bashyira ku musaruro mbumbe w’igihugu.

    Ibi Itahiwacu Bruce yabigarutseho kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026 ubwo yari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kubera muri Kigali Convention Center ku munsi wayo kabiri.

    Yavuze ko nubwo uruganda rw’umuziki nyarwanda rusa n’urwatinze gutangira bijyanye n’amateka asharira igihugu cyanyuzemo by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ko abona igihe kigeze hakongerwa uko rwitabwagaho.

    Bruce yatanze icyifuzo cy’uko mu rwego rwo kuzamura ijanisha rya 5% ubuhanzi bwinjiza ku musaruro mbumbe w’igihugu hakwiye ko ubuhanzi nabwo bwitabwaho ndetse bukongerwa mu gisata cy’ubukerarugendo.

    Melodie ati 'Buriya twebwe ni twe Ngagi! Buriya umuziki winjiza mu madovize kuko wambuka igihugu nta musoro, nta visa bisabye. Ntekereza ko umuziki uramutse witaweho ukanongerwa mu bukerarugendo nabwo bwakurura abantu benshi.'

    Uyu muhanzi ubarizwa mu nzu ya 1:55 AM yasabye abayobozi bafite mu nshingano ibijyanye no kumenyekanisha isura y’igihugu kwegera by’umwihariko abahanzi mu kugeza kure ishusho y’uko imirongo migari y’u Rwanda yifuza ko rugaragara mu mahanga.

    Ati 'Ubuhanzi ni ubundi buryo bwo kugaragaza isura nziza y’igihugu cyacu ku rwego utatekereza. Njyewe nkunze gukoresha amashusho ya hano muri Kigali mu rwego rwo kugira ngo ntange uruhare ariko ntekereza na bagenzi banjye bakwiye kwegerwa.'

    Bruce Melodie yanasabye ko Leta yabafasha mu cyizwi nka 'Monetization’ ku buryo abantu babikora neza bababasha gukorera amafaranga ku mbuga nkoranyambaga ingingo Perezida wa Repubulika yasabye ko byihutishwa.

    Bruce Melodie yasabye ko abahanzi bashorwano imari

    Source : http://isimbi.rw/buriya-nitwe-ngagi-bruce-melodie-mu-nama-y-igihugu-y-umushyikirano.html

  • Tukowote yambitse impeta umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Sinema Nyarwanda, Ilunga Longin wamamaye nka Tukowote yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we bitegura kurushinga.

    Byanyuze mu mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa 6 Gashyantare 2026 agaragaza yateye ivi.

    Tukowote w’imyaka 51, aya mafoto amugaragaza bari Birdie Lounge Kigali barimo bakina Golf, nyuma arapfukama ashyira ivi hasi maze asbaba umukunzi we kuzamubera umugore na we arabyemera.

    Agiye gukora ubukwe nyuma y’uko muri 2021 ari bwo yagombaga kubukora ariko birangira bupfuye kuko umukobwa bari kumwe batakomezanyije.

    Tukowote akaba ari umukinnyi wa filime nyarwanda ukunzwe cyane aho amaze imyaka 17 azikina.

    Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 53 y’amavuko, kugeza uyu munsi ni umwe mu bakinnyi ba sinema bamaze igihe muri uyu mwuga. Amaze imyaka 17 akina filime ndetse kugeza uyu munsi akaba amaze gukina izigera kuri 161.

    Tukowote yambitse impeta umukunzi we

    Source : http://isimbi.rw/tukowote-yambitse-impeta-umukunzi-we.html

  • Umuhanzi Nyarwanda Uzwi nka Chris Hat yasohoye Indirimbo Nshya ( Tsalala) #rwanda #RwOT

    Chris Hat

    Umuhanzi Nyarwanda Uzwi nka Chris Hat yasohoye Indirimbo Nshya yitwa ( Tsalala) Ariko ikaba iri muburyo bushya butamenyerewe hano mu Rwanda, Akaba ari uburyo buzwi nka Acoustis Version.Ubu buryo bivugwako ari uburyo busabako umuhanzi aba ari umuhanga kuko bisabako akoresha Umwimerere wijwirye kuko ntabindi bicurangisho bya musika bibabirimo gucuranga usibye Guitar gusa.

    Umuhanzi Hategekimana Suleiman wamamaye nka Chris Hat ni umuhanzi watangiye umuziki ubwo yafashwaga na Decent Entertainment ya Muyoboke Alexis ariko nyuma baza guhagarika imikoranire ari na byo byatumye uyu muhanzi atongera kugaragara mu ruhando rwa muzika.

    Uyu musore ntago yacitse intege kuko yakomeje gukora umusiki aza nokumenyekana mu ndirimbo zirimo Niko Yaje, Burundu, Amahirwe, Diva, My Baby ndetse n'iyitwa MOTEMA yaherukaga gushyira hanze vuba aha, ariko none ubu akaba yashyize hanze indirimbo Nshya Yitwa Tsalala (Acoustic Version) Ubu ikaba iri kuri Chanel ye ya Youtube wayishaka ukayireba :

    https://youtu.be/fZ28l0TcPTQ?si=MCRKxKf91dFQ0RSv

    Source : https://kasukumedia.com/umuhanzi-nyarwanda-uzwi-nka-chris-hat-yasohoye-indirimbo-nshya-tsalala/

  • Umugabo wa Zari Hassan yahakanye iby’urugomo ashinjwa #rwanda #RwOT

    Umugabo wa Zari Hassan, Shakib Cham Lutaaya, yahakanye yivuye inyuma ibirego bimushinja kugira uruhare mu byaha by’urugomo n’ubujura byavuzwe ko byabereye mu kabari ka Boss Mutoto kari ahitwa i Munyonyo.

    Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ryo muri Uganda, Shakib yavuze ko ari umuntu wiyubashye, wubaha amategeko kandi ufite isura nziza muri rubanda adashobora gutesha agaciro yishora mu byaha.

    Shakib yavuze ko azwi nk’umucuruzi kandi ko afite byinshi yatakaza mu gihe yakwivanga mu bikorwa binyuranyije n’amategeko.

    Yagize ati 'Abanya-Uganda banzi nk’umucuruzi. Mfite isura nini ngomba kurinda. Sinshobora kwishyira mu byaha nk’ibyo by’ubujura cyangwa urugomo. Si ndi umujura, kandi si ndi umuntu w’intagondwa nk’uko babimbeshyera.'

    Ibi birego byongeye kuvugwa nyuma y’uko bivuzwe ko itsinda ry’abantu bivugwa ko bafitanye isano na Shakib ryateye akabari ka Boss Mutoto, rikomeretsa bamwe mu bari bahari, rikanangiza ibikoresho ndetse rikajyana telefone n’amafaranga.

    Iperereza ryahise ritangizwa n’Ishami rya Polisi yo mu gace ka Kabalagala, aho Shakib yahamagawe ngo atange ibisobanuro.

    Akomoza kuri iyo dosiye, Shakib yavuze ko iyo aba ari umunyabyaha koko, aba yarafunzwe kera.

    Ati 'Abajura baba muri gereza, ariko nk’uko mubibona ndi hanze mu mudendezo. Ibyo bivuga ko nta cyaha nakoze.'

    Yanahakanye amakuru yavugaga ko yaba yarahunze igihugu yerekeza muri Afurika y’Epfo ngo yirinde gufatwa, avuga ko asanzwe ahafite inzu kandi ahasura kenshi kubera ibikorwa bye bwite.

    Ku birebana n’umubano we na Boss Mutoto, Shakib yavuze ko nta makimbirane bafitanye, ndetse ko yamufataga nk’umuvandimwe, yirinda gutanga ibisobanuro birambuye ku buryo ikibazo cyabo cyakemutse.

    Shakib Lutaaya yahakanye ubujura ashinjwa

    Source : http://isimbi.rw/umugabo-wa-zari-hassan-yahakanye-iby-urugomo-ashinjwa.html

  • Miss Simbi Fanique yahawe Masters mu buganga (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Miss Dr. Simbi Fanique Umuhoza yahawe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu buganga yakuye muri University of Global Health Equity (UGHE).

    Simbi Fanique wabaye igisonga cya Kane cya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, yabonye iyi Mpamyabumenyi nyuma y’uko muri 2023 yari yasoje amasomo y’Icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree) muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Icyo gihe Miss Simbi Fanique yari yarangije amasomo y’ubuvuzi no kubaga abarwayi aho yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Ntabwo yahise ahagarika amaso ahubwo yahise akomereza muri University of Global Health Equity akaba rero ari mu byishimo byo kubona Masters.

    Ni Impamyabumenyi yahawe tariki ya 25 Mutarama 2026 ubwo iyi Kaminuza yizihizaga imyaka 10 imaze itanga uburezi mu Rwanda, mu birori byabereye ku ishami ry’iyi kaminuza riherereye i Butaro mu Karere ka Burera, abanyeshuri 78 ni bo bahawe Impamyabumenyi mu byiciro bitandukanye.

    Muri uyu muhango kandi ni nabwo iyi Kaminuza yahaye Madamu Jeannette Kagame Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro, ashimirwa umuhate ukomeye yashyize mu guteza imbere ubuvuzi, uburezi no guharanira ko byagera kuri buri wese ntawe usigaye inyuma.

    Miss Simbi Fanique yabonye Masters mu Buganga yakuye muri University of Global Health Equity

    Iyi Kaminuza yahaye Madamu Jeannette Kagame Impamyabumenyi y’Ikirenga

    Imaze imyaka 10 ikorera mu Rwanda

    Muri 2023 yari yasoje amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/miss-simbi-fanique-yahawe-masters-mu-buganga-amafoto.html